UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
IGICE CYA 26: AMATEGEKO ATUNGANYE
Amategeko y’Imana, nk’uko yagaragaye mu byanditswe, afite byinshi asaba. Ihame ryayo ryose rirera, riratunganye kandi ni ryiza. Amategeko ashyira abantu mu bushake bw’Imana ; agera ku ntekerezo no ku myumvire, kandi agaragariza icyaha buri wese wumva ko atakoze ibyo Imana ishaka. Niba amategeko yagaragariraga mu myifatire igaragarira abantu gusa, abantu ntibacirwaho iteka ku bw’intekerezo zabo mbi, mu byifuzo na gahunda zabo. Ariko asaba ko umuntu ubwe aba afite umutima uboneye, kandi intekerezo n’imyumvire ye bikaba bihwanye n’urugero rw’urukundo no gukiranuka. UB1 169.1
Mu nyigisho ze, Kristo yerekanye uko amahame y’amategeko y’Imana yavugiwe kuri Sinayi agera kure. Yashyize iryo tegeko mu bikorwa mu buryo amahame ahinduka igipimo gikomeye cyo gukiranuka—igipimo kizakoreshwa ku bantu bose mu rubanza ku munsi ukomeye igihe imanza zizacibwa, kandi n’ibitabo bikabumburwa. Yazanywe no gusohoza gukiranuka kwe, kandi nk’uhagarariye inyoko muntu, yaje kwereka umuntu yuko ashoboye gukora uwo murimo, no guzohoza neza ubushake bw’Imana. Binyuze mu gipimo cy’ubuntu bwayo yagiriye umuntu, nta n’umwe ukwiriye kubura ijuru. UB1 169.2
Gukiranuka kwa kamere kubonwa na buri wese uguharanira. Uru nirwo rufatiro rw’isezerano rishya ry’Ubutumwa bwiza. Itegeko rya Yehova ni igiti; ubutumwa bwiza ni uburabyo buhumura neza n’urubuto bwera. UB1 169.3
Iyo Mwuka w’Imana ahishuriye umuntu ubusobanuro bwuzuye bw’itegeko, habaho impinduka mu mutima. Umuhanuzi Natani agaragaza ishusho nyakuri ya Dawidi yatumye Dawidi amenya ibyaha bye bwite, kandi bimufasha kubitera umugongo. Yemeye inama yicishije bugufi, kandi yiyoroheje ubwe imbere y’Imana. Yagize ati: “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge, n’amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso. Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose, amateka y’Uwiteka ni ayo ukuri, ni ayo gukiranuka rwose. Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, n’aho yaba izahabu nziza nyinshi, biryohera kuruta ubuki n’umushongi w’ibinyagu utonyanga. Kandi ni byo bihana umugaragu wawe, ku byitondera harimo ingororano ikomeye. Ninde ubasha kwitegereza kujijwa kwe? Ntumbareho ibyaha byanyihishe, kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano, bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose, urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzansinda. Amagambo yo mu kanwa kanjye n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, Umucunguzi wanjye. ” Zaburi 19:7-14 UB1 169.4
Agaciro Pawulo aha amategeko.
Ubuhamya butangwa na Pawulo ku bijyanye n’amategeko ni ubu: « Ni uko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? [Icyaha kiba mu muntu ariko si mu itegeko] Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo ” Ntukifuze.” Ariko icyaha kibonye akito mu mategeko niko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye. Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, itegeko rije icyaha kirahembuka mbera ko ndapfa. Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu, kuko icyaha kibonye ako kito mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha. » Abaroma 7:7-11 UB1 170.1
Icyaha ntikishe itegeko; ahubwo cyishe kamere y’ibitekerezo muri Pawulo. Yaravuze ati: «Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Nicyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti » Abaroma 7 :6. « Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije. Noneho rero amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.» Abaroma 7:12,13. Pawulo abwira abamuteze amatwi ko itegeko ryangijwe kandi akabereka aho bacumuye. Abigisha nk’uko umuyobozi w’ishuri yigisha abanyeshuri be, kandi abereka inzira ibasubiza kubaha Imana. UB1 170.2
Nta mahoro cyangwa kumererwa neza cyagwa gukiranuka biri mu kwica itegeko. Umuntu ntashobora guhagarara atunganye imbere y’Imana, ndetse no kugirana amahoro na yo bitewe n’imirimo ya Kristo, mu gihe akomeje gukora icyaha. Agomba kuzinukwa icyaha, kandi akumvira akanagendera mu kuri. Nk’uko umunyabyaha yirebera mu ndorerwamo y’imibereho ye, abona yuko kamere ye idatunganye. Yibona ubwe nk’uko ari, yanduye kandi aciriweho iteka. Ariko azi yuko itegeko mu buryo ubwo aribwo bwose ridahanagura igicumuro cyangwa ngo ribabarire uwacumuye. Agomba gutera intambwe isumbyeho. Itegeko ni umushorera umuyobora kuri Kristo. Agomba guhanga amaso Umukiza wamwikorereye ibyaha. Nk’uko Kristo yamwihishuriye ku musaraba w’i Karuvari yishwe n’umutwaro w’ibyaha by’isi yose, Umwuka Wera amwereka imyifatire y’Imana ku bantu bose bihana ibicumuro byabo. « Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »Yohana 3:16. UB1 170.3
Buri wese ku giti cye, dukeneye kurushaho kumvira iri jambo; “niko Uwiteka avuga” Hariho abantu batubaha Imana, bica Isabato yayo yera, bivovotera amahame agaragara y’Ijambo ry’Imana, basobanura ibyanditswe uko bitari, kandi bakora ibishoboka byose ngo bahuze Ibyanditswe n’irari ryabo ryo kutumvira. Ntibita ku Ijambo nk’uko ryaciragaho iteka Abanditsi n’Abafarisayo mu gihe cya Yesu. Dukeneye kumenya ukuri uko ari ko. Ese dukwiriye gukora nkuko Abafarisayo bakoraga. Ese dutere umugongo Umwigisha ukomeye kurusha abandi duhindukirira imihango, amategeko n’inyigisho z’abantu? UB1 170.4
Ingaruka zo kwica amategeko.
Hariho imyizerere myinshi n’intekerezo tudakwiriye kwakira. Adamu yemeye ikinyoma cya Satani, Uburiganya bwo kurwanya kamere y’Imana. “Uwiteka Imana iramutegeka iti: ‘Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’” Itangiriro 2:16,17. Igihe Satani yashukaga Eva, yaravuze ati : “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti: ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’ uwo mugore arayisubiza ati: ‘Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti: ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ Iyo nzoka ibwira umugore, iti: ‘Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Itang 3:1-5. UB1 171.1
Ubumenyi Imana itifurije ababyeyi bacu ba mbere kugira bwari ubumenyi bwo gucumura. Mu gihe bemeraga ibitekerezo bya Satani, ibyari ibinyoma, kutumvira no gucumura byimitswe mu isi yacu. Uku kutumvira itegeko ry’Imana, uku kwizera ikinyoma cya Satani, byakinguriye imibabaro yinjira mu isi. Satani yakomeje gukora umurimo yatangiriye muri Edeni. Yakoranye umurava, kugira ngo umuntu yemere ibitekerezo bye nk’icyemezo cyo kwanga Imana. Yarwanije Kristo mu mikorero ye yo kugarura ishusho y’Imana mu muntu, ndetse no gushyira mu mutima we gusa n’Imana. UB1 171.2
Kwizera ikinyoma ntibyatumye Pawulo aba mwiza ngo yiyoroshye kandi agire impuhwe. Yari umunyedini, arwanya byimazeyo ukuri kwerekeranywe na Yesu. Yagenze igihugu cyose, ashushubikanya abagabo n’abagore abajyana mu nzu y’imbohe. Avuga kuri ibi, yagize ati : “Ndi umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kirikiya, ari ko nakuriye muri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamariyeri kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana nk’uko namwe mwese murigira none. Kandi narenganyaga ab’inzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y’imbohe abagabo n’abagore.” Ibyak 22:3,4. UB1 171.3
Umuryango wa kimuntu uri mu kaga kubera kwica amategeko ya Se. Ariko Imana ntireka umunyabyaha kugeza aho imwerekeye umuti w’icyaha. Umwana w’ikinege w’Imana yapfuye kugira ngo dushobore kubaho. Uwiteka yemeye iki gitambo ku bwacu, nk’incungu, n’ubwishingizi, biturutse ko twakira Kristo kandi tukamwizera. Umunyabyaha agomba kuza yizeye Kristo, akakira ibyo adukorera, akikoreza ibyaha bye Uwikoreye ibyaha ndetse akakira imbabazi ze. Niyo mpamvu yatumye Kristo aza mu isi. Nuko rero gukiranuka kwa Kristo kubarirwa ku munyabyaha wihannye kandi wizeye. Ahinduka umwana w’ibwami, Umwana w’Umwami w’ijuru, umuragwa w’Imana, kandi umuraganwa na Kristo. UB1 171.4