UWIFUZWA IBIHE BYOSE

23/88

IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N’URUPFU RWE

(Iki gice gishingiye kuri Matayo 11:1-11 ; 14 :1 -11 ; Mariko 6 :17-28 ; Luka 7 :19-28)

Yohana Umubatiza yari yarabaye uwa mbere mu guteguriza ubwami bwa Kristo kandi yanabaye uwa mbere mu kubabazwa. Nyuma y’amahumbezi yo mu butayu n’imbaga y’abantu bari baragiye bategera amatwi amagambo ye, ubu noneho yari agoswe n’inkike z’inzu y’imfungwa yo munsi y’ubutaka. Yari afungiwe mu gihome cya Herode Antipa. Mu burasirazuba bwa Yorodani, ahantu hategekwaga na Antipa, niho igice kinini cy’umurimo wa Yohana cyari cyarakorewe. Herode ubwe yari yarategeye amatwi ibyigisho bya Yohana Umubatiza. Uwo mwami wangiritse mu bitekerezo yari yarahindishijwe umushyitsi n’amagambo yahamagariraga abantu kwihana. “Kuko Herode yatinyaga Yohana, azi ko ari umukiranutsi wera, … ndetse Herode amwumvise, akora byinshi, amwumvira anezerewe.” Yohana yamwitwayeho mu buryo bunyuze mu kuri n’ubutungane, amugaragariza ko adashyigikiye umubano udashingiye ku mategeko yari afitanye na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we. Mu gihe gito, Herode yagerageje guca iminyururu y’irari yari imuboshye, ariko Herodiya amudanangirira mu mitego ye kandi yihimura kuri Yohana ubwo yatumaga Herode kumucira mu nzu y’imfumgwa. UIB 136.1

Imibereho ya Yohana yari yararanzwe no gukorana umurava, bityo rero kuba mu nzu y’imfungwa mu mwijima kandi ntacyo akora byaramuvunaga cyane. Uko iminsi yahitaga ntigire icyo ihindura, gucika intege no gushidikanya byagendaga bimuganza. Abigishwa be ntibigeze bamutererana. Bari bemerewe kwinjira mu nzu y’imfungwa maze bakamuzanira amakuru y’ibyo Yesu akora kandi bakamubwira ukuntu abantu bagendaga bamuyoboka. Ariko bibazaga koko, niba uwo mwigisha mushya yari Mesiya by’ukuri, impamvu yatumaga atagira ikintu akora ngo akuze Yohana mu nzu y’imfungwa. Mbese ni mu buhe buryo yari kwemera ko integuza ye y’inyangamugayo yavutswa umudendezo ndetse byashoboka ikanicwa? UIB 136.2

Ntabwo ibyo bibazo byabuze kugira ingaruka. Yohana yagezweho no gushidikanya kutari kubasha kubaho mu bundi buryo ubwo aribwo bwose. Satani yanejejwe no kumva amagambo y’abo bigishwa ndetse no kubona ukuntu yakomeretsaga umutima w’iyo Ntumwa y’Uwiteka. Mbega ukuntu ibihe byinshi usanga abakunda kwiyita inshuti magara z’umuntu mwiza kandi bagashishikazwa no kumwereka ko bamubereye indahemuka, ari bo bamuhindukira abanzi be bakomeye! Mbega ukuntu ibihe byinshi amagambo yabo, mu cyimbo cyo gukomeza kwizera kwe, usanga ariyo amubabaza kandi akamuca intege! UIB 136.3

Kimwe n’abigishwa b’Umukiza, ntabwo Yohana yari asobanukiwe n’imiterere y’ubwami bwa Kristo. Yari yiteze ko Yesu azima ingoma ya Dawidi; maze uko igihe cyahitaga, Umukiza ntagaragaze ubushake bwo kwima ingoma, Yohana yarababaye kandi abura amahoro. Yari yarabwiye abantu ko kugira ngo inzira y’Umwami itegurwe, ubuhanuzi bwa Yesaya bugomba gusohora; ko imisozi igomba gucishwa bugufi, ahagoramye hakagororwa kandi ahataringaniye hakaringanizwa. Yari yarategereje kubona kwikuza k’ubwibone n’imbaraga bya kimuntu gucishwa bugufi. Yari yarerekanye Mesiya nk’umuntu ufite intara mu kiganza Cye, nk’umuntu uzeza imbuga Ye ho umwanda wose, uzakoraniriza impeke Ze mu kigega maze umurama akawutwikisha umuriro utazima. Nk’umuhanuzi Eliya, uwo yari yaraje muri Isiraheli afite umwuka we n’imbaraga ze, yifuzaga ko Umwami yiyerekana nk’Imana isubirisha umuriro. UIB 136.4

Mu murimo we, Umubatiza yari yaragaragaye nk’ucyaha ikibi ashize amanga, yaba ari ahantu hakomeye, cyangwa ahoroheje. Yari yaratinyutse guhangana n’umwami Herode acyaha icyaha mu buryo bweruye. Ntiyashyiraga imibereho ye imbere ngo ayihe agaciro gatuma ayirutisha umurimo we yahamagariwe. Ubu rero ari mu nzu y’imfungwa, yari yiteze ko Intare y’umuryango wa Yuda isenya ubwibone bw’uwarenganyaga maze ikabohora umukene watakaga. Nyamara Yesu yasaga n’uhugijwe no kwirundanirizaho abigishwa, ndetse no gukiza no kwigisha abantu. Yabaga asangira n’abasoresha mu gihe buri munsi ingoyi y’Abaroma yabaga iremereye Isiraheli, mu gihe Herode n’umugore we w’umugome bakoraga ibyo bishakiye, ndetse no mu gihe gutaka kw’abakene n’abababazwaga kwazamukaga mu ijuru. UIB 137.1

Ibyo byose byari byarahindukiye amayobera arenze intekerezo z’uwo muhanuzi wo mu butayu. Hari ibihe abadayimoni bazaga kongorera intekerezo ze bamushinyagurira, kandi igicucu cy’ubwoba bukabije kikamugota. Mbese byarashobokaga ko Umucunguzi wategerejwe igihe kirekire yari ataraza? Niba aribyo se, ubutumwa we ubwe yari yarahatiwe gutwara bwari buvuze iki? Yohana yari yarahuye n’urucantege rukomeye mu musaruro w’umurimo we. Yari yaribwiye ko ingaruka z’ubutumwa bw’Imana zari kuba nk’izo muri cya gihe amategeko yasomwaga mu bihe bya Yosiya na Ezira (2 Ngoma 34; Nehemiya 8, 9); kandi ko hagombaga gukurikiraho umurimo wimbitse wo mu mutima wo kwihana ndetse no kugarukira Uwiteka. Yari yarahaze ubuzima bwe bwose kugira ngo inshingano ye igerweho. Mbese ibyo byari kuba imfabusa? UIB 137.2

Yohana yari ahangayikishijwe no kubona ko abigishwa be bwite, kubwo kumukunda cyane, bakuzaga ingeso yo kutizera Yesu. Mbese ibyo yari yarabakoreye ntacyo byari byaragezeho? Mbese yari yarabaye umuhemu mu nshingano ze ku buryo noneho icyo gihe yari yaraciwe mu murimo? Mbese niba Umucunguzi wasezeranywe yari yaraje kandi Yohana nawe akaba yari yaragendeye mu muhamagaro we by’ukuri, Yesu ntiyari akwiriye guhangura ububasha bw’umugome maze akabohoza Integuza Ye? UIB 137.3

Nyamara, ntabwo Umubatiza yagamburuye ngo areke kwizera Kristo. Kwibuka ijwi ryavuye mu ijuru n’inuma yamanutse, kwera kuzira ikizinga kwa Yesu, imbaraga ya Mwuka Muziranenge yari kuri Yohana ubwo yazaga imbere y’Umukiza, ndetse n’ubuhamya bw’ubuhanuzi bwo mu Byanditswe Byera; ibyo byose byahamyaga ko Yesu w’i Nazareti yari Uwasezeranijwe. UIB 137.4

Ntabwo Yohana yashoboraga kuganira na bagenzi be ku gushidikanya n’inkeke yari afite. Yiyemeje gutuma intumwa yo kumubariza Yesu. Iyo nshingano yayihaye babiri mu bigishwa be, yiringiye ko ikiganiro bari bugirane n’Umukiza kiri bukomeze kwizera kwabo, kandi kigatera bagenzi babo icyizere. Na none kandi yifuzaga ijambo ryamugeraho ari Kristo ubwe uryivugiye. UIB 137.5

Abo bigishwa bazaniye Yesu ubutumwa buvuga ngo, “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi ?” UIB 138.1

Mbega ukuntu hari hashize igihe gitoya Yohana Yerekanye Yesu avuga ati, “Nguyu umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” “Uwo niwe unsimbura, kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw’inkweto ze.” Yohana 1:29, 27. None arimo kubaza ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza?” Cyari ikintu kibabaje cyane kandi cy’urucantege kuri kamere muntu. Niba Yohana, integuza ya Yesu y’indahemuka, yari inaniwe kumenya inshingano ya Kristo, ni iki wari kwitega ku mbaga y’abantu bari buzuye kwikunda? UIB 138.2

Ntabwo Umukiza yahise asubiza ikibazo cy’abo bigishwa. Mu gihe bari bagihagaze bibaza ku guceceka kwe, abarwayi n’imbabare bari barimo kumusanga ngo abakize. Impumyi zari zirimo gushakisha inzira mu kivunge cy’abantu; abarwayi b’ingeri zose, bamwe bigenza abandi bahetswe n’incuti zabo, bose barimo babyigana bashishikaye baza aho Yesu ari. Ijwi ry’Umukiza ukomeye ryacengeraga mu matwi y’ibipfamatwi. Ijambo yavugaga, gukoza ikiganza Cye ku bantu, byahumuraga amaso y’impumyi kugira ngo yitegereze umucyo wa kumanywa, irebe ibyaremwe, irebe mu maso h’inshuti zabo, ndetse no mu maso y’Umucunguzi. Yesu yacyahaga indwara kandi akirukana ubuganga. Ijwi rye ryacengeraga mu matwi y’ababaga barimo gusamba maze bagahagurukana imbaraga. Abamugajwe n’abadayimoni bizeraga ijambo Rye, ibisazi byabo bikabavamo, maze bakamuramya. Mu gihe yabaga akiza indwara, yanigishaga abantu. Abahinzi n’aborozi b’abakene bari baragizwe ibicibwa n’abigishamategeko nk’aho ari abantu banduye, bose bamukoraniyeho maze ababwira amagambo y’ubugingo buhoraho. UIB 138.3

Nguko uko umunsi warangiye, abigishwa ba Yohana babyitegereza kandi babyumva. Ku iherezo, Yesu yarabahamagaye baza aho ari abategeka kujya kubwira Yohana ibyo bari biboneye, anongeraho ati: “Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.” Luka 7:23. Igihamya cy’ubumana Bwe cyagaragariye mu buryo yitaga ku byo inyokomuntu ibabaye ikeneye. Ubwiza Bwe bwerekaniwe mu buryo yicishije bugufi akamanuka akadusanga mu buzima twari turimo. UIB 138.4

Abigishwa batwaye ubwo butumwa kandi bwari buhagije. Yohana yibutse ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya ngo “Kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza; yantumye kuvura abafite imvune mu mutima, no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe, kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka” Yesaya 61:1, 2. Ntabwo imirimo ya Kristo yerekanaga ko ari Mesiya gusa, yanerekanaga uburyo ingoma y’ubwami Bwe yagombaga gushingwa. Yohana yabumburiwe ukuri kumeze nk’ukwari kwarageze kuri Eliya mu butayu, ubwo “umuyaga mwinshi wa serwakira wazaga ugasatura imisozi, umenagura ibitare imbere y’Uwiteka; ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize, habaho igishyitsi cy’isi; ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro; ariko Uwiteka yari atari mu muriro.” Nyuma y’umuriro, Imana yavuganiye n’uwo muhanuzi mu “ijwi ryoroheje ry’ituza.” 1 Abami 19:11, 12. Bityo rero, Yesu yagombaga gukora umurimo We adakoresheje urusaku rw’intwaro no guhangura intebe n’ingoma za cyami, ahubwo binyuze mu kuvugana n’imitima y’abantu akoresheje kubaho imibereho irangwa n’impuhwe no kwitangira abandi. UIB 138.5

Ihame ry’imibereho bwite ya Yohana Umubatiza ryo kwiyanga ni ryo ryari ihame riranga n’ubwami bwa Mesiya. Yohana yari azi neza ukuntu ibyo byari nk’inzaduka ku mahame ndetse no ku byiringiro by’abayobozi ba Isiraheli. Icyo we yabonaga nk’igihamya ndakuka cy’ubumana bwa Kristo, kuri bo nticyari kubabera igihamya. Bo bashakaga Mesiya utari uwasezeranywe. Yohana yabonye ko umurimo wa Yesu uzabatera kumwanga no kumuciraho iteka. Yohana ubwe, integuza ya Yesu, yari arimo kunywa ku gikombe Kristo ubwe yagombaga gukamya akageza ku ndiba. UIB 139.1

Kuri Yohana, amagambo Umukiza yavuze ngo, “Hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha” yari akanyafu karimo ineza. Ibintu byari bitaramucikiraho. Amaze gusobanukirwa byimbitse imiterere y’umurimo wa Kristo, yihaye Imana yimazeyo, byaba kubaho cyangwa gupfa, nkuko byari bikwiriye kugira ngo arengere inyungu z’umurimo yakundaga. UIB 139.2

Intumwa zimaze gusubirayo, Yesu yabwiye abari aho ibyerekeranye na Yohana. Umutima w’Umukiza wasazwe n’impuhwe kubw’umuhamya We wari ukingiraniye mu nzu y’imfungwa ya Herode. Ntabwo yagombaga kureka ngo abantu bemeze ko Imana yatereranye Yohana, cyangwa se ko kwizera kwe kwatsinzwe mu gihe cyo kugeragezwa. Yarababwiye ati, “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?” UIB 139.3

Imbingo ndende zabaga ku nkombe za Yorodani, zahungabanywaga n’umuyaga wahuhaga buri kanya, zashushanyaga mu buryo bwa nyabwo abigishamategeko bari baraneguye kandi baciraho iteka umurimo w’Umubatiza. Bakozwaga irya n’ino n’imiyaga y’ibitekerezo byari gikwira ahantu hose. Ntibigeze bashaka kwiyoroshya ngo bakire ubutumwa bw’Umubatiza bwacukumburaga ibiri mu mutima, ariko kubera ko batinyaga abantu ntibigeze bahangara kurwanya umurimo we ku mugaragaro. Nyamara ntabwo intumwa y’Imana yo yari ifite umwuka w’ubwoba nk’uwo. Imbaga y’abantu yari ikikije Kristo yari yariboneye umurimo wa Yohana. Bari bariyumviye uburyo yamagana icyaha adatinya. Ari Abafarisayo birataga gukiranuka kwabo, Abasadukayo bari mu murimo w’ubutambyi, umwami Herode n’ingoro ye, ibikomangoma n’abasirikari, abasoresha n’abahinzi, bose Yohana yari yaravuganye na bo mu buryo bweruye ku rugero rumwe. Ntabwo yari urubingo ruhubangana, rukozwa hirya no hino n’imiyaga y’ibisingizo ndetse n’imyumvire idashingiye ku kuri ya kimuntu. Ari no mu nzu y’imfungwa, yubahaga Imana kandi afite ishyaka ryo gukora ibitunganye mu buryo bumwe n’uko yari ameze igihe yabwirizaga ubutumwa bw’Imana mu butayu. Mu kudatezuka ku mahame kwe, yari ashikamye nk’urutare. UIB 139.4

Yesu yakomeje ababaza ati, “Nonese mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y’agaciro? Oya, abambaye imyambaro y’agaciro ni abibera mu ngoro z’abami.” Yohana yari yarahamagariwe gucyaha ibyaha no gusayisha byo mu gihe cye, kandi ikanzu ye n’imibereho yo kwiyanga ubwe byari bihuje n’imiterere y’umurimo we. Imyambaro y’igiciro n’imirimbo byo muri ubu buzima ntabwo ari umugabane w’abakozi b’Imana, ahubwo ni iby’ababa “mu ngoro z’abami,” mu bategetsi bo kuri iyi si, ari bo ba nyir’ubutware bwayo n’ubutunzi bwayo. Yesu yashaka kwerekeza intekerezo ku guhabana kuri hagati y’imyambarire ya Yohana n’iy’abatambyi n’abayobozi. Aba bayobozi bambaraga amakanzu y’igiciro cyinshi ndetse n’imitako ihenda cyane. Bakundaga kwiyerekana kandi biringiraga ko abantu bazabatangarira bityo bikabahesha icyubahiro gikomeye. Bari bahangayikishijwe cyane no kwireherezaho gutangarirwa n’abantu kuruta uko bari bahangayikishijwe no gushaka kubonera ko mu mutima kwari gutuma bemerwa n’Imana. Muri ubwo buryo rero, berekanye ko icyubahiro cyabo batagiha Imana, ahubwo bagiha ubwami bw’iyi si. UIB 139.5

Yesu yaravuze ati, “None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko ndetse aruta umuhanuzi! Yohana uwo ni we Ibyanditswe bivuga ngo: UIB 140.1

‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,
izakubanziriza igutunganyirize inzira.’
UIB 140.2

“Ndababwira yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza.” Mu magambo yabwiwe Zakariya mbere y’ivuka rya Yohana, marayika yari yaravuze ati, “Azaba mukuru imbere y’Umwami Imana” Luka 1:15. Mbese ukurikije uko ijuru riha ibintu agaciro, ni iki kigize ubukuru no gukomera? Ntabwo ari ibyo abo ku isi bita gukomera; ntabwo ari ubutunzi, cyangwa urwego umuntu arimo, cyangwa icyubahiro, cyangwa impano z’ubwenge, ubwabyo. Gukomera mu by’ubwenge bibaye ari byo twubaha, tutitaye ku bindi byose twashingiraho, ubwo noneho icyubahiro cyacu twagiha Satani we ufite ubushobozi bw’ubwenge butigeze bugirwa n’umuntu n’umwe. Nyamara iyo umuntu yangije impano akayikoresha mu kwikorera ibye bwite, uko irushijeho kuba ikomeye ni nako irushaho kumuzanira umuvumo. Imico mbonera ni yo Imana iha agaciro. Urukundo no gutungana ni yo mico iha agaciro cyane. Mu maso y’Uwiteka, Yohana yari mukuru ubwo imbere y’intumwa ziturutse mu Rukiko Rukuru rw’Abayuda, imbere ya rubanda, n’imbere y’intumwa ze, yarekaga kwishakira icyubahiro, ahubwo bose akabereka Yesu nk’Uwasezeranywe. Umunezero utarangwamo inarijye yari afite mu murimo wa Kristo ugaragaza urugero rw’ikirenga rw’ubupfura rwaba rwarigeze kugirwa n’umuntu. UIB 140.3

Ubuhamya yatangiwe nyuma y’urupfu rwe n’abantu bari barumvise ahamya Yesu, bwaravugaga ngo, “Nubwo Yohana nta gitangaza yigeze akora kiranga ibye, ariko ibyo yavuze kuri uyu muntu byose byari ukuri.” Yohana 10:41. Ntabwo Yohana yahawe kumanura umuriro uvuye mu ijuru, cyangwa kuzura abapfuye nkuko Eliya yabikoraga, nta nubwo yahawe gukoresha inkoni y’ubutware ya Mose mu izina ry’Imana. Yatumwe guteguriza kuza k’Umukiza, no guhamagarira abantu kwitegura kuza Kwe. Iyo nshingano ye yayujuje neza ku buryo ubwo abantu babaga bibuka ibyo yabigishije kuri Yesu bashoboraga kuvuga bati, “Ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby’ukuri byose.” Uko ni ko guhamya Kristo buri mwigishwa We wese ararikirwa kugira. UIB 140.4

Nk’integuza ya Mesiya, Yohana “yarutaga yumuhanuzi cyane.” Ibyo ni ukubera ko, mu gihe abahanuzi babonaga kure kuza kwa Kristo, Yohana we yahawe kumwitegereza, kumva ubuhamya buvuye mu ijuru buhamya umurimo wa Mesiya, no kumutangariza Abisiraheli ko ari Uwatumwe n’Imana. Nyamara Yesu yaravuze ati, “Umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.” UIB 141.1

Umuhanuzi Yohana yari icyungo cyunga ibihe bibiri bya gahunda y’iyobokamana. Nk’umuvugizi w’Imana, yerekanye isano amategeko n’ubuhanuzi bifitanye na gahunda y’iyobokamana rya GiKristo. Yari umucyo muto wagombaga gukurikirwa n’umucyo munini. Intekerezo za Yohana zamurikirwaga na Mwuka Wera kugira ngo abashe kugeza umucyo ku bantu be; ariko nta wundi mucyo wigeze cyangwa uzigera umurikira mu buryo bweruye abantu baguye mu cyaha nk’uwaturukaga mu nyigisho za Yesu no ku cyitegererezo Cye. Ntabwo abantu bari barasobanukiwe neza Kristo n’umurimo We nkuko ibicucu by’ibitambo byabigaragazaga. Yemwe na Yohana ntiyari yarasobanukiwe bihagije ubugingo budapfa bw’ahazaza bubonerwa mu Mukiza. UIB 141.2

Usibye umunezero Yohana yari yaraboneye mu murimo we, ubundi imibereho ye yari yararanzwe n’umubabaro. Ntabwo ijwi rye ryari ryarumvikanye kenshi uretse mu butayu. Yari mu bwigunge. Kandi ntiyemerewe kubona imbuto z’imirimo ivunanye yakoze. Nta mahirwe yagize yo kubana na Yesu ngo abone kwiyerekana kw’imbaraga y’ubumana yagendanaga n’uwo mucyo munini. Ntabwo byari ibye kubona uko impumyi zihumurwa, uko abarwayi bakizwa indwara, ndetse n’uko abapfuye bazurwa ngo bongere babeho. Ntiyigeze abona umucyo wavaga muri buri jambo Kristo yavugaga warabagiranishaga ubwiza amasezerano yo mu byahanuwe. Muri ubu buryo, umuto mu bigishwa ba Kristo hanyuma y’abandi bose wabonye imirimo ikomeye ya Kristo kandi akumva amagambo Ye, yari afite amahirwe menshi kurusha Yohana, bityo akitwa ko amurusha ubukuru. UIB 141.3

Binyuze mu bantu benshi cyane bari barategeye amatwi ibyigisho bya Yohana, kwamamara kwe kwari kwarasakaye igihugu cyose. Abantu bumvaga bashishikajwe cyane n’inkurikizi zo gufungwa kwe. Nyamara imibereho itagira inenge ye, no kuba yari ashyigikiwe n’abantu benshi, byateye abantu kwibwira ko nta ngamba zikomeye azafatirwa. UIB 141.4

Herode yizeraga ko Yohana ari umuhanuzi w’Imana, kandi yari agambiriye byimazeyo kumurekura. Nyamara yatinze gusohoza umugambi we kubera gutinya Herodiya. UIB 141.5

Herodiya yari azi yuko nta buryo bwahuranyije azakoresha ngo yumvishe Herode ko agomba kwemera kwica Yohana, ubwo nibwo yiyemeje kubigeraho akoresheje amayeri. Ku munsi mukuru wo kwizihiza itariki umwami yavukiyeho, hagombaga kuba ibirori birimo abatware b’igihugu n’abanyacyubahiro bo mu ngoro y’ibwami. Hagombaga kubaho kurya no gusinda. Kubw’ibyo, Herode yagombaga gushira amakenga kandi akaganzwa n’ibyifuzo bya Herodiya. UIB 141.6

Ubwo uwo munsi ukomeye wageraga, Herode n’abatware be barimo kurya no kunywa, Herodiya yohereje umukobwa we mu cyumba cy’ibirori kubyina kugira ngo asusurutse abatumirwa. Salome yari atangiye kuba inkumi kandi uburanga bwe bw’agahebuzo bwari bwatwaye ibyumviro by’abatware bari mu rusaku. Ntabwo byari akamenyero ko abantu b’igitsinagore b’ibwami bagaragara muri mwene ibyo birori, bityo rero bashimiye Herode bamuryoshyaryoshya ubwo uwo mukobwa w’abatambyi n’ibikomangoma bya Isiraheli yabyinaga ngo anezeze abatumirwa be. UIB 141.7

Umwami yari yazungerejwe n’inzoga. Gushyira mu gaciro byarayoyotse asigara ategekwa n’amarangamutima. Icyo yabonaga gusa ni icyumba kirimo ibinezeza, abatumirwa bafite urusaku, ameza yo kuriraho, inzoga ishashagirana n’imuri zirabya, ndetse n’umukobwa wabyiniraga imbere ye. Mu kutagira icyo yitaho muri uwo mwanya, yifuje kugira ikintu akora cyo kwiyerekana mu buryo buzamushyira hejuru imbere y’ibikomerezwa byo mu bwami bwe. Yasezeranye abikoresheje indahiro guha umukobwa wa Herodiya icyo ari cyo cyose yabasha kumusaba, bona nubwo byaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwe. UIB 142.1

Salome yihutiye gusanga nyina kugira ngo amenye icyo ari busabe. Icyo kumusubiza cyari giteguwe, cyari igihanga cya Yohana Umubatiza. Ntabwo Salome yari azi inyota yo kwihorera nyina yari afite mu mutima we, maze atinya kujya gutanga icyo cyifuzo; nyamara kugambirira kwa Herodiya kwaramuganjije. Umwana yagarukanye iki cyifuzo giteye ubwoba ngo, “Ndashaka ko umpa nonaha igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” Mariko 6:25. UIB 142.2

Herode yaratangaye kandi agwa mu rujijo. Ibyishimo birimo urusaku byarashize maze abari aho basakuza batwikirwa n’umutuzo uteye ubwoba. Umwami yakubiswe n’ubwoba mu gutekereza ukuntu ari bwice Yohana. Nyamara yari yarahiye kandi ntiyashakaga kugaragara nk’umuntu uhindagurika kandi utita ku bintu. Yari yamaze kurahira mu cyubahiro cy’abatumirwa be, ariko iyo umwe muri bo afata ijambo yamagana gusohozwa kw’ibyo yari yasezeranye, aba yararokoye ubugingo bw’uwo muhanuzi. Yabahaye umwanya wo kugira icyo bavuga mu izina ry’iyo mfungwa. Bari barakoze ingendo ndende baza kumva ibyigisho bya Yohana kandi bari bamuzi ko ari umuntu utagira ikibi, kandi w’umukozi w’Imana. Nyamara nubwo batangajwe n’ikintu uwo mukobwa yasabye, bari bakabije gusinda ku buryo batashoboye kugihakana no kucyamagana. Nta n’umwe wigeze yumvikanisha jwi rye kugira ngo arokore ubugingo bw’intumwa y’Ijuru. Abo bagabo bari mu myanya ikomeye y’igihugu kandi bari bafite inshingano ziremereye, nyamara bari birundumuriye mu ivutu ry’ibiryo no mu businzi ku buryo ibyumviro byabo byari byaguye ikinya. Imitwe yabo yanyeganyezwaga n’indirimbo n’imbyino byabateraga kuzungera kandi umutimanama wabo wari waguye ikinya. Kubwo guceceka kwabo, baciriyeho iteka ryo gupfa umuhanuzi w’Imana kugira ngo bahaze irari ryo kwihorera ry’umugore wari intabwa. UIB 142.3

Herode yategereje uwamubatura ku ndahiro ye ariko biba iby’ubusa, nuko ategeka atabishaka ko uwo muhanuzi yicwa. Mu kanya gato, igihanga cya Yohana cyazanywe imbere y’umwami n’abatumirwa be. Icyo gihe iminwa yari yaraburiye Herode by’ukuri kureka imibereho ye y’icyaha yari ibumbwe by’iteka ryose. Ntabwo iryo jwi ryari kuzongera kumvikana ukundi rirarikira abantu kwihana. Ikiguzi cy’ibirori by’ijoro rimwe cyabaye ubuzima bw’umwe mu bahanuzi bakomeye. UIB 142.4

Yoo! Mbega ukuntu inshuro nyinshi ubuzima bw’inzirakarengane bwagiye butangwa binyuze mu kutirinda kw’abakagombye kuba barengeye ukuri! Umuntu unywa ibintu bihumanya aba yihinduye nyir’ukuryozwa amakosa yose ashobora gukoreshwa n’imbaraga yabyo itera ubugoryi. Kugusha ikinya ibyumviro bye bituma bitamushobokera gufata icyemezo atuje cyangwa gusobanukirwa neza icyiza n’ikibi. Afungurira Satani inzira yo kumukoreramo mu kurenganya no kurimbura inzirakarengane. “Vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha, kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.” Imigani 20:1. Nicyo gituma, “Ubutabera bwararetswe…uwirinze gukora ikibi arabizira” Yesaya 59:14,15. Abafite inshingano yo gucira bagenzi babo imanza ni bo bagomba kuryozwa ibibi mu gihe birundumuriye mu kutirinda. Abashyira mu bikorwa ibyemezo by’amategeko bagomba kuba bakomeza amategeko. Bagomba kuba ari abantu bazi gutegeka ibyifuzo byabo. Bakeneye gutegeka byuzuye imbaraga zabo z’umubiri, iz’ibitekerezo n’iz’imico mbonera kugira ngo bashobore kugira ubushobozi bw’ubwenge ndetse n’uburyo bw’ikirenga bwo guca imanza zitabera. UIB 142.5

Umutwe wa Yohana bawushyiriye Herodiya, wawakiranye umunezero wa kinyamaswa. Yanejejwe cyane no kwihorera kwe kandi yibeshye ko umutimanama wa Herode utazongera kugira impagarara. Nyamara nta byishimo yakuye mu cyaha cye. Izina rye ryaramamaye kandi ryangwa urunuka, mu gihe Herode we yabujijwe cyane amahwemo no kwicuza ibyo yakoze kurusha uko yari yarayabujijwe n’imiburo y’umuhanuzi. Ntabwo imbaraga y’inyigisho za Yohana yigeze icecekeshwa, ahubwo yagombaga kwaguka ikagera ku bantu ba buri gisekuru kugeza ku ndunduro y’ibihe. UIB 143.1

Icyaha cya Herode cyagumye imbere ye. Yahoraga ashakisha uko yakira ibirego by’umutimanama we wari ufite igishinja. Icyizere yari afitiye Yohana nticyajegajegaga. Iyo yibukaga imibereho ye yaranzwe no kwiyanga, kurarika kwe kuvuye ku mutima kandi gukomeye, ibitekerezo bye biboneye mu kugira abantu inama, maze kandi akibuka uko yapfuye, Herode ntiyashoboraga gutuza. Iyo yabaga ari mu mirimo y’ubutegetsi abantu bamuha icyubahiro, yagaragazaga inseko mu maso he n’indoro nziza y’icyubahiro, mu gihe yabaga ahishe umutima ufite inkeke wahoraga utotezwa n’ubwoba bw’uko hari umuvumo wari umuriho. UIB 143.2

Amagambo ya Yohana avuga ko Imana idashobora kugira icyo ihishwa yari yarakoze ku mutima wa Herode. Yari yemejwe mu mutima we ko Imana iboneka ahantu hose, ko yari yitegereje urusaku rwari mu cyumba cy’ibirori, ko yari yumvise itegeko ryo guca Yohana umutwe, kandi ko yari yabonye ibyishimo bya Herodiya n’ibitutsi yatutse umutwe wajanjaguritse w’uwari yaramucyashye. Ndetse ibintu byinshi Herode yari yarumvise bivugwa n’uwo muhanuzi, ubu noneho byavuganaga n’umutimanama we mu buryo bweruye kurenza ibibwirizwa byo mu butayu. UIB 143.3

Ubwo Herode yumvaga iby’imirimo ya Kristo, byamuhagaritse umutima cyane. Yibwiye ko Imana yazuye Yohana mu bapfuye kandi ko yamutumye gucira ibyaha ho iteka afite imbaraga zirushijeho kuba nyinshi. Yahoranaga ubwoba bw’uko Yohana yashoboraga kuba yahorera urupfu rwe binyuze mu kumuciraho iteka we n’inzu ye. Herode yari arimo gusarura icyo Imana yavuze ko ari ingaruka zo kugendera mu cyaha, “umutima uhinda umushyitsi, n’amaso aremba n’umutima wonze. Uzashidikanya ubugingo bwawe, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe. Buzacya ugira uti, ‘Iyo bwira,’ buzagoroba ugira uti, ‘Iyo bucya,’ ubitewe n’ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha, n’ibyo amaso yawe azibonera.” Gutegeka kwa kabiri 28:65-67. Ibyo umunyabyaha atekereza ubwe ni byo bimushinja, kandi nta totezwa ribasha kubaho ribabaza kurenza imbori z’umutimanama ufite icyo wishinja, udatuma atuza amanywa n’ijoro. UIB 143.4

Ku bantu benshi, amaherezo ya Yohana Umubatiza arimo ubwiru bukomeye. Bibaza impamvu yaretswe akababarira kandi agapfira mu nzu y’imfungwa. Ntabwo amaso yacu ya kimuntu abasha gucengera ngo amenye iby’ubwo bwenge bw’Imana butagaragara, ariko ibyo ntibishobora na mba guhungabanya kwizera Imana kwacu iyo twibutse ko Yohana yari uwo gusangira imibabaro na Kristo. Abayoboke ba Kristo bose bazambara ikamba ryo kwitanga no guhara amagara yabo. Ni ukuri rwose ko abantu bikunda batazabumva, kandi bazaba ikimenyetso cy’ibitero bikomeye bya Satani. Ubwami bwe yabushyiriyeho kurimbura iryo hame ryo kwitanga, kandi igihe cyose rigaragaye ararirwanya. UIB 144.1

Ibihe bya Yohana by’ubwana, ubusore, n’ubukuru byari byararanzwe no gushikama ndetse no kugira imbaraga z’imico mbonera. Ubwo ijwi rye ryumvikaniraga mu butayu avuga ati, “Nimutunganye inzira y’Uwiteka, mugorore inzira ze” (Matayo 3:3), Satani yagize ubwoba kubera ihungabana ry’ubwami bwe. Kamere y’ubunyacyaha y’icyaha yaragaragajwe ku buryo byateye abantu guhinda umushyitsi. Imbaraga Satani yashyiraga kuri benshi bari mu butware bwe yaramenaguritse. Ntiyari yarigeze acogora mu muhati we wo kuvana Yohana Umubatiza mu mibereho yo kwiyegurira Imana atizigamye, nyamara yari yarabinaniwe. Kandi yari yarananiwe kunesha Yesu. Mu igerageza ryo mu butayu yari yaratsinzwe bityo rero umujinya we wari mwinshi. Ubu bwo rero yiyemeje gushavuza Kristo binyuze mu kurenganya Yohana. Uwo atashoboye kuryoshyaryoshya ngo amugushe mu cyaha yagombaga kumuteza umubabaro. UIB 144.2

Ntabwo Yesu yigeze abyinjiramo ngo akize umugaragu We. Yari azi ko Yohana azihanganira ikigeragezo. Umukiza aba yarasanze Yohana anezerewe akamurika mu mwijima w’icyumba yari afungiwemo akoresheje kuhaboneka Kwe. Ariko ntabwo yagombaga kwishyira mu maboko y’abamwangaga kandi ngo ashyire umurimo We mu kaga. Aba yararokoye umugaragu We w’indahemuka anezerewe. Ariko kubw’abantu, mu bihe byari gukurikiraho, bagombaga kunyura mu nzu z’imbohe kugeza bishwe, Yohana yagombaga kunywa ku gikombe cyo kurenganywa ahorwa Imana. Mu gihe abayoboke ba Yesu bagomba kubabarizwa mu mabohero bari bonyine, cyangwa bakicishwa inkota, kumanikwa ku biti cyangwa gutwikwa, bisa n’aho Imana n’abantu babatereranye, mbega ukuntu imitima yabo yagombye gukomezwa no gutekereza ukuntu Yohana Umubatiza, uwo Kristo ubwe yahamije ko ari indahemuka, na we yanyuze mu bihe nk’ibyo! UIB 144.3

Satani yahawe uburenganzira bwo gushyira iherezo ku buzima bwa hano ku isi bw’intumwa y’Imana ariko ubugingo “buhishanywe na Kristo mu Mana” ntabwo uwo murimbuzi yabashaga kubushyikira. Abakolosayi 3:3. Yashimishijwe cyane n’uko yashavuje Kristo nyamara yari yananiwe kunesha Yohana. Icyo urupfu rwamukozeho gusa ni ukumukingira imbaraga y’ibigeragezo mu bihe by’iteka ryose. Muri iyo ntambara, Satani yari arimo agaragaza imico ye. Imbere y’amasi yabyitegereje, yerekanye urwango afitiye Imana n’umuntu. UIB 144.4

Nubwo Yohana atatabawe mu buryo bw’igitangaza, ntabwo yatereranywe. Yahoranaga n’abamarayika bo mu ijuru babanaga na we bamubumburiraga ubuhanuzi buvuga kuri Kristo n’amasezerano y’igiciro cyinshi yo mu Byanditswe Byera. Ibyo ni byo byamuhumurizaga nk’uko ari byo byagombaga guhumuriza abantu b’Imana mu bihe byari gukurikiraho. Yohana ndetse n’abamukurikiye bahawe ibi byiringiro, “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20. UIB 145.1

Nta na rimwe Imana ijya iyobora abana bayo ahantu hatari aho bo ubwabo bakwihitiramo ko ibayora baramutse bafite ubushobozi bwo kureba iherezo mu itangiriro, kandi bakabasha kumenya neza ubwiza bw’imigambi baba barimo gusohoza nk’abantu bafatanya n’Imana. Yaba Enoki wahinduwe akajyanwa mu ijuru, cyangwa Eliya wazamukiye mu igare ry’umuriro, nta n’umwe waruse cyangwa ngo ahabwe icyubahiro gusumbya Yohana Umubatiza wapfiriye mu nzu y’imfungwa ari wenyine. “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe.” Abafilipi 1:29. Kandi rero mu mpano zose Ijuru ribasha guha abantu, gusabana na Kristo mu mibabaro Ye ni yo mpano ikomeye cyane kandi y’icyubahiro kurusha izindi. UIB 145.2