UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO
(Iki gice gishingiye muri Yohana 4:1-42)
Yesu ari mu rugendo rwerekeza i Galilaya, yanyuze muri Samariya. Byari mu ma saa sita z’amanywa ubwo yageraga mu kibaya cy’i Shekemu. Aho iki kibaya gitangirira niho hari iriba rya Yakobo. Ananijwe n’urugendo, yicara hasi ngo aruhuke mu gihe abigishwa be bari bagiye gushaka ibyo kurya. UIB 113.1
Abayuda n’Abanyasamariya banganaga urunuka, kugeza n’aho birinda uko bishoboka kose kugira ibyo bafatanya. Guhahirana n’Abanyasamariya igihe bibaye ngombwa byo byari byemewe n’abigishamategeko (ba Rabbi); ariko mu yindi mibanire rusange ntibyari byemewe. Umuyuda ntiyari yemerewe kuguza Umunyasamariya, cyangwa ngo yakire impano ye, cyangwa ngo amuhe agasate k’umugati cyangwa igikombe cy’amazi. Abigishwa, mu kujya kugura ibyo kurya, ntabwo bari banyuranije n’amategeko y’igihugu. Ariko ntibabashaga gukora ibirenze ibyo. Gusaba Umunyasamariya ko hari icyo yagufasha, cyangwa ngo mu bundi buryo ugire icyo wabafasha, ntibyabashaga kwinjira ndetse no mu bitekerezo by’abigishwa ba Yesu. UIB 113.2
Ubwo Yesu yari yicaye iruhande rw’iriba, yari afite inzara n’inyota. Urugendo uhereye mu gitondo rwari rurerure, noneho izuba ryo ku manywa y’ihangu ryari rimurasiye hejuru. Inyota ye yongerwaga no gutekereza amazi afutse, amazi meza amuri iruhande, nyamara atabasha kuyashyikira; kubera ko atari afite umugozi cyangwa ikivomesho, kandi iriba ryari rirerire. Intege nke za kimuntu zose zari kuri we, bityo yari ategereje uwaza kuvoma. UIB 113.3
Umugore w’Umunyasamariyakazi aba arahageze, maze amera nk’aho atamubonye, avomera ikibindi cye acyuzuza amazi. Ahindukiye ngo agende, Yesu amusaba amazi yo kunywa. Mu muco w’Iburasirazuba, nta wabashaga kwirengagiza igikorwa nk’icyo. Iburasirazuba, amazi yitwaga “impano y’Imana.” Guha umugenzi amazi yo kunywa byafatwaga nk’umurimo w’icyubahiro ku buryo Abarabu bo mu butayu byatumaga banareka ibindi bakora ngo babashe gukora icyo gikorwa. Urwangano rwari hagati y’Abayuda n’Abanyasamariya rwabujije Umunyasamariyakazi kugirira Yesu iyo neza; ariko Umukiza yashakaga icyabasha gukingura umutima w’uwo Musamariyakazi, maze mu bwenge bukomoka mu rukundo mvajuru, Yesu asa n’ushaka gufashwa, nyamara ari we washakaga gutanga ubufasha. Iyo uwo Munyasamariyakazi aza gukorerwa igikorwa cy’ineza yashoboraga kutacyemera; ariko uwo ugiriye icyizere na we aracyikugirira. Umwami w’ijuru yasanze uyu wari insuzugurwa, amusaba kugira icyo yamukorera giturutse mu biganza bye. Uwaremye inyanja, ufite ububasha ku mazi yose yo hasi, uwafunguye amasoko n’imigezi yo kw’isi, yari yicajwe n’umunaniro kw’iriba rya Yakobo, ategereje gufashwa n’umugenzi wamugirira impuhwe ngo amuhe impano y’amazi yo kunywa. UIB 113.4
Uwo mugore abona ko Yesu ari Umuyuda. Mu gutangara, yibagirwa gukora icyo Yesu yari amusabye, ahubwo atangira kwibaza impamvu yabyo. “Umunyasamariyakazi aramubwira ati: ” Bishoboka bite,... Ko uri Umuyuda nkaba Umunyasamariyakazi, uransaba amazi ute?” UIB 113.5
Yesu aramusubiza ati, “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.” Utangajwe nuko ngusabye icyoroheje kumpa amazi uvomye mw’iriba riri munsi y’ibirenge byacu. Iyaba wari unsabye, nanjye nari kuguha ukanywa ku mazi y’ubugingo bw’iteka ryose. UIB 114.1
Uyu mugore ntiyasobanukiwe n’amagambo ya Kristo, ariko yumvise agaciro kayo. Bwa buryo bwe bw’amagambo y’urwenya butangira guhinduka. Mu kwibwira ko Yesu avuze iby’iriba riri iruhande rwabo, Umunyasamariyakazi aravuga ati, “Databuja, ko udafite icyo uvomesha, n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he? Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo, wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo?” Kuri we, yabonaga uwari umuri imbere nk’umugenzi wishwe n’inyota, unaniwe, wuzuye umukungugu. Mu bitekererezo bye amugereranya n’umukurambere wubahwagwa Yakobo. Yahaga agaciro ibyo yibwira, kandi niko byari bizwi, yuko nta rindi riba ribasha kugereranywa n’iryo bahawe na basogokuruza. Yasubizaga amaso inyuma kuri basekuruza, akongera akerekeza amaso imbere kuri Mesiya wendaga kuza, mu gihe uwari Ibyiringiro by’abakurambere, Mesiya ubwe, yari amuri iruhande, nyamara we ntabashe kumumenya. Ni bangahe uyu munsi bishwe n’inyota kandi begereye isoko nzima, nyamara amaso yabo bayahanze kure y’iriba ry’isoko y’ubugingo! “Ntukibaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo). Cyangwa uti, ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?” ( Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye). … Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe:… Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa.” Abaroma 10:6-9 UIB 114.2
Yesu ntiyahise asubiza ikibazo kimwerekeyeho we ubwe; ahubwo mu bushishozi bwinshi yaravuze ati, “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Yohana 4: 13-14 UIB 114.3
Uwifuza kumarwa inyota n’amazi yo ku masoko y’iyi si azanywa ariko yongere agire inyota. Ahantu hose abantu ntabwo banyuzwe. Bafite inyota y’icyahaza kwifuza k’umutima wabo. Hariho Umwe gusa ubasha guhaza uko kwifuza. Uwo isi ikeneye, ” Uwifuzwa n’amahanga yose,” ni Kristo. Imbaraga mvajuru we ubwe abasha gutanga, ni amazi y’ubugingo, yeza, agarura imbaraga mu mubiri, asubiza intege mu bugingo. UIB 114.4
Yesu ntabwo yavugaga ko intama imwe y’amazi y’ubugingo ihagije k’uyakiriye. Usogongeye ku rukundo rwa Kristo akomeza iteka ryose kurwifuza; kandi nta kindi yifuza. Ubutunzi, ibyubahiro, n’ibinezeza by’isi ntibimurangaza. Ijwi ry’umutima we rihora ritaka riti, ni wowe nifuza. Kandi uhishurira ubugingo icyo bukeneye ategereje guhaza iyo nzara n’inyota. Ubushobozi bw’abantu no kubiringira ntibizagira icyo bigeraho. Ibigega by’amazi bizakama, amariba azuma; ariko Umukiza wacu ni isoko idakama. Tubasha kunywa, tukongera tukanywa, kandi tugahorana iteka isoko idakama. Uwo Kristo atuyemo ahorana muri we isoko y’imigisha — “isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Ni muri iyo soko abasha kuvomamo imbaraga n’ubuntu buhagije ku byo akennye bose. UIB 114.5
Ubwo Yesu yavugaga iby’amazi y’ubugingo, umugore yamuhanze amaso atangaye. Yari akoze ku cyifuzo cye, maze abyutsa muri we kwifuza iyo mpano Yesu yari avuzeho. Uyu mugore yasobanukiwe n’uko atari amazi yo mu iriba rya Yakobo avugwa; kuko aya yari ayamenyereye, ayanywa, akongera akagira inyota. Umugore aramubwira ati, ” Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.” Yohana 4:15. UIB 115.1
Mu kanya gato Yesu ahindura ikiganiro. Mbere yuko uyu muntu yakira iyi mpano yifuzaga guhabwa, agomba kubanza kwerekwa icyaha cye n’Umucunguzi we. Yesu aramubwira ati, “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” Umugore aramubwira ati, “Nta mugabo mfite.” Uyu mugore yibwiye ko icyo gisubizo gihita gihagarika ibibazo biganisha mur’icyo cyerekezo. Ariko Umukiza arakomeza agira ati, ” Uvuze ukuri yuko udafite umugabo, kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe, Ibyo byo ubivuze ukuri.” UIB 115.2
Umugore abyumvise ahinda umushyitsi. Ikiganza kidasanzwe cyari gitangiye guhindura impapuro zanditseho amateka y’imibereho ye, ibyo yibwiraga ko ari ibanga rye byari bishyizwe ku mugaragaro. Uyu ni nde wabashaga gusoma amabanga y’ubuzima bwe? Muri we hinjiramo ibitekerezo by’ubuzima bw’iteka ryose, iby’urubanza ruzaza, ubwo ibihishwe byose bizashyirwa ku mugaragaro. Mur’uwo mucyo, ibitekerezo bye birakanguka. UIB 115.3
Ntacyo yabashaga guhakana; ariko yirinda kugira icyo avuga kur’icyo kiganiro kitamushimishije. Mu guha icyubahiro gikomeye uwo bavuganaga, aramubwira ati, “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.” Hanyuma, mu kwibwira ko yahindura ibimuvugwaho, ahindurira ikiganiro ku ngingo zivuga iby’imyizerere. Niba koko uyu yari umuhanuzi, yagombaga kumuha umucyo kur’ibi bibazo byari bimuhagaritse umutima igihe kirekire. UIB 115.4
Mu kwihangana, Yesu amwemerera ko akomeza kuganisha ikiganiro aho ashaka. Hagati aho ariko, Yesu yari ategereje kubona amahirwe yo kongera kumucengezamo ukuri. Umugore aramubwira ati, “Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” Imbere yabo hari umusozi wa Gerizimu. Urusengero ruwubatseho rwari rwarasenyutse, hasigaye gusa urutambiro rwarwo. Ikibazo cy’ahagomba gusengerwa cyari cyarateje amakimbirane hagati y’Abayuda n’Abasamariya. Bamwe mu bakurambere b’Abanyasamariya bahoze bakomoka muri Isiraheli; ariko kubera ibyaha byabo, Uwiteka yemera ko baneshwa n’ishyanga risega ibigirwamana. Bamaze igihe kinini barifatanije n’abasenga ibigirwamana, buhoro buhoro bigeza ubwo imyizerere yabo yanduzwa. Ni iby’ukuri ko babifataga ko ibishushanyo bibibutsa gusa Imana ihoraho, Umutware w’ibyaremwe byose; nyamara abantu byarabatwaye batangira kuramya ibyo bishushanyo bibajwe. UIB 115.5
Ubwo urusengero rw’i Yerusalemu rwongeraga kubakwa mu gihe cya Ezira, Abasamariya bifuje gufatanya n’Abayuda mu kurwubaka. Abayuda banze kubaha ayo mahirwe, maze urwango rukabije ruvuka hagati yabo bombi. Abasamariya bubaka urusengero rwo kwihimura ku musozi Gerizimu. Aha bahasengeraga bakurikije imihango yategetswe na Mose, n’ubwo bataretse rwose gusenga ibigirwamana. Ariko bagize akaga, urusengero rwabo rusenywa n’abanzi babo, maze basa n’abavumwe; ariko bakomeza kwihambira ku migenzo yabo n’uburyo bwabo bwo gusenga. Ntibabashaga kwemera ko urusengero rw’i Yerusalemu ari inzu yo gusengeramo Imana, haba no kwemera ko idini y’Abayuda iruta iyabo. UIB 115.6
Mu gusubiza umugore, Yesu aravuga ati, ” Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu. Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.” Yesu yari yerekanye ko ntaho ahuriye n’amakimbirane yari hagati y’Abayuda n’Abasamariya. Ubu noneho icyo yashakaga ni ugukuraho iyo mitekerereze Abasamariya bari bafite ku Bayuda. Ubwo yerekanaga ukuri yuko kwizera kw’Abasamariya kwangijwe no gusenga ibigirwamana, Yesu yavuze ko ukuri gukomeye kwo gucungurwa kwari kwarashinzwe Abayuda, kandi ko muri bo ari ho Mesiya yari kuzagaragarira. Binyuze mu Byanditswe Byera, bari barasobanukiwe n’imico y’Imana ndetse n’amahame agenga ubuyobozi bwayo. Yesu yishyize ku ruhande rw’Abayuda nk’abo Imana yari yariyeretse. UIB 116.1
Yashakaga kuzamura ibitekerezo by’abamwumvaga ngo birenge imihango, hamwe n’ibibazo byo guhangana. ” Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basenga Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka: n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Yohana 4: 23, 24. UIB 116.2
Aha hongeye kuvugwa kwa kuri Yesu yari yarahishuriye Nikodemu ubwo yamubwiraga ati, “Umuntu utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw”Imana.” Yohana 3:3. Gushaka umusozi wera cyangwa urusengero rwera sibyo bituma abantu bashyikirana n’Ijuru. Idini ntabwo igomba kureberwa ku bigaragarira inyuma ndetse n’imihango. Idini ikomoka ku Mana niyo yonyine ibasha kuyobora ku Mana. Kugira ngo tumukorere by’ukuri, tugomba kubyarwa na Mwuka ukomoka mw’ijuru. Uyu niwe uzatunganya umutima n’ibitekerezo akabihindura bishya, akaduha ubushobozi bushya bwo kumenya no gukunda Imana. Azaduha kumvira nta gahato ibyo adusaba byose. Uku ni ko gusenga kw’ukuri. Ibi ni umusaruro uzanwa no gukorana na Mwuka Wera. Kubw’uwo Mwuka, isengesho ry’ukuri rirandikwa, kandi iryo sengesho rikemerwa n’Imana. Iyo umuntu ahirimbanira kwegera Imana, aho niho umurimo wa Mwuka ugaragarira, kandi Imana iziyereka uwo muntu. Abo bayisenga batyo ni bo ishaka. Yiteguye kubakira, no kubagira abana bayo. UIB 116.3
Ubwo uyu mugore yavuganaga na Yesu, yanyuzwe n’amagambo ye. Ntiyari yarigeze yumva ibitekerezo nk’ibyo mu batambyi bo mu bwoko bwe cyangwa abo mu Bayuda. Ubwo imibereho ye ya kera yasaga n’irambuwe imbere ye, byamugaragarije ko hari icyo yari akeneye kumenya. Yasobanukiwe n’inyota y’ubugingo bwe, itabasha kumarwa n’amazi yo mw’iriba ry’i Sukara. Nta kintu na kimwe cyari cyarigeze gikangurira ibitekerezo bye kwifuza ibyo mw’ijuru nkubu. Yesu yamweretse ko abasha kurondora ibiri mu mibereho ye; nyamara uyu mugore yumva ko Yesu ari inshuti ye, imufitiye impuhwe n’urukundo. Nubwo ukwera kwa Yesu kwamuregaga ibyaha bye, Yesu nta jambo ryo kumuciraho iteka yigeze amubwira, ahubwo yamubwiye iby’Ubuntu bwe, bubasha guhindura ubugingo bwe. Yatangiye gusobanukirwa n’imico ya Yesu. Maze ibibazo bitangira kuvuka mu bitekerezo bye yibaza ati, Ese uyu ntiyaba ari we Mesiya wari utegerejwe? Wa mugore abwira Yesu ati, “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.” Yesu aramusubiza ati “Ni jye uvugana nawe.” Yohana 4: 25-26. UIB 116.4
Ubwo uyu mugore yumvaga aya magambo, mu mutima we havutse kwizera. Yemeye amagambo y’agatangaza yari yumvise aturutse mu kanwa k’Umwigisha ukomoka mw’ijuru. UIB 117.1
Uyu mugore yari anyuzwe mu mutima we. Yari yiteguye kwakira uguhishurwa kw’agaciro gahebuje; kuko yari afite ubushake bw’Ibyanditswe Byera, kandi Mwuka Muziranenge yari yatangiye gutegurira umutima we kwakira umucyo uruseho. Yari yarize isezerano riboneka mu Isezerano rya Kera rivuga ngo, “Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.” Gutegeka kwa kabiri 18: 15. Yifuzaga gusobanukirwa n’ubu buhanuzi. Umucyo wari utangiye kurasira ibitekerezo bye. Amazi y’ubugingo, ari yo mibereho y’umwuka Kristo aha buri wese ufite inyota, yari yatangiye kududubiza mu mutima we. Mwuka w’Uwiteka yari arimo akorana na we. UIB 117.2
Amagambo asobanutse Kristo yabwiye uyu mugore ntiyabashaga kubwirwa Abayuda biyitaga abakiranutsi. Kristo yarigengeseraga cyane ubwo yabaga avugana na bo. Ikintu kitahishuriwe Abayuda, ari na cyo intumwa zaje gusabwa kugira ibanga, cyahishuriwe uyu mugore. Yesu yari amaze kubona ko uyu mugore azakoresha impano y’ibyo yari amaze kumenya mu guhamagarira abandi kuza ngo basangire ubuntu bwa Yesu. UIB 117.3
Ubwo abigishwa bavaga mu byo bari bagiye gukora, batangajwe no gusanga Umwigisha wabo avugana n’umugore. Ntiyari yabashije kunywa amazi yari akeneye ngo akire inyota yari afite, ndetse ntiyifuzaga no kurya ibyokurya abigishwa be bari bazanye. Ubwo umugore yari agiye, abigishwa bamwingingira kurya. Babona acecetse, atekereza cyane, nk’uri mu bihe byo gusabana n’Imana. Mu maso he hararabagiranaga, maze batinya kurogoya umusabano We n’ijuru. Ariko bari bazi ko ananiwe cyane, kandi ko ari inshingano yabo kumwibutsa kwita ku mibereho ye y’umubiri. Yesu abona urukundo bamufitiye, maze aravuga ati, “Mfite ibyo kurya mutazi.” Yohana 4: 32. UIB 117.4
Abigishwa baratangara bibaza uwaba yamuzaniye ibyo kurya; maze arabasobanurira ati, “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.” Yohana 4:34. Bitewe n’uko amagambo yabwiye wa mugore yakanguye ibitekerezo bye, ibyo byanejeje Yesu. Yabonaga wa mugore anywa amazi y’ubugingo, maze bituma inzara n’inyota (Yesu) yari afite bishira. Gusohoza inshingano yari yaramuvanye mw’ijuru ni byo byahaga Umukiza imbaraga mu murimo we, maze bigatuma ibyo yifuza birenga ibyo abantu bifuza. Kwita ku muntu ufite inzara n’inyota byo kumenya ukuri byari iby’agaciro kuri we kuruta kurya no kunywa. Kuri we byamusubizagamo intege, bikamumara inyota. UIB 117.5
Umucunguzi wacu afite inyota y’uko twamumenya. Afite inzara yo kugirira impuhwe n’urukundo abo yaguze amaraso ye. Yifuza byimazeyo ko bamusanga ngo babone ubugingo. Nk’uko umubyeyi aba ashaka kureba ukumwenyura k’umwana we muto nk’ikimenyetso cy’uko azi mama we, bikanerekana ko atangiye kumenya ubwenge, ni ko na Kristo aba ashaka kureba ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje, rugaragaza ko imibereho ya Mwuka yatangiye mu muntu. UIB 117.6
Uyu mugore yari yuzuye umunezero ubwo yategeraga amatwi amagambo ya Kristo. Uku guhishurirwa gukomeye kwaramurenze. Asiga ikibindi cye, asubira mu mudugudu, ashyiriye abandi iyo nkuru. Yesu yamenye impamvu yatumye agenda. Gusiga ikibindi cye byagaragazaga nta gushidikanya icyo amagambo ya Yesu yari amaze gukora muri we. Yifuzaga by’ukuri guhabwa amazi y’ubugingo; maze bimwibagiza icyari cyamuzanye kw’iriba, yibagirwa ko Umukiza afite inyota, kandi ko ari we wagombaga kumuha amazi. Umutima we wuzuye umunezero, yagiye yihuta cyane, ngo ageze ku bandi umucyo yari amaze kwakira. UIB 118.1
Yabwiye abantu bo mu mudugudu bose ati: “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose,“. “Ese aho uyu ntiyaba ari we Kristo?” Amagambo ye anyura imitima yabo. Mu maso he hagaragarazaga imibereho mishya, uguhinduka kw’imibereho ye yose. Bagira amatsiko yo kubona Yesu. ” Maze bava mu mudugudu ngo baze aho ari.” UIB 118.2
Ubwo Yesu yari acyicaye iruhande rw’iriba, abona imirima y’ingano yari imbere ye, uko yasaga neza kubwo izuba ryayirasiragaho. Agira ngo akangure ibitekerezo by’abigishwa be, yayikoresheje nk’imfashanyigisho agira ati: “Mbese ntimuvuga ngo ‘hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.” Yohana 4:35. Uko yavuganaga na bo, niko yitegerezaga itsinda ry’abantu ryazaga ryerekeje kw’iriba. Hari hasigaye amezi ane ngo ingano zisarurwe, ariko hari hamaze kuboneka umusaruro witeguye gusarurwa. UIB 118.3
Arababwira ati, “Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe. Kuko iri jambo ari iry’ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.” Yohana 4:36, 37. Aha Kristo yerekanaga umurimo w’agaciro abemeye ubutumwa bwiza bagomba gukorera Imana. Bagomba kuba abakozi be bahoraho. Akeneye ko buri muntu ku giti cye agira icyo amukorera. Kandi twaba tubiba cyangwa dusarura, turakorera Imana. Umwe abiba imbuto; undi agasarura; kandi bombi umubibyi n’umusaruzi bagahabwa ibihembo. Bose bakanezezwa n’ibihembo by’umurimo wabo. UIB 118.4
Yesu yabwiye abigishwa be ati; “Nabatumye gusarura ibyo mutahinze, abandi barakoze namwe mwazunguye umurimo wabo.” Yohana 4:38. Aha Umukiza yarebaga imbere ku musaruro utangaje wo ku munsi wa Pantekote. Abigishwa ntibagombaga kubona ko uyu ari umusaruro w’ibyo bakoze ubwabo bonyine. Bari binjiye mu murimo watangiwe n’abandi. Uhereye ku kugwa kwa Adamu, Kristo yagiye ageza imbuto z’ijambo rye ku bagaragu be yatoranije, ngo zibibwe mu mitima y’abantu. Kandi ingabo ze zitagaragara, n’imbaraga ze zigera hose, byagiye bikora bucece nyamara bigatanga umusaruro ugaragara. Ikime n’imvura ndetse n’izuba by’ubuntu bw’Imana byagiye bitangwa, ngo bivomerere ndetse bigaburire imbuto y’ukuri. Kristo yari agiye kuvomerera izo mbuto n’amaraso ye bwite. Abigishwa be bagize amahirwe yo gukorana n’Imana. Bakoranye na Kristo ndetse n’abantu b’intungane bo mu bihe bya kera. Mu gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pantekote, ibihumbi n’ibihumbi bari guhinduka mu munsi umwe. Ibi byari ingaruka z’umurimo wo kubiba wakozwe na Kristo, umusaruro w’umurimo we. UIB 118.5
Mu magambo yabwiwe wa mugore kw’iriba, imbuto nziza zari zibibwe, kandi umusaruro ntiwatinze kuboneka. Abasamariya baraje bategera Yesu amatwi kandi baramwizera. Bamuzengurutse aho kw’iriba, bamuhata ibibazo, kandi n’amatsiko menshi banyurwa n’ibisubizo yabahaye ku byo batari basobanukiwe. Uko bamutegeraga amatwi, ibyari urujijo kuri bo bitangira kuyoyoka. Bari bameze nk’abantu bari mu mwijima ukomeye bagerageza gukurikira umwambi w’umucyo kugeza aho baboneye amanywa. Ariko ntibanyuzwe n’iki kiganiro cy’akanya gato. Bari bafite amatsiko yo kumva ibirenze ibyo bari bamaze kumva, kandi bifuza ko n’inshuti zabo na zo zakwiyumvira uyu mwigisha w’igitangaza. Bamurarikira kuza mu mudugudu wabo, kandi bamusaba kugumana na bo. Amara iminsi ibiri i Samariya, kandi abandi benshi baramwizera. UIB 119.1
Abafarisayo basuzuguye kwicisha bugufi kwa Yesu. Banze kwemera ibitangaza bye, maze bamusaba ikimenyetso kigaragaza ko ari Umwana w’Imana. Ariko Abasamariya bo nta kimenyetso basabye, kandi Yesu ntiyagize ibitangaza akorera muri bo, uretse guhishura ibihishwe by’imibereho ya wa mugore ku iriba. Nyamara kandi benshi baramwemeye. Muri ibyo byishimo byabo bishya babwira wa mugore bati, ” Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” Yohana 4:42. UIB 119.2
Abasamariya bizeraga ko Mesiya yari kuzaza nk’Umucunguzi, utari uw’Abayuda gusa, ahubwo ari uw’isi yose. Mwuka Wera avugira muri Mose yari yaramuhanuye ko ari umuhanuzi uzakomoka ku Mana. Binyuze muri Yakobo, byari byaravuzwe ko amahanga yose azakoranira kuri we; kandi binyuze muri Aburahamu, ngo muri we amahanga yose yo ku isi ni mo azaherwa umugisha. Kubera ko Abayuda bari barasobanuye nabi iby’umuhanuzi wa nyuma, bitiranya kuza kwa Yesu kwa mbere n’icyubahiro cyo kuza kwe kwa kabiri, byari byarateye Abasamariya kwanga inyandiko zera zose uretse izanditswe na Mose gusa. Ariko ubwo Umukiza yari amaze gukuraho ubwo busobanuro bw’ibinyoma, benshi bemeye iby’ubuhanuzi bwa nyuma ndetse n’amagambo ya Kristo ubwe avuga iby’Ubwami bw’Imana. UIB 119.3
Yesu yari yatangiye gukuraho urusika rwari hagati y’Abayuda n’Abanyamahanga, no kwigisha iby’agakiza ku batuye isi. N’ubwo yari Umuyuda, yasabanaga n’Abasamariya nta nkomyi, agira ngo ateshe agaciro imico y’Abafarisayo bo mu bwoko bwe. Imbere yo kwiyemera kwabo, Yesu yemera kwakirwa n’ubwo bwoko bwasuzugurwagwa. Yaryamaga mu nzu zabo, agasangira na bo ibyokurya ku meza yabo, - akarya ibiryo byateguwe ndetse bikarurwa n’intoki zabo, - akigishiriza mu mihanda yabo, kandi akabafata neza cyane abagaragariza ineza n’urugwiro. UIB 119.4
Mu rusengero i Yerusalemu, hari urukuta rutandukanya inkike yo hanze n’ibindi bice by’inyubako yera. Kuri uru rukuta hari inyandiko zanditse mu ndimi zitandukanye, zivuga ko nta wemerewe kururenga uretse gusa Umuyuda. Umunyamahanga aramutse arenze uru rukuta, yabaga yanduje urusengero, kandi igihano ni uko yahasigaga ubuzima. Ariko Yesu we nkomoko y’Urusengero n’ibirukorerwamo, yiyegereza Abanyamahanga abagaragariza impuhwe, kandi ubuntu bwe bwari bubazaniye agakiza Abayuda bari baranze. UIB 119.5
Kuguma i Samariya kwa Yesu kwari kugamije kubera abigishwa be umugisha, kuko bari bagitwarwa n’imyitwarire ya Kiyuda yo kudaha abandi agaciro. Bumvaga ko gushyigikira igihugu cyabo bibasaba gukomeza urwango bafitiye Abasamariya. Bibazaga ku myitwarire ya Yesu. Ntibabashaga kwanga gukurikiza urugero rwe, maze mu minsi ibiri bamaze i Samariya, kuba indahemuka kuri Yesu bicubya kwishyira hejuru kwabo; n’ubwo mu mitima yabo nta kwiyunga kwarimo. Batinze kwiyumvisha yuko gusuzugura kwabo ndetse n’urwango bikwiye gusimburwa no kubabarira n’impuhwe. Ariko Umwami amaze gusubira mw’ijuru, inyigisho ze bazibonamo ubusobanuro bushya. Nyuma yo gusukwa kwa Mwuka Wera, bibuka indoro y’Umukiza, amagambo ye, kubaha no gufata neza yagiriraga abanyamahanga basuzuritse. Igihe Petero yajyaga kwigisha i Samariya, na we akoresha iyo mico mu murimo we. Igihe Yohana yahamagarirwaga kujya muri Efeso n’i Simuruna, yibutse ibyabereye i Shekemu, maze yuzura ishimwe no guhimbaza Umwigisha mvajuru, We, wabonaga ingorane bagomba guhura na zo, akaba yari yarabanje kubafasha abaha icyitegererezo cye bwite, cy’uburyo bazakora umurimo yabasigiye. UIB 120.1
Umukiza aracyakora umurimo nk’uwo yakoze ubwo yakumbuzaga Umusamariyakazi amazi y’ubugingo. Abiyita abayoboke be babasha gusuzugura no kwirengagiza abantu banenwa; ariko nta mpamvu n’imwe yaba iy’aho umuntu avuka, iy’ubwoko akomokamo, cyangwa imibereho y’ubuzima yanyuzemo, ibasha kubuza urukundo rya Yesu kugera ku bana b’abantu. Ku muntu wese, n’ubwo yaba umunyabyaha ruharwa, Yesu aravuga ati, Iyaba wari unsabye, mba nguhaye amazi y’ubugingo. UIB 120.2
Kurarikira abantu kwakira ubutumwa bwiza ntibikwiriye gusuzugurwa no kugezwa ku bantu bake gusa batoranyijwe, abo twibwira ko batazadukoza isoni nibabwemera. Ubutumwa bugomba kugezwa kuri bose. Igihe cyose imitima ikinguriwe kwakira ukuri, Kristo yiteguye kuyigisha. Abahishurira Data, akabahishurira n’uburyo bwo gusenga We yemera, kuko ari We ureba ibyo mu mitima. Ku bameze batyo, ntababwirira mu migani. Bene abo, kimwe na wa musamariyakazi, arababwira ati, “Ni Jye tuvugana.” UIB 120.3
Ubwo Yesu yari yicaye ku iriba rya Yakobo, Yari avuye i Buyuda, aho umurimo we wari watanze umusaruro mucye. Yari yaranzwe n’abatambyi n’abigishamategeko, ndetse n’abiyitaga abigishwa be bari batarasobanukirwa n’imico ye mvajuru. Yari ananiwe aguye agacuho; nyamara ntiyirengagije amahirwe yo kuvugana n’umugore umwe gusa, nubwo yari umunyamahanga, utari uwo mu BIsiraheli, kandi uzwiho ko ari umunyabyaha. UIB 120.4
Umukiza ntiyategereje ko inteko y’abantu ibanza guterana. Akenshi yatangiraga inyigisho ari kumwe n’abantu bake babaga bamuri iruhande, ariko hakagenda haza umwe umwe uko abagenzi bahanyuraga, bagaharara bakamwumva, kugeza ubwo iteraniro rinini ritangazwa no kumva amagambo y’Imana anyujijwe mu Mwigisha woherejwe n’Ijuru. Umukozi wa Kristo ntakwiriye kumva ko atavugana ubwuzu igihe avugana n’itsinda rito, kimwe n’uko yavugana n’abantu benshi. Habasha kubamo umuntu umwe gusa witeguye kumva ubutumwa; ariko se ni nde wamenya aho ingaruka zabwo zizagera? Byasaga n’iby’agaciro gake ku bigishwa ba Yesu, kubona Umukiza atanga umwanya we ngo avugane n’Umusamariyakazi. Ariko yaganiriye na we amubwiza ukuri kandi bisanzuye kuruta uko yavuganaga n’Abami, n’Abatware, cyangwa Abatambyi bakuru. UIB 120.5
Inyigisho yahaye uriya mugore zagiye zisubirwamo kenshi muri iyi si yabaye akahebwe. UIB 121.1
Akimara kubona Umukiza, Umusamariyakazi yahamagariye abandi na bo kumusanga. Yagaragaye nk’intumwa y’ingirakamaro kuruta abigishwa be. Abigishwa ntacyo babonaga i Samariya cyerekana ko ari umurima utanga icyizere. Ibitekerezo byabo byari bihambiriye ku murimo ukomeye wari kuzakorwa mu bihe bizaza. Ntabwo babonaga ko hafi yabo hari umusaruro ukwiriye gusarurwa. Ariko binyuze mu mugore basuzuguraga, umudugudu wose uza kumva Umukiza. Yahise ashyira bene wabo umucyo. UIB 121.2
Uyu mugore agaragaza imikorere ishyira mu bikorwa kwizera dufite muri Kristo. Buri mwigishwa nyakuri avukira mu bwami bw’Imana ari umubwirizabutumwa. Unywa ku mazi y’ubugingo ahinduka isoko y’ubugingo. Uwakiriye agahinduka utanga. Ubuntu bwa Kristo buri mu muntu ni nk’isoko iri mu butayu, idudubiriza guhaza bose, kandi ituma abari bagiye kurimbuka bifuza kunywa ku mazi y’ubugingo. UIB 121.3