UWIFUZWA IBIHE BYOSE
IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA
(Iki gice gishingiye muri Matayo 16:13-28; na Luka 9:18-27)
Umurimo wa Kristo hano ku isi wendaga kugera ku musozo. Yarebaga imbere ye, akahabona ibyenda kumubaho. Na mbere yuko yihindura umuntu, yabonaga inzira agomba kunyuramo kugira ngo acungure ikiremwamuntu cyacumuye. Intimba yose yikoreye, ibitutsi byose yatutswe, umubabaro wose yagombaga kwihanganira, byose yarabyeretswe mbere yuko yambura ikamba rye n’ikanzu y’ubwami, mbere yuko ava ku ntebe ye y’ubwami, akambura ubumana bwe akambara ubumuntu. Inzira yavaga mu kiraro cy’inka ikagera ku musaraba yashyizwe imbere ye. Yari azi umubabaro azahura nawo. Byose yari abizi, nyamara aravuga ati, “Dore ndaje, mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye. Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Zaburi 40:7, 8. UIB 280.1
Mbere ye yari yarabonye umusaruro w’umurimo we. Ubuzima bwe bwa hano ku isi, bwuzuye umuruho no kwitanga, bwagaruwemo imbaraga no kumenya ko ibyo yakoraga bitazaba imfabusa. Mu kwitangira ikiremwamuntu, byatumye agarura isi mu nzira yo kubaha Imana. UIB 280.2
Nubwo yagombaga kubanza kubatizwa umubatizo w’amaraso, nubwo yagombaga kwikorera ibyaha by’abari mu isi kandi atariho urubanza, nubwo yari aremerewe n’umubabaro w’indengakamere; ariko kubw’ibyishimo byamushyizwe imbere, yahisemo kwihanganira umusaraba w’urukozasoni. UIB 280.3
Abigishwa be bamuhoraga iruhande ariko ntibashoboraga kubona ibyenda kumubaho; nyamara noneho igihe cyari cyegereje ubwo bagombaga kubona kubabazwa kwe. Bagombaga kubona uwo bakundaga kandi bizeraga ari mu maboko y’abanzi be ndetse amanitswe ku musaraba w’i Kalvari. Yari yegereje igihe cyo kubasiga bonyine bagahura n’ibirushya by’isi batagifite guhumurizwa na we. Yari azi neza uburyo bazagirirwa urwango no kurenganywa, kandi yifuzaga kubategurira guhangana n’ibigeregezo bendaga guhura na byo. UIB 280.4
Yesu n’abigishwa be bageze mu mugi wegereye i Kayisariya ya Filipi. Bari hafi y’umupaka wa Galileya, kandi muri ako karere basengaga ibigirwamana. Hano abigishwa bari bitaruye imihango ya Kiyuda, bageze aho bazengurutswe no gusenga ibigirwamana kw’abapagani. Bari bazengurutswe n’abantu bafite imyizerere itandukanye yabonekaga mu bice byinshi by’isi. Yesu yifuzaga ko babona ibyo maze bagasobanukirwa n’inshingano bari bafite ku bapagani. Ubwo yari ari muri ako karere, yagerageje kugabanya ibyigisho yahaga abantu, maze yibanda ku kumarana igihe gihagije hamwe n’abigishwa be. UIB 280.5
Yari hafi kubabwira ukubabazwa yendaga guhura nako. Ariko yarabanje ajya kwiherera, maze arabasabira kugira ngo imitima yabo yitegure kumva amagambo abafitiye. Ubwo yagarukaga aho bari, ntabwo yahise abagezaho ibyo yashakaga kubabwira. Mbere yuko agira icyo ababwira, yabahaye umwanya wo kugaragaza kwizera kwabo kandi yifuzaga kubakomeza no kubategurira ibigeragezo byari imbere. Yarababajije ati, “Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?” UIB 280.6
Mu buryo bubabaje, abigishwa bagaragaje yuko Isiraheli itigeze imenya Mesiya uwo ari we. Bamwe muri bo, ubwo babonaga akora ibitangaza, bamwise umwana wa Dawidi. Abantu benshi bagaburiwe na we i Betesida bifuje kumwimika nk’umwami wa Isiraheli. Abantu benshi bari biteguye kumwemera nk’umuhanuzi; ariko ntibizeraga yuko ari Mesiya. UIB 281.1
Yesu yababajije ikibazo cya kabiri, cyerekeye ku bigishwa ubwabo: “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Petero aramusubiza ati, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” UIB 281.2
Petero yizeye ko Kristo ari Mesiya mbere y’abandi. Abandi benshi bari baremeye inyigisho za Yohana Umubatiza, ndetse bemera na Kristo, ariko batangira gukekerenya ku murimo wa Yohana ubwo yashyirwaga mu nzu y’imbohe ndetse akaza kwicwa; ibi byatumye badashobora kwizera ko Yesu ari Mesiya, wa wundi bategereje igihe kirekire. Benshi mu bigishwa ba Yesu batekerezaga ko Yesu azafata umwanya we mu ngoma ya Dawidi, ariko bageze aho baramusiga ubwo babonaga ko adafite imigambi nk’iyo bibwiraga. Ariko Petero na bagenzi be ntabwo bigeze bata icyizere bari bafitiye Yesu. Guhuzagurika kw’abasingizaga Yesu bwacya bakamuhinduka, ntabwo byigeze byangiza kwizera kw’abakurikiraga Yesu by’ukuri. Petero yaravuze ati, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Ntabwo yategereje ko Umukiza we yambikwa ikamba ry’ubwami, ahubwo yamwemeye mu kwicisha bugufi kwe. UIB 281.3
Petero yerekanye kwizera abigishwa cumi na babiri bari bafite. Ariko abigishwa bari batarasobanukirwa n’umurimo wa Kristo. Abatambyi bakuru n’abanditsi barwanije Yesu kandi bakwirakwiza inyigisho zabo. Ibi ntabwo byatumye abigishwa basiga Yesu, ariko byabateye guhuzagurika mu myizerere yabo. Ntibabonaga neza inzira barimo. Uburere bari barabonye bakiri bato, inyigisho z’abanditsi ndetse n’imigenzo yabo, byababuzaga gusobanukirwa n’ukuri. Kenshi na kenshi imirasire y’umucyo wavaga kuri Yesu yarabarasiraga, nyamara bahoraga bameze nk’abantu barindagira mu mwijima. Ariko kuri uwo munsi, mbere yuko bahura n’ikigeragezo gikomeye mu kwizera kwabo, Mwuka Wera yarabamanukiye mu mbaraga nyinshi. Mu gihe gito bavanye amaso yabo “ku bintu biboneka” maze bayahanga “ku bitaboneka”. 2 Abakorinto 4: 18. Aho kureba ubumuntu bwa Yesu, bitegereje icyubahiro cye nk’Umwana w’Imana. UIB 281.4
Yesu yasubije Petero ati, “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.” UIB 281.5
Ukuri Petero yahamije ni rwo rufatiro rwo kwizera kw’abemera Kristo bose. Kandi ni nako Kristo ubwe yise ubugingo buhoraho. Nyamara kumenya uku kuri ntibyagombaga kuba impamvu yo kwikuza. Kuba Petero yarabihishuriwe ntibyakomotse ku bwenge cyangwa gutungana kwe. Nta na rimwe, ikiremwamuntu ubwacyo, gishobora kugera ku bwenge bw’Ihoraho. “Biri hejuru nk’ijuru, wabigira ute? Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute? Yobu 11:8. Keretse gusa umwuka twakiriye ari we utweretse ibyahishwe by’Imana, “ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu.” “Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.” 1 Abakorinto 2:9, 10. “Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha;” kandi kuba Petero yarasobanukiwe n’ubwiza bwa Kristo cyari igihamya ko “yigishijwe n’Imana.” Zaburi 25:14; Yohana 6:45. Kandi koko bivugwe ngo, “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye.” UIB 281.6
Yesu yakomeje avuga ati, “Nanjye ndakubwira nti, uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Ijambo Petero risobanura ibuye,- ibuye risanzwe. Petero ntabwo yari urutare Itorero ryubatsweho. Amarembo y’ikuzimu yaramushoboye ubwo yihakanaga Umwami we akoresheje kurahira. Itorero ryubatswe kuri wa wundi amarembo y’ikuzimu atashoboraga guherana. UIB 282.1
Imyaka amagana menshi mbere yuko Umukiza aza ku isi Mose yari yaravuze iby’Urutare rw’agakiza ka Isiraheli. Umunyezaburi yari yaranditse ati, “Urutare rw’imbaraga zanjye.” Yesaya yaranditse ati, “Nicyo gitumye Umwami Imana ivuga iti, Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane.” Guteg. 32:4; Zab. 62:7; Yes. 28:16. Petero na we, ubwo yandikaga ayobowe na Mwuka, yakoresheje aya magambo y’ubuhanuzi kuri Yesu. Aravuga ati, “Niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka.” 1 Petero 2: 3-5. UIB 282.2
“Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.” 1 Kor. 3:11. Yesu ati, “Kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare.” Imbere y’Imana n’abamarayika, imbere y’ingabo z’ikuzimu zitagaragara, Kristo yubatse itorero rye ku Rutare ruzima. Urwo rutare ni Kristo ubwe, -umubiri we wavunaguwe, ugakomeretswa ku bwacu. Kandi Itorero ryubatswe kuri urwo rutare, amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. UIB 282.3
Itorero ryari rifite intege nke ubwo Kristo yavugaga ayo magambo. Ryari rigizwe n’abantu bake, kandi imbaraga z’abadayimoni hamwe n’abantu babi zarabarwanyaga; ariko abigishwa ba Kristo ntibacitse intege. Kubera ko bari bubatswe ku Rutare rw’imbaraga zabo, ntibashoboraga gutsindwa. UIB 282.4
Mu myaka ibihumbi bitandatu, kwizera kubatswe kuri Kristo. Mu myaka ibihumbi bitandatu imyuzure n’imiraba bikomoka ku mujinya wa Satani byikubise ku Rutare rw’agakiza kacu; ariko ntirwanyeganyega. UIB 282.5
etero yahamije ukuri kwerekeye urufatiro rwo kwizera kw’itorero, maze Yesu amuha icyubahiro nk’umuntu wari uhagarariye umuryango w’abizera bose. Yaravuze ati,“Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” UIB 282.6
“Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru” ni amagambo Kristo yakoresheje. Amagambo yose yo mu Byanditswe Byera ni aye, kandi n’ayo nicyo kimwe. Ayo magambo afite imbaraga zo gukinga no gukingura ijuru. Asobanura igituma abantu bamwe bemerwa abandi bakigizwayo. Bityo rero umurimo w’ababwiriza ijambo ry’Imana ni umubavu w’ubugingo uganisha ku bugingo cyangwa w’urupfu uganisha ku rupfu. Umurimo wabo urapimwa ukagereranywa n’umusaruro w’ibihe bizahoraho iteka. UIB 282.7
Ntabwo Umukiza yashinze Petero wenyine umurimo wo gukwiza ubutumwa bwiza. Igihe cyakurikiyeho, amagambo Yesu yabwiye Petero, yarongeye arayakoresha ubwo yabwiraga itorero. Kandi amagambo ameze kimwe n’aya yabwiwe intumwa cumi n’ebyiri kuko zari zihagarariye umuryango w’abizera. Iyo Kristo aza guha ubutware umwe mu bigishwa be gusumbya abandi, ntabwo bari guhora barwanira umwanya w’uzaba mukuru muri bo. Bari kumvira itegeko ry’Umwami wabo, bagaha icyubahiro uwo yatoranije. UIB 283.1
Aho kugira ngo atoranye umukuru muri bo, Kristo yabwiye intumwa ze ati, “Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi; kandi ntimuzitwe abakuru: kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.” Matayo 23:8, 10. UIB 283.2
“Umutware wa buri muntu ni Kristo”. Imana yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose. 1 Kor. 11:3 ; Abefeso 1:22, 23. Itorero ryubatse kuri Kristo ari we rufatiro rwaryo; rigomba kumvira Kristo kuko ari umutware waryo. Ntirigomba kugendera ku muntu cyangwa ngo rigengwe n’umuntu. Benshi bavuga yuko umwanya w’ubuyobozi mu itorero ubaha ubushobozi bwo gutegeka abandi ibyo bagomba kwizera ndetse n’ibyo bakwiye gukora. Imvugo nk’iyi Imana ntiyemera. Umukiza aravuga ati, Mwese muri abavandimwe. Bose bahura n’ibigeragezo kandi bagwa mu makosa. Nta muntu n’umwe twagendera ku nama ze zose. Urutare rwo kwizera ni Kristo uba mu itorero. Kuri we niho abafite intege nke bashobora kubonera imbaraga, kandi niho abatekereza ko ari abanyambaraga bagaragarira ko ari abanyantegenke, keretse bemeye Kristo akababera imbaraga. Havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye. Uwiteka ni Igitare, Kandi imirimo ye iratunganye rwose. Hahirwa abamuhungiraho bose. Yer. 17:5; Guteg. 32:4; Zab. 2:12. UIB 283.3
Hanyuma y’amagambo ya Petero, Yesu yihanangirije abigishwa be kutagira uwo babwira ko ari Kristo. Yesu yarabihanangirije kubera yuko Abanditsi n’Abafarisayo batamwemeraga. Byongeye kandi, abantu bose ndetse n’abigishwa ba Yesu, bari bafite imitekerereze igoramye ku byerekeye Mesiya; ku buryo kuza kwe iyo gushyirwa ahabona ku mugaragaro byari gutuma badasobanukirwa neza n’imico ye ndetse n’umurimo we. Ariko buri munsi yarabiyerekaga nk’Umukiza wabo, kandi yifuzaga kubaha ishusho nyayo ya Mesiya. UIB 283.4
Abigishwa bibwiraga ko Kristo yagombaga kuba umwami ku isi. Nubwo igihe kirekire atari yaragaragaje umugambi we, bizeraga yuko atazaguma mu bukene no mu bwihisho; yuko igihe cyari kigeze agashyiraho ubwami bwe. Abigishwa ntibigeze batekereza ko Yesu yari kwangwa n’abatambyi hamwe n’abakuru b’idini, ko Kristo yari kwangwa n’abantu be, agafatwa nk’umubeshyi kandi akabambwa nk’umugome. Ariko ubu igihe cy’umwijima cyari cyegereje, ndetse Yesu yagombaga kugaragariza abigishwa be ibyendaga kumubaho. Yari afite agahinda ubwo yegerezaga igihe cyo kugeragezwa. UIB 283.5
Kugeza icyo gihe yari yaririnze kubagaragariza ibyerekeranye no kubababazwa kwe ndetse n’urupfu rwe. Ubwo yaganiraga na Nikodemu yaravuze ati, “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, niko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Yohana 3:14, 15. Ariko abigishwa ntibabyumvise, kandi n‘iyo babyumva, ntibari kubisobanukirwa. Ariko noneho bari bamaranye igihe na Yesu, bitegereza ibikorwa bye kandi bategera amatwi amagambo ye. Niyo mpamvu birengagije imibereho iciye bugufi babagamo ndetse n’urwango bagirirwaga n’abantu ndetse n’abatambyi, bakifatanya na Petero mu buhamya bwe, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho”. Igihe cyari kigeze kugira ngo urusika rukingirije ahazaza rukurweho. “Guhera icyo gihe Yesu yatangiye kugaragariza abigishwa be, uburyo yagombaga kujya i Yerusalemu, akababarizwa mu maboko y’abakuru n’abatambyi n’abanditsi, akicwa, akazuka ku munsi wa gatatu” UIB 283.6
Abigishwa bamutegeye amatwi bafite agahinda no gutangara kwinshi. Yesu yari amaze kwemera amagambo ya Petero agaragaza ko ari Umwana w’Imana; ku buryo amagambo yababwiye yerekeranye no kubabazwa ndetse no gupfa kwe atabajyaga mu bitekerezo. Petero ntiyashoboraga kwihangana. Yegereye Umwami we, asa n’aho ashaka kumugarura ngo areke kujya mu kababaro kari kamutegereje, aravuga ati, “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” UIB 284.1
Petero yakundaga Umwami we; ariko Yesu ntiyemeye iyi myifatire ye yo gushaka kumubuza kwinjira mu mubabaro. Aya magambo ya Petero ntabwo yari ayo kumufasha cyangwa kumutera imbaraga muri iki gihe gikomeye cyari imbere ye. Ntabwo aya magambo yari agendanye n’umugambi w’imbabazi Imana yari ifitiye isi, cyangwa n’icyigisho cyo kwitanga Yesu yari yaraje kwerekanira mu mibereho ye. Petero ntabwo yifuzaga kubona umusaraba mu murimo wa Kristo. Icyo ayo magambo yasobanuraga cyari gihabanye n’icyo Kristo yifuzaga kubwira abamukurikiraga, ariyo mpamvu Umukiza yavuze amagambo yo gucyaha kuruta andi yose yigeze akoresha: “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu.” UIB 284.2
Satani yageragezaga guca intege Yesu, kugira ngo areke umugambi we; bityo rero Petero, mu rukundo rwe rutareba kure, yatizaga umurindi ikigeragezo. Umwami w’ikibi ni we nkomoko y’icyo gitekerezo. Kwinginga kwa Petero kwakomokaga ku bushukanyi bwe. Mu butayu, Satani yeretse Kristo ubutware bwose bw’isi ngo abugurane inzira yo kwitanga ndetse no kwicisha bugufi. Iki gihe Satani yashatse noneho kugerageza n’umwigishwa wa Kristo. Yashakaga kuganisha ibitekerezo bya Petero ku cyubahiro cyo ku isi, kugira ngo atarangamira inzira y’umusaraba iyo Yesu yashakaga kumwereka. Satani yashatse kongera kugerageza Yesu abinyujije muri Petero. Ariko Umukiza ntiyabyemeye; yari yitaye ku mwigishwa we. Satani yashatse kwitambika hagati ya Petero n’Umwami we, kugira ngo umutima wa Petero udasobanukirwa n’umugambi wa Kristo wo kwicisha bugufi ku bwacu. Amagambo Kristo yavuze, ntabwo yayabwiye Petero, ahubwo yabwiwe uwashakaga gutandukanya Petero n’Umukiza we. Kristo ati, “Subira inyuma yanjye Satani.” Ntuntandukanye n’umugaragu wanjye uyobagurika. Reka ahubwo ngenderere Petero, mugaragarize ubwiru bw’urukundo rwanjye. UIB 284.3
Iki cyabaye icyigisho gikomeye kuri Petero, icyigisho yize buhoro buhoro, aza kumenya yuko inzira ya Kristo ku isi yari iy’akababaro no kwicisha bugufi. Uyu mwigishwa yatewe ubwoba no kwifatanya n’Umukiza we mu kababaro. Ariko mu kujya mu itanura ry’umuriro ugurumana yagombaga gusobanukirwa n’umugisha uturuka mu kwifatanya n’Umukiza we. Hashize imyaka myishi, ubwo yari amaze kugira intege nke kubera imyaka y’ubukuru n’imirimo myinshi yakoze, yaranditse ati, “Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano. Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.” 1 Petero 4: 12, 13. UIB 284.4
Yesu noneho yasobanuriye abigishwa be yuko imibereho ye yo kwiyanga no kwicisha bugufi ari urugero bakwiriye gukurikiza. Yitegereje abantu bamuzengurutse ndetse n’abigishwa be, maze aravuga ati, “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” Umusaraba muri icyo gihe werekanaga ubutegetsi bw’Abaroma. Wari igikoresho giteye ubwoba cy’urupfu no gucisha bugufi abantu. Abagizi ba nabi basuzuguritse bagombaga kwikorera umusaraba wabo bakawugeza aho bagomba kwicirwa; kandi akenshi iyo bawubakoreraga, bakoraga uko bashoboye ngo bawange bikabaviramo gutotezwa no kugirirwa nabi. Nyamara hano Yesu yasabaga abamwumva gufata umusaraba wabo, bakawikorera maze bakabona kumukurikira. Nubwo abigishwa ba Yesu batari basobanukiwe neza n’ayo magambo, babonaga ko aberekeza ku kwicisha bugufi, - ndetse no kwemera gupfa bibaye ngombwa. Amagambo ya Kristo yaberekaga ibyerekeye kwitanga batizigama. Ariko ibi byose we yari yarabyemeye ku bwabo. Yesu yabonaga ko atakwifuza ijuru igihe twebwe twari kuba tuzimiye. Yemeye gusiga ijuru, aza ku isi aho yanzwe, agatukwa ndetse agapfa urupfu rukojeje isoni. Uwari utunze byose mu ijuru, yemeye kuba umukene, kugira ngo mu bukene bwe tuhabonere ubutunzi. Turahamagarirwa kunyura mu nzira yanyuzemo. UIB 285.1
Gukunda abo Kristo yapfiriye bisobanura kwikorera umusaraba. Uwabyawe n’Imana wese agomba kwibona nk’iteme ku muhanda washyiriweho gukiza abatuye isi. Agomba kumenya ko afatanije na Kristo mu mugambi we w’impuhwe, wo kugenda hose gushaka no gukiza abazimiye. Uwabyawe na Kristo agomba kumenya neza ko yiyeguriye Imana, kandi ko mu mico ye agomba kwerekana Kristo ku batuye isi. Kwitanga, kwicisha bugufi, impuhwe n’urukundo byagaragajwe na Kristo mu mibereho ye bigomba kongera kugaragarira mu mibereho y’abakozi b’Imana. UIB 285.2
“Kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura; ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye azabubona. Kwihugiraho ni urupfu. Nta rugingo rw’umubiri rushobora kubaho ruramutse akamaro rufite rukigiriye ubwarwo. Umutima uramutse udashoboye kohereza amaraso mu kuboko no mu mutwe, wageraho ukabura ubushobozi. Urukundo rwa Kristo ni amaraso atembera mu ngingo zigize umubiri mu by’umwuka. Turi ingingo za bagenzi bacu, kandi ubugingo budatanga icyo bwahawe bugera aho bugapfa. UIB 285.3
Kandi Yesu yaravuze ati, “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?” UIB 285.4
Hanyuma yo gukena no kubabazwa by’iki gihe, Yesu yeretse abigishwa be ko azagaruka mu cyubahiro, kitari ikiboneka mu bwami bw’iyi si, ahubwo n’icyubahiro cy’Imana kandi ashagawe n’ingabo zo mu ijuru. Kandi yaravuze ati, “Nzagororera buri muntu ibikwiriye ibyo yakoze”. Yesu yashatse kubakomeza maze abaha iri sezerano, “Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.” Ariko abigishwa ntibasobanukiwe n’aya magambo ye. Babonaga ko icyubahiro n’ubwiza biri kure yabo. Amaso yabo yari arangamiye ibiri hafi, ubukene bwo ku isi, gucishwa bugufi no kubabazwa. Ese bagombaga kureka ikizere cyo kubona Mesiya mu bwami bwe. Ese ntabwo bari hafi yo kubona Umwami wabo yicaye ku ntebe ya Dawidi? Ese byari gushoboka ko Kristo abaho mu buzima buciye bugufi, atagira aho aba, akangwa, agatukwa, hanyuma akabambwa? Abigishwa bagize agahinda kuko bakundaga Umwami wabo. Bagize gukekeranya mu mitima yabo, kuko batiyumvishaga uburyo Umwana w’Imana yakwicisha bugufi kandi akagirirwa nabi ako kageni. Bibajije impamvu yajya i Yerusalemu ku bushake bwe kugira ngo ahagirire akababaro yari yababwiye ko agomba guhura nako. UIB 285.5
Bibajije impamvu yakwemera guhura n’ibirushya, akabasiga bonyine mu mwijima uruta uwo barimo mbere yuko abasobanurira uwo yari we. UIB 286.1
Mu karere ka Kayisariya Filipi, Kristo yari kure ya Herode na Kayafa; niko abigishwa bibwiraga. Ntacyo yagombaga gutinya kerekeye urwango rw’Abayuda cyangwa ubutegetsi bw’Abaroma. Kuki atabaye ariho aguma akitarura Abafarisayo? Kuki yakwigemurira urupfu? Niba kandi yemeye gupfa, byashoboka bite ko azashyiraho ubwami bwe bukomeye ku buryo amarembo y’ikuzimu atabushobora? Ku bigishwa ubu bwari ubwiru bukomeye. UIB 286.2
Bagendaga iruhande rw’inyanja y’i Galilaya berekeje umurwa aho ibyiringiro byabo byose byendaga kugeragezwa. Ntibashoboraga kugira icyo bahakanya Kristo, ahubwo bagendaga bavugana mu majwi mato kandi yuzuye agahinda ku byerekeye ibyendaga kubaho. Muri ibyo bibazo byose bakomeje kugira igitekerezo ko hari ikizahinduka Umwami wabo ntahure n’akaga kari kamutegereje. Bityo rero bagize agahinda no gukekeranya, bagira ubwoba ndetse n’ibyiringiro, mu minsi itandatu yakurikiyeho yuzuye kwiheba. UIB 286.3