UBUTUMWA KU MUSOMYI
Musomyi, ntabwo iki gitabo cyandikiwe kutumenyesha ko muri iyi si hariho icyaha, ibyago n’ubuhanya. Ibyo dusanzwe tubizi neza. Ntabwo cyandikiwe kutumenyesha ko nta huriro riri hagati y’umucyo n’umwijima, icyaha n’ubutungane, ukuri n’ibinyoma, ndetse no hagati y’urupfu n’ubugingo. Ibyo turabizi neza mu mitima yacu, kandi tuzi ko iyo ntambara tuyirimo kandi tuyihoramo.
II 5.1
Nyamara hari ubwo buri wese muri twe agira igihe yifuza gusobanukirwa biruseho n’iby’iyo ntambara ikomeye. Iyo ntambara yatangiye ite? Cyangwa se yahoze iriho? Mbese ni ibiki bikubiye mu rusobe rwayo ruteye ubwoba? Mpuriye hehe na yo? Uruhare rwanjye ni uruhe? Nibonye kuri iyi si ntabyihitiyemo. Mbese kuri njye ibyo ni byiza cyangwa ni bibi?
II 5.2
Ni ayahe mahame akomeye arebwa n’iyo ntambara? Iyo ntambara izageza ryari? Izarangira ite? Mbese iyi si izarohama mu ijoro ricuze umwijima, ry’ubutita kandi rihoraho nk’uko abanyabwenge bamwe batubwira? Cyangwa ifite ahazaza harushijeho kuba heza, hazabengeranishwa n’imibereho myiza, kandi hazasusurutswa n’urukundo rw’Imana?
II 5.3
Ikibazo n’ubu kiracyari iki: Mbese intambara iri mu mutima wanjye bwite, ubushyamirane buri hagati yo kwihugiraho kwiyongera muri jye n’urukundo rugenda rushira, izarangira ite icyiza kinesheje, kandi irangiye burundu? Bibiliya ibivugaho iki? Ni iki Imana itwigisha kuri icyo kibazo gihora ari ingenzi ku muntu wese?
II 5.4
Ibibazo nk’ibi bitugeraho biturutse impande zose, bikanaturuka mu mutima wacu bwite, bikeneye igisubizo nyakuri.
II 5.5
Ni iby’ukuri ko Imana yaturemanye kwifuza ibirushijeho kuba byiza no kwifuza ukuri. Ntabwo Izigera itwima igisubizo ku byo dukeneye kumenya byose, kuko « Imana itazagira icyo ikora itabanje kugihishurira abagaragu bayo b’abahanuzi. ”
II 5.6
Musomyi, Intego y’iki gitabo ni ugufasha umuntu ubuze amahwemo kubona igisubizo gikwiriye cy’ibyo bibazo byose. Iki gitabo cyanditswe n’umuntu wasogongeye ku kumenya Imana asanga ari nziza, kandi binyuze mu gusabana n’Imana ndetse no mu kwiga ijambo ryayo, yamenye ko Uhoraho ahishurira ibanga rye abamwubaha, kandi ko azabakomereza isezerano rye.
II 5.7
Kugira ngo turusheho kumenya neza amatwara y’iyo ntambara ibinyabuzima n’ibyaremwe byose bisibaniramo, umwanditsi yayidusobanuriye binyuze mu mfashanyigisho y’ibintu bikomeye, bigaragara ku buryo bweruye byabaye mu binyejana makumyabiri bishize.
II 6.1
Igitabo gitangirwa n’ibintu bibabaje byabaye mu ndunduro y’amateka ya Yerusalemu, umurwa w’ubwoko bw’Imana yatoranyije, kandi byababayeho ubwo bwoko bumaze kwanga kwakira Uwabambiwe i Kaluvari wazanywe no gukiza abantu. Guhera icyo gihe ugakomeza, iki gitabo kigenda kijyana n’umurongo mugari amahanga yo ku isi yanyuzemo, kitwereka akarengane kabaye ku bayoboke b’Imana mu binyejana bya mbere, ubuyobe bukomeye bwagaragaye mu itorero ryayo, gukanguka kw’isi ikanguwe n’Ubugorozi bwagaragariyemo ku buryo bweruye amwe mu mahame akomeye y’iyo ntambara; icyigisho kibabaje twigira ku kuntu Ubufaransa bwanze amahame y’ukuri; ububyutse no kwererezwa kw’Ibyanditswe Biziranenge, ndetse n’imbaraga yabyo y’ingirakamaro kandi ikiza ubugingo bw’abantu ; gukanguka mu by’iyobokamana ko mu minsi iheruka ; guhishurwa kw’isoko irabagirana y’ijambo ry’Imana, hamwe n’ukuntu rihishura bitangaje umucyo n’ubumenyi byo guhashya kwaduka kubi kwa buri gishuko cy’umwijima.
II 6.2
Iyo ntambara idusatiriye ndetse n’amahame y’ingenzi yibasiye, ikaba ari intambara itarimo umuntu n’umwe ushobora kuvuga ko ntaho abogamiye, isobanurwa muri iki gitabo mu buryo butagoye kumva, busobanutse neza kandi bufite imbaraga.
II 6.3
Ku musozo w’ibyo byose, iki gitabo kitubwirwa iby’intsinzi ihoraho kandi ihebuje y’icyiza gitsinze ikibi, ukuri gutsinze ikinyoma, umucyo utsinze umwijima, umunezero utsinze umubabaro, ibyiringiro bitsinze kwiheba, ikuzo ritsinze ipfunwe no gukorwa n’isoni, ubugingo bunesheje urupfu, n’urukundo rudashira kandi rutanamuka rutsinze urwango rwo kwihorera.
II 6.4
Inyandiko z’iki gitabo zacapwe mbere zayoboye abantu benshi ku Mwungeri Nyakuri. Isengesho ry’Abacyanditse rero ni uko iki gitabo cyarushaho kubera abasomyi ingirakamaro kubw’ibyiza bizahoraho kibagezaho.
II 6.5
Abanditsi.
13878
II
INTAMBARA IKOMEYE
[{"para_id":"13878.71","title":"IGICE CYA 1 - IRIMBUKA RYA YERUSALEMU","mp3":"\/mp3\/13878\/0002_kin_m_igice_cya_1_irimbuka_rya_yerusalemu_13878_71.mp3#duration=2482&size=39718661"},{"para_id":"13878.167","title":"IGICE CYA 2 - ITOTEZWA RYABAYE MU BINYEJANA BYA MBERE","mp3":"\/mp3\/13878\/0003_kin_m_igice_cya_2_itotezwa_ryabaye_mu_binyejana_bya_mbere_13878_167.mp3#duration=1177&size=18826553"},{"para_id":"13878.205","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE CY\u2019UMWIJIMA MU BY\u2019UMWUKA (UBUHAKANYI)","mp3":"\/mp3\/13878\/0004_kin_m_igice_cya_3_igihe_cy_umwijima_mu_by_umwuka_ubuhakanyi_13878_205.mp3#duration=1493&size=23886785"},{"para_id":"13878.258","title":"IGICE CYA 4 - ABAWALIDENSE (ABAVODUWA)","mp3":"\/mp3\/13878\/0005_kin_m_igice_cya_4_abawalidense_abavoduwa_13878_258.mp3#duration=2046&size=32729130"},{"para_id":"13878.333","title":"IGICE CYA 5 - YOHANA WIKILIFE (JOHN WYCLIFFE )","mp3":"\/mp3\/13878\/0006_kin_m_igice_cya_5_yohana_wikilife_john_wycliffe_13878_333.mp3#duration=1887&size=30197969"},{"para_id":"13878.408","title":"IGICE CYA 6 - HUSE NA YORAMU (HUSS NA JEROME)","mp3":"\/mp3\/13878\/0007_kin_m_igice_cya_6_huse_na_yoramu_huss_na_jerome_13878_408.mp3#duration=2541&size=40654889"},{"para_id":"13878.510","title":"IGICE CYA 7 - LUTERI YITANDUKANYA NA ROMA","mp3":"\/mp3\/13878\/0008_kin_m_igice_cya_7_luteri_yitandukanya_na_roma_13878_510.mp3#duration=2523&size=40361482"},{"para_id":"13878.621","title":"IGICE CYA 8 - LUTERI IMBERE Y\u2019INAMA Y\u2019ABATEGETSI BAKURU","mp3":"\/mp3\/13878\/0009_kin_m_igice_cya_8_luteri_imbere_y_inama_y_abategetsi_bakuru_13878_621.mp3#duration=2845&size=45514919"},{"para_id":"13878.731","title":"IGICE CYA 9 - UMUGOROZI W\u2019UMUSUWISI","mp3":"\/mp3\/13878\/0010_kin_m_igice_cya_9_umugorozi_w_umusuwisi_13878_731.mp3#duration=1533&size=24521665"},{"para_id":"13878.796","title":"IGICE CYA 10 - ITERAMBERE RY\u2019UBUGOROZI MU BUDAGE","mp3":"\/mp3\/13878\/0011_kin_m_igice_cya_10_iterambere_ry_ubugorozi_mu_budage_13878_796.mp3#duration=1390&size=22245042"},{"para_id":"13878.856","title":"IGICE CYA 11 - UBUHAKANYI BW\u2019IBIKOMANGOMA","mp3":"\/mp3\/13878\/0012_kin_m_igice_cya_11_ubuhakanyi_bw_ibikomangoma_13878_856.mp3#duration=1695&size=27126804"},{"para_id":"13878.919","title":"IGICE CYA 12 - UBUGOROZI MU BUFARANSA","mp3":"\/mp3\/13878\/0013_kin_m_igice_cya_12_ubugorozi_mu_bufaransa_13878_919.mp3#duration=3267&size=52265378"},{"para_id":"13878.1024","title":"IGICE CYA 13 - UBUHOLANDI NA SIKANDINAVIYA","mp3":"\/mp3\/13878\/0014_kin_m_igice_cya_13_ubuholandi_na_sikandinaviya_13878_1024.mp3#duration=992&size=23819912"},{"para_id":"13878.1053","title":"IGICE CYA 14 - ABAGOROZI B\u2019ABONGEREZA BAKURIKIYEHO","mp3":"\/mp3\/13878\/0015_kin_m_igice_cya_14_abagorozi_b_abongereza_bakurikiyeho_13878_1053.mp3#duration=2435&size=38968006"},{"para_id":"13878.1135","title":"IGICE CYA 15 - BIBILIYA N\u2019IMPINDURAMATWARA MU BUFARANSA","mp3":"\/mp3\/13878\/0016_kin_m_igice_cya_15_bibiliya_n_impinduramatwara_mu_bufaransa_13878_1135.mp3#duration=2799&size=44789342"},{"para_id":"13878.1225","title":"IGICE CYA 16 - ABAKURAMBERE B\u2019ABIMUKIRA","mp3":"\/mp3\/13878\/0017_kin_m_igice_cya_16_abakurambere_b_abimukira_13878_1225.mp3#duration=1198&size=19172623"},{"para_id":"13878.1263","title":"IGICE CYA 17 - INTEGUZA ZA MUGITONDO","mp3":"\/mp3\/13878\/0018_kin_m_igice_cya_17_integuza_za_mugitondo_13878_1263.mp3#duration=2055&size=32876669"},{"para_id":"13878.1334","title":"IGICE CYA 18 - UMUGOROZI W\u2019UMUNYAMERIKA","mp3":"\/mp3\/13878\/0019_kin_m_igice_cya_18_umugorozi_w_umunyamerika_13878_1334.mp3#duration=3152&size=50428447"},{"para_id":"13878.1425","title":"IGICE CYA 19 - UMUCYO UVIRA MU MWIJIMA","mp3":"\/mp3\/13878\/0020_kin_m_igice_cya_19_umucyo_uvira_mu_mwijima_13878_1425.mp3#duration=1405&size=22476173"},{"para_id":"13878.1468","title":"IGICE CYA 20 - IKANGUKA RIKOMEYE MU BY\u2019IDINI","mp3":"\/mp3\/13878\/0021_kin_m_igice_cya_20_ikanguka_rikomeye_mu_by_idini_13878_1468.mp3#duration=2431&size=97245518"},{"para_id":"13878.1536","title":"IGICE CYA 21 - UMUBURO WIRENGAGIJWE","mp3":"\/mp3\/13878\/0022_kin_m_igice_cya_21_umuburo_wirengagijwe_13878_1536.mp3#duration=1853&size=29650860"},{"para_id":"13878.1594","title":"IGICE CYA 22 - UBUHANUZI BWASOHOYE","mp3":"\/mp3\/13878\/0023_kin_m_igice_cya_22_ubuhanuzi_bwasohoye_13878_1594.mp3#duration=2117&size=33871412"},{"para_id":"13878.1655","title":"IGICE CYA 23 - UBUTURO BWERA NI IKI?","mp3":"\/mp3\/13878\/0024_kin_m_igice_cya_23_ubuturo_bwera_ni_iki_13878_1655.mp3#duration=1648&size=26371552"},{"para_id":"13878.1711","title":"IGICE CYA 24 - AHERA CYANE","mp3":"\/mp3\/13878\/0025_kin_m_igice_cya_24_ahera_cyane_13878_1711.mp3#duration=1086&size=17372891"},{"para_id":"13878.1745","title":"IGICE CYA 25 - AMATEGEKO NTAKUKA Y\u2019IMANA","mp3":"\/mp3\/13878\/0026_kin_m_igice_cya_25_amategeko_ntakuka_y_imana_13878_1745.mp3#duration=1922&size=30746331"},{"para_id":"13878.1809","title":"IGICE CYA 26 - UMURIMO W\u2019UBUGOROZI","mp3":"\/mp3\/13878\/0027_kin_m_igice_cya_26_umurimo_w_ubugorozi_sup_class_footnote_a_class_footnote_633_span_class_footnote_ivugurura_span_a_sup_13878_1809.mp3#duration=1079&size=17271745"},{"para_id":"13878.1845","title":"IGICE CYA 27 - UBUBYUTSE BWO MURI IKI GIHE","mp3":"\/mp3\/13878\/0028_kin_m_igice_cya_27_ububyutse_bwo_muri_iki_gihe_13878_1845.mp3#duration=1951&size=31214446"},{"para_id":"13878.1918","title":"IGICE CYA 28 - ISUZUMARUBANZA","mp3":"\/mp3\/13878\/0029_kin_m_igice_cya_28_isuzumarubanza_13878_1918.mp3#duration=1406&size=22497907"},{"para_id":"13878.1968","title":"IGICE CYA 29 - INKOMOKO Y\u2019IKIBI","mp3":"\/mp3\/13878\/0030_kin_m_igice_cya_29_inkomoko_y_ikibi_13878_1968.mp3#duration=1437&size=22998204"},{"para_id":"13878.2015","title":"IGICE CYA 30 - URWANGO HAGATI Y\u2019UMUNTU NA SATANI","mp3":"\/mp3\/13878\/0031_kin_m_igice_cya_30_urwango_hagati_y_umuntu_na_satani_13878_2015.mp3#duration=646&size=10330279"},{"para_id":"13878.2040","title":"IGICE CYA 31 - UMURIMO W\u2019IMYUKA MIBI","mp3":"\/mp3\/13878\/0032_kin_m_igice_cya_31_umurimo_w_imyuka_mibi_13878_2040.mp3#duration=730&size=11677779"},{"para_id":"13878.2065","title":"IGICE CYA 32 - IMITEGO YA SATANI","mp3":"\/mp3\/13878\/0033_kin_m_igice_cya_32_imitego_ya_satani_13878_2065.mp3#duration=1352&size=21628969"},{"para_id":"13878.2118","title":"IGICE CYA 33 - IGISHUKO CYA MBERE GIKOMEYE","mp3":"\/mp3\/13878\/0034_kin_m_igice_cya_33_igishuko_cya_mbere_gikomeye_13878_2118.mp3#duration=2230&size=35678249"},{"para_id":"13878.2190","title":"IGICE CYA 34 - MBESE ABACU BAPFUYE BASHOBORA KUVUGANA NATWE? (KUYOBOKA IMYUKA MIBI)","mp3":"\/mp3\/13878\/0035_kin_m_igice_cya_34_mbese_abacu_bapfuye_bashobora_kuvugana_natwe_kuyoboka_imyuka_mibi_13878_2190.mp3#duration=1208&size=19324342"},{"para_id":"13878.2227","title":"IGICE CYA 35 - INTEGO Z\u2019UBUPAPA","mp3":"\/mp3\/13878\/0036_kin_m_igice_cya_35_intego_z_ubupapa_13878_2227.mp3#duration=2129&size=34069524"},{"para_id":"13878.2300","title":"IGICE CYA 36 - INTAMBARA ITUTUMBA","mp3":"\/mp3\/13878\/0037_kin_m_igice_cya_36_intambara_itutumba_13878_2300.mp3#duration=1247&size=19944176"},{"para_id":"13878.2336","title":"IGICE CYA 37 - IBYANDITSWE BYERA NI UMURINZI","mp3":"\/mp3\/13878\/0038_kin_m_igice_cya_37_ibyanditswe_byera_ni_umurinzi_13878_2336.mp3#duration=1039&size=16623908"},{"para_id":"13878.2373","title":"IGICE CYA 38 - UMUBURO UHERUKA","mp3":"\/mp3\/13878\/0039_kin_m_igice_cya_38_umuburo_uheruka_13878_2373.mp3#duration=1097&size=17551777"},{"para_id":"13878.2406","title":"IGICE CYA 39 - IGIHE CY\u2019AMAKUBA","mp3":"\/mp3\/13878\/0040_kin_m_igice_cya_39_igihe_cy_amakuba_13878_2406.mp3#duration=2443&size=39095484"},{"para_id":"13878.2484","title":"IGICE CYA 40 - GUTABARWA K\u2019UBWOKO BW\u2019IMANA","mp3":"\/mp3\/13878\/0041_kin_m_igice_cya_40_gutabarwa_k_ubwoko_bw_imana_13878_2484.mp3#duration=2045&size=32714501"},{"para_id":"13878.2541","title":"IGICE CYA 41 - ISI IHINDUKA UMUSAKA","mp3":"\/mp3\/13878\/0042_kin_m_igice_cya_41_isi_ihinduka_umusaka_13878_2541.mp3#duration=920&size=14722194"},{"para_id":"13878.2579","title":"IGICE CYA 42 - INDUNDURO Y\u2019INTAMBARA","mp3":"\/mp3\/13878\/0043_kin_m_igice_cya_42_indunduro_y_intambara_13878_2579.mp3#duration=1915&size=30636408"}]