ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

58/75

IGICE CYA 56 - ELI N’ABAHUNGU BE33

Eli yari umutambyi n’umucamanza mu Bisirayeli. Yari afite imyanya yo hejuru cyane kandi ikomeye mu bwoko bw’Imana. Nk’umuntu wari waratoranyijwe n’Imana kugira ngo akore inshingano zera z’ubutambyi, kandi akaba yarategekaga igihugu cye nk’umucamanza mukuru, yafatwaga nk’icyitegererezo, kandi yari umutegetsi ukomeye cyane w’imiryango y’Abisiraheli. Nyamara nubwo yari yarashyiriweho kuyobora abantu, ntiyategekaga ab’urugo rwe. Eli yari umubyeyi utagira igitsure. Kubera yakundaga amahoro n’umutuzo, ntabwo yakoreshaga ubutware kugira ngo akosore imico mibi n’irari by’abana be. Aho kubabuza cyangwa ngo abahane, yarabihoreraga bakikorera ibyo bishakiye. Aho gufata uburere bw’abahungu be nk’imwe mu nshingano ze zikomeye, ubwo burere yabufataga nk’ikintu cy’agaciro gake. Uwo mutambyi kandi wari n’umucamanza w’Abisiraheli ntiyari yarahishwe inshingano ze zo kuyobora abana Imana yari yaramuhaye ngo abarere. Ariko Eli yirengagije iyo nshingano kuko yamusabaga kurwanya ubushake bw’abahungu be, kandi byari kuba ngombwa ko abahana akagira n’ibyo ababuza. Adatekereje ku ngaruka zikomeye zajyaga gukurikiraho, yaretse abana be bakora ibyo bashaka byose maze ntiyita ku murimo wo kubategurira gukorera Imana no gukora inshingano z’ubuzima. AA 399.1

Imana yari yaravuze kuri Aburahamu iti: “Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, . . .” (Itangiriro 18:19). Nyamara Eli we yemereye kumutegeka. Umubyeyi yasigaye ayoborwa n’abana be. Umuvumo wo kugomera Imana wagaragariraga mu gusayisha no mu bibi byarangaga imikorere y’abahungu ba Eli. Abahungu be ntibari bazi neza imico y’Imana cyangwa kwera kw’amategeko yayo. Umurimo w’Imana bari barawugize ikintu cy’akamenyero kuri bo. Guhera bakiri bato bari baramenyereye ubuturo bwera n’imihango yabukorerwagamo; ariko aho kugira ngo barusheho kubaha, ntibari bacyita na hato ku kwera kwabwo n’icyo bwashushanyaga. Se w’abo bana ntiyari yarabakosoye ngo abereke ko bakeneye kubaha ubuyobozi bwe, ntiyari yarababujije gusuzugura imihango yakorerwaga mu buturo bwera. Bityo ubwo bari bamaze kuba abagabo, bari bamaze kuzurwamo n’imbuto mbi zo guhinyura no kwigomeka. AA 399.2

Nubwo batari bakwiriye na gato gukora uwo murimo, bagizwe abatambyi mu buturo bwera ngo bakorere Imana. Uwiteka yari yaratanze amabwiriza yumvikana neza yerekeye gutamba ibitambo; ariko abo bagabo b’inkozi z’ibibi bajyanye ingeso zabo mbi zo gusuzugura ubuyobozi mu murimo w’Imana, bityo ntibita ku mategeko yo gutamba ibitambo byagombaga gutambwa mu buryo burimo kwigenegsera cyane. Ibitambo, byerekezaga ku rupfu rwa Kristo, byari bigamije gukomereza mu mitima y’abantu kwizera Umucunguzi uzaza. Ku bw’ibyo, byari ingenzi cyane yuko amabwiriza y’Imana abyerekeye akurikizwa nta gukebakeba. Ibitambo by’uko abantu bari amahoro byari uburyo bwihariye bwo gushima Imana. Muri ibyo bitambo urugimbu rwonyine nirwo rwagombaga gutwikirwa ku gicaniro; umugabane runaka wabikirwaga abatambyi, ariko umugabane munini wagasubizwaga uwabaga yazanye iryo turo kugira ngo awusangire n’inshuti ze mu munsi mukuru w’ibitambo. Uko ni ko imitima yose, ishima kandi yizeye, yagombaga kwerekezwa ku Gitambo gikomeye cyajyaga gukuraho icyaha cy’abari mu isi. AA 399.3

Aho kugira ngo abahungu ba Eli bite ku kwera k’uwo muhango wagiraga icyo ushushanya, batekereje gusa uko bawugira uburyo bwo guhaza irari no kwifuza byabo. Ntabwo banyurwaga n’umugabane bari bagenewe wavaga ku gitambo cy’ituro umuntu atuye ry’uko ari amahoro, maze bagasaba kongerwa ibindi. Ibitambo byinshi byatangwaga mu minsi mikuru y’umwaka byatumaga abatambyi babona urwaho rwo kwikungahaza mu by’abantu babaga batanze. Ntabwo bene Eli basabaga ibireze ibyo bafitiye ubureganzira gusa, ahubwo bangaga no gutegereza ko urugimbu rubanza koswa nk’igitambo gituwe Imana. Bakomeza kwaka umugabane uwo ari wo wose ubashimishije, kandi ibo bawubimaga, bakangishaga yuko barawutwara ku nabi. AA 400.1

Ntibyatinze uko kutubaha iby’Imana gukozwe n’abatambyi kwambuye uwo muhango ubusobanuro bwawo bwera kandi bw’ingenzi, maze bitera “abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka.” Ntibari bakizirikana igitambo gikomeye cyashushanywaga bagombaga gutegereza. “Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka.” AA 400.2

Abo batambyi batari intungane bicaga n’amategeko y’Imana kandi basuzuguza umurimo wabo wera kubw’ingeso zabo mbi n’ibikorwa by’urukozasoni. Nyamara bakomeje guhumanya ihema ry’ibonaniro kubwo kuribamo kwabo. Abantu benshi, bamaze kurakazwa n’ibikorwa byanduye bya Hofuni na Finehasi, barekeye aho kujya bajya aho basengera. Uko ni ko umurimo Imana yari yaritoranyirije wateshejwe agaciro kandi urasuzugurwa bitewe n’uko wavanzwemo ibyaha by’abantu b’inkozi z’ibibi, mu gihe abari bafite imitima yoramye mu kibi bari binangiriye mu cyaha. Kutubaha Imana, gusayisha mu bibi ndetse no gusenga ibigirwamana byariganje mu buryo buteye ubwoba. AA 400.3

Eli yari yarakoze icyaha gikomeye cyane ubwo yemereraga abahungu be gukora umurimo wera. Eli yajyaga abababarira mu byo bakoze yitwaje impamvu cyangwa iyi, nyuma ntiyaba akibona ibyaha byabo. Ariko amaherezo bageze aho se adashobora gukomeza kwirengagiza urugomo rw’abahungu be. Abantu bivovoteraga ibikorwa byabo by’urugomo, maze bituma uwo mutambyi mukuru agira agahinda arababara cyane. Ntabwo yari agishobora gukomeza guceceka. Nyamara abahungu be bararezwe ku buryo badatekereza ku wundi muntu uwo ari we wese uretse kwizirikana ubwabo, bityo ntibagire undi bitaho. Babonaga agahinda se afite, ariko imitima yabo yari inangiye ntiyababara. Bumvaga imiburo ye abinginga, ariko ntibabyitaho cyangwa ngo bahindure imikorere yabo mibi nubwo babaga baburiwe ingaruka z’ibyaha byabo. Iyo Eli acira abahungu be babi urubanza rutabera, baba barakuwe mu murimo w’ubutambyi bagahabwa igihano cyo kwicwa. Ariko atinye yuko aramutse abigenje atyo abantu babagaya kandi bakabaciraho iteka, yabarekeye mu mirimo yera y’inshingano zikomeye. Yakomeje kubareka bavanga ibibi byabo n’umurimo wera w’Imana kandi bakomeretsa ukuri ku buryo na nyuma y’imyaka myinshi icyo gikomere kitari guhanagurika. Ariko nubwo umucamanza w’Abisiraheli yirengagije umurimo we, Imana yarabihagurukiye. AA 400.4

“Bukeye haza umuhanuzi w’Imana, asanga Eli aramubwira ati: ‘Uwiteka avuze ngo: ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw’inzu ya Farawo? Sinamutoranije mu miryango yose y’Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by’Abisirayeli byokejwe mu muriro? None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n’amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’ Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti: ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: ntibikabeho; kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa. . . . Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk’ibyo mu mutima wanjye n’ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y’uwo nimikishije amavuta iminsi yose.” AA 400.5

Imana yashinje Eli icyaha cyo kubaha abana be kuyiruta. Eli yatumye amaturo yashyizweho n’Imana ngo abere Abisiraheli umugisha ahinduka ikintu cyo kwangwa, aho gukoza abana be isoni kubw’ibikorwa byabo byanduye kandi bizira. Abantu bajya iyo imitima yabo iberekeza, maze mu rukundo rw’ubuhumyi bakunda bana babo, bakabareka bakanezeza ibyifuzo byabo byo kwikanyiza, kandi ntibazirikane ubutware bw’Imana ngo bacyahe icyaha kandi bakosore ibibi, baba bagaragaza yuko bubaha abana babo b’inkozi z’ibibi kuruta uko bubaha Imana. Bahangayikishwa cyane no gukingira icyubahiro cyabo aho guhesha Imana ikuzo. Bifuza cyane kunezeza abana babo aho kunezeza Imana no kurinda umurimo wayo ikibi cyose. AA 401.1

Eli wari umutambyi n’umucamanza w’Abisiraheli, Imana yamubaragaho imico mbonera ndetse n’iby’umwuka by’ubwoko bwe, kandi mu buryo bw’umwihariko yari ashinzwe imico y’abahungu be. Eli yari akwiriye kubanza kugerageza gukoma mu nkokora ikibi akoresheje uburyo bworoshye; ariko ibyo byananirana agahagarika ikibi akoresheje ibyemezo bikomeye kuruta ibindi byose. Yababaje Imana bitewe no kudacyaha icyaha ndetse no gukoresha ubutabera ku banyabyaha. Ntabwo aba yarishingikirijweho mu gutuma Abisiraheli baba intungane. Abantu bagira umuhati muke mu gucyaha ikibi, cyangwa byaterwa no kutagira icyo bitaho ntibashishikarire kweza umuryango cyangwa itorero ry’Imana, babarwaho ibibi bibasha gukomoka muri uko kutita ku nshingano yabo. Tubarwaho ibyaha twajyaga gushobora kubuza abandi gukora dukoresheje ubushobozi bw’ababyeyi ku bana cyangwa ubw’abayobozi ku bizera, nk’aho ari twe twabikoze. AA 401.2

Eli ntiyayoboye ab’urugo rwe akurikije amabwiriza Imana yatanze yerekeye uko umuryango ukwiriye kuyoborwa. Yakurikije ubwenge bwe bwite. Uwo mubyeyi yirengagije amafuti n’ibyaha by’abahungu be kuva bakiri bato, akishuka yibwira ko nyuma y’igihe runaka bazaca akenge bakareka ibibi byabo. Muri iki gihe abantu benshi kbakora ikosa nk’iryo. Batekereza ko bazi uburyo bwiza bwo kurera abana babo buruta ubwo Imana yatanze mu Ijambo ryayo. Bashimangira ingeso mbi muri abo bana, bagatanga urwitwazo bavuga ngo “baracyari bato cyane ntibahanwa. Reka dutegereze kugeza igihe bazakurira, kandi bashobore kugirwa inama.” Uko ni ko ingeso mbi zirekwa zigakomera kugeza ubwo zihinduka kamere ya kabiri. Abana bakura batagira icyo babuzwa, bagakurana imico izababera umuvumo uzabakurikirana mu mibereho yabo yose, kandi ishobora kuzagaraga no mu bandi. AA 401.3

Nta muvumo ukomeye uba mu miryango uruta kureka urubyiruko rugakora ibyo rwishakiye. Iyo ababyeyi babonye ibyifuzo byose by’abana babo maze bakabera bakishimisha mu byo bazi ko atari byiza kuri bo, bidatinze abana bareka rwose kubaha ababyeyi babo, bakareka kuzirikana ubutware bw’Imana cyangwa ubw’abantu, maze bakajyanwa mu buretwa gukora ibyo Satani yifuza. Ibikorwa by’umuryango udafite uburere bwiza bikwira hose kandi bigateza akaga bantu. Bikoranya umuraba w’ibibi byangiza ingo, imiryango n’igihugu. AA 401.4

Kubera umwanya Eli yari afite, ibikorwa byarushijeho kuba gikwira kuruta uko yari kuba ari umuntu usanzwe. Imibereho y’umuryango we yiganwe n’abantu benshi muri Isiraheli yose. Ingaruka mbi zo kwirengagiza kwe, no gukabya koroshya ibintu zagaragaye mu miryango ibihumbi byinshi yiganye urugero rwe. Iyo abana baretswe bagakora ibibi kandi ababyeyi bavuga ko bizera Imana, ukuri kw’Imana kuragawa. Ikimenyetso kiruta ibindi kiranga Ubukristo bw’umuryango ni ubwoko bw’imico ikomoka mu mikorere yawo. Ibikorwa birangurura kurusha imvugo nziza cyane ivuga uburyo umuntu yubaha Imana. Niba abavuga ko bizera badakoresha umuhati wabo badacogora, badakebakeba kandi bihanganye kugira ngo bagire umuryango ugendera kuri gahunda ngo bibe igihamya cy’ibyiza bikomoka ku kwizera Imana, ahubwo bakaba ntacyo bitaho mu miyoborere yabo no ku guhaza ibyifuzo bibi by’abana babo, baba bakora nk’uko Eli yakoraga, ndetse baba bakoza isoni umurimo wa Kristo kandi bakizanira kurimbuka bo n’imiryango yabo. Ariko uko ibibi bikomoka ku kutaba indahemuka kw’ababyeyi biba bikomeye mu buryo ubwo ari bwo bwose, ibyo bibi byikuba incuro cumi kurutaho iyo bibaye mu miryango y’abashyizweho ngo babe abigisha b’ubwoko bw’Imana. Iyo bene abo bananiwe kuyobora ingo zabo bwite, bitewe n’urwo rugero rubi, bayobya abantu benshi. Icyaha cyabo gikomeye cyane kuruta icy’abandi kubera ko n’inshingano yabo isumba iy’abandi. AA 402.1

Hari haratanzwe isezerano ko abo mu nzu ya Aroni bazagendera imbere y’Uwiteka ibihe byose; nyamara iri sezerano ryari ryaratanzwe hashingirwa ku cyasabwaga cy’uko bagombaga kwitangira gukora umurimo wo mu buturo bwera n’umutima wabo wose kandi bakubaha Imana mu buryo bwose, ntibakurikize inarinjye yabo cyangwa ibibi imitima yabo irarikira. Eli n’abahungu be barageragejwe, maze Uwiteka abona ko badakwiriye rwose kuba mu nshingano zikomeye z’abatambyi mu murimo we. Bityo Imana yaravuze iti: “Ndabazinutswe.” Ntabwo Imana yashoboraga gusohoza ibyiza yari yarabavuzeho, kubera ko bananiwe gukora inshingano yabo. AA 402.2

Urugero rutanga n’abakora mu byera rwari rukwiriye kuba urutera abantu kubaha Imana no gutinya kuyitukisha. Iyo abantu, bahagaze “mu cyimbo cya Kristo” (2Abakorinto 5:20) kugira ngo babwire abantu ubutumwa bw’Imana bw’imbabazi no kwiyunga, maze bagakoresha umuhamagaro wabo wera nk’igitwikirizo kugira ngo bahaze kamere n’irari byabo, baba bihinduye ibikoresho byiza bya Satani. Nk’uko byagenze kubwa Hofuni na Finehasi, batera abantu “kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka.” Bashohora gukora ibyaha rwihishwa mu gihe runaka, ariko iyo igihe kigeze ingeso zabo nyakuri zikajya ahagaragara, ukwizera kw’abantu kurahungabana ku buryo akenshi ibyo bibyara gutera icyizere ibyo kuyoboka Imana. Mu ntekerezo z’abantu hasigaramo kuzinukwa abantu bose bavuga ko bigisha Ijambo ry’Imana. Ubutumwa bw’umugaragu nyakuri wa Kristo bwakiranwa gushidikanya. Ikibazo gihora kibazwa kiba iki ngo: “Aho uyu muntu ntazaba nka wa wundi twatekerezaga yuko ari intungane maze hanyuma tugasanga ari inkozi y’ibibi?” Bityo ijambo ry’Imana ritakaza imbaraga zaryo ku mitima y’abantu. AA 402.3

Mu gucyaha abahungu be, Eli yavuze amagambo akomeye kandi ateye ubwoba; amagambo abantu bose bakora mu byera bakwiriye gutekerezaho neza: “Umuntu nacumura ku wundi, umucamanza azamucira urubanza; ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?” Iyo ibyaha bya bene Eli bibabaza abantu gusa, umucamanza yajyaga kubunga agashyiraho ibihano kandi akabaca indishyi; maze abafudikiye abandi bakababarirwa. Cyangwa iyo badahamwa n’icyaha cyo kutizera, baba baratambiwe igitambo cyo guhongerera icyaha. Ariko ibyaha byabo byari bisobekeranyije n’umurimo wabo w’abatambyi b’Isumbabyose, mu gutamba igitambo cy’ibyaha, umurimo w’Imana waratutswe kandi usuzuguzwa imbere y’abantu, bituma nta mpongano yajyaga kubatangirwa ngo yemerwe. Nubwo se yari umutambyi mukuru, ntiyahangaye kubasabira; ntiyashoboraga kubakingira umujinya w’Imana izira inenge. Mu banyabyaha bose, abariho urubanza kurusha abandi ni abasuzugura uburyo Imana yatanze bwo gucungura umuntu, “kuko baba bongeye kwibambira umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.” Abaheburayo 6:6. AA 403.1