IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA
(Iki gice gishingiye muri Matayo 17:1-8; na Mariko 9:2-8; no muri Luka 9:28-36)
Bwendaga kugoroba ubwo Yesu yajyanaga na batatu mu ntumwa ze aribo Petero, Yakobo na Yohana. Bazamuka mu kayira gato bajya mu mpinga y’umusozi. Yesu n’abigishwa be bari bagenze umunsi wose bigisha, ubwo bazamukaga umusozi byabongereye umunaniro. Kristo yari yararuhuye ibitekerezo n’imibiri inaniwe bya benshi bamuganaga bababaye; yari yarasubije intege mu bamuganaga bamugaye; ariko ubu nawe yari mu mubiri, ananiwe ubwo yari kumwe n’abigishwa be bazamuka umusozi.
UIB 287.1
Umucyo w’izuba ry’ikigoroba wari ukigaragara ku mpinga z’imisozi, kandi ubwiza bw’imirasire yaryo bwagaragaye mu nzira bagendagamo. Bidatinze izuba ryararenze, rihishwa n’imisozi y’iburengerazuba, maze basigara batwikiriwe n’ijoro. Ikijiji cy’ijoro cyari gihuje n’akababaro bari bafite, kandi ibicu byakomeje kwirundanya ahabazengurutse.
UIB 287.2
Abigishwa ntibatinyutse kubaza Kristo aho bajyaga ndetse n’ikibajyanye. Kristo yakundaga kujya mu mpinga y’umusozi nijoro gusenga. We waremye imisozi n’ibibaya yari atuje ari mu byo yaremye. Abigishwa bakomeje gukurikira Kristo, ariko bakomeza kwibaza impamvu Umukiza wabo yabagendeshaga uru rugendo ruruhije kandi bananiwe, ndetse nawe akeneye kuruhuka.
UIB 287.3
Bageze imbere Kristo ababwira ko bakwiye kuguma aho. Hanyuma yigira hirya gato, Uwo Muntu wamenyereye imibabaro arasenga afite umubabaro mwinshi ndetse n’amarira. Asaba imbaraga kugira ngo ashobore kwihanganira ibigeragezo ku bw’abatuye isi. Yagombaga kongera kuzuzwa imbaraga z’Isumbabyose kugira ngo ashobore kwihanganira ibyendaga kumubaho. Yasabiye abigishwa be kugira ngo bakomeze kwizera mur’ ibyo bihe by’imbaraga z’umwijima. Ikime cyatonze kuri Yesu ubwo yari amaze umwanya apfukamye, ariko ntiyabyitaho. Umwijima w’ijoro wari umuzengurutse, ariko ntiyabyitayeho. Amasaha y’ijoro yakomeje kwigira imbere. Abigishwa bifatanije nawe mu masengesho; ariko kubera umunaniro mwinshi, bagerageje kwihangana ngo bagumane na we, nyamara baza kugwa agacuho barasinzira. Yesu yari yababwiye ibyo kubabazwa kwe; azamukana na bo ngo bifatanye mu masengesho; kandi yakomeje kubasabira. Umukiza yabonye kwijima kwari mu maso y’abigishwa, yifuza kubakomeza no kubagabaniriza umubabaro, abibutsa ko kwizera kwabo kwari ukw’agaciro kenshi. Ntabwo ari bose, uko aro cumi na babiri, bashoboraga gusobanukirwa n’ihishurwa yendaga kubagezaho. Abatatu babonye umubabaro yari afite i Getsemani, nibo yatoranije ngo bazamukane nawe ku musozi. Mu gusenga kwe yasabaga yuko icyubahiro yahoranye na Se mbere yuko isi iremwa cyagaragarizwa amaso y’abantu; kugira ngo ubwami bwe bugaragarire abantu kandi abigishwa be bahabwe imbaraga zo kubusobanukirwa. Yasabiye abigishwa be ngo bagaragarizwe ubumana bwe bitume bahagarara bashikamye mu gihe cyo kubabazwa kwe gukomeye. Kugira ngo bamenye neza ko ari Umwana w’Imana kandi yuko urupfu rwe ruteye isoni ari umugabane umwe mu mugambi w’agakiza.
UIB 287.4
Amasengesho ye yarasubijwe. Ubwo yari apfukamye ahari amabuye yicishije bugufi asenga, ijuru ryarakingutse, inzugi z’izahabu zo mu ijuru zirakingurwa, umucyo w’ubwiza umanukira umusozi Yesu yari apfukamyeho, maze uramuzenguruka. Ubumana muri we burabagiranira mu mubiri we wa kimuntu, maze buhura n’umucyo uturutse mu ijuru. Yesu arahaguruka, maze ahagarara afite icyubahiro cy’Imana. Umubabaro we urashira. Mu maso he harabagirana “nk’izuba,” imyenda ye ihinduka “umweru nk’umucyo.”
UIB 288.1
Abigishwa bakangutse, babona ubwiza bumurikiye umusozi. Bafite ubwoba no gutangara bitegereza kurabagirana k’Umukiza wabo. Ubwo bashoboraga kurebera muri uwo mucyo, babonye ko Yesu atari wenyine. Iruhande rwe hari abashyitsi babiri baturutse mu ijuru, bahagararanye na we. Umwe yari Mose wa wundi wavuganye n’Imana ku musozi Sinayi; undi yari Eliya, wa wundi wagize umugisha ukomeye wo kujya mu ijuru adasogongeye urupfu.
UIB 288.2
Mu binyejana cumi na bitanu byari bishize, ku musozi Pisiga, Mose yitegereje igihugu cy’isezerano. Ariko kubera icyaha cye cy’i Meriba, ntiyashoboye gutaha mu gihugu cy’isezerano. Ntiyagize amahirwe yo kugeza Abisiraheli mu gihugu cya basekuruza. Yinginze Imana ati, “Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza ya Yorodani (Guteg. 3:25), ariko Imana ntiyabimwemereye. Ibyiringiro yari yaragumanye imyaka mirongo ine byamufashije kwihanganira umwijima wo mu butayu, ntiyabigezeho. Icyo yahawe ni imva yo mu butayu hanyuma y’imyaka myinshi y’umuruho n’inshingano zikomeye. Ariko “Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira” (Ef. 3:20), mu bundi buryo yasubije amasengesho y’umugaragu wayo. Mose yarapfuye arahambwa, ariko ntiyaheze mu gituro. Kristo ubwe yamuzuye mu bapfuye. Satani yarwaniye intumbi ya Mose kubera icyaha yari yarakoze; ariko Kristo Umucunguzi amuvana mu gituro. (Yuda 9).
UIB 288.3
Mose wari kuri uwo musozi Yesu yahindukiyeho ishusho irabagirana, yari igihamya cyo gutsinda icyaha n’urupfu kwa Yesu. Yari ahagarariye abazava mu bituro ku munsi wo kuzuka kw’abakiranutsi. Eliya, wahinduwe akajyanwa mu ijuru adapfuye, ahagarariye “abazaba bakiriho ubwo Kristo azagaruka ubwa kabiri, abazahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga, ubwo uyu mubiri ubora uzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa”. 1 Kor. 15:51-53. Yesu yari azengurutswe n’umucyo w’ijuru, “nk’uko azaba ameze ubwo azaba agarutse ubwa kabiri atuzaniye agakiza”. “Kuko azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se”. Heb. 9: 28 ; Mariko 8: 38. Isezerano yari yarasezeraniye abigishwa be ryari risohoye. Aho ku musozi, ubwami bwe bw’icyubahiro bwagaragajwe mu buryo butoya, - Kristo Umwami, Mose uhagarariye abera bazava mu bituro, na Eliya uhagarariye abazahindurwa bakajyanwa mu ijuru badapfuye.
UIB 288.4
Abigishwa ntabwo basobanukiwe n’ibyo babonye; ariko gusa bashimishijwe nuko Umwigisha wabo wari ufite kwicisha bugufi no kwihangana, utari afite aho arambika umusaya, muri ako kanya yahawe icyubahiro n’abaturutse mu ijuru. Batekereje ko Eliya azanywe no gutangaza iby’ubwami bwa Mesiya, kandi ko ubwami bwa Kristo bwari hafi kwimikwa ku isi. Bibwiraga ko bagiye guca ukubiri no kugira ubwoba ndetse no gucika intege. Hano, aho icyubahiro cy’Imana cyerekaniwe, bifuje kuhibera. Petero aravuga ati, “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.” Abigishwa bizeraga ko Mose na Eliya boherejwe kurinda Umwami wabo, no kumwimika nk’umwami ku isi.
UIB 288.5
Ariko mbere y’ikamba hagomba kubanza umusaraba. Ntabwo bahuye na Yesu ngo baganire ibyo kumwimika nk’umwami ku isi, ahubwo baganiriye ibyerekeranye n’urupfu rwe. Yesu yari afite intege nke za kimuntu, aremerewe n’intimba y’ingaruka y’icyaha kandi yari wenyine mu batuye isi. Ubwo isaha yo kugeragezwa kwe yari yegereje, yari wenyine mu bitekerezo, ari mu b’isi batari bamuzi. Kandi n’abigishwa be, ubwo bari bahugiye mu kujijinganya kwabo, agahinda ndetse n’imigambi yabo y’ahazaza, ntabwo basobanukiwe n’ubwiru bw’umurimo we. Yesu yabaye mu ijuru mu munezero wa Se no mu rukundo rw’ijuru; ariko muri iyi si yaremye, yari wenyine mu bwigunge. Bityo rero ijuru ryoherereje Yesu intumwa, batari abamarayika; ahubwo abantu bihanganiye umubabaro n’agahinda, kandi bashoboraga kwifatanya na Kristo mu birushya yari agezemo mu buzima bwe hano ku isi. Mose na Eliya bakoranye na Kristo. Bari barafatanije nawe mu murimo ugamije agakiza k’ikiremwamuntu. Mose yasabiye Abisiraheli yinginga ati, “Icyakora ndakwinginze, ubababarire icyo cyaha bakoze. Ariko niba bidashoboka mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.” Kuva 32: 32. Eliya yari asobanukiwe no kuba mu bwigunge icyo ari cyo, kuko mu gihe cy’imyaka itatu n’igice y’inzara, yikoreye umutwaro uremereye w’ibibazo byari mu gihugu cyose kandi yangwa n’abantu be. Kandi yahagaze wenyine ku ruhande rw’Imana ku musozi Karumeli. Yahungiye mu butayu wenyine kubera kwiheba n’agahinda. Aba bagabo bombi, batoranijwe mu bamarayika bose bo mu ijuru, boherejwe kugira ngo baganire na Yesu ku byerekeye umubabaro yari arimo, kandi ngo bamuhumurize bamugezaho inkunga yari iturutse mu ijuru. Ibiganiro bagiranye byerekezaga ku byiringiro by’isi yose no ku gakiza k’abatuye isi bose.
UIB 289.1
Ubwo abigishwa bari batwawe n’ibitotsi, ntibashoboye gukurikirana ikiganiro cyari hagati ya Kristo n’abo bashyitsi b’ijuru. Kubera ko batabaye maso ngo basenge, ntibakiriye icyo Imana yifuzaga kubagezaho, - kumenya umubabaro wa Kristo, n’icyubahiro yari ategererejwe. Babuze umugisha wajyaga kuba uwabo iyo bagumana nawe muri ako kababaro ke. Abigishwa batinze kwizera mu mitima yabo, batinze kwemera ubutunzi ijuru ryendaga kubagezaho.
UIB 289.2
Ariko babonye umucyo ukomeye. Basobanukiwe neza yuko ijuru ryamenye icyaha cy’Abayuda cyo kwanga Yesu. Bongerewe ubumenyi ku byerekeye umurimo w’Umucunguzi. Babonye n’amaso yabo kandi bumvisha amatwi yabo ibyari birenze gusobanukirwa k’umuntu. “Biboneye n’amaso yabo icyubahiro cye gikomeye”. (2 Petero 1: 16), kandi bamenye neza ko Yesu ari Mesiya, wa wundi abakurambere n’abahanuzi bahamyaga, kandi ko isi n’ijuru byemeraga ko ari we Mesiya.
UIB 289.3
Igihe bari bakitegereza ibibereye ku musozi, “igicu cyera kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti, Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.” Ubwo bitegerezaga icyo gicu kirabagirana, kurusha icyagendaga imbere y’Abisiraheli mu butayu; ubwo bumvaga ijwi ry’Imana rivuga n’icyubahiro cyinshi cyatumye imisozi ihinda umushyitsi, abigishwa bikubise hasi bubamye. Baratinye cyane, baguma hasi bubitse amaso yabo, kugeza ubwo Yesu yabegereye, akabakoraho, akabamara ubwoba kubera ijwi rye bari bamenyereye, maze akababwira ati, “Nimuhaguruke, mwitinya”. Ubwo bagerageje kubura amaso yabo, basanze ubwiza bw’ijuru bwamuvuyeho, Mose na Eliya bagiye. Bari basigaranye na Yesu bonyine ku musozi.
UIB 289.4
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]