INYANDIKO Z’IBANZ
Iyerekwa ry’Intambara Ikomeye.
Havuzwe iby’uko umurimo wo kwandika no gucapa wimuwe ugakurwa i Rochester, ho muri New York, ukimukira i Battle Creek ho muri Michigan mu Ugushyingo 1855. James White na Ellen White batuye i Battle Creek maze umurimo w’icapiro umaze gushinga imizi, babashije gukomeza ingendo zabo hirya no hino mu murimo. Ubwo bajyaga gusura Leta ya Ohio muri Gashyantare na Werurwe 1858 ni ho iyerekwa rikomeye ryerekeye Intambara Ikomeye ryahawe Madamu White ubwo yari mu ishuri rya Leta ry’i Lovett. Ibijyanye n’iri yerekwa ryamaze amasaha abiri tubisanga mu gatabo k’imibereho ya Ellen G. White.27 Muri Nzeri 1858, ni ho hashyizwe ku mugaragaro igitabo kivuga Impano za Mwuka, Umuzingo wa mbere, ari nacyo cyitwaga, ‘Intambara ikomeye hagati ya Kristo n’abamarayika be na Satani n’abamarayika be.’ Ubutumwa buri muri iki gitabo cyari gito gifite paji 219 ni bwo bugize umugabane wa gatatu w’Inyandiko z’Ibanze. IZ 30.2
Inyandiko ntoya zasohotse mu myaka cumi n’itanu ibanza y’umurimo wa Madamu White zakurikiwe n’ibitabo binini byinshi byavugaga ingingo nyinshi z’ingenzi zireba abakurikiza amategeko y’Imana kandi bizera Yesu Kristo. Nubwo bimeze bityo, inyandiko z’ibanze zizakomeza kuba inkoramutima ku Badiventisiti b’umunsi wa karindwi bose. IZ 30.3
ABASHINZWE KURINDA INYANDIKO ZA ELLEN G. WHITE
WASHINGTON, D.C. WERURWE, 1963.