UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
IGICE CYA 5: UBUSOBANURO BW’INGINGO Z’IBANZE
IGISUBIZO KU NZITIZI
[ Nyuma gato yo kongera kwandika ibitabo bitatu by’ibanze 57 bya E.G White mu mwaka wa 1882, (muri iki gihe ibyo bitabo bikubiye hamwe byitwa “Inyandiko z’ibanze” 58), hari ibibazo bimwe byabajijwe bijyanye no kuzura kw’inyandiko zimwe ndetse n’ubusobanuro bw’ingingo zimwe ziboneka muri ibi bitabo cyangwa mu nyandiko zanditswe mbere. Madame Ellen White yasubije ibyo bibazo mu mwaka wa 1883 mu magambo akurikira. Hari ibyavuzwe byerekezaga ku nyigisho zavugaga iby’ “urugi rukinze.” Ubusobanuro ku by’izi nyigisho byavuzwe no mu gitabo cyitwa “Intambara ikomeye.” 59 -ABAKUSANYIJE INYANDIKO] UB1 47.1
Vuba aha ibitekerezo byanjye byerekejwe ku gatabo k’amapaji 16 kanditswe na C, w’ahitwa Marion muri Iowa, kagereranya inyandiko z’ibanze za Madame White n’izindi yanditse. 60 Umwanditsi w’ako gatabo avuga ko, nk’uko byari byaranditswe mbere, ibice by’amayerekwa ya mbere nagize bitagaragara mu gitabo giherutse gushyirwa ahagaragara gifite umutwe uvuga ngo, “Inyandiko z’ibanze za Madame EG White” 61, kandi agatanga impamvu ko gukuramo ibyo bice ari uko birimo inyigisho tutacyemera nk’ukuri ubu. UB1 47.2
Ikindi na none avuga adushinja ngo ni uko twabeshye tubigambiriye ubwo twashyiraga ahagaragara “Inyandiko z’ibanze” nk’inyandiko yuzuye z’ibyo nanditse mbere, akavuga ko “Inyandiko z’ibanze” zirimo amagambo yahinduwe ugereranyije n’inyandiko z’umwimerere. UB1 47.3
Mbere y’uko mbona mu buryo bwihariye amagambo avugwa ko yakuweho, ni byiza ko hagaragazwa ibihamya byinshi bifatika. Ubwo ibyo nanditse bya mbere byajyaga ahagaragara mu gatabo gato, 62 kahise kagurishwa bidatinze. Mu myaka mike yakurikiyeho, ako gatabo kakurikiwe n’igitabo kinini 63 mu mwaka wa 1851, kandi icyo gitabo cyari kirimo ingingo nyinshi ziyongereho. UB1 47.4
Mu kwimuka kwinshi kwagiye kubaho mu mateka ya mbere y’umurimo wo kwandika ibitabo ndetse no mu ngendo zisa n’izahoragaho uko nakoraga mva i Maine nkajya i Texas, nkava i Michigan nerekeza California, ikindi kandi muri icyo gihe nambukiranyije ibibaya inshuro zitari munsi ya 17. Muri icyo gihe nabuze irengero ry’ibitabo nanditse mbere. Ubwo ubuherutse twafatiraga umwanzuro i Oakland wo gusohora igitabo cyitwa “Inyandiko z’Ibanze”, byabaye ngombwa ko twohereza umuntu i Michigan ngo ajye kudutirirayo kopi y’igitabo kimwe muri bya bindi byanditswe mbere. 64 Ubwo twakoraga dutyo, twumvise ko tubonye kopi nyayo ivuga ibya ya mayerekwa ya mbere nk’uko yari yaranditswe mbere. Ayo makopi ni yo twongeye gusohora hahinduwe amagambo gusa amwe duhereye ku gitabo cy’umwimerere kandi ibyo twabivuze mu ijambo ry’ibanze ry’”Inyandiko z’Ibanze.” Aha rero, ndasaba umuntu uwo ari we wese mu bo dufatanyije waba afite kopi imwe cyangwa zose z’ibyo nanditse mbere, nk’uko zanditswe mbere y’umwaka wa 1851, ko yaba angiriye neza cyane aramutse abinyoherereje bidatinze. Nsezeranye ko nzayimugarurira vuba nkimara kuzandukura. UB1 48.1
Naho ubundi rero, aho kuba nakwifuza kudatanga ikintu nigeze kwandika, nashimishwa cyane no kugeza ku bantu buri ngingo yose y’inyandiko zanjye zigeze kwandikwa. UB1 48.2
Ibihamya byagoretswe na Eli Curtis
Hari indi ngingo ikwiriye kuvugwa hano. Ntabwo ngombwa kubazwa ibintu byose byasohotse mu icapiro nkaho byaturutse kuri jye. Mu gihe amayerekwa yanjye ya mbere yandikwaga ubwa mbere, hari inyandiko nyinshi zaragaragaye zavugwaga ko zanditswe nanjye, kandi zavugaga ibyo Uwiteka yari yaranyeretse, nyamara zarimo inyigisho ntigeze nemera. Izo nyandiko zasohotse mu rupapuro rwanditswe na bwana Curtis. Ibijyanye n’izina ry’urwo rupapuro ntabwo mbisobanukiwe. Kuva icyo gihe kugera mu myaka yo kwita ku bintu cyane no gukora umurimo, ibintu bimwe bifite agaciro gake byaribagiranye, ariko ingingo z’ingenzi ziracyari mu ntekerezo zanjye. UB1 48.3
Uyu mugabo yafashe inyandiko niyandikiye maze arazihindura burundu kandi aranazigoreka, akajya afata interuro hirya no hino ntatange aho zihuriye maze yamara gushyiramo ibitekerezo bye bwite, agashyira izina ryanjye kuri izo nyandiko nk’aho ari jye ziturutseho. Tumaze kubona izi nyandiko, twahereyeko tumwandikira, tumwereka ko byadutangaje kandi ko tutabyemera ndetse nahereyeko mubuza kugoreka ibihamya nanditse. Yansubije ko agomba kwandika ibimushimishije, kandi ko azi ko ibyavuzwe mu iyerekwa bigomba kuba bivuga ibyo yari yaranditse, kandi ko niba narabyanditse nk’uko Uwiteka yabimpaye, ibyo bintu byagombaga kuba byaravuzwe. Yashimangiye ko niba amayerekwa yaratangiwe kugira ngo itorero ryunguke, yari afite uburenganzira bwo kuyakoresha nk’uko abyumva. UB1 48.4
Zimwe muri izo mpapuro yanditse zishobora kuba zikiriho kandi zikazanwa nk’iziturutse kuri njye nyamara ntaho mpuriye nazo. Ingingo zatanzwe mu “Nyandiko z’Ibanze” naraziboneye; kandi nk’uko igitabo kivuga iby’imibereho n’ibitekerezo 65 cyanditswe mu 1851 cyari igitabo cya mbere ya byose kurusha ibindi twari dufite, kandi kubera tutari tuzi ko hari ikintu cy’inyongera kiri mu mpapuro cyangwa udutabo duto twabanje, ntabwo nabarwaho ibyaba byarakuwemo bivugwa ko byabayeho. UB1 49.1
Ibyavanywemo bya mbere
Amagambo ya mbere yandukuwe na Curtis ni ayo yakuye mu gatabo gato k’amapaji 24 kanditswe mu 1847, gafite umutwe uvuga ngo: “Ijambo ryagenewe Umukumbi muto.” Dore amagambo atagaragara mu gitabo kivuga iby’imibereho n’ibitekerezo. UB1 49.2
“Byari nk’ibidashobokera abavuye mu byizerwa mu byabaye mu mwaka wa 1844 ko bakongera kugaruka mu nzira no kujya mu murwa nk’uko byari bimereye ab’isi bose b’abanyabyaha Imana yari yararetse. Bose bagiye bagwa ku nzira umwe umwe.” UB1 49.3
Ndatanga aho byavuye, kugira ngo imvugo yose ishobore kumvikana neza: “Igihe twasengeraga hamwe mu muryango, Mwuka Muziranenge yaramanukiye, maze bisa n’aho nzamurwa hejuru cyane y’isi y’umwijima. Nasubije amaso inyuma ngo ndebe abantu bategereje [kugaruka kwa Kristo] bari ku isi, ariko sinashoboye kubabona, ubwo ijwi ryanyongoreraga riti: «Ongera witegereze, kandi urebe hejuru ho gato.” Ndebye ibyo, nubuye amaso maze mbona inzira igororotse kandi ifunganye, yazamukaga iva ku isi. Iyi nzira ni yo abategereje banyuragamo berekeza ku murwa wari ku mpera ya kure y’iyo nzira. Bari bafite umucyo urabagirana cyane wari inyuma yabo aho iyo nzira yari itangiriye. Umumarayika yambwiye ko uwo mucyo ari urusaku rwo mu gicuku. Uyu mucyo wamurikaga muri iyo nzira yose, kandi wamurikiraga ibirenge byabo kugira ngo badasitara. Kandi uko bakomezaga guhanga amaso yabo Kristo wari imbere yabo abayoboye aberekeza mu murwa, babaga amahoro. Nyamara mu kanya gato bamwe barananiwe bacika intege, maze bavuga ko umurwa uri kure cyane, kandi bari biteze ko bakwiye kuba barawinjiyemo mbere. Nuko rero Yesu abakomeresha kuzamura ukuboko kwe kw’iburyo kw’icyubahiro, kandi muri uko kuboko havamo umucyo wuje ikuzo warasiraga hejuru y’itsinda ry’abategereje maze batera hejuru bavuga bati: “Haleluya!” Abandi bihutiye kwanga umucyo wari inyuma yabo, maze bavuga ko Imana atari yo yari yabayoboye kugera aho hose. Wa mucyo wari inyuma yabo warazimye, usiga ibirenge byabo biri mu mwijima w’icuraburindi, baherako bagenda basitara, amaso yabo ananirwa kwiteregeza intego berekezagaho kandi ntibongera kubona Yesu, bagwa kure y’inzira mu mworera w’umwijima n’isi y’icyaha yari hasi yabo.” UB1 49.4
Noneho ubu hakurikiyeho amagambo avugwa ko yari mu gitabo cy’umwimerere nyamara akaba ataboneka mu gitabo kivuga iby’imibereho n’Ibitekerezo kandi ntanaboneke mu Nyandiko z’ibanze. Ayo magambo ni aya: UB1 50.1
“Byari nk’ibidashobokera abavuye mu byizerwa mu byabaye mu mwaka wa 1844 ko bakongera kugaruka mu nzira no kujya mu murwa nk’uko byari bimereye ab’isi bose b’abanyabyaha Imana yari yararetse. Bose bagiye bagwa ku nzira umwe umwe.” UB1 50.2
Ubusobanuro bw’“Urugi rukinzwe.”
Bivugwa ko aya magambo yemeza iby’inyigisho y’urugi rukinzwe, kandi ko iyi ari yo mpamvu yatumye akurwa mu nyandiko zasohotse nyuma. Ariko mu by’ukuri aya magambo yigisha gusa icyo twashikamyeho kandi tugikomeje kwemera nk’ubwoko [bw’Imana] nk’uko ndabyerekana. UB1 50.3
Igihe runaka nyuma yo gucika intege kwabayeho mu mwaka wa 1844, kimwe n’itsinda ry’abategereje, nizeraga ko urugi rw’imbabazi rwari rwarakingiwe iteka ryose ku batuye isi. Iki cyemezo cyafashwe mbere y’uko mpabwa iyerekwa ryanjye rya mbere. Umucyo nahawe n’Imana ni wo wakosoye ubuyobe twari dufite kandi wadushoboje kubona uruhande nyakuri. UB1 50.4
Ndacyizera inyigishio ivuga iby’urugi rukinzwe, nyamara ntabwo ari mu buryo twayikoreshejemo mbere cyangwa uko rikoreshwa n’abandwanya. UB1 50.5
Mu minsi ya Nowa habayeho urugi rukinzwe. Icyo gihe habayeho gukurwa kwa Mwuka w’Imana ku bwoko bwacumuye bwarimbukiye mu mazi y’Umwuzure. Imana ubwayo yahaye Nowa ubutumwa bw’urugi rukinzwe muri aya magambo: UB1 50.6
« Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri,” (Itangiriro 6:3). UB1 50.7
Mu bihe bya Aburahamu naho habayeho urugi rukinzwe. Imbabazi zarekeye aho kwinginga abaturage b’i Sodomu, bityo bose bakongorwa n’umuriro wavuye mu ijuru uretse Loti, umugore we n’abakobwa be babiri. UB1 50.8
Mu gihe cya Yesu naho habayeho urugi rukinzwe. Umwana w’Imana yatangarije Abayahudi batizeraga b’icyo gihe ati: « Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka. » Matayo 23 :38. UB1 50.9
Dukomeje kureba uko ibihe byagiye bisimburana kugeza mu minsi y’imperuka, ya mbaraga ihoraho ni yo yavugiye muri Yohana igira iti: « […] Uwera kandi w’ukuri, ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntahagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura.” Ibyahishuwe 3 :7. UB1 50.10
Nerekewe mu iyerekwa kandi ndacyabyizera ko mu mwaka wa 1844 hariho urugi rukinzwe. Abantu bose babonye umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri maze bagatera uwo mucyo umugongo, basigaye mu mwijima. Abawemeye kandi bakakira Mwuka Muziranenge wayoboye iyamamazwa ry’ubutumwa buvuye mu ijuru, maze nyuma y’aho bagahakana ukwizera kwabo kandi bakavuga ko imibereho yabo yabaye ubuyobe bityo byatumye batera umugongo Mwuka w’Imana kandi ntukibinginga. UB1 51.1
Abatarigeze babona umucyo, nta nkomanga bari bafite itewe no kuwanga. Itsinda ry’abari barasuzuguye umucyo wavuye mu ijuru ni ryo gusa Mwuka w’Imana atashoboraga kugeraho. Kandi nk’uko navuze, iri tsinda ryarimo abanze kwemera ubutumwa igihe bwabagezwagaho ndetse nababwakiriye maze nyuma y’aho bagahakana ukwizera kwabo. Abo bashoboraga kugira ishusho yo kubaha Imana kandi bakavuga ko ari abayoboke ba Kristo; nyamara ntibari bafite imibereho yomatanye n’Imana, bashoboraga kugirwa imbohe n’ubushukanyi bwa Satani. Aya matsinda yombi nayabonye mu iyerekwa: abavuze ko umucyo bari barakurikiye ari ubuyobe ndetse n’abanyabyaha b’isi bari baranze umucyo maze Imana irabareka. Nta cyavuzwe cyerekeranye n’abatari barabonye umucyo, bityo rero, nta cyaha bari bafite cy’uko bawanze. UB1 51.2
Kugira ngo ahamye ko nizeraga kandi nkigisha inyigisho y’urugi rukinzwe, bwana Curtis akoresha amagambo yavanywe mu kinyamakuru cyitwa Urwibutso 66 cyo kuwa 11 Kamena mu 1861, ayo magambo yemejwe n’abantu bacu 9 b’abizera bakomeye. Ayo magambo agira ati: UB1 51.3
«Ibitekerezo twari dufite icyo gihe byerekeye umurimo wari uturi imbere byari bivangavanze kandi bidahamye. Bamwe bari bagikomeje gutsimbarara ku gitekerezo cyafashwe n’itsinda ry’abizera bari bategereje mu 1884 bari bayobowe na William Miller. Icyo gitekerezo cyavugaga ko umurimo tugomba gukorera abatuye isi warangiye, kandi ko ubutumwa bwari bugenewe abari bafite kwizera k’umwimerere kw’abategereje (abadiventisiti). Ibi byari byizewe cyane ku buryo umwe muri twe yari hafi kwangirwa kugezwaho ubwo butumwa bitewe n’uko uwabwigishaga yashidikanyaga ku buryo uwo muntu ashobora gukizwa kuko atari ari mu itsinda ryo mu 1844. UB1 51.4
Kuri ibi nshaka gusa kongeraho ko muri iryo teraniro ryagiriwemo impaka ko ubutumwa budashobora guhishwa uyu muvandimwe [mu kwizera]. Binyuze mu iyerekwa, nahawe ubuhamya bwo kumutera ubutwari akiringira Imana kandi akegurira Yesu umutima we burundu. Ibyo yahereyeko abikora. UB1 51.5
Gukekeranya kudafite ishingiro
Mu yandi magambo yakuwe mu gitabo kivuga « Ijambo ryagenewe umukumbi muto”, mvuga ibyo neretswe byerekeye isi nshya, kandi nkavuga ko nahabonye intungane za kera: « Aburahamu, Isaka, Yakobo, Nowa, Daniyeli ndetse n’abandi benshi nk’abo.» Kubera ko mvuga ko nabonye aba bantu, abaturwanya bavuga ko ubwo nizeraga kudapfa k’ubugingo kandi ko kuva icyo gihe nahinduye ibitekerezo byanjye kuri iyi ngingo, nabonye ko ari ngombwa gukuramo ayo magambo. Bari hafi y’ukuri kimwe n’ahandi hose hakekwa. UB1 52.1
Mu mwaka wa 1844 nemeraga inyigisho dufite ubungubu ku bijyanye n’uko ubugingo bupfa nk’uko bishobora kuboneka mu bitabo67 nanditse, kandi haba mu magambo cyangwa mu nyandiko sinigeze namamaza indi nyigisho itari iyo. Iyo tuba twarakuyemo aya magambo bitewe n’uko yigisha ibyo kudapfa k’ubugingo, byari kuba ngombwa gukuramo n’andi magambo. UB1 52.2
Ubwo narondoraga iby’iyerekwa ryanjye rya mbere, ku rupapuro wa 13 rw’Inyandiko z’ibanze 68 , mvuga ko nabonye bene data bari bamaze igihe gito basinziriye muri Yesu. Ku rupapuro rwa 14 mpavuga ko neretswe itsinda rinini ry’abari barishwe urw’agashinyaguro bazira ukwizera kwabo. UB1 52.3
Ibyo kudapfa k’ubugingo ntibyigishwa mu gika cyavanyweho kimwe n’uko bitigishwa mu ngingo ebyiri tumaze kuvuga. UB1 52.4
Igihamya muri ibyo ni uko muri aya mayerekwa ibitekerezo byanjye byajyanywe imbere igihe intungane zizaba zizutse zigateranyirizwa mu bwami bw’Imana. Mu buryo bumwe n’ubwo urubanza, kugaruka kwa Yesu ndetse no gutuzwa mu isi nshya kw’intungane byose byanyujijwe imbere yanjye ndabyerekwa. Ese hari umuntu uwo ari we wese wigeze avuga ko ibyo neretswe byabayeho? Abanzi banjye berekana umwuka ubakoresha muri uko kunshinja ibinyoma bishingikirije ku gukekeranya kudafite ishingiro. UB1 52.5
Gusubira mu magambo uko atari
Muri aya magambo harimo n’aya avuga ngo: «Nabonye uduti tubiri tureture tw’izahabu, kuri two hari hamanitswe imikwege y’ifeza kandi kuri iyo mikwege hari imbuto z’amatunda meza.» UB1 52.6
Abandwanya bahindura urw’amenyo aya magambo bayagira «imvugo yoroheje kandi ya cyana y’amatunda meza yeraga ku mikwege y’ifeza, kandi iyo mikwege ipfunditswe ku duti tw’izahabu.» UB1 52.7
Ni iyihe mpamvu yateye umwanditsi w’aya magambo ari haruguru kuvuga amagambo yanjye uko atari? Ntabwo mvuga ko amatunda yeraga ku mikwege y’ifeza. Ibyo narebaga nabirondoye nk’uko nabyeretswe. Ntabwo bikwiriye gutekerezwa ko amatunda yari ashamikiye ku mikwege y’ifeza cyangwa ku duti tw’izahabu, ahubwo uko ni ko nabyeretswe bisa. Imvugo nk’izo zikoreshwa buri munsi na buri wese mu biganiro bisanzwe. Igihe tuvuga amatunda y’izahabu, ntabwo tugomba kumva ko ari urubuto rugizwe n’ubutare bw’igiciro, ahubwo ni uko iryo tunda risa na zahabu. Iryo tegeko rikoreshejwe ku magambo yanjye rikuraho inzitwazo zose zo gutanga ubusobanuro butari ukuri. UB1 52.8
Ikimenyetso cy’Imana.
Andi magambo yakuwemo ni aya akurikira: «Ni byiza, nimusingize Uwiteka, bene Data na bashiki bacu, ni iteraniro ry’ikirenga ku bafite ikimenyetso cy’Imana ihoraho.» UB1 53.1
Muri aya magambo, nta na kimwe kirimo tutacyemera. Ibizavugwa ku bitabo byacu byashyizwe ahagaragara bizerekana ko twizera ko abakiranutsi bazaba bakiriho bazahabwa ikimenyetso cy’Imana mbere y’uko igihe cy’imbabazi kirangira; kandi ko abo bazahabwa icyubahiro kidasanzwe mu bwami bw’Imana. UB1 53.2
Guhakana Isabato
Bivugwa ko amagambo akurikira yakuwe mu magambo y’iyerekwa yavuzwe ku rupapuro rwa 25 kugeza 28 z’Inyandiko z’ibanze: 69 UB1 53.3
“Kandi niba umuntu yarizeraga kandi akubahiriza Isabato, akabona umugisha ugendana nayo maze nyuma akayireka kandi akica itegeko ryera, bene uwo azikirangiranira hanze y’Umurwa Wera, nk’uko ari ukuri ko hariho Imana itegeka mu ijuru.” UB1 53.4
Ababonye neza kandi bemeye byimazeyo ukuri kurebana n’itegeko rya kane ndetse bakabona n’umugisha uterwa no kumvira, nyamara kuva ubwo bakareka kwizera kwabo, kandi bagahangara kwica itegeko ry’Imana, nibakomeza kwinangirira muri iyi nzira yo kutumvira, bazasanga amarembo y’umurwa w’Imana afungiwe imbere yabo. UB1 53.5
“Igihe kiri hafi kurangira”
Amagambo yanditswe mu 1851 mu gitabo kivuga iby’Imibereho n’ibitekerezo 70 , kandi aboneka ku rupapuro rwa 49 rw’inyandiko z’Ibanze, yakoreshejwe nk’aho ahamya ko ibihamya natanze ari ibinyoma. Ayo magambo ni aya: “Nabonye ko igihe Yesu agomba kuba ahera cyane cyari hafi kurangira, kandi ko icyo gihe cyari kumara igihe gito cyane ngo kirangire.” UB1 53.6
Ubwo nerekwaga iby’iyo ngingo, igihe cy’umurimo wa Kristo cyasaga n’aho kirangiye. Mbese ndegwa kuvuga ibinyoma kubera ko igihe cyakomeje kubaho kuruta uko ibihamya navuze byabyerekanye? Mbese bimeze bite ku bijyanye n’ibihamya bya Kristo n’intumwa ze? Mbese barabeshywe? UB1 54.1
Pawulo yandikira Abanyakorinto muri aya magambo: “Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite, kandi abarira bamere nk’abatarira n’abashima bamere nk’abadashima…” (1Abakorinto 7:29,30) UB1 54.2
Na none mu rwandiko yandikiye Abanyaroma yaravuze ati: “Ijoro rirakuze burenda gucya, nuko twiyambure imirimo y’umwijima, twambare intwaro z’umucyo.” (Abaroma 13:12) UB1 54.3
Kandi ubutumwa buturuka i Patimo maze Kristo akavugana na twe akoresheje Yohana ukundwa agira ati: “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.” (Ibyah 1:3) “Kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba. Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.” (Ibyah 22:6,7). UB1 54.4
Mu butumwa bageza ku bantu, abamarayika b’Imana berekana ko igihe ari kigufi cyane. Uko ni ko ibihe byose na njye nagiye mbyerekwa. Ni ukuri ko igihe cyakomeje kuba kirekire kurusha uko twari tubyiteze mu itangira ry’ubu butumwa. Umukiza wacu ntiyaje vuba nk’uko twabyiringiraga. Ariko se ijambo ry’Uwiteka ryarabeshye? Ntibikabeho! Ni byiza kwibuka ko amasezerano y’Imana n’ibiteye ubwoba ivuga byose bifite impamvu igomba gutuma bisohora. UB1 54.5
Imana yari yarahaye ubwoko bwayo umurimo bugomba gukora ku isi. Ubutumwa bwa marayika wa gatatu bwagombaga gutangazwa, intekerezo z’abizera zagombaga kuganishwa ku buturo bwera bwo mu ijuru, aho Kristo yinjiye kugira ngo ahongerere abe. Ubugorozi bwerekeye Isabato bwagombaga gukomeza gukorwa. Icyuho cyaciwe mu mategeko y’Imana cyagombaga gusibwa. Ubutumwa bwagombaga kwamamazwa mu ijwi rirenga kugira ngo abatuye isi bose baburirwe. Ubwoko bw’Imana bugomba gutunganya ubugingo bwabo binyuze mu kumvira ukuri, kandi bukaba bwiteguye guhagarara imbere ya Kristo butariho ikizinga ubwo azaba agarutse. UB1 54.6
Iyo nyuma yo gucika intege gukomeye kwabaye mu mwaka wa 1844, Abadiventisiti baba barashikamye ku kwizera kwabo, kandi bagakomeza kujya mbere bafatanye urunana mu nzira ubuntu bw’Imana bwabaciraga, bakakira ubutumwa bwa marayika wa gatatu kandi bakabubwira abatuye isi mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge, baba barabonye agakiza k’Imana, Uwiteka aba yarabakoreye ibikomeye mu mwete wabo, umurimo uba wararangiye, na Kristo aba yaragarutse mbere y’iki gihe aje gutwara ubwoko bwe ngo abuhe ingororano yabwo. UB1 54.7
Ariko mu gihe cyo gushidikanya no guhagarika imitima cyakurikiye kwa gucika intege, benshi mu bizera b’Abadiventisiti baretse ukwizera kwabo. Amacakubiri no kwitandukanya byabinjiyemo. Abenshi bakoresheje imvugo no kwandika maze barwanya bake cyane, bakurikiye inzira Imana ibayoboye bakakira ubugorozi ku byerekeye Isabato kandi bagatangira kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Abantu benshi bagombaga gukoresha igihe cyabo n’impano zabo mu mugambi umwe wo kuburira abatuye isi, birunduriye mu kurwanya ukuri kw’Isabato, ku buryo byabaye ngombwa ko umurimo w’abayemeraga kandi bakayishyigikira wabaye uwo gusubiza ibibazo by’abayirwanyaga ndetse no guhamya ukuri. Uko ni ko umurimo wakomwe mu nkokora, kandi n’isi iguma mu mwijima. Iyo itsinda ry’Abadiventisiti bose rishyira hamwe ku byerekeye amategeko y’Imana no kwizera Yesu, mbega uburyo amateka yacu aba atandukanye cyane n’uko ari! UB1 55.1
Ntabwo bwari ubushake bw’Imana ko kugaruka kwa Kristo gutinda bene aka kageni. Ntabwo Imana yari yarateguye ko ubwoko bwayo (Abisirayeli), buzerera mu butayu imyaka 40. Yabasezeraniye kubayobora igahita ibageza mu gihugu cy’i Kanani, kandi ikahabatuza ari abantu batunganye, bazira umuze kandi banezerewe. Ariko ababwiwe ubwo butumwa mbere ntibinjiye muri ubwo buruhukiro “kuko batizeye” (Abaheburayo 3:19). Imitima yabo yari yuzuye kwivovota, kwigomeka n’urwango, bityo bituma Imana itabasohoreza isezerano yari yaragiranye nabo. UB1 55.2
Mu myaka mirongo ine yose, Isirayeli ya Kera yavukijwe kwinjira muri Kanani no kutizera, kwivovota no kwigomeka. Ibyo byaha kandi ni byo byadindije Isirayeli yo muri iki gihe kwinjira muri Kanani yo mu ijuru. Muri aho hombi nta na hamwe amasezerano y’Imana akemwa. Ukutizera, kwirundurira mu by’isi, kutiyegurira Imana burundu ndetse n’amakimbirane mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana ni byo bitumye tuguma muri iyi si y’icyaha n’agahinda imyaka myinshi ingana itya. UB1 55.3
Hari izindi ngingo ebyiri zivugwa ko ziboneka mu gitabo cyanjye cya mbere ariko zikaba zitaranditswe mu nyandiko zanjye za nyuma. Ibijyanye n’izo ngingo, icyo navuga ni uko igihe nzabona igitabo zirimo kugira ngo menye neza uko ibyakuwemo biteye kandi nibonere aho bihuriye, ni ho nzaba niteguye kugira icyo mvuga ku birebana na zo mu buryo bwumvikana. UB1 55.4
Abakobanyi bo mu minsi y’imperuka
Kuva mu itangira ry’umurimo wanjye, nakurikiranwe n’urwango, kunengwa n’ibinyoma. Ibirego by’urukozasoni na za raporo z’ibinyoma zagiye ziteranyirizwa hamwe kandi zijyanwa hirya no hino n’ibyigomeke, abishushanya n’abaka. Hariho abiyita abagabura bo mu matorero y’aba Orutodogisi bajya hirya no hino barwanya Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi, kandi bagahindura madame Ellen White igitabo cyabo. Abakobanyi bo mu minsi y’imperuka bayobowe n’abo bagabura bavuga ko ari abarinzi bashyizweho n’Imana. UB1 55.5
Abantu batizera, abagabura b’amatorero yaguye, n’Abadiventisiti bo mu ikubitiro bishyize hamwe mu murimo wo kurwanya madame Ellen White. Iyi ntambara yakomeje kubaho mu gihe kijya kuba imyaka 40, ariko ntabwo nigeze numva mfite umudendezo ndetse sinitaye ku mvugo zabo mbi, gusebanya no kuryarya. Ntabwo kandi ubu nshobora kureka uyu muco kugira ngo abantu bamwe bizerwa batayobywa n’abanzi b’ukuri bashimishwa no kuvuga ko ndi umubeshyi. Mu rwego rwo kwiringira ko nafasha intekerezo z’abizerwa, mvuga ibyo nkora. UB1 56.1
Ntabwo niteze kugera kuri ba bandi bigeze kubona umucyo w’ukuri maze bakanga kuwumvira, ba bandi birunduriye mu rwikekwe kandi bagashimangira imitima yabo mu kutizera. UB1 56.2
Yesu, Umwami w’ijuru, uwareshyaga n’Imana, yabaye mu isi imyaka 33, ariko habayeho abantu bake gusa bemeye kamere ye y’ubumana. None se jyewe w’umunyantegenke, udakwiriye, ikiremwamuntu cyoroheje, nshobora kwitega ko nagera ku rwego rushimishije kurusha uko byagendekeye Umukiza w’isi? UB1 56.3
Igihe niyeguriraga gukora uyu murimo bwa mbere, nkiyemeza kugenda igihe cyose Imana ibintegetse, nkavuga amagambo Imana yagombaga kumpa ngo nyageze ku bantu, nari nzi yuko nzahura n’abandwanya, gusebywa no gutotezwa. Ntabwo nigeze ntereranwa. Iyo njya kuba narishingikirije ku gushimwa n’abantu, mba naracitse intege kera. Ariko nahanze amaso Yesu, kandi nabonye ko utari afite icyaha yarwanyijwe n’abafite indimi zisebanya. Abagaragazaga cyane ishusho yo kubaha Imana bakurikiraga Umukiza ari abatasi kandi bakoranaga imbaraga zabo zose kugira ngo bamuzitire. Nyamara nubwo yari Ushoborabyose, ntabwo yituye abanzi be ibihwanye n’ibyaha byabo. Aba yarabarwanishije imbaraga zo guhora kwe, ariko ntiyabikoze. Yabacyahaga bikomeye kubw’uburyarya bwabo n’ingeso zabo mbi, kandi igihe ubutumwa bwe bwangwaga ndetse n’ubuzima bwe bukabangamirwa, yagendaga bucece akajya kubwiriza amagambo y’ubugingo ahandi. Mu ntege nke zanjye, nagerageje gukurikiza urugero rw’Umukiza wanjye. UB1 56.4
Urwango rwibasira abamamaza ukuri
Mbega ukuntu Abafarisayo bashakaga kwerekana ko Kristo ari umubeshyi! Mbega ukuntu bamutegeraga ku ijambo ryose yavugaga bashaka kugoreka amagambo ye yose! Ubwibone, urwikekwe no kwangana urunuka, byafunze inzira yose umuntu yashoboraga kunyuramo kugira ngo yakire ubuhamya bw’Umwana w’Imana. Ubwo yamaganaga ibicumuro byabo yeruye kandi avuga ko ibikorwa byabo bihamya ko ari abana ba Satani, basubizanyije uburakari bavuga bati: “Mbese n’ubundi ntituvuga ko uri umunyasamariya kandi ko ufite dayimoni?” UB1 56.5
Ibyo bavugaga byose barwanya Kristo byari bishingiye ku binyoma. Uko ni nako byagendekeye Sitefano na Pawulo. Nyamara amagambo mabi cyane kandi adafite ishingiro yavuzwe n’uruhande ruri mu binyoma yagize imbaraga kubera ko hari hariho abantu benshi bari bafite imitima itejejwe bifuzaga ko ibyo byavugwaga byaba ukuri. Bene abo igihe cyose bashishikarira kwibanda ku gakosa no kwibeshya uko ari ko kose gushobora kuboneka ku bababwira ukuri kutabashimishije. UB1 57.1
Ntibikwiriye kudutangaza igihe ubuyobe bufashwe nk’amahame y’ukuri n’abantu bafite irari ry’ibinyoma. Abarwanyaga Kristo bagiye kenshi barwanywa kandi bagacecekeshwa n’ubwenge bwarangaga amagambo ye. Nyamara bakomezaga gutega amatwi impuha zose babishishikariye, kandi bagashakisha urwitwazo rwo kumukurikirana bamubaza ibibazo bimurwanya. Bari bariyemeje kutava ku izima ngo bareke umugambi wabo. Bari bazi neza ko Yesu nakomeza umurimo we, abantu benshi bari kumwizera bityo abanditsi n’Abafarisayo bagatakaza ubutware bari bafite kuri rubanda. Kubera ibyo, bari biteguye guca bugufi bagafata ingamba mbi kandi zisuzuguritse ku rwego urwo ari rwo rwose kugira ngo bagere ku migambi yabo mibisha yo kumurwanya. Bangaga Abaherode ariko bifatanyije n’abanzi badacogora kugira ngo bahimbe umugambi wo gukura Kristo ku isi. UB1 57.2
Uwo ni wo mwuka Umwana w’Imana yasanganijwe n’abo yari aje gukiza. Mbese abantu bose bashaka kubaha Imana no kumenyesha abatuye isi ubutumwa bw’ukuri kwayo, batekereza ko bazakirwa neza kurusha uko Kristo yakiriwe? UB1 57.3
Nta mugambi mubi mfitiye abashaka guhindura ubusa ubutumwa Imana yatanze kugira ngo buhwiture, buburire kandi bukomeze ubwoko bwayo. Ariko nk’intumwa ya Kristo, ngomba guhagarara nkarwanira ukuri. Abo batinyuka kundwanya ni bande? Mbese ni abana batunganye kandi bera bizera. Mbese babyawe ubwa kabiri? Mbese bagabanye kuri kamere y’ijuru? Mbese bakunda Yesu kandi bakerekana umwuka we w’ubugwaneza no kwicisha bugufi? “Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:20). Mbese basa n’abigishwa ba mbere cyangwa basa n’abanditsi n’Abafarisayo b’indyarya bahoraga bashaka uko bategera Yesu mu magambo ye? Zirikana imikorere ikaze y’abo bantu ba kera barwanyaga ukwizera. Zirikana uko abigishamategeko, abatambyi, abanditsi n’abatware bashyize hamwe ngo bahimbe icyo barega uwari umucyo w’isi. UB1 57.4
Kuki bari bahuje umugambi wo guciraho Kristo iteka? Ntibakundaga inyigisho ze n’amategeko ye, kandi ntibashimishwaga no kubona abantu bamwerekejeho intekerezo zabo bateye umugongo abayobozi babo ba mbere. UB1 57.5
Kamere muntu izahora imeze ityo. Reka abashaka kuzitira inzira yanjye no gusenya uruhare rw’amagambo yanjye be kwibeshya ubwabo biyizeza ko bakora umurimo w’Imana. Barakorera undi mwami, kandi bazagororerwa ibihwanye n’ibyo bakoze. UB1 57.6
Igihe cyose Satani akiriho kwigomeka kuzabaho. Abakoreshwa n’umwuka we ntibazashobora kumenya Mwuka w’Imana cyangwa kumva ijwi ryayo kugera igihe hazumvikana aya magambo ngo: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe” (Ibyahishuwe 22:11). Niteze guhura n’ubugome bw’abasuzugura umucyo Imana yishimiye kumpa. UB1 58.1
Igihamya gihagije cy’umuntu ufite umutima uboneye
Ni umugambi w’Imana gutanga ibihamya bihagije bya kamere mvajuru y’umurimo wayo kugira ngo abantu bose bifuza kumenya ukuri by’ukuri bemezwe. Nyamara Imana ntiyigera ikuraho uburyo bwose bwatera gushidikanya. Abantu bose bifuza kujya impaka no kutanyurwa ntibazabura uburyo. UB1 58.2
Mbabarira abantu bose bateye intambwe yabo mu nzira yo gushidikanya no kutizera. Iyaba nari mbishoboye nashimishwa no kubafasha, ariko ibyo nahuye na byo mu gihe cyashize bimpa ibyiringiro bike ko bazigera bagarukira umucyo. Nta gipimo runaka kiriho cy’ibihamya bizemeza abantu ukuri mu gihe cyose badashaka kureka ubwibone bwabo ngo batsinde kamere y’umubiri kandi bahinduke abigishwa mu ishuri rya Kristo. UB1 58.3
Kwiyemera n’ubwibone ku bitekerezo byawe biyobora abantu benshi ku kwanga umucyo uva mu ijuru. Bihambira ku bitekerezo bakunda cyane n’ubusobanuro batanga budafite ishingiro bw’Ijambo ry’Imana ndetse n’ibinyoma bikabije, kandi iyo ubuhamya butanzwe kugira ngo bukosore ubwo buyobe, bazagenda batishimye nk’uko abantu benshi babikoraga mu gihe cya Kristo. UB1 58.4
Uko imico n’imibereho by’ababwira abantu Ijambo y’Imana byaba bitarangwamo umugayo kose nta cyo bitwaye; kuko ibi bitabaha urwitwazo. Ni ukubera iki? Kuko babwira abantu ukuri. Bavandimwe, iki ni cyo kimbabaza. Ariko niba amakuru abeshya yamamajwe, niba hari ibishyirwa ku mico y’intumwa ya Kristo kubwo kwemeza ibitari ukuri cyangwa gukeka, mbega ukuntu byakirwa neza kandi atari ukuri! Mbega ukuntu abantu benshi biteguye gukabya no gukwirakwiza amazimwe! Bene abo bagaragaza kamere yabo nyakuri. “Uw’Imana yumva amagambo y’Imana, mwebwe igituma mutumva ni uko mutari ab’Imana” (Yohana 8:47). UB1 58.5
Abahagaze mu kuri nk’uko kuri muri Yesu bazahembwa gutukwa no gusuzugurwa. “… abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu bazarenganywa” (2Timoteyo 3:12). Abantu bavuga ubuhamya bweruye burwanya icyaha bazangwa rwose nk’uko Shebuja wabahaye uyu murimo ngo bawukore mu izina rye na we yagenjwe. Nk’uko byabaye kuri Kristo, bazitwa abanzi b’itorero n’ab’idini, kandi uko bazarushaho gukorana umuhati mwinshi no mu kuri bubaha Imana, ni ko urwango rw’abatubaha Imana n’indyarya ruzarushaho gukara. Nyamara ntidukwiriye gucika intege igihe tugenjwe dutyo. UB1 58.6
Nzakomeza nkore umurimo wanjye.
Dushobora kwitwa “abanyantegenke n’abapfapfa,” abatwawe ndetse n’abadatekereza. Ibyo Kristo yavuzweho natwe bishobora kudushyikira ngo: “afite dayimoni” (Yohana 10:20). Ariko umurimo Databuja yaduhaye ngo dukore uracyari uwacu. Tugomba kuyobora abantu kuri Kristo, tudashaka gushimwa n’abantu cyangwa icyubahiro cyabo, ahubwo tukiyegurira wa wundi uca imanza zitabera. Azi uburyo bwo gufasha ba bandi bababazwa n’ibyo yihanganiye igihe bagera ikirenge mu cye. Yageragejwe mu buryo bwose nka twe kugira ngo abashe kumenya uburyo bwo gutabara abageragezwa bose. UB1 59.1
Ibyo ari byo byose byashyirwa ku buhamya bwanjye bitari ukuri bikozwe n’abiyita intungane, nyamara batazi Imana, nzakomeza kujya imbere niyoroheje nkora umurimo wanjye. Nzavuga amagambo Imana impaye kuvuga mu gukomeza abantu, gucyaha no gutanga imiburo. Ubuzima bwanjye busigaje igihe gito cyane ku isi. Umurimo Data yanshinze, nzawukorana ubudahemuka kubwo ubuntu bwe, nzi yuko ibikorwa byanjye byose bizasuzumwa na Yehova. 71 UB1 59.2