UWIFUZWA IBIHE BYOSE

74/88

IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU

(Iki gice gishingiye muri Yohana 13:31-38; 14-17)

Yesu yitegereje abigishwa be afite urukundo mvajuru hamwe n’impuhwe zitangaje, maze aravuga ati, “Noneho Umwana w’umuntu arubahirijwe, kandi Imana na yo yubahirijwe muri we.” Yuda yari amaze gusohoka, na Kristo asigaranye n’abigishwa cumi n’umwe mu cyumba cyo hejuru. Yendaga kubabwira uburyo agiye kubakurwamo; ariko mbere yo kubibabwira yabanje kuvuga ibyerekeye umurimo ukomeye wamuzanye. Kandi uwo murimo ni wo yahozaga imbere y’amaso ye. Byamuteraga umunezero kubona ko gucishwa bugufi kwe ndetse no kubabazwa kwe byari bigamije guhesha Se ikuzo. Ibyo nibyo yifuzaga kubanza kwerekezaho intekerezo z’abigishwa be. UIB 451.1

Akoresheje amagambo agaragaza uburyo yabakundaga, aravuga ati, “Bana bato, ndacyari hamwe namwe umwanya muto. Muzanshaka, kandi uko nabwiye Abayuda nti aho njya ntimubasha kuhajya, namwe ni ko mbibabwira ubu.” UIB 451.2

Abigishwa be ntibashimishijwe no kumva ayo magambo. Bagize ubwoba. Bigiye hafi y’Umukiza. Umutware wabo kandi Umwigisha wabo, inshuti yabo kandi umwigisha wabo bakundaga, yari abarutiye ubugingo. Ni we basangaga ngo abafashe mu bibakomereye byose, kandi ni we basangaga ngo abahumurize iyo bagiraga agahinda cyangwa umubabaro. Noneho yari hafi kubasiga, ari itsinda rito rigomba kwiyitaho. Imitima yabo rero yacuze umwijima bumvise ayo magambo. UIB 451.3

Nyamara amagambo y’Umukiza yari aherekejwe n’ibyiringiro. Yari azi ko bazasakizwa n’umwanzi, kandi ko uburiganya bwa Satani bugusha bikomeye abaheranywe n’umubabaro ndetse n’ibibazo. Bityo rero yifuje kuvana intekerezo zabo “ku biboneka” ngo azerekeze “ku bitaboneka”. 2 Abakorinto 4:18. Yavanye intekerezo zabo muri iyi si y’icumbi azerekeza mu ijuru iwabo w’abakijijwe. UIB 451.4

Yarababwiye ati, “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Naje muri iyi si ku bwanyu. Ibyo nkora mbikora ku bwanyu. Kandi ningenda, nzakomeza kubakorera. Naje mu isi kugira ngo mbiyereke, maze mushobore kwizera. Ngiye kwa Data gufatanya na we ku bwanyu. Icyajyanaga Yesu cyari gitandukanye cyane n’icyo abigishwa batinyaga. Ntabwo yari agiye gutandukana na bo by’iteka. Yari agiye kubategurira aho bazaba, ngo azagaruke maze abajyane iwe. Mu gihe rero yari agiye kububakira amazu, bagombaga gusigara bubaka muri bo imico ikwiriye ab’ijuru. UIB 451.5

Ariko abigishwa bakomeje kudasobanukirwa. Toma, wahoraga mu gukekeranya, yaravuze ati, “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki? Yesu aramubwira ati, Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.” UIB 451.6

Ntabwo hari inzira nyinshi zijya mu ijuru. Ntabwo umuntu ahitamo inzira ye yishakiye. Kristo aravuga ati, “Ni jye nzira: … nta wujya kwa Data ntamujyanye.” Uhereye igihe ubutumwa bwiza bwa mbere bwigishwaga, ubwo muri Edeni byavugagwa ko urubyaro rw’umugore ruzakomeretsa inzoka ku gahanga, Kristo yashyizweho nk’inzira yonyine, ukuri ndetse n’ubugingo. Kristo yari inzira igihe Adamu yabagaho, igihe Abeli yazanaga imbere y’Imana amaraso y’umwana w’intama, ari byo byashushanyaga amaraso y’Umucunguzi. Kristo ni we wari inzira abakurambere n’abahanuzi banyuzemo ngo bakizwe. Ni we nzira rukumbi dushobora kunyuramo ngo tugere ku Mana. UIB 452.1

Kristo arababwira ati, “Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwaramubonye.” Ariko abigishwa bari batarasobanukirwa. Niyo mpamvu Filipo yavuze ati, “Databuja twereke Data wa twese biraba bihagije.” UIB 452.2

Kristo yatangajwe no gusobanukirwa kwe guke, maze bimubabaje arabaza ati, “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo?” Mbese byashoboka ko utabona imirimo Data akorera muri jye? Mbese ntiwizera ko naje guhamya data? “Ni iki gitumye uvuga uti twereke Data wa twese?” “Umbonye aba abonye Data.” Kristo ntabwo yigeze arekeraho kuba Imana ubwo yihinduraga umuntu. Nubwo yicishije bugufi akemera kuba umuntu, ubumana bwari bukiri ubwe. Kristo wenyine ni we washoboraga kugaragariza abantu Imana, kandi abigishwa bagize umugisha wo kubyibonera ubwo babanaga na we igihe kirenze imyaka itatu. UIB 452.3

“Mwizere yuko ndi muri Data, na Data akaba muri jye: cyangwa se munyizere kubera imirimo nkora.” Kwizera kwabo kwashoboraga guturuka ku gihamya Kristo yagaragarizaga mu mirimo akora, imirimo nta muntu wigeze ayikora cyangwa washoboraga kuzigera ayikora. Imirimo ya Kristo yagaragazaga ubumana bwe. Muri we niho Data wa twese yerekaniwe. UIB 452.4

Iyo abigishwa baza kwemera iyi sano y’ingenzi iri hagati y’Imana n’Umwana wayo, ntibari gushobora gutakaza kwizera kwabo igihe babonaga kubabazwa ndetse n’urupfu rwa Kristo agira ngo akize iyi si yari igeze aharindimuka. Kristo yifuzaga kubavana mu kwizera kwabo guke akabageza mu gusobanukirwa bari kugira baramutse bamenye neza uwo yari we — Imana yigize umuntu. Yifuzaga cyane ko babona ko ukwizera kwabo kwaganaga ku Mana, kandi ko ari ho kwari gukwiriye gushingira. Nimurebe uburyo Umukiza wacu ugira impuhwe yagerageje cyane gutegura abigishwa be kubera ibigeragezo bikomeye byendaga kubageraho. Yifuzaga cyane ko bakwihishanya na we mu Mana. UIB 452.5

Mu gihe Kristo yavugaga aya magambo, ubwiza bw’Imana bwarabagiraniraga mu maso he, kandi abari bahari bagize ubwoba ubwo bategeraga amatwi amagambo ye. Imitima yabo yirunduriye Kristo; kandi ubwo barushagaho gukunda Kristo ni ko nabo bagize urukundo hagati yabo. Bumvise ijuru ribegereye, kandi bumva ayo magambo ari ubutumwa bohererejwe n’Imana iri mu ijuru. UIB 452.6

Kristo yakomeje ababwira ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora.” Umukiza yifuzaga cyane ko abigishwa be basobanukirwa n’impamvu yatumye ahuza ubumana bwe n’ubumuntu. Yazanywe mu isi no kwerekana icyubahiro cy’Imana, kugira ngo umuntu ahindurwe n’imbaraga yayo. Imana yiyerekaniye muri Yesu, kugira ngo na we yiyerekanire muri bo. Yesu ntiyagaragaje imico cyangwa ngo agaragaze ububasha abantu batashobora kugira igihe bafite kwizera muri we. Ubumuntu bwe butunganye ni bwo abayoboke be bakwiriye kugira, niba bashaka gukorera Imana nk’uko yabigenje. UIB 452.7

“Ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data”. Aha ntabwo Kristo yashakaga kuvuga ko imirimo y’intumwa izaba iy’agaciro kenshi kuruta iye, ahubwo yavugaga ko izagera kure. Ntabwo yashakaga kuvuga mu buryo bwo gukora ibitangaza, ahubwo yavugaga ibikorwa rusange bizakorwa mu mbaraga za Mwuka Muziranenge. UIB 453.1

Ubwo Yesu yari amaze gusubira mu ijuru, abigishwa babonye gusohora kw’isezerano rye. Ibyabaye mu gihe cyo kubambwa kwa Kristo, kuzuka kwe ndetse no gusubira mu ijuru kwe byababereye igihamya gikomeye. Babonye neza ko ubuhanuzi busohoye. Bashakashatse mu Byanditswe Byera, maze bemera inyigisho bahawe bafite kwizera ndetse n’ibyiringiro bitagereranywa. Basobanukiwe neza ko Umwigisha wabo yari uwo yababwiraga ko ariwe. Igihe rero bavugaga ibyo babonye, ndetse bagasingiza urukundo rw’Imana, imitima y’abantu yarushijeho kunyurwa no kwicisha bugufi, maze abantu benshi bizera Yesu. UIB 453.2

Isezerano Umukiza yahaye abigishwa be ni ryo sezerano aha itorero mu bihe biheruka. Ntabwo Imana yateganije ko umugambi wayo w’agatangaza wo gucungura umuntu wagera ku musaruro udafatika. Abo bose bazajya ku murimo, batiringira ibyo bo ubwabo bashobora gukora, ahubwo biringira ibyo Imana ishobora kubakorera ndetse no gukora ibinyujije muri bo, nta kabuza bazagera ku byo isezerano ry’Imana rivuga. Kuko yavuze ati, “Ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data”. UIB 453.3

Abigishwa bari batamenyereye neza iby’ububasha n’imbaraga bitagira akagero by’Umukiza. Yarababwiye ati, “Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye.” Yohana 16:24. Yabasobanuriye ko ibanga ryo kugera ku ntsinzi yabo kwari ugusaba imbaraga n’ubuntu mu izina rye. Yari kuba ari imbere ya Se abasabira. Isengesho ry’usabye abikuye ku mutima arigeza ku Mana nk’aho ari rye mu mwanya w’urisenze. Buri sengesho ry’ukuri ryumvikana mu ijuru. Byashoboka ko urisenze yaba atarivuze neza; ariko niba arikuye ku mutima, rizazamuka rijye mu ijuru aho Yesu akorera, maze na we arigeze kuri Se risobanutse, ari amagambo meza, atunganye, kandi ahumura umubavu wo gutungana kwa Kristo. UIB 453.4

Inzira y’ubunyangamugayo no kuba umunyakuri ntabwo ari inzira ibuzemo ibirushya, ariko mu birushya byose dukwiriye kwibutswa imbaraga y’amasengesho. Nta muntu usanzwe yifitiye ubushobozi adakomora ku Mana, kandi isoko y’ubwo bushobozi ikinguriwe abantu bose kugeza ku munyambaraga nke cyane. Yesu yaravuze ati, “Kandi icyo muzasaba mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.” UIB 453.5

Kristo yategetse abigishwa be ati, musenge “Mu izina ryanjye”. Abizera Kristo bagomba guhagarara imbere y’Imana mu izina rye. Bikomotse ku gitambo cyatanzwe ku bwabo, bafite agaciro kenshi imbere y’Imana. Bitewe n’uko bahawe gukiranuka kwa Kristo, bakirwa nk’abafite igiciro cyinshi. Binyuze muri Kristo, Uwiteka ababarira abubaha izina rye. Ntabwo Imana ibabona nk’abandujwe n’icyaha. Ahubwo icyo ibona muri bo gusa ni Umwana wayo, uwo bizera. UIB 453.6

Bibabaza Imana iyo ibona abantu bayo biha agaciro gake. Imana yifuza ko abaragwa bayo biha agaciro kangana n’ikiguzi cyatanzwe ku bwabo. Imana yakunze abayo, iyo bitaba bityo ntiyari kohereza Umwana wayo mu butumwa bukomeye gutyo kugira ngo ibacungure. Imana ibafitiye umurimo ukomeye, kandi birayishimisha iyo bayisabye iby’agaciro kenshi, kugira ngo baheshe izina ryayo icyubahiro. Bazagera ku bikomeye nibaramuka bizeye amasezerano yayo. UIB 454.1

Ariko gusenga mu izina rya Kristo bifite ubusobanuro bugari cyane. Bisobanura ko dukwiriye kwakira imico ye, tukagaragaza umwuka wari uri muri we, kandi tugakora imirimo yakoraga. Isezerano ry’Umukiza ridusaba ko natwe hari uruhare tugaragaza. Yesu aravuga ati, “Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye”. Yesu akiza abantu, ntabwo abakiriza mu cyaha, ahubwo abakiza icyaha; kandi abamukunda bazagaragaza urukundo rwabo bamwumvira. UIB 454.2

Kumvira kose gukomoka mu mutima. Umurimo Kristo yakoraga wageraga ku mitima y’abantu. Natwe nitumwemerera, azihanga mu ntekerezo zacu no mu migambi yacu, maze imitima yacu n’intekerezo zacu bigendane n’ubushake bwe, ku buryo kumwumvira bizaba ari ugukora ibiturimo. Ubushake bwacu, kuko buzaba butunganye kandi bwejejwe, buzashimishwa no gukora umurimo we. Nitumara kumenya Imana nk’uko ari umugisha wacu kumumenya, imibereho yacu izarangwa no kumvira ibihe byose. Tuzagira imibereho yo kunyurwa n’imico ya Kristo, turusheho gusabana n’Imana, ubwo kandi nibwo tuzarushaho kwanga icyaha. UIB 454.3

Nk’uko Kristo yasohozaga amategeko ubwo yari umuntu, natwe dushobora gukurikiza inzira ze turamutse twishingikirije ku Munyambaraga ngo abidushoboze. Nyamara inshingano zacu ntidukwiriye kuziherereza ku bandi, ngo maze dutegereze ko batubwiriza icyo dukwiriye gukora. Ntabwo bikwiriye ko inama zose tuzikura ku bantu. Imana izatwigisha icyo tugomba gukora, kandi izabikora ibikunze nk’uko yakwigisha uwo ariwe wese ubishaka. Nidusanga Imana twizeye, izatugezaho ubwiru bwayo bukomeye. Imitima yacu izagira ubwuzu bwinshi mu gihe Imana izaba iri hafi yacu nk’uko yabanye na Enoki. Abiyemeza kutagira icyo bakora mu mirimo yababaza Imana, bazasobanukirwa nibamara kugeza ibyifuzo byabo imbere yayo, icyo bakwiriye guhitamo. Icyo gihe Imana izabaha ubwenge kandi ibahe n’imbaraga. Nk’uko Imana yabibasezeranije, bazahabwa imbaraga zo kumvira no gukora umurimo. Kandi “ibintu byose” byahawe Kristo nk’uhagarariye abantu, byamuherewe kugira ngo afashe ibiremwamuntu byacumuye. “Kandi icyo dusaba cyose tugihabwa nayo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.” 1 Yohana 3:22. UIB 454.4

Mbere yuko yitangaho igitambo, Kristo yatoranije impano isumba izindi kandi yuzuye kugira ngo ayihe abayoboke be, impano yajyaga gutuma babona ibyiza bikomoka ku buntu bw’Imana. Yaravuze ati, “Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. Sinzabasiga nk’impfubyi, ahubwo nzaza aho muri.” Yohana 14:16-18. UIB 454.5

Mbere hose Mwuka yahoze mu isi; kuva mu itangira ry’umurimo wo gucungura umuntu, Mwuka yagendagendaga mu mitima y’abantu. Ariko igihe Kristo yari ku isi, abigishwa be ntibari bakeneye undi wo kubafasha. Kugeza ubwo yabasize bonyine, ni bwo bajyaga gukenera Mwuka, maze akaza kubafasha. UIB 455.1

Mwuka Muziranenge ahagarara mu cyimbo cya Kristo, ariko we ntafite akamero ka kimuntu, bityo akora ku giti cye. Kubera ko Kristo yari afite akamero ka kimuntu, ntiyashoboraga kubera hose icyarimwe. Kubera iyo mpamvu, byari bibabereye byiza ko ajya kwa Se, maze akaboherereza ugomba kumusimbura hano ku isi. Bityo nta washoboraga kugira icyo arusha abandi kubera aho aherereye cyangwa kubera ko abana na Yesu. Binyuze muri Mwuka Muziranenge, Kristo noneho yari kuzashobora kugera kuri bose icyarimwe. Mu yandi magambo, yashoboraga kubaba hafi kuruta uko yari kubigenza atarazamuka mu ijuru. UIB 455.2

“Kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.” Yesu yarebaga ahazaza h’abigishwa be. Yabonye hari uzamanikwa ku giti, undi ku musaraba, undi agahungira mu bitare byo ku nyanja, abandi bakarenganywa ndetse bakicwa. Yabasubijemo intege abereka ko azabana nabo mu bigeragezo byose bazahura nabyo. Iryo sezerano yabahaye ntabwo ririgera rihinduka. Imana izi abagaragu bayo bayikunda bari muri za gereza cyangwa baciriwe mu birwa bahorwa izina ryayo. Imana ibana nabo ikabahumuriza. Iyo umwizera ahagaraye mu nkiko z’isi avugira ukuri, Kristo ahagarara iruhande rwe. Akarengane n’ibitutsi byose ahura na byo, bigera no kuri Kristo. Kristo yongera gucirwa urubanza binyuze muri uwo mwizera. Iyo hari ushyizwe mu nzu y’imbohe, Kristo yuzuza urukundo rwe mu mutima we. Iyo hari uwishwe ahowe izina rye, Kristo aravuga ati, “Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka kandi ndi uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” Ibyahishuwe 1:18. Utanga ubugingo bwe ku bwanjye aba abwibikiye iteka ryose. UIB 455.3

Mu bihe byose kandi ahantu hose, mu mibabaro yose no mu magorwa yose, igihe tubudikiwe n’umwijima kandi ahazaza hakadutera ubwoba, maze tukumva ducitse intege kandi turi twenyine, Mwuka Muziranenge azoherezwa atubere igisubizo mu gihe dusenze twizeye. Hari ibitubaho bimwe bishobora gutuma dutandukana n’incuti zacu hano ku isi; ariko nta bitubaho cyangwa intera y’aho duherereye byashobora kudutandukanya na Mwuka Muziranenge. Aho turi hose, aho twaba tujya hose, ahora iburyo bwacu kugira ngo adukomeze, adushyigikire, atubungabunge ndetse aduhe umunezero. UIB 455.4

Abigishwa bari batarasobanukirwa n’ubusobanuro bw’amagambo ya Yesu mu buryo bw’umwuka, maze arongera arayabasobanurira. Yababwiye ko azongera kubiyereka abinyujije muri Mwuka Wera. Maze arababwira ati, “Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w’ukuri.” Ntabwo muzongera kuvuga muti, ntabwo dushobora gusobanukirwa. Kandi ntabwo muzongera kurebera mu ndorerwamo itabona neza. “Muzashobora kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.” Abefeso 3:18, 19. UIB 455.5

Abigishwa bagombaga kuba abahamya b’imibereho ndetse n’umurimo wa Kristo. Kristo yari kuzakoresha amagambo yabo kugira ngo avugane n’abatuye isi bose. Ariko mu gihe cyo kubabazwa no gupfa kwa Kristo, abigishwa be banyuze mu bigeragezo no gucika intege gukomeye. Kugira ngo bazagire amagambo ahamye hanyuma yo kunyura muri ibyo bihe bikomeye, Yesu yabasezeraniye kuzabaha “Umufasha uzabibutsa ibyo yababwiye byose.” UIB 456.1

Yesu yarababwiye ati, “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” Yesu yagaragarije abigishwa be ukuri kwinshi. Ariko byari bibakomereye cyane gutandukanya inyigisho ze n’imihango ndetse n’amagambo y’abanditsi n’Abafarisayo. Bari barigishijwe ko bagomba kwemera inyigisho z’abigisha b’Abayuda nk’aho ari ijwi riturutse ku Mana, kandi ibyo byari byaragumye mu ntekerezo zabo, ndetse ari byo kwibwira kwabo kugenderaho. Ibintu by’igihe gito, imitekerereze ya hano ku isi, nibyo byari byarafashe umwanya munini mu ntekerezo zabo. Ntabwo bari basobanukiwe mu buryo bw’iby’umwuka n’imiterere y’ingoma ya Kristo, nubwo yari yarabibasobanuriye kenshi. Imitima yabo yarimo umwijima. Ntabwo bari basobanukiwe n’agaciro k’amagambo Yesu yabagezagaho. Inyigisho nyinshi za Yesu zasaga n’izitagera mu ntekerezo zabo. Yesu yabonye neza ko batumvaga neza ibyo yababwiraga. Afite impuhwe nyinshi yabasezeraniye ko Umwuka Wera azabibutsa ibyo yababwiye byose. Kandi hari byinshi batashoboraga gusobanukirwa yirinze kubabwira. Ibyo nabyo Mwuka Wera yagombaga kuzabibasobanurira. Mwuka Wera yafunguye intekerezo zabo, kugira ngo basobanukirwe ni iby’ijuru. Yesu yarababwiye ati, “Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose.” UIB 456.2

Umufasha hano yiswe “Umwuka w’ukuri.” Umurimo we ni ukugaragaza no gukomeza ukuri. Ubwa mbere aba mu mutima nka Mwuka w’ukuri, maze akaba Umujyanama. Haboneka ituze n’amahoro mu kuri, ariko nta mahoro cyangwa ituze bishobora kuboneka mu binyoma. Inyigisho hamwe n’imigenzo by’ibinyoma ni byo Satani akoresha kugira ngo yigarurire intekerezo z’abantu. Satani ayobora abantu mu nzira zigoramye, bityo akagoreka n’ingeso zabo. Ariko binyuze mu ijambo ry’Imana, Mwuka Wera avugana n’imitima yacu, maze akatwemeza ukuri. Kandi agaragaza ibinyoma maze akabyigiza kure y’intekerezo zacu. Binyuze muri Mwuka w’ukuri ukorera mu ijambo ry’Imana, Kristo yiyegereza abo yatoranije. UIB 456.3

Ubwo yasobanuriraga abigishwa be ibyerekeye umurimo wa Mwuka Wera, Yesu yifuzaga kubatera ibyishimo ndetse no kubaha ibyiringiro byarangwaga mu mutima we. Yashimishijwe n’ubufasha butangaje yageneye itorero rye. Mwuka Wera ni we mpano isumba izindi zose yashoboraga gusaba Se wo mu ijuru kugira ngo abantu be bongerwe imbaraga. Mwuka Wera yagombaga gutangwa mu buryo buhoraho, kuko bitabaye bityo igitambo cya Kristo cyari kuba nta mumaro gifite. Imbaraga ya Satani yari imaze igihe yiyungikanya, kandi abantu benshi bari barabaswe n’iyo mbaraga ku buryo bukomeye. Kwitarura icyaha no kugitsinda byari gushoboka gusa binyuze mu mbaraga z’Uwa Gatatu mu Butatu Buziranenge, ari na we wagombaga kuza mu mbaraga ze zuzuye z’ubumana. Mwuka Wera ni we utuma ibyakozwe n’Umucungunzi w’isi bigira ireme. Mwuka Wera ni we utuma umutima ushobora kwezwa. Binyuze muri Mwuka Wera, uwizera ashobora guhinduka umuragwa wa kamere y’Imana. Kristo yatanze Mwuka we nk’imbaraga y’ijuru ituma dushobora gutsinda irari rya kamere ndetse n’ingeso twatoye zituganisha ku kibi, kandi Kristo akoresha Mwuka we kugira ngo ahe itorero imico ye. UIB 456.4

Avuga ibyerekeye Mwuka, Yesu yaravuze ati, “Azampesha ikuzo.” Umukiza yaje guhesha Se ikuzo yerekana urukundo rwe; bityo rero Mwuka yagombaga guhesha Kristo ikuzo agaragariza abatuye isi ubuntu bwe. Ishusho y’Imana ikwiriye kwerekanirwa mu bantu. Icyubahiro cy’Imana, icyubahiro cya Kristo, ni byo bituma imico y’abantu ishobora gutungana. UIB 457.1

“Ubwo Mwuka w’ukuri azaza, azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka, n’iby’amateka.” Kwigisha ijambo ry’Imana ntacyo byazageraho hatabayeho ubufasha buhoraho bwa Mwuka Wera. Mwuka Wera ni we mwigisha w’ingenzi w’ukuri kw’ijuru. Iyo ukuri kugiye mu mutima guherekejwe na Mwuka Wera, ni cyo gihe cyonyine gushobora gukangura intekerezo kandi kugahindura imibereho y’umuntu. Umuntu ashobora kubwiriza ijambo ry’Imana, akamenya amategeko ndetse n’amasezerano abonekamo; ariko igihe adahishuriwe ukuri na Mwuka Wera, ntashobora na gato kwikubita ku Rutare ngo amenagurwe na rwo. N’aho umuntu yaba afite amashuri menshi cyangwa afite ibyo arusha abandi, ibyo ntibishobora na gato kumugira umutangamucyo igihe adafatanije na Mwuka w’Imana. Imbuto z’ubutumwa bwiza zibibwe, ntizishobora gukura keretse zikujijwe n’ikime kiva mu ijuru. Mbere y’uko hagira igitabo na kimwe cyo mu Isezerano Rishya cyandikwa, mbere yuko hagira ikibwirizwa na kimwe kibwirizwa nyuma y’uko Kristo asubira mu ijuru, Mwuka Wera yamanukiye intumwa igihe zarimo zisenga. Hanyuma ubuhamya bw’abanzi babo bwari ubu ngo: “Dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha.” Ibyakozwe n’Intumwa 5:28. UIB 457.2

Kristo yasezeraniye itorero rye impano ya Mwuka Wera, kandi iryo sezerano yahaye abigishwa be ba mbere natwe ni iryacu. Ariko kimwe n’andi masezerano, hari ibyo dusabwa kubanza kugira. Hari benshi biringira ndetse bavuga ko bafite amasezerano y’Imana; bakavuga ibya Kristo ndetse n’ibya Mwuka Wera, ariko ntibigire icyo bibamarira. Ntabwo bemerera umutima wabo kuyoborwa ndetse no kugengwa n’imbaraga z’ijuru. Ntabwo dushobora gukoresha Mwuka Wera, ahubwo Mwuka Wera ni we udukoresha. Binyuze muri Mwuka Wera Imana ikorera mu bantu bayo, “kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi 2:13. Ariko benshi ntibiyegurira Imana. Bashaka kwigenga bo ubwabo. Iyi ni yo mpamvu ibatera kutakira impano y’ijuru. Abo bonyine bategereza Imana bicishije bugufi, bagategereza ubuntu bw’Imana n’inama zayo, abo ni bo bazahabwa Mwuka Wera. Imbaraga y’Imana ni ngombwa ko abantu bayisaba kandi bakayihabwa. Iri sezerano ry’umugisha, iyo ryakiriwe mu kwizera, rizana n’indi migisha myinshi y’Imana. Iryo sezerano rikomoka mu butunzi bwinshi bw’ubuntu bwa Kristo, kandi Kristo yiteguye kugenera buri muntu wese ibihwanye n’ibyo yiteguye kwakira. UIB 457.3

Mu magambo Yesu yabwiye abigishwa be, ntabwo yigeze agaragaza kuganya kubera kubabazwa kwe ndetse no gupfa byari byegereje. Ahubwo umurage we wa nyuma yasigiye abigishwa be ni umurage w’amahoro. Yesu yaravuze ati, “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.” UIB 457.4

Mbere y’uko bava mu cyumba cyo hejuru, Umukiza yayoboye abigishwa be mu ndirimbo yo guhimbaza. Ijwi rye ryarumvikanye, atari ijwi ryo kuganya, ahubwo ari ijwi ryuzuye umunezero mu gihe baririmbaga iyo ndirimbo ya Pasika bati: UIB 458.1

“Mwa mahanga yose mwe, Nimushime Uwiteka.
Mwa moko yose mwe, Nimumuhimbaze,
Kuko imbabazi atugirira ari nyinshi,
Kandi umurava w’Uwiteka uhoraho iteka ryose.» Zaburi 117.
UIB 458.2

Bamaze kuririmba, barasohotse. Banyura mu mihanda irimo abantu benshi, basohokera mu muryango w’umurwa, maze bajya ku musozi wa Elayono. Hanyuma bakomeza urugendo kandi buri wese yari ahugiye mu bitekerezo bye. Ubwo bamanukaga berekeje ku musozi, Yesu avuga mu ijwi riciye bugufi kandi ryuzuye umubabaro ati, « Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo Nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama usandare. » Matayo 26 :31. Abigishwa bamuteze amatwi bafite agahinda no gutangara. Bibutse uburyo mu isinagogi y’i Kaperinawumu, ubwo Kristo yavugaga ko ari umutsima w’ubugingo, hari benshi bitashimishije maze bakamutera umugongo. Ariko abigishwa cumi na babiri bo bamunambyeho. Petero yavuze mu cyimbo cya bagenzi be, maze agaragaza ko azagumana na Kristo. Kristo yari yarababwiye ati, “Mbese si jye wabitoranirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” Yohana 6:70. Bakiri mu cyumba cyo hejuru, Yesu yababwiye ko umwe muri bo azamugambanira, kandi ko Petero azamwihakana. Ariko noneho amagambo yababwiye yarabarebaga bose. UIB 458.3

Noneho ijwi rya Petero ryumvikana ahakana agira ati, “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindibuhemuke.” Mu cyumba cyo hejuru Petero yari yabwiye Yesu ati, “Databuja icyambuza kugukurikira ni iki, ko nzanagupfira.” Ariko Yesu yamubwiye ko ari bumwihakane. Hanyuma Yesu yongera kumucyaha agira ati, “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.” Ariko Petero arirenga arahamya ati, “N’aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.” Nuko bose bavuga batyo.” Mariko 14:29, 30, 31. Kubera kwihagararaho bose bahakanye amagambo y’Uwari ubazi kurusha uko biyizi. Ntabwo bari biteguye guhura n’ikigeragezo, kandi igihe ikigeragezo cyari kimaze kubatsinda, nibwo basobanukiwe n’intege nke zabo. UIB 458.4

Petero ubwo yavugaga ko azakurikira Umukiza we mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu rwe, yabivugaga akomeje; ariko ntiyari yisobanukiwe uwo ari we. Mu mutima we hari hihishe imbuto z’umwanzi zari kuzagaragara mu mibereho ye bitewe n’ibihe agezemo. Iyo rero ataza kubona imbogamizi yari afite, ibyo byari kumujyana mu irimbukiro ry’iteka. Umukiza yabonye kwikunda Petero yari afite ndetse no kwiringira ubwenge bwe, kandi abona ko byari kuzangaza urukundo yari afitiye Kristo. Yari afite ubusembwa, icyaha kiticujijwe, umwuka wo guhubuka, kwihutira kurakara, kubura amakenga imbere y’ikigeragezo, ibyo byose byagaragaye mu mibereho ye. Kristo yaramucyashye kugira ngo yinire yibaze. Petero yari akeneye kurekeraho gushakira imbaraga muri we, ahubwo akagira kwizera guhamye muri Kristo. Iyo aza kwemera gucyaha kwa Yesu yicishije bugufi, aba yarabwiye Umwungeri w’intama kuragira intama ze. Cya gihe yari ku nyanja y’i Galilaya ubwo yendaga kurengerwa n’amazi, yaratatse ati, “Databuja, nkiza.” Matayo 14:30. Hanyuma Yesu arambura ukuboko kwe, asingira ukuboko kwa Petero. Iyo mbere hose Petero aza gutakambira Yesu ati, Nkiza kwihugiraho, ntiyari kujya mu moshya. Ariko Petero yatekereje ko atamubona nk’umwiringirwa maze biramubabaza. Byatumye akomeza gushaka kwihagararaho. UIB 458.5

Yesu yitegereje abigishwa be abagirira impuhwe. Ntabwo yashoboraga kubabuza kugwa mu bigeragezo, ariko ntiyifuzaga kubahana. Yabijeje ko azacagagura iminyururu y’ikuzimu, kandi ko azabakunda urukundo rw’iteka. Yarababwiye ati, “Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.” Matayo 26:32. Mbere yuko bamwihakana, yabijeje ko azabababarira. Hanyuma y’urupfu rwe no kuzuka, bari bazi neza ko bababariwe, kandi ko yabazirikanaga mu mutima we. UIB 459.1

Yesu n’abigishwa be bari mu nzira bagana i Getsemane, banyura munsi y’umusozi wa Elayono, ahantu Yesu yakundaga kujya iyo yihereraga mu masengesho. Umukiza yagendaga abasobanurira ibyerekeye umurimo wamuzanye ku isi, n’isano mu by’umwuka bafitanye na we, isano bagombaga gukomeza kubungabunga. Yesu yifuje kubigisha icyigisho. Muri iryo joro hariho umucyo w’ukwezi, kandi wamurikiraga igiti cy’umuzabibu. Yesu abonye uwo muzabibu awereka abigishwa be, maze awutangaho urugero mu cyigisho cye. UIB 459.2

Yesu yaravuze ati, “Ni jye muzabibu w’ukuri”. Aho kugira ngo Yesu ahitemo umukindo mwiza, igiti cy’isederi kinini, cyangwa se igiti cy’umushishi kigari, yahisemo umuzabibu wagendaga urandaranda ku yandi mashami kugira ngo awutangeho urugero rumwerekeyeho. Umukindo, isederi ndetse n’igiti cy’umushishi bihagarara byonyine. Ntibikenera icyo byuririraho. Ariko umuzabibu uzamukira ku yandi mashami, maze ugakura werekeje ijuru. Bityo rero na Kristo ari mu mubiri wa kimuntu yakeneraga imbaraga z’ijuru. Yesu yaravuze ati, « Ntacyo mbasha gukora ubwanjye. » Yohana 5 :30 UIB 459.3

« Ni jye muzabibu w’ukuri .” Abayuda babonaga umuzabibu nk’igiti cyiza cyane kandi gifite akamaro gakomeye. Abisiraheli bafatwaga nk’umuzabibu Imana yateye mu gihugu cy’isezerano. Abayuda rero bibwiraga ko agakiza kabo kazakomoka ku kuba ari urubyaro rwa Isiraheli. Nyamara Yesu arivugira ubwe ati, Ni jye muzabibu w’ukuri. Ntimwibwire yuko kuba muri urubyaro rwa Isiraheli bizabahesha kuba abaragwa b’ubugingo buhoraho no kuba abaragwa b’amasezerano y’Imana. Muri Jye gusa, ni mo agakiza kabonerwamo. UIB 459.4

« Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. » Ku misozi ya Palesitina Data wo mu ijuru yari yarahahinze uwo muzabibu mwiza, kandi Imana ubwayo ni yo yari nyirawo. Benshi bakuruwe n’ubwiza bw’uwo muzabibu, bemeza ko waturutse mu ijuru. Ariko abayobozi b’Abayuda bo bawubonaga nk’aho watewe mu butaka bwo ku gasi. Baranduye uwo muzabibu, barawukomeretsa, bawukandagira munsi y’ibirenge byabo byanduye. Bifuzaga kuba bawurandura by’iteka. Ariko nyir’umuzabibu utuye mu ijuru ntiyakuye amaso ku muzabibu we. Hanyuma yuko abantu batekereje ko bawurimbuye, yarawutoye, maze yongera kuwutera ku rundi ruhande rw’inkike. Ntabwo bari bagishobora kubona aho uwo muzabibu uteye. Wari kure y’ubugizi bwa nabi bw’abo bantu. Icyakora amashami y’uwo muzabibu yatenderaga kuri iyo nkike. Kandi ayo mashami niyo yagombaga kwerekana umuzabibu. Binyuze kuri ayo mashami, andi mashami mashya yashoboraga guterwa ku muzabibu. Kandi ayo mashami niyo yasoromwagaho amatunda. Ndetse kuri ayo mashami niho abagenzi bavanyeho umusaruro. UIB 459.5

Kristo yabwiye abigishwa be ati, « Ndi umuzabibu, namwe muri amashami. » Nubwo yari hafi kubakurwamo, umurunga wari ubahuje mu by’umwuka wajyaga kugumaho. Yababwiye yuko isano iri hagati y’umuzabibu n’amashami yawo, igaragaza neza isano bakwiriye kugirana na We. Ishami iyo ritewe ku muzabibu, rifatana na wo, ibigize iryo shami byose bigahuza n’umuzabibu, maze rigahinduka naryo igihimba kigize uwo muzabibu. Ubuzima uwo muzabibu ufite, ni nabwo buzima iryo shami rigira. Ni muri ubwo buryo umuntu wishwe n’ibyaha ashobora kongera kugira ubuzima bikomotse ku isano afitanye na Kristo. Iyo twizeye Kristo nk’Umukiza wacu, iyo sano ihita iboneka. Umunyabyaha mu mbaraga nke afite, yifatanya n’ububasha bukomeye bwa Kristo, umutima we urimo ubusa ugahazwa na Kristo, gucika intege kwe kukifatanya no kwihanganira byose kwa Kristo. Agira umutima wari muri Kristo. Ubumuntu bwa Kristo bugasingira ubumuntu bwacu, kandi ubumuntu bwacu bukegera ubumana. Bityo rero binyuze muri Mwuka Wera, umuntu ahabwa kuri kamere y’ubumana. Yemerwa nk’umwana ukundwa binyuze muri Kristo. UIB 460.1

Iyo dutangiye isano na Kristo, tugomba kuyikomeza. Kristo yaravuze ati, “Mugume muri Jye, na njye muri mwe. Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto keretse riri ku muzabibu, namwe ni ko mudashobora kwera imbuto keretse mugumye muri Jye.” Iyi ntabwo ari isano y’urwiyerurutso, kandi si iy’akanya gato. Ahubwo ishami rihinduka igice kigize umuzabibu. Ihererekanya ry’ubugingo, imbaraga ndetse n’uburumbuke bwo kwera imbuto, biva mu mizi bigakwira mu mashami yose kandi ku buryo buhoraho. Iyo ishami ritandukanijwe n’igiti, ntirishobora kubaho. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati, “Ntimushobora kubaho mutari muri Jye.” Ubugingo mwaboneye muri jye muzabuhorana ari uko mukomeje isano mufitanye nanjye. Mutari muri jye, ntimwashobora kunesha icyaha naho cyaba kimwe cyangwa se ikigeragezo kimwe. UIB 460.2

« Mugume muri Jye, nanjye ngume muri mwe. » Kuguma muri Kristo bisobanuye guhabwa kuri Mwuka we ku buryo buhoraho, kandi no kugira imibereho ihora yitangira umurimo wa Kristo. Umuyoboro w’itumanaho hagati y’umuntu n’Imana ye ugomba guhora ukinguye. Nk’uko ishami rihora rivana amazi yo kuritunga mu giti cy’umuzabibu, niko natwe tugomba kuguma kuri Yesu, maze binyuze mu kwizera, tukavana muri we imbaraga no gutungana kw’imico ye. UIB 460.3

Imizi yohereza ibyo gutunga igiti kugera no ku dushami duto. Ni ko na Kristo atanga imbaraga mu by’umwuka ku bizera bose. Igihe cyose umutima wunze ubumwe na Kristo, ntuzigera uraba cyangwa ngo wangirike. UIB 460.4

Ubugingo bw’umuzabibu buzagaragarira mu mbuto nziza ziri ku mashami. Yesu yaravuze ati, « Uguma muri Jye, nanjye nkaguma muri we, azera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.» Iyo tugumye mu Mwana w’Imana mu kwizera, imbuto za Mwuka zigaragara mu mibereho yacu hatabuzemo n’imwe. UIB 460.5

« Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho.» Byashoboka ko mu bigaragarira amaso, ishami risa n’iriteye ku muzabibu, nyamara ridafasheho. Icyo gihe ntirizakura kandi nta mbuto rizera. Birashoboka ko rero abantu bibwira ko dushamitse kuri Kristo, nyamara nta sano y’ukuri mu kwizera iri hagati yacu. Kuba abanyedini bizanira abantu gusa kuba mu itorero, ariko ingeso n’imyitwarire byabo nibyo bigaragaza ko bashamikiye by’ukuri kuri Kristo. Iyo batera imbuto, baba atari amashami y’ukuri. Gutandukana na Kristo bibazanira ingaruka ikomeye nk’iy’ishami ryumye. Yesu yaravuze ati, “Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.” UIB 460.6

“Naho ishami ryose ryera imbuto ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka.” Mu bigishwa cumi na babiri batoranijwe na Yesu, umwe yari ameze nk’ishami rirabye kandi yari hafi kubavamo; naho abandi bagombaga gukaragirwa hakoreshejwe icyuma ari cyo kugeragezwa gukaze. Yesu yabasobanuriye yitonze icyo nyir’uruzabibu yifuzaga gukora. Gukaragira uruzabibu byagombaga kubazanira ububabare, ariko Data wo mu ijuru ni we wari ufashe icyuma cyo gukaragira. Yakaragiraga yitondesheje ibiganza bye kandi afite umutima witaye ku ruzabibu. Hari amashami akora ku butaka; ayo agomba kuvanwa ku biyafatiye ku butaka, maze agahabwa icyerekezo gishya. Ayo mashami agomba kwerekeza mu ijuru, maze agafatwa na Yesu. Ibibabi byinshi bibuza imbuto kubona umucyo no gukura, bigomba gukatwa. Udushami tutari ngombwa tugomba gukatwa, kugira ngo haboneke inzira y’imirasire ikiza ya Zuba ryo Gukiranuka. Nyir’uruzabibu avanaho ibibabi bidafite akamaro, kugira ngo imbuto zise neza kandi zibe nyinshi. UIB 461.1

Yesu yarababwiye ati, “Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.” Imana ishaka kwerekanira muri wowe kugira neza, ubutungane ndetse n’impuhwe biranga imico yayo. Ariko Umukiza ntabwira abigishwa kugira icyo bakora ngo bere imbuto. Ahubwo ababwira kuguma muri We. Yesu aravuga ati, “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” Yesu aguma mu bayoboke be binyuze mu ijambo. Iyo sano kandi y’ingenzi igaragarira no mu gihe turya umubiri we ndetse tukanywa n’amaraso ye. Amagambo ya Kristo ni umwuka ndetse n’ubugingo. Iyo wakiriye amagambo ye, uba wakiriye ubugingo bukomoka ku muzabibu. Ubeshwaho “n’ijambo ryose rituruka mu kanwa k’Imana.” Matayo 4:4. Ubugingo bwa Kristo buri muri wowe bwera imbuto nk’iziboneka muri We. Iyo uba muri Kristo, ukayoborwa na we, ukunganirwa na we kandi ukagaburirwa na we, bituma wera imbuto zisa n’iza Kristo. UIB 461.2

Muri iki kiganiro giheruka Kristo yagiranye n’abigishwa be, icyifuzo cye gikomeye yashatse kubagezaho ni uko bakwiriye gukundana nk’uko yabakunze. Ibi yakomeje kubibasubiriramo. Yesu yakomeje kubabwira ati, “Iri niryo tegeko mbahaye, mukundane.” Igihe yari kumwe na bo mu cyumba cyo hejuru, yarababwiye ati, “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” Ku bigishwa ba Yesu, iri tegeko ryari rishya; kuko batari barigeze bakundana nk’uko Kristo yabakunze. Yabonye ko ari byiza ko bagengwa n’imitekerereze mishya; bakarangwa n’ibikorwa bishya; kandi binyuze mu bugingo ndetse no mu rupfu rwe bagahabwa ubusobanuro bushya bw’urukundo. Itegeko ryo gukundana ryari rifite ubusobanuro bushya bugendanye n’igitambo cya Kristo. Umurimo wuzuye w’ubuntu uboneka mu murimo uhoraho w’urukundo, umurimo wo kwiyanga ndetse no kwitanga. Buri saha y’igihe cyose Kristo yabaye hano ku isi, urukundo rw’Imana rwavaga muri we rutemba nk’imigezi idakama. Abantu bose buzuye Mwuka We bazakunda nk’uko na we yakundaga. Imikorere ya Kristo mu mibereho ye yose ni yo izabaranga mu mibanire yabo n’abandi. UIB 461.3

Urukundo nk’uru ni rwo rwerekana ko ari abigishwa be. Yesu yaravuze ati, “Ibyo nibyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” Iyo abantu bahurije hamwe, batabitewe n’inyungu runaka cyangwa ko babihatiwe, ahubwo babitewe n’urukundo, baba bagaragaje imbaraga isumba ikomoka ku bantu. Iyo guhuriza hamwe kugaragaye, ni igihamya ko ishusho y’Imana iba yerekaniwe mu bantu, kandi ko amahame y’imibereho mishya aba yiganje mu mitima. Ibyo bigaragaza ko hari imbaraga muri kamere y’Imana ituma dushobora gutsinda abamarayika ba Satani, kandi ko ubuntu bw’Imana bukuraho kwikanyiza gusanzwe mu mutima w’umuntu. UIB 462.1

Uru rukundo ruramutse rugaragajwe mu itorero, nta kabuza bizarakaza Satani. Kristo ntiyigeze ashakira abigishwa be inzira yoroshye. Yesu arababwira ati, “Ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti, umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera. Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we.” Ubutumwa bwiza buzakwizwa hose mu buryo buruhije cyane, hagati y’abantu baburwanya, mu kurenganywa, no kubabazwa k’uburyo bwinshi. Ariko abakora uwo murimo wo kwamamaza ubutumwa baba bagera ibirenge mu by’Umukiza wabo. UIB 462.2

Kristo Umucunguzi w’isi, yakundaga guhura n’ingorane ndetse agasa n’utageze ku byo yifuzaga gukora. Kristo, wazanye ubutumwa bw’imbabazi kuri iyi si yacu, yasaga n’ukora bike ku murimo yifuzaga gukora mu gukiza no kuzahura abazimiye. Intumwa za Satani zakoraga uko bukeye n’uko bwije ngo zibangamire umurimo we. Ariko ntiyacitse intege. Binyuze mu buhanuzi bwa Yesaya, yaravuze ati, “Naruhijwe n’ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n’Uwiteka, kandi Imana yanjye niyo izangororera. … Nyamara naho Abisiraheli batagaruka, ndi uwo kubahwa mu maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga.” Iri sezerano rikurikira naryo ryahawe Kristo ngo, “Ibi ni byo Uwiteka, Umucunguzi wa Isiraheli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy’abatware ati, Abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isiraheli wagutoranije. Uwiteka aravuga ati, Nzagukiza ngutangeho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare. Kandi ubwire imbohe zisohoke, n’abari mu mwijima uti nimugaragare. Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z’imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri. Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masoko y’amazi.” Yesaya 49:4, 5, 7-10. UIB 462.3

Yesu yishingikirije kuri ayo magambo, maze ntiyaha Satani icyuho. Igihe Kristo yari ageze mu bihe biheruka byo kubabazwa kwe, ubwo yari afite agahinda kenshi mu mutima we, yabwiye abigishwa be ati, “Kuko umutware w’ab’iyi si aza kandi nta cyo amfiteho.” “Umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka”. “Ubu umutware w’ab’iyi si abaye igicibwa.” Yohana 14:30; 16:11; 12:31. Yesu yarebesheje amaso ya gihanuzi, ibyendaga kubaho mu ntambara ikomeye yari isigaye. Yari azi neza ko ubwo yari hafi kuvuga ati, “Birarangiye”, ijuru ryose rizaririmba intsinzi. Kristo yumvishije amatwi ye indirimbo n’amajwi yo kunesha azaturuka kure mu bikari byo mu ijuru, yumva izina rya Kristo risingizwa mu masi yose yo mu isanzure ry’ijuru. UIB 462.4

Kristo yashimishijwe n’uko azakorera abayoboke be byinshi kuruta ibyo bashobora gusaba cyangwa gutekereza. Yavuze afite ibyiringiro, azi neza ko itegeko ry’Isumbabyose ryatanzwe mbere y’uko isi iremwa. Yari azi neza ko ukuri, gufite imbaraga ikomeye ya Mwuka Wera, kuzatsinda imbaraga y’umubi; kandi ko ibendera risizwe amaraso ya Kristo rizererezwa mu bayoboke be bose. Yari azi neza ko imibereho y’abigishwa bazamwiringira izamera nk’iye, bakagira gutsinda gukomeye, kutari gusanzwe ahubwo kuzagaragara mu bihe byendaga kuza. UIB 463.1

Yesu arababwira ati, “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” Kristo ntabwo yatsinzwe ndetse ntiyigeze acika intege, niyo mpamvu abayoboke be bagomba kugira kwizera gufite kwihangana nk’ukwe. Bagomba kugira imibereho nk’iye, bagakora nk’uko yakoraga, kuko ari we bishingikirijeho, ari nawe mutware w’abakozi bose. Bagomba kugira ubutwari, imbaraga no kwihangana. Nubwo hari ibirushya byinshi mu nzira banyuramo, bazakomeza gutera intambwe imbere babiheshejwe n’ubuntu bwe. Aho kugira ngo bashavuzwe n’ibirushya biri imbere yabo, ahubwo bahamagarirwa kubitsinda. Ntibagomba gucika intege, ahubwo bakwiriye kwiringira muri byose.Yesu akoresheje umurunga w’izahabu kandi w’urukundo rutagereranywa yabakomereje ku ntebe y’ubwami y’Imana. Yesu yifuza ko bagira imbaraga isumba izindi zose, imbaraga ikomoka ku Mana. Bagomba kugira imbaraga yo gutsinda umwanzi, imbaraga itagengwa n’isi, cyangwa urupfu cyangwa ikuzimu, imbaraga izababashisha kunesha nk’uko Kristo yanesheje. UIB 463.2

Kristo ateganya ko gahunda y’ijuru, umugambi w’ubutegetsi bw’ijuru, ndetse n’ubumwe bw’ijuru, bigaragarira mu itorero rye ku isi. Bityo agahabwa ikuzo binyuze mu bantu be. Kandi binyuze muri abo bantu, Zuba ryo Gukiranuka rirasira abatuye isi bose. Kristo yateganirije itorero rye ibihagije, kugira ngo ahabwe ikuzo ryinshi rikomoka mu bo yacunguye, abo yaguze igiciro cyinshi. Yahaye abantu be imigisha myinshi hamwe n’ubushobozi kugira ngo bagaragaze ububasha bwe bwinshi. Itorero, kuko ryahawe gukiranuka kwa Kristo, ni ikigega cye, aho imbabazi ze nyinshi, ubuntu bwe n’urukundo rwe bigomba kuboneka mu bwinshi. Kristo yitegereza abantu be bakiriye ubwiza no gutungana, akababona nk’ingororano yo kwicisha bugufi kwe no gukomera kw’icyubahiro cya Kristo — We soko y’ubwiza n’icyubahiro. UIB 463.3

Yesu yashojeje ikiganiro cye akoresheje amagambo akomeye kandi yuzuye ibyiringiro. Hanyuma asengera abigishwa be afite umutima uremerewe cyane. Yubura amaso ye areba mu ijuru, aravuga ati, “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe, nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari We Yesu Kristo.” UIB 463.4

Kristo yari arangije umurimo yahawe gukora. Yari yarahesheje Imana ikuzo ku isi. Yari yarerekanye izina rya Se. Yari yaramaze gukoranya abazakomeza umurimo we ku isi. Hanyuma, aravuga ati, “Kandi nubahirijwe muri bo. Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.” “Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.” UIB 463.5

Mu ijwi ndetse mu rurimi rw’ufite ubuyobozi bw’ijuru, Kristo yashyize mu biganza bya Se itorero yitoranirije. We nk’umutambyi mukuru wejejwe, yasabiye abantu be. We nk’Umwungeri ukomeye yakoranirije intama ze mu gicucu cy’Isumbabyose, azikoraniriza mu bwugamo bukomeye kandi butekanye. We ubwe yari agitegereje intambara iheruka na Satani, maze atera intambwe ajya kuyirwana. UIB 464.1