INTAMBARA IKOMEYE

3/45

IJAMBO RY’IBANZE

Icyaha kitarabaho, Adamu yashimishwaga no kugirana umushyikirano usesuye n’Umuremyi we. Ariko guhera igihe umuntu yitandukanyaga n’Imana bitewe no kuyicumuraho, ikiremwamuntu cyabuze ayo mahirwe y’agahebuzo. Nyamara binyuze mu nama y’agakiza, habonetse uburyo buhesha abatuye iyi si gukomeza kugira umuyoboro ubahuza n’ijuru. Imana yagiye ivugana n’abantu binyuze muri Mwuka Muziranenge, kandi umucyo w’ijuru umurikira isi binyuze mu byahishuriwe abagaragu bayo yatoranyije. « Abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe na Mwuka Muziranenge » 2 Petero 1:21. II 7.1

Mu gihe cy’imyaka ibihumbi bibiri na magana atanu ibanza y’amateka y’inyokomuntu, nta nyandiko y’ibyo Imana yahishuriraga abantu yariho. Ababaga bigishijwe n’Imana babwiraga abandi ibyo bamenye, ababyeyi bakabibwira abana babo uko ibisekuruza byagendaga bikurikirana. Gushyira amagambo y’Imana mu nyandiko byatangiye mu gihe cya Mose. Kuva ubwo rero, ibyahishuwe na Mwuka w’Imana byandikwaga mu gitabo cyera. Uwo murimo wakomeje utyo igihe kirekire cy’imyaka igihumbi na magana atandatu, guhera kuri Mose wanditse iby’irema n’amategeko kugeza kuri Yohani wanditse ukuri guhebuje kw’ubutumwa bwiza. II 7.2

Bibiliya yerekana ko yakomotse ku Mana; nyamara yanditswe n’ibiganza by’abantu; kandi mu ngeri zinyuranye z’imyandikire y’ibitabo bitandukanye biyigize, yerekana imico yarangaga abanditsi bayo benshi. Ukuri kose kwahishuriwe umuntu « kwahumetswe n’Imana » (2 Timoteyo 3:16), ariko kwasobanuwe mu magambo y’abantu. Uhoraho yamurikiye ibitekerezo n’imitima by’abagaragu be akoresheje Mwuka Muziranenge. Yabahaye kurota inzozi no kugira amayerekwa, yabahishuriye ukuri mu bimenyetso n’amashusho; nuko abo bahishuriwe uko kuri bakagaragaza igitekerezo gikubiye mu byo bahishuriwe bakoresheje imvugo ya kimuntu. II 7.3

Amategeko cumi yavuzwe n’Imana ubwayo, kandi yanditswe n’ikiganza cyayo bwite. Ni ay’Imana ntabwo yashyizweho n’umuntu. Nyamara Bibiliya, yanditswemo ukuri kwatanzwe n’Imana ariko kugasobanuzwa imvugo y’abantu, yerekana ubumwe ubumana bufitanye n’ubumuntu. Ubwo bumwe bwagaragaye mu mibereho ya Kristo wari Umwana w’Imana akaba n’Umwana w’umuntu. Kubw’ibyo rero, nk’uko byari bimeze kuri Kristo ni na ko biri kuri Bibiliya ko «Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe »2 II 7.4

Ibitabo bya Bibiliya, byanditswe mu bihe bitandukanye, byanditswe n’abantu bari batandukaniye cyane mu nzego barimo no mu mirimo bakoraga, bafite ubushobozi mu by’ubuhanga no mu by’umwuka butandukanye ; bigaragaza itandukaniro rikomeye mu buryo bw’imyandikirwe yabyo ndetse n’urunyuranyurane rw’imiterere y’insanganyamatsiko zibikubiyemo. Abanditsi batandukanye bakoresheje imvugo zitandukanye; akenshi ukuri kumwe kwahuriweho n’abanditsi benshi, umwe akagusobanura neza kuruta uko undi yagusobanuye. Nuko rero uko abo banditsi benshi bagiye basobanura ingingo imwe mu buryo butandukanye, umusomyi utitonze ngo ashishoze cyangwa umusomyi ufite imyumvire mibi asanganywe ashobora kubona ko izo nyandiko zivuguruzanya, mu gihe umwigishwa wumvira kandi ushyira mu gaciro amenya aho ifatizo ryo kuzuzanya kwazo riri. II 7.5

Nk’uko ukuri kwanyujijwe mu banditsi banyuranye, ni na ko kwerekanywe mu ngeri zitandukanye zikugize. Umwanditsi umwe yumvaga ashishikajwe cyane n’uruhande rumwe rw’ingingo iyi n’iyi, agasobanukirwa n’ibijyanye n’urwo ruhande bihuye n’ibyo yanyuzemo mu mibereho ye cyangwa n’ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa ndetse n’ubwo kugira ibyo akunda. Undi yavugaga urundi ruhande; nuko buri wese ayobowe na Mwuka Muziranenge yanditse icyo abona kimukora ku mutima cyane- buri wese yavuze ukuri mu buryo butandukanye n’ubwa mugenzi we ariko bose bagahuza mu buryo bwuzuye. Nuko rero uko kuri kwerekanywe muri ubwo buryo guhuriza hamwe kukaba ukuri gushyitse, kuberanye no gukemura ibyo abantu bifuza mu bihe ibyo ari byo byose no mu byo banyuramo byose mu mibereho yabo. II 8.1

Imana yashimishijwe no kumenyesha abatuye isi ukuri kwayo ikoresheje abantu, kandi ibinyujije muri Mwuka wayo Muziranenge, yo ubwayo ibashoboza gukora uwo murimo. Yayoboye ibitekerezo byabo mu gutoranya ibyo bagomba kuvuga no kwandika. Ubwo butunzi bwanyujijwe mu bantu batuye ku isi, ariko bwari buturutse mu ijuru. Nubwo ubwo buhamya bwanyujijwe mu mvugo ya kimuntu idatunganye, ni ubw’Imana; bityo umwana w’Imana uyumvira kandi uyizera abubonamo ikuzo ry’ubushobozi bw’Imana bwuzuye ubuntu n’ukuri. II 8.2

Mu ijambo ryayo, Imana yahaye abantu ubwenge bakeneye kumenya kubw’agakiza kabo. Bagomba kwemera Ibyanditswe Biziranenge nk’ihishurwa ry’ubushake bwayo rifite ububasha kandi ritarimo kwibeshya. Ni byo rugero fatizo rw’imico iboneye, ni byo byerekana inyigisho n’amahame bikwiriye, kandi ni byo gipimo cy’imibereho y’abantu. «Ibyo byanditswe byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha umuntu ukuri no kwamagana ibibi, gukosora umuntu no kumumenyereza gutunganira Imana, kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse kandi atunganyirijwe rwose gukora ibyiza byose”. 3 II 8.3

Ariko nubwo Imana yeretse abantu ubushake bwayo ibinyujije mu Ijambo ryayo, ntabwo ibyo bituma umurimo wa Mwuka Muziranenge wo guhorana natwe atuyobora udakenewe. Ibiri amambu, Umukiza wacu ni we wadusezeraniye Mwuka Muziranenge wo kubumburira abagaragu be Ijambo rye, kuribagaragariza ndetse no kubashoboza gushyira mu bikorwa ibyo ribigisha. Nuko rero ubwo Ibyanditswe byera byahumetswe na Mwuka w’Imana, ntibishoboka ko ibyo Mwuka yigisha byakwigera binyuranya n’ibyo iryo Jambo ryigisha. II 8.4

Ntabwo Mwuka Muziranenge yatangiwe-kandi nta nubwo ashobora gutangirwa-kugira ngo asimbure Bibiliya; kuko Ibyanditswe bisobanura neza ko Ijambo ry’Imana ari ryo rugero inyigisho zose ndetse n’imibereho yacu bigomba gupimirwaho. Intumwa Yohana yaravuze ati: « Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi » 4 Yesaya na we aravuga ati: « Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo Jambo nta museke uzabatambikira ” 5 II 9.1

Umurimo wa Mwuka Muziranenge wagiye ugayishwa cyane n’amakosa y’itsinda ry’abantu bavuga ko bamaze kumurikirwa na wo bityo bakaba batagikeneye kuyoborwa n’ijambo ry’Imana. Bayoborwa n’ibyo biyumvamo bibwira ko ari ijwi ry’Imana rivugira mu muntu. Ariko umwuka ubakoresha si Umwuka w’Imana. Uko kuyoboka ibyo abantu biyumvamo baretse kwita ku Byanditswe Byera, nta handi bibaganisha hatari mu kugwa mu rujijo, mu bishuko no ku kurimbuka. Ibyo bigambiriye gusa guteza imbere imigambi y’umubi. Bitewe nuko umurimo wa Mwuka Muziranenge ufitiye itorero rya Kristo akamaro gakomeye, umwe mu migambi ya Satani, akoreye mu makosa y’abahezanguni n’abakabya mu myizerere, ni ugusebya uwo murimo wa Mwuka no gutera abantu b’Imana kutita kuri iyo soko y’imbaraga zitangwa n’Umukiza wacu ubwe. II 9.2

Mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana, Mwuka Wayo yagombaga gukomeza umurimo waryo mu gihe ubutumwa bwiza bwamamazwaga. Mu myaka y’igihe imigabane yombi y’Ibyanditswe Byera (Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya) yandikwaga, ntabwo Mwuka Muziranenge yigeze areka kumurikira abantu umucyo wiyongera ku byo Imana yahishuye byagombaga gushyirwa mu bitabo byemewe bigize Ibyanditswe byera. Bibiliya ubwayo ivuga ukuntu, binyuze muri Mwuka Muziranenge, abantu bahawe imiburo, baracyahwa, bagirwa inama, n’ukuntu bahawe amabwiriza ku bintu bidafitanye isano n’itangwa ry’Ibyanditswe Byera. Ivuga kandi abahanuzi babayeho mu bihe bitandukanye ariko ibyo bahanuye bikaba bitaranditswe. Muri ubwo buryo rero, nyuma y’uko ibitabo bigize Ibyanditswe byera birangira kwandikwa, Mwuka Muziranenge yagombaga gukomeza umurimo wabyo wo kumurikira abana b’Imana, kubaburira no kubahumuriza. II 9.3

Yesu yasezeranije abigishwa be ati : « Ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.” “Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose, ...kandi azababwira ibyenda kubaho. »6 Ibyanditswe Byera byigisha mu mvugo isobanutse ko aya masezerano atarebanaga n’ibihe by’intumwa gusa, ahubwo ko ari ay’Itorero rya Kristo mu bihe byose. Umukiza ahamiriza abamukurikira ati « Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. » 7 Intumwa Pawulo na we avuga ko impano no kwigaragaza bya Mwuka Muziranenge byashyizwe mu itorero « Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo. »8 II 9.4

Intumwa Pawulo yasabiye abizera bo muri Efeso ku Mana ati : « Kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye n’ubutunzi n’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri.9 Umurimo ukorwa na Mwuka Muziranenge wo kumurikira ubwenge no gusobanurira intekerezo amabanga yimbitse yo mu ijambo ryera ry’Imana, ni yo migisha Pawulo yasabiye itorero rya Efeso. II 10.1

Nyuma yo kwigaragaza gutangaje kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote, Petero yahuguriye abantu kwihana no kubatizwa mu izina rya Kristo kugira ngo bababarirwe ibyaha, nuko arababwira ati «… kandi namwe muzahabwe iyi mpano y’Umwuka Wera, kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu. »10 II 10.2

Avuga ibijyanye n’ibizaba ku munsi ukomeye w’Imana, Umukiza abinyujije mu muhanuzi Yoweli, yasezeranye ko Mwuka we azigaragaza mu buryo budasanzwe. Yoweli 2:28. Umugabane umwe w’ubwo buhanuzi wasohoye igihe Mwuka Muziranenge yasukwaga ku munsi wa Pentekote, nyamara buzasohozwa mu buryo bwuzuye mu kwigaragaza k’ubuntu bw’Imana buzagaragarira mu gusoza umurimo wo kubwiriza Ubutumwa bwiza. II 10.3

Intambara ikomeye iri hagati y’icyiza n’ikibi izakaza umurego kugeza mu bihe biheruka. Mu bihe byose byabayeho, Satani yagiye arakarira itorero rya Kristo; ariko Imana yakomeje kugirira abantu bayo ubuntu kandi ibaha Mwuka wayo kugira ngo abatere imbaraga zo guhangana n’imbaraga z’umubi bashikamye. Mu gihe intumwa za Kristo zagombaga kujyana ubutumwa bwe zibushyiriye abari mu isi kandi zigomba no kubwandikira abantu bo mu bihe byose byari kuzakurikiraho, zahawe umucyo udasanzwe uvuye kuri Mwuka Muziranenge. Ariko uko itorero ryegereza gucungurwa kwaryo guheruka, Satani azakoresha imbaraga zikaze byimazeyo. Yabamanukiye « afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito. » 11 « Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma »12 II 10.4

Mu myaka ibihumbi bitandatu, uwo sekibi w’umunyambaraga wahoze ari umukuru w’abamarayika b’Imana, yirunduriye mu murimo wo kuyobya abantu no kubarimbura. Kandi ubwenge bwagutse bwa Satani n’ubucakura yungutse, ndetse n’ubugome yakusanyije muri izo ntambara zamaze igihe kirekire, azabisuka ku bantu b’Imana mu ntambara iheruka kugira ngo abarwanye. II 11.1

Muri iki gihe cy’akaga, abayoboke ba Kristo bakwiriye kuburira abari mu isi ngo bitegure kugaruka k’Umukiza bityo ubwo azaba aje hazabe hari abantu biteguye guhagarara imbere ye badatsinzwe «batariho umugayo, badafite ikizinga mu maso ye. » 13 Muri icyo gihe itorero ry’Imana rizaba rikeneye guhabwa ubuntu bw’Imana n’imbaraga yayo bidasanzwe nk’uko byari bikenewe mu gihe cy’intumwa. II 11.2

Amurikiwe na Mwuka Muziranenge, umwanditsi w’iki gitabo yahishuriwe urugamba rw’intambara iri hagati y’icyiza n’ikibi imaze igihe kandi igikomeje. Mu bihe binyuranye nagiye nemererwa kwitegereza imigendekere y’iyo ntambara ikomeye ishyamiranyije Kristo, Umwami w’ubugingo kandi akaba Inkomoko y’agakiza kacu na Satani, umugenga w’ikibi, isoko y’icyaha kandi akaba uwa mbere wagomeye amategeko y’Imana azira inenge. Urwango Satani afitiye Kristo yagiye arugaragariza mu kwanga abayoboke be. Uko kwanga amahame akubiye mu mategeko y’Imana, ayo matwara yo gushukana, bituma ikinyoma kigaragara nk’aho ari ukuri, bituma amategeko y’abantu asimbura ay’Imana, kandi bigatuma abantu baramya ikiremwa aho kuramya Umuremyi, bigaragara mu mateka yose y’ibihe byahise. Umwete Satani afite wo gusebya imico y’Imana kugira ngo atume abantu batekereza Umuremyi wabo nabi, bityo bakamwitwaraho bafite ubwoba n’urwango aho kumukunda; umuhati we wo gupfobya amategeko y’Imana ngo atere abantu kwibwira ko bafite umudendezo wo kutayakurikiza ; ndetse no kurenganya abatinyuka guhangana n’ibishuko bye, yakomeje kubigaragaza byimazeyo mu bihe byose. Ushobora kubirebera mu mateka y’abakurambere, ay’abahanuzi, ay’intumwa, ay’abatotejwe bahorwa kwizera Imana kwabo n’ay’abavugururaga itorero. II 11.3

Mu ntambara ikomeye iheruka, Satani azakoresha ayo matwara, agaragaze uwo mutima w’ubugome kandi aharanire kugera kuri izo ntego ze nk’uko yabigenje mu bihe byashize. Ibyabayeho kera ni byo bizongera bibeho uretse ko intambara yo mu gihe kizaza yo izagaragaramo akaga gakaze iyi si itigeze inyuramo mbere hose. Ubushukanyi bwa Satani buzarushaho kubamo ubucakura kandi azarushaho kugaba ibitero bye mu buryo bwimazeyo «kugira ngo abone uko ayobya n’intore niba bishoboka. »14 II 11.4

Ubwo Mwuka w’Imana yampishuriraga ukuri gukomeye kw’Ijambo ryayo ndetse n’ibyabaye mu bihe byahise n’ibizaba mu bihe bizaza, nararikiwe kumenyesha abandi ibyo neretswe -mbwirwa kwerekana amateka yaranze intambara ikomeye mu bihe byahise ariko by’umwihariko nkayagaragaza nerekana intambara yihutira kutwegera yo mu bihe bizaza. Mu guharanira kugera kuri uwo mugambi, nihatiye gutoranya no kwegeranya ibintu byabaye mu mateka y’itorero mbikora mu buryo bwo kugaragaza guhishurwa k’ukuri gukomeye isi yagiye ihabwa mu bihe bitandukanye, kwagiye kubyutsa umujinya wa Satani ndetse n’urwango rw’itorero ryiziritse ku gukunda iby’isi, kandi kwakomeje kugaragazwa n’ubuhamya bw’abantu “bemeye guhara amagara yabo ntibatinya no gupfa.” II 12.1

Muri izi nyandiko dushobora kubonamo ishusho y’intambara ituri imbere. Tuzisomye mu murongo w’umucyo w’ijambo ry’Imana kandi tumurikiwe na Mwuka wayo, dushobora kubona uburiganya bw’umubi bwashyizwe ahagaragara kandi tukabona akaga kagomba kuzibukirwa n’abazasangwa « batunganye » imbere y’Umukiza igihe azaba agarutse. II 12.2

Ibintu bikomeye byabayeho mu iterambere ry’ubugorozi bw’itorero bwabaye mu bihe byahise ni ibintu bigize amateka, bizwi kandi byemerwa ku isi yose n’Abaporotesitanti; ni ukuri kutabasha kugira uguhinyura. Ayo mateka nayanditse mu magambo avunaguye nkurikije uko iki gitabo kingana, ndetse n’incamake igusha ku ngingo igomba kubahirizwa, maze ibyo bintu mbikusanyiriza hamwe mu mpapuro nkeya nabonaga ko zijyanye no gusobanukirwa uburyo nyakuri bigomba gukoreshwamo. II 12.3

Ahantu hamwe na hamwe umwanditsi w’amateka yagiye akusanya ibyabaye mu ncamake kugira ngo abivuge mu magambo yumvikana, cyangwa aho yagiye afata ubusobanuro burambuye akabuvuga mu ncamake iboneye. Amagambo ye yasubiwemo nk’uko yayivugiye; ariko hamwe na hamwe ntabwo umwanditsi yavuzwe kuko icyatumye ayo magambo ashyirwa muri iki gitabo atari ukwerekana uwayanditse, ari ukubera ko amagambo ye asobanura neza iyo ngingo iri kuvugwaho. Mu kuvuga amateka n’ibitekerezo by’abakomeje umurimo w’ubugorozi (ivugurura) muri iki gihe cyacu, hakoreshejwe ubwo buryo bwavuzwe haruguru ku nyandiko zabo. II 12.4

Ntabwo ikigenderewe cyane muri iki gitabo ari ukwerekana ukuri gushya kurebana n’intambara zo mu bihe byahise, kugira ngo herekanwe ukuri n’amahame bifitanye isano n’ibizaba mu gihe kizaza. Nyamara tuzifashe nk’umugabane w’intambara ikomeye iri hagati y’imbaraga z’umucyo n’iz’umwijima, izi nyandiko zose zivuga iby’igihe cyahise ubona zifite ubusobanuro bushya; kandi binyuze muri zo umucyo umurika ku bihe bizaza ukabonesha mu nzira y’abazahamagarwa, nk’abagorozi bo mu bihe bya kera, ndetse bagahamagarirwa guhara iby’isi byose byiza kugira ngo bahamye “ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.” II 12.5

Umugambi w’iki gitabo ni ukugaragaza ibiba mu ntambara ikomeye iri hagati y’ukuri n’ikinyoma; guhishura uburiganya bwa Satani ndetse n’uburyo abasha kurwanywa agatsindwa. Kigamije kandi kwerekana igisubizo gishimishije cy’ikibazo gikomeye cy’ikibi, kigashyira ahagaragara inkomoko n’iherezo by’icyaha kugira ngo hagaragazwe neza ubutabera n’imbabazi Imana igira mu byo ikorera ibiremwa byayo byose; ndetse no kwerekana kamere izira inenge kandi idahinduka y’amategeko yayo. Isengesho umwanditsi w’iki gitabo yasenze abikuye ku mutima ni uko binyuze mu mbaraga zacyo, abantu babaturwa mu mbaraga z’umwijima maze bakaba “abaraganwa n’intore z’Imana mu mucyo,” kugira ngo baheshe ikuzo uwadukunze kandi akatwitangira. II 13.1

Ellen G. White