ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

23/75

IGICE CYA 21 - YOSEFU NA BENE SE

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 41:54-56; 42-50.

Imyaka y’uburumbuke igitangira, nibwo habayeho kwitegura inzara yari igiye kuzayogoza igihugu. Kubwo itegeko rya Yosefu, ibigega binini cyane byubatswe mu mijyi yose y’ingenzi yo mu gihugu cya Misiri, maze bakora uko bashoboye kugira ngo bahunike ku byasaruwe byari bitegerejwe. Ibyo byakomeje gukorwa mu myaka irindwi y’uburumbuke kugeza ubwo impeke zahunitswe zidashobora gupimwa ngo bamenye uko zingana. AA 146.1

Noneho imyaka irindwi y’inzara iratangira nkuko Yozefu yari yarabivuze. “Inzara itera mu bihugu byose; uretse ko mu gihugu cyose cya Misiri hari hahunitswe ibyokurya. Abanyamisiri barembejwe n’inzara batakira Umwami ngo abahe ibyokurya na we abategeka gusanga Yozefu, no gukora ibyo abategeka. Inzara imaze gukomera no gukwira mu bihugu byose, Yozefu akinguza ibigega byose, maze Abanyamisiri bagura impeke.” AA 146.2

Inzara yarakomeje igera no mu gihugu cya Kanani, iyogoza cyane agace k’aho Yakobo yari atuye. Bamaze kumva ko umwami wa Misiri yahunitse ibyokurya byinshi cyane, abahungu cumi ba Yakobo bajyayo guhaha impeke. Bagezeyo boherezwa ku wungirije umwami, maze hamwe n’abo bari kumwe baza kwiyereka umutegetsi w’igihugu. Maze “bamwikubita imbere bubamye.” “Yozefu yari yamenye bene se ariko bo ntibari bamumenye.” Izina rye ry’Igiheburayo ryari ryarahinduwe afite iryo umwami yamuhaye, kandi hagati ya minisitiri w’intebe wa Misiri n’umwana muto bari baragurishije n’Abishimayeli hari agashusho gato. Ubwo Yozefu yabonaga bene se bamwikubita imbere kandi bamwubashye, yibutse za nzozi ze kandi yongera kubona bya bindi byamubayeho kera byose bibaye nk’ibimuri imbere. Abararanganyijemo amaso ye y’ubushishozi, abona ko Benjamini atari kumwe na bo. Mbese aho na we ntiyaba yarahuye n’ubugome bw’abo bantu bari bafite imico ya kinyamaswa? Agambirira kumenya ukuri. Ababwira abakanika ati, “Muri abatasi! Muzanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke!” AA 146.3

Baramusubiza bati, “Oya, databuja! Ahubwo abagaragu bawe tuzanywe no kugura ibyokurya. Twese turi abavandimwe b’inyangamugayo, ntabwo turi abatasi databuja!” Yifuzaga kumenya niba bari bagifite wa mutima wo kwikakaza berekanye igihe yari akiri kumwe na bo, no kubabaza amakuru y’iwabo; nyamara yari azi neza ko bari bumubeshye. Yongera kubashinja ko ari abatasi, maze baramusubiza bati, “Twebwe abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, data atuye muri Kanani; muhererezi yasigaranye na we, naho undi yarapfuye.” AA 146.4

Kubwo kugaragaza ko ashidikanya ukuri kw’ibyo bamubwiye, kandi no kuba akibabona nk’abatasi, uwo mutegetsi yajyaga kubemera ari uko abasabye kuguma mu Misiri kugeza ubwo umwe muri bo azagenda akazana murumuna wabo. Baramuka batabyemeye, bagafatwa nk’abatasi. Ariko abahungu ba Yakobo ntibari kwemera icyo cyifuzo, kuko byari gutuma imiryango yabo yicwa n’inzara; kandi se ni nde muri bo wajyaga gufata urwo rugendo wenyine asize bene se mu nzu y’ imbohe? Mbese yari guhinguka imbere ya se ate? Byasaga nk’aho bari bagiye kwicwa cyangwa bakagirwa abacakara; kandi n’iyo Benyamini bamuzana, yajyaga kugirwa nka bo. Biyemeza kuguma aho maze bagafatanya umubabaro, aho kugira ngo bongerere se agahinda bamwambuye umuhungu we wari usigaye. Nkuko byari byemejwe, bashyirwa muri gereza, bamaramo iminsi itatu. AA 146.5

Guhera igihe Yozefu yatandukanaga na bene se, imico y’abo bahungu ba Yakobo yari yarahindutse. Bari abanyeshyari, inkubaganyi, abanyabinyoma, abanyarugomo, kandi bagiraga umutima wo kwihorera; ariko noneho babonye ikigeragezo gikakaye, inarijye ibavamo, ntibongera kubeshyana, bagandukira se, kandi na bo ubwabo nk’abagabo b’ibikwerere, bumvira amategeko ye. AA 147.1

Iminsi itatu bamaze muri gereza ya Misiri yababereye iminsi y’ agahinda gasaze ubwo abo bavandimwe bongeraga gutekereza ibyaha bakoze. Nibatazana Benyamini, nta kabuza bazitwa abatasi, kandi ntibari biringiye ko se ashobora kubemerera ko bajyana Benjamini. Ku munsi wa gatatu, Yozefu ahamagaza bene se ngo babamuzanire.Yumvaga atakomeza kubafunga igihe kirekire. Se ndetse n’imiryango yari kumwe na we bari bamaze kuzahazwa n’inzara. “Yozefu arababwira ati, “Dore ndi umuntu wubaha Imana, nimukora icyo mbabwira ntacyo nzabatwara. Niba muri inyangamugayo, umwe muri mwe nagume hano muri gereza, abandi mugende mujyane ingano zo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n’inzara. Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu, kugira ngo bigaragaze ko muvuga ukuri mutazava aho mwicwa.” Nubwo bashidikanyaga ko se atazatuma bagarukana na Benjamini, ariko bemeye icyo cyifuzo.Yozefu yavuganaga na bo hari umuntu ubasobanurira, maze kuko bibwiraga ko uwo mutegetsi atabumva, baganirira imbere ye batagira icyo bishisha. Bishinjaga uko bagiriye nabi Yozefu bagira bati, “Nta gushidikanya, turazira ibyo twakoreye murumuna wacu. Twamugiriye nabi, adutakiye ntitwamwumva, nicyo gituma na twe ibi byago bitubayeho.” Rubeni wari ufite umugambi wo gukiza Yozefu bari i Dotani yungamo ati, “Nababujije kuririra uwo mwana nabi mwanga kunyumvira, none dore amaraso ye aradukurikiranye.” Yozefu wari aho ateze amatwi, ananirwa kwihangana, arasohoka ararira. Agarutse ategeka ko Simiyoni bamubohera imbere yabo akongera gusubizwa muri gereza. Igihe bagiriraga nabi mwene se, Simiyoni ni we waboshyaga kandi abigiramo n’uruhare rurini, nicyo cyatumye ari we utoranyirizwa gusubira muri gereza. AA 147.2

Mbere yo kurekura bene se ngo bagende, Yozefu yategetse ko babaha ingano kandi bagasubiza rwihishwa n’ifeza bari bishyuye mu mifuka yabo. Bahawe n’impamba zo guha indogobe zabo bari mu nzira bataha. Bageze mu nzira, umwe muri bo afunguye umufuka we, atangazwa no gusangamo agafuka k’ifeza ze. Abimenyesheje abandi, bakuka umutima kandi bahinda umushyitsi baravugana bati, “Ibyo Imana yadukoreye ni ibiki?” Mbese bagombaga kubifata nk’impano y’ubugiraneza bahawe n’Uwiteka cyangwa yabikoreye kugira ngo ibahanire ibyaha byabo bityo barusheho kubabara? Bamenye ko Imana yabonye ibyaha byabo none ikaba ibibahaniye. AA 147.3

Yakobo yari ahagaritse umutima ategereje ko abahungu be bagaruka, maze bagarutse abari mu mahema abakikije bose bateranira hamwe bafite ishyushyu ryo kumva uko abo bahungu batekerereza se ibyababayeho byose. Buri wese ashya ubwoba. Imyitwarire y’umutegetsi w’Abanyamisiri yasaga nk’aho irimo imigambi mibi, kandi babyemezwaga n’igihe bafunguraga imifuka yabo, buri muntu wese agasanga harimo ifeza yari guhahisha. Se wari umusaza avugana agahinda ati, “Mungize inshike: Yosefu ntakiriho, Simeyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini: ibyo ni jye bibayeho byose.” “Umwana wanjye ntazajyana namwe; kuko mwene nyina yapfuye, akaba asigaye ari ikinege: yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.” AA 148.1

Ariko amapfa arakomeza, kandi uko iminsi ihita, ihaho ry’impeke bakuye mu Misiri rigenda rishira. Abahungu ba Yakobo babona ko gusubira mu Misiri batajyanye Benjamini ntacyo byaba bimaze. Bumvaga batizeye bihagije kuba bahindura umwanzuro wa se, maze bategereza uko bizagenda bucece. Buhoro buhoro bakomeza kubona uko inzara ibicikirije; gusuherwa kwagaragaraga mu maso h’abantu bari batuye aho kwatumye uwo musaza amenya icyo babuze. Hanyuma aravuga ati, “Nimusubireyo muduhahire utwokurya.” AA 148.2

Yuda aramusubiza ati, “Wa mugabo yaratwihanangirije ati, Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu. Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyo kurya, ariko nutamwohereza, ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati, Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.” Abonye ko se atangiye kunamuka ku cyemezo yari yafashe, Yuda yongeraho ati, “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda; naho ubundi inzara yaturimburana na we n’urubyaro rwacu.” Aramwishingira kandi yemera ko natagarura Benjamini ngo amushyikirize se, uwo mugayo uzamwokame. AA 148.3

Yakobo ntiyakomeje kuba ku izima, yaretse icyemezo yari yafashe, maze asaba abahungu be kujya kwitegura urugendo . Yababwiye no gushyira uwo mutegetsi amaturo y’ibintu bike bishobora kuboneka mu gihugu nk’icyo cyazahajwe n’amapfa - “nk’amavuta yomora n’ubuki, n’indyoshyandyo, n’imibavu, n’imbuto z’ibiti,” no gukuba kabiri ifeza zo guhahisha. “Ngaho nimujyane na murumuna wanyu musubire kuri uwo mugabo.” Ubwo abahungu be bari bagiye guhaguruka ngo bafate urugendo batari bazi neza ko ruzabahira, se wari ugeze mu zabukuru yarahagurutse, arambura amaboko ye ayerekeje mu ijuru, arasenga ati, “Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n’umuvandimwe wanyu wundi na Benjamini! Ubundi niba abana bagomba kunshiraho, ntako nagira.” AA 148.4

Barongera basubira mu Misiri biyereka Yozefu. Akubise amaso mwene nyina Benyamini, ibinezaneza biramusaba. Ariyumanganya, ariko ategeka ko babajyana iwe, bakabategurira amafunguro kugira ngo basangire. Abo bavandimwe babonye bajyanywe mu ngoro y’umutegetsi, bagira ubwoba bwinshi, batinya ko baribubazwe za feza basanze mu mifuka yabo. Bibwiraga ko yaba yarashyizwemo kugira ngo haboneke impamvu yo kubagira abacakara. Muri uko guhagarika umutima kwabo, bihererana ushinzwe iby’urugo ngo bamubwire ibijyanye n’urugendo baheruka kugirira mu Misiri; kandi kugira ngo bahamye ko ari abere, babwiye icyo gisonga ko bagaruye ifeza basanze mu mifuka yabo, kandi ko bazanye n’izindi zo guhahisha; barongera bati, “Ntituzi uwashubije ifeza zacu mu masaho yacu.” Uwo mugabo arabasubiza ati, “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu, ariyo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe ifeza mwishyuye narazakiriye.” Imitima yabo iratuza; maze babonye Simeyoni wari waravanywe muri gereza abasanze, babona rwose ko Imana yabagiriye ubuntu. AA 148.5

Ubwo uwo mutegetsi yongeraga kubonana na bo, bamushyikirije amaturo bazanye, kandi bicishije bugufi “bamwikubita imbere bubamye.” Na none yibuka za nzozi ze, kandi amaze kubasuhuza arababaza ati, “Ni amahoro? Wa musaza So mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?” Baramusubiza bati, “Umugaragu wawe data ni amahoro, aracyariho.” Barongera barunama bamwikubita imbere. Yitegereza Benyamini arababaza ati, “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati, “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha,” ariko kuko yari amukumbuye, agira ikiniga, ntiyagira ikindi avuga. ” Arihuta yinjira mu kindi cyumba ararira.” AA 149.1

Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya, aragaruka, maze batangira ibirori. Kubw’ amategeko y’ubwoko bwabo, Abanyamisiri ntibasangiraga n’ubundi bwoko. Abahungu ba Yakobo bagaburirwa ku meza yabo ubwabo, naho uwo mutegetsi kuko yari umunyacyubahiro ukomeye, bamugaburira ukwe, Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo. Bamaze kwicara bose, abo bavandimwe batangazwa no kubona uko bicaye bateganye na Yozefu hakurikijwe imyaka yabo y’amavuko, uhereye ku w’imfura ukagera ku muhererezi. “Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye;” ariko igaburo rya Benyamini riruta ay’abandi inshuro eshanu.” Ubwo yakoraga ibyo, yashakaga kumenya niba umuhererezi wabo bamugirira ishyari n’urwango nk’ibyo bari baramugaragarije. Bakibwira ko Yozefu atumva ururimi rwabo, abo bavandimwe baganiraga nta cyo bishisha; noneho aboneraho umwanya mwiza wo kumenya ibitekerezo byabo. Yari acyifuza gukomeza kubagerageza, maze mbere y’uko bagenda, ategeka ko igikombe cye cy’ifeza yanyweshaga gihishwa mu mufuka w’umuhererezi wabo. AA 149.2

Basubira iwabo banezerewe cyane. Simeyoni na Benyamini bari kumwe na bo, indogobe zabo zari ziremerewe n’impeke, kandi bose bumvaga ko barokotse akaga kasaga n’akabugarije. Ariko bakigera ku nkengero z’umujyi, igisonga cya wa mutegetsi kibageraho, kibabazanya uburakari kiti, “Ni kuki mwitura inabi uwabagiriye neza? Mwibye igikombe databuja anywesha, kandi akanagikoresha aragura! Mwakoze ishyano!” Icyo gikombe ngo cyari gifite ububasha bwo kwerekana ko ibyo bagishyizemo birimo uburozi. Muri icyo gihe, ibikombe nk’ibyo byahabwaga agaciro cyane kuko byatumaga nta wicishwa uburozi. AA 149.3

Kubwo icyo kirego cy’icyo gisonga, abo bagenzi baramusubiza bati, “Databuja, ni iki kimuteye kudutumaho ayo amagambo? Imana yabujije abagaragu bayo gukora ayo marorerwa: dore ifeza twasanze mu mifuka yacu ubushize twarazikugaruriye tuzivanye mu gihugu cy’i Kanani. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja? Ngaho saka, uwo muri twe uribufatanwe icyo gikombe yicwe, abandi bagirwe inkoreragahato za databuja.” AA 149.4

Icyo gisonga kirabasubiza kiti, “Ngaho ntibibe uko mubyivugiye. Ariko ufatanwa icyo gikombe ndamugira inkoreragahato yanjye, naho abandi baraba ari abere.” AA 150.1

Atangira kubasaka uwo mwanya. “Bihutira kururutsa imifuka yabo, asaka umufuka wose, ahereye ku wa Rubeni, bakurikirana uko bangana kugeza k’umuhererezi. Icyo gikombe bagisanga mu mufuka wa Benyamini. Abo bavandimwe barababara cyane, bashishimura imyambaro yabo, maze basubiza imitwaro ku ndogobe bagaruka mu mujyi buhoro. Kuko bari babisezeranye, Benyamini yagombaga kugirwa inkoreragahato. Bakurikira icyo gisonga kugera mu ngoro, basanga umutegetsi agihari, bamwikubita imbere. Arababaza ati, “Ibyo mwakoze ni ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura akamenya umwibye?” Yosefu yashakaga ko bemera icyaha cyabo. Ntiyigeze arangwa no kugira ubushobozi bwo kuragura, ariko yagira ngo bizere ko ashobora gusoma ibyo bibwira mu mitima yabo. AA 150.2

Yuda aramusubiza ati: “Databuja, twakubwira iki? Ntacyo twavuga! cyangwa twakwisobanura dute ko ari Imana yagaragaje icyaha cyacu ? Databuja, uwo bafatanye igikombe, ndetse natwe twese tubaye inkoreragahato zawe.” AA 150.3

Yozefu aramusubiza ati, “Kirazira sinabakorera ibintu nk’ibyo, ahubwo uwo bafatanye igikombe ni we uzaba inkoreragahato yanjye; naho mwe nimusubire kwa so amahoro.” AA 150.4

Yuda ahagaritse umutima cyane yegera uwo mutegetsi aramwinginga ati, ” Databuja mbabarira ngire icyo nkubwira kandi bye kukurakaza, kuko kuvugana nawe ari nko kuvugana n’Umwami Farawo. Mu magambo yakoze ku mutima wa Yozefu, Yuda yasobanuye intimba se yagize ubwo yaburaga Yozefu n’uburyo yagononwe kureka Benyamini ngo azane na bo mu Misiri, kuko ari we muhungu wenyine wari usigaye kwa nyina Rasheli, kandi Se akaba yaramukundaga cyane. Aravuga ati, “None ndamutse nsubiye kuri data tutari kumwe na we, data atamubonye yahita apfa. Bityo rero, abagaragu bawe tukaba dutumye asaza nabi agapfana agahinda. Kuko nijeje data ko “nintamugarura ngo mumushyikirize, uwo mugayo uzanyokame. None ndakwingize, nyemerera rwose nsigare mu mwanya we nkubere inkoreragahato, naho we umureke atahane na bakuru be. Nashobora nte gutaha nsize uriya musore? Sinakwihanganira kureba agahinda ka data” AA 150.5

Yosefu yaranyuzwe. Yabonye imbuto zo kwihana nyakuri muri bene se. Amaze kumva uko Yuda yitanze amaramaje, ategeka ko abandi bose basohoka uretse abo bagabo, noneho ararira, araboroga cyane avuga ati, “Ndi Yozefu, koko se data aracyariho?” AA 150.6

Bene se bagira ubwoba cyane, ntibagira icyo bamusubiza, bamera nk’ibiragi. Umutegetsi wa Misiri, umuvandimwe wabo Yozefu, uwo bagiriye ishyari kandi baba barishe, hanyuma bakamugurisha nk’umucakara! Inabi yose bamugiriye ibagaruka imbere. Bibutse uburyo bahinyuye inzozi ze kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo zitazasohozwa. Nyamara bari bamaze gukora ibijyanye n’uruhare rwabo rwo gusohoza izo nzozi, kandi noneho ubwo bari bari munsi y’ubutware bwe, nta gushidikanya yajyaga kwihorera kubera inabi yagiriwe. AA 150.7

Abonye ko baheze mu majune, ababwiza ineza ati, “Ndabinginze, nimunyegere.” Bamaze kumwegera arakomeza ati, “Ndi Yozefu mwene so, mwagurishije bakanzana mu Misiri. Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana niyo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara.” Ntimwirakarire yuko mwanguze ngo nzanwe ino kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza ngo nkize ubugingo bw’abantu.” Abonye ko bari bababaye bihagije ku bw’inabi bamugiriye, ashaka uburyo butunganye bwo kubamara ubwoba no kubakuraho umugayo wari ubariho. AA 151.1

“None hashize imyaka ibiri inzara iteye, kandi hasigaye indi itanu nta wuzahinga ngo asarure. Imana yakoze igitangaza ituma mbabanziriza kugira ngo izabakize inzara, urubyaro rwanyu rutazazima. Si mwe rero mwatumye nza ino, ahubwo ni Imana. Niyo yangize umutware mukuru w’umwami wa Misiri, impa kuyobora ingoro ye no gutegeka igihugu cye cyose. Nimwihute, musubire kwa data, mumumbwirire muti, ‘Imana yampaye gutegeka Misiri yose, none tebuka unsange!Uzatura hafi yanjye mu ntara ya Gosheni, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’amashyo yawe n’imikumbi yawe n’ibyo utunze byose. Niho nzaguhera ibigutunga wowe n’umuryango wawe n’amatungo yawe, utazava aho usonza kuko hasigaye indi myaka itanu y’inzara. Mwanyiboneye mwese ndetse nawe mwene mama Benyamini, nta gushidikanya ndi Yozefu!” AA 151.2

“Yozefu ahobera mwene nyina Benyamini cyane, bombi bararira. Asoma bene se bose arira, hanyuma baraganira.” Bicuza icyaha cyabo bicishije bugufi kandi bamusaba kubababarira. Bari bamaranye igihe kirekire umuhangayiko n’igishinja, noneho bishimira ko Yozefu akiriho. AA 151.3

Inkuru y’ibyabaye igera ku mwami bwangu, maze nawe agira ishyushyu ryo gushimira Yozefu, ubwo yatumiraga umuryango w’uwo mutegetsi ngo uze mu ngoro ye agira ati, “ibyiza byose bya Misiri bizaba ari ibyanyu.” Abo bavandimwe boherezwa iwabo bahawe amahaho menshi n’impamba n’ibindi bintu byose bikenewe kugira ngo bimurire imiryango yabo n’abagaragu babo mu Misiri. Yahaye Benyamini impano z’agaciro kenshi kurusha abandi. Noneho kubwo gutinya ko baza gutonganira mu nzira, abihanangiriza mbere yo kugenda agira ati, ” Ntimuzatonganire mu nzira!” AA 151.4

Abahungu ba Yakobo basubira kwa se bafite inkuru ishimishije ko “Yozefu akiriho, kandi ko ari umutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri cyose.” Bakibimubwira, uwo musaza yarumiwe; ntiyemera ibyo bamubwiye; ariko abonye amagare menshi n’amafarashi n’indogobe bihetse imitwaro, kandi yongeye kubona Benyamini ari kumwe nabo, arabyemera, maze asabwe n’ibyishimo aratangara ati, ” Mbega igitangaza! Koko umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka nzajye kumureba ntarapfa.” AA 151.5

Hari ikindi gikorwa cyo kwicisha bugufi cyari gisigaye muri abo bavandimwe cumi. Bicuriza imbere ya se ko bamubeshye kandi ko bamugiriye inabi bikaba byarashenguye imibereho ye n’iyabo imyaka myinshi. Yakobo ntiyabakekagaho icyaha cy’ubugoryi nk’icyo, ariko yabonye ko ibyabaye byose byaganjwe n’ibyiza, maze abababarira abo bana be bacumuye kandi abaha n’umugisha. AA 151.6

Uwo mubyeyi n’abahungu be, n’imiryango yabo, imikumbi yabo n’amashyo n’abagaragu benshi, baherako berekeza mu Misiri. N’umunezero usabye imitima yabo, bafata urugendo, maze bageze i Berisheba, uwo mukurambere atambira Imana igitambo cy’ishimwe kandi asaba Uhoraho kumuha ikimenyetso cyuko azaba kumwe nabo. Iryo joro Imana iramubonekera iramubwira iti, “Witinya kujya mu Misiri, kuko abazagukomokaho ari ho nzabagirira ubwoko bukomeye. Nzajyana nawe mu Misiri, kandi abazagukomokaho ni jyewe uzabagarura muri iki gihugu.” AA 152.1

Kwizezwa ngo “Ntutinye kujya mu Misiri, kuko nzakugirirayo ubwoko bukomeye,“byari bifite icyo bisobanuye. Iryo sezerano ryari ryarasezeraniwe Aburahamu ry’ uko azagira urubyaro rutabarika nk’inyenyeri; nyamara ubwo bwoko bwatoranyijwe bwiyongeraga buhoro. Kandi igihugu cy’i Kanani nticyatumaga babasha kororoka nk’uko bari barabibwiwe. Icyo gihugu cyari gituwe n’amoko akomeye y’abapagani, kandi bagombaga kuzacyamburwa nyuma “y’ibinyejana bine.” Niba abakomoka kuri Isiraheli bari aho kugira ngo bazabe ubwoko butabarika, bagombaga kwirukana abatuye muri icyo gihugu cyangwa bagakwirakwira hirya no hino baturana na bo. AA 152.2

Nk’uko Imana yari yabiteguye, ntibari kubasha kwivanga n’Abanyakanani; kuko iyo baza kugerageza kubikora, bajyaga kugira akaga ko koshywa gusenga ibigirwamana. Icyakora, Misiri yatanze ibyari bikenewe kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe. AA 152.3

Agace k’igihugu kari gatoshye kandi karumbuka ni ko bahawe, kababashisha kororoka vuba. Kudakundwa n’Abanyamisiri kubera umurimo wabo w’ubworozi, kuko umushumba yari nk’ikizira ku Banyamisiri” byajyaga gutuma bakomeza kuba ubwoko bwihariye kandi bwitaruye andi moko kandi byajyaga no kubarinda gufatanya n’Abanyamisiri gusenga ibigirwamana. AA 152.4

Bageze mu Misiri, bahitira mu ntara ya Gosheni. Aho ni ho Yozefu yaje yicaye mu igare rye ry’umutegetsi w’igihugu ashagawe n’ibikomangoma. Ntiyibutse icyubahiro kubwo abari bamushagaye, ahubwo muri we harimo igitekerezo kimwe rukumbi, urukumbuzi rwari rusaze umutima we. Akibona abo bagenzi bahinguka, ananirwa kwihanganira urukundo n’urukumbuzi yahoraga ahisha. Arasimbuka ava mu igare rye maze yihutira kujya gusanganira Se. “Yozefu akibona se aramuhobera cyane arira, ananirwa kumurekura. Yakobo abwira Yozefu ati, « Ubu mpfuye nta gahinda, ubwo ukiriho nkaba nkwiboneye!” AA 152.5

Yozefu afata batanu mu bavandimwe be ajya kubereka Umwami no kugira ngo bahabwe aho bazatura. Kubwo gushimira Minisitiri w’intebe, umwami yajyaga guha abo bavandimwe imyanya ikomeye mu gihugu; ariko kuko Yozefu yasengaga by’ukuri Yehova, yashatse gukiza bene se ibishuko bajyaga guhura na byo iyo baba muri ubwo butegetsi bw’abapagani; nicyo cyatumye abagira inama yo kubwiza umwami ukuri umurimo bakoraga. Abahungu ba Yakobo bakurikije iyo nama, kandi bitondera no kumenyesha umwami ko batimutse burundu, ko ahubwo bahasuhukiye, bityo rero bakaba bafite uburenganzira bwo kuhava nibabishaka. Umwami abateganyiriza aho gutura ari ho mu gihugu cya Gosheni “hari ubutaka bwiza.” AA 152.6

Hashize igihe gito bahageze, Yozefu azana se ngo amwereke umwami. Uwo mukuramberee ntiyari azi iby’ibwami; ariko mu buzima busanzwe, yari yaragiranye umushyikirano n’Umwami usumba bose, maze noheno kubwo kumva ko amurusha isumbwe, ashyira ibiganza bye hejuru maze asabira Umwami umugisha. AA 153.1

Yakobo akiramukanya na Yozefu bwa mbere, imvugo yuzuye umunezero yasaga nk’aho kwabaye nk’aho ishyizeho iherezo ku gahinda n’ishavu yari amaranye igihe kirekire, akaba yiteguye gupfa. Ariko yagombaga kuzamara indi myaka cumi n’irindwi aruhukiye mu mahoro i Gosheni. Iyo myaka yari iy’umunezero ugereranyije n’iyari ihise. Yabonye ibihamya byo kwihana nyakuri mu bahungu be; abona umuryango we ufite ibikenewe byose kugira ngo ishyanga rikomeye rikure; maze kwizera kwe kugundira isezerano ridakuka ry’uko bazatura i Kanaani. We ubwe yari azengurutswe n’impano y’urukundo n’imbabazi akesha minisitiri w’intebe wa Misiri; kandi anejejwe no kuba mu muryango w’aho umwana we yari yarazimiriye igihe kirekire, ahaba yishimye kandi atekanye kugeza igihe apfiriye. AA 153.2

Ubwo yumvaga igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo yatumije Yozefu. Akigundiriye isezerano ry’Imana ryo kuzaragwa Kanani, abwira Yozefu ati, “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y’ikibero cyanjye. Nimara gutabaruka uzanshyingure muri Kanani hamwe n’ababyeyi banjye.” Yozefu asezeranira se ko azabikora, ariko Yakobo ntiyanyurwa; amusaba kumurahirira ko azamushyingura iruhande rwa ba sekuruza mu buvumo bwa Makipela. AA 153.3

Hari ikindi kintu cy’ingenzi cyagombaga kwitabwaho; abahungu ba Yozefu bagombaga kubarwa mu bahungu ba Isiraheli. Yozefu aje kubonana na se ku nshuro ya nyuma, azana Efurayimu na Manase. Kubera nyina, abo basore bari bafitanye isano n’abatambyi bakuru bo mu Misiri; kandi umwanya wa se wabaheshaga ubukire n’icyubahiro, baramutse bashaka ubwabo kugirana isano n’Abanyamisiri. Nyamara Yozefu we yifuzaga ko bakomeza komatana n’ubwoko bwabo. Yagaragazaga ko yizera amasezerano y’Imana, maze kubw’abahungu be, yanga ibyubahiro byose bajyaga kubonera ibwami mu Misiri, abigurana kuba mu moko y’abashumba basuzuguritse, abo Imana yari yagize abaragwa b’amasezerano yayo. AA 153.4

Yakobo aravuga ati, “Abahungu bawe bombi, Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y’uko nza, mbafashe nk’abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni.” Bagombaga kugirwa abe bwite, maze bakaba abakuru b’imiryango itandukanye. Bityo rero, amahirwe yo guhabwa ubutware yari yarakoreshejwe nabi na Rubeni yagombaga kugenerwa Yozefu, bikaba inkubwe ebyiri muri Isiraheli. AA 153.5

Amaso ya Yakobo yari amaze kuzamo ibirorirori kubera gusaza, kandi ntiyari yamenye ko abo bahungu babamuzaniye; ariko abumvise arabamenya, niko kubaza ati, “Abo ni bande?” Bamubwiye abo aribo yongera kuvuga ati, “Ndakwinginze banyegereze mbasabire umugisha.” Uwo mukurambere arabiyegereza, arabahobera kandi arabasoma, maze abarambikaho ibiganza, abasabira umugisha ku Mana. Nuko arasenga ati, “Imana yayoboye data Isaka na sogokuru Aburahamu, Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi, iyambereye nk’umumarayika ikankiza ibibi byose, nihe aba basore umugisha.” Nta mwuka wo kwikanyiza, nta kwishingikiriza ku mbaraga z’umwana w’umuntu, cyangwa ubucakura bwari burimo. Imana yari yaramurokoye kandi iramukomeza. Ntiyigeze yivovotera ibihe bibi byahise yanyuzemo. Ibigeragezo n’agahinda byo muri yo minsi ntiyari akibuka ko hari icyo byamutwaye. Yibukaga gusa imbabazi z’Imana n’ineza yayo ihebuje byabanye na we mu rugendo rwe rwose. AA 153.6

Amaze kubasabira umugisha, aha umuhungu we ibyiringiro by’uko abasize kandi abazabakomokaho n’ubwo bazamara igihe kinini mu bucakara n’umubabaro, icyo gihamya cyo kwizera kwe agitanga muri aya magambo agira ati, “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.” AA 154.1

Byose birangiye, abahungu ba Yakobo bose bateranira aho yari aryamye agiye gupfa. Maze Yakobo ahamagara abahungu be arababwira ati, “Nimuterane mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza.” Yahoraga ahangayikishijwe no gutekereza ahazaza habo, maze akagerageza kwibwira uko amateka y’ubwo bwoko butandukanye azamera. Igihe abana be bari bategereje ko abasabira umugisha ubuheruka, Umwuka wo kwerekwa umuzaho, maze ahishurirwa uko ahazaza h’abazamukomokaho hazamera. Buri mwana wese wa Yakobo, hakurikijwe imico ya buri wese agenda abwirwa uko abazamukomokaho bazamera mu nshamake. AA 154.2

“Rubeni, mfura yanjye,
uri imbaraga zanjye,
umwana wo mu busore bwanjye,
Urusha bene so ishema, n’icyubahiro.”
AA 154.3

Noneho se yerekana uko Rubeni azamera nk’umwana w’imfura; ariko icyaha giteye agahinda Rubeni yari yarakoreye Edari cyatumye adashobora guhabwa imigisha y’ubutware. Yakobo arakomeza ati, AA 154.4

“Uri nk’amazi kuko adahama hamwe;
Ntuzabona ubutware.”
AA 154.5

Ubutambyi bwahawe Levi, ingoma y’ubwami n’amasezerano ya Mesiya bihabwa Yuda, umurage ukubye kabiri uhabwa Yozefu. Umuryango wa Rubeni ntiwigeze ukomera muri Isiraheli; ntiwagwiriye nk’uwa Yuda, uwa Yozefu, cyangwa uwa Dani, kandi wari umwe mu yabanje kujyanwa mu bunyage. AA 154.6

Abakurikiragaho mu myaka bari Simeyoni na Levi. Bari barafatanyije mu bugome bagiriye ab’i Shekemu kandi ni bo bari bashegeye cyane kugurisha Yozefu. Kuri bo havuze ibi bikurikira:“Nzabatatanyiriza muri bene Yakobo, Nzabanyanyagiriza hirya no hino muri Isiraheli.” AA 154.7

Ubwo babaruraga Abayisiraheli, mbere yo kwinjira i Kanani umuryango wa Simeyoni ni wo wari ugizwe n’abantu bake. Ubwo Mose yasabiraga Isiraheli umugisha ubuheruka ntiyigeze agira icyo avuga kuri Simeyoni. Batura i Kanaani, uwo muryango wahawe umugabane muto cyane k’uwa Yuda, kandi nyuma y’aho imiryango nk’iyo yarakomeye yigarurira ibihugu bitandukanye kandi itura hanze y’ Igihugu cy’ Isezerano. Levi na we nta murage yabonye uretse imidugudu mirongo ine n’umunani yari itataniye hirya no hino mu gihugu. Ku bijyanye n’uwo muryango, nubwo babaye indahemuka kuri Yehova ubwo indi miryango yagwaga mu buhakanyi, ahubwo bo bakomeje umurimo muziranenge batorewe wo mu buturo bwera; maze umuvumo uhinduka umugisha. AA 155.1

Imigisha iheruka y’ubutware yahawe Yuda. Ubusobanuro bw’izina ryerekezaga ku gusingiza bwatanze mu buhanuzi buvuga ibyo amateka y’uyu muryango muri aya magambo: AA 155.2

“Yuda, abavandimwe bawe bazagusingiza
Uzanesha abanzi bawe.
Bene so bazunama imbere yawe,
Yuda ameze nk’icyana cy’intare
Umwana wanjye icyo afashe ntikimucika!
Aryama nk’intare ihaze
Uwamushotora yabona ishyano
Ingoma y’ubwami izahora kwa Yuda
Abazamukomokaho bazahorana inkoni y’ubutegetsi
Bazayihorana kugeza igihe Nyirayo azazira
Niwe amahanga azumvira.”
AA 155.3

Intare, umwami w’ishyamba, ni ikimenyetso gikwiriye uwo muryango Dawidi yakomotsemo, kandi n’umuhungu wa Dawidi, Shilo, ari we ‘Ntare yo mu muryango wa Yuda,” ni we abategetsi bose bazaramya kandi amahanga yose azamusingiza. AA 155.4

Yakobo yabwiye abana be hafi ya bose abwira abana be benda kuba bose ko bazamererwa neza. Hanyuma izina rya Yozefu rigerwaho, maze umutima we usabagizwa nuko yasabaga ko imigisha isukwa ku mutwe w’uwari waratandukanyijwe na bene Se: AA 155.5

« Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane,
Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hafi y’isoko;
Amashami yacyo arenga inkike y’igihome.
Abarashi bamugiriye iby’urwango,
Bamurashe imyambi y’akarengane;
Ariko umuheto we nturakabanguka,
Amaboko ye n ‘intoke ze bikomezwa
N’amaboko ya ya Ntwari ya Yakobo,..
Imigisha so ahesha irenze
Iyaheshejwe na data na sogokuru
Igera ku rugabano rw’imisozi ihoraho:
Izaba ku mutwe wa Yosefu,
Mu izingiro rye, ni we mutware wa bene Se.”
AA 155.6

Yakobo yari umuntu ugira urukundo rwinshi mu mutima; urukundo yakundaga abahungu be rwari rukomeye kandi rwuzuye impuhwe. Urupfu rwe rwababereye igihamya cy’uko atari afite aho abogamiye cyangwa urwikekwe. Yari yarabababariye bose, kandi yarabakundaga kugeza ku muhererezi. Impuhwe ze za kibyeyi zagaragariraga mu magambo yo gutera umwete n’ ibyiringiro; ariko imbaraga y’Imana yamugumyeho, maze kubera gukoreshwa Umwuka w’Imana, bituma avuga ukuri n’ubwo byaba bibabaje bwose. AA 156.1

Amaze gutanga umugisha bwanyuma, Yakobo yongeye gusubiramo ibyerekeye aho bazamuhamba amaze gupfa. Nimara gupfa muzanshyingure hamwe n’ababyeyi banjye, mu buvumo buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni w’Umuheti. Uwo murima uri i Makipela.” “Aho niho bashyinguye Aburahamu n’umugore we Sara, na Isaka, n’umugore Rebeka, na Leya.” Nuko rero, igikorwa giheruka cyaranze imibereho ya Yakobo cyabaye kugaragaza ukwizera kwe ku masezerano y’Imana. AA 156.2

Imyaka iheruka ya Yakobo yabaye nk’ikigoroba cy’umutekano n’ikuruhuka nyuma y’umunsi w’akaga n’umuruho. Ibicu byari byarakoranye bibudika hejuru y’inzira ye, nyamara izuba rye rirabyeyura, maze umucyo w’ijuru umurikira amasaha ye yanyuma. Ibyanditswe biravuga ngo, “...nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.” Zakariya 14:7. “Ujye witegereza umuntu w’indakemwa, urebe umuntu w’intungane, bene abo banyamahoro bisazira neza.” Zaburi 37:37. AA 156.3

Yakobo yari yaracumuye, kandi yarababaye bikomeye. Yamaze imyaka myinshi akorana umwete, yita ku nshingano ze ndetse ashavuye uhereye igihe yahungaga akava kwa se kubera icyaha cye gikomeye. Yari impunzi itagira aho yikinga, atandukanywa na nyina ntibongera kubonana ukundi; akora imyaka irindwi kugira ngo ahabwe uwo yakundaga, agera aho ariganywa; yakoreye umugabo wifuzaga kandi akikanyiza imyaka makumyabiri yose, uwo mugabo abonye ubutunzi bwa Yakobo burushaho kugwira, n’abana bakurira iruhande rwe, ntibyamushimisha maze ashaka ko bagabana; yahangayikishijwe no gukozwa isoni k’umukobwa we, ahagarikwa umutima no guhora kw’abahungu be, ababazwa n’urupfu rwa Rasheli, aterwa agahinda n’icyaha kidasanzwe cyo kwica cyakozwe na Rubeni, ababazwa n’icyaha cya Yuda, ashengurwa n’uburiganya bukomeye n’inabi byagiriwe Yozefu — mbega ukuntu urutonde rw’ibibi rwari rurerue kandi rucuze umwijima imbere ye! Yakomezaga kugenda asarura imbuto z’ibikorwa bibi yakoze ku ikubitiro. Yabonye ibyaha by’abana be bikomeza kugwira biturutse kucyo yari yarakoze. Ikibabaje kurutaho ni uko icyaha cyari gisohoje umurimo wacyo. Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje “amaherezo bibabyarira amahoro n’ubutungane.” Abaheburayo 12:11. AA 156.4

Umwuka w’Imana wandika amafuti yose y’abantu batunganye, abatoranyijwe kubera ineza y’Imana; ikigeretse kuri ibyo, amafuti yabo agaragazwa kurenza ibyiza bakora. Ibi byateye benshi kwibaza kandi biha urwaho inkozi z’ibibi rwo kunnyega Bibiliya. Nyamara ni kimwe mu bihamya by’ingenzi by’ukuri kw’ Ibyanditswe Byera ko nta bibi bikorwa ngo bihishirwe cyangwa ngo ibyaha n’ababikoze n’ubwo baba bakomeye bate ngo byirengagizwe. Intekerezo z’abantu buri gihe zirangwa no gucira abandi imanza kuburyo bitashoboka ko byibuza kubogama. Iyo Bibiliya iza kuba yaranditswe n’abantu batayobowe n’Umwuka w’Imana, nta gushidikanya yajyaga kwerekana imico y’ abantu bayo b’icyubahiro mu buryo bubashyeshyenga gusa. Ariko nkuko biri, dufite aho ibyo banyuzemo byose byanditswe mu buryo nyakuri. AA 156.5

Abantu Imana yagiriye neza kandi ikabaha inshingano ikomeye, kenshi na kenshi batsindwa n’ibigeragezo maze bagakora icyaha, ndetse nkuko natwe muri iki gihe duhirimbana, tugakozwa hirya no hino maze kenshi na kenshi tukagwa mubishuko. Imibereho yabo irimo amafuti n’ubusazi biri imbere yacu kugira ngo bidukomeze kandi bidukebre. Iyo bagaragajwe nk’abatagira ifuti na rimwe, natwe nk’abanyabyaha duhita twiheba kubera amakosa yacu no kudatungana byacu. Ariko iyo tubonye aho abandi bacogoye nk’uko natwe byatubayeho, aho baguye mu bishuko nkatwe nyamara kandi bakaba barongeye kugarura umutima bakanesha babibashishijwe n’ubuntu bw’Imana, bidutera umwete wo kumaranira gushaka ubutungane. Nubwo rimwe na rimwe bajyaga bacogora, bakongera kugaruka mu nzira bahozemo maze Imana ikabaha umugisha, natwe imbaraga za Yesu zibasha kuduhindura abaneshi. Ku rundi ruhande, ibyanditswe ku mibereho yabo bishobora kutubera imiburo. Bigaragara ko Imana itazigera na rimwe ihishira icyaha. Ibona icyaha mu bantu ikunda cyane, kandi irwanya icyo cyaha cyabo birenze uko irwana nacyo mubafite umucyo muto n’inshingano zitaremereye. AA 157.1

Bamaze guhamba Yakobo, bene se wa Yosefu bongeye kugira ubwoba bwinshi mu mitima yabo. Batitaye ku neza yabagiriye, imitima ibashinja ikibi yatumye batizera Yozefu maze baramukeka. Bumvaga ko noneho agiye kubahinduka akabitura inabi bamugiriye, kuko se yari atagihari. Batinye kumuhinguka imbere ahubwo bamwoherereza ubutumwa bagira bati, “So atarapfa yadutegetse ibyo tuzakubwira agira ati ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n’icyaha bakugiriye nabi. Ntabwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b’Imana ya so!” Ubwo butumwa bwababaje Yozefu bituma arira, maze bene se babibonye batyo, baramusanga bamwikubita imbere baramubwira bati, “Dore turi hano abagaragu bawe.” Urukundo Yozefu yari afitiye bene se rwari rwinshi kandi ruzira kwikanyiza, maze ababazwa nuko bibwiraga ko afite umutima wo kubitura inabi bamugiriye. Yozefu arabasubiza ati “Mwitinya ntacyo nzabatwara, sinakwishyira mucyimbo cy’Imana. Mwari muwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugirango ikize abantu benshi nk’uko namwe mubyirebera. None rero, mwitinya nzabatungana n’abana banyu.” AA 157.2

Imibereho ya Yozefu ni ikigereranyo cy’imibereho ya Kristo. Ishyari ni ryo ryatumye bene se wa Yozefu bamugurisha ngo ajye kuba umucakara; bizeraga ko bagiye kumukoma imbere kugira ngo atazabarusha gukomera. Kandi ubwo yajyanwaga mu Misiri, bibeshye ko batazongera guhagarikwa umutima n’inzozi ze, ko bakuyeho ibyatumaga zisohora byose. Ariko imigambi yabo ihindurwa n’Imana kugira ngo isohoze ibyo bashakaga kubuza gusohozwa. Ni nako abatambyi n’abakuru bagiriye Kristo ishyari, batinya ko yakwireherezaho abantu bigatuma batabakurikira. Bamwishe bagira ngo bamubuze kuba umwami, ariko kandi bagize batyo ni bwo batumye ibyo bibaho. AA 157.3

Binyuze mu buretwa mu gihugu cya Misiri, Yozefu yabaye umucunguzi w’umuryango wa Se; nyamara ibyo ntibyabagabanyirije icyaha. Ni ko na Kristo yabambwe n’abanzi be bigatuma aba Umucunguzi w’abantu, Umukiza w’abacumuye, n’Umutware w’isi yose; ariko icyaha cy’abamwishe cyari icyaha gikabije cyane nk’aho ukuboko kw’Imana kugira neza kutari kwayoboye ibyabayeho kugira ngo ikuzo ryayo no kugira neza kw’abantu bigaragaze. AA 157.4

Nkuko Yozefu yagurishijwe na bene se akagurwa n’abapagani, niko na Kristo yagambaniwe n’umwe mu bigishwa be, agahanwa mu maboko y’abanzi be gica. Yozefu yarezwe ibinyoma maze bamuroha muri gereza kubera imigenzereze ye myiza; Kristo nawe yarahinyuwe kandi arangwa kubera gukiranuka n’imibereho yitanga yagiriraga icyaha; kandi n’ubwo nta kibi yari yakoze, bamuciriye urubanza bakurikije ubuhamya bw’ibinyoma. Kandi kwihangana no gucisha make bya Yozefu ahemukirwa kandi akandamizwa, kuba yari yiteguye kubabarira no gufasha bene se bari bamerewe nabi, byerekana uko Umukiza yihanganiye uburyarya n’ibitutsi by’inkozi z’ibibi atuje, no kubabarira atari abo bagome gusa ahubwo n’abamusanze bose bihana ibyaha byabo kandi bashaka kubabarirwa. AA 158.1

Nyuma y’urupfu rwa se, Yozefu yabayeho indi myaka mirongo itanu n’ine. Yabonye ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk’abe abana ba Makiri mwene Manase. ‘‘ Yabonye kugwira no gutunganirwa kw’ubwoko bwe, kandi imyaka yose yahise, kwizera kwe ko Imana izasubiza Isiraheli mu gihugu cy’Isezerano ntikwigeze kujegajega. AA 158.2

Abonye ko iherezo rye ryegereje, abimenyesha ubwoko bwe. Kuba yari yubashywe ari mu gihugu cya Misiri, aho hari mu buhungiro; umurimo yakoze uheruka wari ukumenyekanisha ko yari Umwisiraheli. Amagambo ye aheruka yari aya: ‘Imana ntizabura kubagenderera, ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo.” “Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi, umurambo we barawosa, bawushyira mu isanduku” Mu binyejana by’umuruho byakurikiyeho, iyo sanduku yahamirizaga Abisiraheli ko bari abasuhuke mu Misiri, kandi bagasabwa guhoza ibyiringiro byabo ku Gihugu cy’Isezerano, kuko nta kabuza igihe cyo kugobokwa cyari kuzagera. AA 158.3