IMIBEREHO YEJEJWE

2/71

IGICE CYA 1 - GUTANDUKANYA IMYIZERERE Y’UKURI N’IY’IBINYOMA

Kwezwa nk’uko kugaragazwa mu Byanditswe Byera kugendana n’imibereho yose y’umuntu — umwuka, ubugingo, n’umubiri. Aha niho hari igitekerezo cy’ukuri cyo kwitanga utizigamye. Iki nicyo Pawulo yasabiraga itorero ry’i Tesalonike ngo bajye bishimira uwo mugisha ukomeye. “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo, n’umubiri, byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza” 1 Abatesalonike 5:23. IY 9.1

Hari imyumvire yo kwezwa itari iy’ukuri kandi iteje akaga iboneka mu myizerere y’abantu. Kenshi na kenshi usanga abirata ko ari abera (abaziranenge) muri bo nta kuri kwabyo kubagaragaramo. Kwezwa kwabo gushingira ku magambo n’imisengere yabo. Nyamara abifuza imico iboneye ya Gikristo ntibabasha guhangara kuvuga ko ari abaziranenge. Imibereho yabo ibasha kuba nta makemwa, babasha koko guhagararira ukuri bamenye kandi bemeye; ariko uko basuzuma imitima yabo bayigereranyije n’imico ya Kristo, ndetse uko barushaho kwegera ubwiza bw’Imana, niko barushaho kubona ubuziranenge bwayo, maze bakabasha gusobanukirwa n’inenge zabo ubwabo. IY 9.2

Iyo abantu birata ko bejejwe, baba batanga ibihamya byerekana ko bakiri kure yo guhinduka intungane. Ntibabasha kubona intege nke ndetse n’ubukene bwabo. Batekereza ko ari bo bagaragaza ishusho ya Kristo, nyamara babitewe no kutamusobanukirwa neza. Uko barushaho kwitarura Umucunguzi wabo, niko bakomeza kurushaho kwibona ubwabo nk’abakiranutsi. IY 9.3

Iyo tunihishwa n’ibyaha byacu maze mu kwizera tukicisha bugufi dutekereza ibya Yesu, uwacumitiwe ibyaha byacu akishyiraho intimba zacu zose, tubasha kwiga kugera ikirenge mu Cye. Kumuhanga amaso bituma natwe duhabwa ubwiza bwe. Kandi iyo uyu murimo ukozwe mu mibereho yacu, ntabwo tuzigera twirata ko dukiranuka, ahubwo tuzahimbaza Yesu Kristo, maze intege nke zacu tuzikomereze ku kunesha kwe. IY 9.4