ABAHANUZI N’ABAMI
IGICE CYA 40 — INZOZI ZA NEBUKADINEZARI14
Hashize igihe gito Daniyeli na bagenzi be binjiye mu murimo w’umwami w’I Babuloni, habayeho ibintu byahishuriye ishyanga risenga ibigirwamana imbaraga n’ubudahemuka bw’Imana ya Isirayeli. Nebukadineza yarose inzozi zikomeye zatumye “ahagarika umutima, ntiyarushya agoheka.” Ariko nubwo umwami yakozwe ku mutima cyane, ubwo yari akangutse, ntiyashoboye kwibuka ibyazigaragayemo. AnA 451.1
Mu guhagarika umutima kwe, Nebukadinezari yateranyije abanyabwenge bo mu gihugu cye — “abakonikoni n’abapfumu n’abashitsi” maze abasaba kumufasha. Yaravuze ati: “Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no no gushaka kuzimenya.” Hamwe n’uko kuvuga icyari kimuhagaritse umutima, yabasabye kumuhishurira icyahumuriza umutima we. AnA 451.2
Kubwo yari asabye abanyabwenge baramusubije bati: “Nyagasani uhoraho iteka ryose; rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.” AnA 452.1
Atanyuzwe n’igisubizo cyabo cya nikize, kandi adashize amakenga kuko uretse uko bavugaga ko bashoboye guhishura amabanga y’abantu, basaga n’abadashaka kumuha ubufasha bityo umwami ategeka abanyabwenge be kandi ku ruhande rumwe abasezeranira kubaha ubutunzi n’icyubahiro atari uko bamubwiye ubusobanuro bw’izo nzozi gusa ahubwo nazo ubwazo bakazimubwira ariko ku rundi ruhande abakangisha kwicwa baramutse batabikoze. Yaravuze ati: “Nuko nimutazimbwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa kandi ingo zanyu zizahindurwa nk’ibyavu. Ariko nimumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano n’icyubahiro cyinshi.” AnA 452.2
Ba banyabwenge bongeye gusubiza umwami bati: “Umwami narotorere abagaragu be izo nzozi, natwe turazisobanura.” AnA 452.3
Noneho Nebukadinezari agira umujinya mwinshi azabiranywa n’uburakari kubera icyasaga n’uburiganya bw’abo yari yariringiye niko kuvuga ati: “Menye rwose ko mushaka kubyirengagiza, kuko mubonye ko nzibagiwe. Ariko nimutamenyesha izo nzozi mwese muzategekwa itegeko rimwe, kuko mwagiye umugambi wo kuza kubeshyera imbere yanjye, mukirengagiza ibyo mbabajije ngo buzacyana ayandi. Cyo nimumbwire izo nzozi menye ko mushobora no kuzisobanura.” AnA 452.4
Ba banyabwenge batashywe n’ubwoba bwo gutinya ingaruka z’uko bananiwe kubwira umwami inzozi yarose, bashishikariye kwereka umwami ko ibyo abasaba bidafite ishingiro kandi icyo kigeragezo kirenze icyo ari cyo cyose umuntu yigeze asabwa. Baramusubije bati: “Nta muntu n’umwe wo mu isi Wabasha kumenyesha umwami iryo jambo, kuko nta mwami cyangwa umutware cyangwa umutegeka, wigeze gusobanuza umukonikoni wese cyangwa umupfumu cyangwa Umukaludaya bene iryo jambo. Icyo umwami aduhatiraho kiraruhanije, kandi nta wundi wabasha kucyerekana imbere y’umwami, keretse imana zitabana n’abafite imibiri.” AnA 453.1
Nuko “umwami abarakarira uburakari bukabije. Aherako ategeka kurimbura abanyabwenge b’i Babuloni bose.” AnA 453.2
Daniyeli n’incuti ze bari mu bashakishijwe n’abasirikare bakuru bateguraga gusohoza ibyo iteka ry’umwami ryari ryategetse. Igihe babwirwaga ko nab o bagomba kwicwa nk’uko iteka ryari ryaciwe, Daniyeli yabazanyije ubwenge no kwitonda abaza Ariyoki umutware w’abasirikare barindaga umwami ati: “Ni iki gitumye habaho itegeko ry’ikubagahu rivuye ku mwami?” Ariyoki yabwiye Daniyeli inkuru yo guhagarika umutima k’umwami bitewe n’inzozi zikomeye yarose ndetse n’uko yananiwe kubonera ubufasha ku bo yari yariringiye rwose kugeza ubwo. Daniyeli yumvise ibyo ni ko gushira ubuzima bwe mu kaga maze yiyemeza gusanga umwami maze amusaba ko yamuha igihe kugira ngo abashe gusaba Imana ye ngo imuhishurire izo nzozi n’ubusobanuro bwazo. AnA 453.3
Umwami Nebukadinezari yemeye uko gusaba kwa Daniyeli. “Nuko Daniyeli ajya mu nzu ye, abibwira bagenzi be, Hananiya na Mishayeli na Azariya.” Bafatanyirije hamwe gushaka ubwenge buva kuri Soko y’umucyo no kumenya. Ukwizera kwabo gushikamye mu kuzirikana ko Imana yari yarabashyize aho bari bari, ko bakoraga umurimo wayo kandi ko buzuzaga ibyo basabwaga mu nshingano yabo. Mu bihe byo guhagarika umuitma n’amakuba, iteka bari baragiye basanga Imana ngo ibayobore kandi ibarinde, kandi yari yarigaragaje ko ari yo mufasha w’ibihe byose. Ubu noneho n’umutima umenetse bongeye kwiyegurira Umucamanza w’isi, bamusaba ko yabarokora muri icyo gihe cy’amakuba adasanzwe barimo. Kandi ntibasengeye ubusa. Noneho Imana bari barubashye na yo yarabubahishije. Mwuka w’Uwiteka yabajeho maze “mu nzozi za nijoro” Daniyeli ahishurirwa inzozi z’umwami n’ubusobanuro bwazo. AnA 454.1
Icya mbere Daniyeli yakoze ni ugushimira Imana ibyo yamuhishuriye. Daniyeli yashimye agira ati: “Izina ry’Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n’amaboko ari ibyayo. Ni yo inyuranya ibihe n’imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n’abazi kwitegereza ikabaha kumenya. Kandi ihishura ibihishwe by’ahatagerwa, izi n’ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo. Ndagushimye, ndaguhimbaza wowe Mana ya ba sogokuruza umpaye ubwenge n’ubushobozi, unsobanuriye ibyo twagusabye kuko utumenyesheje ibyo umwami ashaka.” AnA 454.2
Daniyeli yahise asanga Ariyoki uwo umwami yari yarategetse kurimbura abanyabwenge b’ i Babuloni maze aramubwira ati: “Nturimbure abanyabwenge b’i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.” Ariyoki yahise ajyana Daniyeli imbere y’umwami vuba vuba maze abwira umwami ati: “Mbonye umugabo wo mu bantu b’abanyagano b’Abayuda, arabwira umwami inzozi ze.” AnA 454.3
Nimurebe umunyagano w’Umuyahudi, atuje kandi yiyumanganyije ari imbere y’umwami w’ubwami bwarushaga ubundi bwose gukomera ku isi. Mu magambo ya mbere yavuze ntiyihesheje icyubahiro ubwe ahubwo ahaye Imana ikuzo yo soko y’ubwenge. Umwami amubazanyije amatsiko ati: “Mbega urambwira inzozi neretswe n’icyo zisobanura?” yarasubije ati: “Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi, ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse Umwami Nebukadinezari ibizaba mu bihe bizaza.” AnA 455.1
Daniyeli yaravuze ati: “Inzozi n’ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi: Nuko ibyawe, nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza; Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba. Kandi jyewe ubwanjye, ibyo bihishwe sinabihishuriwe n’uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho; ahubwo ni ukugira ngo umwami amenyeshwe iby’inzozi ze, amenye n’ibyo umutima we wibwiraga. AnA 455.2
“Nuko nyagasani, wabonye igishushanyo kinini kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane. Cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba. Nuko icyo gishushanyo umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza, inda n’ibibero byacyo byari imiringa, amaguru yacyo yari ibyuma, n’ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’icy’ibumba. AnA 455.3
“Urabyitegereza ugeza aho ibuye ryaziye ritarimbuwe n’intoki, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo by’ibyuma n’ibumba, rirabimenagura. Nuko icyuma n’ibumba n’umuringa, n’ifeza n’izahabu biherako bimenagurikira rimwe, bihinduka nk’umurama w’aho bahurira mu cyi, bitumurwa n’umuyaga ntibyagira ishyikizo, maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.” AnA 456.1
Daniyeli yavuganye ishema abwira umwami ati: “Inzozi n’ibyo werekewe ku gisasiro ni byo ibi.” Umwami yateze amatwi yitaye cyane ku kantu kose kavugwaga, amenya ko izo nzozi ari zo zari zamuhagaritse umutima. Uko ni ko umutima we wateguriwe kwakirana umutima mwiza ubusobanuro bwazo. Umwami w’abami yari agiye kumenyesha umwami wa Babuloni ukuri gukomeye. Imana yari guhishura ko ifite ububasha ku bwami bwose bwo ku isi, ikagira ububasha bwo kwimika ubwami no kubuhangura. Niba bishoboka intekerezo za Nebukadinezari zagombaga gukangurwa zigasobanukirwa inshingano afite abazwa n’Ijuru. Ibyari kuzaba mu gihe kizaza bigeza ku iherezo ry’ibihe, byagombaga gushyirwa imbere ye. AnA 456.2
Daniyeli yakomeje agira ati: “Nuko wowe nyagasani, uri umwami w’abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n’ubushobozi n’imbaraga n’icyubahiro, yaguhaye n’inyamaswa zo mu gasozi n’ibisiga byo mu kirere by’aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w’izahabu ni wowe. AnA 456.3
“Kandi uzakurikirwa n’ubundi bwami budahwanije n’ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’imiringa butegeke isi yose. AnA 456.4
“Ariko ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma, kuko ibyuma ari byo bimenagura ibintu byose bikabijanjagura, kandi nk’uko ibyuma bimenagura ibintu byose, ni ko ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura butyo. AnA 457.1
“Kandi nk’uko wabonye ibirenge n’amano ari igice cy’ibumba ry’umubumbyi n’igice cy’ibyuma, ni ko ubwo bwami buzigabanyamo, ariko muri bwo hazaba gukomera nk’ibyuma nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba. Kandi nk’uko amano yari igice cy’ibyuma n’igice cy’ibumba, ni ko ubwo bwami buzamera: igice cyabwo kimwe kizaba gikomeye, ikindi kidakomeye. Kandi nk’uko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n’urubyaro rw’abantu, ariko ntibazafatana nk’uko ibyuma bitavanga n’ibumba. AnA 457.2
“Nuko ku ngoma z’abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose. Uko wabonye ibuye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’intoki, rikamenagura ibyuma n’imiringa n’ibumba n’ifeza n’izahabu, ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi ni iz’ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.” AnA 457.3
Umwami yanyuzwe n’ukuri k’ubusobanuro, maze mu kwicisha bugufi no kumirwa “aherako yikubita hasi yubamye, aramya Daniyeli” avuga ati: “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w’abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.” AnA 457.4
Nebukadinezari yasheshe (yakuyeho) iteka ryari ryavuze ko abanyabwenge b’i Babuloni bagomba kwicwa. Ubuzima bwabo bwarokotse bitewe n’uko Daniyeli yari afitanye umubano n’Imana Ihishura ibihishwe. “Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni. Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw’igihugu cy’i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami.” AnA 458.1
Mu byandikwa bivuga ku mateka ya muntu, gukura kw’ishyanga, gukomera no kugwa k’ubwami, ibi byose bisa n’aho bishingiye ku bushake n’ubuhanga buhanitse bwa muntu. Usanga ku rwego rukomeye uko ibintu bigenda bisa n’aho bigenwa n’imbaraga za muntu, umugambi we cyangwa imyanzuro yihuse afata. Ariko rero mu ijambo ry’Imana umwenda ukingiriza ukurwaho u maze tukareba hirya cyane, n’inyuma kandi amaso akahuranya akareba umukino wose w’ibigirira umuntu akamaro, imbaraga ze n’ibimushishikaza kandi ibyo byose bikaba ari ibikoresho by’Imana y’inyampuhwe bikora bucece no mu buryo bwo kwihangana bigashyira mu bikorwa inama z’ubushake bwe bwite. AnA 458.2
Akoresheje amagambo meza bitagerwa kandi yuzuye ubugwaneza, intumwa Pawulo yagaragarije abanyabwenge bo muri Atene umugambi Imana yari ifite irema kandi igakwiza amoko n’amahanga ku isi. “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, iyo kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu, kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose. Kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Ibyakozwe n’intumwa 17:24-27. AnA 458.3
Imana yavuze neza ko umuntu wese uzabishaka azazanwa “mu ndahiro y’isezerano.” Ezekiyeli 20:37. Mu irema, wari umugambi w’Imana ko isi iturwa n’ibiremwa aho kubaho kwabyo kwari kubibera umugisha hagati yabyo, kandi uko kubaho kukubahisha Umuremyi wabyo. Abantu bose bashaka bashobora kwisanisha n’uwo mugambi. Abo bavugwaho aya magambo ngo: “Abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.” Yesaya 43:21. AnA 459.1
Mu mategeko yayo, Imana yamenyekanishije amahame agenga kugubwa neza nyakuri, kwaba ukw’ibihugu n’ukw’abantu ku giti cyabo. Mose yabwiye Abisirayeli iby’aya mategeko agira ati: “Ni ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu.” “Kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe.” Gutegeka kwa kabiri 32:47. Amasezerano yahawe Isirayeli yanasezeraniwe ishyanga ryose ndetse n’umuntu uwo ari we wese uri munsi y’ijuru hashingiwe ku byangombwa bimwe ndetse no ku rwego rumwe. AnA 459.2
Mu myaka amagana menshi mbere y’uko amahanga amwe abaho, Imana nyirubwenge bwose yarebye mu bihe bizabaho maze ivuga ibyo kwima no guhanguka k’ubwami bwagiye buyegeka isi yose. Imana yabwiye Nebukadinezari ko ubwami bwa Babuloni buzahanguka, maze ubwami bwa kabiri bukimikwa kandi ubu nabwo bukazagira igihe cyabwo cyo kugeragezwa. Kubera kudahesha ikuzo Imana nyakuri, icyubahiro cy’ubu bwami cyari kuzayoyoka maze ubwami bwa gatatu bukabusimbura. Ubu bwa gatatu na bwo bwari kuzarangira; maze ubwa kane, bukomeye nk’icyuma bukaganza amahanga yo ku isi. AnA 459.3
Iyo abami ba Babuloni (ubwami bwari bukungahaye cyane kuusha ubundu bwami bwose bwo ku isi) bakomeza iteka kubaha Uwiteka, baba barahawe ubwenge n’imbaraga biba byarabomatanyije na We kandi bigatuma bakomeza gukomera. Nyamara Imana bayigize ubuhungiro bwabo igihe gusa babaga babujijwe amahwemo kandi bahagaritse umutima. Mu bihe nk’ibyo, ubwo babaga bananiwe kubonera ubufasha ku bantu bakomeye babushakiraga ku bantu nka Daniyeli — abantu bari bazi ko bubaha Imana ihoraho kandi na Yo ikabubahisha. Basangaga aba bantu kugira ngo babasobanurire amayobera y’Imana; kuko nubwo abami ba Babuloni yirataga [gukomera kwayo] bari abantu bafite ubwenge buhanitse, bari baritandukanyije cyane n’Imana kubwo gucumura ku buryo batari gusobanukirwa ibihishurwa n’imiburo bahabwaga yerekeye ahazaza. AnA 460.1
Mu mateka yaranze amahanga, umwigishwa w’ijambo ry’Imana ashobora kubonamo gusohora nyakuri k’ubuhanuzi Imana yatanze. Amaherezo Babuloni yarasenyutse kandi iramenagurika, ivaho irashira bitewe n’uko mu bihe byo kugubwa neza abami bayo bari bariyumvishije ko batagengwa n’Imana kandi icyubahiro cy’ubwami bwabo bakavuga ko gituruka bikorwa bya muntu. Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi nabwo bwagezweho n’umujinya w’ijuru bitewe n’uko muri bwo amategeko y’Imana yari yarakandagiwe akaribatwa. Kubaha Imana nta mwanya byari byaragize mu mitima y’abantu benshi cyane. Gukiranirwa, gutuka Imana no kwangirika kw’imico byari biganje. Ubwami bwakurikiyeho bwarushijeho kuba bubi no gusayisha; kandi ubwo bwami bwakomeje gusigingira bujya hasi cyane y’urugero rw’imico mbonera. AnA 460.2
Ububasha bwose umutware wese wo ku isi akoresha butangwa n’Ijuru; kandi kugera ku ntsinzi kwe gushingira ku buryo abukoresha. Ireba byose yo mu ijuru ibwira buri wese iti: “Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya.” Yesaya 45:5. Kandi amagambo yabwiwe Nebukadinezari wa kera ni icyigisho mu buzima kuri buri wese: “Kuzaho ibyaha byawe gukiranuka; kandi ibicumuro byawe ubikuzeho ubikuzeho kugirira abakene impuhwe; ahari aho uzungukirwa amahoro.” Daniyeli 4:24 (27). AnA 461.1
Gusobanukirwa ibyo bintu, - gusobanukirwa ko “gukiranuka gushyira ubwoko hejuru;” ko “ingoma ikomezwa no gukiranuka,” ko “ingoma . . . . ikomezwa n’imbabazi;” kubona imikorere y’aya mahame mu kwigaragaza k’ububasha bw’Imana yo “ikuraho abami ikimika abandi,” ibyo ni ugusobanukirwa amahame n’ubwenge bikubiye mu mateka. Imigani 14:34; 16:12; 20:28; Daniyeli 2:21. AnA 461.2
Mu ijambo ry’Imana honyine ni ho ibi bisobanurwa neza. Muri ryo hagaragarizwa ko imbaraga z’amahanga kimwe n’iz’abantu ku giti cyabo, zitabonerwa mu mahirwe cyangwa akito bibaho bigatuma baba indahangarwa. Nta nubwo izo mbaraga ziboneka mu gukomera kwabo birata, ahubwo kugenzuzwa ubudahemuka basohozanya umugambi w’Imana. AnA 461.3