IMIBEREHO YEJEJWE

24/71

Ibihishwe Bihishurwa

Abagaragu b’Uwiteka ntabwo bamutakambiriye ubusa. Bari baramuhesheje icyubahiro, maze mw’isaha y’ibigeragezo, na We abahesha icyubahiro. Ibyari bihishwe bihishurirwa Daniyeli, maze asaba kongera kubonana n’Umwami. IY 25.5

Umunyagano w’Umuyuda ahagarara imbere y’umutware w’ubwami bukomeye bwigeze bubaho munsi y’izuba. Umwami yari yataye umutwe kabone n’ubwo yari atunze iby’umurengera ndetse afite n’icyubahiro cyinshi, ariko umusore w’umunyagano yari afite amahoro anezerewe mu Mana. Mu mateka ya Daniyeli, iki nicyo cyari igihe yari agiye guhabwa isumbwe, kumenyekana, no kugaragaza ubwenge bwe burenze ubw’abandi. Ariko mu magambo ye, yatangiye yerekana ko ntacyo aricyo, ahubwo Imana ye ari Yo ashyira hejuru avuga ko ari Yo soko y’ubwenge: IY 25.6

“Nyagasani amayobera wifuza kumenya nta munyabwenge cyangwa umupfumu, cyangwa umunyabugenge, cyangwa uzi kuragura ushobora kuyakubwira. Nyamara nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza” (Daniyeli 2:27,28). Umwami atega amatwi yumva za nzozi zisobanurwa ingingo ku yindi; maze ubusobanuro bwazo bwose bumaze gutangwa neza, yumva ko akwiye kwemera ko ari uguhishurirwa kuvuye k’Uwiteka. IY 26.1

Ukuri kutanyuze iruhande gukubiye muri izi nzozi kwatumye umwami atekereza cyane, maze mu kwicisha bugufi no kwiyoroshya, yikubita hasi aramya agira ati, “Mu by’ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera!” (umurongo 47). IY 26.2