UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
IBYO ELLEN G. WHITE YARI AZI KU KIBAZO KIJYANYE N’URUGI RUKINZWE BYONGERA KUVUGWA
Battle Creek, Michigan
Kuwa 24 Kanama 1874
UB1 59.3
Ku muvandimwe nkunda Loughborough,
Muri uru rwandiko ndahamya mu cyubahiro cy’Imana yuko ibirego bya Miles Grant, ibya Madame Burdick ndetse n’ibindi byanditswe mu kanyamakuru kitwa “Igihe cy’ibibazo” bitari ukuri. Ibivugwamo byerekeye uko nitwaye mu 1844 ni ibinyoma.
UB1 59.4
Hamwe n’abavandimwe banjye mu kwizera, nyuma y’aho igihe cyo mu mwaka wa 1844 kirangiriye, nemeraga ko nta bandi banyabyaha bazongera guhindurwa. Nyamara nta yerekwa na rimwe nagize rimbwira ko nta bandi banyabyaha bazahinduka. Kandi ndavuga neruye mfite umudendezo wo kwemeza ko nta muntu n’umwe wigeze anyumva mvuga cyangwa ngo asome ibyo nanditse bizabashyigikira mu birego bandega kuri iyi ngingo. UB1 59.5
Mu rugendo rwanjye rwa mbere nerekeza mu burasirazuba ni ho navuze iby’iyerekwa nagize ko umucyo utangaje werekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru wamurikiye imbere yanjye maze nkerekwa urugi rukinguye n’urukinze. Twizeraga ko Yesu yari hafi kugaruka ku bicu byo mu ijuru. Neretswe ko hari umurimo ukomeye ugomba gukorwa mu isi ugakorerwa abatarigeze bagira umucyo kandi bawanze. Abavandimwe bacu mu kwizera ntibashoboraga gusobanukirwa ibingibi bitewe n’uko twizeraga ko Kristo agiye guhita aza. Bamwe bandeze ko mvuga ko Umwami wanjye atindije kugaruka kwe, ariko abandeze batyo by’umwihariko ni abaka. Nabonye mu mwaka wa 1844 Imana yari yakinguye urugi kandi nta muntu washoboraga kurukinga, ndetse yari yarakinze urugi kandi ntawashobora kurukingura. Abanze umucyo wari warazanywe muri isi n’ubutumwa bwa marayika wa kabiri barindagiriye mu mwijima. Mbega uburyo uwo mwijima wari icuraburindi. UB1 59.6
Nta na rimwe nigeze mvuga cyangwa ngo nandike ko isi yari igushije ishyano cyangwa iciriweho iteka. Nta na rimwe mu buryo bwose nigeze nkoresha iyi mvugo ku muntu uwo ari wese, uko yaba ari umunyabyaha kose. Nagiye ntanga ubutumwa bwo gucyaha abantu bakoresha amagambo akarishye nk’ayo.72 UB1 60.1