UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE
UMUGABANE WA V — KRISTO N’AMAHAME Y’ITORERO
ITANGIRIRO
Mu gihe kirenze imyaka 60 hafi udutabo 2000 twa E.G. White twanditswe mu kanyamakuru kitwa Urwibutso n’Integuza. Utundi dutabo 2000 twatanzwe tuvuga ku “Bimenyetso by’Ibihe.” Ubutumwa bwinshi bwandikishijwe ikaramu ye bwabonetse mu “Mwigisha w’Urubyiruko”, ibinyamakuru byacu by’ubuzima, utunyamakuru twa iniyoni yihagije n’ahandi. UB1 168.1
Utu dutabo twarimo inyigisho nyinshi zitandukanye zikubiyemo amabwiriza agomba kugenderwaho, imiburo n’inama zigirwa itorero, ibijyanye n’ingendo n’imirimo, uburyo umurimo wo kurehereza abantu Kristo aho ari n’ibindi by’ingenzi bijyanye n’amahame y’itorero. Uburenganzira bwo kwisanzura bugenda bwigishwa mu bihe bitandukanye bwatumye habaho ibyigisho by’ingezi by’amahame y’Itorero mu buryo burambuye. Ibyo byigisho byagiye binasubirwamo; buri gihe bongera gushimangira ingingo zitandukanye zibafitiye umumaro. Mu guhuza n’inyigisho ze, utu dutabo twinshi twagiye dukurwa mu murimo wo gukusanya ibitabo bimwe bya Ellen G. White byanditswe kuva igihe cy’urupfu rwe. UB1 168.2
Mu gihe hatari habaho guhamagarira kongera kwandikisha udutabo twose uko tumeze, hari icyifuzo cyo guhitamo udutabo dukubiye hamwe tugenewe cyane inyigisho z’amahame zongeye kwandikwa mu buryo burambuye. Nyinshi muri izi ngizi ni ingenzi mu kwigisha ukuri shingiro k’ubutumwa bw’Abadiventisiti. Ubu butumwa butagira icyo wabunganya bukubiye hamwe bugatuma umusomyi yungukira kuri buri ngingo mu buryo bwuzuye. Hariho inyigisho zimwe zari zidafitanye isano n’inyigisho z’amahame zigishwaga; aho byabaga bimeze bityo habagaho gukuramo bimwe bikandikwa mu buryo busanzwe. UB1 168.3
Umwigishwa witondera ijambo ry’Imana azanezezwa no kubona izi ngingo z’amahame zatoranijwe — ibyo byose bishingiye muri Kristo Umwami wacu -- zigaragarira muri ubu buryo buhoraho. -Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen G. White. UB1 168.4