ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

8/75

IGICE CYA 6 - SETI NA HENOKI

Iki gice gishingiye mu Itangiriro 4:25-6:2.

Adamu yahawe undi mwana w’umuhungu kugira ngo abe umuragwa w’isezerano ry’Imana, agire uburenganzira ku murage w’iby’umwuka. Izina Seti, yise umuhungu we, ryasobanuraga “uwatoranyijwe,’ cyangwa “inshumbushanyo’; “kuko,” nkuko nyina yavuze, “Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe. “Seti yari afite igihagararo cyiza kurusha Kayini cyangwa Abeli, kandi yasaga na se cyane kurusha abandi bahungu be. Yari umunyamico myiza, akagenda agera ikirenge mu cya Abeli. Ariko kandi nta byiza by’umwihariko yarazwe kurusha Kayini. Ku byerekeranye no kuremwa kwa Adamu, byavuzwe ko “Yaremwe mu ishusho y’Imana;” nyamara umuntu, nyuma yo gucumura, yabyaye umwana usa na we. Nk’uko Adamu yari yaremwe atunganye, asa n’Imana, Seti, kimwe na Kayini, yarazwe kamere y’icyaha ababyeyi babo bakoze. Ariko na we asobanurirwa iby’Umucunguzi kandi yigishwa gukiranuka. Agendeye mu buntu bw’Imana, yarayikoreye kandi ayihesha icyubahiro, akora nk’uko Abeli yajyaga gukora iyo aza kubaho, agarurira ibitekerezo by’abanyabyaha ku kubaha no kumvira Umuremyi wabo. AA 44.1

“Na Seti abyara umuhungu, amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.” Mbere hose, abakiranutsi baramyaga Imana; ariko abantu bamaze kugwira, itandukaniro hagati y’abubaha Imana n’abatayubaha ritangira kugaragara cyane. Bamwe bayoboka Imana ku mugaragaro, abandi barayisuzugura ntibayumvira. AA 44.2

Mbere yo gucumura, ababyeyi bacu ba mbere bakomezaga Isabato yari yaratangiriye muri Edeni; kandi n’aho bamariye kwirukanwa muri Paradizo barayikomeje. Bariye ku mbuto zirura zo kutumvira, kandi bamenye ibyo umuntu wese usiribanga mategeko y’Imana aziga vuba cyangwa atinze, ko amateka y’lmana ari ayera kandi ko adahinduka, kandi ko igihano cy’ibyaha kitazabura kumugeraho. Isabato yajiririjwe n’urubyaro rwose rw’Adamu rutimuye Imana. Ariko Kayini n’urubyaro rwe ntibajiririje umunsi Imana yaruhutseho. Bihitiyemo igihe cyabo cyo gukora no kuruhuka, batitaye kubyo Uwiteka yategetse. AA 44.3

Akimara kugerwaho n’umuvumo w’Imana, Kayini yikuye mu rugo rwa se. Yihitiyemo umurimo wo guhinga, hanyuma yubaka umudugudu awitirira umuhungu we w’imfura. Kayini yari yaravuye mu maso y’Uwiteka, ari umunyamahanga ku masezeramo yo kuragwa Edeni nshya, ajya gushaka ubutunzi no kwinezeza mu isi yavumwe kubera icyaha, maze aba nyambere mu baramya imana z’iyi si. Abamukomokaho, bihitiyemo gukurikirana cyane ibintu by’isi gusa no kurundanya ubutunzi. Kandi ntibita ku Mana, ahubwo barwanya imigambi ifitiye abantu. Ku cyaha cyo kwica cyatangijwe na Kayini, Lameki wavutse mu rubyaro rwa gatanu, yongeraho kugira abagore benshi, kandi arangwa n’agasuzuguro no kwishyira hejuru, hanyuma yemera Imana, ariko agira ngo atagerwaho n’ingaruka z’ibyabaye kuri Kayini, yishakira umutekano we bwite. Abeli yari yararanzwe n’imibereho y’umushumba, aba mu mahema, kandi n’abakomoka kuri Seti bakurikira uwo mwuga, bifata “nk’abashyitsi n’abimukira mu isi, “bashaka gakondo, irusha icyo gihugu kuba cyiza, ni yo yo mu ijuru.” Abaheburayo 11:13, 16. AA 44.4

Hashize igihe ayo matsinda abiri ariho atandukanye. Abakomotse kuri Kayini, bakomeza kugenda bimuka aho bari batuye ubwa mbere, bakwira mu bibaya no mu bikombe byahoze bituwemo n’abana ba Seti; naho abandi mu kwanga ko babanduza imico yabo mibi, bimukira mu misozi miremire, baba ariho batura. Igihe cyose uko kwitandukanya kwakomezaga kubaho, abakomoka kuri Seti bakomeje kuramya Imana uko bikwiriye. Ariko uko ibihe byagiye bihita, mu buryo batazi, bagiye bivanga ni ruto ni ruto, n’abatuye mu bibaya. Uko kwifatanya byagize ingaruka mbi cyane. “Abana b’Imana babona abakobwa b’abantu ari beza.” Abana ba Seti babengutswe abakobwa bo mu rubyaro rwa Kayini maze bababaza Imana ubwo babashakagamo abagore. Benshi mu bubahaga Imana bashutswe n’ibihendo byahoraga imbere yabo maze bagwa mu cyaha, batakaza imico ikwiriye, imico y’ubutungane. Kubwo kwivanga n’abivuruguse mu byaha, bahinduka nka bo mu mibereho no mu bikorwa; birengagiza itegeko rya karindwi bararyica, “maze batangira gushyingiranwa hagati muri bo.” “Abana ba Seti” bagendeye mu nzira ya Kayini.” (Yuda 11); berekeje ibitekerezo byabo ku butunzi no ku munezero by’isi maze ntibita ku mategeko y’Uwiteka. “N’ubwo bazi Imana, ntibayihaye ikuzo kandi ntibayishimiye nk’uko biyikwiye. Ahubwo ibitekerezo byabo byabaye imburamumaro, kandi ukujijwa kw’imitima yabo kwatumye bahera mu mwijima.” Abaroma 1:21. Nicyo cyatumye Imana na Yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n’ibidakwiriye.” Umurongo wa 28. Icyaha gikwira isi nk’ibibembe byica. AA 45.1

Adamu yamaze hafi imyaka igihumbi abana n’abantu, bimubera igihamya cy’ingaruka z’icyaha. Mu budahemuka, yagerageje kurwana n’ikibi. Yari yarategetswe kwigisha abamukomokaho inzira y’Uwiteka, maze ibyo Imana yari yaramubwiye abibika mu mutima akajya ahora abisubiriramo abamukomotseho. Guhera ku rubyaro rwe kugeza ku gisekuru cya cyenda, yabasobanuriraga imibereho izira inenge kandi y’umunezero umuntu yari afite muri Paradizo, kandi akabasubiriramo n’uburyo yacumuye, ababwira iby’umubabaro Imana yabigishirijemo impamvu ari ngombwa gukomeza amategeko yayo nk’uko ibishaka, kandi abasobanurira imbabazi zayo zatumye yarabateganyirije umugambi w’agakiza. Nyamara hari bake bashoboye kumvira amagambo ye. Kenshi na kenshi baramurakariraga bamuhora icyaha cyazanye uwo mubabaro ku bamukomokaho. AA 45.2

Imibereho ya Adamu yaranzwe n’ishavu, gucishwa bugufi no kwicuza. Avuye muri Edeni, kumva ko agomba gupfa byamuteye ubwoba cyane. Ku ikubitiro, yamenye ukuri k’urupfu mu muryango we, ubwo Kayini, imfura ye, yicaga murumuna we. Maze ubwo yicuzaga icyatumye acumura, agahinda yari afite kikubye inshuro ebyiri kubera urupfu rwa Abeli no kuvumwa kwa Kayini, Adamu yarashenjaguritse cyane. Yabonye uko kwangirika kw’abantu kwajyaga gutuma isi irimbuzwa Umwuzure; kandi nubwo igihano cy’urupfu cyari cyabanje gutera Adamu ubwoba, nyuma y’imyaka hafi igihumbi yitegereza ingaruka z’icyaha, yasanze ko Imana igira imbabazi kuba yarashyize iherezo ku bugingo bw’umubabaro n’agahinda. AA 45.3

Tutitaye ku bibi byakorwaga n’abantu bo mu gihe cya mbere y’Umwuzure, nk’uko akenshi abantu bagiye babyibwira, ntabwo icyo gihe cyabaye igihe cy’ubujiji n’imibereho ya kinyamaswa. Abantu bahawe amahirwe yo kugera ku rugero ruhanitse mu by’umwuka no mu by’ubwenge. Bari bafite imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo bihamye, kandi ayo mahirwe yo kwiga iby’iyobokamana n’ubumenyi mu bya siyansi nta bandi bari bayafite. Byaba ari ukwibeshya kwibwira ko ubwenge bw’abantu b’icyo gihe bwiyongeraga bitinze bitewe n’igihe gikomeye babayeho; ahubwo ubwenge bwabo bwiyongeraga hakiri kare, kandi abubahaga Imana kandi bakagira imibereho ijyanye n’ubushake bwayo, bakomezaga kunguka ubumenyi n’ubwenge mu mibereho yabo yose. AA 46.1

Abanyabwenge bo muri iki gihe cyacu dufataho ibyitegererezo, uramutse ubagereranyije n’abo mu gihe cya mbere y’Umwuzure, wasanga ubwenge bw’ab’iki gihe n’imbaraga zabo biri hasi cyane. Uko imyaka yo kurama k’umuntu yagabanutse, ni nako imbaraga ze z’umubiri n’ubwenge bwe bigabanuka. Hari abantu bagerageza kwiga guhera mu myaka makumyabiri kugeza kuri mirongo itanu y’ubukuru, maze ugasanga isi yose iratangarira ibyo bagezeho. Ariko mbega ukuntu ubwenge bwabo butashobora gushyikira ubwo abantu bari bafite imbaraga n’ibitekerezo byakuraga mu myaka amagana! AA 46.2

Ni iby’ukuri ko abantu bo muri iki gihe bafite umugisha wo kugera ku byo abababanjirije bagezeho. Abantu bafite ubuhanga buhanitse, bagize imigambi n’ibyo Nyamara turebye ibyerekeye ubwenge bw’umuntu, mbega uburyo abantu b’icyo gihe bari bafite amahirwe atangaje! Bamaze igihe kirekire babana n’umuntu wari wararemwe ku ishusho y’Imana, uwo Umuremyi yarangije kurema akavuga ko ari “byiza” - umuntu Imana yari yarigishije ubuhanga bwose bujyanye n’ibiri ku isi. Adamu yari yarigiye ku Muremyi amateka y’irema; ubwe yabonye byinshi mu myaka magana cyenda; kandi ubwo bumenyi yabuhererekanyije mu bamukomotseho. Abantu babayeho mbere y’Umwuzure nta bitabo bari bafite, nta n’ubwo bari bafite aho bandika, nyamara intekerezo n’imbaraga z’umubiri byabo byari bifite ubushobozi buhambaye bwo kwibuka ibyo babwiwe n’ibyo babonye, kandi bakabihererekanya ku babakomokaho mu buhanga butagira akagero. Bamaze igihe kirekire cyane, ibisekuruza birindwi ku isi, bafite amahirwe yo kungurana inama no guhererekanya ubumenyi kandi bose bikabagirira umumaro. AA 46.3

Amahirwe abo muri icyo gihe bari bafite yo kumenyera Imana mu byo yaremye, ni ntagereranywa kugeza n’ubu. Kandi kuva igihe habereyeho umwijima mu by’iyobokamana, kuri bo, cyari igihe cy’umucyo utangaje. Isi yose yagize amahirwe yo kwigira kuri Adamu, kandi abubahaga Uwiteka bo bagerekagaho no kwigishwa na Kristo hamwe n’abamarayika. Na none bari bafite umuhamya w’ukuri wa bucece, ari wo bwa Busitani bw’Imana, bwagumye muri bo igihe kirekire. Ku marembo ya Paradizo yari arinzwe n’abakerubi, hagaragaraga ikuzo ry’Imana, kandi aho niho abaramya Imana ba mbere baje kuyihimbariza. Aha kandi niho bashyize ibicaniro byabo, kandi bahaturira amaturo. Ni naho Kayini na Abeli bari bazanye ibitambo byabo, maze Imana ikamanukira kuvugana na bo. AA 46.4

Abahakanyi ntibashobora kwihandagaza ngo bavuge ko Edeni itabayeho kandi yari yitegeye aho abantu bayibona, amarembo yayo arinzwe n’abamarayika kugira ngo hatagira uwinjiramo. Gahunda y’irema, ibyari mu muri Edeni, amateka y’ibiti bibiri byarimo, uburyo byari bifitanye isano ya bugufi n’umugambi w’Imana yari ifitiye umuntu, ibyo byose nta washoboraga kubishidikanyaho. Icyubahiro giheranije cy’Imana, amategeko yayo, ibyo byose byari ukuri umuntu atari gushidikanyaho igihe cyose Adamu yari ikiri kumwe na bo. AA 47.1

Nyamara n’ubwo ibicumuro byari bikabije, hariho abantu b’intungane, bari basabagijwe n’umushyikirano bagiranaga n’Imana, bakagira imibereho igendana n’ijuru. Bari abantu bafite ubwenge bw’ikirenga kandi bageze kuri byinshi. Bari bafite inshingano ikomeye yo kuba abakiranutsi no kwigisha abantu bo muri icyo gihe ndetse n’abo mu gihe kizaza kugendera mu nzira y’Imana. Gusa hari bake bavugwa mu Byanditswe byera; n’ubwo nta gihe Imana itagize abahamya babizerwa, n’abanyakuri kandi bayisenga by’ukuri. AA 47.2

Henoki byanditswe ko yabayeho imyaka mirongo itandatu n’itanu maze abona kubyara umuhungu. Nuko agendana n’Imana imyaka magana atatu. Muri icyo gihe, Henoki yakundaga Imana kandi agakomeza amategeko yayo. Yari umwe mu ntungane zishikamye mu kwizera, kandi bakaba urubyaro rw’isezerano. Mu magambo yaturukaga mu kanwa ka Adamu yahigiye igitekerezo kibi cyaranze amateka yo gucumura k’umuntu, n’uburyo ubuntu bw’Imana bwagaragariye mu isezerano ryayo; maze yishingikiriza ku Mucunguzi wagombaga kuzaza. Ariko umuhungu we w’imfura amaze kuvuka, Henoki yageze ku rwego rusumbyeho; yateye intambwe yo gushyikirana n’Imana biruseho. Yasobanukiwe neza ibyo asabwa n’inshingano ye nk’umwana w’Imana. Ubwo yitegerezaga urukundo umwana akunda se, uburyo yiringira ko ntacyo yaba bari kumwe; ubwo yumvaga mu mutima we asabwe n’impuhwe kubw’uwo muhungu we w’imfura, byamwigishije icyigisho gikomeye cyane ku byerekeye urukundo ruhebuje Imana ikunda abantu ubwo yatangaga Umwana wayo, n’icyizere abana b’Imana bagomba kugirira Data wo mu ijuru. Nuko urwo rukundo rutarondoreka, rutari baringa, rwagaragariye muri Kristo, rumubera impamvu y’amasengesho ye ya kumanywa na nijoro; kandi agambirira mu mutima we guhishurira urwo rukundo abaturanyi be. AA 47.3

Henoki ntiyagendanaga n’Imana mu nzozi cyangwa mu bitekerezo gusa, ahubwo bagendanaga mu nshingano ze zose no mu mihati ye yose ya buri munsi. Ntiyigeze aba nyamwigendaho, ngo yitandukanye burundu n’abaturanyi be; kuko yari afite umurimo yagombaga gukorera Imana mu bari mu isi. Mu muryango no mu mibanire ye n’ abantu, kandi nk’umufasha n’umubyeyi, inshuti, n’umwenegihugu, Henoki yari umugaragu w’Uwiteka udatezuka. AA 47.4

Umutima we wahamanyaga n’ubushake bw’Imana; kuko “abantu babiri ntibajyana batasezeranye. ” Amosi 3:3. Kandi yakomeje kugendana n’Imana akiranutse kugeza ku myaka magana atatu. Hari Abakristo bake bakwiyemeza gukora batyo baramutse bamenye ko bashigaje igihe gito cyo kubaho, cyangwa ko Yesu ari hafi kugaruka. Nyamara uko ibihe byahitaga ni ko Henoki yarushagaho kwizera no kugira urukundo. AA 47.5

Henoki yari umuntu ufite ibitekerezo bihamye n’ubumenyi bw’ikirenga; kuko yagiraga umugisha wo guhishurirwa n’Imana ibintu bidasanzwe; na none kandi kuba yaragiranaga umushyikirano uhoraho n’ijuru, agamije gusobanukirwa ugukomera n’ubuziranenge by’Imana, yari umwe mu bantu bicishaga bugufi cyane. Uko yarushagaho komatana n’Imana, niko yarushagaho kubona intege nke ze no kumva ari mubi bikabije. AA 48.1

Ahangayikishijwe n’uko ubugome bw’abatubaha Imana bukomeje kwiyongera, kandi atinyishijwe n’uko ubuhemu bwabo buzatuma atezuka ku kubaha Imana, Henoki yaretse kwiyegereza abo bantu, maze ahitamo kumara igihe kinini ari wenyine, yiyemeza kwirundurira mu gusabana n’Imana no gusenga. Nuko ategerereza imbere y’Imana, ashaka gusobanukirwa ubushake bwayo, ngo abugenderemo. Kuri we, isengesho ryari nk’umwuka w’ubugingo; yasaga nk’uwibera mu ijuru. AA 48.2

Imana yatumye abamarayika bayo bera kumenyesha Henoki umugambi wayo wo kurimbuza isi Umwuzure, kandi imuhishurira mu buryo bwimbitse umugambi wo gucungurwa. Binyuze mu mwuka w’ubuhanuzi, yeretswe uruhererekane rw’abajyaga kubaho nyuma y’Umwuzure, ndetse yerekwa n’ibintu bikomeye bifitanye isano no kugaruka kwa Kristo ndetse n’imperuka y’isi. AA 48.3

Henoki yari yarahagaritswe umutima no gutekereza iby’abapfuye. We yibwiraga ko abakiranutsi n’inkozi z’ibibi bazasubira mu mukungugu bose hamwe, maze ibyabo bikaba birangiye. Ntiyabonaga imibereho y’abakiranutsi nyuma yo gupfa kwabo. Mu iyerekwa rye, Imana yamwigishije iby’urupfu rwa Kristo n’uburyo azagaruka afite ikuzo, ashagawe n’abamarayika bera bose, aje gucungura abantu be ngo bave mu bituro. Yabonye kandi n’uburyo isi izaba yuzuwemo n’ibyaha byinshi ubwo Yesu azagaruka. Abona ko icyo gihe hazaba hariho abantu birata, bikakaza, ishyanga ryuzuye inarijye, rihakana Imana na Yesu Kristo nk’Umwami, abantu bica amategeko kandi bagahinyura igitambo cya Kristo. Yabonye abakiranutsi bambitswe ikuzo n’icyubahiro, kandi yerekwa inkozi z’ibibi zirukanwa mu maso y’Imana, maze zirimbuzwa umuriro. AA 48.4

Henoki yahindutse umubwiriza ukiranuka, umenyesha abantu ibyo Imana yamuhishuriye. Abubahaga Uwiteka basangaga uwo muntu w’intungane kugira ngo bafatanye mu mabwiriza Imana yamuhaye banasenga. Yakoze umurimo ku mugaragaro akabwira abashakaga kumwumva bose ubutumwa bw’Imana bw’imiburo. Umurimo we ntiwari ugarukiye gusa kuri bene Seti. Mu gihugu Kayini yari yarahungiyemo Imana, niho uwo muhanuzi yasobanuriye abantu ibitangaza yeretswe. Yaravuze ati “Dore, Uwiteka yazanye n’ibihumbi by’abera be, aje gucira abantu bose urubanza no gushinja abatubaha Imana bose ibyo bakoze byose byo kuyisuzugura n’ibitutsi abanyabyaha bayitutse!” Yuda 14, 15. AA 48.5

Henoki ntiyatinyaga kwerekana icyaha. Ubwo yigishaga abantu bo mu gihe cye urukundo rw’Imana muri Kristo, yihanangirije abantu kuzibukira imigenzereze yabo mibi, abahanira ubugome bwariho kandi anababurira avuga ko nta kabuza abica amategeko bazacirwaho iteka. Mwuka w’Imana ni We wavugiraga muri Henoki; ntabwo uwo Mwuka Yigaragaje mu kuvuga ibyo urukundo gusa, impuhwe n’ubudahemuka; intungane ntizivuga ibintu byiza gusa. Ahubwo Imana ishyira mu mutima no mu kanwa k’intumwa zayo ukuri kugomba kuvugwa kandi gutyaye nk’inkota y’amugi abiri. AA 48.6

Imbaraga z’Imana zakoreraga mu bagaragu bayo zumvikanye no mu bantu bumvaga. Bamwe baramwumviye, kandi bihana ibyaha byabo; ariko abenshi baramukwena komeza inzira zabo mbi batishisha. Abagaragu b’Imana bagomba gushyira ubutumwa nk’ubwo abantu bo mu isi yo mu gihe giheruka, kandi ubwo butumwa buzahinyurwa, bwe kwizerwa. Abantu ba mbere y’Umwuzure, birengagije amagambo y’ imiburo y’uwagendanaga n’Imana. Ni nako urubyaro ruheruka rutazita ku miburo y’intumwa z’Imana. AA 49.1

Henoki, nubwo yakundaga gukora imirimo y’amaboko cyane, yakomeje umushyikirano we n’Imana ntiyawutezukaho. Uko imirimo yarushagaho kumukomerera, niko yarushagaho gusenga ashikamye. Yakomeje kwitarura abantu bose mu gihe runaka. Kuba yaramaranye igihe n’abantu, akora imirimo kugira ngo abone uko abaha amabwiriza kandi ababere n’urugero, yajyaga kwitarura, akamara igihe ari wenyine, atarya kandi atanywa, kugira ngo Imana imwungure ubwenge mvajuru. Kubwo gushyikirana n’Imana, Henoki yagiye arushaho kwerekana ishusho y’Imana. Mu maso he harabagiranishwaga n’ umucyo utangaje, nka wa mucyo warabagiranaga mu maso ha Yesu. Uko yabaga avuye gusabana n’ijuru, niko abatubaha Imana babonaga ijuru ribahatira kureka ibibi byabo binyuze muri we. AA 49.2

Ubugome bw’abantu bwageze ku rugero rutakwihanganirwa, bituma bacirwa urubanza rwo kurimbuka. Uko imyaka yagendaga ihita, abantu barushagaho gusayisha mu byaha, kandi ni nako iteka Imana yagombaga kubaciraho ryegerezaga. Nyamara kandi ni nako Henoki, umuhamya wo kwizera, yashikamaga mu nzira ye, aburira, yinginga, acyaha, akora uko ashoboye kose ngo azimye inkongi y’ibyaha kandi yirinda kwihorera. Nubwo imiburo ye yirengagijwe n’abanyabyaha, abantu batwawe no kwinezeza, we yahamyaga ko Imana yabyemeye, agakomeza kurwanya ikibi akiranuka, kugeza ubwo Imana yamukuye mu isi y’icyaha ikamujyana mu munezero nyakuri w’ijuru. AA 49.3

Abantu b’icyo gihe baramusuzuguraga kuko atashakishaga ubutunzi bw’isi. Ahubwo yari yararunduriye umutima we ku butunzi budashira. Yari arangamiye umurwa wo mu ijuru. Yari yarabonye Umwami mu ikuzo Rye hagati muri Siyoni. Umutima we, ibitekerezo bye, n’ibiganiro bye byiberaga mu ijuru. Uko gukiranirwa kwiyongeraga, ni ko yarushagaho gushaka kubana n’Imana. Ubwo yari akiri mu isi, binyuze mu kwizera, yiberaga mu bwami bw’umucyo. AA 49.4

“Hahirwa abafite imitima iboneye; kuko bazareba Imana” Matayo 5:8. Imyaka magana atatu niyo Henoki yashakishije gutungana k’umutima, kugira ngo ashobore kugendana n’ijuru. Mu myaka magana atatu Henoki yagendanye n’Imana. Umunsi ku wundi yifuzaga kuba hafi y’Imana; umubano we n’Imana warushagaho gukomera, buhoro buhoro uwo mushyikirano urakura, kugeza ubwo Imana imwijyanira. Ahagaze ku rugabano rw’umudugudu uhoraho, ashigaje gusa intambwe ngo yinjire mu rurembo; noneho inzugi zirikingura, urugendo yagendanye n’Imana igihe kirekire ku isi rurakomeza, maze anyura mu marembo y’Umurwa Wera — ni we muntu wa mbere winjiyeyo. AA 49.5

Ibura rye ryaramenyekanye mu isi. Ijwi ry’imiburo n’amabwiriza ryahoraga ryumvikana uko bukeye n’uko bwije ryarabuze. Ari abakiranutsi, ari n’abakiranirwa babonye igenda rye; bizeye ko yajyanywe ahandi hantu ho kuruhukira imirimo ye, abamukundaga baramushatse cyane nk’uko abana b’abahanuzi bashakishije Eliya; nyamara ntibamubonye. Nuko bavuga yuko “atabonetse,” kuko Imana yari yamujyanye. AA 50.1

Imana yimuriye Henoki mu ijuru igamije gutanga icyigisho gikomeye. Byari akaga kuko abantu bari bihebeshejwe n’ingaruka mbi zitewe n’icyaha cy’Adamu. Benshi baravugaga bati “Bimaze iki kubaha Imana, tugakomeza amategeko yayo kandi twese turiho umuvumo dutegereje gupfa?” Nyamara amabwiriza yatanzwe n’Imana, kandi agasubirwamo na Seti, Henoki akaba urugero mu kuyashyira mu bikorwa, yatamuruye umwijima, aha umuntu ibyiringiro, by’uko ubwo Adamu yazanye urupfu, Umucunguzi wasezeranywe yazanye ubugingo no kudapfa. Satani yahatiraga abantu kwizera ko abakiranutsi batazagororerwa kandi n’abakiranirwa batazahanwa, kandi ko bitashoboka ko abantu bakomeza amategeko y’Imana. Ariko binyuze muri Henoki, Imana yahamije ko « Ibaho, kandi ko Igororera abayishaka.” Abaheburayo 11:6. Yerekanye ibyo izakorera abakomeza amategeko yayo. Abantu bari barigishijwe ko bishoboka gukomeza amategeko y’Imana, kandi ko nubwo abantu bashobora kuba hagati y’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi, kubwo ubuntu bw’Imana, bashobora gutsinda ibigeragezo, maze bakabonera kandi bakaba intungane. Babonye icyitegererezo mu buzima bwuzuye imigisha bwa Henoki; kandi ukwimurwa kwe akajyanwa mu ijuru byabaye igihamya cy’ukuri ku buhanuzi bwe, ko hanyuma ibyishimo, ikuzo n’ubugingo buhoraho bibikiwe abumvira; kandi ko gucirwaho iteka, ibyago n’urupfu byabikiwe abakiranirwa. AA 50.2

Kubwo kwizera, Henoki “yarimuwe ngo adapfa... kuko yahamijwe atarimurwa ko yanejeje Imana. ” Abaheburayo 11:5. Kuba yari atuye hagati y’abagome bagomba kurimbuka, Henoki yabayeho imibereho yomatanye n’Imana, ku buryo atari kwemererwa gutwarwa n’imbaraga y’urupfu. Imico yo kubaha Imana k’uwo muhanuzi yerekana urugero rwo kwera rukwiriye kugerwaho n’“abazaba bacunguwe bakuwe mu isi” (Ibyahishuwe 14.3) ubwo Kristo azaba agarutse. Nuko nk’uko byari bimeze mbere y’ Umwuzure, ubugome buzagwira. Bakurikije ibyo imitima yabo irarikiye, n’inyigisho ziyobya, abantu bazagomera ubutegetsi bw’Ijuru. Ariko nka Henoki, ubwoko bw’Imana buzashakashaka ubutungane bw’umutima no gukomeza ubushake bwayo, kugeza ubwo bazerekana ko basa na Kristo. Kandi nka Henoki, bazaburira ab’isi ibyo kugaruka ku Umwami n’urubanza benda kuzacirwa, kandi kubwo icyitegererezo n’ibiganiro byabo birangwa n’ubutungane, bazaciraho iteka ibyaha by’abatubaha Imana. Nk’uko Henoki yimuriwe mu ijuru mbere y’uko isi irimbuzwa amazi, ni ko abakiranutsi bazimurwa mu isi itararimburwa n’umuriro. Intumwa Pawulo agira ati, “Ntituzasinzira twese, ahubwo tuzahindurwa, ndetse mu kanya gato nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga.” “Ahubwo tuzumva itegeko, twumve n’ijwi rya Marayika ukomeye, twumve n’impanda y’Imana; ubwo Nyagasani azaherako amanuke avuye mu ijuru, maze abapfuye bizera Kristo babanze bazuke. Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Umwami mu kirere maze tuzabane na We iteka ryose. Nuko rero mubwirane ayo magambo, kugira ngo abahumurize.” 1 Abakorinto 15:51, 52; 1Abatesalonike 4:16-18. AA 50.3