ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

9/75

IGICE CYA 7 - UMWUZURE

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 6, 7.

Mu minsi ya Nowa isi yagize umuvumo ukubye inshuro ebyiri; uwo muvumo ukaba waraturutse ku gucumura kwa Adamu no ku cyaha cyo kwica cyakozwe na Kayini. Ariko kandi ibyo ntibyahinduye isi cyane. Nubwo hari ibyagaragazaga kubora, isi yari igifite uburumbuke kandi ikirangwa n’ubwiza Imana yayitatse nk’impano y’ubuntu bwayo. Imisozi yari ikiriho ibiti byiza by’inganzamarumbo bihunzeho imbuto nziza. Ibibaya bigari bimeze nk’ubusitani byari bifite ubwatsi bwiza, kandi hatamaga impumuro y’uburabyo bw’amoko yose. Amatunda yeraga ku isi yari anyuranye kandi ntiyagiraga ingano. Nta giti kiriho ubu kinganya cyangwa kiri hafi yo kunganya n’ibyo icyo gihe umubyimba, ubwiza cyangwa kugororoka; imbaho zabyo zari nziza kuko zakomokaga mu ngemwe zatoranyijwe, kandi zikomeye cyane nk’ibuye, zinaramba. Izahabu, n’ifeza, n’andi mabuye y’agaciro byari byinshi cyane. AA 52.1

N’abantu kandi bari bagifite imbaraga n’ibigango nk’iby’abakurambere babo. Nyamara amasekuruza make yarahise uhereye igihe Adamu yaririye ku giti cyajyaga gutuma barama; kandi kubaho k’umuntu kwari kugipimirwa mu binyejana. Iyo abo bantu bari bafite ubuzima burama igihe kirekire, mu mbaraga zabo zo kugira imigambi no kuyishyira mu bikorwa, birundurira mu murimo w’Imana, baba baratumye izina ry’Umuremyi wabo risingizwa ku isi, maze bakuzuza umugambi w’uwabahaye ubugingo. Nyamara bananiwe kubikora. Hariho ibihangange byinshi, abantu b’igihagararo n’ibigango, ibirangirire mu bwenge, inararibonye mu gukora imirimo yuzuye ubuhanga kandi y’agatangaza; nyamara ikidodo cyo kuba barirunduriye mu gukiranirwa cyagabanyije ubumenyi n’ubwenge bwabo. AA 52.2

Imana yari yarahaye abantu babayeho mbere y’Umwuzure impano nyinshi kandi z’igiciro; ariko bazikoresheje bishyira hejuru ubwabo, maze zibahindukira umuvumo kuko ari zo barangamiye aho guhanga amaso Uwazitanze. Bagiraga umwete wo kubaka amazu meza bakoresheje zahabu, ifeza n’andi mabuye y’igiciro, bakihatira kurushanwa kurimbisha aho batuye bifashishije ubuhanga bwabo mu bukorikori. Bashakaga gusa kunezeza irari ry’ubwibone bw’imitima yabo, maze bahugira mu binezeza no mu gukora ibibi. Kuko bari batacyifuza kugira Imana mu bitekerezo byabo, ntibyatinda, batangira guhakana ko ibaho. Basengaga ibyaremwe mu mwanya w’Imana yabiremye. Barataga ubwenge bwa kimuntu, bakaramya imirimo y’intoke zabo, maze bakigisha n’abana babo gupfukamira ibigirwamana. AA 52.3

Bashinze ibicaniro by’ibigirwamana byabo mu mirima no munsi y’ibiti by’intohera byari mu busitani. Ibiti by’amoko yose byari bibabereye igicucu iminsi yose, babyeguriye kuramya imana z’impimbano. Muri ibyo biti harimo ubusitani bwiza , burimo utuyira tureture kandi duhuhamo akayaga, ibiti byari bifite imbuto z’ubwoko bwose, kandi bitatseho ibishushanyo n’ibindi byose bishobora gukururira intekerezo cyangwa kureshya abantu , maze rikabayobora ku kuramya ibigirwamana. AA 52.4

Abantu bimuye Imana mu bwenge bwabo, maze baramya ibishushanyo biremeye; hanyuma ku iherezo, barushaho guhinduka inkozi z’ibibi. Umunyezaburi yerekana uburyo kuramya ibishushanyo bigira ingaruka, agize ati “Ababirema bazahwana na byo, n’ubyiringira wese. ” Zaburi 115:8. Ni itegeko rigenga ubwenge bw’umuntu ko iyo twitegereje duhinduka. Umuntu ntazigera amenya ukuri ku giti cye, ngo yitunganye kandi yiboneze we ubwe. Niba intekerezo zitazamuwe ngo zirenge urugero rwa kimuntu, niba zitazamuwe no kwizera mu rwego rwo gusobanukirwa ubwenge n’urukundo bitarondoreka, umuntu azahora arushaho guhenebera. Abaramya ibigirwamana bagerageza kubiha imico n’ingeso by’umuntu, maze urugero rw’imicombonera y’izo mana rukamera nk’urwo umunyabyaha. Ku iherezo, biteshwa agaciro. “Uwiteka abonye ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.... Kandi isi yari yononekaye mu maso y’Imana; yuzuye urugomo.” Imana yari yahaye abantu amategeko yayo ngo ababere umushorera mu mibereho yabo, nyamara barayishe, kandi ibyaha byose byakozwe kubera iyo mpamvu. Abantu bakoraga ubugome ku mugararago nta gutinya, ubutabera bwaribatirwaga hasi nk’umukungugu, maze imiborogo y’abarenganaga igera mu ijuru. AA 53.1

Ubuharike nibwo bwari bugitangira, n’ubwo bwari bunyuranyije n’umugambi w’Imana. Uwiteka yahaye Adamu umufasha umwe, kandi imwereka gahunda. Ariko nyuma yo gucumura, abantu bahisemo gukurikiza irari ryabo ry’icyaha; maze ku iherezo ubwicanyi n’ubugome birushaho kwiyongera. Haba ibyerekeye gushyingiranwa, haba n’uburenganzira ku mutungo, nta na kimwe cyubahirijwe. Uwifuzaga umugore cyangwa ubutunzi bwa mugenzi we, yabitwaraga ku ngufu, maze abantu biroha mu bikorwa by’urugomo. Bashimishwaga no gutsembaho ubugingo bw’inyamaswa; maze kubwo kurya inyama bahinduka abicanyi ruharwa n’inkoramaraso, kugeza ubwo ubugingo bw’umuntu busigara ntacyo bubabwiye. AA 53.2

Isi nibwo yari ikiremwa; ariko gukiranirwa kwari kumaze gukabya hose ku buryo Imana yari itagishoboye kubyihanganira; maze iravuga iti, “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi.” Imana yavuze ko Umwuka Wera atazakomeza kuruhanya n’abanyabyaha. Niba bataretse kwandurisha isi n’ubutunzi bwayo ibyaha byabo, izabakura mu biremwa byayo; izarimbura ibintu yari yabahaye ngo bibabere umugisha; izamaraho inyamaswa n’ibimera byatungaga abantu bakarengwa, kandi isi yari nziza izayihindura umusaka. AA 53.3

Muri icyo gihe isi yari ikomeje kwangirika, Metusela, Nowa, n’abandi benshi baharaniye gukomeza kumenya Imana nyakuri kandi bakagendera kure ibibi. Imyaka ijana na makumyabiri mbere y’Umwuzure, Uwiteka yohereje marayika kumenyesha Nowa umugambi we maze amutegeka kubaka inkuge. N’igihe yubakaga inkuge yagombaga kubwiriza abantu ababwira ko Imana izateza Umwuzure ku isi urimbure inkozi z’ibibi. Abajyaga kwizera ubwo butumwa, bakitegura bihana kandi bagahindura imibereho yabo, bajyaga kuzababarirwa kandi bagakizwa. Henoki yigishije abana be ibyo Imana yamweretse byerekeye Umwuzure, kandi Metusela n’abahungu be, bashoboye kumva ubutumwa Nowa yabwirizaga, bamufasha kubaka inkuge. AA 53.4

Imana yahaye Nowa ingero zose n’amabwiriza agendanye no kubaka inkuge mu buryo bwihariye. Ubwenge bw’umuntu ntibwashoboraga gutegura ikintu cy’imbaraga kandi kizaramba nk’icyo. Imana ni yo yakoze igishushanyo mbonera, hanyuma Nowa aba uwo kugishyira mu bikorwa. Yari yubatswe nk’ubwato, kugira ngo ishobore kureremba hejuru y’amazi, ku rundi ruhande yajyaga gusa n’inzu. Yari ifite ibyumba bitatu bigerekeranye, n’umuryango umwe gusa ku ruhande. Umucyo waturukaga hejuru, kandi ibyumba bitandukanye byari byubatswe ku buryo byose byamurikirwaga. Ibikoresho byari byubatse inkuge byari amasipure cyangwa ibiti byitwa goferu, byashoboraga kumara imyaka amagana n’amagana bitamunzwe. Kubaka icyo kintu kinini cyane ntibyihutaga. Urebye umubyimba w’ibiti n’ubwoko bwabyo, icyo gihe gutunganya urubaho wari umurimo ukomeye cyane ugereranyije n’ubu. Ubushobozi bw’umuntu bwose bwarakoreshejwe kugira ngo uwo murimo utungane, nyamara iyo nkuge ubwayo ntiyajyaga kwibuza kwangizwa n’Umwuzure wendaga kuba ku isi. Imana ubwayo ni yo yashoboraga kurinda abagaragu bayo umuraba ntugire icyo ubatwara . AA 54.1

“Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ni yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera. ” Abaheburayo 11:7. AA 54.2

Ubwo Nowa yatangaga ubutumwa bwe bw’imiburo ku b’isi, imirimo ye yahamyaga ubudahemuka bwe. Nuko rero, kwizera kwe kawri gushyitse kandi kwarigaragazaga. Yahaye abantu urugero rwiza rwo kwizera ibyo Imana ivuga nta kuzuyaza. Ubutunzi bwe bwose yabushoye mu kubaka inkuge. Ubwo yatangiraga kubakira ubwo bwato bunini cyane ku butaka, abantu benshi baturutse imihanda yose baje kureba icyo kintu kidasanzwe no kumva amagambo y’ukuri uwo mubwiriza yavugaga. Umusumari wose washyirwaga ku nkuge wagiraga icyo uhamiriza abantu. AA 54.3

Abantu benshi babanje gusa n’aho bakiriye ubwo butumwa bw’imiburo, ibiri amambu ntibaragahindukira ngo basange Imana kandi bihane by’ ukuri. Ntibashakaga kureka ibyaha byabo. Mu bihe byabanjirije kuza k’Umwuzure, abantu barageragejwe, maze bananirwa kwihanganira icyo kigeragezo. Bamaze gutsindwa bitewe no kutizera kwabo, bisubirira mu nzira zabo za mbere, maze bahinyura ubwo butumwa bwiza. Bamwe baranyuzwe ndetse bajyaga kwemera uko kubura; ariko harimo benshi babwamaganye ndetse babuhindura urwo amenyo, kuko bari bayobowe n’umwuka umwe, bituma na bo baba nk’abandi, banga irarika ry’imbabazi, maze bidatinze baba bamwe mu bari ku ruhembe rw’abakobanyi kurusha abandi; kuko nta bantu basaya mu byaha cyane ngo bamere nk’ababanza kubona umucyo, nyamara ntibashake kwemezwa n’ Umwuka w’Imana. AA 54.4

Abantu b’icyo gihe siko bose basengaga ibigirwamana. Benshi bahamyaga ko baramya Imana. Bavugaga ko ibishushanyo bisengwa byabo byagereranyaga Ubumana kandi byabafashaga kugira ishusho ibasobanurira Imana. Abo ni bo bari nyambere mu kwanga ubutumwa bwa Nowa. Ubwo bihatiraga kugaragaza Imana binyuze mu bishushanyo n’ibindi bintu, intekerezo zabo ntizongeye kurangamira ugukomera n’imbaraga by’Imana; maze ntibaba bakibona ukwera kw’imico yayo, cyangwa gukiranuka, no kudahinduka kw’ibyo ibasaba. Uko ibyaha byakomezaga kugwira, niko babonaga ko bimwe bitakiri ibyaha, ndetse bagera ubwo bavuga ko amategeko y’Imana nta bushobozi agifite; kandi ko guhana abakora ibyaha binyuranyije n’imico mbonera y’Imana; nuko bahakana bidasubirwaho ko Imana itazacira isi urubanza. Iyo abantu bo muri icyo gihe bumvira amategeko y’Imana, baba barasobanukiwe n’ijwi ryayo ryavugiraga mu mugaragu wayo; nyamara imitima yabo yari ihumishijwe no kwanga umucyo, kugeza ubwo bizera ko ubutumwa bwa Nowa ari ibinyoma. AA 54.5

Ntabwo ari umubare munini cyangwa ubwinshi bw’abantu bwari bubogamiye ku kuri. Isi yari irangariye mu ruhande rw’abanga ubutabera bw’Imana n’amategeko yayo, naho Nowa bakamubona nk’ufite ubwaka. Igihe Satani yashukaga Eva ngo agomere Imana, yaramubwiye ati, ” N’ukuri rwose ntimuzapfa.” Itangiriro 3:4. Abantu bakomeye kandi bagenderaga mu nzira z’isi, abari abanyacyubahiro kandi b’abahanga, baravugaga bati, ” Amagambo ateye ubwoba y’Imana agamije gukura abantu umutima ariko ntabwo izagenzura ko yakurikijwe. Ntidukeneye kuburirwa. Ibyo bintu by’uko Imana izarimbura isi yaremye, kandi ngo inahane n’ibiremwa yiremeye ntibizabaho. Ni amahoro; ntimugire ubwoba. Nowa arakabya cyane.” Abantu bafashe amagambo ya Nowa nk’ubusazi bw’umusaza w’umwaka. Aho kwicisha bugufi ngo begurire Imana imitima yabo, bakomeje kwigomeka no gukora ibibi, nkaho Imana itigeze igira icyo ibabwira ibinyujije mu mugaragu wayo. AA 55.1

Ariko Nowa yahagaze ashikamye nk’igitare mu nkubi y’umuyaga. Hagati y’abantu bamukwenaga kandi bamusuzuguye, Nowa yagaragaje itandukaniro rye na bo aba inyangamugayo kandi agira ubudahemuka butajegajega. Imbaraga yigaragaje mu magambo ye, kuko ryari ijwi ry’Imana ryabwiraga umuntu binyuze mu mugaragu wayo. Isano yari afitanye n’Imana ryamuhaye imbaraga ziturutse mu bushobozi butagira iherezo, mu gihe cy’imyaka ijana na makumyabiri yose, Nowa yakomeje kubwirizanya ukuri abantu b’icyo gihe, yerekeje ku bintu byasaga nk’aho bidashobora kubaho ukurikije ubwenge bwa kimuntu. AA 55.2

Abantu bo mu gihe cya mbere y’Umwuzure batekerezaga ko kuva kera kose, amategeko agenga ibyaremwe yashyizweho kandi adahinduka. Ibihe byasimburanaga uko byagenwe. Guhera icyo gihe, nta mvura yari yarigeze kugwa; isi yajyaga ibobezwa n’igihu cyangwa urume. Imigezi ntiyari yarigeze kurenga inkombe, ahubwo amazi yayo yarindaga agera mu nyanja atamenetse iruhande. Amategeko adahinduka yabuzaga amazi kurenga inkengero. Nyamara abo banyabwenge ntibigeze batekereza ko ukuboko kw’Iyashyizeho amazi yagize iti, “Jya ugarukira hano ntukaharenge, imihengeri yawe ikaze izagarukira aha.”Yobu 38:11. AA 55.3

Ariko igihe cyarahise; babona nta kimenyetso kidasanzwe kigaragaye, maze abantu bajyaga banyuzamo bakagira ubwoba mu mitima yabo batangira kwirara. Bagize ibitekerezo, nk’uko bamwe muri iki gihe bajya batekereza, bivuga ko ibyaremwe biruta Imana yabiremye, kandi ko amategeko abigenga ntakuka, kuko Imana idashobora kuyahindura. Mu gutekereza batyo, ari nako bashishikariza isi yose gufata ubutumwa bwa Nowa nk’ubwaka n’ubushukanyi, bibwira ko iyo ubutumwa bwa Nowa buba ukuri, kamere y’ibyaremwe yagombaga guhindurwa. Berekanye ko basuzuguye imiburo y’Imana ubwo bongeraga kwikorera ibyo bakoraga mbere y’ubutumwa bwa Nowa. Bikomereje ibirori byabo byari bigizwe no guhaza inda zabo gusa; bararyaga kandi baranywaga, barahingaga kandi bakubaka, bakoraga imishinga biteganiriza ahazaza; maze barushaho gushayisha mu bibi; no guhinyura amabwiriza y’Imana, kugira ngo berekane ko badatinya Isumbabyose. Bavugaga ko iyo ibyo Nowa yavugaga biba ukuri, abantu b’ibyamamare nk’abanyabwenge b’ingeri zose, abantu bashishoza, ibihangange - baba barabyumvise bakabisobanukirwa. AA 55.4

Iyo abantu b’icyo gihe cya mbere y’Umwuzure bizera ibyo baburirwaga, maze bakihana imigenzereze yabo mibi, Imana iba yaribujije kubasukaho umujinya wayo, nk’uko yabigenje kuri Niniwe. Ariko kubwo gukomeza kugundira ibyo imitima yabo irarikiye, bagahinyura imiburo umuhanuzi w’Imana yabagezagaho, igikombe cyabo cyaruzuye kubwo gukora ibibi, maze basarura kurimbuka. AA 56.1

Igihe bari barahawe cyo kwisuzuma cyendaga kurangira. Nowa yakurikije amabwiriza yahawe n’Imana akiranutse. Inkuge yari yuzuye nk’uko Uwiteka yari yabitegetse kandi yari ihunitsemo ibyo kurya bizatunga abantu n’inyamaswa. N’uko umugaragu w’Imana arongera ararika abantu inshuro ya nyuma. Afite agahinda katavugwa, yabingingiye gushaka ubuhungiro bukiboneka. Na none bamwima amatwi ahubwo batera hejuru bamukoba. Mu kanya gato, kumukoba birahosha. Inyamaswa z’amoko yose zaturukaga mu misozi no mu mashyamba, zigana ku nkuge kandi zitonze. Urusaku rumeze nk’umuyaga uhuha rwarumvikanaga, inyoni na zo zaturukaga mu kirere hose, kandi umubare wabo wari uzimagije ikirere, kandi muri gahunda nziza, zikinjira mu nkuge nta muvundo. Inyamaswa zubahirije amabwiriza y’Imana, nyamara abantu barayagomera. Ziyobowe n’abamarayika baziranenge “zinjira ebyiri ebyiri, zisanga Nowa mu nkuge,” na zirindwi zirindwi mu zitazira. Isi yose yabirebaga yumiwe kandi ifite ubwoba. Abanyabwenge barahamagawe kugira ngo babisobanure ariko ntibabishobora. Byari amayobera badashobora gusobanukirwa. Abantu bari binangiye imitima banze umucyo, ku buryo n’ibyabaye byabagizeho ingaruka z’akanya gato. Igihe ubwo bwoko bwari bugiye kurimbuka bwabonaga izuba ryo gukiranuka rirashe, kandi isi imeze nk’uko Edeni yari nziza, bikuyemo ubwoba, mu rwego rwo kwirema agatima, maze bikomereza imirimo yabo y’urugomo, bituma bibyukiriza uburakari bw’Imana hakiri kare. AA 56.2

Imana ibwira Nowa iti, ” Injirana mu nkuge n’abo mu nzu yawe mwese; kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.” Abantu banze imiburo ya Nowa, nyamara, imyitwarire ye n’urugero rwiza yatangaga byahesheje imigisha umuryango. Nk’ingororano y’ubudahemuka n’ubunyangamugayo bye, Imana yamukizanyije n’abo mu muryango we bose. Mbega ubudahemuka bw’umubyeyi w’umunyamurava! AA 56.3

Imbabazi zari zimaze gukurwa ku bwoko bwacumuye. Inyamaswa zo mu gasozi n’ibiguruka byo mu kirere byari byamaze kugera mu buhungiro. Nowa n’abo inzu ye bari mu nkuge, “maze Uwiteka aramukingirana.” Umucyo urabagirana cyane warigararaje, igicu cy’ikuzo kimeze nk’umurabyo kimanuka mu ijuru, maze kibambika ku muryango w’inkuge. Urugi runini cyane, rutashohoraga gukingwa n’abari imbere, rukingwa buhoro buhoro n’amaboko atagaragara. Nowa yakingiraniwe imbere, naho abanze imbabazi z’Imana bakingiranirwa hanze. Ikimenyetso cy’Ijuru cyari kuri urwo rugi; Imana yari yarukinze, kandi Imana yonyine niyo yashoboraga kurukingura. Na none Kristo narangiza umurimo wo kuburanira abanyabyaha mbere yuko aza ku bicu byo mu ijuru, urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Imbabazi z’Imana zizaba zikuwe ku bakiranirwa, na Satani azaba amaze kwigarurira rwose abazaba baranze imbabazi. Bazagerageza kurimbura abantu b’Imana; ariko nk’uko Nowa yari arindiwe mu nkuge ntacyo ashobora kuba, n’abakiranutsi bazaba barinzwe n’imbaraga y’Imana. AA 57.1

Iminsi irindwi Nowa n’umuryango we bamaze mu nkuge, nta kimenyetso cyagaragaye cy’Umwuzure wari ugiye gutera. Muri icyo gihe kwizera kwabo kwarageragejwe. Cyari igihe cyo kunesha ku bari basigaye hanze. Uko gutinda kwabaye igihamya cy’ibyo bizeraga ko ubutumwa bwa Nowa ari ibinyoma, ko nta mwuzure uzabaho. N’ubwo batitaye kubyo bari bariboneye — inyamaswa n’inyoni byinjira mu nkuge, na marayika w’Imana akinga urugi - bikomereje imikino no kwinezeza, ndetse bakomeza guhinyura imbaraga z’Imana. Hanyuma bazenguruka inkuge ari benshi cyane, bakoba abayirimo babagize urw’amenyo birenze ibya mbere. AA 57.2

Ariko ku munsi wa munani, ibicu byijimye bibudika mu kirere. Hakurikiraho guhinda kw’inkuba no kurabya kw’imirabyo. Bidatinze ibitonyanga binini by’imvura bitangira kugwa. Kuko ibintu nk’ibyo byari bitarigeze bibaho mu isi, abantu bakuka imitima. Bose bongoreranaga babazanya bati ” Mbese aho Nowa ntiyaba yari mu kuri ko isi igiye kurimbuka?” Buhoro buhoro, ikirere gitangira kwijima, maze muri ako kanya imvura irarindimuka. Inyamaswa zo mu gasozi zakubitaga hirya no hino zamazwe n’ubwoba, kandi kwabira kwazo kwikiranyaga n’imiborogo, bityo bikerekana iherezo ry’umuntu. Hanyuma “amasoko y’ikuzimu arazibuka, imigomero yo mu ijuru iragomororwa.” Amazi yavaga mu ijuru asuma biteye ubwoba. Imigezi irenga inkombe zayo, maze isendera mu bibaya. Amazi adudubiza ava mu butaka afite imbaraga nyinshi cyane zitarondoreka, kandi akajugunya ibitare binini cyane mu birere, maze mu kugwa kwabyo, bigatebera mu butaka. AA 57.3

Abantu babanje kubona imirimo y’intoki zabo ishiraho. Inyubako zabo zari zirimbishijwe cyane, n’imirima yabo y’imizabibu yari myiza cyane, imirima bari barubakiyemo ibigirwamana byabo, birimburwa n’imirabyo iturutse mu ijuru. Ibicaniro batambiragaho abantu byarasenywe, maze abasengaga ibyo bigirwamana bahindishwa umushyitsi n’imbaraga y’Imana ihoraho, kugira ngo bamenye ko ububi bwabo no gusenga ibigirwamana ari byo bitumye barimbuka. AA 57.4

Uko umugaru wakomezaga kwiyongera, ibiti, amazu, ibitare n’isi ubwayo bwakozwaga hirya no hino. Ubwoba butagira ingano bwateye abantu n’inyamaswa. Uretse gusuma k’umuraba, imiborogo y’abantu bari barasuzuguye amabwiriza y’Imana, yumvikanaga birenze guhinda kw’imirabyo n’inkuba. Satani ubwe, wagombaga kuguma hagati y’ibyo byarwanaga, yagize ubwoba yibaza niba na we atari burimbuke. Yari yarishimiye gutwara ikiremwamuntu, akifuza ko cyabaho gikora ibizira kandi kigakomeza kugomera Umutegeka w’ijuru. Atangira kuvuga amagambo yo gusebya Imana, ayishinja kutagira ubutabera n’ubwicanyi. Abantu benshi bari bameze nka Satani, na bo batuka Imana, kandi iyo baza kubishobora, bari gusanga Imana ku ntebe yayo bakayigirira nabi. Abandi bahindaga umushyitsi, batera amaboko yabo hejuru, basaba abari mu nkuge ko babinjiza na bo. Nyamara kwinginga kwabo ntacyo byabamariye. Aho byari bigeze, abantu batangira kumenya ko hari Imana itegeka mu ijuru. AA 57.5

Batakiye Ihoraho binginga, ariko ntiyatega amatwi imiborogo yabo. Muri uwo mwanya uteye ubwoba babonye ko kwica amategeko y’Imana ari byo bibateye kurimbuka. Noneho kubera gutinya igihano, bemera ibyaha byabo, ariko bya nikize, nta kuzinukwa ikibi. Bajyaga no kwisubirira mu byangwa n’Uhoraho, iyo igihano gikurwaho. Kandi ubwo igihano cy’Imana kizagwira isi irimbuzwa umuriro, abatihannye bazamenya aho ibyaha byabo bizaberekeza ndetse bamenye n’icyaha cyabo — aricyo gusuzugura amategeko year y’Imana. Nta kwihana nyakuri bazaba bagifite nk’uko aba mu gihe cya kera babigenje. AA 58.1

Mu bwihebe, bamwe bagerageje kwinjira mu nkuge, ariko bitewe n’uko inkuge yari yubatse imbaraga zabo ziraganzwa. Bamwe bakomeje kugundira inkuge kugeza ubwo imbaraga y’amazi n’inkuge yikubita ku mabuye no ku biti byabakuyeho. Iyo nkuge nini cyane yanyeganyezwaga yose n’inkubi y’umuyaga yayiteraganaga hirya no hino. Imiborogo y’inyamaswa zari mu nkuge yagaragazaga ubwoba n’umubabaro zari zifite. Ariko inkuge yakomeje kureremba ntiyagira icyo iba kuko hari hashyizweho abamarayika bo kuyirinda. AA 58.2

Inyamaswa zigezweho n’umuraba zahungiye ku muntu zigira ngo ahari yabasha kuzikiza. Abantu bamwe bahambiriye abana babo ndetse na bo ubwabo ku nyamaswa z’ inyambaraga cyane ndetse na bo bihambiraho, bibwira yuko izo nyamaswa ziributerere imisozi zikagera hejuru cyane maze bagakira amazi yadudubizaga. Bamwe biziritse ku biti birebire byari mu mpinga z’ imisozi; ariko ibyo biti byarandukanye n’imizi yabyo, maze hamwe n’abantu bari babirimo byiroha mu mivu yamazi. Aho bari biringiye umutekano hose ntihagize icyo habamarira. Ubwo amazi yakomezaga kuzamuka cyane, abantu bahungiye ku misozi yirengeye kurusha indi yose. Kenshi umuntu n’inyamaswa barwaniraga kugira aho bashinga ikirenge kugeza ubwo amazi yabatwaraga bombi. AA 58.3

Abantu bari bahagaze mu mpinga z’imisozi miremire gusumba iyindi, babonye inyanja itagira inkengero. Imiburo y’Imana bahabwaga n’umugaragu wayo, ntiyari igihindurwa urw’amenyo. Mbega ukuntu abo banyabyaha bari bagiye kurimbuka bifuje amahirwe bari barirengagije! Mbega ukuntu batakambye binginga ko nibura bahabwa isaha imwe yo kwisubiraho, andi mahirwe y’imbabazi, irindi rarika riturutse mu kanwa ka Nowa! Nyamara nta jwi ry’imbabazi bigeze bongera kumva. Urukundo, rwanganaga n’ubutabera, rwasabaga ko Imana icira urubanza icyaha. Amazi yihimuye kuri abo banyabyaha, abatsembaho, maze abahinyuraga Imana bashirira mu mwijima w’icuraburindi. AA 58.4

“Ku bwo ijambo, Imana yaravuze ….amazi arenga hejuru y’abari ku isi cya gihe akabahitana: na none Ijambo ry’Imana niryo ryemeza ko ijuru n’isi by’ubu bibikiwe gutsembwa n’umuriro, umunsi abazasuzugura Imana bazacirwa iteka bakarimbuka.” 2 Petero 3:6-7. Undi mugaru uzongera kuza. Isi izongera izongera imarweho n’umujinya w’Imana, kandi icyaha n’abanyabyaha bazarimburwa. AA 59.1

Ibyaha byatumye isi ya mbere y’Umwuzure yiturwa ibyo yakoze n’ubu biriho. Mu mitima y’abantu ntihakibamo gutinya Imana, kandi amategeko yayo ntibayitayeho ahubwo barayasuzugura. Uko byari bimeze mu gihe cya kera n’ubu niko biri. Kristo aravuga ati, “Kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije Umwuzure,bararyaga,baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho Umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”Matayo 24:38,39. Imana ntiyabahoye kurya cyangwa kunywa; yari yarabahaye amatunda yera ku isi ngo abatunge. Icyaha cyabo kwari ugukoresha izo mpano batazishimiye Iyazibahaye, maze bagatwarwa n’irari ry’inda zabo nta rutangira. Amategeko yashyigikiraga gushyingirwa. Gushyingirwa byari muri gahunda y’Imana; yari umwe mu mihango yashyizeho. Umuremyi yatanze amabwiriza y’umwihariko yerekeye uwo muhango, awambika umwambaro wo kwera n’ubwiza; nyamara aya mabwiriza barayibagiwe, maze umugambi w’ abashakanye urahindurwa bawukoresha gushimisha irari ryabo. AA 59.2

Imibereho y’abantu imeze nk’ iyo iriho muri iki gihe. Icyo amategeko abemerera bagerageza gukabya muri ibyo. Batwarwa n’irari ry’inda nta rutangira. Abitwa abayoboke ba Kristo basangira ibyo kurya n’ibyo kunywa n’abasinzi, kandi ugasanga amazina yabo yanditswe mu bitabo by’Itorero ry’Imana . Kutirinda mu byo kurya no mu byo kunywa bigusha ikinya imbaraga zo gutekereza neza n’izo iby’umwuka maze bigategurira umuntu gusaya mu irari ry’ibidafite umumaro. Abantu benshi bahinduka imbata z’irari ry’imibiri yabo, maze bashaka umunezero wawo. Abantu bamarwa no kwaya. Kuba inyangamugayo biguranwa kwinezeza no kwirata. Ubuhendanyi, ruswa, no kwiba bigahabwa intebe. Ibitangazamakuru byuzuyemo amakuru y’urugomo rw’ubwicanyi nta mpamvu ku buryo bisa nk’aho nta mutimanama bagira. Kandi ayo marorerwa asigaye aba hose ku buryo ntacyo akivugwaho cyangwa ngo atangaze abantu. Umutima wo kwikubira ukwira mu bihugu byose, kandi imbaraga y’ubwigomeke, nk’uko yakunze gutera isi yose ubwoba, nk’ikimenyetso cy’inkongi y’umuriro itewe n’irari no kwica amategeko, nimara kurenga igaruriro, izuzuza isi agahinda n’umubabaro. Ipica y’imibereho y’abantu bariho mbere yUmwuzure ishushanya imibereho abantu b ‘ubu bihutira kugeraho nk’uko Ibyanditswe bibivuga. Ndetse no muri iki gihe, ahavugwa ko hari Abakristo, ubwicanyi burakorwa buri munsi ku buryo buteye ubwoba nk’uko byagenze ku banyabyaha ba mbere barimbutse. AA 59.3

Mbere y’uko Umwuzure utera, Imana yatumye Nowa kuburira isi kugira ngo abantu bayoboke inzira yo kwihana maze bahunge kurimbuka kwari kwegereje. Uko igihe cyo kugaruka kwa Kristo cyegereza, Umwami yohereza abagaragu be kuburira abantu ngo bitegure bya birori by’agatangaza. Benshi biberagaho bica amategeko y’Imana, none ku bw’imbabazi zayo irabararikira kumvira amabwiriza yayo yera. Abazihana bose kandi hakizera Imana na Kristo maze bakareka ibyaha byabo, bazababarirwa. Benshi bumva ari ikintu gikomeye cyane kuzinukwa ibyaha byabo. Bitewe n’uko imibereho yabo idahamanya n’amahame y’ukuri agenga ubutegetsi bw’Imana, benshi banga imiburo yayo kandi bagahakana ubushobozi bw’amategeko yayo. AA 59.4

Mu bantu benshi cyane bari batuye ku isi mbere y’Umwuzure, umunani gusa nibo bizeye kandi bemera Ijambo ry’Imana binyuze muri Nowa. Mu myaka ijana na makumyabiri , umubwiriza wo gukiranuka yaburiye isi ko igiye kurimbuka, nyamara ubutumwa bwe burirengagizwa ndetse burasuzugurwa. Niko n’ubu bimeze. Mbere y’uko Uwatanze amategeko agaruka guhana abatayumviye, abanyabyaha baraburirwa ngo bihane; bareke inzira zabo mbi; ariko iyo miburo ntacyo ivuze kuri benshi. Intumwa Petero aravuga ati, “Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa ku isi.” 2 Petero 3:3,4. Mbese aya magambo ntituyabwirwa buri gihe, kandi adaturutse ku batubaha Imana, ahubwo tuyabwirwa na benshi bo muri twe bafite inshingano mu itorero. ” Bavuga ko nta mpamvu babona ituma habaho impuruza.” AA 60.1

“Mbere y’uko Kristo aza, isi yose izahinduka, kandi gukiranuka kuzaganza mu myaka igihumbi. Ni amahoro ! Ni amahoro! Ibintu bizakomeza kuba nk’uko byahoze mbere hose. Nihagire ukurwa umutima n’ubwo butumwa bw’abo bantu bahuruza.” Nyamara inyigisho zo muri iki gihe zinyuranyije n’imyigishirize ya Yesu n’Intumwa ze. Yesu yabajije ikibazo cy’ingenzi ati, “Ariko Umwana w’umuntu naza, mbese azasanga kwizera kukiri mu isi?” Luka 18:8. Kandi nk’uko twabibonye, ahamya ko icyo gihe isi izaba imeze nk’iyo mu gihe cya Nowa. Pawulo atuburira atubwira ko igihe imperuka izaba yegereje, tuzabona ubugome bwiyongera “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bakurikire imyuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.”1 Timoteyo 4:1 Intumwa iravuga iti, “Umenye ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya.” 2 Timoteyo 3:1. Kandi atanga urutonde rw’ibyaha bizaba birangwa kuri bamwe mu bafite ishusho yo kubaha Imana. AA 60.2

Ubwo igihe cy’imbabazi cyabo cyari kirangiye, abantu bariho mbere y’Umwuzure birunduriye mu bikorwa byo kwinezeza byose. Abari bafite ubutware bashyize umwete mu gukururira intekerezo z’abantu mu kwishimisha no kwinezeza, kugira ngo hatagira n’umwe utekereza kuri uwo muburo uheruka. Mbese ibyo ntitubibona muri iki gihe cyacu? Mu gihe abagaragu b’Imana barimo kutubwira ko iherezo rya byose riri bugufi, isi ihugiye mu kwishakira ibinezeza. Hari ibikurura abantu bigatruma batita ku Mana ndetse bikababuza gushaka ukuri kandi ariko konyine kubasha kubakiza kurimbuka. AA 60.3

Mu gihe cya Nowa, abacurabwenge bahamije ko bitashoboka ko isi yarimbuzwa amazi; no muri iki gihe hari abahanga bihatira kwerekana ko isi idashobora kurimbuzwa umuriro — kuko byaba binyuranyije n’amategeko agenga ibyaremwe. Ariko Imana Umuremyi n’Umugenga w’ibyaremwe kandi ushyiraho amategeko abigenga, ashobora gukoresha ibyo yaremesheje ukuboko kwe, gusohoza umugambi we. AA 60.4

Igihe ibihangange n’abanyabwenge berekanaga ko bidashoboka ko isi irimbuzwa amazi kugira ngo bihendahende, ubwo ubwoba bw’abantu bwayoyokaga, kandi ubwo babonaga ko ubutumwa bwa Nowa buyobya, maze bakamubona nk’ufite ubwaka — nibwo igihe cy’Imana cyari gisohoye. “Amasoko y’ikuzimu” “yarazibutse, kandi imigomero yo mu ijuru iragomoroka,” maze ba banyagasuzuguro barengerwa n’amazi y’Umwuzure. Ibyo biratanaga by’ubuhanga bwabo, ntibatinze kubona ko ari ubusazi, ko Nviramategeko aruta amategeko agenga ibyaremwe, kandi ko Ushoborabyose ntacyo ahishwa mu gusohoza umugambi we. “Kandi uko byari bimeze mu minsi ya Nowa,’“Ni nako bizamera, umunsi Umwana w’umuntu azahishurirwaho.” Luka 17:26,30. “Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavanwaho, hakaba n’urusaku rwinshi cyane, maze ibirigize bihitanwe n’umuriro, maze isi yose nayo n’ibiyirimo byose bitsembwe.” 2 Petero 3:10. AA 61.1

Igihe ubwenge bw’isi bukuweho no gutinya iteka ry’Imana; igihe abayobozi b’idini bereka abantu ibihe by’amahoro n’ubukire bizaza, maze ugasanga isi ihugiye mu gushaka ubutunzi no mu binezeza, bahinga kandi bubaka, barya, banywa, batumva imiburo y’Imana kandi bagasuzugura intumwa zayo, “ni bwo kurimbuka kuzabatungura,kandi ntibazahasha kibikira na hato.”1 Abatesalonike 5:3. AA 61.2