ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

24/75

IGICE CYA 22 - MOSE1

Kugira ngo abantu bo mu Misiri babone ibyo kurya mu gihe cy’inzara, bagurishije amatungo n’ubutaka bwabo maze bageza n’aho ubwabo bishyira mu bucakara. Yozefu yakoresheje ubushishozi ngo abakure muri ako gahato bari bishyizemo; abemerera gusubirana ubutaka bwabo bakayihinga bakiranutse, maze bagatanga kimwe cya gatanu cy’ibyo basaruye muri iyo mirima buri mwaka nk’ituro bajyana ibwami. AA 159.1

Ariko abana ba Yakobo bo ntibarebwaga n’ibyo. Bitewe n’ akamaro Yozefu yagiriye igihugu cya Misiri, abana ba Yakobo ntibahawe gusa intara imwe y’igihugu ngo bayituremo ahubwo basonewe n’imisoro kandi bakomeza no guhabwa ibyo kurya ku buntu mu gihe cy’inzara. Umwami yavugiye ku mugaragaro ko Imana ya Yozefu ari yo yatumye Misiri igira ibyo kurya byinshi AA 159.2

ubwo ibindi bihugu byicwaga n’inzara. Yanabonye ko uburyo Yozefu yuzuzaga inshingano ze byatumye igihugu gikungahara cyane, maze kunyurwa kwe gutuma atonesha umuryango wa Yakobo. AA 159.3

Ariko uwo mugabo ukomeye Misiri yakeshaga byinshi, kandi n’ibisekuruza bikaba byarahawe umugisha kubwe, igihe cyarageze arapfa. Maze “mu Misiri hima umwami utarigeze kumenya ibya Yozefu.” Si ukuvuga ko atari azi ibyo Yozefu yakoreye icyo gihugu, ahubwo yifuzaga kutabimenya, kandi byashoboka akabizimanganya burundu. “Abwira abantu be ati ‘Dore, Abisiraheli bamaze kuba benshi kandi baturusha amaboko. Haramutse habaye intambara bakwifatanya n’abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.” AA 159.4

Abisiraheli bari bamaze kuba benshi; “bororoka, babyara cyane, baragwira, kandi barakomera cyane; buzura icyo gihugu.” Bitewe n’uko Yozefu yari yarabitayeho, kandi banatonnye ku mwami wategekaga muri icyo gihe, buzuye igihugu. Bahindutse ubwoko bwihariye, butagize icyo buhuriyeho n’Abanyamisiri, haba mu mico cyangwa ku idini; maze uko kwiyongera gutera ubwoba umwami n’abantu be, babona ko haramutse habaye intambara bakwifatanya n’abanzi b’igihugu cya Misiri. Nyamara kandi amategeko yababuzaga kubirukana mu gihugu. Benshi muri bo bari abakozi bashoboye kandi b’abahanga, kandi bongeraga cyane umutungo w’igihugu. Umwami yari akeneye abakozi nk’abo kugira ngo bamwubakire ingoro n’insengero by’akataraboneka. N’uko abashyira ku rwego rumwe n’urw’Abanyamisiri bari barigurishije hamwe n’ibyabo byose ku gihugu. Bidatinze bahabwa abakoresha, maze bahinduka inkoreragahato burundu. AA 159.5

“Nuko Abanyamisiri bashyiraho abatware bo gukoresha Abisiraheli imirimo y’agahato, babahatira kubakira umwami wa Misiri imigi ya Pitomu na Ramesesi, kugira ngo ibemo ibigega bye...Abisiraheli bariheba kubera imirimo y’agahato bakoreshwaga, cyane cyane iy’ubwubatsi n’ubuhinzi.” Nyamara uko barushagaho kubababaza, niko bakomezaga kugwira no gukwira mu gihugu. AA 159.6

Umwami n’abajyanama be bari bibwiye ko bazabuza Abisiraheli kugwira babakoresha imirimo iruhije, maze bigatuma bagabanuka, kandi bakabakuramo umutima wo kwigenga bari bafite. Babonye umugambi wabo upfubye, bakoresha ubundi buryo bukabije kuba bubi. Amategeko yahawe abari bafite umurimo watumaga bashobora gusohoza itegeko ryatanzwe, ariryo ryo kwica abana b’abahungu b’Abaheburayo mu gihe bazaba bakivuka. Satani niwe wari watanze iryo tegeko. Yari azi ko umucunguzi azavuka mu Bisirayeli, maze mukwoshya umwami ngo yice abana babo yibwiraga ko azakoma mu nkokora umugambi w’Imana. Ariko abo bagore bubahaga Imana ntibatinyuka gukora ubwo bugizi bwa nabi bari bategetswe gukora. Uwiteka yemeye icyemezo cyabo maze arabahira. Umwami arakajwe nuko umugambi we waburiyemo, atanga iryo tegeko ry’ikubagahu kandi rigomba gukurikizwa hose. Igihugu cyose cyabwiwe guhiga no kwica abatazakora ibyo yategetse. “Farawo ategeka abantu be bose ati, “Umuhungu uzajya avuka wese mujye mumujugunya mu ruzi, kandi umukobwa uzajya uvuka wese mujye mumureka abeho.” AA 160.1

Ubwo iryo tegeko ryarimo gukurikizwa bikomeye, Amuramu na Yokebedi, Abisiraheli bo mu muryango wa Levi, babyaye umwana w’umuhungu. Uwo mwana yari “umwana wo kuzatuma habaho ibyiza”; maze kuko ababyeyi bizeraga ko igihe cyo kurekura Abisiraheli bakava mu bubata cyegereje, kandi ko Imana izahagurutsa umucunguzi w’abantu bayo, biyemeje ko uruhinja rwabo rudakwiriye kwicwa. Kwizera Imana byakomeje imitima yabo, “ntibatinya itegeko ry’umwarni.” Abaheburayo 11:23. AA 160.2

Uwo mubyeyi yahishe uwo mwana amezi atatu. Noneho abonye ko atazashobora gukomeza kumuhisha ngo bibure kumenyekana, “afata agatebo gapfundikiye kabohesheje imfunzo, agahomesha ibumba n’ubushishi” kugira ngo amazi atazinjiramo, maze aryamishamo wa mwana, agatereka mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi. Yatinye kumuba hafi kugira ngo ubuzima bwe n’ubw’uwo mwana butagirirwa nabi; nyamara mushiki w’uwo mwana witwaga Miriyamu ajya ahitaruye acunga kugira ngo arebe ko hari ikiba kuri musaza we. Kandi hari n’abandi barinzi. Amasengesho avuye ku mutima w’uwo mubyeyi yari yashyize umwana mu burinzi bw’Imana; kandi abamarayika bataboneshwaga amaso bagendagendaga hejuru y’aho hantu horoheje uwo mwana yari ari. Abamarayika berekeje umukobwa wa Farawo aho ngaho. Ako gatebo gatoya kamuteye amatsiko, maze areba uwo mwana mwiza wari urimo, ahita yibwira iby’uwo mwana. Amarira y’urwo ruhinja yatumye arugirira impuhwe; maze yumva ababariye uwo mubyeyi utari uzwi wari wagenje atyo kugira ngo akize ubugingo bw’umwana we yari akunze cyane. Yagambiriye kurokora uwo mwana; akoresheje kumugira uwe bwite. AA 160.3

Miriyamu yitegerezaga ibiba byose bucece; abonye ko uwo mwana arebanywe impuhwe, arabegera, maze arababaza ati, “Mbese ntawagushakira Umuheburayokazi ngo amukonkereze?” Baramwemerera. AA 160.4

Nuko mushiki w’uwo mwana yihutira kubwira nyina iyo nkuru nziza kandi aherako asubiranayo na we basanga umukobwa wa Farawo. “Umukobwa wa Farawo abwira uwo mubyeyi ati, “Jyana uyu mwana umunyonkereze nzaguhemba.” AA 160.5

Imana yumvise amasengesho y’uwo mubyeyi; kwizera kwe kwabonye ingororano. Afite gushima kwinshi yahereyeko atangira inshingano ye atekanye kandi anezerewe. Yavugururye uburyo bwo kurerera umwana we Imana akiranutse. Yari azi neza ko icyatumye arokoka ari uko hari umurimo ukomeye yagombaga kuzakora, kandi ko bidatinze agomba kumuha nyina ariwe mukobwa w’umwami, akabaho mu buryo butuma ajya kure y’Imana. Ibyo byose byatumye amuhozaho ijisho kandi amwitaho bidasanzwe mu buryo yamwigishaga kuruta uko yitaga ku bandi bana be. Yihatiye kumushyiramo ibitekerezo byimbitse byo kubaha Imana no gukunda ukuri n’ubutabera, kandi agasenga asaba ko uwo mwana we yajya kure y’ibishobora kwangiza imibereho ye. Yamweretse ubugoryi n’icyaha byo gusenga ibigirwamana, kandi amwigisha akiri muto kwicisha bugufi agasenga Imana nzima, yo yonyine ishobora kumwumva kandi ikamufasha igihe cyose ayitakiye. AA 161.1

Yagumanye uwo muhungu igihe cyose ashoboye, ariko yasabwaga kumutanga amaze imyaka cumi n’ibiri y’amavuka. Bamukura mu kazu gaciriritse bari barimo maze bamujyana ibwami, bamushyira umukobwa wa Farawo, “ahinduka umwana we.” Nyamara n’ubwo yari ibwami, ntiyaretse ibyo yabwiwe akiri umwana. Ibyo yigishijwe na nyina ntiyabyibagiwe. Byari ingabo imukingira ubwibone, ubuhemu, n’ingeso mbi byari byarahawe intebe aho ibwami. AA 161.2

Mbega ngo impinduka ziturutse ku mubyeyi umwe w’Umuheburayo kandi wari umusuhuke n’umucakara ziratanga umusaruro wakwiriye hose! Imibereho yose Mose yagize, umurimo ikomeye yasohoje nk’ umuyobozi wa Abisiraheli, bigaragaza akamaro k’umurimo w’uwo mubyeyi w’Umukristo. Nta wundi murimo wangana n’uwo. Mu buryo ubwo aribwo bwose, umubyeyi niwe ufite iherezo ry’abana be mu biganza bye. Umubyeyi agira uruhare rwo gukuza ibitekerezo n’imico, adateganyiriza igihe gito gusa ahubwo ari ibyo iteka ryose. Abiba imbuto izakura kandi ikera; ikera ibyiza cyangwa ibibi. Ntashushanya ikintu cy’uburanga ku mwenda cyangwa ngo akibaze mu ibuye ry’agaciro, ahubwo ni ugushyira ishusho y’Imana mu mutima w’umuntu. Cyane cyane igihe abana bakiri bato, inshingano y’umubyeyi ni ukurema imico-mbonera yabo. Ibyo bigishijwe bakiri bato bibagumamo mu mibereho yabo yose. Ababyeyi bakwiye kwigisha no gutoza abana babo bakiri bato kugira ngo bazakure ari Abakristo. Twahawe abana kugira ngo tubigishe, atari nk’abazaragwa intebe y’ubwami bw’isi, ahubwo nk’abami bazimana n’Imana ibihe bidashira. AA 161.3

Mureke umubyeyi wese yumve ko ibihe bye ntacyo yabigura; umurimo we uzasuzumwa ku munsi w’urubanza. Ku munsi w’amateka bizagaragara ko ibyaha byinshi n’ubugome by’abagabo n’abagore ari ingaruka z’ubujiji n’uburangare bw’abari bafite inshingano yo kuyobora ibirenge by’abana mu nzira y’ukuri. Ni nabwo bizagaragara ko benshi bahesheje isi umugisha kubera umucyo w’ubuhanga, n’ukuri no gukiranuka babikesha ababyeyi babo basenga kandi b’Abakristo. AA 161.4

Aho ibwami kwa Farawo, Mose yahigishirijwe ibijyanye n’ubutegetsi bwa gisiviri n’ubwa gisirikari. Umwami yiyemeje ko uwo mwana wahindutse umwuzukuru ariwe uzamusimbura ku ntebe y’ubwami, maze uwo musore atozwa iby’iyo nshingano yo mu rwego rwo hejuru. “Nuko Mose yigishwa ubuhanga bwose bw’Abanyamisiri, aba ikirangirire mubyo avuga no mu byo akora.”Ibyakozwe n’Intumwa 7:22. Ubushobozi bwe nk’umugaba w’ingabo bwatumye aba ikirangirire mu ngabo za Misiri, maze muri rusange akagaragara nk’umuntu w’akataraboneka. Umugambi wa Satani wari watsinzwe. Iteka ryo kwica abana b’Abaheburayo ryari ryahinduwe n’Imana kugira ngo itegure kandi yigishe umuyobozi uzayobora ubwoko bwayo. AA 161.5

Abakuru b’Abisiraheli bari barigishijwe n’abamarayika ko igihe cyo gutabarwa kwabo cyegereje, kandi ko Mose ari we Imana izakoresha kugira ngo asohoze uwo murimo. Abamarayika banahaye Mose amabwiriza ko Yehova yamutoranyirije gukuraho uburetwa bw’abantu bayo. Ku bwe, yibwiragako bazabona umudendezo wabo barwanye, yari yiteze ko azayobora ingabo z’Abaheburayo bakarwanya iza Misiri, maze kubera iyo mpamvu, yirinda gushyikirana na nyina cyangwa n’umwami kugira ngo batazamubuza gusohoza ubushake bw’Imana. AA 162.1

Ku bw’ amategeko ya Misiri, abicaraga bose ku ntebe y’ubwami ya Farawo, bagombaga kuba abatambyi b’ibigirwamana; kandi Mose nk’uzaba umuragwa, yagombaga kwigishwa ibijyanye n’ubwiru bw’idini ry’igihugu. Inshingano ye yahariwe abatambyi. Ubwo yari umunyeshuri w’umunyamurava kandi utarambirwa, ntiyashoboraga kwoshya gufatanya nabo mu gusenga ibigirwamana. Bamuteye ubwoba ko azabura intebe y’ubwami kandi amenyeshwa ko umukobwa w’umwami azamuca naramuka akomeje kugundira ukwizera kw’Abaheburayo. Ariko yari ashikamye ku cyemezo yari yarafashe cyo kutagira indi mana ayoboka uretse Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi. Yagiye inama n’abatambyi n’abasengaga ibyo bigirwamana, abereka ubugoryi bwabo bwo kuramya ibintu bitumva bibwira ko ari Imana, ari ubusazi. Nta n’umwe washoboraga kuvuguruza ibitekerezo bye cyangwa ngo ahindure umugambi we, nyamara kubera umwanya ukomeye yari afite ndetse no kuba yari atonnye ku mwami no ku baturage, muri icyo gihe gushikama kwe kwarihanganiwe. AA 162.2

“Kwizera ni ko kwatumye Mose, ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha; kuko yatekereje ko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubw’Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.” Abaheburayo 11:24-26. Mose yashoboraga kugira umwanya wo hejuru mu bakomeye bo ku isi, akaba nyambere mu bwami bwaho bwarushaga ubundi bwose icyubahiro, kandi akaba n’umutegetsi wayo. Ubumenyi buhanitse yari afite bwamusumbishaga abakomeye bose b’ibihe byose. Nk’umuntu wari warize iby’amateka, ubusizi, ubucurabwenge, ubugaba bw’ingabo, n’umunyamategeko, nta wari uhwanye na we. Nyamara n’ubwo isi yari imuri imbere, yagize ubutwari bwo kwanga ibyo bamushukishaga by’ubutunzi, gukomera no kwamamara, “ahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, aho kwishimira ibinezeza by’akanya gato.” AA 162.3

Mose yari yarabwiwe ibijyanye n’ingororano zizahabwa abagaragu b’Imana bicisha bugufi kandi bumvira, maze asanga adakwiriye kuzigereranya n’ubutunzi bw’isi. Ingoro y’ubwami y’agatangaza n’intebe y’ubwami byari nk’ibishuko imbere ya Mose; nyamara yari azi ko ibinezeza by’icyaha byari aho i bwami bituma abantu bibagirwa Imana. Yirengagije ingoro ihebuje, ikamba ry’ubwami, atumbira icyubahiro gihebuje kizahabwa abera b’Isumbabyose mu bwami butandujwe n’icyaha. Ku bwo kwizera, yabonye ikamba ritangirika Umwami w’ijuru azatamiriza ku ruhanga rw’abazanesha. Uko kwizera kwatumye atera umugongo ikamba ryo mu isi maze yifatanya n’aboroheje, abakene, ubwoko busuzuguritse bwari bwarahisemo kubaha Imana aho kuba imbata y’icyaha. AA 162.4

Mose yakomeje kuba ibwami kugeza ubwo agira imyaka mirongo ine. Ibitekerezo bye byahoraga byerekeje ku bwoko bwe, kandi yasuraga bene wabo mu buretwa bwabo, akabakomeza abemeza ko Imana izategura uburyo bwo kubacungura. Kenshi, yababazwaga no kubona abantu bacirwa urwa kibera kandi bakandamizwa, maze agambirira kuzabitura ibibi byabo. Umunsi umwe, yabonye Umunyamisiri akubita Umwisiraheli, arihuta yica uwo Munyamisiri. Uretse uwo Mwisiraheli gusa, nta wundi wari wabibonye, maze Mose aherako ahamba iyo ntumbi mu musenyi. Icyo gihe ni bwo yerekanye ko yiteguye kurwanirira ubwoko bwe, kandi yari afite ibyiringiro byo kuzababona bongeye guhabwa umudendezo. “Mose yibwiraga ko bene wabo bamenyaho ko ari we Imana yatumye kubakirisha, ariko ntibabisobanukirwa.” Ibyakozwe n’Intumwa 7:25. Ntibari biteguye guhabwa umudendezo. Ku munsi wakurikiyeho Mose yabonye Abaheburayo babiri barwana, kandi bigaragara ko umwe ari we uri mu makosa. Mose acyaha uwo wakosheje, maze nawe aherako amusubiza ahakana, yemeza ko Mose atari afite uburenganzira bwo gutabara, kandi amushinja icyaha cy’ubugizi bwa nabi agira ati, “Ni nde waguhaye ubutware n’ubucamanza kuri twe? Urashaka kunyica, nk’uko wishe wa Munyamisiri?” AA 163.1

Iyo nkuru yageze ku Banyamisiri muri ako kanya, kandi harimo n’amakabyankuru, bidatinze agera no kuri Farawo. Umwami yabwiwe ko icyo gikorwa gifite ubusobanuro bukomeye; ko Mose yari afite umugambi wo kuyobora ubwoko bwe bakarwanya Abanyamisiri, bagahirika ubutegetsi, maze akicara ku ntebe ya cyami; noneho habakura umutekano mu gihugu igihe akiriho. Umwami aherako yemeza ko Mose akwiriye gupfa; ariko Mose amenye ibyago byenda kumubaho, ahunga yerekeza muri Arabiya. AA 163.2

Uwiteka aramuyobora, maze yakirwa mu rugo rwa Yetiro, umutambyi n’umutware w’i Midiyani, nawe wubahaga Imana. Hashize igihe, Mose arongora umwe mu bakobwa ba Yetiro; kandi ahaba imyaka mirongo ine aragira imikumbi ya sebukwe. AA 163.3

Mu kwica Umunyamisiri, Mose yaguye mu ikosa nk’iryo abasekuruza be baguyemo, ariryo ryo gukora ubwabo umurimo Imana yari yarasezeranye kuzikorera ubwayo. Ntabwo Imana yari ifite umugambi wo gucungura ubwoko bwayo hagombye kuba intambara, nkuko Mose yibwiye, ahubwo yajyaga gukoresha ubushobozi bwayo bukomeye cyane, kugira ngo abe ari yo yonyine ihabwa icyubahiro. Nanone kandi, icyo gikorwa gihutiyeho Imana yarakiganje kugira ngo isohoze imigambi yayo. Mose ntiyari yiteguye gukora uwo murimo we ukomeye. Yagombaga kwiga icyigisho cyo kwizera Aburahamu na Yakobo bari barigishijwe- aribyo kutiringira imbaraga z’umuntu cyangwa ubwenge bwe ahubwo kwiringira imbaraga y’Imana kugira ngo isohoze amasezerano yayo. Kandi aho hari ibindi byigisho yagombaga kwigira mu kuba ari wenyine mu misozi. Mu ishuri ryo kwiyanga n’umuruho yahigiye kwihangana, no kwifata mu byifuzo bye. Mbere yo kuyoborana ubushishozi, yagombaga gutozwa kumvira. Umutima we wagombaga kuba uhamanya n’Imana byimazeyo mbere yo kujya kwigisha Abisiraheli iby’Imana ishaka. Kubera ibyo yagiye anyuramo, yagombaga kuba yaratojwe kugira urukundo rwa kibyeyi yita ku bakeneye ubufasha bwe bose. AA 163.4

Umuntu yajyaga kubona ko icyo gihe kirekire yamaze ahirimbana kandi ari mu mwijima, byari uguta igihe. Nyamara Imana Nyirubuhanga butagereranywa yari yahamagariye uzaba umuyobozi w’ubwoko bwayo kugira ngo amare imyaka mirongo ine akora umurimo usuzuguritse w’ubushumba. Kwimenyereza ku kwita ku babikeneye, kutihugiraho no kwita ku mukumbi byamuteguriye kuba umunyampuhwe, n’umwungeri wihanganira imibabaro y’Abisiraheli. Nta mahugurwa cyangwa umuco by’umuntu byashoboraga gutanga uburambe nk’ubwo kuburyo bwasimbura ibyo yigiye muri iryo shuri. AA 164.1

Mose yari yarize byinshi atagombaga kwiga. Ibyari bimuzengurutse mu Misiri aribyo — urukundo yakundaga nyina, umwanya w’icyubahiro yari afite nk’umwuzukuru w’umwami, umurengwe wari uri ibwami, ingeso mbi, kutirinda no gukurikira idini y’ibinyoma, gusenga ibigirwamana, inyubako z’ibitangaza n’imitako yari izitamirije - ibyo byose byari byaramugiyemo cyane ubwo yari akiri muto kandi ahanini, ingeso ze n’imico ye ni ho byakomotse. Igihe, kuba yari atakihaba no gushyikirana n’Imana ni byo byajyaga kubimukuramo. Byarii ngombwa ko Mose ubwe ahirimbana nk’ushaka gukiza ubugingo bwe akareka amafuti akemera kandi akemera ukuri, ariko Imana yajyaga kumufasha ubwo intambara y’imbaraga y’umwana w’umuntu yashoboraga kuba ikaze. AA 164.2

Abatoranyijwe bose kugira ngo bakore umurimo w’Imana, ibyo umuntu ntibiboneka muri bo. Nanone kandi, ntibaba ari abantu bafite akamenyero n’imico bidahinduka, ngo banezezwe no kwigumira batyo. Bahoraga bifuza kugira ubushishozi bakomora ku Mana no kwiga kuyikorera. Intumwa ivuga iti: “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusube Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa.” (Yakobo 1:5). Ariko Imana ntizaha abantu umucyo wayo igihe bakishimiye kuguma mu mwijima. Kugira ngo umuntu abone ubufasha bw’Imana, agomba kumenya intege nke ze n’ubugoryi bwe; agomba kwerekeza ibitekerezo bye ku guhinduka gukomeye agiye kugira muri we; agomba gukangurirwa gusenga akomeje kandi ashyizeho umwete n’imbaraga.Ibyo yari yarimenyereje bibi ndetse n’imigenzo bigomba kurekwa; kandi kubwo kugambirira gusa gukosora ayo mafuti no kugendera ku mahame nyakuri, niho ashobora kubona intsinzi. Abenshi ntibigera bagera kuri urwo rwego bagombaga kuba barimo, kuko bategereza ko Imana ibaha imbaraga zo gukora ibyo bashoboraga gukora ubwabo. Abiteguye gukoreshwa bagomba gutozwa kugira intekerezo zihamye n’imyitwarire ishyitse, kandi Imana izababa hafi kugira ngo imbaraga zabo zifatanyirize hamwe n’iz’ijuru. AA 164.3

Ubwo yari akingirijwe n’urugeregere rw’imisozi, Mose yari kumwe n’Imana wenyine. Ubwiza bw’ingoro zo mu Misiri ntibyari bigikurura intekerezo ze ngo zitwarwe n’ibyo bizeraga bidafite agaciro kandi by’ibinyoma.Yitegereje ubwiza n’uburebure by’iyo misozi ihoraho, abona icyubahiro cy’Isumbabyose, maze abigereranyije n’imana za Misiri, asanga nta bushobozi ndetse n’ikuzo izo mana zifite. Ahantu hose hari handitse izina ry’Umuremyi.Mose yasaga n’uhagaze imbere y’Imana kandi abundikiwe n’ububasha bwayo. Kwirata no kwiyemera kwe byari byarangiriye aho. Muri ubwo buzima bworoheje bwo mu butayu, imibereho y’umudamararo no kwinezeza yararangiye. Mose yari umugabo wicisha bugufi kurusha abantu bose bo ku isi.(Kubara 12:3), ariko kandi yari afite kwizera gushikamye mu Mana ya Yakobo. AA 164.4

Uko imyaka yahitaga, kandi arinako azerera n’imikumbi ahantu ha wenyine, yibaza uburyo ubwoko bwe burimo gukandamizwa, yishingikiriza ku buryo Imana yagendanye na basekuruza n’amasezerano y’umurage yahawe ubwoko bwatoranyijwe, maze amasengesho yasabiraga Abisiraheli azamuka umunsi n’ijoro. Abamarayika bamugoteshaga umucyo mvajuru. Ayobowe n’Umwuka w’Imana, aho ni ho yandikiye igitabo cy’Itangiriro. Imyaka myinshi yamaze ari wenyine mu butayu yabaye iy’ imigisha, atari kuri Mose n’ubwoko bwe gusa, ahubwo no kubabayeho mu isi mu bihe byose byakurikiyeho. AA 165.1

“Hashize imyaka itari mike, umwami wa Misiri aratanga, ariko Abisiraheli bakomeza gukoreshwa agahato. Nuko bacura umuborogo batakambira Imana. Imana yumva ugutaka kwabo, izirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo. Ireba amagorwa y’Abisiraheli ibagirira impuhwe.” Igihe cyo gutabarwa kw’Abisiraheli cyari kigeze. Nyamara umugambi w’ Imana wagombaga gusohozwa muburyo kwirata kw’abantu kwajyaga gukozwa isoni. Umucunguzi yagombaga kuza nk’umushumba wiyoroheje, afite inkoni gusa mu ntoke ze; ariko Imana yajyaga guhindura iyo nkoni ikimenyetso cy’ububasha bwayo. Umunsi umwe ubwo Mase yari yahuye imikumbi ye bugufi bwa Horebu, “umusozi w’Imana,” Mose yabonye igihuru kigurumana, ariko kidakongoka. Yaracyegereye kugira ngo arebe icyo gitangaza, maze ijwi rituruka muri ibyo birimi by’umuriro rimuhamagara mu izina. Iminwa ye ihinda umushyitsi, aritaba ati, “Karame.” Abwirwa kutegera aho hantu aticishije bugufi: “Kuramo inkweto kuko aho uhagaze ahantu nitoranyirije. Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo.” Niwe wari warihishuriye ba sekuruza nka Marayika w’isezerano, mu bihe byari byarahise. “Maze Mose yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.” AA 165.2

Kwicisha bugufi no kubaha niyo myitwarire igomba kuranga abaje imbere y’Imana bose. Mu izina rya Yesu, tubasha kuza imbere y’imana ntacyo twikanga, ariko ntitugomba kuyihinguka imbere twifashe uko twishakiye, twibwira ko ahari yaba iri ku rwego rumwe n’urwacu. Hari ababwira Imana ikomeye, ifite ububasha bwose n’ikuzo,kandi iba mu mucyo utegerwa, nk’aho baba babwira umuntu bangana, cyangwa se uwo baruta. Hari abitwara uko bishakiye mu nzu y’Imana, bakora ibyo batajyaga gutinyuka gukorera mu nzu y’umutegetsi w’isi. Abo bakwiriye kwibuka ko bari imbere y’iyo abaserafi baramya, kandi n’abamarayika bakaba bipfuka mu maso ngo batayireba. Imana ikwiriye kubahwa bikomeye; abumva bari imbere yayo by’ukuri bazapfukama bicishe bugufi imbere yayo, kandi nkuko Yakobo yaroze abona Imana, abo nabo bazataka bati, “Ni ukuri koko aha hantu ni ahaziranenge! Nta handi koko ahubwo ni inzu y’Imana, kandi dore amarembo y’ijuru.” AA 165.3

Ubwo Mose yategerezaga yicishije bugufi imbere y’Imana, yakomeje kumva aya magambo ngo, “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi. None ndamanutse ngo nkure Abisiraheli mu maboko y’Abanyamisiri, mbavane mu Misiri mbajyane mu gihugu cyiza kandi cyagutse, gitemba amata n’ubuki...None ngutumye ku mwami wa Misiri, kugira ngo ukure ubwoko bwanjye mu gihugu cye.” AA 166.1

Atangaye kandi atewe ubwoba n’iryo tegeko, Mose asubira inyuma, avuga ati, “Ndi muntu ki wo guhangara umwami,ngo nkure Abisiraheli mu Misiri?” Igisubizo yahawe cyagiraga kiti, “Nzaba ndi kumwe nawe. Numara gukura ubwoko bwanjye mu Misiri, muzandamiriza kuri uyu musozi. Nibwo uzamenya ko ari jye wagutumye.” AA 166.2

Mose atekereza ingorane azahura na zo, ubuhumyi, ubujiji, no kutizera k’ubwoko bwe, abenshi ndetse ntibari bakimenya Imana. Mose abaza Imana ati, ” Ningenda nkabwira Abisiraheli ko Imana ya basekuruza yabantumyeho, bakambaza izina ryayo nzabasubiza iki?” Yahawe igisubizo ngo, NDI UWO NDI WE kandi uzabwire Abisiraheli uti: “Uwitwa NDIHO yabantumyeho.” AA 166.3

Mose yategetswe kubanza guteranya abakuru b’Abisiraheli, abari imbonera n’indahemuka bari muri bo, bari barashavuye igihe kirekire kubera uburetwa bwabo, kugira ngo ababwire ubutumwa buvuye ku Mana bwo kubatabara. Kandi yagombaga kujyana n’abo bakuru bakabwira umwami bati, “Uwiteka Imana y’Abaheburayo yaratubonekeye: none, turakwinginze, reka tujye mu butayu, tugendemo urugendo rw’iminsi itatu, dutambireyo Uwiteka Imana yacu ibitambo.” AA 166.4

Mose yari yabwiwe mbere ko umwami azanga kwemera ibyo bamusaba ngo areke Abisiraheli bagende. Ariko kandi ubutwari bw’umugaragu w’Imana ntibwagombaga gucogora; kuko aho ariho Uwiteka yajyaga kwerekanira ububasha bwe imbere y’ubwoko bwe n’imbere y’Abanyamisiri. “Nzakoresha rero ububasha, nteze Abanyamisiri ibyago bitangaje. Nibwo umwami azabareka mukagenda.” AA 166.5

Bahawe n’amabwiriza yerekeye ibyo bazitwaza bari mu rugendo. Uwiteka arababwira ati, “Nzatuma Abanyamisiri babareba neza, be kuzabasezerera amara masa. Abisirahelikazi bose bazasange Abanyamisirikazi baturanye n’abo bacumbikiye, babasabe imyambaro n’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu.” Abanyamisiri bari barakungahajwe n’imirimo y’agahato bakoreshaga Abisiraheli, kandi rero ubwo Abisiraheli bari batangiye urugendo berekeza aho bari bagiye gutura hashya, byari ngombwa kwaka ibihembo by’imyaka yose bakoze. Bagombaga kwaka ibintu by’agaciro, nk’ibyo bashobora gutwara biboroheye, kandi Imana yajyaga gutuma barebwa neza n’Abanyamisiri. Ibitangaza bikomeye byakoreshejwe ngo bakurwe mu buretwa byajyaga gutera ubwoba ababakandamizaga, maze noneho ibyo babasabwe bakabitanga. AA 166.6

Mose yabonaga imbere ye hari ingorane zikomeye atazashobora kwihanganira. Ni ikihe gihamya yajyaga guha bene wabo cy’uko Imana yamutumye koko? Mose abaza Uhoraho ati: “None se nibatanyemera ntibite ku byo mvuga ngo ntiwambonekeye?” Yahawe igihamya hakurikijwe ibyo yatekerezaga. Yabwiwe kujugunya inkoni ye hasi. Abikoze, “ihinduka inzoka; Mose ayibonye ariruka.” Yategetswe kongera kuyifata, maze ayifashe iba inkoni. Yabwiwe gushyira ikiganza cye mu gituza cye. Arumvira, maze “agikuyemo kiza cyuzuyeho ibibembe, cyeruruka nk’urubura.” Ubwo yabwirwaga kugisubiza mu gituza cye, akongera akagikuramo yasanze cyakize. Ku bw’ ibyo bimenyetso, ari bene wabo ndetse na Farawo, bagombaga kwemera ko Ifite ububasha gusumbya umwami wa Misiri yari yabiyeretse. AA 166.7

Ariko uwo mugaragu w’Imana yari agisabagijwe no gutekereza ibintu bidasanzwe n’ibitangaza yari abonye bikorwa. Kubwo kwiheba no kugira ubwoba, noneho atanga urwitazo rw’uko atazi kuvuga neza agira ati, “Nyagasani, sinzi kuvuga neza nta n’ubwo nabyigeze, ndetse n’ubu tuvugana nta kirahinduka. Sintebuka mu magambo kandi mvuga ntegwa.” Yari amaze igihe kirekire atandukanye n’Abanyamisiri ku buryo yari atacyibuka ururimi rwabo neza nk’igihe yabanaga na bo. AA 167.1

Uwiteka abaza Mose ati, “Ni ko ye, ni nde waremye umunwa w’umuntu? Ni nde utuma umuntu aba ikiragi cyangwa igipfamatwi? Ninde utuma umuntu areba cyangwa aba impumyi? Sijyewe Uhoraho? Kubw’ibyo yongerewe ibyiringiro by’uko ijuru rizamufasha muri aya magambo: “Ngaho rero genda, nzakubwira ibyo uzavuga ngushoboze no kubivuga.” Nyamara Mose yari akinginga asaba ko hatoranywa undi muntu ubishoboye kumurusha. Izo nzitwazo zabanje gutanganwa kwiyoroshya no kugaragaza ko atiyizeye; ariko Uwiteka amaze kumusezeranya ko inzitizi zose azazikuraho, kandi akamufasha kugera ku nsinzi iheruka, noneho rero ibindi byose yajyaga kwerekana ko adashoboye uwo murimo byerekanaga ko atiringiye Imana. Byasobanuraga ko yatinyaga ko Imana itari ishoboye kumuha ubwo bubasha bwo gukora umurimo ukomeye yari yamuhamagariye cyangwa ko yari yibeshye imutoranya. AA 167.2

Mose yoherejwe kuri mukuru we Aroni, kuko yahoraga avuga ururimi rw’Abanyamisiri iminsi yose, kandi yashoboraga kuruvuga neza cyane. Yabwiwe ko Aroni aje kumusanganira. Amagambo yakurikiyeho Uwiteka yamubwiye ntiyari itegeko ryo kumushoboza: “Uzajya umubwira ibyo avuga, nanjye nzabashoboza mwembi kuvuga icyo nshaka, kandi mbigishe ibyo muzakora. Azakubera umuvugizi abe nk’umunwa, umubwire ibyo avuga. Kandi uzitwaze iyo nkoni kugirango uzayikoreshe ibimenyetso.” Ntiyari agishobora kongera kuruhanya, kuko impamvu iyo ariyo yose yari ivuyeho. AA 167.3

Itegeko Mose yari ahawe n’ijuru ryasanze atiyizera, atari intyoza mu magambo, kandi adashabutse. Yari ashishikajwe no gutekereza uburyo adafite ubushobozi bwo kujya kubwira Abisiraheli ibyo Imana yamubatumyeho. Ariko amaze kwemera uwo murimo, atangira kuwukora n’umutima we wose, ibyiringiro bye byose yabishize ku Uwiteka. Ugukomera k’umurimo yari ahamagariwe kwasabaga gukoresha intekerezo ze zose. Imana yahaye umugisha uko kumvira kwe kutajuyaje, maze ahindukaa intyoza, agira ibyiringiro, arakomera, kandi aba umuntu ushyitse wo gukora umurimo ukomeye cyane kuruta indi yose yigeze guhabwa umuntu. Uru ni urugero rw’icyo Imana itunganya imico y’abayiringira rwose kandi bakayiyegurira bamaramaje ngo bakore ibyo ibategeka. AA 167.4

Umuntu azahabwa imbaraga no gukora neza iyo yemeye inshingano Imana imuha, kandi azashaka n’umutima we wose uburyo azasohoza izo nshingano mu kuri. Uko urwego ariho mu murimo rwaba ruciye bugufi kose cyangwa uko ubushobozi bwe bwaba buke kose, uwo muntu azagera gukomera nyakuri, niyiringira imbaraga mvajuru ashaka gukora umurimo we mu budahemuka. Iyo Mose aza kwishingikiriza ku mbaraga ze n’ubuhanga bwe, maze akemera iyo nshingano atajuyaje, yajyaga kugaragaza ko uwo murimo atari uwe. Kuba umuntu yiyumvamo intege nke, ni ikimenyetso cy’uko azi uko umurimo yahawe ungana; kandi azagira Imana umujyanama we n’imbaraga ze. AA 168.1

Mose yasubiye kwa sebukwe maze amubwira ko afite icyifuzo cyo kujya gusura bene wabo mu Misiri. Yetiro yarabyemeye, amusabira umugisha agira ati, “Genda amahoro!” Mose ashyira umugore n’abana ku ndogobe agenda yerekeza mu Misiri. Ntiyatinyutse kuvuga impamvu yari imuteye kujya mu Misiri, kugira ngo hatagira abemererwa kumuherekeza. Mbere yo kugera mu Misiri, yatekereje ko byaba byiza ko abo bari kumwe basubira i Midiyani kubera umutekano wabo. AA 168.2

Gutinya gukomeye yari afite mu mutima we kubera Farawo n’Abanyamisiri bari baramurakariye mu myaka mirongo ine yari ishize, nibyo byatumaga Mose agerageza kwanga gusubira mu Misiri; ariko amaze gufata urugendo kugira ngo yumvire itegeko ry’Imana, Uwiteka yamuhishuriye ko abashakaga kumwica bapfuye. AA 168.3

Avuye i Midiyani, Mose yahawe umuburo uteye ubwoba werekana ko Uwiteka atishimye. Marayika yamubonekeye mu buryo buteye ubwoba, asa nk’aho ashaka kumurimbura ako kanya. Nta busobanuro bwatanzwe; ariko Mose yibuka ko hari ikintu kimwe yari yirengagije gukora mu byo Imana yamusabaga. Abitewe no gushaka kunezeza umugore we, yasuzuguye umuhango wo gukeba umwana wabo muto w’umuhungu. Ntiyari yagendeye ku mategeko yajyaga gutuma umwana we abona imigisha ituruka ku isezerano Imana yari yaragiriye Abisiraheli; kandi kwirengagiza nk’uko kw’umuyobozi w’Abisiraheli watoranyijwe, kwajyaga gutuma ubwoko bw’Imana buha agaciro gake amabwiriza yayo. Zipora agize ubwoba ko umugabo we yakwicwa, uwo muhango aba ari we ubwe uwukora, maze marayika areka Mose akomeza urugendo rwe. Mose yagombaga kujya mu kaga gakomeye kubera ubutumwa yasabwaga gushyira umwami; ubugingo bwe bwashoboraga kurindwa gusa n’abamarayika bera. Ariko ubwo atitaye ku nshingano izwi, ntiyajyaga kugira umutekano; kuko atajyaga kurindwa n’abamarayika b’Imana. AA 168.4

Mu gihe cy’akaga mbere yo kugaruka kwa Kristo, abakiranutsi bazarindwa n’abamarayika b’Imana, ariko nta burinzi buzaba k’uwica amategeko y’Imana. Abamarayika ntibashobora kurinda abirengagiza itegeko na rimwe ry’Imana. AA 168.5