INTAMBARA IKOMEYE

1/45

INTAMBARA IKOMEYE

Iyi ngeri 1 ya kabiri y’igitabo «Intambara Ikomeye Hagati ya Kristo na Satani ”, ifite umwihariko w’uko ibidatunganye byagaragaye mu ngeri ya mbere byakosowe, kandi ikaba ari umwimerere w’igitabo kiri mu rurimi rw’icyongereza cyitwa « The Great Controversy Between Christ and Satan » gifite ibirango biboneka ku rupapuro rukurikira uru. II 2.1

Dushimiye abasomyi batugejejeho ibitekerezo byabo ku makosa yabonetse mu ngeri ya mbere kandi turakangurira abantu bose gusoma iki gitabo, kuko kibagezaho ubutumwa butanga ibyiringiro ko ku iherezo ry’intambara ikomeye iri hagati ya Kristo na Satani, hagati y’icyiza n’ikibi; abana b’Imana bazabana mu bwami bw’amahoro n’Umukiza Yesu Kristo wabacunguje amaraso ye. II 2.2

Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda