IGICE CYA 56 — BIGISHWA AMATEGEKO Y’IMANA
Byari igihe cy’iminsi mikuru yo kuvuza impanda. Abantu benshi bari bateraniye i Yerusalemu. Ibyabaye byaranzwe no kuboroga. Inkike za Yerusalemu zari zarasanwe ndetse n’amarembo yarubatswe, ariko umugabane munini w’umurwa wari ukiri amatongo.
AnA 617.1
Ku ruhimbi rw’ibiti rwari rwubatswe kuri imwe mu nzira ngari, kandi ku mpande zose rwari rukikijwe n’ibimenyetso bibabaje byibutsaga ikuzo ry’Ubuyuda ryari ryaragiye. Kuri rwo ni ho Ezira, wari umusaza icyo gihe, yahagaze. Iburyo n’ibumoso bwe hari hateraniye abavandimwe be b’Abalewi. Urebye hasi uri kuri urwo ruhimbi, amaso yabonaga imitwe y’abantu benshi batabarika. Ubwoko bw’isezerano bwari bwateraniye aho buturutse mu bihugu byose bikikije Ubuyuda. “Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati: ‘Amen, Amen.’ . . . . .; maze bubika imitwe baramya Uwiteka, bubitse amaso yabo hasi.’”
AnA 617.2
Nyamara n’aho hari ikimenyetso cy’icyaha cya Isirayeli. Binyuze mu gushyingirana kw’Abayuda n’andi mahanga, ururimi rw’Igiheburayo rwari rwaragoretswe, bityo byasabaga abavugaga kwigengesera cyane kugira ngo basobanure amategeko mu rurimi rw’abantu bari aho, kugira ngo rwumvwe n’abantu bose. Bamwe mu batambyi n’Abalewi bafatanyije na Ezira gusobanura amahame yo mu mategeko. “Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.”
AnA 617.3
“Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.” Bateze amatwi amagambo y’Isumbabyose babyitayeho kandi bubashye. Ubwo amategeko yasobanurwaga, bumvise batsinzwe kubw’icyaha cyabo, nuko barira bitewe n’ibicumuro byabo. Nyamara uwo munsi wari umunsii mukuru, umunsi wo kwishima, umunsi wo guterana kwera, umunsi Uwiteka yari yarategetse ubwoko bwe kwizihiza bwishimye bufite n’umunezero; bityo ubwo bariraga bategetswe guhagarika umubabaro wabo ahubwo bakishima kubw’imbabazi nyinshi cyane Imana yabagiriye. Nehemiya ayarvuze ati: “Uyu ni umunsi werejwe Uwuteka Imana yanyu; ntimubabare kandi ntimurire . . . . Nimugende, murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu; kandi ntimugire agahinda; kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”
AnA 617.4
Umugabane ubanza w’uwo munsi wahariwe imihango y’idini, bityo abantu bakoresha igihe gisigaye cy’uwo munsi bavugana ibyishimo iby’imigisha y’Imana kandi banezererwa ibyiza byinshi yari yarabahaye. Nanone kandi abakene batari bafite ibyo bateguye bohererejwe amafunguro. Habayeho kwishima kwinshi bitewe n’uko amagambo y’amategeko yari yasomwe kandi yumvikanye.
AnA 618.1
Ku munsi wakurikiyeho gusoma no gusobanura amategeko byarakomeje. Kandi igihe cyagenwe kigeze — ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa akrindwi — bakurikije itegeko ry’Imana, bakozwe imihango ikomeye y’Umunsi w’Impongano.
AnA 618.2
Uhereye ku munsi wa cumi na gatanu ukageza ku wa makumyabiri na kabiri y’uko kwezi, rubanda n’abatware babo bongeye kwizihiza Iminsi mikuru y’Ingando. Inkuru yasakajwe “mu midugudu yabo yose n’I Yerusalemu bati: ‘Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyerayo n’ay’iminzenze n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.’ Nuko abantu barasohoka bazana amashami, bicira ingando, umuntu wese ayica hejuru y’inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by’inzu y’Imana no ku karubanda ku irembo ry’amazi no ku karubanda handi, . . . ubwo habaho umunezero mwinshi cyane. Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye.”
AnA 618.3
Bitewe n’uko uko bwacyaga bukira bumvaga amagambo yo mu mategeko, abantu bari barastinzwe mu mitima bemera ibicumuro byabo, ndetse n’ibyaha by’ishyanga ryabo by’abo mu bisekuru byahise. Babonye ko gutandukana n’Imana ari byo byatumye uburinzi bwayo bubakurwaho kandi bigatuma urubyaro rwa Aburahamu rwari rwaratatanyirijwe mu bihugu by’amahanga, bityo biyemeza gushaka imbabazi zayo no kurahirira ubwabo kugendera mu mategeko yayo. Mbere yo kwinjira muri uyu muhango ukomeye wabaye ku munsi wa kabiri wakurikiye isozwa ry’Iminsi mikuru y’Ingando, bitandukanyije n’abapagani bari babarimo.
AnA 619.1
Ubwo abantu bicishaga bugufi bakubika imitwe imbere y’Uwiteka, bakatura ibyaha byabo kandi bagasaba imbabazi, abayobozi babo babashishikarije kwizera ko Imana yumvise amasengesho yabo nk’uko yabisezeranye. Ntibagombaga kubabara no kurira no kwihana gusa, ahubwo bagombaga no kwizera ko Imana yabababariye. Bagombaga kugaragaza ukwizera kwabo basubiramo amagambo avuga iby’imbabazi zayo kandi bayisingiriza ineza yayo. Abo bigisha babo baravuze bati: “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.”
AnA 619.2
Nuko ubwo bahagurukaga bakarambura amaboko bayatunze mu ijuru, muri ya mbaga y’abantu bari bateraniye aho humvikanye indirimbo bagira bati:
AnA 619.3
“Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine
Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi
N’ingabo zaryo zose n’isi n’ibiyirimo byose,
N’inyanja n’ibiyirimo byose,
Kandi ni wowe ubeshaho byose,
N’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.”
AnA 619.4
Indirimbo yo guhimbaza yararangiye maze abayobozi b’iteraniro ryari aho barisubiriramo amateka ya Isirayeli, berekana uko ineza Imana yabagiriye yabaye nyinshi kuri bo, kandi berekana n’uko babaye indashima bikomeye. Nuko iteraniro ryose risezerana gukurikiza amategeko yose y’Imana. Bari barahaniwe ibyaha byabo; ariko noneho bari bazirikanye ubutabera Imana yabagiriye mu byo yabakoreye maze basezerana ubwabo kumvira amategeko yayo. Kandi kugira ngo iryo ribe “isezerano ridakuka,” kandi ribe ribitswe mu buryo buhoraho nk’urwibutso rw’ibyo biyemeje, ryaranditswe maze abatambyi, Abalewi n’abatware barishyiraho umukono. Ryagombaga kuba urwibutso rubibutsa inshingano yabo ndetse n’uruzitiro rubarinda ibishuko. Abantu barahiriye bakomeje ko “bazajya bagendera mu mategeko y’Imana yatanzwe na Mose umugaragu w’Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose no guca imanza kwe n’amateka ye.” Indahiro yarahiwe icyo gihe yari ikubiyemo isezerano ry’uko batazashyingirana n’ubwoko bwa bene icyo gihugu.
AnA 620.1
Umunsi wo kwiyiriza ubusa utararangira, abantu bakomeje kugaragaza ko biyemeje kugarukira Uwiteka babinyujije mu kurahirira ubwabo kureka kuzirura Isabato. Ntabwo icyo gihe Nehemiya yakoresheje ubutware bwe nk’uko yari yarabikoze mbere yaho ngo abuze abacuruzi b’abapagani kuza muri Yerusalemu; ariko mu muhati we wo gukingira gushukwa, yabasezeranishije isezerano ridakuka ko batazica itegeko ry’Isabato bagura n’abo bacuruzi. Ibyo yabikoze yiringira ko bizaca intege abo bacuruzi kandi bikaba byahagarika ingendo [zinjira muri Yerusalemu ku Isabato.] (Nehemiya 10:32).
AnA 620.2
Bashyizeho kandi uburyo bwo gushyigikira uburyo bwo kuramya Imana kw’ishyanga. Hejuru y’icyacumi, iteraniro ryarahiriye gutanga umubare runaka w’ubutunzi uko umwaka utashye kugira ngo bukoreshwe mu buturo bwera. Nehemiya arandika ati: “Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose, uko umwaka utashye; kandi no kuzana imfura z’abahungu n’uburiza bw’amatungo yacu, nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu, ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu. ..”
AnA 620.3
Kubwo gusubira inyuma, Isirayeli yari yaragarukiye Imana ibogoza amarira. Abisirayeli bari baratuye ibyaha byabo barira kandi baganya. Bari barazirikanye gukiranuka kwaranze ibyo Imana yabagiriye kandi bari barasezeranye kumvira amategeko yayo. Noneho bagombaga kugaragaza ko bizeye amasezerano yayo. Imana yari yemeye kwihana kwabo; noneho bagombaga kwishimira ibyiringiro bafite byo kubabarirwa ibyaha kandi ko bakomorewe ubuntu bw’Imana.
AnA 621.1
Umwete wa Nehemiya wo gusubizaho kuramya Imana nyakuri wageze ku ntego. Igihe cyose abantu batari gutatira indahiro barahiye, ndetse bakumvira ijambo ry’Imana, Uwiteka na we yari gusohoza isezerano rye akabasesekazaho imigisha myinshi.
AnA 621.2
Ku bantu batsindwa n’icyaha kandi bakaba baremerewe no kumva ntacyo bamaze, aya mateka arimo ibyigisho byerekeye kwizera kandi bitera ubutwari. Bibiliya igaragaza neza ingaruka z’ubuhakanyi bwa Isirayeli; ariko na none ikerekana gukorwa n’isoni gukmeye no kwihana kwimbitse, kwitanga kudakebakeba no gutangana ubuntu byaranze igihe bagarukiraga Uwiteka.
AnA 621.3
Kugarukira Uwiteka k’ukuri kose kuzana ibyishimo bitagerwa mu bugingo. Iyo umunyabyaha yiyeguriye imbaraga ya Mwuka Wera, umunyabyaha abona icyaha cye bwite no guhindana kwe biba bihabanye by’ihabya no kwera k’Urondora imitima ukomeye. Abona ko aciriweho iteka nk’uwishe amategeko y’Imana. Ariko kubw’ibyo, ntabwo agomba kwiheba; kuko aba yamaze kubabarirwa rwose. Ashobora kwishima kubwo kuzirikana ibyaha bye byababariwe, akishimira mu rukundo rwa Data wo mu ijuru wuje imbabazi. Ku bantu b’abanyabyaha kandi bihana, ubwiza bw’Imana bubagotera mu maboko y’urukundo rwayo kugira ngo bomorwe ibikomere byabo, bezweho icyaha, kandi bambikwe imyambaro y’agakiza.
AnA 621.4
13882
AnA
ABAHANUZI N’ABAMI
[{"para_id":"13882.60","title":"IGICE CYA 1 \u2014 SALOMO","mp3":"\/mp3\/13882\/0006_kin_m_igice_cya_1_salomo_13882_60.mp3#duration=877&size=14038413"},{"para_id":"13882.104","title":"IGICE CYA 2 \u2014 INGORO NO KWEGURIRWA IMANA KWAYO","mp3":"\/mp3\/13882\/0007_kin_m_igice_cya_2_ingoro_no_kwegurirwa_imana_kwayo_13882_104.mp3#duration=1383&size=22126759"},{"para_id":"13882.173","title":"IGICE CYA 3 \u2014 UBWIBONE BUTERWA NO KUGUBWA NEZA \/KWIRATA UBUKIRE (PRIDE OF PROSPERITY)","mp3":"\/mp3\/13882\/0008_kin_m_igice_cya_3_ubwibone_buterwa_no_kugubwa_neza_kwirata_ubukire_pride_o_13882_173.mp3#duration=984&size=15741179"},{"para_id":"13882.216","title":"IGICE CYA 4 \u2014 Ingaruka zo gucumura\/kutumvira (Transgression)","mp3":"\/mp3\/13882\/0009_kin_m_igice_cya_4_ingaruka_zo_gucumura_kutumvira_transgression_13882_216.mp3#duration=1319&size=21097326"},{"para_id":"13882.279","title":"IGICE CYA 5 \u2014 KWIHANA KWA SALOMO","mp3":"\/mp3\/13882\/0010_kin_m_igice_cya_5_kwihana_kwa_salomo_13882_279.mp3#duration=1142&size=18268160"},{"para_id":"13882.331","title":"IGICE CYA 6 \u2014 UBWAMI BUGABANYWA MO KABIRI","mp3":"\/mp3\/13882\/0011_kin_m_igice_cya_6_ubwami_bugabanywa_mo_kabiri_13882_331.mp3#duration=1034&size=16547004"},{"para_id":"13882.385","title":"IGICE CYA 7 \u2014 YEROBOWAMU","mp3":"\/mp3\/13882\/0012_kin_m_igice_cya_7_yerobowamu_13882_385.mp3#duration=766&size=12251220"},{"para_id":"13882.423","title":"IGICE CYA 8 \u2014 UBUHAKANYI BW\u2019ISHYANGA","mp3":"\/mp3\/13882\/0013_kin_m_igice_cya_8_ubuhakanyi_bw_ishyanga_13882_423.mp3#duration=823&size=13166550"},{"para_id":"13882.470","title":"IGICE CYA 9 \u2014 ELIYA W\u2019I TISHIBI ","mp3":"\/mp3\/13882\/0015_kin_m_igice_cya_9_eliya_w_i_tishibi_13882_470.mp3#duration=826&size=13209182"},{"para_id":"13882.507","title":"IGICE CYA 10 \u2014 IJWI RYO GUCYAHA GUKOMEYE\/ The Voice of Stern Rebuke","mp3":"\/mp3\/13882\/0016_kin_m_igice_cya_10_ijwi_ryo_gucyaha_gukomeye_the_voice_of_stern_rebuke_13882_507.mp3#duration=1287&size=20591177"},{"para_id":"13882.581","title":"IGICE CYA 11 \u2014 KARUMELI","mp3":"\/mp3\/13882\/0017_kin_m_igice_cya_11_karumeli_13882_581.mp3#duration=987&size=15794260"},{"para_id":"13882.629","title":"IGICE CYA 12 \u2014 KUVA I YEZERELI UKAGERA I HOREBU ","mp3":"\/mp3\/13882\/0018_kin_m_igice_cya_12_kuva_i_yezereli_ukagera_i_horebu_13882_629.mp3#duration=1026&size=16417855"},{"para_id":"13882.680","title":"IGICE CYA 13 \u2014 \u201cURAKORA IKI AHO?\u201d ","mp3":"\/mp3\/13882\/0019_kin_m_igice_cya_13_urakora_iki_aho_13882_680.mp3#duration=992&size=15879941"},{"para_id":"13882.726","title":"IGICE CYA 14 \u2014 \u201cMU MWUKA N\u2019IMBARAGA BYA ELIYA\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0020_kin_m_igice_cya_14_mu_mwuka_n_imbaraga_bya_eliya_13882_726.mp3#duration=1175&size=18807745"},{"para_id":"13882.779","title":"IGICE CYA 15 \u2014 YEHOSHAFATI","mp3":"\/mp3\/13882\/0021_kin_m_igice_cya_15_yehoshafati_13882_779.mp3#duration=1265&size=20235494"},{"para_id":"13882.845","title":"IGICE CYA 16 \u2014 KURIMBUKA KW\u2019INZU YA AHABU","mp3":"\/mp3\/13882\/0022_kin_m_igice_cya_16_kurimbuka_kw_inzu_ya_ahabu_13882_845.mp3#duration=1291&size=30991778"},{"para_id":"13882.914","title":"IGICE CYA 17 \u2014 GUHAMAGARWA KWA ELISA","mp3":"\/mp3\/13882\/0023_kin_m_igice_cya_17_guhamagarwa_kwa_elisa_13882_914.mp3#duration=1151&size=27640163"},{"para_id":"13882.966","title":"IGICE CYA 18 \u2014 GUHUMANURWA KW\u2019AMAZI","mp3":"\/mp3\/13882\/0024_kin_m_igice_cya_18_guhumanurwa_kw_amazi_13882_966.mp3#duration=605&size=14530560"},{"para_id":"13882.994","title":"IGICE CYA 19 \u2014 UMUHANUZI W\u2019AMAHORO","mp3":"\/mp3\/13882\/0025_kin_m_igice_cya_19_umuhanuzi_w_amahoro_13882_994.mp3#duration=799&size=19194044"},{"para_id":"13882.1032","title":"IGICE CYA 20 \u2014 NAMANI ","mp3":"\/mp3\/13882\/0026_kin_m_igice_cya_20_namani_13882_1032.mp3#duration=736&size=17669206"},{"para_id":"13882.1074","title":"IGICE CYA 21 \u2014 UMURIMO USOZA WA ELISA","mp3":"\/mp3\/13882\/0027_kin_m_igice_cya_21_umurimo_usoza_wa_elisa_13882_1074.mp3#duration=999&size=23972885"},{"para_id":"13882.1119","title":"IGICE CYA 22 \u2014 \u201cNINEVE, WA MURWA MUNINI\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0028_kin_m_igice_cya_22_nineve_wa_murwa_munini_13882_1119.mp3#duration=1220&size=19518694"},{"para_id":"13882.1186","title":"IGICE CYA 23 \u2014 KUJYANWA BUNYAGO NA ASHURI","mp3":"\/mp3\/13882\/0029_kin_m_igice_cya_23_kujyanwa_bunyago_na_ashuri_13882_1186.mp3#duration=1372&size=32923063"},{"para_id":"13882.1251","title":"IGICE CYA 24 \u2014 \u201cKURIMBURWA KUBWO KUBURA UBWENGE\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0030_kin_m_igice_cya_24_kurimburwa_kubwo_kubura_ubwenge_13882_1251.mp3#duration=762&size=12197721"},{"para_id":"13882.1286","title":"IGICE CYA 25 \u2014 GUHAMAGARWA KWA YESAYA","mp3":"\/mp3\/13882\/0032_kin_m_igice_cya_25_guhamagarwa_kwa_yesaya_13882_1286.mp3#duration=790&size=12632816"},{"para_id":"13882.1328","title":"IGICE CYA 26 \u2014 \u201cDORE IMANA YANYU!\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0033_kin_m_igice_cya_26_dore_imana_yanyu_13882_1328.mp3#duration=1019&size=16299154"},{"para_id":"13882.1370","title":"IGICE CYA 27 \u2014 AHAZI","mp3":"\/mp3\/13882\/0034_kin_m_igice_cya_27_ahazi_13882_1370.mp3#duration=948&size=15164395"},{"para_id":"13882.1410","title":"IGICE CYA 28 \u2014 HEZEKIYA","mp3":"\/mp3\/13882\/0035_kin_m_igice_cya_28_hezekiya_13882_1410.mp3#duration=813&size=13010233"},{"para_id":"13882.1445","title":"IGICE CYA 29 \u2014 INTUMWA ZITURUTSE I BABULONI","mp3":"\/mp3\/13882\/0036_kin_m_igice_cya_29_intumwa_ziturutse_i_babuloni_13882_1445.mp3#duration=737&size=11787285"},{"para_id":"13882.1487","title":"IGICE CYA 30 \u2014 GUKIZWA ASHURI \/KUROKORWA ASHURI","mp3":"\/mp3\/13882\/0037_kin_m_igice_cya_30_gukizwa_ashuri_kurokorwa_ashuri_13882_1487.mp3#duration=1610&size=25764676"},{"para_id":"13882.1568","title":"IGICE CYA 31 \u2014 IBYIRINGIRO KU BAPAGANI","mp3":"\/mp3\/13882\/0038_kin_m_igice_cya_31_ibyiringiro_ku_bapagani_13882_1568.mp3#duration=1113&size=17805897"},{"para_id":"13882.1621","title":"IGICE CYA 32 \u2014 MANASE NA YOSIYA","mp3":"\/mp3\/13882\/0040_kin_m_igice_cya_32_manase_na_yosiya_13882_1621.mp3#duration=947&size=15159798"},{"para_id":"13882.1666","title":"IGICE CYA 33 \u2014 IGITABO CY\u2019AMATEGEKO","mp3":"\/mp3\/13882\/0041_kin_m_igice_cya_33_igitabo_cy_amategeko_13882_1666.mp3#duration=1127&size=18030759"},{"para_id":"13882.1719","title":"IGICE CYA 34 \u2014 YEREMIYA","mp3":"\/mp3\/13882\/0042_kin_m_igice_cya_34_yeremiya_13882_1719.mp3#duration=1440&size=23032895"},{"para_id":"13882.1786","title":"IGICE CYA 35 \u2014 AMAKUBA YEGEREJE","mp3":"\/mp3\/13882\/0043_kin_m_igice_cya_35_amakuba_yegereje_13882_1786.mp3#duration=1648&size=39547298"},{"para_id":"13882.1861","title":"IGICE CYA 36 \u2014 UMWAMI WA NYUMA W\u2019UBUYUDA","mp3":"\/mp3\/13882\/0044_kin_m_igice_cya_36_umwami_wa_nyuma_w_ubuyuda_13882_1861.mp3#duration=1142&size=27425000"},{"para_id":"13882.1916","title":"IGICE CYA 37 \u2014 KUJYANWA I BABULONI ARI IMBOHE","mp3":"\/mp3\/13882\/0045_kin_m_igice_cya_37_kujyanwa_i_babuloni_ari_imbohe_13882_1916.mp3#duration=1153&size=27682482"},{"para_id":"13882.1967","title":"IGICE CYA 38 \u2014 UMUCYO MU MWIJIMA","mp3":"\/mp3\/13882\/0046_kin_m_igice_cya_38_umucyo_mu_mwijima_13882_1967.mp3#duration=1115&size=26778123"},{"para_id":"13882.2015","title":"IGICE CYA 39 \u2014 MU RUGO RW\u2019IBWAMI BW\u2019I BABULONI","mp3":"\/mp3\/13882\/0048_kin_m_igice_cya_39_mu_rugo_rw_ibwami_bw_i_babuloni_13882_2015.mp3#duration=1134&size=27213845"},{"para_id":"13882.2069","title":"IGICE CYA 40 \u2014 INZOZI ZA NEBUKADINEZARI","mp3":"\/mp3\/13882\/0049_kin_m_igice_cya_40_inzozi_za_nebukadinezari_13882_2069.mp3#duration=1246&size=29916455"},{"para_id":"13882.2138","title":"IGICE CYA 41 \u2014 ITANURA RIGURUMANA ","mp3":"\/mp3\/13882\/0051_kin_m_igice_cya_41_itanura_rigurumana_13882_2138.mp3#duration=955&size=22923389"},{"para_id":"13882.2182","title":"IGICE CYA 42 \u2014 GUKOMERA NYAKURI ","mp3":"\/mp3\/13882\/0052_kin_m_igice_cya_42_gukomera_nyakuri_13882_2182.mp3#duration=737&size=17703184"},{"para_id":"13882.2219","title":"IGICE CYA 43 \u2014 UMURINZI \/UWITEGEREZAGA) UTABONESHWA (UTARABONESHWAGA) IJISHO","mp3":"\/mp3\/13882\/0053_kin_m_igice_cya_43_umurinzi_uwitegerezaga_utaboneshwa_utaraboneshwaga_ijisho_13882_2219.mp3#duration=1490&size=35763096"},{"para_id":"13882.2293","title":"IGICE CYA 44 \u2014 DANIYELI MU RWOBO RW\u2019INTARE ","mp3":"\/mp3\/13882\/0054_kin_m_igice_cya_44_daniyeli_mu_rwobo_rw_intare_13882_2293.mp3#duration=867&size=20811860"},{"para_id":"13882.2341","title":"IGICE CYA 45 \u2014 KUGARUKA KW\u2019ABARI BARAJYANWE MU BUNYAGE","mp3":"\/mp3\/13882\/0056_kin_m_igice_cya_45_kugaruka_kw_abari_barajyanwe_mu_bunyage_13882_2341.mp3#duration=1346&size=32311171"},{"para_id":"13882.2411","title":"IGICE CYA 46 \u2014 \u201cABAHANUZI B\u2019IMANA BABAFASHA\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0057_kin_m_igice_cya_46_abahanuzi_b_imana_babafasha_13882_2411.mp3#duration=1518&size=36443951"},{"para_id":"13882.2482","title":"IGICE CYA 47 \u2014 YOSUWA NA MARAYIKA","mp3":"\/mp3\/13882\/0058_kin_m_igice_cya_47_yosuwa_na_marayika_13882_2482.mp3#duration=1009&size=24217391"},{"para_id":"13882.2528","title":"IGICE CYA 48 \u2014 \u201cSI KUBW\u2019AMABOKO KANDI SI KUBW\u2019IMBARAGA\u201d","mp3":"\/mp3\/13882\/0059_kin_m_igice_cya_48_si_kubw_amaboko_kandi_si_kubw_imbaraga_13882_2528.mp3#duration=514&size=12324989"},{"para_id":"13882.2553","title":"IGICE CYA 49 \u2014 MU GIHE CY\u2019UMWAMIKAZI ESITERI","mp3":"\/mp3\/13882\/0060_kin_m_igice_cya_49_mu_gihe_cy_umwamikazi_esiteri_13882_2553.mp3#duration=633&size=15190100"},{"para_id":"13882.2584","title":"IGICE CYA 50 \u2014 EZIRA, UMUTAMBYI N\u2019UMWANDITSI","mp3":"\/mp3\/13882\/0061_kin_m_igice_cya_50_ezira_umutambyi_n_umwanditsi_13882_2584.mp3#duration=1035&size=24829910"},{"para_id":"13882.2628","title":"IGICE CYA 51 \u2014 UBUBYUTSE MU BY\u2019UMWUKA","mp3":"\/mp3\/13882\/0062_kin_m_igice_cya_51_ububyutse_mu_by_umwuka_13882_2628.mp3#duration=1074&size=25783798"},{"para_id":"13882.2674","title":"IGICE CYA 52 \u2014 UMUGABO WAKORESHEJE NEZA AMAHIRWE YARI AFITE (A MAN OF OPPORTUNITY) ","mp3":"\/mp3\/13882\/0063_kin_m_igice_cya_52_umugabo_wakoresheje_neza_amahirwe_yari_afite_a_man_o_13882_2674.mp3#duration=576&size=13833404"},{"para_id":"13882.2700","title":"IGICE CYA 53 \u2014 ABUBATSI B\u2019INKIKE ","mp3":"\/mp3\/13882\/0064_kin_m_igice_cya_53_abubatsi_b_inkike_13882_2700.mp3#duration=899&size=21572336"},{"para_id":"13882.2748","title":"IGICE CYA 54 \u2014 GUCYAHA KWEREYE KWAKA INYUNGU IRENZE URUGERO (UBUNYAZI NO KWAMBURA) (EXTORTION)","mp3":"\/mp3\/13882\/0065_kin_m_igice_cya_54_gucyaha_kwereye_kwaka_inyungu_irenze_urugero_ubunyazi_n_13882_2748.mp3#duration=711&size=17072170"},{"para_id":"13882.2780","title":"IGICE CYA 55 \u2014 UBUGAMBANYI BW\u2019ABAPAGANI","mp3":"\/mp3\/13882\/0066_kin_m_igice_cya_55_ubugambanyi_bw_abapagani_13882_2780.mp3#duration=701&size=16822648"},{"para_id":"13882.2815","title":"IGICE CYA 56 \u2014 BIGISHWA AMATEGEKO Y\u2019IMANA ","mp3":"\/mp3\/13882\/0067_kin_m_igice_cya_56_bigishwa_amategeko_y_imana_13882_2815.mp3#duration=541&size=12982962"},{"para_id":"13882.2844","title":"IGICE CYA 57 \u2014 UBUGOROZI\/IVUGURURA (REFORMATION) ","mp3":"\/mp3\/13882\/0068_kin_m_igice_cya_57_ubugorozi_ivugurura_reformation_13882_2844.mp3#duration=918&size=22021224"},{"para_id":"13882.2889","title":"IGICE CYA 58 \u2014 UKUZA K\u2019UMUCUNGUZI (UMURENGEZI) DELIVERER","mp3":"\/mp3\/13882\/0070_kin_m_igice_cya_58_ukuza_k_umucunguzi_umurengezi_deliverer_13882_2889.mp3#duration=2031&size=48743863"}]