IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO
(Iki gice gishingiye muri Matayo 14:22-33; Mariko 6:45-52; Yohana 6:14-21).
Ubwo bari bicaye mu bwatsi butoshye bw’ikibaya, izuba rirenze, abantu bakomeje kurya ibyokurya Kristo yabahaye. Amagambo bari bumvise uwo munsi yabagezeho ari ijwi ry’Imana. Ibikorwa byo gukiza bari babonye uwo munsi byari ibishobora gukorwa gusa n’imbaraga y’Imana. Icyakora igitangaza cyo gutubura umutsima cyanyuze buri wese mu bari aho. Kandi abari aho bose byabagiriye akamaro. Mu bihe bya Mose, Imana yagaburiye Abisiraheri ubwo yabahaga manu mu butayu; ariko se uyu we ni nde wabagaburiye iki gihe utari wa wundi nyine Mose yari yarahanuye? Nta bushobozi bw’umuntu n’umwe bwashoboraga kuvana mu mitsima itanu n’amafi abiri ibyokurya bihagije abantu ibihumbi bitanu. Nuko baravuga bati, “Mu by’ukuri uyu ni wa muhanuzi ugomba kuza ku isi.”
UIB 253.1
Uko umunsi wakuze niko bakomeje kumva bizeye ibyo. Icyo gikorwa gitangaje cyabahamirije ko Umucunguzi wategerejwe igihe kirekire noneho ari kumwe na bo. Ibyiringiro by’abo bantu byakomeje kuba byinshi. Bati uyu ni we uzatuma i Yudeya hamera nka paradiso ku isi, agatuma igihugu gitemba amata n’ubuki. Uyu ni we ushobora guhaza ibyifuzo byacu byose. Ni we ushobora kuvanaho uburetwa bw’Abaroma. Ni we ushobora gucungura Yudeya na Yerusalemu. Uyu ashobora gukiza abasirikare bakomerekeye ku rugamba. Ashobora kugaburira ibyokurya ingabo nyinshi. Ashobora kunesha amahanga, maze agaha Isiraheri intsinzi no kuganza.
UIB 253.2
Muri ibyo byishimo byinshi abantu bari biteguye kumwimika ngo abe Umwami. Ariko babonye ko adashishikajwe no kwishakira icyubahiro no kwireherezaho abantu. Babonye ko atandukanye n’abatambyi ndetse n’abategetsi, maze batinya ko atazigera yihutisha kwicara ku ntebe ya Dawidi. Babigiyemo inama, maze biyemeza kumutwara ku ngufu ngo bamwimike abe Umwami wa Isiraheri. Abigishwa bifatanije n’abantu kugira ngo Umwami wabo yimikwe ku ntebe ya Dawidi. Batekereje ko kwicisha bugufi kwa Kristo ari ko gutuma yanga kwemera icyo cyubahiro. Baravuze bati muze twamamaze Umucunguzi wacu. Mureke twemeze aba batambyi n’abakuru b’abirasi na bo bahe icyubahiro uje yambaye imbaraga z’Imana.
UIB 253.3
Bagaragaje ubwuzu bwinshi mu gushaka kugera ku mugambi wabo; ariko Yesu yabonye ibyo barimo, kandi yari abisobanukiwe kurusha uko babizi, ku buryo yabonaga neza ingaruka z’ibyo bikorwa byabo. Nyamara n’icyo gihe abatambyi n’abakuru bari bagishaka kumwambura ubugingo. Bamuregaga kubatwara abayoboke. Iyo baza kumwimika byari gukurikirwa n’imyivumbagatanyo, maze bigatuma umurimo mu by’umwuka usubira inyuma. Bidatinze rero ibyo barimo byagombaga guhagarara. Yesu yahamagaye abigishwa be, abategeka ko bafata ubwato bagahita basubira i Kaperinawumu, hanyuma na we agasigara asezerera abantu.
UIB 253.4
Byari bibaye ubwa mbere bisa n’aho biruhije kubahiriza amabwiriza ya Yesu. Abigishwa bari bamaze kwiringira ko icyo kivunge cy’abantu kizabafasha kwimika Yesu; ku buryo batashoboraga kumva uburyo ibyo byose byahinduka ubusa. Abantu benshi bari baje kwizihiza Pasika bari bafite amatsiko yo kubona uwo muhanuzi mushya. Abayoboke ba Yesu bo babonaga ko uwo wari umugisha wo kwimika ku ngoma ya Isiraheri Umwigisha wabo bakundaga. Muri icyo gihe bari bafite ubwuzu bwo gusohoza umugambi wabo, byari bibakomereye kugenda bonyine, maze bagasiga Yesu muri icyo kidaturwa. Banze kwemera ibyo ababwiye; ariko Yesu noneho yavuganye ububasha atari akunze gukoresha. Bamenye neza ko badashobora gukomeza kwanga, maze basubirayo bacecetse bajya ku nyanja.
UIB 253.5
Yesu noneho yategetse abantu ngo batahe; kandi yababwiye akomeje ku buryo bahise bamwumvira. Amagambo yo kumusingiza no kumushimagiza yaragabanutse. Umugambi wabo wo kumufata ngo bamwimike warakendereye, kandi indoro nziza yo kumwishimira yagabanutse mu maso habo. Muri abo bantu harimo abagabo b’imbaraga benshi kandi bamaramaje mu mugambi wabo; ariko ishusho y’ubwami ya Yesu, hamwe n’amagambo ye make atuje kandi yuzuye imbaraga, byatumye batuza, bareka imigambi yabo. Babonye ko afite ubutegetsi busumba ubwo ku isi, ntibongera kugira icyo bavuga ahubwo baramwubaha.
UIB 254.1
Ubwo Yesu yasigaraga wenyine, “yagiye ku musozi gusenga.” Yamaze umwanya yinginga Imana. Ntabwo yisengeraga ahubwo yasengeraga abantu.Yasabye imbaraga zo gushobora kwereka abantu imiterere y’umurimo we, kugira ngo Satani atayobya imyumvire yabo no gushyira mu gaciro kwabo. Umukiza yari azi neza ko iminsi ye y’umurimo we ku isi yari hafi kurangira, kandi ko abantu bake ari bo bazamwakira nk’Umucunguzi. Yari ananiwe kandi arushye mu mutima, ariko yakomeje gusengera abigishwa be. Bari bageze igihe benda kugeragezwa. Ibyiringiro byabo bishingiye ku ntekerezo zabo no kwihenda bari bafite, byari hafi kumarwa n’ibihe biruhije ndetse by’urukozasoni. Mu mwanya wo kubona Yesu yimikwa ku ngoma ya Dawidi, bari hafi kumureba abambwa ku musaraba. Kandi mu kuri uko niko kwari kuba ukwimikwa kwe. Nyamara ibyo ntibari babisobanukiwe, maze bikabatera guhura n’ibishuko, ariko ntibabibone nk’aho ari ibishuko. Iyo bitaza kuba ari umurimo wa Mwuka Wera ngo amurikire intekerezo zabo, kwizera kw’abigishwa kwari kuyoyoka. Byababaje Yesu cyane kubona ko uburyo abigishwa be babonaga ubwami bwe, byagarukiraga gusa ku cyubahiro ndetse n’ikuzo byo mu isi. Yari afite umutwaro uremereye umutima we ku bwabo, maze abasabira afite amarira n’agahinda kenshi.
UIB 254.2
Abigishwa bamaze akanya bari aho imusozi, nubwo Yesu yari yabasabye kuhava. Baramutegereje bibwira ko ari buze kubasanga. Ariko ubwo babonaga ko ijoro rigeze, “Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu.” Bari batandukanye na Yesu bafite imitima itishimye, ndetse bumvaga batanyuzwe kuruta ibindi bihe byose kuva bamwemeye nk’Umwami wabo. Bakomeje kwijujuta kubera ko yabangiye kumwimika ngo abe Umwami. Barigaye kuba barahise bemera ibyo yabategetse. Batekereje ko iyo baza guhatiriza bari gushobora kugera ku mugambi wabo.
UIB 254.3
Batangiye kugira kutizera mu ntekerezo zabo no mu mitima yabo. Gukunda icyubahiro byabahumye amaso. Bari bazi ko Yesu yanzwe n’Abafarisayo, ku buryo bifuzaga cyane ko yahabwa icyubahiro nk’uko batekerezaga ko abikwiriye. Bahuraga n’ikigeragezo kibakomereye cy’uko babanaga n’umwigisha wakoraga ibitangaza bikomeye, nyamara bagafatwa nk’abanyabinyoma. Mbese bashoboraga gukomeza kwitwa abayoboke b’umuhanuzi w’ibinyoma? Mbese Kristo ntiyari kuzigera aba umwami ngo ashyireho ubutegetsi bwe? Ariko se ni kuki Uwari afite imbaraga zingana zityo atemeye kwiyerekana mu bushobozi bwe bwose, ngo maze atume abigishwa be badahura n’ingorane zikomeye? Kandi ni kuki atigeze akiza Yohana Umubatiza ngo ye gupfa urupfu rubi? Muri ubwo buryo abigishwa bakomeje gutekereza ibintu byinshi kugeza ubwo bishyize mu mwijima mu buryo bw’iby’umwuka. Batangiye kwibaza bati, Mbese Yesu yashobora kuba umubeshyi, nk’uko Abafarisayo babivuga?
UIB 254.4
Uwo munsi abigishwa bari babonye ibikorwa by’agatangaza Yesu yakoze. Byari bimeze nk’aho ijuru ryamanutse rikaza ku isi. Intekerezo zerekeranye n’uwo munsi utagira uko usa, umunsi w’ubwiza, zagombaga kuba zaratumye imitima yabo yuzura kwizera ndetse n’ibyiringiro. Iyo baza gukomeza kuganira ibyerekeye uwo munsi bahuje imitima, ntibari kugwa mu moshya. Ariko bari buzuwe n’urucantege. Ntibashoboye gutegera amatwi amagambo ya Kristo ubwo yababwiraga ati, “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” Icyo cyari igihe cy’imigisha myinshi ku bigishwa, nyamara bari bamaze kubyibagirwa. Bari bageze mu muraba w’inyanja. Intekerezo zabo ntizari zihamye hamwe, maze Imana ibongerera ibyo kubabaza imitima yabo no gutwara ubwenge bwabo. Imana ibyo irabikora iyo abantu bigeretseho imitwaro n’ibibarushya. Abigishwa ntibari bakeneye kwizanira ingorane. Ibyago ubwabyo byari hafi yabo.
UIB 255.1
Umuraba ukaze wari ubegereye, mu gihe batari biteguye. Cyari ikinyuranyo gikomeye, kuko umunsi wari wababereye mwiza; ku buryo ubwo umuraba wituraga ku bwato, bagize ubwoba bwinshi. Bahise bibagirwa kutanyurwa kwabo, kwizera guke bari bafite ndetse no kurambirwa kwabo. Buri wese yagerageje kugashya ngo ubwato butarohama. Bari bamaze kugenda urugendo ruto mu nyanja bava i Betesida bajya aho bagombaga gusanga Yesu. Mu bihe bisanzwe urwo rugendo rwafataga amasaha make, ariko noneho umuyaga wagendaga ubatwara kure y’aho bashakaga kwambukira. Bageze mu rukerera bakirwanya umuraba. Bari bananiwe cyane ku buryo bari bihebye biteguye kurohama. Umuraba n’umwijima wo mu nyanja byabagaragarije neza intege nke zabo, maze bifuza cyane kubona Umwami wabo.
UIB 255.2
Yesu ntiyari yabibagiwe. Yabitegerezaga ari ku nkombe, areba uburyo abo bagabo barwana n’umuraba bafite ubwoba bwinshi. Nta na rimwe yigeze akura amaso ku bigishwa be. Yabagumishijeho amaso, akomeza kwitegereza ubwato bwari mu muraba burimo abantu b’agaciro kenshi; kuko abo bantu ari bo bajyaga kuba umucyo w’isi. Nk’uko umubyeyi ufite urukundo rwinshi ahoza amaso ku mwana we, niko n’Umwami w’impuhwe atavanye amaso ku bigishwa be. Imitima yabo imaze kujya hamwe, imigambi yabo mibi imaze gucogora, kandi ubwo basabaga ubufasha bicishije bugufi, bahereyeko barabuhabwa.
UIB 255.3
Mu gihe babonaga ko barohamye rwose, muri urwo rukerera babonye umuntu udasanzwe agenda ku mazi aza abasanga. Ariko ntibamenye ko ari Yesu. Uwari uje kubatabara bamutekereje nk’umwanzi. Bagize ubwoba bwinshi. Ya maboko yari afashe ingashya azikomeje, yahise azirekura. Ubwato bwahise buteraganwa n’umuraba; maze amaso yabo bakomeje kuyahanga umuntu babonaga agenda hejuru y’inyanja yarimo umuraba.
UIB 255.4
Batekereje ko ari baringa ibagaragariza ko bagiye kurimbuka, maze barataka bafite ubwoba bwinshi. Yesu yakomeje kugenda asa n’ugiye kubacaho; ariko baramumenye, maze barataka, bamwinginga ngo abatabare. Umwami wabo yarahindukiye arabareba, maze ijwi rye ribamara ubwoba, aravuga ati, “Nimuhumure, ni jye, mwitinya.”
UIB 255.5
Bakimara kubona ko ari we, Petero yasazwe n’umunezero. Yabaye nk’utarabyizera neza, maze aravuga ati, “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi. Aramusubiza ati, ngwino.”
UIB 256.1
Petero ahanga amaso kuri Yesu, maze agenda yumva ashikamye; ariko agera aho yumva yihagije ubwe, maze akebuka inyuma areba bagenzi be bari mu bwato, amaso ayavana ku Mukiza we. Umuyaga wari mwinshi. Umuraba wariyongereye, maze amazi aba menshi hagati ye n’Umwami we; bituma agira ubwoba bwinshi. Haciyemo akanya atareba Yesu n’amaso ye, maze kwizera kwe kuragabanuka. Yatangiye kurengerwa n’amazi. Mu gihe umuraba wari hafi kumuzanira urupfu, Petero yarengeje amaso ayo mazi yasheze, maze ayahanga Yesu, arataka ati, “Databuja, nkiza.” Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati, “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”
UIB 256.2
Petero yagendanye na Yesu, amufashe mu kiganza, maze binjira mu bwato bari kumwe. Petero noneho yaratuje aguma hamwe. Nta mpamvu yari agifite yo kwirata kuri bagenzi be, kuko kutizera kwe no kwihugiraho byari bitumye abura ubuzima bwe. Igihe yavanaga amaso kuri Yesu, ntiyashoboye gutera intambwe, ahubwo yatangiye kurohama.
UIB 256.3
Mu gihe tugeze mu makuba, ni kangahe tumera nka Petero! Twitegereza umuraba, aho kugira ngo duhange amaso Umukiza. Intambwe zacu zirayoba, maze amazi asuma akaturengera. Yesu ntiyahamagaye Petero ngo aze aho ari kugira ngo arohame; Ntabwo aduhamagara kumukurikira ngo hanyuma adutererane. Aravuga ati, “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata. Kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isiraheli Umukiza wawe.” Yesaya 43:1-3.
UIB 256.4
Yesu yari azi imiterere n’imico y’intumwa ze. Yari azi uburyo kwizera kwabo kuzageragezwa. Mu byabereye ku nyanja, Yesu yifuzaga kugaragariza Petero intege nke ze, - kugira ngo amwereke ko umutekano we wavaga mu kwisunga iteka imbaraga z’Imana. Mu muraba w’ibigeragezo yagendaga ashikamye kuko yivanyeho amaso maze akisunga Umikiza wenyine. Igihe yibwiye ko we ubwe afite imbaraga niho Petero yagaragaye ko ari umunyantegenke; kandi amaze kumenya intege nke ze niho yumvise akeneye kwisunga Kristo. Iyo aza gusobanukirwa neza n’icyigisho Yesu yashakaga kumwigishiriza aho ku nyanja, ntiyari gutsindwa igihe yahuraga n’ikigeragezo kirushijeho gukomera.
UIB 256.5
Buri munsi Imana ihora yigisha abana bayo. Mu byo bahura na byo buri munsi mu mibereho yabo, Imana iba ibategurira kuzatunganya uruhare rwabo mu bikorwa bikomeye Imana yabateguriye. Kandi uburyo bitwara mu bigeragezo bahura na byo buri munsi, ni cyo kigaragaza kuzatsinda cyangwa gutsindwa kwabo mu bihe bikomeye by’ubu buzima.
UIB 256.6
Abantu batibuka kwisunga Imana buri munsi bazatsindwa n’ibigeragezo. Hari igihe twakwibwira ko duhagaze dushikamye, kandi ko nta kizadushobora. Dushobora kuvuga tuti, Nzi uwo nizeye uwo ari we; kandi nta gishobora gutuma ndeka kwizera Imana ndetse n’Ijambo ryayo. Nyamara Satani ashaka kudufatira mu ngeso na kamere byacu, kugira ngo aduhume amaso ntidushobore kumenya intege nke zacu hamwe n’amakosa yacu. Keretse nitumenya intege nke zacu maze tugahanga amaso yacu Kristo, ni bwo tuzashobora guhagarara dushikamye.
UIB 257.1
Yesu akimara kugera mu bwato, umuraba waratuje. Maze ako kanya ubwato bugera aho bajyaga. Rya joro riteye ubwoba ryakurikiwe n’umucyo w’izuba rya mu gitondo. Abigishwa, hamwe n’abandi bari mu bwato, baramupfukamira bafite imitima yo gushima, baravuga bati, “Ni ukuri uri Umwana w’Imana!”
UIB 257.2
13875
UIB
UWIFUZWA IBIHE BYOSE
[{"para_id":"13875.24","title":"IGICE CYA 1 - IMANA IRI KUMWE NATWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0004_kin_m_igice_cya_1_imana_iri_kumwe_natwe_13875_24.mp3#duration=1026&size=16419109"},{"para_id":"13875.57","title":"IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0005_kin_m_igice_cya_2_ubwoko_bwatoranyijwe_13875_57.mp3#duration=506&size=8089182"},{"para_id":"13875.76","title":"IGICE CYA 3 - IGIHE GIKWIRIYE GISOHOYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0006_kin_m_igice_cya_3_igihe_gikwiriye_gisohoye_13875_76.mp3#duration=736&size=11773074"},{"para_id":"13875.103","title":"IGICE CYA 4 - UMUKIZA YABAVUKIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0007_kin_m_igice_cya_4_umukiza_yabavukiye_13875_103.mp3#duration=577&size=9230629"},{"para_id":"13875.127","title":"IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0008_kin_m_igice_cya_5_kwegurirwa_imana_13875_127.mp3#duration=885&size=14167562"},{"para_id":"13875.162","title":"IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE","mp3":"\/mp3\/13875\/0009_kin_m_igice_cya_6_twabonye_inyenyeri_ye_13875_162.mp3#duration=855&size=13686491"},{"para_id":"13875.202","title":"IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0010_kin_m_igice_cya_7_akiri_umwana_13875_202.mp3#duration=821&size=13143980"},{"para_id":"13875.234","title":"IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0011_kin_m_igice_cya_8_kujya_mu_minsi_mikuru_ya_pasika_13875_234.mp3#duration=935&size=14957505"},{"para_id":"13875.275","title":"IGICE CYA 9 - IMINSI Y\u2019IMPAKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0012_kin_m_igice_cya_9_iminsi_y_impaka_13875_275.mp3#duration=938&size=15014766"},{"para_id":"13875.311","title":"IGICE CYA 10 - IJWI RIRANGURURIRA MU BUTAYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0013_kin_m_igice_cya_10_ijwi_rirangururira_mu_butayu_13875_311.mp3#duration=1472&size=23557433"},{"para_id":"13875.378","title":"IGICE CYA 11 - UMUBATIZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0014_kin_m_igice_cya_11_umubatizo_13875_378.mp3#duration=591&size=9457998"},{"para_id":"13875.401","title":"IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0015_kin_m_igice_cya_12_ikigeragezo_13875_401.mp3#duration=1383&size=22129685"},{"para_id":"13875.446","title":"IGICE CYA 13 - KUNESHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0016_kin_m_igice_cya_13_kunesha_13875_446.mp3#duration=767&size=12279223"},{"para_id":"13875.475","title":"IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0017_kin_m_igice_cya_14_twabonye_mesiya_13875_475.mp3#duration=1456&size=23297045"},{"para_id":"13875.547","title":"IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY\u2019UBUKWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0018_kin_m_igice_cya_15_mu_birori_by_ubukwe_13875_547.mp3#duration=1155&size=18484245"},{"para_id":"13875.594","title":"IGICE CYA 16 - MU RUSENGERO RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0019_kin_m_igice_cya_16_mu_rusengero_rwe_13875_594.mp3#duration=1428&size=22848993"},{"para_id":"13875.646","title":"IGICE CYA 17 - NIKODEMO","mp3":"\/mp3\/13875\/0020_kin_m_igice_cya_17_nikodemo_13875_646.mp3#duration=1141&size=18252278"},{"para_id":"13875.693","title":"IGICE CYA 18 - UWO AKWIRIYE GUKUZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0021_kin_m_igice_cya_18_uwo_akwiriye_gukuzwa_13875_693.mp3#duration=527&size=8428565"},{"para_id":"13875.715","title":"IGICE CYA 19 - KU IRIBA RYA YAKOBO","mp3":"\/mp3\/13875\/0022_kin_m_igice_cya_19_ku_iriba_rya_yakobo_13875_715.mp3#duration=1505&size=24086152"},{"para_id":"13875.776","title":"IGICE CYA 20 - KERETSE MUBONYE IBIMENYETSO N\u2019IBITANGAZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0023_kin_m_igice_cya_20_keretse_mubonye_ibimenyetso_n_ibitangaza_13875_776.mp3#duration=491&size=7850109"},{"para_id":"13875.797","title":"IGICE CYA 21 - BETESIDA N\u2019URUKIKO RUKURU RW\u2019ABAYAHUDI","mp3":"\/mp3\/13875\/0024_kin_m_igice_cya_21_betesida_n_urukiko_rukuru_rw_abayahudi_13875_797.mp3#duration=1921&size=30741316"},{"para_id":"13875.863","title":"IGICE CYA 22 - GUFUNGWA KWA YOHANA N\u2019URUPFU RWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0025_kin_m_igice_cya_22_gufungwa_kwa_yohana_n_urupfu_rwe_13875_863.mp3#duration=1651&size=26413349"},{"para_id":"13875.927","title":"IGICE CYA 23 - UBWAMI BW\u2019IMANA BUREGEREJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0026_kin_m_igice_cya_23_ubwami_bw_imana_buregereje_13875_927.mp3#duration=631&size=10091207"},{"para_id":"13875.952","title":"IGICE CYA 24 - MBESE HARYA SI WE WA MWANA W\u2019UMUBAJI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0027_kin_m_igice_cya_24_mbese_harya_si_we_wa_mwana_w_umubaji_13875_952.mp3#duration=1047&size=16759327"},{"para_id":"13875.993","title":"IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0028_kin_m_igice_cya_25_ahamagara_abigishwa_ku_nyanja_13875_993.mp3#duration=842&size=13467063"},{"para_id":"13875.1023","title":"IGICE CYA 26 - I KAPERINAWUMU","mp3":"\/mp3\/13875\/0029_kin_m_igice_cya_26_i_kaperinawumu_13875_1023.mp3#duration=1388&size=22211187"},{"para_id":"13875.1075","title":"IGICE CYA 27 - WABASHA KUNKIZA","mp3":"\/mp3\/13875\/0030_kin_m_igice_cya_27_wabasha_kunkiza_13875_1075.mp3#duration=1443&size=23088065"},{"para_id":"13875.1125","title":"IGICE CYA 28 - LEVI MATAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0031_kin_m_igice_cya_28_levi_matayo_13875_1125.mp3#duration=1296&size=20732447"},{"para_id":"13875.1178","title":"IGICE CYA 29 - ISABATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0032_kin_m_igice_cya_29_isabato_13875_1178.mp3#duration=1168&size=18686119"},{"para_id":"13875.1219","title":"IGICE CYA 30 - YAROBANUYE CUMI NA BABIRI","mp3":"\/mp3\/13875\/0033_kin_m_igice_cya_30_yarobanuye_cumi_na_babiri_13875_1219.mp3#duration=1041&size=16658599"},{"para_id":"13875.1259","title":"IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI","mp3":"\/mp3\/13875\/0034_kin_m_igice_cya_31_icyigisho_cyo_ku_musozi_13875_1259.mp3#duration=2255&size=36081580"},{"para_id":"13875.1341","title":"IGICE CYA 32 - UMUTWARE W\u2019ABASIRIKARE IJANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0035_kin_m_igice_cya_32_umutware_w_abasirikare_ijana_13875_1341.mp3#duration=727&size=11629296"},{"para_id":"13875.1368","title":"IGICE CYA 33 - ABAVANDIMWE BANJYE NI BANDE ?","mp3":"\/mp3\/13875\/0036_kin_m_igice_cya_33_abavandimwe_banjye_ni_bande_13875_1368.mp3#duration=892&size=14271634"},{"para_id":"13875.1399","title":"IGICE CYA 34 - IRARIKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0037_kin_m_igice_cya_34_irarika_13875_1399.mp3#duration=648&size=10374583"},{"para_id":"13875.1423","title":"IGICE CYA 35 - CECEKA UTUZE","mp3":"\/mp3\/13875\/0038_kin_m_igice_cya_35_ceceka_utuze_13875_1423.mp3#duration=1193&size=19095719"},{"para_id":"13875.1469","title":"IGICE CYA 36 - KUMUKORAHO UFITE KWIZERA","mp3":"\/mp3\/13875\/0039_kin_m_igice_cya_36_kumukoraho_ufite_kwizera_13875_1469.mp3#duration=597&size=9547024"},{"para_id":"13875.1494","title":"IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE","mp3":"\/mp3\/13875\/0040_kin_m_igice_cya_37_ababwirizabutumwa_ba_mbere_13875_1494.mp3#duration=1310&size=20962325"},{"para_id":"13875.1539","title":"IGICE CYA 38 - MUZE MURUHUKE HO HATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0041_kin_m_igice_cya_38_muze_muruhuke_ho_hato_13875_1539.mp3#duration=701&size=11223040"},{"para_id":"13875.1564","title":"IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA","mp3":"\/mp3\/13875\/0042_kin_m_igice_cya_39_mube_ari_mwe_mubagaburira_13875_1564.mp3#duration=979&size=15668036"},{"para_id":"13875.1598","title":"IGICE CYA 40 - KU KIYAGA NIJORO","mp3":"\/mp3\/13875\/0043_kin_m_igice_cya_40_ku_kiyaga_nijoro_13875_1598.mp3#duration=773&size=12366994"},{"para_id":"13875.1629","title":"IGICE CYA 41 - IBYABEREYE I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0044_kin_m_igice_cya_41_ibyabereye_i_galileya_13875_1629.mp3#duration=1590&size=25444519"},{"para_id":"13875.1696","title":"IGICE CYA 42 - IMIGENZO","mp3":"\/mp3\/13875\/0045_kin_m_igice_cya_42_imigenzo_13875_1696.mp3#duration=531&size=8497528"},{"para_id":"13875.1717","title":"IGICE CYA 43 - INSIKA ZAKUWEHO","mp3":"\/mp3\/13875\/0046_kin_m_igice_cya_43_insika_zakuweho_13875_1717.mp3#duration=674&size=10783347"},{"para_id":"13875.1741","title":"IGICE CYA 44 - IKIMENYETSO NYAKURI","mp3":"\/mp3\/13875\/0047_kin_m_igice_cya_44_ikimenyetso_nyakuri_13875_1741.mp3#duration=798&size=12775758"},{"para_id":"13875.1770","title":"IGICE CYA 45 - IBYASURAGA UMUSARABA","mp3":"\/mp3\/13875\/0048_kin_m_igice_cya_45_ibyasuraga_umusaraba_13875_1770.mp3#duration=1227&size=19629871"},{"para_id":"13875.1820","title":"IGICE CYA 46 - YESU AHINDUKA ISHUSHO IRABAGIRANA","mp3":"\/mp3\/13875\/0049_kin_m_igice_cya_46_yesu_ahinduka_ishusho_irabagirana_13875_1820.mp3#duration=591&size=9452147"},{"para_id":"13875.1839","title":"IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO","mp3":"\/mp3\/13875\/0050_kin_m_igice_cya_47_umurimo_wa_kristo_13875_1839.mp3#duration=652&size=10424738"},{"para_id":"13875.1870","title":"IGICE CYA 48 - UMUKURU NI NDE?","mp3":"\/mp3\/13875\/0051_kin_m_igice_cya_48_umukuru_ni_nde_13875_1870.mp3#duration=1493&size=23887621"},{"para_id":"13875.1926","title":"IGICE CYA 49 - MU MINSI MIKURU Y\u2019INGANDO","mp3":"\/mp3\/13875\/0052_kin_m_igice_cya_49_mu_minsi_mikuru_y_ingando_13875_1926.mp3#duration=970&size=15517989"},{"para_id":"13875.1960","title":"IGICE CYA 50 - MU MITEGO Y\u2019ABABISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0053_kin_m_igice_cya_50_mu_mitego_y_ababisha_13875_1960.mp3#duration=1112&size=17797538"},{"para_id":"13875.2004","title":"IGICE CYA 51 - UMUCYO W\u2019UBUGINGO","mp3":"\/mp3\/13875\/0054_kin_m_igice_cya_51_umucyo_w_ubugingo_13875_2004.mp3#duration=1784&size=28547866"},{"para_id":"13875.2075","title":"IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU","mp3":"\/mp3\/13875\/0055_kin_m_igice_cya_52_umwungeri_mvajuru_13875_2075.mp3#duration=886&size=14180101"},{"para_id":"13875.2110","title":"IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0056_kin_m_igice_cya_53_urugendo_ruheruka_ava_i_galileya_13875_2110.mp3#duration=1345&size=21514449"},{"para_id":"13875.2163","title":"IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W\u2019UMUNYAMPUHWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0057_kin_m_igice_cya_54_umusamariya_w_umunyampuhwe_13875_2163.mp3#duration=882&size=14116571"},{"para_id":"13875.2199","title":"IGICE CYA 55 - UBWAMI BW\u2019IMANA NTIBUZA KU MUGARAGARO","mp3":"\/mp3\/13875\/0058_kin_m_igice_cya_55_ubwami_bw_imana_ntibuza_ku_mugaragaro_13875_2199.mp3#duration=635&size=10154736"},{"para_id":"13875.2221","title":"IGICE CYA 56 - YESU AHA ABANA UMUGISHA","mp3":"\/mp3\/13875\/0059_kin_m_igice_cya_56_yesu_aha_abana_umugisha_13875_2221.mp3#duration=623&size=9964147"},{"para_id":"13875.2248","title":"IGICE CYA 57 - USIGAJE IKINTU KIMWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0060_kin_m_igice_cya_57_usigaje_ikintu_kimwe_13875_2248.mp3#duration=574&size=9184653"},{"para_id":"13875.2276","title":"IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0061_kin_m_igice_cya_58_lazaro_sohoka_13875_2276.mp3#duration=1512&size=24196493"},{"para_id":"13875.2334","title":"IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW\u2019ABATAMBYI","mp3":"\/mp3\/13875\/0062_kin_m_igice_cya_59_ubugambanyi_bw_abatambyi_13875_2334.mp3#duration=690&size=11041646"},{"para_id":"13875.2357","title":"IGICE CYA 60 - ITEGEKO RY\u2019UBWAMI BUSHYA","mp3":"\/mp3\/13875\/0063_kin_m_igice_cya_60_itegeko_ry_ubwami_bushya_13875_2357.mp3#duration=591&size=9461342"},{"para_id":"13875.2386","title":"IGICE CYA 61 - ZAKAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0064_kin_m_igice_cya_61_zakayo_13875_2386.mp3#duration=573&size=9170024"},{"para_id":"13875.2412","title":"IGICE CYA 62 - IBIRORI BYABEREYE MU NZU YA SIMONI","mp3":"\/mp3\/13875\/0065_kin_m_igice_cya_62_ibirori_byabereye_mu_nzu_ya_simoni_13875_2412.mp3#duration=1454&size=23257757"},{"para_id":"13875.2471","title":"IGICE CYA 63 - UMWAMI WAWE ARAJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0066_kin_m_igice_cya_63_umwami_wawe_araje_13875_2471.mp3#duration=1223&size=19565505"},{"para_id":"13875.2520","title":"IGICE CYA 64 - UBWOKO BWACIRIWEHO ITEKA","mp3":"\/mp3\/13875\/0067_kin_m_igice_cya_64_ubwoko_bwaciriweho_iteka_13875_2520.mp3#duration=918&size=14689593"},{"para_id":"13875.2551","title":"IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA","mp3":"\/mp3\/13875\/0068_kin_m_igice_cya_65_urusengero_rwongera_kwezwa_13875_2551.mp3#duration=1640&size=26241567"},{"para_id":"13875.2604","title":"IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0069_kin_m_igice_cya_66_imitekerereze_ihabanye_13875_2604.mp3#duration=1084&size=17345724"},{"para_id":"13875.2647","title":"IGICE CYA 67 - BAGUSHIJE ISHYANO ABAFARISAYO","mp3":"\/mp3\/13875\/0070_kin_m_igice_cya_67_bagushije_ishyano_abafarisayo_13875_2647.mp3#duration=1496&size=23936940"},{"para_id":"13875.2702","title":"IGICE CYA 68 - HANZE Y\u2019URUSENGERO","mp3":"\/mp3\/13875\/0071_kin_m_igice_cya_68_hanze_y_urusengero_13875_2702.mp3#duration=833&size=13321195"},{"para_id":"13875.2736","title":"IGICE CYA 69 - KU MUSOZI WA ELAYONO","mp3":"\/mp3\/13875\/0072_kin_m_igice_cya_69_ku_musozi_wa_elayono_13875_2736.mp3#duration=1318&size=21086041"},{"para_id":"13875.2779","title":"IGICE CYA 70 - UMWE MURI BENE DATA ABA BOROHEJE","mp3":"\/mp3\/13875\/0073_kin_m_igice_cya_70_umwe_muri_bene_data_aba_boroheje_13875_2779.mp3#duration=655&size=10476147"},{"para_id":"13875.2809","title":"IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W\u2019ABAGARAGU","mp3":"\/mp3\/13875\/0074_kin_m_igice_cya_71_umugaragu_w_abagaragu_13875_2809.mp3#duration=1189&size=19019233"},{"para_id":"13875.2855","title":"IGICE CYA 72 - KUGIRA NGO MUNYIBUKE","mp3":"\/mp3\/13875\/0075_kin_m_igice_cya_72_kugira_ngo_munyibuke_13875_2855.mp3#duration=1154&size=18456660"},{"para_id":"13875.2897","title":"IGICE CYA 73 - NTIMUHAGARIKE IMITIMA YANYU","mp3":"\/mp3\/13875\/0076_kin_m_igice_cya_73_ntimuhagarike_imitima_yanyu_13875_2897.mp3#duration=2503&size=40044669"},{"para_id":"13875.2987","title":"IGICE CYA 74 - I GETSEMANI","mp3":"\/mp3\/13875\/0077_kin_m_igice_cya_74_i_getsemani_13875_2987.mp3#duration=1405&size=22474919"},{"para_id":"13875.3037","title":"IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA","mp3":"\/mp3\/13875\/0078_kin_m_igice_cya_75_imbere_ya_ana_no_mu_rukiko_kwa_kayafa_13875_3037.mp3#duration=2042&size=32668944"},{"para_id":"13875.3115","title":"IGICE CYA 76 - YUDA","mp3":"\/mp3\/13875\/0079_kin_m_igice_cya_76_yuda_13875_3115.mp3#duration=941&size=15051128"},{"para_id":"13875.3149","title":"IGICE CYA 77 - MU RUKIKO KWA PILATO","mp3":"\/mp3\/13875\/0080_kin_m_igice_cya_77_mu_rukiko_kwa_pilato_13875_3149.mp3#duration=2337&size=37397316"},{"para_id":"13875.3250","title":"IGICE CYA 78 - KALUVARI","mp3":"\/mp3\/13875\/0081_kin_m_igice_cya_78_kaluvari_13875_3250.mp3#duration=2125&size=34004741"},{"para_id":"13875.3320","title":"IGICE CYA 79 - BIRARANGIYE","mp3":"\/mp3\/13875\/0082_kin_m_igice_cya_79_birarangiye_13875_3320.mp3#duration=992&size=15872836"},{"para_id":"13875.3361","title":"IGICE CYA 80 - MU MVA YA YOSEFU","mp3":"\/mp3\/13875\/0083_kin_m_igice_cya_80_mu_mva_ya_yosefu_13875_3361.mp3#duration=1399&size=22389656"},{"para_id":"13875.3405","title":"IGICE CYA 81 - UMWAMI YAZUTSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0084_kin_m_igice_cya_81_umwami_yazutse_13875_3405.mp3#duration=835&size=13364663"},{"para_id":"13875.3437","title":"IGICE CYA 82 - URARIZWA N\u2019IKI?","mp3":"\/mp3\/13875\/0085_kin_m_igice_cya_82_urarizwa_n_iki_13875_3437.mp3#duration=714&size=11429094"},{"para_id":"13875.3467","title":"IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI","mp3":"\/mp3\/13875\/0086_kin_m_igice_cya_83_urugendo_rugana_emawusi_13875_3467.mp3#duration=620&size=9924859"},{"para_id":"13875.3490","title":"IGICE CYA 84 - AMAHORO ABE MURI MWE","mp3":"\/mp3\/13875\/0087_kin_m_igice_cya_84_amahoro_abe_muri_mwe_13875_3490.mp3#duration=777&size=12424673"},{"para_id":"13875.3520","title":"IGICE CYA 85 - BONGERA GUHURIRA KU NYANJA","mp3":"\/mp3\/13875\/0088_kin_m_igice_cya_85_bongera_guhurira_ku_nyanja_13875_3520.mp3#duration=971&size=15540976"},{"para_id":"13875.3558","title":"IGICE CYA 86 - MUGENDE MWIGISHE AMAHANGA YOSE","mp3":"\/mp3\/13875\/0089_kin_m_igice_cya_86_mugende_mwigishe_amahanga_yose_13875_3558.mp3#duration=1525&size=24405473"},{"para_id":"13875.3616","title":"IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO","mp3":"\/mp3\/13875\/0090_kin_m_igice_cya_87_kwa_data_ari_na_we_so_13875_3616.mp3#duration=779&size=12464379"}]