UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
Ntabwo ari ikibazo gikomeye.
Kuri bene Data bari mu Murimo:
Ncuti dusangiye umurimo,
Mfite amagambo yo kubabwira …. abo bose bashishikariye gutanga ibitekerezo byabo birebana n’ubusobanuro bw’ “Igitambo gihoraho” kiboneka mu gice cya 8 cya Daniyeli. Iki ntikigomba guhindurwa ikibazo gikomeye, n’imivurungano bitewe n’uko byakiriwe, birababaje. Habayeho urujijo, kandi n’ibitekerezo bya bene Data bamwe byarayobejwe biva mu buryo byari kuba byarakoreshejwe mu murimo Uwiteka yategetse ko ukorwa mu mijyi yacu muri iki gihe. Ibingibi byakomeje kunezeza umwanzi ukomeye urwanya umurimo wacu.
UB1 135.3
Nahawe umucyo ko nta kintu gikwiriye gukorwa cyatuma hongera kubaho impaka kuri iki kibazo. Reka cye kongera kumvikana mu byo tuvuga, ngo cyibandweho nk’ikibazo gikomeye cyane. Dufite umurimo ukomeye uturi imbere, kandi nta gihe dufite cyo kwangiza bitewe n’umurimo ugomba gukorwa. Reka duherereza imbaraga zacu mu kugaragaza inyigisho z’ukuri duhuriyeho, kandi ni muri zo dukura umucyo ugaragara. UB1 135.4
Ndifuza kuberekeza ku isengesho rya nyuma rya Kristo nk’uko ryanditswe muri Yahana 17. Hariho inyigisho nyinshi dushobora kuvugaho —zera z’ukuri ko kwitabwaho nziza kandi zoroheje. Ibingibi mukwiriye kubyibandaho n’umwete wose. Ariko ntiwemere ko “Igitambo gihoraho”, cyangwa inyigisho iyo ariyo yose izatuma habaho impaka muri bene Data, yigishwa muri iki gihe, kubera ko ibi bizadindiza kandi bikabuza umurimo Uwiteka yifuje ko imitima ya bene Data yakwitaho muri iki gihe. Reka twe guteza ibibazo bizagaragaza itandukaniro ry’ibitekerezo biboneka; ahubwo noneho tugaragaze ukuri kuzuye kuva mu Ijambo kwerekana ibisabwa n’itegeko ry’Imana. UB1 135.5
Abagabura bacu bakwiriye gushaka uburyo bwiza cyane mu kwigisha ukuri. Uko bishoboka kose bajye bigisha ibintu bimwe bose. Reka inyigisho zibe zumvikana, kandi bigishe inyigisho zidakomeye zishobora kumvikana mu buryo bworoshye. Igihe abagabura bacu bose babonye ko bakwiriye kwicisha bugufi, Uwiteka ashobora gukorana nabo. Dukeneye kongera guhinduka, kugira ngo abamarayika bashobore gufatanya natwe, mu gushishikariza intekerezo z’abo tubwiriza. UB1 136.1
Musenyere umugozi umwe.
Tugomba kugira ubufatanye mu bumwe bwa Gikristo, nibwo umurimo wacu utazaba impfabusa. Musenyere umugozi umwe kandi ntihakabe kutumvikana. Mugaragaze imbaraga y’ukuri ibahuza kandi ibi bizagira ingaruka ikomeye ku bitekerezo by’abantu. Mu bumwe niho hari imbaraga. UB1 136.2
Iki si igihe cyo gukoresha inyigisho zitandukanya abantu kandi zidafite umumaro. Niba abantu bamwe batarabanye byimbitse n’Umwigisha Mukuru bigaragariza isi intege nke mu mibereho ya gikristo, abanzi b’ukuri baduhanze amaso, bazakorana umwete kandi umurimo dukora uzasubira inyuma. Reka abantu bose bitoze ubugwaneza kandi bigire ku Mugwaneza kandi wiyoroheje mu mutima. UB1 136.3
Inyigisho cy’”Igitambo gihoraho” ntigikwiriye guteza imvururu nk’izo zakozwe. Biturutse ku buryo icyi cyigisho cyatanzwe n’abantu bafata impu zombi, impaka zaravutse kandi urujijo rurigaragaza…. Nubwo n’ubu hakiriho itandukaniro mu bitekerezo byerekeranye n’iki cyigisho, ntigikwiriye kuba icy’ingenzi. Amakimbirane yose agomba guhagarara. Igihe nk’iki, kwicecekera ni byo byiza. UB1 136.4
Uruhare rw’abagaragu b’Ijambo ry’Imana muri iki gihe ni ukubwiriza Ijambo mu mijyi. Kristo yavuye mu bikari by’Imana aje kuri iyi si kugira ngo akize abantu kandi natwe, nk’abagiriwe ubuntu, dukeneye gushyira ubumenyi bw’ukuri kwe gukiza abaturage bo mu mijyi minini. 145 — UB1 136.5