UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 21 - BETESIDA N’URUKIKO RUKURU RW’ABAYAHUDI
(Iki gice gishingiye muri Yohana 5)
“Kandi i Yerusalemu bugufi bw’irembo ry’intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo cyitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n’ibirema, n’abanyunyutse bari bategereje ko amazi yihinduriza” UIB 125.1
Mu bihe bimwe na bimwe amazi y’icyo kidendezi yajyaga yibirindura kandi, muri rusange, abantu bizeraga ko ibyo biterwa n’imbaraga ndengakamere, ndetse ko nyuma yo kwihinduriza kw’ikidendezi uwo ari we wese watangagamo abandi yakiraga uburwayi ubwo ari bwo bwose yabaga afite. Imbabare amagana n’amagana zazaga aho hantu, nyamara bari imbaga nini cyane ku buryo, iyo amazi yibirinduraga, bihutiraga kujya imbere baribata abo basumbya intege b’abagabo, abagore ndetse n’abana. Benshi ntibashoboraga kwegera icyo kidendezi. Benshi mu bari barashoboye kukigeraho bapfiraga ku nkombe yacyo. Hafi aho hari harubatswe ubwugamo kugira ngo abarwayi bikinge icyokere cyo ku manywa n’imbeho ya nijoro. Hariho abararaga kuri ayo mabaraza, bagaragurikira ku nkengero z’icyo kidendezi uko umunsi uhaye uwundi, badafite ibyiringiro byo gukira. UIB 125.2
Yesu yari yongeye kugaruka i Yerusalemu. Ubwo yatemberaga wenyine, asa n’ufite ibyo atekerezaho kandi asa n’urimo gusenga, yageze ku kidendezi. Yabonaga izo mbabare zihanze amaso icyo zibwiraga ko ari cyo mahirwe yazo rukumbi yo gukira. Yifuzaga gukoresha ububasha Bwe bukiza ngo akize buri mbabare. Nyamara hari ku munsi w’Isabato. Imbaga nini y’abantu yarimo igana ku rusengero gusenga kandi yari azi ko icyo gikorwa cyo gukiza gishobora gukangaranya imyumvire idashingiye ku kuri y’Abayuda maze bikarogoya umurimo We utarangiye. UIB 125.3
Ariko Umukiza yaje kubona ububabare burengeje ubundi bwose. Bwari ubw’umuntu wari umaze imyaka mirongo itatu n’umunani ari ikimuga kitagira shinge na rugero. Ahanini, uburwayi bwe bwari inkurikizi z’icyaha cye bwite kandi abantu babufataga nk’iteka Imana yamuciriyeho. Uwo munyamubabaro yari amaze imyaka myinshi mu gahinda ari nyakamwe kandi nta nshuti afite, yumva yaratandukanijwe n’imbabazi z’Imana. Igihe byabaga byitezwe ko amazi yihinduriza, abari bamufitiye impuhwe kubw’uko atagiraga shinge na rugero bamuzanaga ku mabaraza. Ariko iyo igihe nyirizina cyageraga, yaburaga umufasha kujyamo. Yari yaragiye abona uko amazi yihinduriza ariko ntiyigeze ashobora kurenga inkombe y’ikidendezi. Abandi bamurushaga intege maze bakamutangamo. Ntabwo yashoboraga guhatana n’iyo mbaga y’abantu bikunda kandi bihugiraho ngo agire icyo ageraho. Umuhati we udacogora wo kugera ku ntego ye, impagarara ndetse n’inkeke y’urudaca byo kutabona ibyo yari yiteze, byahutaga bwangu udutege yari asigaranye. UIB 125.4
Uwo murwayi yari aryamye ku musambi we, maze akajya anyuzamo akubura umutwe ngo yitegereze mu kizenga, hanyuma abona mu maso h’umuntu wuje impuhwe yunamye hejuru ye, maze yumva amubwiye aya amagambo ngo, “Mbese urashaka gukira?” Ibyiringiro byahise byinjira mu mutima we. Yumvaga ko, mu buryo runaka, agiye kubona ubufasha. Nyamara mu kanya gato, bya binezaneza by’akanyabugabo yari agize byarayoyotse. Yibutse uburyo yari yaragerageje kenshi kugera mu kizenga, kandi ubu bwo yari afite icyizere gike cyo kubaho mu gihe yari ategereje ko cyongera kwibirindura. Yahindukiye acitse intege avuga ati, “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.” UIB 125.5
Ntabwo Yesu yigeze asaba iyi mbabare kumwizera. Yaravuze gusa ati, “Byuka ufate akarago kawe maze ugende.” Nyamara kwizera k’uyu mugabo kwagundiriye iryo jambo. Ubuzima bushyashya bwanyeganyeje buri rugingo na buri mutsi, maze mu maguru ye yari yarahinamiranye hazamo umurego w’ubuzima bwiza. Atiriwe ashidikanya, yagize ubushake bwo kumvira itegeko rya Kristo maze imitsi ye yose yikiriza ubwo bushake. Mu gusimbagurikira ku birenge bye, yisanze yabaye umunyambaraga. UIB 126.1
Nta cyizere Yesu yari yigeze amuha cy’uko Imana iri bumufashe. Uwo muntu byari kumushobokera gushidikanya maze akaba atakaje amahirwe rukumbi yari abonye yo gukira. Ahubwo yizeye ijambo Kristo amubwiye, maze abonera imbaraga mu kurikurikiza. UIB 126.2
Dushobora kwakira gukira mu by’umwuka binyuze mu kwizera nk’uko. Icyaha cyadutandukanyije n’ubugingo bw’Imana. Ubugingo bwacu bgaguye ikinya. Twebwe ubwacu nta bushobozi dufite bwo kubaho imibereho itunganye burengeje ubwo icyo kirema cyari gifite bwo kwigenza. Hariho benshi bazi uburyo batishoboye kandi bifuza imibereho y’iby’umwuka yo gutuma bahuza n’Imana; barushywa n’ubusa bahatanira kuyigeraho. Bataka bihebye bati, “Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?” Abaroma 7:24. Mwene abo bantu bihebye kandi bari mu ntambara nibararame barebe hejuru. Umukiza yubitse umutwe areba uwo yaguze amaraso Ye akamubwirana ineza n’impuhwe bitarondoreka agira ati, “Mbese urashaka gukira?” Aragutegeka ngo uhaguruke ufite ubuzima buzira umuze n’amahoro. Ntutegereze kwiyumvamo ko wakize. Izere ijambo Rye, ibyo birasohora. Shyira ubushake bwawe muri Kristo. Gira ubushake bwo kumukorera kandi uzabonera imbaraga mu gushaka gukurikiza ijambo Rye. Uko ingeso mbi yaba iri kose, ibyifuzo bibi biboha ubugingo n’umubiri kubera gusayisha, Kristo ashoboye kandi arashaka kubikubohora. Ubugingo “bwapfuye buzize ibicumuro n’ibyaha” azabuha kubaho. Abefeso 2:1. Azaha umudendezo imbohe yazahajwe n’intege nke, ibyago n’iminyururu y’icyaha. UIB 126.3
Umuntu w’ikirema wakijijwe yarunamye ngo aterure uburiri bwe bwari bugizwe gusa n’akarago n’uburingiti, maze ubwo yegukaga afite ibinezaneza, yararanganije amaso mu mpande ngo arebe Umukiza, nyamara Yesu yari yamaze gucengera mu kivunge cy’abantu. Uwo muntu yatinyaga ko naramuka yongeye kumubona atazamumenya. Mu gihe yihutaga atera intambwe ikomeye kandi yemye, agenda ahimbaza Imana kandi yishimiye imbaraga yari abonye, yahuye na benshi mu Bafarisayo ahita ababwira uko yakize. Yatangajwe n’ukuntu bakiranye umwaga ibyo ababwiye. UIB 126.4
Bahise bamusuzugura maze bamuca mu ijambo, bamubaza impamvu yikoreye uburiri bwe ku munsi w’Isabato. Bamwibukije bafite ubukana ko amategeko atemera ko umuntu yikorera umutwaro ku munsi w’Uwiteka. Kubera umunezero, uwo muntu yari yibagiwe ko ari ku Isabato, nyamara kandi yumvaga nta teka aciriweho kuba yumviye itegeko ry’Uwari afite ububasha buturutse ku Mana. Yabashubije ashize amanga ati, “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ” Bamubajije uwakoze ibyo ariko ananirwa kumuvuga. Abo bategetsi bari bazi ko Umuntu Umwe ari we wenyine wigaragaje nk’ufite ububasha bwo gukora icyo gitangaza; ariko bifuzaga igihamya cyahuranyije cy’uko ari Yesu wabikoze, kugira ngo babone uko bamucira urubanza nk’uwishe Isabato. Mu myumvire yabo, ntabwo yari yishe itegeko gusa akiza umurwayi ku Isabato, ahubwo yari yanakoze ikizira gikomeye amutegeka kwikorera uburiri bwe. UIB 126.5
Abayuda bari barasobanuye amategeko nabi cyane ku buryo yari yarahindutse umutwaro w’ububata. Ibintu bidasobanutse byasabwagwa n’ayo mategeko byari byarahindutse iciro ry’imigani mu yandi mahanga. By’umwihariko, Isabato bari barayizengurukije amabwiriza ashoboka yose atagize icyo amaze. Kuri bo, ntabwo wari umunsi w’umunezero, umunsi weguriwe Uwiteka, n’umunsi wo kubahwa. Abanditsi n’Abafarisayo bari baratumye kuyubahiriza bihinduka umutwaro utihanganirwa. Umuyuda ntiyari yemerewe gucana umuriro cyangwa ngo anakongeze itara ku Isabato. Ingaruka yabyo yabaye iy’uko basabaga Abanyamahanga kubakorera ibintu byinshi amategeko yabo yababuzaga kwikorera. Ntibigeze batekereza ko niba ibyo bikorwa byari ibyaha, ababikoresheje abandi bagomba kubiryozwa kimwe n’iyo baba babyikoreye ubwabo. Bibwiraga ko agakiza kagenewe gusa Abayuda, ndetse ko imibereho y’abandi bantu bose n’ubundi isanzwe ibuze ibyiringiro, idateze gusubira irudubi kurenza uko yari isanzwe. Nyamara Imana ntiyatanze amategeko adashobora kumvirwa n’abantu bose. Ntabwo amategeko yayo ashyigikira imipaka idashyize mu gaciro kandi ishingiye ku kwikunda. UIB 127.1
Yesu yahuriye mu rusengero n’uwo muntu wari wakize indwara. Yari yazanywe no gutura ituro ry’uko yababariwe icyaha [ritambirirwa icyaha] n’ituro ry’ishimwe ku bw’imbabazi zikomeye yari yabonye. Yesu amubonye mu bantu baje kuramya Imana yaramwimenyesheje anamubwira amagambo yo kumwihanangiriza ati, “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha, utazabona ishyano riruta irya mbere.” UIB 127.2
Uwo muntu wakijijwe yari yuzuwe n’ibyishimo ubwo yabonanaga n’Umukiza we. Yabwiye Abafarisayo bari bamuhase ibibazo, atazi urwango bari bafitiye Yesu, ko uwo ari we wamukijije. “Nicyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk’ibyo ku munsi w’Isabato.” UIB 127.3
Yesu yazanywe imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda kugira ngo yisobanure ku kirego cyo kutubahiriza Isabato. Iyo muri icyo gihe Abayuda baza kuba bari ishyanga ryigenga, icyo kirego kiba cyarabagejeje ku mugambi wabo wo kumwicisha. Ibi babibujijwe n’uko bategekwaga n’Abaroma. Nta bubasha Abayuda bari bafite bwo kugira uwo bakatira igihano cy’urupfu, kandi ibyo baregaga Kristo nta buremere byari kugira mu rukiko rw’Abaroma. Nyamara hari izindi nyungu biringiraga kurengera. Nubwo bari bafite umuhati wo gukumira umurimo We, Kristo yari arimo kugenda abarusha kwamamara mu bantu ndetse no muri Yerusalemu. Imbaga nini y’abantu batashimishwaga n’amagambo y’abigisha bareshywaga n’inyigisho Ze. Bashoboraga gusobanukirwa amagambo Ye maze imitima yabo igasusuruka kandi ikabona ihumure. Yavugaga ko Imana atari umucamanza uhora, ko ahubwo ari umubyeyi wuje ubugwaneza, kandi yagaragazaga ishusho y’Imana nk’uko yagaragariraga muri We. Amagambo Ye yari nk’amavuta y’icyomoro ku mutima ufite ibikomere. Yabaga arimo gusenya imbaraga z’igitugu z’imigenzo ya kera n’iz’amategeko abantu bishyiriyeho, kandi akerekana urukundo rw’Imana mu kuzura kwarwo kudakama. UIB 127.4
Muri bumwe mu buhanuzi bwa kera buvuga kuri Kristo handitswe ngo, “Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, Inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye Nyirayo ataraza; uwo ni We amahanga azumvira.” Itangiriro 49:10. Abantu bari barimo kuyoboka Kristo no kumwegera. Imitima y’imbaga y’abantu bamwemeraga yemeye inyigisho z’urukundo n’ubugwaneza ibirutishije imihango itoroshye basabwaga n’abatambyi. Iyo abatambyi n’abigisha batitambika, inyigisho Ye iba yarazanye ubugorozi iyi si itigeze igira. Nyamara mu rwego rwo kugira ngo bagumane ububasha bwabo, aba bayobozi biyemeje byimazeyo gusenya kwamamara kwa Yesu. Kumuzana imbere y’Urukiko Rukuru no gucira inyigisho Ze ho iteka mu ruhame, byari kubafasha kubigeraho bitewe n’uko abantu bari bacyubaha abayobozi babo b’idini. Umuntu wese wahangaraga kurwanya amabwiriza y’abigisha cyangwa akagerageza koroshya imitwaro bari barikoreje rubanda yafatwaga nk’uriho icyaha, atari icyaha cyo gutuka Imana gusa, ahubwo n’icy’ubugambanyi. Bishingikirije kuri ibyo, abo bigisha bashakaga kubyutsa urwikekwe kuri Kristo. Bamugaragazaga nk’umuntu ushaka kuvanaho imigenzo yari isanzweho, bityo agatuma abantu birema mo ibice kandi agaharurira Abaroma inzira yo kuzabategeka burundu. UIB 128.1
Ariko rero imigambi abo bigisha bashakaga gusohoza bashishikaye mwene ako kageni yakomotse mu yindi nama itari iy’urwo Rukiko Rukuru rwabo. Satani amaze kunanirwa kunesha Kristo mu butayu, yakusanyije hamwe imbaraga ze zose kugira ngo amurwanyirize mu murimo We, ndetse nibishoboka agwabize umurimo We. Ibyo yananiwe kugeraho akoresheje umuhati we bwite yagambiriye kuzabigeraho binyuze mu bundi buhanga. Akiva ku rugamba rwo mu butayu yahise ajya inama n’abamarayika bafatanyije na we maze anonosora imigambi ye yo kurushaho guhuma imitima y’Abayuda kugira ngo batabasha kumenya Umucunguzi wabo. Yagambiriye gukorera mu bantu bari ibikoresho bye bari bari mu idini abashyiramo urwango we ubwe yari afitiye umugaba w’ukuri. Yifuzaga kubashora mu kwanga Kristo no gutuma imibereho Ye imusharirira cyane uko bishoboka kose yizeye ko azamuca intege mu murimo We. Bityo, abayobozi ba Isiraheli bahindutse ibikoresho bya Satani mu kurwanya Umukiza. UIB 128.2
Yesu yari yaraje “kogeza amategeko no kuyubahiriza.” Ntabwo yagombaga gutubya icyubahiro cyayo, ahubwo yagombaga kucyerereza. Ibyanditswe biravuga ngo, “Ntazacogora, ntazakuka umutima, kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.” Yesaya 42:21, 4. Yari yaje kubohora Isabato ku mabwiriza aremereye yari yaratumye ihinduka umuvumo mu cyimbo cyo kuba umugisha. UIB 128.3
Kubw’iyo mpamvu, yahisemo Isabato nk’umunsi wo gukoreraho igikorwa cyo gukiza i Betesida. Aba yaranashoboye gukiza uwo murwayi ku wundi munsi w’icyumweru; cyangwa yari no gushobora kumukiza ntamutegeke kwikorera uburiri bwe. Nyamara ibyo ntibyari kumubashisha kugera ku cyo yifuzaga. Buri gikorwa Kristo yakoze mu mibereho Ye hano ku isi cyabaga gifite umugambi urimo ubuhanga. Icyo yakoraga cyose cyabaga ari ingenzi muri cyo ubwacyo no mu nyigisho yacyo. Mu ndembe zari aho ku kidendezi yatoranyije uwari ubabaye kurusha abandi kugira ngo abe ari we agaragarizaho ububasha Bwe bwo gukiza indwara, kandi yamutegetse kwikorera uburiri bwe akanyura mu murwa wose kugira ngo ashyire ahabona ikintu gikomeye yari yakorewe. Ibi byari kubyutsa ikibazo cyo kumenya ikintu amategeko yemera ko gikorwa ku Isabato, kandi byari kumuha uburyo bwo kubeshyuza amabwiriza y’Abayuda yerekeranye n’umunsi w’Uwiteka no gutangaza ko imigenzo yabo ntacyo imaze. UIB 128.4
Yesu yababwiye ko igikorwa cyo gukiza imbabare cyari gihuje n’itegeko ry’Isabato. Cyari gihuje n’umurimo w’abamarayika b’Imana bahora banyuranamo hagati y’ijuru n’isi bakorera inyokomuntu ibabaye. Yesu yaravuze ati, “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” Iminsi yose ni iy’Imana, ni yo isohorezamo imigambi ifitiye mwene muntu. Iyo uburyo Abayuda basobanuraga amategeko buba ari ukuri, ubwo Imana yari kuba iri mu ikosa, kandi ari yo nyir’umurimo wabeshejeho kandi ukomeza buri kintu cyose gifite ubugingo uhereye igihe yashyiragaho imfatiro z’isi. Bityo rero, iyavuze ko umurimo wayo ari mwiza, maze igashyiraho Isabato kugira ngo yizihize kuzura no gushyika kwawo, yagombaga no gushyiraho igihe cy’ikiruhuko ku murimo Wayo, bityo igahagarika gahunda y’akamenyero itajya irangira iboneka mu isanzure. UIB 129.1
Mbese Imana yabuza izuba gukora umurimo waryo ku Isabato, ikabuza imirasire yaryo itanga ubugingo gususurutsa isi no kugaburira ibihingwa? Mbese kuri uwo munsi wera, gahunda y’imibumbe yaremwe igomba guhagarara? Mbese igomba gutegeka imigezi kurekeraho kuhira imirima n’amashyamba, kandi igategeka guhorera kw’inyanja guhagarika amazi yayo atemba agenda akanagaruka? Mbese ingano n’ibigori bigomba guhagarara gukura, kandi amahundo arimo guhisha akimurira ku wundi munsi indabo zayo zitukura? Mbese ku Isabato ibiti n’indabyo ntibigomba kumeraho udushami cyangwa ngo bikure? UIB 129.2
Bigenze gutyo, abantu babura imbuto zo mu butaka n’imigisha ituma ubuzima buba ikintu cyo kwifuzwa. Ibyaremwe bigomba gukomeza gahunda yabyo idahinduka. Imana ntishobora guhagarika ikiganza Cyayo n’akanya kanzinya, naho ubundi abantu bazahara bagapfa. Umuntu nawe kandi afite umurimo agomba gukora kuri uwo munsi. Ibyangombwa bikenewe mu buzima bigomba gukorwa, abarwayi bagomba kwitabwaho, abakene bagomba guhabwa ubufasha bakeneye. Umuntu wese ukerensa gukiza imbabare ku Isabato azafatwa nk’uriho urubanza. Umunsi wera w’Imana w’ikiruhuko washyiriweho umuntu, kandi ibikorwa by’impuhwe bihuje rwose n’icyo washyiriweho. Imana ntiyifuza ko ibiremwa byayo bibabazwa n’intimba y’akanya gato ishobora kuvurwa ku Isabato cyangwa ku wundi munsi uwo ari wo wose. UIB 129.3
Ibyo abantu bakenera ko Imana ibakorera ku munsi w’Isabato usanga ko ari byinshi cyane ndetse kurusha ibikenerwa ku yindi minsi. Abantu bayo bareka imirimo yabo isanzwe maze bagafata igihe cyo kwihererana n’Imana kandi bakayiramya. Ku Isabato nibwo bayisaba imigisha myinshi kurenza iyindi minsi. Bayisaba kubitaho by’umwihariko. Bifuza cyane guhabwa imigisha yayo ihebuje iyindi ibahitiyemo. Ntabwo Imana itegereza ko Isabato irangira ngo ibone gusubiza ibyo byifuzo. Ntabwo umurimo w’ijuru ujya uhagarara, bityo n’abantu ntibagomba kudohoka ku gukora ibyiza. Ntabwo Isabato yagenewe kuba igihe cyo gupfusha ubusa ntacyo umuntu akora. Amategeko atubuza kwikorera imirimo yacu isanzwe ku munsi w’ikiruhuko w’Uwiteka; imirimo yo kwishakira inyungu zacu bwite igomba guhagarikwa; nta murimo wo kwishakira ibinezeza cyangwa inyungu z’iby’isi wemewe n’amategeko kuri uwo munsi; ahubwo nkuko Imana yahagaritse umurimo wo kurema maze ikaruhuka ku Isabato kandi ikayiha umugisha, niko umuntu agomba kureka imirimo ye ya buri munsi maze ayo masaha yera akayaharira ikiruhuko cyubaka ubuzima, kuramya Imana, no gukora imirimo yera. Igikorwa Kristo yakoze cyo gukiza umuntu urwaye gihuje rwose n’amategeko. Cyubahirizaga Isabato. UIB 129.4
Yesu yavuze ko anganya n’Imana uburenganzira bwo gukora imirimo itunganye nk’iyayo, kandi isa n’iyo Se akorera mu ijuru. Nyamara Abafarisayo bakomeje kurakara biruseho. Uko bo babyumvaga, ntabwo yari yishe itegeko gusa ahubwo mu kwita Imana “Se bwite” yari yigereranije ubwe nk’ureshya n’Imana. Yohana 5:18. UIB 130.1
Ishyanga ry’Abayuda ryose ryitaga Imana Se, nicyo gituma batagombaga kurakara mwene ako kageni niba Kristo yari yavuzeko afitanye iyo sano n’Imana. Ahubwo bamushinjaga kwigereranya n’Imana, bigaragaza yuko bumvaga asa n’aho yisumbukuruje mu byo avuze. UIB 130.2
Ntabwo aba banzi ba Kristo bari bafite ibisobanuro byo guhangana n’ukuri yigishaga imitima yabo. Bavugaga gusa ibyanditswe mu mihango n’imigenzo yabo, kandi ibi byasaga nk’aho nta mbaraga bifite kandi bitanejeje ubigereranyije n’ingingo Yesu yakuraga mu Ijambo ry’Imana ndetse no muri gahunda itajya ihagarara y’ibyaremwe. Iyo abanditsi bifuza kwakira umucyo, baba baremejwe yuko Yesu yavugaga ukuri. Ahubwo bahungaga ingingo yatangaga zijyanye n’Isabato, maze bagashaka kumubyukirizaho umujinya kuko yavugaga ko ahwanye n’Imana. Uburakari bw’abayobozi b’Abayuda nta kintu cyari kubutangira. Iyo baza kuba bataratinye rubanda, abatambyi n’abanditsi baba baratsinze Yesu aho. Nyamara imyumvire myiza abantu bari bamufiteho yari ikaze. Benshi Yesu bamubonagamo inshuti yabo yabakijije indwara kandi igahoza intimba zabo, bityo bashyigikiraga igikorwa yakoze cyo gukiza imbabare y’i Betesida. Ku bw’ibyo rero, byabaye ngombwa ko mu gihe runaka abo bayobozi bakumira urwango rwabo. UIB 130.3
Yesu yamaganye ikirego cyo kwigereranya n’Imana. Yaravuze ati, ubushobozi bwanjye bwo gukora imirimo munshinja mbuterwa n’uko ndi Umwana w’Imana, nkaba ndi umwe na Yo muri kamere, mu bushake, no mu migambi. Mfatanya n’Imana mu bikorwa byayo byose byo kurema ndetse no kugira neza. “Ntacyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora” Abatambyi n’abanditsi bashinje Umwana w’Imana amakosa bamuhora gukora umurimo n’ubundi yari yaratumwe mu isi gukora. Bari baritandukanyije n’Imana kubw’ibyaha byabo, kandi mu bwibone bwabo bari ibyigenge batayumvira. Biyumvagamo ko bihagije ubwabo, kandi ntibabonaga ko bakeneye ubwenge bw’ikirenga bwo kugenga ibikorwa byabo. Nyamara Umwana w’Imana we yari yariyeguriye ubushake bwa Se, kandi akishingikiriza ku bushobozi Bwe. Kristo yari yarisize ubusa byimazeyo kuburyo nta migambi Ye bwite yagiraga. Yemeraga imigambi Imana imufitiye maze umunsi ku wundi Se akamuhishurira imigambi Ye. Bityo natwe dukwiye kwishingikiriza ku Mana kugira ngo imibereho yacu ishobore kuba umusaruro w’ubushake Bwayo. UIB 130.4
Ubwo Mose yari agiye kubaka ubuturo bwera ngo bube ahantu Imana igomba gutura, yategetswe gukora ibintu byose akurikije icyitegererezo yerekewe ku musozi. Mose yari yuzuye ishyaka ry’umurimo w’Imana; kandi abantu bahebuje abandi mu mpano, abanyabukorikori n’abanyabwenge bari biteguye gushyira mu bikorwa ibyo yabasabaga. Nyamara ntiyari gukora inzogera, amakomamanga, igitambaro cyo kumanika, imishunzi, cyangwa ibikombe byo mu buturo bwera keretse akurikije icyitegererezo yeretswe. Imana yamuhamagaye ku musozi imwereka ibintu byo mu ijuru. Imana yamutwikirije ubwiza Bwayo kugira ngo abashe kubona icyo cyitegererezo, kandi ibintu byose byakozwe ari cyo bikurikije.Bityo, Isiraheli Imana yashakaga kugira ubuturo bwayo, yayeretse urugero ruhebuje rw’imico Yayo. Icyo cyitegererezo bakerekewe ku musozi ubwo amategeko yatangirwaga kuri Sinayi, ndetse n’igihe Uwiteka yanyuraga imbere ya Mose akavuga ati, “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha” Kuva 34:6, 7. UIB 131.1
Abisiraheli bari barihitiyemo inzira zabo bwite. Ntabwo bigeze bubaka bakurikije icyitegererezo bahawe, ariko Kristo, we rusengero nyakuri rw’ubuturo bw’Imana, yahuzaga buri kantu kose ko mu mibereho ye yo ku isi n’ibyo Imana ishaka. Yaravuze ati, “Nishimira gukora ibyo ushaka, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi 40:8. Bityo rero, imico yacu igomba kubakirwa kuba “inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.” Abefeso 2:22. Tugomba kandi “gukora byose dukurikije icyitegererezo,” dukurikije “uwatubabarijwe akadusigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye.” Abaheburayo 8:5; 1 Petero 2:21. UIB 131.2
Amagambo ya Kristo atwigisha ko dukwiriye kwibona twebwe ubwacu nk’abamaze gufatanywa ubudatandukana na Data wo mu ijuru. Umwanya twaba turimo uwo ari wo wose, tugizwe kandi tubeshwaho n’Imana yo ifite amaherezo y’ibiriho byose mu biganza Byayo. Yatugeneye umurimo tugomba gukora, kandi yaduhaye ubushobozi n’uburyo bwo kuwukora. Mu gihe tuzegurira Imana ubushake bwacu kandi tukiringira imbaraga zayo n’ubwenge bwayo, izatuyobora mu nzira zitekanye kugira ngo twuzuze uruhare rwacu muri gahunda Yayo ikomeye. Ariko uwishingikiriza ku bwenge n’imbaraga bye bwite aba yitandukanyije n’Imana. Mu cyimbo cyo gutera intero imwe na Kristo, aba arimo gusohoza imigambi y’umwanzi w’Imana n’abantu. UIB 131.3
Umukiza yakomeje avuga ati, “kuko ibyo Se akora byose n’Umwana ari byo akora….Nkuko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, niko n’Umwana aha ubugingo abo ashaka.” Abasadukayo batsimbararaga ku ngingo yuko imibiri itazazuka, ariko Yesu ababwira ko umwe mu mirimo ikomeye ya Se ari ukuzura abapfuye kandi ko na we afite ubushobozi bwo kubikora. “Hagiye kuza igihe nako kirageze ubwo abapfuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana kandi abazaryumva bazabaho.” Abafarisayo bizeraga umuzuko w’abapfuye. Kristo yababwiye ko no muri uwo mwanya imbaraga iha abapfuye kongera kubaho yari hagati yabo, bityo bakaba bagomba guhanga amaso kwiyerekana kwayo. Iyo mbaraga yo kuzura abapfuye ni nayo ibeshaho umutima “wapfuye uzize ibicumuro n’ibyaha.” Abefeso 2:1. Uwo mwuka w’ubugingo uri muri Kristo, ari wo “mbaraga zo kuzuka kwe,” ubatura abantu “mu bubata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.” Abafilipi 3:10; Abaroma 8:2. Ubutware bw’ikibi burasenyuka maze binyuze mu kwizera, ubugingo bw’umuntu bukarindwa icyaha. Umuntu wugururira Umwuka wa Kristo umutima we, ahinduka ufatanyije n’iyo mbaraga ikomeye ari yo izazura umubiri we ikawukura mu gituro. UIB 131.4
Uwo Munyanazareti wiyoroheje yagaragaje icyubahiro Cye nyakuri. Yererejwe hejuru y’inyokomuntu, yiyambura umwambaro w’icyaha no gukozwa isoni, maze yerekanwa nk’Uwubahwa n’abamarayika, Umwana w’Imana, Uhwanye n’Umuremyi w’isi n’ijuru. Abamwumvaga barishimye cyane. Nta muntu wigeze avuga amagambo nk’aye cyangwa ngo agaragaze ubutware bwa cyami nk’ubwe. Amagambo Ye yari asobanutse mu buryo bweruye agaragaza byuzuye umurimo We ndetse n’inshingano y’abatuye isi. “Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, kugira ngo abantu bose bubahe Umwana, nk’uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana, ntaba yubashye na Se wamutumye.…kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, niko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka kuko ari Umwana w’Umuntu.” UIB 132.1
Abatambyi n’abayobozi b’Abayuda bari barigize abacamanza bo gucira umurimo wa Kristo ho iteka, ariko We ubwe yivugiye ko ari umucamanza wabo akaba n’umucamanza w’isi yose. Isi yeguriwe Kristo kandi, binyuze muri We, imigisha yose iva ku Mana yagejejwe ku nyokomuntu yaguye. Yari Umucunguzi mbere ndetse na nyuma yo guhinduka umuntu Kwe. Icyaha kikibaho, Umucunguzi yari ariho. Yahaye abantu bose umucyo n’ubugingo, kandi buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe uko umucyo yahawe ungana. Kandi rero, uwatanze umucyo, Uwaje gushaka ubugingo bw’umuntu yingingana ibambe ryinshi ashaka kubuvana mu cyaha ngo abugeze mu buziranenge, ni we Muvugizi kandi akaba n’Umucamanza wabwo icyarimwe. Kuva intambara ikomeye yatangira mu ijuru, Satani yakomeje umurimo we binyuze mu binyoma; kandi Kristo yagiye akorera gushyira ahabona imigambi ye no kujanjagura ububasha bwe. Uwasakiranye n’umushukanyi kandi ibihe byose akaba yaragiye ashakisha gukura abo yafashe mpiri mu maboko ye, ni we uzacira urubanza buri muntu wese. UIB 132.2
Kandi Imana “yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w’umuntu.” Umwana w’umuntu yashyiriweho kuba umucamanza bitewe n’uko yasogongeye ubusharire bw’umubabaro n’ibigeragezo by’umuntu, kandi akaba asobanukiwe n’intege nke n’ibyaha by’abantu; bitewe nuko yarwanyije kandi anesha ibigeragezo bya Satani ku bwacu, kandi akaba agirira neza mu butabera abantu yameneye amaraso ngo abakize; ku bw’iyo mpamvu, Umwana w’umuntu yashyiriweho guca amateka. UIB 132.3
Nyamara ntabwo inshingano ya Kristo yari iyo guca imanza ahubwo yari iyo gukiza. “Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka: ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.” Yohana 3:17. Ndetse imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda, Yesu yaravuze ati, “Ni ukuri, ni ukuri ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.” Yohana 5:24. UIB 132.4
Abwira abari bamuteze amatwi kudatangara, Kristo yababumburiye ubwiru bw’ahazaza mu buryo bwagutse. Yaravuze ati, “igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva bose bazumva ijwi rye bakavamo! Abazaba barakoze ibyiza bazazuka bahabwe ubugingo, abazaba barakoze ibibi bazazuka bacirweho iteka. ” Yohana 5:28, 29. UIB 133.1
Icyo cyizere cy’ubugingo bw’ahazaza nicyo kintu Abisiraheli bari barategereje igihe kirekire, kandi nicyo bari bariringiye kuzahabwa Mesiya aje. Umucyo umwe rukumbi ufite ubushobozi bwo kumurikira umwijima w’igituro warimo urabagiranira kuri bo. Nyamara umuco wo kuba nyamwigendaho ni ubuhumyi. Yesu yari yamaze kurenga ku migenzo y’abigishamategeko kandi yari yasuzuguye ubutegetsi bwabo, nyamara ntibashatse kumwizera. UIB 133.2
Igihe bari barimo, ahantu bari bari, uburyo bari bafite, amarangamutima yari yuzuye mu bari bakoraniye aho, byose byahurije hamwe gutuma amagambo Yesu yavugiye imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda arushaho gukora ku mutima. Abayobozi bakuru b’idini b’iryo shyanga barimo bahiga ubugingo bw’uwivuze ko ari Umukiza wa Isiraheli. Umwami w’Isabato yitabye urukiko rwo ku isi ngo yiregure ku kirego cyo kwica itegeko ry’Isabato. Ubwo yatangazaga umurimo We ashize amanga, abamuciraga urubanza bamurebanye umujinya kandi batangaye, nyamara ku magambo Ye nta wagiraga icyo yongeraho. Ntabwo bari gushobora kumuciraho iteka. Yahakanye ububasha bw’abatambyi n’abigishamategeko bwo kumuhata ibibazo no kwivanga mu murimo We. Nta bubasha nk’ubwo bari bafite. Ibyo bavugaga byari bishingiye ku bwibone no kwishyira imbere byabo. Yanze kwiregura ku byo bamushinjaga, cyangwa ngo bamwigishe iyobokamana. UIB 133.3
Mu cyimbo cyo kubasaba imbabazi ku gikorwa cyari cyabateye kumwivovotera cyangwa ngo yisobanure ku cyo yari agamije mu kugikora, Yesu yahindukiranye abo bayobozi, maze uwaregwaga aba ahindutse urega. Yabacyahiye kwinangira imitima kwabo no kuba ari injiji mu bijyanye n’Ibyanditswe Byera. Yababwiye ko banze kwakira ijambo ry’Imana nkuko banze kwakira Uwo yatumye. “Musesengura Ibyanditswe kuko mutekereza kubibonamo ubugingo buhoraho, kandi ari byo byonyine bihamya ibyanjye. Ariko mwanga kunsanga ngo muhabwe ubugingo.” Yohana 5:39. UIB 133.4
Muri buri nyandiko, yaba iy’amateka, cyangwa iy’amategeko, cyangwa iy’ubuhanuzi, Isezerano rya Kera ry’Ibyanditswe Byera ribengerana ubwiza bw’Umwana w’Imana. Gahunda y’idini y’Abayuda, nkuko yari yarashyizweho n’Imana, yose uko yakabaye yari ubuhanuzi bukusanyirijwe hamwe bw’ubutumwa bwiza. Kristo “abahanuzi bose baramuhamije.” Ibyakozwe n’Intumwa 10:43. Uhereye ku isezerano ryahawe Adamu, ugakomereza mu ruhererekane rw’abakurambere no mu murage w’amategeko, umucyo w’ijuru urabagirana wagaragaje neza intambwe z’Umucunguzi. Uko ibintu by’ahazaza byari imbere yabo mu rukurikirane rw’agatangaza, abahanuzi bitegerezaga Inyenyeri y’i Betelehemu, ariyo Shilo wagombaga kuza. Urupfu rwa Kristo rwerekanirwaga muri buri gitambo cyatambwaga. Muri buri mwotsi w’umubavu hazamukagamo gukiranuka Kwe. Muri buri mpanda ya yubile havugiragamo izina Rye. Mu bintu bitangaje by’ubwiru bw’Ahera Cyane habagamo ubwiza Bwe. UIB 133.5
Abayuda bari batunze Ibyanditswe Byera, maze bakibwira ko mu kugira ubumenyi bw’amagambo yabyo byabahesheje ubugingo buhoraho. Ariko Yesu yaravuze ati, “ntimufite n’ijambo rye riguma muri mwe.” Kubwo kwanga kwakira Kristo binyuze mu ijambo yababwiye, ni We ubwe bari banze. Yarababwiye ati, “Mwanze kuza aho ndi ngo muhabwe ubugingo.” UIB 134.1
Abayobozi b’Abayuda bari barize inyigisho z’abahanuzi zirebana n’ubwami bwa Mesiya, nyamara ibyo ntibabikoranye ubushake buvuye ku mutima bwo kumenya ukuri, ahubwo babikoze bagambiriye kubona ibihamya byo gushyigikira ibyifuzo byabo byo kuba ibirangirire. Ubwo Kristo yazaga mu buryo butandukanye n’ubwo bari biteze ko azazamo, ntibagombaga rero kumwakira, bityo kugira ngo bisobanure bagerageje guhamya ko ari umubeshyi. Igihe bari bamaze gushinga ikirenge muri iyo nzira, byari byoroheye Satani kubinjizamo umwuka wo kurwanya Kristo. Amagambo bakagombye kuba barakiriye nk’igihamya cy’ubumana Bwe, bayasobanuye mu buryo bwo kumurwanya. Kubw’ibyo, ukuri kw’Imana baguhinduye ikinyoma, kandi uko Umukiza yarushagaho kuvugana nabo yahuranije mu bikorwa Bye by’impuhwe, niko barushagaho kugambirira bakomeje kurwanya umucyo. UIB 134.2
Yesu yaravuze ati, “Simparanira gushimwa n’abantu.” Ntabwo ubwamamare bukomotse ku Rukiko Rukuru rw’Abayuda ndetse no kumwemera kwabo ari byo bintu yifuzaga. Nta shimwe yari kwemera kwakira rivuye mu kuba bamwemera. Yari yarahawe ikuzo n’ububasha byo mu ijuru. Iyo abishaka, abamarayika baba baraje bakamuha icyubahiro, ndetse na Se aba yarongeye agahamya ko ari Imana. Ariko, ku bwabo, ku bw’ishyanga bari babereye abayobozi, yifuzaga ko abayobozi b’Abayuda bamenya neza imico Ye maze bakakira imigisha yari abazaniye. UIB 134.3
“Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera; ariko undi naza mu izina rye ubwe muzamwemera.” Yesu yaje kubw’ubushobozi bw’Imana, afite ishusho yayo, asohoza ijambo ryayo, ashaka ikuzo ry’Imana ; ariko abayobozi ba Isiraheli ntibamwakiriye, nyamara igihe hari kuza abandi bantu bavuga ko bafite imico ya Kristo ariko bakoreshwa n’ubushake bwabo kandi bishakira ikuzo ubwabo, bari kubakira. Mbese ibyo ni ukubera iki ? Ni ukubera ko uwishakira ikuzo rye bwite yitabaza ibyifuzo byo kwishyira hejuru y’abandi. Mwene ibyo byifuzo Abayuda bari kubyemera. Bari kwemera umwigisha utari uw’ukuri kubera ko yari kuba yagushije neza ubwibone bwabo, yemera ibitekerezo n’imigenzo byabo bari bagundiriye. Ariko inyigisho ya Kristo yo ntiyahuzaga n’ibyo batekereza. Yari inyigisho y’umwuka kandi igasaba ko inarijye ibambwa, nicyo gituma batari kuyemera. Ntabwo bari bazi Imana, bityo rero ijwi Ryayo ryanyuraga muri Kristo ryari ijwi ry’umunyamahanga. UIB 134.4
Mbese ibyo sibyo binakorwa muri iki gihe cyacu? Mbese ntihariho benshi, yemwe no mu bayobozi b’idini, banangira imitima yabo bakarwanya Mwuka Muziranenge, bagatuma bitabashobokera kumenya ijwi ry’Imana ? Mbese ntibaba barimo kwanga ijambo ry’Imana kugira ngo babone uko bagendera mu migenzo yabo ? UIB 134.5
Yesu yaravuze ati, “Iyo mwizera Mose, nanjye muba mwaranyizeye kuko ari ibyanjye yanditse. Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n’amagambo yanjye muzayizera mute ?” Kristo niwe wari waravuganiye n’Abisiraheli binyuze muri Mose. Iyo baba baremeye ijwi ry’Imana ryavugiye mu muyobozi wabo ukomeye, baba baranarimenyeye mu nyigisho za Kristo. Iyo bizera Mose baba baranizeye uwo yanditseho. UIB 135.1
Yesu yari azi neza ko abatambyi n’abigishamategeko bagambiriye byimazeyo guhiga ubugigo Bwe ; nyamara yabasobanuriye ubumwe yari afitanye na Se n’isano yari afitanye n’isi. Babonye ko nta mpamvu zo kumurwanya bari bafite, nyamara urwango rwo kumwica bari bamufitiye ntirwacogoye. Ubwo biboneraga imbaraga yemeza imitima yagendanaga n’umurimo We basazwe n’ubwoba, nyamara banze kwinginga Kwe maze bifungiranira mu mwijima. UIB 135.2
Bari barananiwe kurimbura ububasha bwa Yesu cyangwa kumuvanaho icyubahiro no kurangamirwa n’abantu, benshi muri bo bakaba bari baremejwe n’amagambo Ye. Abayobozi ubwabo bumvise bariho urubanza rukomeye ubwo yemezaga imitimanama yabo icyaha cyabo, nyamara icyo ibyo byakoze ni ukubatera kurushaho kumusharirira. Bari bagambiriye byimazeyo kugenza ubugingo Bwe. Batumye intumwa mu gihugu hose zo kuburira abantu ko Yesu ari umubeshyi. Batumaga abatasi kumucunga maze bakavuga ibyo yavuze n’ibyo yakoze. Ni ukuri rwose Umukiza w’agaciro gahebuje yari ahagaze munsi y’igicucu cy’umusaraba. UIB 135.3