UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

18/97

GUSHIDIKANYA IBIHAMYA48

Igihe mubonye abantu bashidikanya ku gaciro n’ukuri kw’Ibihamya, babinenga kandi bashaka kubyangisha abantu, mumenye neza ko Imana atari yo ikorera muri abo bantu, ahubwo ni undi mwuka. Gushidikanya no kutizera byahawe icyicaro n’abatagenda biteze guhura n’ibibarushya. Bafite ubwoba yuko imibereho yabo itazatsinda isuzuma rya Mwuka w’Imana, yaba ivugira mu Ijambo ryayo cyangwa mu bihamya bya Mwuka wayo bishobora kuberekeza ku Ijambo ryayo. Aho gutangirira ku mitima yabo bwite ngo bagendere ku mahame atunganye y’ubutumwa bwiza, banenga kandi bagaciraho iteka uburyo Imana yatoranyije ngo itegure abantu bakwiriye kuzahagarara badatsinzwe ku munsi w’Uhoraho. UB1 35.1

Nimureke ushidikanya abeho, wa wundi udashaka ko ihame rya Bibiliya rigorora imibereho ye, wa wundi ushaka gushimwa na bose, maze murebe uburyo bidatinze itsinda ry’abantu banyuranya n’umurimo w’Imana bazajya iruhande. Abantu bahindutse kandi bashikamye mu kuri, ntibazagira ikintu na kimwe gishimishije cyangwa cy’ingirakamaro babona mu guhindura cyangwa mu kwigisha kwa bene uwo ushidikanya ibihamya. Ariko abafite imico yangiritse, bafite amaboko yanduye n’imitima itejejwe, abo ingeso z’imibereho yabo zitaboneye, batari abiringirwa imuhira, cyangwa batizerwa mu bikorwa — aba bose bazishimira ibitekerezo bishya bagejejweho. Abantu bose baramutse babishatse babona igipimo nyakuri cy’umuntu ushidikanya ibihamya ndetse na kamere y’inyigisho ze babirebeye ku mico y’abayoboke be. UB1 35.2

Muri rusange abantu bafite ibintu byinshi cyane banenga ibihamya, ni abatarabisomye, kimwe n’uko abirata ko batizera Bibiliya ari abafite ubumenyi buke ku byo yigisha. Bazi ko ibaciraho iteka, bityo kuyirengagiza bikabaha kumva bafite umutekano mu nzira y’icyaha barimo. UB1 35.3

Imbaraga ireshya y’ubuyobe

Mu buyobe no kutizera hari ikintu kijijisha kandi kikayobya intekerezo. Kunenga, gushidikanya no guha intebe kutizera kugira ngo twerekane ko nta kosa dufite mu guteshuka inzira itunganye, ni ikintu cyoroshye cyane kuruta gutunganya ubugingo binyuze mu kwizera no kumvura ukuri. Ariko igihe habayeho imbaraga nziza iyobora umuntu ku kwifuza kugaruka, asanga yarafatiwe mu ruzitiro rwa Satani nk’uko isazi iba iri mu mutego w’igitagangurirwa, ku buryo bigaragara ko kugerageza kuhikura ari ukurushwa n’ubusa, kandi ntibimworohera kwikura mu mutego umwanzi gica yamuteze. UB1 36.1

Igihe abantu bigeze kwemera gushidikanya no kutizera ibihamya bya Mwuka w’Imana, bagwa mu gishuko gikomeye cyo kuyoboka ibitekerezo bavugiye imbere y’abandi. Inyigisho zabo n’imyumvire yabo bibudika mu ntekerezo nk’igicu cya rukokoma, kikabuza kwinjira umurasire wose uhamya ukuri. Gushidikanya guhawe icyicaro binyuze mu kwirengagiza, ubwibone cyangwa gukunda ibikorwa bibi, bizirika ku bugingo iminyururu itemera gucika. Kristo wenyine ni we ushobora gutanga imbaraga ikenewe yo guca iyo minyururu. UB1 36.2

Ibihamya bya Mwuka w’Imana bitangirwa kuyobora abantu ku Ijambo ryayo ryagiye ryirengagizwa. Iyo ubutumwa Ibihamya bitanga butumviwe, Mwuka Muziranenge akingiranirwa kure y’ubugingo. None se ni ubuhe buryo bundi Imana izigamye kugira ngo igere ku bayobagurika kandi ngo ibereke uko bameze by’ukuri? UB1 36.3

Amatorero yakunze ibintu bica abantu intege mu kwizera ibihamya, usanga afite intege nke kandi agwaguza. Abagabura bamwe bakorera kugira ngo bikururireho abantu ubwabo. Igihe hari umwete ukoreshejwe kugira ngo hakosorwe ikosa iryo ari ryo ryose muri abo bagabura, bihagararaho bavuga bati: “Itorero ryanjye ryemera ibyo nkora.” UB1 36.4

Yesu yavuze ko umuntu wese ukora ibibi, yanga umucyo, nta nubwo agendera mu mucyo kugira ngo ibyo akora bitagaragara. Muri iki gihe hari benshi bakurikira inzira nk’iyi. Mu bihamya havugwamo neza ibyaha nyirizina bibahama bakora, ni yo mpamvu batifuza kubisoma. Hariho abantu bagiye baburirwa kandi bagacyahwa binyuze mu bihamya kuva bakiri bato; ariko se baba baragendeye mu mucyo kandi bakisubiraho? Ntibyigeze bibaho. Baracyakomeje gukora ibyaha bakoraga; kandi baracyafite za nenge mu mico yabo. Ibyo bibi bagundiriye byonona umurimo w’Imana kandi bikangiriza amatorero. Umurimo Uwiteka yagombaga gukora kugira ngo ashyire amatorero kuri gahunda ntukorwa bitewe n’uko abizera bihariye (abayobozi b’umukumbi by’umwihariko) ntibashaka gukosorwa. UB1 36.5

Kenshi hari umuntu uvuga ko yemera ibihamya, mu gihe nta mpinduka bitera mu mibereho ye cyangwa mu mico ye. Amakosa ye arushaho gukomera kubwo kumva ko nta kosa afite, kugeza ubwo nyuma yo gucyahwa kenshi maze akanga kumvira imiburo, atakaza imbaraga yo kwitegeka maze akarushaho kwinangira mu gukora ibibi. Iyo ananiwe akagira intege nke, nta mbaraga ziganisha ku byiza abona ngo zirushe ubushobozi ibidatunganye byo mu mico ye atabashije gutsinda. Ibyo bidatunganye ni byo bihinduka ingingo zikomeye cyane yishingikirizaho, maze agatsindwa na byo. Bityo, musuzume maze umubaze uti: ” Mbese ntabwo mu myaka yashize Imana yacyashye iyi myitwarire mibi mu mico yawe ikoresheje ibihamya?” Azasubiza ati: “Yego, nabonye ubuhamya bwanditswe bumbwira ko ntari mu kuri muri ibi bintu.” “None se kuki utakosoye izi ngeso mbi?” Azasubiza ati: “Natekerezaga ko uwancyagaha yari yaribeshye; nemeraga icyo nashoboraga kubona; kandi icyo ntashoboraga kubona navugaga ko cyabaga ari igitekerezo cy’uwangezagaho ubutumwa bwo gucyaha. Ntabwo nemeye uko gucyahwa.” UB1 36.6

Rimwe na rimwe amakosa nyirizina yo mu mico, Imana yifuzaga ko abagaragu bayo bayabona kandi bakayakosora nyamara bakanga kuyabona, yagiye ahitana ubugingo bw’abo bantu. Bagombaga kuba barabaye imiyoboro icishwamo umucyo. Imana yashakaga ko babaho, yanabohererezaga inyigisho mu butungane kugira ngo bakomeze kugumana imbaraga zabo z’umubiri n’iz’ubwenge ngo bayikorere umurimo yishimira. Iyo baba baremeye inama y’Imana, bakaba icyo Imana yifuzaga ko baba cyo, bari kuba abakozi bashoboye mu gutuma umurimo wo kwamamaza ukuri utera imbere, bakaba abantu bakomeye mu rukundo no kugirirwa icyizere mu bantu bacu. Ariko basinziriye mu mva kubera ko batigeze babona ko Imana yari ibazi neza kurusha uko ubwabo bari biyizi. Ibitekerezo by’Imana ntabwo ari byo bitekerezo byabo ndetse ntabwo n’inzira zayo ari nk’izabo. Aho bagiye bakorera hose, abo bantu babogamye, bagiye bagoreka umurimo. Amatorero bayoboraga yagiye acibwa intege mu buryo bukomeye. UB1 37.1

Imana icyaha abantu kubera ko ibakunda. Ishaka ko bakomera mu mbaraga zayo, kugira ngo bagire intekerezo zishyitse n’imico itunganye; bityo rero bazabera umukumbi w’Imana urugero, bawuyoboza itegeko n’urugero rwegereye urw’ijuru. Kubw’ibyo bazubaka ingoro yera y’Imana. 49 UB1 37.2

Gusoma ibihamya ushakisha urwitwazo

Abantu bamwe badashaka kwakira umucyo, ahubwo bifuza kugendera mu nzira bihitiyemo, bazasoma ibihamya kugira ngo babikuremo ikintu gishyigikira umwuka wo kutizera no kutumvira. Uko ni ko umwuka wo kwirema ibice uzinjira; kubera ko umwuka ubayobora mu kunenga ibihamya ari na wo uzabatera kugenzura bagenzi babo kugira ngo babone uko babaciraho iteka. 50 UB1 37.3

Ikinyoma cya Satani giheruka.

Satani akomeza kungikanya ibinyoma nyamara bitagaragara ko ari byo kugira ngo ateshure abantu ku kuri. Ikinyoma giheruka cya Satani kizaba icyo gutesha agaciro ibihamya bya Mwuka w’Imana. “Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge” (Imigani 29:18). Satani azakorana ubuhanga bwinshi kandi akorere mu buryo butandukanye n’abantu batari bamwe kugira ngo ahungabanye icyizere ubwoko bw’Imana bwasigaye bufitiye ibihamya nyakuri. 51 UB1 38.1

Hazabaho urwango Satani azenyegereza kurwanya ibihamya. Ibikorwa bya Satani bizaba ibyo guhungabanya uko amatorero yizera ibihamya kubera iyi mpamvu: Satani ntashobora kubona inzira igaragara yacamo kugira ngo yinjize ibinyoma bye kandi ngo ahambirire abantu mu buyobe bwe igihe imiburo, gucyaha n’inama za Mwuka w’Imana byumviwe. 52 UB1 38.2