ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

57/75

IGICE CYA 55 - UMWANA SAMWELI32

Elukana, Umulewi wari utuye ku musozi wa Efurayimu, yari umukire kandi yari akomeye cyane, ndetse yakundaga Uwiteka kandi akamwubaha. Umugore we, Hana, yari umugore wubahaga Imana cyane. Yari umugwaneza kandi atuje, ndetse imico ye yarangwaga no kuba umukiranutsi kandi yari afite kwizera gukomeye. AA 394.1

Uyu muryango wubahaga Imana ntiwari warabonye umugisha wifuzwaga cyane n’Umuheburayo uwo ari we wese. Urugo rwabo rwari rutarakagira umunezero utewe n’ijwi ry’umwana uruvutsemo kandi kubwo kwifuza ko izina rye ritazibagirana, byatumye umugabo ashaka undi mugore nk’uko byari byaragenze ku bandi benshi. Ariko iyo ntambwe yatewe biturutse ku kutizera Imana ntiyamuzaniye umunezero. Uwo muryango wungukaga abana b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko ibyishimo n’ubwiza by’umuhango wera Imana yashyizeho byari byononekaye kandi n’amahoro y’urwo rugo nayo yari yatokowe. Penina wari umugore wa kabiri, yagiraga ishyari n’ibitekerezo bigufi, maze akaba umwirasi n’umunyagasuzuguro. Hana we yabonaga ibyiringiro bisa n’ibitakiriho, kandi imibereho ye yari nk’umutwaro uremereye; nyamara yihanganira icyo kigeragezo n’ubwitonzi ativovota. AA 394.2

Elukana yubahirizaga amategeko y’Imana akiranutse. Gusengera i Shilo byakomeje kubaho, ariko bitewe no kutaboneka igihe cyose mu murimo we nk’Umulewi, ntabwo umurimo we wari ukenewe kuko yagombaga kuboneka buri munsi. Nyamara yazamukanaga n’ab’urugo rwe bakajya gusenga no gutamba ibitambo mu gihe cy’amateraniro yabaga yateganyijwe. AA 394.3

Ndetse no mu minsi mikuru yera yari ifitanye isano n’imihango yo gukorera Imana, umwuka mubi wari warateye urugo rwe uramwinjira. Amaze gutanga amaturo yo gushima, nk’uko umugenzo washyizweho wari umeze, umuryango wose wifatanyirije hamwe mu minsi mikuru yo kwishima. Muri ibyo birori, Elukana yahaye nyina w’abana be umugabane we amuha n’uwa buri mwana w’umuhungu n’umukobwa; kandi mu rwego rwo kugaragaza ko yita kuri Hana, yamuhaye imigabane ibiri, byerekana ko urukundo yari amukunze rwanganaga n’uko yamukunda iyo ajya kuba yarabyaye umwana w’umuhungu. Nuko umugore we wa kabiri azabiranywa n’ishyari, asaba guhabwa icyubahiro cy’uwahawe n’Imana ikuzo, maze akina Hana ku mubyimba amunnyega ko ari ingumba kandi ko icyo ari ikimenyetso cyerekana ko Uwiteka amwanga. Ibyo yakomeje kujya abisuburamo uko umwaka utashye kugeza ubwo Hana ananiriwe kubyihanganira. Atagisahoboye guhisha intimba ye, araturika ararira arahogora maze ava mu munsi mukuru. Umugabo we yagerageje kumuhoza ariko biba iby’ubusa. Yaramubajije ati: “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya? Kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?” AA 394.4

Hana ntiyagize icyo amusubiza. Umutwaro incuti yo ku isi itashoboraga kumutwaza yawukoreye Imana. Asaba Uwiteka ashikamye yuko yamuha impano nziza y’umwana y’umuhungu akamumurerera. Maze ahiga n’umuhigo ko nahabwa icyo asabye, uwo mwana azamwegurira Imana kuva akivuka. Hana yari yavuye aho yari ari maze ajya hafi y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, bityo ku bw’agahinda yari afite mu mutima we, “asenga...arira cyane.” Nyamara yasabanaga n’Imana bucece, atavuga. Mu bihe bibi nk’ibyo, gusenga muri ubwo buryo ntibyari bikunze kubaho. Gukora ibirori abantu bakarya bakavuyarara ndetse bagasinda byari ibimenyerewe ndetse no mu minsi mikuru y’iby’idini; bityo Eli umutambyi mukuru, yitegereje Hana, akeka yuko yari yasinze. Atekereje yuko Hana akwiriye gucyahwa, avuga akomeje ati: “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?” AA 394.5

Hana arikanga kandi biramubabaza cyane maze amusubiza yitonze ati: “Ashwi, databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye. Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.” AA 395.1

Uwo mutambyi mukuru biramubabaza cyane kuko yari umuntu w’Imana; bityo aho kumucyaha amuha umugisha ati: “Genda amahoro. Imana ya Isiraheli iguhe ibyo wayisabye.” AA 395.2

Isengesho rya Hana ryarasubijwe ahabwa impano yari yarasabye Imana akomeje. Ubwo yitegerezaga uwo mwana yamwise Samweli, bisobanuye “uwasabwe Uwiteka.” Nyina abonye ko uwo mwana akuze bihagije ku buryo batandukana, ahita asohoza umuhigo yahize. Yakundaga umwana we n’umutima wose wa kibyeyi; kandi buri munsi, ubwo yitegerezaga akabona imbaraga ze ziyongera kandi akumva uwo mwana ahoha, yarushagaho kumukuda. Yari umwana we w’ikinege, impano y’umwihariko yatanzwe n’Imana; nyamara yari yaramwakiriye nk’ubutunzi bweguriwe Imana, kandi ntiyajyaga kwima Utanga ibye bwite. AA 395.3

Hana yongeye kujyana n’umugabo we i Shilo maze, mu izina ry’Imana, aha umutambyi mukuru iyo mpano y’agaciro gakomeye avuga ati: “Uyu mwana m we nasabye; kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye. Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Eli yakozwe ku mutima cyane n’ukwizera no kwitanga by’uwo mugore wo mu Bisiraheli. Eli ubwe wari umubyeyi wakabyaga gutetesha abana be, abonye kwitanga gukomeye k’uwo mubyeyi wari utandukanye n’umwana we yari afite wenyine kugira ngo amwegurire umurimo w’Imana, yaratangaye kandi bimutera kwicisha bugufi. Yumvise atsinzwe n’inarijye ye, maze mu kwicisha bugufi no kubaha apfukama imbere y’Uwiteka araramya. AA 395.4

Umutima w’uwo mubyeyi wuzuyemo umunezero no gusingiza Imana, maze yaturira Imana ishimwe rye. Mwuka w’Uwiteka yamujeho, maze Hana arasenga ati: AA 395.5

“Umutima wanjye wishimire Uwiteka,
Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka.
Akanwa kanjye kagukiye ku banzi banjye,
Kuko nejejwe n’agakiza kawe.
Nta wera nk’Uwiteka,
Kuko nta yindi mana itari wowe,
Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu.
Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo,
Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga,
Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,
Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora. Imiheto y’intwari iravunitse,
Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.
Abari abakungu baraca incuro,
Kandi abari abashonji baradamaraye.
Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi,
Kandi uwabyaye benshi aracebye.
Uwiteka arica, agakiza, ashyira ikuzimu kandi agakurayo.
Uwiteka arakenesha agakenura,
Acisha bugufi agashyira hejuru.
Akura abakene mu mukungugu,
Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,
Kugira ngo bicarane n’bikomangoma.
Baragwa intebe z’icyubahiro,
Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.
Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be,
Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,
Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
Abarwanga Uwiteka bazavunagurika, azabahindiraho ari mu ijuru.
Uwiteka azacira abo mu mpera y’isi imanza,
Kandi umwami azamuha imbaraga,
Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasize amavuta.”
AA 395.6

Amagambo ya Hana yari ubuhanuzi bwerekeza kuri Dawidi, wagombaga kuba umwami w’Abisiraheli, kandi yerekezaga no kuri Mesiya, Uwasizwe n’Uwiteka. Iyi ndirimbo ibanza kuvuga ku kwirata k’umugore w’umunyagasuzuguro kandi ujya impaka, iyi ndirimbo yerekeza ku kurimbuka kw’abanzi b’Imana ndetse no ku ntsinzi iheruka y’ubwoko bwacunguwe nayo. AA 396.1

Bavuye i Shilo, Hana asubira iwe i Rama, asiga Samweli ngo bamwigishe gukora mu nzu y’Imana, akigishwa n’umutambyi mukuru. Uwo mwana agitangira kugira ikintu cyose yamenya, nyina yamwigishije gukunda no kubaha Imana ndetse no kwitwara nk’uw’Uwiteka. Hana yakoreshaga ikintu cyabaga gikikije uwo mwana, maze agashaka uko yerekeza intekerezo ze ku Muremyi. Ubwo yari amaze gutanukana n’uwo mwana we, ntabwo uwo mubyeyi yacogoye kumusabira. Yamusengeraga buri munsi. Uko umwaka utashye yamudoderaga ikanzu yo gukorana; kandi uko yazamukanaga n’umugabo we bakajya gusengera i Shilo, yagaha uwo mwana urwo rwibutso rw’urukundo yamukundaga. Urudodo rwose rw’uwo mwambaro rwadodanwaga amasengesho amusabira kugira ngo azabe intungane, inyangamugayo n’umunyakuri. Ntabwo yasabiraga umwana we ngo azabe umuntu w’isi ukomeye, ahubwo yasabaga ashimikiriye ko yazagera ku gukomera ijuru riha agaciro — kugira ngo azubahe Imana kandi aheshe abandi umugisha. AA 396.2

Mbega ingororano Hana yahawe! kandi mbega uburyo urugero rwe rutera abantu ubutwari bwo kuba indahemuka! Umubyeyi w’umugore wese yahawe amahirwe afite agaciro katagerwa, ndetse n’ibyiza bitagereranywa. Inshingano zicishije bugufi abagore babona yuko ziruhanyije bakwiriye kuzifata ko ari umurimo w’ingenzi kandi w’icyubahiro. Ni amahirwe y’umubyeyi guhesha isi umugisha kubw’impinduka nziza ashobora guteza, kandi igihe akora ibi, nawe ubwe azizanira amahoro mu mutima. Akwiriye gutegurira abana be inzira zigororotse, zinyura aho umucyo w’izuba umurika no mu gicucu zigana ahera ho mu ijuru. Igihe gusa mu mibereho ye umubyeyi aharanira gukurikiza inyigisho za Kristo, ni ho ashobora kwiringira ko azagorora imico y’abana be igahuza n’uko Imana ishaka. AA 396.3

Isi yuzuye n’imbaraga ziganisha mu gusayisha. Ibigezweho n’imigenzo bikurura abasore bikoresheje imbaraga nyinshi. Iyo umubyeyi w’umugoremmu nshingano ze atabashije kwigisha, kuyobora no gucyaha, abana be bazemera ikibi maze batere umugongo icyiza. Nimucyo incuro nyinshi umubyeyi wese asange Umukiza we asenga ati: “Twigishe, mbese dukwiriye kuyobora umwana dute kandi tuzamugenza dute?” Mureke uwo mubyeyi yumvire amabwiriza Imana yatanze mu Ijambo ryayo, bityo azahabwa ubwenge nk’uko abukeneye. AA 397.1

“Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.” Nubwo Samweli yamaze imyaka y’ubuto bwe mu ihema ry’ibonaniro aramya Imana, ntiyaburaga guhura n’imbaraga z’ibibi zimukurura cyangwa kubona ingero z’abakora ibyaha. Abana ba Eli ntibubahaga Imana, kandi nta nubwo bubahaga se; ariko Samweli ntiyagendanye na bo cyangwa ngo akurikize inzira zabo mbi. Yahoraga yihatira kuba nk’uko Imana ishaka. Aya ni amahirwe ya buri musore. Imana inezezwa n’iyo n’abana bato biyeguriye kuyikorera. AA 397.2

Samweli yari yararereshejwe Eli, kandi imico ye yakundwaga yatumye uwo mutambyi wari ugeze mu zabukuru amukunda. Samweli yaritondaga, akagira ubuntu, akumvira kandi akubaha. Eli waterwaga agahinda n’ubugoryi bw’abahungu be, yaboneye ikiruhuko, guhumurizwa ndetse n’umugisha mu kubana n’uwo mwana yareraga. Samweli yari ingirakamaro kandi akaba umugwaneza. Nta mubyeyi w’umugabo wigeze akunda umwana we nk’uko Eli yakunze uwo musore. Ntabwo cyari ikintu gisanzwe ko hagati y’umucamanza mukuru w’ishyanga n’umwana woroheje haba urukundo nk’urwo. Ubwo intege nke z’ubusaza zafataga Eli, kandi agaterwa intimba n’umubabaro n’ibibi abana be bakoraga, yagarukaga kuri Samweli akagira ihumure. AA 397.3

Ntabwo byari bisanzwe ko Abalewi bajya gukora inshingano zabo bataragera ku myaka makumyabiri n’itanu y’ubukuru, ariko Samweli we ntiyarebwe n’iri tegeko. Uko umwaka utashye yagirirwaga icyizere cyo guhabwa izindi nshingano zirutaho kuba ingenzi; kandi akiri umwana, yambitswe efodi y’igitare iba ikimenyetso cy’uko arobanuriwe gukora mu buturo bwera. Nubwo yari muto ubwo yajyanwaga gukora mu ihema ry’ibonaniro, Samweli yari afite imirimo yagombaga gukora mu murimo w’Imana hakurikijwe ubushobozi bwe. Iyo mirimo mbere na mbere yabaga icishije bugufi, kandi ntihore ishimishije, ariko yayikoranaga ubushobozi bwe bwose ndetse n’umutima ukunze. Kuyoboka Imana kwe kwagaragariraga mu byo yakoraga byose mu buzima bwe. Yari azi yuko ari umugaragu w’Imana kandi yuko n’umurimo akora ari uw’Imana. Ibyo yakoraga byose byaremerwaga bitewe n’uko byaturukaga ku rukundo akunda Imana n’ubushake nyakuri bwo gukora ibyo ishaka. Uko ni ko Samweli yahindutse ukorana n’Umwami w’ijuru n’isi. Imana nayo yamuhaye ibikwiriye byose kugira ngo akorere ishyanga rya Isiraheli umurimo ukomeye. AA 397.4

Iyaba abana bigishwaga gufata inshingano bahabwa yoroheje ya buri munsi nk’inzira bayobowemo n’Imana, cyangwa nk’ishuri bagomba gutorezwamo gukora umurimo wizewe kandi utanga umusaruro, mbega uko umurimo wabo warushaho kuba ushimishije kandi wubahwa. Gukora inshingano yose nk’uyikorera Uwiteka, bikundisha umuntu umurimo ucishije bugufi kuruta indi kandi bigahuza abakozi bakorera ku isi n’abamarayika bera bakora ibyo Imana ishaka mu ijuru. AA 397.5

Kugera ku ntego muri ubu buzima, kugera ku ntego mu gusingira ubugingo bw’ahazaza, bishingiye ku kwita ku bintu bito udahemuka kandi ubishimikiriye. Gukora ibitunganye bigaragarira mu bintu byoroheje kuruta ibindi, ntabwo ari mu bikomeye cyane byo mu murimo w’Imana. Amaboko yahanitse imibumbe mu kirere ni yo yaremanye ubuhanga uturabyo duto two mu murima. Kandi nk’uko Imana itunganye mu byo yaremye, ni natwe dukwiriye gutungana mu byo dukora. Imico itunganye kandi ihamye yubakwa n’ibikorwa buri muntu akora mu nshingano ye. Kandi ubudahemuka bukwiriye kuranga imibereho yacu mu bintu byoroheje kimwe no mu bikomeye. Kuba indahemuka mu bintu byoroheje, gukora ibikorwa bito nta buryarya n’ibikorwa bito by’ineza, bizana umunezero mu nzira yo kubaho; kandi imirimo yacu ku isi nirangira, bizagaragara yuko inshingano yose mu nshingano nto zakoranywe ubudahemuka, yatumye habaho guhinduka kwerekeza mu byiza — akaba ari impinduka idashobora kuzimangana. AA 398.1

Urubyiruko rwo muri iki gihe rushobora kuba urw’agaciro kenshi mu maso y’Imana nk’uko Samweli yari. Kubwo gukomera ku butungane bw’imibereho yabo ya Gikristo, babasha gukora ibikomeye mu murimo w’ubugorozi. Abantu nk’aba barakenewe muri iki gihe. Imana ifitiye buri wese muri bo umurimo agomba gukora. Nta gihe na kimwe abantu bigeze bagira umusaruro mwinshi bakorera Imana n’abantu, kurusha uwagerwaho muri iki gihe n’abantu bazaba indahemuka ku byo Imana yabashinze. AA 398.2