UWIFUZWA IBIHE BYOSE

73/88

IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE

(Iki gice gishingiye muri Matayo 26:20-29; Mariko 14:17-25; Luka 22:14-23; Yohana 13:18-30).

“Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima arawushimira, arawumanyagura aravuga ati, uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke. N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati, iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke. Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.” 1 Kor. 11:23-26. UIB 444.1

Kristo yari ahagaze mu gihe kiranga impinduka ikomeye y’ibihe ndetse n’iy’imihango ibiri yari ikomeye. Kristo, Umwana w’intama w’Imana, yari hafi kwitangaho igitambo cy’ibyaha, kugira ngo ashyireho iherezo ry’imihango n’imiziririzo byari bimaze imyaka ibihumbi bine byerekeza ku rupfu rwe. Ubwo yasangiraga Pasika n’abigishwa be, Kristo yatangije umuhango wagombaga kuba urwibutso rw’igitambo cye gikomeye. Imihango ya Kiyuda yagombaga kurangira burundu. Uwo muhango Yesu yatangije wagombaga kuzubahirizwa n’abayoboke be bo mu bihugu byose ndetse bo mu bihe byose. UIB 444.2

Umuhango wa Pasika wari warashyiriweho kwibuka ugucungurwa kw’Abisiraheli bava mu bucakara bwo mu Misiri. Imana yari yarababwiye ko, buri mwaka, nk’uko abana babo bazajya bababaza ubusobanuro bw’uwo muhango, bazahora bawusubiramo. Bityo rero, kuvanwa mu buretwa kwabo gutangaje kwagombaga guhora mu ntekerezo zabo. Umuhango w’Ifunguro Ryera wabereyeho kutwibutsa igikorwa gikomeye cyo kuducungura cyakozwe binyuze mu rupfu rwa Kristo. Uyu muhango uzakomeza kuziririzwa kugeza ubwo Kristo azagaruka afite ubushobozi n’icyubahiro. Ubwo kandi ni bwo buryo umurimo we utangaje uzakomeza kuzirikanwa mu mitima yacu. UIB 444.3

Mu gihe abana b’Isiraheli bavanwaga mu Misiri, bariye ibya Pasika bahagaze, bakenyeye, bakwese inkweto, bitwaje inkoni kandi biteguye urugendo. Uburyo baziririzaga uwo muhango wahamanyaga n’ibihe bari bagezemo; kuko bari hafi kwirukanwa mu gihugu cya Misiri, ndetse bari hafi gutangira urugendo ruruhije kandi rurambiranye rwo mu butayu. Ariko mu gihe cya Kristo ibintu byari byarahindutse. Ntabwo bari hafi kwirukanwa mu gihugu cy’abanyamahanga, ahubwo noneho bari batuye mu gihugu cyabo. Kubera ko bari bamaze kubona ituze bari mu gihugu cyabo, abantu bose baryaga ibya Pasika baciye bugufi. Intebe z’inyegamo zashyirwaga hafi y’ameza, noneho abashyitsi bakaziryamaho, baryamiye ukuboko kw’ibumoso, naho ukuboko kw’iburyo bakaba ariko barisha. Muri ubu buryo umushyitsi yashoboraga kwegama mu gituza cy’umwicaye iruhande. Amaguru yabaga ari hanze y’iyo ntebe y’inyegamirwa, ku buryo uwabozaga ibirenge yashoboraga kugenda yoza ibirenge byabo ahazengurutse ameza. UIB 444.4

Kristo aracyicaye ku meza ateguweho ifunguro rya Pasika. Imitsima idasembuwe ikoreshwa ku munsi wa Pasika iracyateguwe imbere ye. Umutobe udasembuwe wa Pasika uacyari ku meza ku meza. Ibi bimenyetso byose Kristo abikoresha kugira ngo atugaragarize iby’igitambo cye kitagira inenge. Icyahumanijwe cyose n’umusemburo, umusemburo ushushanya icyaha ndetse n’urupfu, ntigishobora kuba ikimenyetso cy’”Umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara.” 1 Petero 1:19. UIB 445.1

“Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye. Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati, munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.” UIB 445.2

Yuda wagambaniye Yesu yari ahari muri uyu muhango wera. Yesu na we yamuhaye ku bishushanya umubiri we wamanyaguwe ndetse n’amaraso ye yamenetse. Yuda yumvise amagambo babwiwe ngo, “Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” Kandi ubwo Yuda yari yicaye imbere y’Umwana w’intama w’Imana, yakomeje gucura imigambi ye mibi, kandi akomeza kugundira intekerezo ze zo kwikuza. UIB 445.3

Mu muhango wo kozanya ibirenge, Kristo yari yerekanye neza ko asobanukiwe byimazeyo n’ingeso za Yuda. Yesu yaravuze ati, “Ntimuboneye mwese” (Yohana 13:11). Aya magambo yateye uwo mwigishwa udatunganye kumenya ko Kristo yasomye ibiri mu mutima we. Hanyuma Kristo yaje kuvuga yeruye. Ubwo bari bicaye ku meza basangira, Yesu yitegereje abigishwa be arababwira ati, “Simbavuze mwese kuko nzi abo natoranije, keretse ko ibyanditswe bikwiriye gusohora, ngo urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri.” UIB 445.4

Kugeza ubwo abigishwa bari bataratangira gukeka Yuda. Ariko babonye ko Kristo adafite amahoro. Bose barigunze, babonaga ko hari ibyago bikomeye imbere nubwo batashoboraga kubisobanukirwa. Ubwo basangiraga bacecetse, Yesu yarababwiye ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umwe muri mwe ari bungambanire.” Bamaze kumva ayo magambo barumirwa. Ntabwo bashoboraga kumva uburyo hari umwe muri bo wagambanira umwigisha wabo waturutse mu ijuru. Ariko se ubundi bari kumugambanira kubera iyihe mpamvu? Kandi bari kumugambanira kuri nde? Ese ni nde washoboraga gucura imigambi nk’iyo mu mutima we? Mu kuri ntiyagombaga kuba umwe muri abo cumi na babiri, ba bandi bagize umugisha ukomeye gusumba abandi kuko bumvise inyigisho ze zose, bagahabwa urukundo rwe rutagereranywa, kandi bari baragiriwe ubuntu butangaje kuko yabazanye hafi ye bakagirana umusabano na we. UIB 445.5

Ubwo bumvaga uburemere bw’amagambo ye, kandi ubwo bibukaga uburyo amagambo ye ari ay’ukuri, bagize ubwoba kandi barigaya. Batangiye gushakashaka mu mitima yabo kugira ngo barebe niba haba hari igitekerezo na kimwe cyo kugambanira Umwigisha wabo bafite. Hanyuma bababaye cyane, buri wese agenda amubaza ati, “Mwigisha, ni jye?” Ariko Yuda yari yicaye acecetse. Yohana afite agahinda kenshi nawe arabaza ati, « Databuja, ni nde ? » Yesu aramusubiza ati, « Uwo mpereza ikimanyu cy’umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo. Umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w’umuntu azabona ishyano ! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse. » Abigishwa babanje kurebana bafite amatsiko maze barabaza bati, « Mwigisha, ni jye? » Hanyuma guceceka kwa Yuda kwatumye bose bamuhanga amaso. Mu gihe bari bahugiranye, bumiwe kandi bafite ibyo bibaza byinshi, Yuda we ntiyari yashoboye kumva amagambo Yesu yashubije Yohana. Ariko kugira ngo abigishwa badakomeza kumwibazaho, Yuda nawe yabajije ikibazo nk’icyo babajije ati, « Mwigisha, ni jye ? » Yesu aramusubiza ati, « Urabyivugiye ». UIB 445.6

Yuda yabonye ko Yesu agaragaje umugambi we arumirwa ndetse agwa mu kantu, maze arahaguruka arasohoka. « Nuko Yesu aramubwira ati, icyo ukora gikore vuba. … Nuko Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro. » Kandi koko ryari ijoro kuri uwo mugambanyi ubwo yateraga umugongo Kristo akajya mu mwijima wo hanze. UIB 446.1

Mbere yuko atera iyo ntambwe, Yuda yari atararenga umupaka wo kwihana. Ariko ubwo yavaga iruhande rw’Umwami we ndetse agasiga abandi bigishwa, yari amaze guhitamo ubuheruka. Yari amaze kurenga umupaka. UIB 446.2

Yesu yagaragaje kwihangana cyane mu gihe cyose yari kumwe n’uwo muntu wari mu bigeragezo. Nta kintu Yesu atakoze ngo akize Yuda. Nubwo incuro ebyiri yari yaracuze umugambi wo kugambanira Umwami we, Yesu we yakomeje kumuha amahirwe yo kwicuza. Yesu yashoboraga gusoma imigambi yo mu mutima wa Yuda, kandi ku ncuro iheruka Yesu yamuhaye igihamya cy’uko ari Umwana w’Imana. Uwo wari umuhamagaro uheruka wo kwihana kuri uwo mwigishwa udatunganye. Umutima wa Kristo w’ubumana ndetse n’ubumuntu ntacyo utari warakoze ngo ugarure Yuda. Uko Yuda yakomezaga kwirengagiza impuhwe yagirirwaga, niko Yesu yarushagaho kumwereka urukundo. Nyamara nubwo yatangajwe ndetse akababazwa nuko Yesu yatahuye icyaha cye, Yuda yakomeje kwinangira umutima. Hanyuma y’Ifunguro Ryera, Yuda yarasohotse ngo ajye gukomeza umurimo we w’ubugambanyi. UIB 446.3

Ubwo Kristo yavugaga ko Yuda agushije ishyano, yari afite n’umugambi w’impuhwe ku bigishwa be. Yabahaye igihamya gisumba ibindi cy’umurimo we wa Mesiya. Yaravuze ati, « Dore ubu mbibabwiye bitari byaba, kugira ngo nibiba muzizere ko NDI We. » Iyo Yesu aza kwicecekera, mu gihe batari basobanukiwe n’ibyendaga kumubaho, abigishwa be bari gutekereza ko Umwigisha wabo atari afite ubushobozi bwo kumenya ibiri imbere, kandi ko yatunguwe n’abamugambaniye mu maboko y’abagome. Umwaka umwe mbere y’uko ibyo biba, Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko yabatoranije ari cumi na babiri, ariko ko umwe yari umugambanyi. Bityo rero amagambo Yesu yabwiye Yuda, amugaragariza ko yari azi neza ubugambanyi bwe, yari ayo gukomeza abayoboke b’ukuri ba Kristo mu bihe byo gushinyagurirwa kwe. Kandi igihe Yuda yari ageze ku iherezo rye ribi, byagombaga kubatera kwibuka umuvumo Yesu yavuze ko uzagera ku mugambanyi. UIB 446.4

Umukiza kandi yari afite undi mugambi. Ntabwo yigeze yanga gukorana n’uwo yari azi neza ko azamugambanira. Ntabwo abigishwa bigeze basobanukirwa n’amagambo ya Yesu ubwo yavugaga ati, «Namwe muraboneye, ariko si mwese », cyangwa se ubwo yavugaga ati, « Urya ibyokurya byanjye ni we umbangiriye umugeri. » Yohana 13 :11, 18. Ariko hanyuma, bamaze gusobanukirwa n’amagambo ye, batangiye kumva neza ibyerekeye kwihangana n’impuhwe by’Imana igirira umunyabyaha ruharwa. UIB 446.5

Nubwo Yesu yari azi Yuda kuva ku ikubitiro, yogeje ibirenge bye. Bityo Yuda yari afite amahirwe yo gusabana na Kristo mu Ifunguro Ryera. Uwo Mukiza ufite kwihangana kutagereranywa yakomeje kwinginga Yuda ngo amwakire, yihane kandi yezweho ibyaha bye. Uru ni urugero rwiza kuri twe. Igihe tubona ko hari umwe muri twe wasaye mu cyaha, ntitugomba kumuhungira kure. Ntabwo dukwiriye kumutererana ngo maze ahere mu bishuko, cyangwa ngo tumusunikire mu kibuga cya Satani. Ubwo si bwo buryo Kristo yakoreshaga. Ahubwo yabonye abigishwa bari mu makosa maze aboza ibirenge, hanyuma bose barihana uretse umwe. UIB 447.1

Urugero rwa Kristo rutubuza kwitandukanya n’abandi mu gihe cy’Ifunguro Ryera. Icyakora icyaha cyakorewe mu ruhame gitera abagikoze guhezwa. Kandi Mwuka Muziranenge niko yigisha. 1 Abakorinto 5 :11. Uretse ibyo, ntawe ukwiriye kugira uwo aciraho iteka. Imana ntiyigeze ibwira abantu gutoranya abakwiriye kujya muri iyo mihango. Ubundi se ni nde ushobora gusoma umutima ? Ni nde ushobora kuvangura urukungu mu masaka ? « Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe ». « Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami ». « Kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka. » 1 Abakorinto 11 :28, 27, 29. UIB 447.2

Iyo abizera bateranye ngo bizihize imihango y’itorero, abashyitsi bataboneshwa amaso y’abantu baba bahari. Hari igihe hashobora kubamo na Yuda mu bizera, bityo hakabamo n’abashyitsi b’umutware w’umwijima, kuko bakunze kuba hafi y’abadashaka kugengwa na Mwuka Muziranenge. Abamarayika b’Imana nabo baba bahari. Abo bashyitsi batagaragarira amaso barahaba mu mihango yose. Hari igihe muri iyo mihango haza abantu badashyira imbere umurimo w’Imana mu mitima yabo, ariko bakaba bifuza kugira uruhare muri iyo mihango. Abo rero ntibakwiriye guhezwa. Hari abari bahari igihe Yesu yozaga ibirenge by’abigishwa be harimo na Yuda. Ndetse n’abahamya batagaragarira amaso y’abantu barebaga ibyakorwaga. UIB 447.3

Kristo mu buryo bwa Mwuka Muziranenge aza guhamisha ikimenyetso umuhango yatangije ubwe. Araza kugira ngo yemeze kandi yoroshye imitima y’abahari. Ntabwo yirengagiza imyifatire ndetse n’intekerezo zose zo kwicuza. Akomeza gutegereza umuntu wese ufite umutima wihana kandi umenetse. Kristo aba yiteguye ku buryo bwose kwakira uwo muntu. Kristo wogeje ibirenge bya Yuda yifuza cyane koza imitima ho ibyaha byose. UIB 447.4

Ntihakwiriye kugira umuntu wiheza ku Ifunguro Ryera yitwaje ko hashobora kuba harimo abantu abona ko badatunganye. Buri mwigishwa ahamagarirwa kwitabira uwo muhango, maze akaba umuhamya yuko yemera Kristo nk’Umukiza we. Muri iyi mihango, Kristo ubwe yishyiriyeho, niho ahurira n’abantu be, maze bagakomezwa no kuba hafi ye. Byashoboka ko Ifunguro Ryera ritegurwa n’abafite imitima ndetse n’ibiganza bidatunganye, ariko Kristo aba ahari ngo asangire n’abana be. Abo bose baza bafite umutima urangamiye Kristo bazahabwa imigisha ikomeye. Kandi abo bose birengagiza iyo mihango ibazanira gusabana n’Imana bazagira igihombo gikomeye. Ndetse barabwirwa ngo, « Muraboneye, ariko si mwese ». UIB 447.5

Kristo ubwo yasangiraga n’abigishwa be umugati ndetse na vino, yarabitangiye ngo ababere Umucunguzi. Yabahaye isezerano rishya, rituma abamwakiriye bahinduka abana b’Imana, kandi abazaragwa hamwe na Kristo. Binyuze muri iri sezerano, imigisha yose itangwa n’ijuru muri ubu buzima no mu buzima bw’iteka ihinduka iyabo. Iri sezerano rero ryagombaga guhamishwa n’amaraso ya Kristo. Umuhango w’Ifunguro Ryera wari uwo guhora wibutsa abigishwa ba Yesu igitambo gikomeye cyatanzwe ku bwabo no kubw’ikiremwa muntu cyacumuye. UIB 448.1

Kandi umuhango w’Ifunguro Ryera ntiwagombaga kuba igihe cy’agahinda. Ntabwo ari wo mugambi wawo. Igihe abigishwa ba Yesu bateranira ku meza ye, ntabwo bakwiriye kwibuka no guterwa agahinda n’ibicumuro byabo. Ntibakwiriye guhugira ku mibereho yabo y’igihe gishize yaba myiza cyangwa se mibi. Ntibakwiriye guhugira ku kwibuka iby’amacakubiri n’ibyagiye bibatandukanya hagati yabo. Kuko ibyo byose baba babirangije mu gihe bitegura uwo muhango. Kuko baba bamaze gukora umurimo wo kwisuzuma, kwicuza ibyaha no kwiyunga. Noneho bakaza ku Ifunguro Ryera baje gusabana na Kristo. Ntabwo bagomba guhagarara mu gicucu cy’umusaraba, ahubwo bagomba kuba mu mucyo w’agakiza uturuka ku musaraba. Bagomba kwakira mu mitima umucyo urabagirana ukomoka kuri Zuba ryo Gukiranuka. Mu gihe bafite imitima yejejwe n’amaraso ya Kristo y’agaciro kenshi, kandi bahagaze imbere ye, nubwo batamubona, bazumva aya magambo ngo, « Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga ». Yohana 14 :27. UIB 448.2

Umukiza wacu aravuga ati, mu gihe mufite umutima wicuza icyaha, mwibuke ko nabapfiriye. Nibabanga ndetse bakabarenganya babahora izina ryanjye cyangwa ubutumwa bwiza, muzibuke urukundo rwanjye, urukundo rwinshi rwatumye ntanga ubugingo bwanjye. Igihe imirimo yanyu iruhanije cyane, kandi imitwaro yanyu ikaba iremereye, mwibuke ko nihanganiye umusaraba ku bwanyu, umusaraba w’isoni. Mu gihe imitima yanyu ishengurwa n’ibigeragezo, mujye mwibuka ko Umucunguzi wanyu ari muzima kandi abasabira ku Mana. UIB 448.3

Umuhango w’Ifunguro Ryera utuganisha ku Kugaruka kwa Kristo. Washyiriweho kugira ngo ukomereze ibyo byiringiro bizima mu mitima y’abigishwa be. Igihe cyose bateraniraga hamwe bibuka iby’urupfu rwe, bazirikanaga cya gihe “Yendaga igikombe akagishimira, akakibaha, akababwira ati, munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.” Mu gihe rero barenganywaga, bahozwaga no kugira ibyiringiro byo kugaruka k’Umwami wabo. Kandi babonaga umumaro ukomeye muri aya magambo ngo, “Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.” 1 Abakorinto 11:26. UIB 448.4

Ibi ni ibintu tutagomba kwibagirwa. Urukundo rwa Kristo, rufite imbaraga ikomeye, rugomba guhora ruzirikanwa mu ntekerezo zacu. Kristo yashyizeho uwo muhango kugira ngo uhore utwibutsa urukundo Imana yatugaragarije. Ntabwo imitima yacu ishobora kunga ubumwe n’Imana keretse binyuze muri Kristo. Isano ndetse n’urukundo hagati y’abavandimwe bigomba gushimangirwa ndetse bikaba iby’ibihe byose binyuze mu rukundo rwa Yesu. Kandi urupfu rwa Kristo rwonyine ni rwo rwashoboraga gutuma urukundo rwe rusakara mu mitima yacu. Urupfu rwa Kristo ni rwo rutuma dushobora gutegereza kugaruka kwe dufite umunezero. Igitambo cya Yesu ni cyo shingiro ry’ibyiringiro byacu. Aho niho kwizera kwacu kugomba guhora gutumbiriye. UIB 448.5

Imihango itwibutsa kwicisha bugufi no kubabazwa bya Kristo ikunze gufatwa nka gahunda zisanzwe. Nyamara yashyizweho kubera umugambi uhamye. Intekerezo zacu zikeneye gukangurirwa gusobanukirwa n’ubwiru bw’ubumana. Buri wese yahawe amahirwe, kurusha uko tubyibwira, yo gusobanukirwa no kubabazwa kwa Kristo ubwo yatwitangiraga ku musaraba. “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Yohana 3:14, 15. Dukwiriye gutumbira umusaraba w’i Kaluvari, uwo Yesu yatangiyeho. Niba turi abo guhabwa ubugingo buhoraho, tugomba kugaragaza kwizera kwacu muri Kristo. UIB 449.1

Umwami wacu yaravuze ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. … Kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyo kunywa by’ukuri.” Yohana 6:53-55. Ibi ni ukuri no mu mibereho y’umubiri wacu. Imibereho y’ibyo tugeraho hano ku isi na yo ubwayo tuyikesha urupfu rwa Kristo. Umutsima turya ni ikiguzi cy’umubiri wa Yesu wamanyaguwe. Amazi tunywa ni ikiguzi cy’amaraso ye yamenetse. Nta mukiranutsi cyangwa umunyabyaha n’umwe, ubona ibyo kurya bye bya buri munsi, atabiheshejwe n’umubiri ndetse n’amaraso bya Kristo. Ikimenyetso cy’umusaraba w’i Kaluvari kigaragara kuri buri mutsima turya. Kigaragarira kandi muri buri soko y’amazi tunywa. Ibi byose Kristo yarabitwigishije ubwo yashyiragaho ibishushanya igitambo cye gikomeye. Umucyo waka uturuka mu muhango w’Ifunguro Ryera muri cya cyumba cyo hejuru utuma ibyokurya byacu bya buri munsi biba ibyejejwe. Ameza abo mu muryango bateraniraho ahinduka ameza y’Umwami, ibyo kurya byacu bigahinduka Ifunguro Ryera. UIB 449.2

Amagambo ya Kristo na none kandi asobanura neza ibya kamere yacu mu by’umwuka. Aravuga ati, “Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho.” Iyo twakiriye ubugingo twaherewe ku musaraba w’i Kaluvari, nibwo dushobora kugira imibereho izira inenge. Kandi kugira ngo tugire imibereho nk’iyo ni uko twemera ijambo rye kandi tugakora ibyo adutegeka gukora. Ubwo nibwo duhinduka umwe na we. Yesu aravuga ati, “Urya umubiri wanjye akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, niko undya na we azabaho ku bwanjye.” Yohana 6:55, 56, 57. Iri somo risobanura ibyerekeye Ifunguro Ryera mu buryo bwihariye. Kwizera gukomoka ku gitambo gikomeye cya Kristo, maze umutima ukakira imibereho y’umwuka ya Kristo. Umutima umeze utyo uzakomora imbaraga mu muhango w’Ifunguro Ryera. Umuhango uhinduka uburyo bw’isano ikomeye ihuza umwizera na Kristo, bityo ikamuhuza kandi n’Imana. Mu yandi magambo, uwo muhango ushyiraho isano hagati y’ikiremwamuntu n’Imana. UIB 449.3

Iyo twakiriye umugati hamwe n’igikombe bishushanya umubiri wa Kristo washenjaguwe n’amaraso yamenetse, mu ntekerezo zacu twifatanya na we mu muhango w’Ifunguro Ryera wabereye mu cyumba cyo hejuru. Dusa n’abagenda muri wa murima aho Uwikoreye ibyaha by’abatuye isi yababarijwe. Dusobanukirwa n’urugamba rwahabaye kugira ngo twiyunge n’Imana. Twumva dusobanukiwe muri twe kubambwa kwa Kristo. UIB 449.4

Iyo twitegereje Umucunguzi wacu wabambwe, turushaho kumenya ubusobanuro ndetse n’uburemere bw’igitambo cyatanzwe n’Umwami w’ijuru. Inama y’agakiza irererezwa imbere yacu, kandi ibyabereye i Kaluvari bizana mu mitima yacu ibyishimo hamwe n’intekerezo z’ijuru. Guhimbaza Imana hamwe n’Umwana w’intama bizahora ku minwa yacu; kuko ubwibone no kwihimbaza bidashobora kuboneka mu mutima w’urangamiye ibyabereye i Kaluvari. UIB 450.1

Umuntu wese uzirikana urukundo rw’Umukiza rutagira akagero azagira umutima n’intekerezo biboneye, kandi ingeso ze zizahinduka nziza. Azabera isi umucyo, kandi azagaragaza muri we urwo rukundo rw’agatangaza. Iyo dukomeje kwitegereza umusaraba wa Kristo, bituma natwe tuvuga amagambo nk’aya Pawulo ngo, “Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.” Abagalatiya 6:14. UIB 450.2