UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

19/97

IGICE CYA 4: KWANDIKA NO KOHEREZA IBIHAMYA BY’ITORERO 53

KONGERA GUTEKEREZA KU MURIMO

Ivuriro, California,
8 Nyakanga 1906

Muvandimwe nkunda,
Hariho abantu bamwe batekereza ko bashoboye kugenzura imiterere y’umurimo Uwiteka yampaye gukora kandi bakaba bamenya n’agaciro kawo. Ubwenge bwabo bwite n’imyumvire yabo ni byo rugero ngenderwaho bifashisha mu kugenzura ibihamya.
UB1 39.1

Uwampaye amabwiriza yarambwiye ati: “Bwira abo bantu ko Imana itabashinze umurimo wo gusuzuma, gushyira mu rwego runaka no gusobanura imiterere y’ibihamya. Abagerageza gukora ibyo uko byagenda kose bagera ku myanzuro y’ubuyobe. Uwiteka yifuza ko abantu bakomeza gushikama bagakora umurimo bashinzwe. Nibakomeza kugendera mu nzira y’Uwiteka, bazashobora kumenya neza ko umurimo Uwiteka yanshinze gukora atari umurimo wateguwe n’umuntu. UB1 39.2

Abasoma ibihamya babyitondeye nk’uko byari bimeze mu minsi ya mbere, ntibazahangayika bibaza inkomoko yabyo. Ibitabo byinshi byanditswe kubw’ubufasha bwa Mwuka w’Imana, bifite igihamya gihoraho cyerekana imiterere y’ibihamya. UB1 39.3

Mu minsi ya mbere yo kwamamaza ubutumwa, incuro nyinshi Mwuka w’Imana yajyaga aza kuri bamwe muri twe igihe twabaga duteranye, maze nanjye nkajya mu iyerekwa. Uwiteka yampaye umucyo n’igihamya, ampa guhumurizwa, ibyiringiro n’ibyishimo ku buryo ishimwe rye ryari riri ku minwa yacu. UB1 39.4

Gufashwa b’abize indimi.

Igihe umugabo wanjye yari akiriho, yakoraga ari umufasha n’umujyanama mu kohereza ubutumwa nahabwaga. Twakoraga ingendo nyinshi cyane. Rimwe na rimwe nahabwaga umucyo ari nijoro, ubundi bikaba ari ku manywa ndi imbere y’iteraniro rinini. Ubwo nabaga mfite igihe n’imbaraga byo gukora umurimo, ni jye ubwanjye wiyandikiraga amabwiriza nahererwaga mu iyerekwa ntacyo mpinduye. Nyuma y’aho twasuzumiraga hamwe ibyo nanditse, umugabo wanjye agakosora amakosa y’ikibonezamvugo kandi agakuramo amagambo adakenewe gusubirwamo. Iyo ibyo byabaga birangiye, ubwo butumwa bwandukurwaga mu bwitonzi bukohererezwa abo bugenewe, cyangwa ku icapiro. UB1 39.5

Uko umurimo wagukaga, hari abandi bamfashaga mu gutegura inyandiko zagombaga gushyirwa ahagaragara. Nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye, hari abafasha b’abizerwa bansanze, bakoraga ubudacogora umurimo wo kwandukura ibihamya no gutegura ingingo zagombaga gushyikirizwa abasomyi. UB1 40.1

Ariko inkuru zagendaga zikwirakwizwa ko uwo ari we wese mu bamfashaga yari afite uburenganzira bwo kugira icyo yongeraho cyangwa agahindura ubusobanuro bw’ubutumwa nandikaga. Izo nkuru ntabwo ari ukuri. UB1 40.2

Igihe twari turi muri Australia, Uwiteka yambwiye ko W.C White akwiriye kuruhurwa imitwaro myinshi abavandimwe be mu kwizera bamwikorezaga kugira ngo arusheho kugira umwanya uhagije wo kumfasha mu murimo Uwiteka yanshinze. Isezerano ryari ryaratanzwe rivuga riti: “Nzamushyiramo Mwuka wanjye, kandi muhe ubwenge.” UB1 40.3

Kuva igihe nagarukiye muri Amerika, namenyeshejwe kenshi ko Uwiteka yampaye W.C White kugira ngo ambere umufasha, kandi ko muri uyu murimo, Uwiteka azamuha ku Mwuka we. UB1 40.4

Igihe gikwiriye n’uburyo bwo kuvuga.

Kugira ngo umenye igihe gikwiriye n’uburyo nyabwo bwo kuvuga ubutumwa wahawe, bisaba ubwenge bwinshi n’imitekerereze mizima kandi biyobowe na Mwuka w’Imana. Igihe intekerezo z’abantu bacyahwa ziri mu buyobe bukomeye, ubusanzwe barwanya ubuhamya bahabwa, kandi iyo bamaze gufata umwuka wo kwinangira, nyuma birabakomerera kuba bakwemera ko bari mu buyobe. UB1 40.5

Mu itangira ry’uyu murimo, igihe bamwe mu bavandimwe dusangiye kwizera b’abayobozi babaga bahari, ubwo ubutumwa bwavaga ku Uwiteka bwatangwaga, byabaga ngombwa ko tubagisha inama ku byerekeye uburyo bwiza cyane bwo kugeza amabwiriza ku bantu. Rimwe na rimwe hafatwaga umwanzuro ko ingingo zimwe zidakwiriye gusomerwa imbere y’iteraniro. Rimwe na rimwe ababaga barakoze amakosa baragacyahwaga, basabaga ko ingingo zerekana amakosa yabo n’ingorane ateza byasomerwa imbere y’abandi kugira ngo n’abandi nabo babyungukireho. UB1 40.6

Akenshi nyuma yo gusoma ibihamya byacyahaga abantu, habagaho kwicuza kuvuye ku mutima. Iyo ibyo byabaga birangiye, twafanyirizaga hamwe gusenga maze Imana ikagaragariza ubuntu bwayo butanga imbabazi ku babaga batuye ibyaha byabo. Kwemera ibihamya kwazanaga umugisha ukomeye w’Imana mu materaniro yacu. UB1 40.7

Mu buryo butunganye, uko ibihe byagiye bisimburana, nashishikariraga kwandika ibyo nahabwaga n’Umujyanama wo mu ijuru. Ibice bimwe by’ibyo nandika bihita byoherezwa kugira ngo bimare ubukene buri mu murimo. Ibindi bice birabikwa kugeza ubwo hari ibyabagaho bikangaragariza ko igihe cyo kubikoresha kigeze. Rimwe na rimwe hari ubwo mu bagabura n’abaganga babaga bafite inshingano habonekaga umwuka wo gusuzugura ibihamya. Kubw’ibyo nahabwaga amabwiriza ko ntakwiriye gushyira ibihamya mu biganza byabo; kubera ko kuba barakiriye umwuka wagerageje kandi ugatsinda Adamu na Eva, babaga bakinguye ubwenge bwabo n’umutima wabo kugira ngo bigengwe n’umwanzi. Kubera ko babaga bari mu nzira mbi kandi bakora bayobowe n’imitekerereze y’ubushukanyi, bari gusoma mu bihamya ibintu bitarimo, ahubwo bihuje n’imvugo z’ibinyoma bumvise. Mu gusoma ibihamya mu mucyo wabo bwite, bagwa mu gishuko kandi bakabeshya abandi. UB1 41.1

Rimwe na rimwe, nyuma yo kubona ibintu neza uko bimeze, nandikaga amagambo yo gucyaha akaba abitswe igihe runaka kugeza ubwo nabaga maze gushishikarira guhindura umwuka w’abo bireba ku giti cyabo. Igihe uwo muhati utageraga ku ntego, ubwo butumwa ndetse n’imbaraga zabwo zo gucyaha cyangwa guhana bwohererezwaga abo bantu bakabwumva cyangwa bagahakana ukuri kwabwo. UB1 41.2

Igihe bene amakosa yabaga yavuzwe baturaga ibyaha byabo bakihana, imbagara z’umwanzi zashoboraga kumenagurika. Igihe bihannye bakareka ibyaha byabo, Imana ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kubababarira ibyaha byabo no kubezaho gukiranirwa kose. Kristo, Umucunguzi ubabarira icyaha, azabambura imyenda yanduye, abaguranire maze abahe umwambaro mwiza, kandi abambike igitambaro cyiza ku mutwe wabo. Ariko igihe cyose banze kuva bicumuro, ntibashobora kugira imico izahagarara idatsinzwe ku munsi ukomeye w’urubanza. UB1 41.3

Kenshi nerekwa ibibi bihishwe mu mibereho y’abantu kandi nkasabwa gutanga ubutumwa bwo gucyaha n’imbuzi. Nabwiwe yuko abantu benshi bumvira inyigisho z’ibinyoma z’umwanzi bazamagana umurimo wanjye bakavuga ko ari uw’umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ko bazasobanura ibihamya bagamije guhindura ukuri kw’Imana mo ibinyoma. Satani arateze kandi abantu bamwe bakoreshejwe n’Uwiteka mu bihe byashize bagakora umurimo we nyamara bakaba baremeye gushukwa, bazahagurukira kugoreka ubutumwa bwatanzwe. Kubera ko badashaka gutega amatwi amagambo abacyaha, kandi kuko badashaka kugirwa inama ngo bakosore imikorere yabo ngo bakore umurimo bashinzwe, bazagoreka ubutumwa bwagenewe itorero maze bashyire abantu benshi mu rujijo. UB1 41.4

Nubwo bimeze bityo, ngomba kuvuga ubutumwa nahawe kuvuga igihe cyose Uwiteka azahitamo. Ntabwo Uwiteka yampaye umurimo wo gukuraho kudasobanukirwa neza kose kuri mu mitima itizera. Mu gihe urugi ruzaba rukinguriye kwakira ibyongorerano by’umushukanyi, ingorane ziziyongera. Imitima y’abatazakira umucyo ifunguriwe kwakira kutizera. Niba igihe cyanjye n’imbaraga zanjye bishirira mu bibazo nk’ibyo, ibyo byaba bisohoza imigambi ya Satani. Uwiteka yarambwiye ati: “Tanga ibihamya. Ntabwo umurimo wawe ari uwo gukemura ingorane, umurimo wawe ni uwo gucyaha no kwerekana ubutungane bwa Kristo.” UB1 42.1

Ikintu kidasanzwe.

Igihe kimwe mu minsi ya mbere yo kwamamaza ubutumwa, uwitwa Burtler n’uwitwa Hart baguye mu rujijo ku byerekeranye n’ibihamya. Baraboroze kandi barirana umubabaro mwinshi, ariko mu gihe runaka ntibashoboraga gutanga impamvu zo guhangayika kwabo. Nyamara, ubwo bahatirwaga kuvuga impamvu y’amagambo n’imyitwarire yabo bitarangwamo kwizera, Hart yavuze yerekeza ku gatabo gato kari karanditswe karimo amayerekwa ya Ellen G. White, maze avuga ahamya ko azi neza ko hari amayerekwa amwe atarimo. Aba bagabo bombi bavugiye imbere y’imbaga y’abantu bashimangira bahamya ko nta cyizere bafitiye ako gatabo. UB1 42.2

Umugabo wanjye yoherereje Hart agatabo maze amusaba gusoma ibyari byanditswe ku rupapuro rubanza. Yahasomye aya magambo ngo: “Inkuru ngufi y’Imibereho ya Gikristo n’Ibitekerezo bya Madame Ellen G. White.” UB1 42.3

Habayeho guceceka mu gihe runaka, maze umugabo wanjye asobanura ko twagize ubushobozi buke cyane tukabasha gucapa ubwa mbere agatabo gato gusa, kandi asezeranira uwo muvandimwe ko igihe ubushobozi buhagije buzabonekera, amayerekwa azandikwa agacapwa mu buryo bwuzuye bw’igitabo. UB1 42.4

Butler yarafashijwe cyane maze ubwo busobanuro bumaze gutangwa aravuga ati: “Reka twicishe bugufi imbere y’Imana.” Hakurikiyeho amasengesho, amarira no kwihana tutigeze twumva. Butler yaravuze ati: “Muvandimwe wanjye White, mbabarira; natekereje ko mwaduhishaga umucyo umwe twagombaga kubona. Nawe mushiki wanjye Ellen White, mbabarira.” Nuko rero imbaraga y’Imana yamanukiye iteraniro mu buryo butangaje. 54 UB1 42.5