UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

49/97

IGICE CYA 21: INYIGISHO Z’IMPIMBANO

KUDAHUZA UMUGAMBI

Ngomba gushyikiriza bene Data ubutumwa bwahuranyije. Ntihakwiriye kubaho guhuza umugambi n’umubi. Muhagarare mushikamye muhangane n’ibibazo bikomeye bibugarije. Ntimugatinyishwe n’ingaruka zo guhangana n’imbaraga z‘umwanzi. UB1 137.1

Muri ibi bihe ibinyoma byinshi birimo birigishwa nk’ukuri. Bamwe muri bene Data bigishije inyigisho tudashobora kwemera. Ibitekerezo by’ibihimbano, bihagarika imitima, bifite ubusobanuro bwihariye bw’ibyanditswe bikomeje kugaragara. Zimwe muri izi nyigisho zishobora kugaragara nk’utuntu duto, ariko nyuma zizakura zinahinduke imitego ku bantu badasobanukiwe. UB1 137.2

Hari umurimo twiyemeje gukora. Reka umwanzi atadukoma mu nkokora akatubuza kwamamaza ukuri nyir’izina ko muri iki gihe, ndetse agatuma twerekeza amaso ku bitekerezo by’ibihimbano. UB1 137.3

Niba tutabaye maso umuntu ku giti cye kugira ngo turondore imirimo ya Mwuka Muziranenge, mu by’ukuri tuzasitara tugwa mu mitego ya Satani yo kutizera. Ndahamagarira bene Data kuba maso nk’abungeri b’indahemuka n’abarinzi ku badakuze mu kwizera, bahanganye n’ubuhenzi bwo kubayobya. Mukomeze murwanye ingorane n’ibibazo bishaka kubakuramo kwizera ubutumwa Imana yaduhaye muri iki gihe. Mwite cyane ku mitima kuko ariyo izajya mu rubanza. Dukwiriye gushaka mu byanditswe buri munsi, kugira ngo tumenye inzira y’Uwiteka, kandi ntimuyobywe n’imyizerere ipfuye. Isi yuzuye inyigisho z’ibinyoma n’intekerezo zireshya mu by’Umwuka, zibogamiye ku gusenya imirimo igaragara y’Umwuka, bikanatuma habaho kuva mu kuri no gukiranuka. By’umwihariko muri iki gihe dukeneye gutega amatwi imiburo.“Ntihakagire umuntu ubohesha amagambo y’ubusa.” Abefeso 5:6. UB1 137.4

Tugomba kwitonda kugira ngo tudasobanura nabi Ibyanditswe. Inyigisho zigaragara z’Ijambo ry’Imana ntizikwiriye gutekerezwaho cyane kuburyo ukuri kwabyo kubura. Ntimukigore cyane mugerageza gusobanura imirongo imwe muri Bibiliya mu buryo bwo kwerekana ikintu kidasanzwe ngo mushimishe uwayobye. Fata Ibyanditswe nk’uko bisomwa. Mwirinde inyigisho z’impimbano zijyanye n’ibizabaho mu bwami bwo mu ijuru. 146 UB1 137.5

Ikibazo cy’ubugingo cyangwa urupfu.

Nandikiwe amabaruwa, bambaza ku byerekeranye n’inyigisho za bamwe bavuga ko nta kintu gifite ubugingo gikwiriye kwicwa, ndetse n’udusimba, n’ubwo bishobora kuba bibarakaje cyangwa biteye ingorane. Ese birashoboka ko haba hari umuntu uwo ari wese wavuga ko Imana yamuhaye ubu butumwa ngo abushyikirize abantu? Uwiteka ntiyigeze aha umuntu uwo ari we wese ubutumwa nk’ubwo. Nta n’umwe Imana yabwiye ko ari icyaha kwica udusimba tutubuza amahoro no kugubwa neza. Mu nyigisho ze zoze, Kristo ntiyigeze atanga ubutumwa bumeze butya, ahubwo abigishwa be bakwiriye kwigisha gusa ibyo yabategetse. UB1 138.1

Hariho abantu bifuza iteka kujya impaka. Ikaba ari yo dini yabo. Bifuza gukora ibintu bishya kandi kidasanzwe. Bibanda ku bintu bifite ingaruka ntoya; bagakoresha impano zabo zityaye ziteza impaka. UB1 138.2

Imigani ikoreshwa nk’ukuri nyakuri, kandi ubu bamwe bakaba bayifata nk’isuzuma. Ni uko rero impaka zigatangira, n’ibitekerezo bakabiyobya babivana mu kuri kw’iki gihe. Satani azi neza ko niba ashoye abagabo n’abagore mu gutinda ku bintu bidafite umumaro, ibibazo by’ingutu bitazakemurwa. Azaha abatekereza ku bidafite umumaro, ibyigisho bidafite ireme. Ibitekerezo by’Abafarisayo byari bihugiye mu bibazo bitari ngombwa. Birengagizaga ukuri kw’Ijambo ry’Imana bakibanda ku mihango basigiwe na basekuruza idafitanye isano n’agakiza kabo. Muri iki gihe, ubwo ibihe bikomeye bituganisha ku bugingo buhoraho, ibibazo by’ingutu by’agakiza birirengagizwa bigasimbuzwa imigani. UB1 138.3

Ndifuza kubwira bene Data ngo bite ku nyigisho ziboneka mu Ijambo ry’Imana. Mwibande ku kuri kuzuye kw’Ibyanditswe. Ni muri ubwo buryo mwahinduka umwe muri Kristo. Nta gihe mufite cyo guta mujya impaka ku byerekeranye no kwica udusimba. Yesu ntiyagushinze uyu murimo. “Umurama uhuriye he n’ingano?” (Yeremiya 23:28). Izi ngingo zinyuranye n’ukuri zigaragara zimeze nk’ibyatsi bitemwe, ingeri z’ibiti n’ibishyitsi bigereranywa n’ukuri ko muri ibi bihe byanyuma. Abirengagiza ukuri gukomeye kw’Ijambo ry’Imana bakivugira ku bibazo nk’ibyo ntabwo baba babwiriza Ubutumwa Bwiza. Barakorana n’uburiganya umwanzi akoresha mu kuyobya ibitekerezo abivana ku kuri kujyanye n’imibereho yabo y’iteka. Nta jambo rya Kristo rishyigikira ibyo batekereza. UB1 138.4

Ntimugate igihe cyanyu muvuga ku bibazo nk’ibyo. Niba mufite ikibazo icyo ari cyo cyose mugomba kwibandaho mu nyigisho, mwihutire gukoresha inyigisho z’umwigisha Mukuru kandi mukurikize inama ze… UB1 138.5

Ntimukemerere ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma muteshuka kuri iki kibazo, “Nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Luka 10:25. Iki ni ikibazo cyo gupfa no gukira, icyo buri wese muri twe agomba gukemura ku bijyanye n’ubugingo buhoraho. Ibitekerezo bikwiriye kugaragarira mu buremere bw’ukuri dufite. Abemerera ibitekerezo kuzerera bishakisha inyigisho ziboroheye kandi zidafite agaciro bakeneye guhindurwa. UB1 138.6

Inyigisho z’ubuyobe, zidafite imbaraga ziri mu ijambo ry’Imana, zizaturuka hirya no hino, no ku bantu bafite intege nke kandi izi nyigisho zizagaragara nk’ukuri kwigisha ubwenge. Ariko nta mumaro zifite. Kandi abizera benshi banyuzwe n’ibyo kurya bihendutse ku buryo bafite imyizere ipfuye. Kuki abagabo n’abagore basuzugura imibereyo yabo bakusanya imigani kandi bakayigisha nk’inyigisho zikwiriye kwitabwaho? Abantu b’Imana nta gihe bafite cyo kwibanda ku bibazo bidasobanutse, ibibazo bitari ngombwa, bidafitanye isano n’ibyo Imana yifuza. UB1 139.1

Imana yifuriza abagabo n’abagore gutekereza mu buryo bwiza kandi bwumvikana. Bakwiriye gukomeza kuzamuka mu nzego, kandi bakarushaho kwaguka. Mu guhanga amaso kuri Yesu, bazahindurwa base na we. Bakwiriye kumara igihe cyabo mu gushaka ukuri kw’ijuru kwimbitse kandi guhoraho. Mu myizerere ya bo nta kintu na kimwe kidafite umumaro kizahaboneka. Mu gihe biga ukuri gukomeye kw’Ijambo ry’Imana, batinyuka kureba uwo utagaragara. Babona ko abafite ukuri gusumbyeho cyane kandi guhesha icyubahiro ari abarushijeho komatana n’Isoko y’ukuri kose. Igihe bakomeje kumwigiraho, imigambi yabo n’impuhwe zabo birakomera kandi ntibihinduke; kuko ibyiyumviro bahawe byose ni iby’igiciro kandi bihoraho. Amazi y’ubugingo, ayo Yesu atanga, ntabwo ari kimwe n’ay’isoko yo mu isi; adudubiza igihe gitoya, agaherako akama. Amazi y’ubugingo adudubiza kugeza mu Bugingo Buhoraho. UB1 139.2

Reka dukurikire ubushake bw’Imana twahishuriwe. Nibwo tuzamenya ko umucyo twakira ukomoka ku isoko mvajuru y’umucyo w’ukuri kose. Abakorana na Kristo bamerewe neza. Imana ibaha umugisha mwinshi iyo bakoresheje imbaraga zabo mu murimo wo kuvana abatuye isi mu bibi byonona. Kristo niwe rugero rwacu. Kumuhanga amaso bituma duhindurwa tugasa na we, tuva mu bwiza tujya mu bundi, muri kamere tujya mu yindi. Uyu ni umurimo wacu. Imana idufasha guhagararira neza Umukiza ku isi. 147 UB1 139.3

Uko abantu batekereza iby’ubuzima buzaza.

Muri iki gihe hariho abantu bizera ko hazabaho gushyingirwa no kubyara mu isi nshya; ariko abemera Ibyanditswe ntibashobora gushyigikira inyigisho nk’izo. Inyigisho ivuga ko hari abana bazavukira mu isi nshya itandukanye n’“Ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera” 2Petero 1:9. Amagambo ya Kristo arumvikana cyane ku buryo adashobora gusobanuka nabi. Bakwiriye gukemurira rimwe ikibazo cyo gushyingiranwa n’urubyaro mu isi nshya. Ari abazazuka mu bapfuye, n’abazahindurwa badapfuye, ntibazarongora cyangwa ngo bashyingire. Bazamera nk’abamarayika b’Imana, abana bw’Ubwami. UB1 139.4

Nifuje kubwira abantu bafite intekerezo zinyuranye kuri iyi mvugo yumvikana ya Kristo; ku bibazo nk’ibyo ni byiza kwicecekera. Ni ukwihenda kwishora mu bitekerezo n’inyigisho byerekeranye n’ibibazo Imana itatumenyesheje mu ijambo ryayo. Ntabwo dukwiriye kujya impaka z’uko tuzamera mu gihe kizaza. UB1 140.1

Kuri bene Data b’abagabura ndifuza kuvuga nti: “Ubwirize abantu Ijambo ry’Imana, ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye.” (2 Timoteyo 4:2). Ntukubakire ku rufatiro rw’ibiti, ibikenyeri n’ibyatsi— ibyo wibwira cyangwa witekerereza, kuko ibyo ntacyo byakungura uwo ariwe wese. UB1 140.2

Kristo nta kintu cy’ukuri cy’ingenzi yatugomwe kijyanye n’agakiza kacu. Ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu; ariko ntabwo ibitekerezo byacu byemerewe gushyiraho inyigisho zijyanye n’ibyo tutahishuriwe. UB1 140.3

Uwiteka yateguye ibyangombwa byose bijyanye n’umunezero wacu mu bugingo buzaza; ariko ntacyo yahishuye ku byerekeranye n’iyi migambi, kandi ntidukwiriye kubitindaho. Nta n’ubwo dukwiriye gutekereza iby’ubugingo buzaza duhereye ku mibereho yo muri iki gihe. UB1 140.4

Ibyo dukwiriye kumenya by’ingenzi byaragaragaye mu Ijambo ry’Imana. Izi nyigisho zikwiriye gutekerezwaho cyane. Ariko ntidukwiriye kwinjira mu byo Imana itavuzeho. Bamwe bavuga ko abacunguwe batazamera imvi. Hari n’ibindi bitekerezo bipfuye byaragaragajwe nk’aho bifite agaciro. Ndasaba Imana ngo ifashe abantu bayo gutekereza uko bikwiriye. Igihe duhuye n’ibibazo birenze ubwenge bwacu, dukwiriye kubaza Data tuti: “Ibyanditswe bibivugaho iki?” UB1 140.5

Abantu bifuza ikintu gishya, bagishakire mu mibereho mishya ituruka mu kuvuka bushya. Ni batunganishe imitima yabo kumvira ukuri, kandi bakore nk’uko Kristo yabwiye Umwigisha w’amategeko wamubajije icyo agomba gukora kugira ngo aragwe ubugingo buhoraho. “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe; kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda… Nugenza utyo uzagira ubugingo.” (Luka 10:27, 28). Abantu bose bazahuza imibereho yabo n’iby’Ijambo ry’Imana rivuga nibo bazaragwa ubugingo buhoraho. 148 UB1 140.6

Ibyigisho bigoye kumvikana

Muri uyu murimo hariho ingorane zo kugaragariza abantu inyigisho zizatera impaka kandi zitazajyana abantu ku ifunguro rikomeye ryabateguriwe, n’ubwo zishobora kuba zose ari ukuri. Twifuza ko urukundo rw’Imana rutubamo mu guhindura no gucisha bugufi kamere yacu ya kimuntu ndetse no kudusanisha na kamere Ye yera. Noneho rero tuzashyira imbere y’abantu ubutunzi butarondoreka buhishwe muri Kristo. Kristo ubwe niwe urarika, kandi ni umurimo w’abayoboke be bose gushishikariza abantu bose kujya ku meza yateguriwe bose. Inyigisho zigoye kumvikana ntizikwiriye guhabwa umwanya w’imbere. Kristo arahamagarira abantu kuza ku meza, reka abantu bose babyifuza baze. 149 UB1 140.7

Ibihumbi ijana na mirongo ine na bine.

Kristo avuga ko mu itorero hazabaho abantu bazigisha imigani n’ibitekerezo byabo, igihe Imana yatanze ukuri gukomeye, gusumbyeho kandi guhesha icyubahiro gukwiriye iteka kubikwa mu nzu y’ubutunzi bw’intekerezo. Iyo abantu bafashe inyigisho ziturutse hirya no hino, mu gihe bafite amatsiko yo kumenya ikintu kitari ngombwa ko bamenya, Imana siyo iba ibayobora. Ntabwo ari umugambi wayo ko abantu bigisha ikintu bitekerereje kitaboneka mu Ijambo ry’Imana. Ntabwo ari ubushake bwayo ko bajya impaka ku bibazo bitazagira icyo bibafasha mu by’Umwuka, nk’ibingibi. Ni bande bagize ibihumbi ijana na mirongo ine na bine? Ibi, intore z’Imana zizabimenya nta ngorane mu gihe gitoya. Bene Data, mwishimire kandi mwige ukuri Imana yabahaye n’urubyaro rwanyu. Ntimute igihe cyanyu mushakisha kumenya ikitazagira icyo kibafasha mu by’Umwuka. “Nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho.” (Luka 10:25). Iki ni ikibazo cy’ingenzi muri byose, kandi cyashubijwe mu buryo bwumvikana. “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” Luka 10:26 150 UB1 141.1

Kristo araduhamagarira kugira ubumwe.

Abizera bacu babona ko hari itandukaniro mu mitekerereze y’abayobozi, kandi nabo ubwabo bakinjira mu mpaka zirebana n’inyigisho zigirwaho impaka. Kristo araduhamagarira kugira ubumwe. Ariko ntaduhamagarira kwifatanya mu bintu bibi. Imana yo mu ijuru yerekana itandukaniro rikomeye hagati y’ukuri nyakuri n’ibinyoma, arizo nyigisho ziyobya. Yita icyaha no kutihana amazina yabyo nyakuri. Ntahishira ikibi, akivuga uko kiri. Ndasaba bene Data ko ubumwe bwabo bushingira ku kuri ko mu Byanditswe. 151 UB1 141.2

Nta kurwanira isumbwe

Igihe abari mu murimo bazatuza Kristo mu imitima yabo, igihe inarijye yose izatsindwa, igihe hazaba hatari intonganya, nta kurwanira isumbwe, igihe ubumwe buzagerwaho, igihe bo ubwabo bazaba bejejwe, kugira ngo bakundane, biboneka kandi byumvikana, nibwo imigisha y’ubuntu bwa Mwuka Muziranenge izabazaho kuko isezerano ry’Imana ritazigera rihera na gato. Ariko igihe umurimo w’abandi udahawe agaciro, ku buryo abakozi bakwishakira isumbwe, bagaragaza ko badakora umurimo wabo bwite nk’uko bikwiye. Imana ntishobora kubaha Umugisha. 152 UB1 141.3