IMIBEREHO YEJEJWE

23/71

IGICE CYA 4 - ITANURA RY’UMURIRO

Muri uwo mwaka Daniyeli na bagenzi be batangiye inshingano bahawe n’umwami w’i Babuloni, habaye ibikorwa byinshi byagerageje ubunyangamugayo bw’aba basore b’Abaheburayo, ariko bagaragaza imbere y’ubu bwoko butubaha Imana, imbaraga no kwizerwa kw’Imana ya Isirayeli. IY 25.1

Ubwo Umwami yari afite amatsiko yo kumenya iby’ahazaza, yarose inzozi zitangaje, kandi zimutera ubwoba cyane, “ntiyabasha gusinzira” (Daniyeli 2:1). Nubwo izi nzozi zamuhagaritse umutima, ntiyabashaga kuzibuka. Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n’abapfumu, mu kubasezeranira ubutunzi bwinshi ndetse n’icyubahiro abategeka kumubwira izo nzozi n’ubusobanuro bwazo. Maze baravuga bati, “Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose maze tuzigusobanurire” (umurongo wa 4). IY 25.2

Umwami yari azi ko niba babasha kumubwira ubusobanuro, babasha no kumubwira izo nzozi. Imana mu bubasha bwayo, ni Yo yari yamweretse izo nzozi ariko ntiyatuma yibuka uko zari zimeze, ariko akomeza kumva zimuteye ubwoba, kugira ngo bishyire ahagaragara kwishushanya kw’abanyabwenge b’i Babuloni. Umwami ararakara cyane, ndetse ababwira ko bose bagomba kwicwa nyuma y’igihe runaka, nibatabasha gusobanura iby’izo nzozi. Daniyeli na bagenzi be bagombaga kwicanwa n’abo bahanuzi b’ibinyoma; ariko asa n’uwigerezaho, Daniyeli yiyemeza kujya imbere y’umwami, asaba ko yahabwa igihe ngo abashe kwerekana inzozi ndetse n’ubusobanuro bwazo. IY 25.3

Umwami amwemerera icyo asabye; maze Daniyeli ahamagaza bagenzi be, maze bose bashyira ikibazo imbere y’Imana, basaba ubwenge bukomoka kw’isoko y’umucyo no kumenya. N’ubwo bari mu ngoro y’umwami, bugarijwe n’ibigeragezo, ntibigeze bibagirwa inshingano bafite ku Mana. Bizeraga badashidikanya ko Imana ariyo yabashyize aho bari bari; kandi ko bakora umurimo wayo, buzuza inshingano mu murimo bashinzwe mu kuri. Bari bafite kwiringira Imana. Ni Yo basabye imbaraga igihe bari bageze mu kaga, kandi nk’uko byari bisanzwe, yababereye umufasha utarigeze abatererana. IY 25.4