IMIBEREHO YEJEJWE

3/71

Kwihangira Gukiranuka Ntibikwiriye

Umukiza wacu yahoraga yihanangiriza abantu kutihangira gukiranuka. Yigishije abigishwa be ko idini iruta izindi ari igaragarira mu kwicisha bugufi, itarimo kwihimbaza. Yabihanangirije kujya bakora ibikorwa byabo by’ubugira neza bucece; batagamije kubyamamaza, badashaka ishimwe n’icyubahiro cy’abantu, ahubwo bibe ibyo guhesha Imana icyubahiro, bizeye kuzabona ingororano zabo ku iherezo. Nibakorera ibyiza gushimwa n’abantu, nta ngororano bazahabwa na Data wo mu ijuru. IY 9.5

Abayoboke ba Kristo yabigishije kudasengana umugambi wo kumvwa n’abantu. “Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.” (Matayo 6:6). Imvugo nk’iyi kumvikana iva mu kanwa ka Kristo igaragaza ko atashimaga imyitwarire yabonekaga mu Bafarisayo. Inyigisho ze zo ku musozi zigaragaza ko ibikorwa by’ubugiraneza bibasha kugira ishusho nziza kandi ikerekana igikorwa cyo kuramya gifite impumuro nziza kiramutse gikoranywe kutihimbaza, ahubwo gifite kwicuza ibyaha no kwicisha bugufi. Umugambi w’ukuri weza igikorwa. IY 10.1

Kwezwa nyakuri bihamanya neza n’ubushake bw’Imana. Ibitekerezo n’amarangamutima by’ubwigomeke biratsindwa, maze ijwi rya Yesu rigakangura ubugingo bushya, aribwo bwuzura imibereho yose y’umuntu. Abejejwe by’ukuri ntibabasha gushyiraho ibitekerezo byabo bwite ngo bibe urugero rw’icyiza n’ikibi. Ntibasuzugura abandi cyangwa ngo biyite abakiranutsi; ahubwo barwanya inarijye, birinda ngo hato, isezerano basigiwe, bitaboneka ko imibereho yabo inyuranya n’ibyo iryo sezerano rishingiye ho. IY 10.2