UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE

61/97

IGICE CYA 29: KRISTO, IBYIRINGIRO BYACU RUKUMBI

Mbere y’uko imfatiro z’isi zishingwa, Kristo, Umwana w’ikinege w’Imana, yasezeranye kuzaba inshungu y’inyokomuntu, Adamu naramuka acumuye. Adamu yaje kugwa, kandi uwari asangiye ikuzo na Se mbere y’uko isi ibaho, yiyambuye ikanzu ya cyami n’ikamba ry’ubwami, aramanuka asiga icyubahiro gikomeye ahinduka uruhinja i Betelehemu, kugira ngo aho Adamu yasitariye akagwa, abashe kuhanyura kandi acungure abantu baguye. Yiyemeje guhura n’ibishuko byose umwanzi ateza abagabo n’abagore ; kandi ibitero byose bya Satani ntibyabashije kumuteshura ngo areke kumvira Se. Ku bw’imibereho ye izira icyaha, yahamije y’uko buri muhungu wese n’umukobwa wese wa Adamu ashobora gutsinda ibishuko by’uwazanye bwa mbere icyaha mu isi. UB1 181.1

Kristo yazaniye abagabo n’abagore imbaraga yo gutsinda. Yaje muri iyi si afite ishusho y’umuntu, aba umuntu mu bandi. Yambaye kamere muntu icumura kugira ngo ashukwe kandi ageragezwe. Mu bumuntu bwe, yari afite kamere y’ubumana. Mu kwigira umuntu, yahawe mu buryo bushya kwitwa Umwana w’Imana. Marayika yabwiye Mariya ati: “Imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Umuziranenge uzavuka azitwa Umwana w’Imana” (Luka 1:34). Mu gihe yari Umwana w’Umuntu yahindutse Umwana w’Imana mu buryo bushya. Nuko agaragara mu isi yacu—ari Umwana w’Imana nyamara anabarwa mu muryango w’abantu ku bwa kavukire. UB1 181.2

Kristo yaje afite ishusho y’umuntu kugira ngo yereke abaturage bo mu masi ataracumuye ndetse n’abo mu isi yacumuye ko hariho icyateganijwe gihagije cyatuma abantu babaho bumvira Umuremyi wabo. Yihanganiye ibishuko Satani yemererwaga kumugerageresha, kandi atsinda ibitero bye byose. Yarababajwe kandi agirirwa nabi cyane, nyamara Imana ntiyamutereranye ngo ise n’itabizi. Igihe yabatizwaga na Yohana muri Yorodani; avuye mu mazi, Mwuka w’Imana yamumanukiyeho afite ishusho y’inuma isa na zahabu, nuko ijwi rivugira mu ijuru riti: “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Mat 3:17). Nyuma y’iri tangazo ni bwo Kristo yajyanywe na Mwuka mu butayu. Mariko aravuga ati: « Uwo mwanya Mwuka amujyana mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa… » (Mariko 1:12,13). Muri iyo minsi ntiyagiraga icyo arya”( Luka 4:2). UB1 181.3

Guhangana n’ibishuko

Igihe Yesu yajyanwaga mu butayu ngo ashukirweyo, yari ayobowe na Mwuka w’Imana. Si we wihamagariye ibishuko. Yajyanywe mu butayu no kugira ngo abe wenyine kandi yitegereze inshingano yari yahawe n’umurimo we. Binyuze mu kwiyiriza ubusa no gusenga yariho yitegura inzira yandujwe n’amaraso yagombaga kunyuramo. Mbese yari gutangira ate umurimo wo kubohora imbohe zari zikomerejwe mu mubabaro n’umurimbuzi. Mu gihe kirekire cyo kwiyiriza ubusa kwe, umugambi wose w’umurimo we nk’Umucunguzi w’abantu washyizwe imbere ye. UB1 181.4

Igihe Yesu yinjiraga mu butayu, yari agoswe n’ikuzo rya Se. Mu gihe yari yatwawe no gushyikirana n’Imana, yazamuwe mu mbaraga zirenze ubunyantegenke bwa muntu. Nyamara iryo kuzo ryaje kumuvaho maze ararekwa ngo ahangane n’ibishuko. Igishuko cyamugeragaho buri mwanya. Kamere ye ya kimuntu yahindishwaga umushyitsi n’urugamba rwari rumutegereje. Mu minsi mirongo ine yiyirije ubusa kandi arasenga. Mu gihe yari afite intege nke kandi arembejwe n’inzara, yari ananiwe kandi acitse intege ku bw’umubabaro wo mu ntekerezo, “Kuko mu maso he hononekaye ntihase n’aho umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu.” (Yesaya 52:14). Iki gihe cyari amahirwe ya Satani. Ni bwo yatekereje ko ashobora noneho gutsinda Kristo. UB1 182.1

Uwari wigize nka marayika w’umucyo yasanze Umukiza, na we agira ngo ni igisubizo cy’amasengesho ye, kandi ubutumwa yari amuzaniye ni ubu ngo: “Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke umutsima.” Matayo 4:3 UB1 182.2

Yesu yahanganye na Satani muri aya magambo ngo : « Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imana » (Matayo 4 :4). Muri buri gishuko cyose, intwaro yarwanishaga yari Ijambo ry’Imana. Satani yasabye Kristo gukora igitangaza nk’ikimenyetso cy’ubumana bwe. Ariko icyari gisumbye ibitangaza byose, ari cyo kwishingikiriza kuri iri jambo ngo“Uwiteka aravuga ngo”, cyari ikimenyetso kitashoboraga kuvuguruzwa. Igihe cyose Kristo yishingikirizaga kuri iri jambo, umushukanyi nta mahirwe yo kumutsinda yari kugira. UB1 182.3

Kwimenyereza Ijambo ry’Imana ni byo byiringiro byacu byonyine gusa. Abashishikarira gushakashaka mu byanditswe ntibazigera bemera ibishuko bya Satani nk’ukuri kuvuye ku Mana. Nta n’umwe ukwiriye kujya impaka n’umwanzi w’Imana na Kristo ku bikwiriye cyangwa se bidakwiriye. Ntabwo dukwiriye kujya impaka ku byo Ijambo ry’Imana ritigeze rigira icyo ribivugaho. Ibyo dukeneye byose kugira ngo dukizwe biboneka mu Ijambo ry’Imana. Umunsi ku wundi dukwiriye kugira Bibiliya umujyanama wacu. UB1 182.4

Kuva kera Kristo yari umwe na Se, kandi igihe yambaraga kamere y’umuntu, yari akiri umwe n’Imana. Niwe Muhuza w’Imana n’abantu. “Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na We ubwe yahuje ibyo nabo.” (Abaheb 2:14). Ni muri we gusa dushobora guhinduka abana b’Imana. Abamwizera bose abaha ubushobozi bwo guhinduka abana b’Imana. Ubwo ni bwo umutima uhinduka urusengero rw’Imana ihoraho. Ni yo mpamvu Kristo yafashe kamere muntu kugira ngo abagabo n’abagore bahinduke abasangiye kamere y’Imana. Yerekanira ubugingo no kudapfa mu butumwa bwiza. UB1 182.5