IMIBEREHO YEJEJWE
Igihe cyo Kugeragezwa
Mu gihe cy’impeshyi, iyo twitegereza ibiti byo mu ishyamba, byose biba bisa neza byambaye itoto ry’icyatsi, icyo gihe ntitwabasha gutandukanya bya bindi bihora ari icyatsi ibihe byose n’ibindi biti. Ariko iyo urugaryi rwegereje, imbeho y’ubutita ibyugarije ndetse bitwikiriwe n’urubura, bya bindi bihorana itoto ry’icyatsi biragagara. Ni nako bizaba ku bagenda bicisha bugufi,batiringira imbaraga zabo, ahubwo bishingikiriza kuri Kristo. Ubwo abiyiringira, ndetse bibonamo ko imico yabo iboneye, bazamburwa uwo mwambaro w’ibinyoma byo gukiranuka kwabo ubwo bazasakirana n’ishuheri y’ibigeragezo, naho abakiranutsi by’ukuri, bakunda Imana by’ukuri kandi bakayubaha, bazambikwa gukiranuka kwa Kristo mu bihe byiza n’ibihe biruhije nk’ibyo. IY 11.2
Kwiyanga, kwitanga, kwitangira abandi,impuhwe,urukundo, kwihangana, ubutwari, no kwizera kwa Gikristo ni zo mbuto za buri munsi ziranga abomatanye n’Imana by’ukuri. Ibikorwa byabo bibasha kutagaragarira ab’isi, ariko bo ubwabo bakirana n’ikibi buri munsi, kandi bakanesha bitangaje ibyo bigeragezo n’ikibi cyose. Amasezerano akomeye aravugururwa, mu mbaraga zikomoka mu gusenga no guhora bari maso. Ufite amatsiko yo kubitegereza ntabasha gusobanukirwa n’urugamba bahanganye na rwo; nyamara ijisho ry’Uwo ureba ibihishwe mu mutima, ribona kandi rigashima ubutwari bwabo bagaragaza mu kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Bisaba igihe cy’igeragezwa ngo hagaragazwe izahabu itagira inkamba, ari rwo rukundo n’imico yo kwizera. Iyo ibigeragezo n’ingorane byugarije itorero, nibwo umurava utadohoka n’urukundo rwa Kristo rw’abamukurikira by’ukuri birushaho gukomera. IY 11.3
Biteye agahinda kubona abitirirwa izina rya Kristo bayobywa n’ibinyoma bidafite ishingiro bafata nk’ukuri, kubera ko batabashije kubinyomoza ngo bagaragaze inzira y’ukuri. Bahitamo kwigaragaza inyuma nk’abashimwa, nyamara umwambaro wabo w’imbere, ari wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi bya Kristo, bitababoneka mo. Igihe cy’igeragezwa kizagera kuri bose, ubwo ibyiringiro bya benshi bari bamaze igihe bibwira ko bameze neza, bazagaragara ko nta rufatiro bafite. Iyo bashyizwe mu myanya mishya, kubera impamvu zitandukanye, bamwe babonekaga nk’inkingi mu nzu y’Imana noneho basangwa ari nk’imbaho zamunzwe gusa zitwikiriwe n’irangi riri inyuma. Ariko abiyoroshya mu mutima, bahora bumva ko ari ngombwa kwegurira imibereho yabo Rutare rw’iteka, ni bo bazahagaragara batanyeganyega n’ubwo bakugarizwa n’ibigeragezo, kuko batiyiringiye ubwabo. “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo, ‘Uwiteka azi abe’ ” ( 2 Timoteyo 2:19). IY 11.4