UWIFUZWA IBIHE BYOSE

19/88

IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA

(Iki gice gishingiye muri Yohana 3:22-36).

Kwamamara kw’Umubatiza mu gihugu hose kwamaze igihe kuruta cyane ukw’abategetsi, abatambyi, cyangwa ibikomangoma. Iyo aza gutangaza ko ari Mesiya, maze agateza kwigaragambya ku Baroma, abatambyi n’abandi bantu bari kwitabira kumuyoboka. Igitekerezo cyose kirehereza kwifuza kwigarurira isi nibyo Satani yari ashyize imbere ya Yohana Umubatiza. Ariko akurikije ubuhamya bwari bumuri imbere bw’imbaraga ze, yanga akomeje ibyo byiza byose bisa na ruswa. Icyubahiro bamuhaga we hari undi yari acyerekejeho. UIB 110.1

Noneho abona kwa kwamamara kumuvaho kwerekera ku Mukiza. Umunsi ku wundi iteraniro ryazaga aho ari ryagendaga rigabanuka. Ubwo Yesu yavaga i Yerusalemu yerekeza kuri Yorodani, abantu benshi baramusanze ngo bamwumve. Umubare w’abigishwa be wiyongeraga buri munsi. Benshi bazanwaga no kubatizwa, kandi n’ubwo Kristo ubwe atabatizaga, yahaye uburenganzira abigishwa be ngo bakore uwo muhango. Bityo ashyira ikimenyetso cye ku murimo w’integuza ye. Ariko abigishwa ba Yohana bagira ishyari ry’uburyo Yesu yarushagaho kwamamara. Batangira kwitegura kunenga umurimo we, kandi bidatinze baba babonye uburyo. Havutse ikibazo hagati yabo n’Abayuda bibaza niba umubatizo uhanaguraho umuntu icyaha; bakomeza bavuga ko umubatizo wa Yesu utandukanye n’uwa Yohana. Bidatinze bagirana impaka n’abigishwa ba Kristo ku bijyanye n’amagambo akwiriye gukoreshwa mu kubatiza, kandi na none bakibaza uwahaye Yesu ububasha bwo kubatiza. UIB 110.2

Abigishwa ba Yohana baza aho ari bitotomba, bavuga bati, “Mwigisha, uwari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga dore na we arabatiza, n’abantu bose baramusanga.” Binyuze muri aya magambo, Satani ateza Yohana ikigeragezo. Nubwo umurimo wa Yohana wasaga naho ugiye kugera kw’iherezo, byaranashobokaga ko abasha gukoma mu nkokora umurimo wa Kristo. Iyo aza kwifatanya na bo mu mpuhwe bari bamugiriye, maze akagaragaza agahinda cyangwa gucika intege yuko hari umurengeje ubushobozi, yari kuba abibye imbuto yo kwicamo ibice, yari kuba ahembereye igomwa n’ishyari, kandi yari kuba adindije kujya mbere kw’inkuru nziza. UIB 110.3

Yohana yari afite muri kamere ye intege nke nk’iziboneka mu bandi bantu, ariko gukorwaho n’urukundo mvajuru byari byarahinduye imibereho ye. Yiberagaho imibereho irangwa n’umwuka uzira inarijye n’irari, kurutaho akabaho imibereho iruta kutanyurwa n’ishyari. Ntiyagaragaje kwifatanya mu kutanyurwa kwaranze abigishwa be, ariko yerekana neza uko yari asobanukiwe isano iri hagati ye na Mesiya, n’uburyo yakiranye ibyishimo Uwo yari yarateguriye inzira. UIB 110.4

Yaravuze ati, “Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. Namwe murambere abagabo yuko navuze nti ‘Sijye Kristo, ahubwo natumwe kumubanziriza. Uwo umugeni asanga niwe mukwe, kandi umuranga iyo ahagaze iruhande rw’umukwe amwumva anezezwa n’ijwi rye.” Yohana yigaragaje nk’umuranga wakoraga umurimo nk’uw’intumwa ihuza imiryango yombi, y’abitegura gushyingiranwa. Ubwo umukwe yari amaze kwakira umugeni we, umurimo w’umuranga wari urangiye. Yishimiye umunezero w’abari bamaze guhuzwa n’umurimo yari yakoranye imbaraga. Yohana yari yarahamagariwe kuyobora abantu kuri Yesu, kandi byari ibyishimo bye kubona umurimo w’Umukiza ujya mbere. Yaravuze ati, “None uwo munezero wanjye mwinshi cyane urasohoye. Uwo akwiriye gukuzwa; naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” UIB 110.5

Yohana yari yarageze ku rugero rwo kwigomwa ibimunezeza, kuko yarebanaga kwizera Umucunguzi. Ntiyigeze atekereza kwireherezaho abantu, ahubwo yaharaniraga kurushaho kuzamura ibitekerezo byabo, kugeza ubwo bizashyika kuri Ntama w’Imana. We ubwe yari ijwi, yari ijwi rirangururira mu butayu. Noneho yari anejejwe no kwemera guceceka no kutagaragara, kugira ngo amaso yose ahindukirire Umucyo w’Ubugingo. UIB 111.1

Abanyakuri bashikamye ku muhamagaro wabo nk’intumwa z’Imana ntibazishakira ibyubahiro byabo bwite. Kwikunda kuzamirwa n’urukundo rwa Kristo. Nta guhangana kuzangiza impamvu ikomeye y’ubutumwa bwiza. Bazasobanukirwa ko ari umurimo wabo kwamamaza, nkuko Yohana yabigenje, bagira bati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mw’isi.” Yohana 1:29. Bazerereza Yesu, kandi hamwe na we inyokomuntu izashyirwa hejuru. “Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.” Yesaya 57:15. UIB 111.2

Umutima w’umuhanuzi, utari ukirangwamo n’inarijye, wari wuzuwe n’umucyo mvajuru. Ubwo yahamyaga iby’icyubahiro cy’Umukiza, amagambo ye yendaga kumera nka ya yandi Kristo ubwe yaganiriye na Nikodemo. Yohana yaravuze ati, “Uwavuye mw’ijuru ni we usumba byose, naho uwo mw’isi we ni uw’isi nyine, kandi n’ibyo avuga ni iby’isi. Uwavuye mw’ijuru ni we usumba byose…. Uwatumwe n’Imana avuga amagambo yayo, kuko Imana idatanga Umwuka imugeze.” Kristo yarahamije ati, “Kuko ntagambirira ibyo nishakiye, ahubwo ngambirira ibyo Uwantumye ashaka.” (Yohana 5:30 B.I.I). Yavuzweho aya magambo ngo, “Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome, Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe, Igusiga amavuta yo kwishima, Ikakurutisha bagenzi bawe.” Abaheburayo 1:9. Imana Data “ntiyatanze Umwuka ngo imugerere.” UIB 111.3

Ni nako bimeze ku bayoboke ba Kristo. Tubasha kwakira umucyo wo mw’ijuru igihe gusa dufite ubushake bwo kwemera gupfa ku narijye. Ntitubasha gusobanukirwa n’imico y’Imana, cyangwa ngo twemere Kristo kubwo kwizera, keretse gusa twemeye kuzana buri gitekerezo kikaba imbohe yo kumvira Kristo. Ababigenza batyo bose bahabwa Mwuka Wera ku rugero rutagabanije. Muri Kristo “ni ho hari kuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Kandi mwuzuriye muri we.” Abakolosayi 2:9,10. UIB 111.4

Abigishwa ba Yohana bavugaga ko abantu bose basanga Kristo; ariko mu bushishozi, Yohana aravuga ati: “Ntacyo umuntu yashobora kwiha ubwe;” bityo bake ni bo bari biteguye kumwemera nk’Umukiza ubakiza ibyaha. Ariko “uwemera ibyo ahamya, aba yemeye n’uko n’Imana ari inyakuri.” Yohana 3:33. “Uwizera uwo mwana aba abonye ubugingo buhoraho.” Nta mpamvu yo kujya impaka yuko umubatizo wa Kristo cyangwa uwa Yohana wezaho ibyaha. Ni ubuntu bwa Kristo buha umuntu ubugingo. Ukuyeho Kristo, umubatizo, kimwe n’indi mihango, ntacyo bimaze. “Utizera uwo Mwana ntabona ubugingo.” UIB 111.5

Kujya mbere k’umurimo wa Kristo, ibyo Yohana yakiranye umunezero umeze utyo, byagejejwe ku bayobozi b’i Yerusalemu. Abatambyi n’abigishamategeko bari baragiriye Yohana ishyari kubwo kwamamara kwe ubwo babonaga abantu bava mu masinagogi berekeza iyo mu butayu; ariko noneho hari haje ufite imbaraga irenze yo kwigarurira benshi. Abo bayobozi bo mw’Isiraheli ntibari biteguye kuvuga nka Yohana ngo, “Akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” Bahagurukana imbaraga nshya zo kurwanya umurimo utuma abantu babavaho. UIB 112.1

Yesu yari azi ko bazakora ibishoboka byose ngo bacemo ibice abigishwa be n’aba Yohana. Yari azi ko inkubi y’umuyaga wari uriho wirundanya ngo utembane ubuhanuzi bukomeye bwigeze buhabwa isi. Yirinda icyatuma habaho kutumvikana no kwicamo ibice, Ahagarika imirimo ye mw’ibanga, maze ajya i Galilaya. Natwe rero, nubwo twaba mu kuri, dukwiriye kugerageza kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma hababo impaka no kutumvikana. Kuko iyo ibyo bivutse, bivamo gutakaza ubugingo bwa bamwe. Igihe cyose habonetse ikibasha kuvamo gucikamo ibice, dukwiye gukurikiza urugero rwa Yesu na Yohana Umubatiza. UIB 112.2

Yohana yari yarahamagariwe kuyobora nk’uhamagarira abantu kwivugurura. Kubera iyo mpamvu, abigishwa be bari mu kaga ko kumuhanga amaso, bumva ko kujya mbere k’umurimo ari we guhagazeho, bakibagirwa ko mu by’ukuri we ari igikoresho gusa Imana yakoresheje. Ariko umurimo wa Yohana ntabwo wari uhagije ngo ushyireho urufatiro rw’itorero rya Kristo. Igihe yari kuba asohoje inshingano ye, hari undi murimo wagombaga gukorwa, uwo ubuhamya bwe butabashaga kuzuza. Abigishwa be ibi ntibari babizi. Ubwo babonaga Kristo aje gukomeza uwo murimo, bagira ishyari kandi ntibanyurwa. UIB 112.3

Ingorane nk’izo na n’ubu ziriho. Imana ihamagara umuntu gukora umurimo runaka; maze yawugeza aho ubushobozi bwe bugarukira, Uwiteka akazana abandi, bo kuwuteza imbere biruseho. Ariko, kimwe n’abigishwa ba Yohana, benshi bumva ko kujya mbere k’umurimo gushingiye ku mukozi wa mbere. Umuntu akaba ari we uhangwa amaso aho kuyahanga imbaraga mvajuru, ishyari rikazamo, maze umurimo w’Imana ukangizwa. Maze uwo uhawe icyubahiro kitamukwiriye agashyirwa mu kigeragezo cyo kwiyemera. Ntabona ko nawe abashishwa n’Imana. Abantu bigishwa kwiringira kuyoborwa n’umuntu, maze bityo bakagwa mw’ikosa, bityo bakava ku Mana. UIB 112.4

Umurimo w’Imana ntugomba kugira ishusho no kwishyira hejuru by’umuntu. Uko ibihe biha ibindi Uwiteka azagenda awuzanamo abakozi batandukanye, abagire ibikoresho asohorezamo umugambi we mu buryo burushijeho kuba bwiza. Barahirwa abemera gucishwa bugufi, bakavuga nka Yohana Umubatiza bati, “Uwo akwiriye gukuzwa, naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” UIB 112.5