UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
IGICE CYA 28: URWANGO SATANI YANGA AMATEGEKO 167
Ijoro rikeye, nakangutse ibitekerezo byanjye biremerewe n’umutwaro ukomeye. Nariho ngeza ubutumwa kuri bene Data, kandi bwari ubutumwa bw’imbuzi n’amabwiriza ku byerekeye bamwe bari bashyigikiye inyigisho ziyobya ku bijyanye no kwakira Mwuka Muziranenge n’uko akorera mu bantu. UB1 177.1
Namenyeshejwe ko ubwaka busa n’ubwo twari twahamagariwe guhangana na bwo nyuma y’umwaka wa 1844 bwashoboraga kuzongera kuboneka muri twe mu minsi iheruka yo kubwiriza ubutumwa; kandi ko tugomba guhangana n’iki kibi nk’uko twiyemeje guhangana nacyo mu bihe byashize. UB1 177.2
Tugeze mu gihe ibintu bikomeye kandi bigaragarira buri wese bitangiye kubaho. Ubuhanuzi burimo burasohora. Amateka y’ibihe bidasanzwe ariho arandikwa mu bitabo byo mu ijuru — Ibihe byavuzwe ko bizabanza kubaho mbere gato y’uko umunsi ukomeye w’Imana ugera. Buri kintu cyose cyo ku isi ntikiri kuri gahunda ikwiye. Amahanga ararakaye, kandi imyiteguro ikomeye y’intambara irakorwa. Ishyanga riragambanira irindi, kandi n’ubwami buragambanira ubundi bwami. Umunsi ukomeye w’Imana uregereje cyane. Nyamara nubwo amahanga arimo yegeranyiriza imbaraga zayo gushoza intambara no kumena amaraso, itegeko ryahawe abamarayika ryo gukomeza imiyaga ine kugeza ubwo abera bazaba bamaze gushyirwaho ikimenyetso mu ruhanga rwabo, riracyafite imbaraga. UB1 177.3
Ubungubu abatuye isi barabona ingaruka zidasubirwaho zo kwica amategeko y’Imana. Umurimo wayo w’irema urangiye, Uwiteka yaruhutse ku munsi wa karindwi, araweza, awutoranyiriza kuba umunsi umuntu akwiriye kuyiyegurira akayiramya. Nyamara uyu munsi isi irirengagiza itegeko rya Yehova. Undi munsi wasimbujwe umunsi w’Imana wo kuruhukaho. Umuntu yimitse uburyo bwe n’ubushake bwe abisimbuza inyigisho z’ukuri zo mu ijambo ry’Imana, kandi isi yoretswe mu kwigomeka no gukora ibyaha. UB1 177.4
Uyu murimo wo kurwanya itegeko ry’Imana watangiriye mu ijuru, utangijwe na Lusiferi, Umukerubi utwikira. Satani yari yiyemeje kuba uwa mbere mu nama z’ijuru ndetse akareshya n’Imana. Yatangiriye umurimo we wo kwigomeka mu bamarayika yari ashinzwe kuyobora, ashaka kubakwizamo umwuka wo kumva ko batanyuzwe. Kandi yakoranye ubucakura atyo ku buryo benshi mu bamarayika bamuyobotse mbere y’uko imigambi ye itahurwa rwose. Ndetse n’abamarayika ntibashoboraga gutahura kamere ye, no kumenya icyo umurimo we wari ugamije. Igihe Satani yari amaze kwigarurira abamarayika benshi, yashyikirije ikibazo cye Imana avuga ko cyari icyifuzo cy’abamarayika ko yafata umwanya Kristo yari afite. UB1 177.5
Ikibi cyakomeje gukaza umurego kugeza igihe umwuka w’urwango waje kugeza ku myivumbagatanyo. Nuko mu ijuru haba intambara, maze Satani n’abari bamushyigikiye bose, bajugunywa hanze. Satani yari yarwaniye ubutware mu ijuru, kandi yari yatsinzwe. Imana ntiyari kuba igishoboye kumurekera icyubahiro n’isumbwe; kandi ibi, hamwe n’umugabane yari afite mu butegetsi bwo mu ijuru, yarabinyazwe. UB1 178.1
Kuva icyo gihe Satani n’abambari be babaye abanzi ruharwa b’Imana muri iyi si, bakomeza kurwanya ukuri no gukiranuka ubudatuza. Satani yakomeje kwigisha abantu inyigisho z’ibinyoma kuri Kristo no ku Mana nk’uko yabikoze ku bamarayika, nuko yigarurira atyo abatuye isi. Ndetse n’amatorero avuga yuko ari aya gikristo yagiye mu ruhande rw’umuhakanyi wa mbere ukomeye. UB1 178.2
Satani ubwe yigaragaza nk’umwami w’isi, kandi iyi ni yo shusho yakoresheje mu gishuko cya nyuma mu bishuko bitatu bikomeye yakoresheje ashuka Kristo mu batayu. Yanyujije imbere y’Umukiza ubwami bw’isi maze abutunga urutoki agira ati: “Biriya byose ndabiguha, nupfukama ukandamya”. UB1 178.3
Kristo mu rukiko rwo mu ijuru yari yaramenye yuko igihe cyari kugera agahangana kandi agatsinda imbaraga ya Satani niba inyoko muntu igomba gukurwa burundu mu butware bwe. Kandi icyo gihe gisohoye, Umwana w’Imana yiyambuye ikamba rye ry’Ubwami n’ikanzu y’ubwami, ubumana bwe abwambika ubumuntu, aza ku isi guhangana n’umwami w’ikibi no kumutsinda. Kugira ngo ahinduke umuvugizi w’umuntu imbere ya Se, Umukiza yagombaga kubaho nk’undi muntu uwo ari we wese muri iyi si, akemera guhura n’ingorane, agahinda n’ibishuko. Nk’uruhinja rw’i Beterehemu, yari guhinduka umwe n’inyokomuntu; kandi kubera imibereho izira inenge guhera mu muvure w’inka ukagera ku musaraba, yari kwerekana y’uko umuntu, ku bwo kwihana no kumwizera, ashobora kongera gutoneshwa n’Imana. Yari kuzanira umuntu gucungurwa ku bw’ubuntu no kubabarirwa ibyaha. Iyo abantu bahindukirira Imana, ntibongere gucumura, bari kubabarirwa. UB1 178.4
Kristo mu ntege nke za kimuntu yari guhangana n’ibishuko by’uwari ufite imbaraga zirenze iza kamere, izo Imana yari yarahaye umuryango w’abamarayika. Ariko ubumuntu bwa Kristo bwari bwahujwe n’ubumana, kandi muri iyi mbaraga yari kwihanganira ibishuko byose Satani yashoboraga kumuteza, kandi akarinda ubugingo bwe ntibwanduzwe n’icyaha. Kandi iyi mbaraga yo gutsinda yari kuyiha urubyaro rwa Adamu rwari kwakira gukiranuka kw’imico ye ku bwo kwizera. UB1 178.5
Imana yakunze abari mu isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwakiriye wese agire imbaraga yo kubaho mu gukiranuka kwe. Kristo yerekanye ko umuntu ashobora kugundira imbaraga y’Imana ku bwo kwizera. Yerekanye ko umunyabyaha, ku bwo kwihana no kwitoza kwizera gukiranuka kwa Kristo, ashobora kwiyunga n’Imana, akagabana kuri kamere y’ubumana agatsinda kononekara kwazanywe mu isi n’irari. UB1 179.1
Muri iki gihe, Satani akoresha ibishuko bisa n’ibyo yakoresheje kuri Kristo, aduha ubwami bw’isi akadusaba ko tumuyoboka. Ariko ku muntu uhanze amaso Yesu nk’ibanze ryo kwizera kwe akaba ari na we ugusohoza, ibishuko bya Satani nta bubasha bimufiteho. Ntashobora gucumuza umuntu wakira ku bwo kwizera imico y’uwo wageragejwe nka twe mu buryo bwose ariko ntakore icyaha. UB1 179.2
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16). Umuntu wihannye icyaha cye akemera impano y’ubugingo bw’Umwana w’Imana, ntashobora gutsindwa. Iyo umuntu agundiriye kamere y’Imana ku bwo kwizera, ahinduka umwana w’Imana. Arasenga, akizera. Igihe ashutswe kandi akageragezwa, asaba imbaraga Kristo atanga ku bw’urupfu rwe, nuko agatsinda ku bw’ubuntu bwe. Ibingibi buri munyabyaha akeneye kubisobanukirwa. Agomba kwihana icyaha cye, agomba kwizera imbaraga ya Kristo, kandi akemera irya mbaraga ikiza ikanamurinda icyaha. Mbega ukuntu dukwiye gushimira impano y’urugero rwa Kristo! UB1 179.3
Ntimugerageze kwitaza umusaraba
Inyigisho mpimbano zimbitse n’ibitekerezo bihimbano by’abantu bishobora kwiganza; ariko uzatsinda ku iherezo, agomba kuba yicisha bugufi bihagije kugira ngo abone uko yishingikiriza ku mbaraga z’Imana. Igihe rero dufashe imbaraga y’Uhoraho, maze tugasanga Kristo tuvuga tuti: “Nta kiguzi nzanye mu biganza byanjye; gusa nishingikirije ku musaraba wawe”, ubwo ni bwo imbaraga z’Imana zishobora gufatanya natwe kweza no gutunganya imibereho . UB1 179.4
Ntihakagire umuntu n’umwe witaza umusaraba. Umusaraba ni wo utubashisha gutsinda. Binyuze mu mubabaro n’ibigeragezo ni bwo imbaraga z’Imana zishobora gukomeza umurimo mu mibereho yacu uzabyara urukundo, amahoro n’ubugwaneza bya Kristo. UB1 179.5
Umurimo ukomeye ukwiriye gusohozwa buri munsi mu mutima w’umuntu binyuze mu kwiga Ijambo ry’Imana. Dukeneye kwiga gucishwa bugufi ko kwizera nyakuri. Ibi bizagira umusaruro. Mureke dushake iterambere rishikamye mu gusobanukirwa ibya Mwuka. Mureke Ijambo ry’Imana ritubere umujyanama. Dukwiriye kugendana ubushishozi buri gihe, ari ko turushaho kwegera Kristo. Umwuka n’ubuntu bya Kristo birakenewe mu mibereho; kimwe no kwizera gukorera mu rukundo kugatunganya ubugingo. UB1 179.6
Dukeneye gusobanukirwa neza icyo Imana itegereje ku bantu bayo. Amategeko, ari yo yerekana imico yayo, nta n’umwe ukwiye kutayasobanukirwa. Amagambo yandikishijwe urutoki rw’Imana ku bisate by’amabuye mu buryo butunganye ahishura ibyo ishaka ko abantu bayo bakora ; nta n’umwe rero ukwiriye kuyibeshyaho. Amategeko y’ubwami ubwayo yaramenyekanye; kugira ngo nyuma ahishurirwe abantu bo mu mahanga yose n’indimi nk’amahame agenga ingoma yayo. Byatubera byiza turamutse twize ayo mategeko yanditswe mu gitabo cyo Kuva igice cya 20 n’icya 31, kuva ku murongo wa 12-18. UB1 180.1
Igihe urubanza ruzaba rutangiye kandi ibitabo bikabumburwa, nuko buri muntu wese agacirwa urubanza hakurikijwe ibyanditswe muri ibyo bitabo, noneho ni bwo ibisate by’amabuye byahishwe n’Imana kugeza icyo igihe, bizagaragarizwa abatuye isi nk’urugero rwo gukiranuka. Nuko rero abagabo n’abagore bazabona ko ikintu gisabwa ku bw’agakiza ka bo ari ukumvira amategeko y’Imana atunganye. Nta n’umwe uzabona uko yiregura icyaha cye. Abantu bazacirwa urubanza rwo gupfa cyangwa gukira hakurikijwe amahame akiranuka yo muri ayo mategeko. UB1 180.2