IMIBEREHO YEJEJWE

6/71

Kwera Imbuto mu Buryo Busanzwe

Abo bihaharika ngo bagaragaze imirimo yabo myiza, bahora bavuga ku buziranenge bwabo kandi bahora bashishikajwe no kugira ngo imyizerere yabo yamamare, barishuka ubwabo mu byo bakora. Umuntu muzima, ubasha kwita ku muhamagaro w’ubugingo bwe kandi ukomeza umunsi ku wundi kwita ku nshingano ze mu mwuka w’ubugwaneza ndetse n’amaraso ye agenda neza mu mitsi nta kiyatangira, uwo ntagenda atangariza abo bahuye bose ngo bamenye ko ari muzima. Ubuzima n’ibitekerezo bizira umuze nibyo biranga imibereho ye, kandi we ntibimutesha igihe ngo yumve ko har’icyo arusha abandi. IY 12.1

Uku niko bimera ku mukiranutsi nyakuri. We ntiyibonaho ubwo bwiza no gukiranuka imbere y’Imana. Amahame y’Ubukristo kuri we yabaye nk’isoko y’ubuzima n’imyifatire, kandi kwera imbuto za Mwuka ni ibisanzwe nkuko umutini wera imbuto zawo, cyangwa nk’uko igiti cy’Iroza cyera indabyo zacyo. Imibereho ye yuzuye urukundo akunda Imana ndetse na bagenzi be, ku buryo imirimo akorera Kristo yose ayikora afite umutima unezerewe. IY 12.2

Abamwegera bose babona ubwiza n’impumuro y’imibereho ye ya Gikristo, nyamara we atanabyiyiziho, kuko bihamanya n’imico ye ndetse n’imyifatire. Ahora yifuza umucyo mvajuru, kandi akanezezwa no kuwugenderamo. Ibimumara inzara n’inyota ni ugukora iby’ubushake bwa Se wo mu ijuru. Ubugingo bwe buhishwe na Kristo mu Mana; nyamara kandi ntabyirata, ndetse ntibimutwarira igihe kubitekerezaho. Imana yishimira uwicisha bugufi kandi agakomeza kugera ikirenge mu cy’Umwami we. Bene abo abamalayika babahozaho amaso, ndetse bagahora bagenzura inzira zabo. Babasha kuvugwaho ko nta gaciro bafite nk’uko bibonwa n’abandi banezezwa no gushyira imbere gukiranuka kwabo, ariko abamalayika bo mu ijuru bacishwa bugufi no kubitaho, maze bakababera nk’urukuta rw’umuriro rubakingira. IY 12.3