UWIFUZWA IBIHE BYOSE

40/88

IGICE CYA 39 - MUBE ARI MWE MUBAGABURIRA

(Iki gice gishingiye muri Matayo 14:13-21; Mariko 6:32-44; Luka 9:10-17; Yohana 6:1-13)

Kristo yari yajyanye n’abigishwa be kwiherera ahantu hitaruye, ariko ituze bari bafite ntiryamaze umwanya munini. Abigishwa bibwiye ko aho bagiye kwiherera ntawe uri bubabuze amahoro; ariko ubwo abashakaga Yesu bamuburaga, barabajije bati, “Ari he?” Hari bamwe muri bo bari babonye aho Kristo n’abigishwa be bagiye. Hanyuma bamwe banyura iy’ubutaka ngo babasange, abandi babakurikira bari mu bwato. Igihe cya Pasika cyari cyegereje, kandi abaturutse imihanda yose, banyuraga aho bajya i Yerusalemu, barakoranye bifuza kureba Yesu. Bakomeje kwiyongera, kugeza ubwo bageze ku bihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo. Mbere y’uko Kristo agera ku nkombe, abantu benshi bari bamutegereje. Nyamara yanyuze aho batamubona, abanza kumara umwanya muto ari kumwe n’abigishwa be. UIB 247.1

Yitegereje abantu bateraniye ku musozi, maze yumva abagiriye impuhwe. Nk’uko bisanzwe umwanya wo kuruhuka yawugize muto. Yabonye abantu bakomeza kuza, maze abona ko akeneye kubitaho. Kristo “yabagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Yavuye aho yari yiherereye n’abigishwa, maze ashaka ahantu hakwiriye ho kubigishiriza. Nta bufasha bari bavanye ku batambyi n’abakuru; ariko amazi y’ubugingo akiza yatembaga ava muri Kristo ubwo yabigishaga inzira y’agakiza. UIB 247.2

Abantu bategeye amatwi amagambo y’imbabazi yavaga mu kanwa k’Umwana w’Imana. Bumvise amagambo meza, amagambo yoroshye kandi asobanutse ku buryo mu mitima yabo yari ameze nk’umuti womora w’i Galeyadi. Gukiza kwaturukaga mu kuboko kwe kw’ubumana kwazaniye abarembye umunezero n’ubugingo, kuzanira abarwayi koroherwa no kugira amagara mazima. Kuri bo, uwo munsi wari umeze nk’aho ijuru ryaje ku isi, ndetse kuri bo ntibari bakibuka ko bamaze umwanya muremure batarabona ibyokurya. UIB 247.3

Umunsi wari ukuze. Izuba ryari rirenze, nyamara abantu bari bagishaka kuguma aho. Yesu yari yakoze umunsi wose atigeze aruhuka cyangwa ngo afate icyo kurya. Yari ashonje kandi ananiwe, maze abigishwa be bamusaba kuruhuka imirimo y’uwo munsi. Ariko ntiyashakaga gusiga abantu bari bamukikije. UIB 247.4

Hanyuma abigishwa baje aho ari, bamusaba ko yasezerera abantu kuko bwari bwije. Benshi bari baturutse kure, kandi batigeze bagira icyo barya uhereye mu gitondo. Bashoboraga kugenda bakagura ibyo kurya mu midugudu ndetse n’imigi yari izengurutse aho. Ariko Yesu aravuga ati, “Mube ari mwe mubagaburira,” hanyuma Yesu abaza Filipo ati, “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” Ibyo yabivugiye kugira ngo agerageze kwizera kwa Filipo. Filipo yarebye imitwe myinshi y’abantu bari bateraniye aho, atekereza ko bidashoboka kubona ibyokurya byahaza abantu bangana batyo. Filipo yashubije ko naho hagurwa imitsima y’idenariyo maganabiri itabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato. Yesu yifuje kumenya ingano y’ibyokurya baba bafite aho hafi. Maze Andereya aravuga ati, “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” Yesu yasabye ko babimuzanira. Ategeka abigishwa ko babicaza mu byatsi bigabanyijemo imirongo y’abantu mirongo itanu n’indi y’abantu ijana, kugira ngo haboneke gahunda ihamye, kandi bose babone neza icyo yendaga gukora. Barangije kubicaza, Yesu afata ibyo byokurya, “arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura imitsima ayiha abigishwa be na bo bayishyira abantu, n’izo fi ebyiri azigaburira bose.” “Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira bw’imitsima n’ubw’ifi, bwuzura intonga cumi n’ebyiri.” UIB 247.5

Uwigishije abantu inzira yo kugera ku mahoro n’umunezero, ni na we witaye ku byo umubiri wabo wari ukeneye nk’uko yitaga ku by’umwuka byabo. Abantu bari bananiwe kandi bafite intege nke. Harimo ababyeyi bateruye impinja n’abandi bana bato bafashe imyenda yabo. Bari bamaze umwanya muremure bahagaze. Bari bafite ubwuzu bwinshi bwo kumva amagambo ya Kristo ku buryo batigeze na rimwe batekereza kwicara hasi, kandi bari benshi cyane babyigana ku buryo bashoboraga gukandagirana. Yesu yifuje kubaha umwanya wo kuruhuka, maze ababwira ko bicara hasi. Aho hari ibyatsi byinshi, ku buryo bashoboraga kuruhuka bamerewe neza. UIB 248.1

Kristo iyo yakoraga igitangaza byabaga bitewe n’uko hari igikenewe cyane, kandi buri gitangaza cyabaga ari icyo kuyobora abantu ku giti cy’ubugingo, gifite ibibabi byo gukiza amahanga. Ibyokurya abigishwa bahaye abantu bakoresheje amaboko yabo, byari bifite icyigisho cy’ingenzi. Ibi byokurya byatanzwe byari ibyokurya biciriritse; amafi n’imigati byari ibyokurya bikoreshwa buri munsi n’abarobaga mu nyanja y’i Galileya. Kristo yashoboraga kugaburira abantu igaburo ryiza cyane; ariko ibyokurya byateguwe kugira ngo gusa bibashimishe ntibyari kugira icyigisho cy’ingenzi bibaha. Kristo muri icyi cyigisho yaberetse ko abantu bamaze kwirengagiza ibyo Imana yabageneye mu buzima busanzwe. Nta na rimwe abantu bigeze bishimira ibyo kurya byiza byagenewe gushimisha irari ryabo nk’uko abo bantu bishimiye ikiruhuko hamwe n’ibyokurya bidahambaye Yesu yabateguriye bakabirira hanze kure y’aho abantu batuye. UIB 248.2

Iyaba abantu b’iki gihe babagaho mu mibereho yoroheje, bakabaho batanyuranya n’amategeko y’ibyaremwe, bakabaho nk’uko Adamu na Eva babayeho mbere, ibyo umuryango wa muntu ukeneye byaboneka ku bwinshi kandi bikagera kuri bose. Ibyifuzwa mu ntekerezo z’abantu byaba bike, kandi habaho amahirwe akomeye yo gukora ibyo Imana ishaka. Ariko kwikunda no kwirundurira mu ngeso zo kwishimisha byazanye icyaha n’umuruho mu isi, bigatuma habaho gusesagurira ku ruhande rumwe, mu gihe abandi bafite ubukene bukabije. UIB 248.3

Yesu ntiyigeze ashaka kwireherezaho abantu abaha ibyo irari ryabo ryifuza kugira ngo bishimishe. Kuri abo bantu benshi, hanyuma yo kumutega amatwi umunsi wose, igaburo ryoroheje Yesu yabahaye ntiryari iryo kubagaragariza ubushobozi bwe gusa, ahubwo yashakaga no kubereka uburyo abitaho mu byo bakeneye biciriritse bya buri munsi. Umukiza ntiyasezeraniye abayoboke be kubaha ibinezeza by’isi; ibyokurya byabo bishobora kuba ibisanzwe, ndetse bakabibona bigoranye; bashobora kubaho mu bukene; nyamara Ijambo rye ribahamiriza ko azabaha ibyo bakeneye, kandi yabasezeraniye ibiruta kure ibyo isi ishobora gutanga — ko azababa iruhande kugira ngo ababere byose. UIB 248.4

Ubwo yagaburiraga abantu ibihumbi bitanu, Yesu yatwikuruye urusika rutwikiriye amategeko agenga iyi si n’ibyaremwe, maze yerekana imbaraga ndengakamere igenewe buri munsi kutugezaho ibyiza. Kugira ngo haboneke umusaruro ku isi, Imana ikora igitangaza buri munsi. Binyuze mu bubasha bwahawe ibyaremwe, umurimo wakozwe hagaburirwa abantu ibihumbi bitanu n’uyu munsi urakorwa. Abantu bategura ubutaka bakabiba imbuto, ariko ubugingo bukomoka ku Mana ni bwo butuma imbuto zimera. Imana ni yo itanga imvura, umwuka n’umucyo utuma bikura, “habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze.” Mariko 4:28. Imana ni yo igaburira buri munsi miliyoni nyinshi z’abantu ibivuye mu butaka. Abantu basabwa gufatanya n’Imana mu kwita ku mbuto no gutegura umugati wo kurya, nyamara ibyo bigatuma bavana amaso yabo ku ruhare rw’Imana. Bigatuma badaha Imana icyubahiro gikwiriye izina ryayo ryera. Ibikorwa by’imbaraga z’Imana babyitirira imbaraga zabo ndetse n’imbaraga z’ibyaremwe. Umuntu ashyirwa hejuru mu cyimbo cy’Imana, maze impano atangira ubuntu zigakoreshwa mu kwishimisha, zigahinduka umuvumo aho kuba umugisha. Imana yifuza yuko ibyo byose bihinduka. Imana yifuza yuko intekerezo zacu zisinziriye zakangukira kubona kugira neza kwayo maze tukayiha ikuzo kubera imirimo yayo ikomeye. Imana ishaka ko tuyimenyera ku mpano zayo, kandi nk’uko yabiteganije, izo mpano zikatubera umugisha. Kandi ibitangaza byakozwe na Kristo, byari ibyo gusohoza uwo mugambi. UIB 249.1

Amaze kugaburira abo bantu benshi, hasigaye ibyokurya byinshi. Kandi Uwari ufite ubushobozi ndengakamere mu biganza bye yaravuze ati, “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” Aya magambo ntiyasobanuraga gusa gushyira iyo mitsima mu ntonga. Ahubwo harimo ibyigisho bibiri. Ntacyo tugomba gupfusha ubusa. Nta bifite akamaro byo muri ubu buzima dukwiriye gutuma bipfa ubusa. Ntabyo dukwiriye kwirengagiza byagirira akamaro abantu. Ibyafasha abashonje bari hano ku isi bikwiriye gushyirwa hamwe. Kandi niko bikwiriye kwitonderwa no mu by’umwuka. Ubwo bari bamaze gutoragura ubuvungukira, abantu bibutse inshuti zabo zasigaye imuhira. Bifuje kugira ngo bajye gusangira umugati Yesu yahaye umugisha. Ubuvungukira bwari mu ntonga babuhaye abantu babushakaga cyane, kandi babujyana mu duce tuzengurutse aho. Bityo rero abari aho Yesu yari ari, bagombaga gushyira abandi umugati uturutse mu ijuru, kugira ngo bashire inzara yo mu mutima. Bagombaga kubasubiriramo ibyo bigiye ku bikorwa bitangaje by’Imana. Ntacyo bagombaga guta hasi. Nta jambo na rimwe ryerekeye agakiza kabo k’iteka ryagombaga kugwa ku butaka ngo ripfe ubusa. UIB 249.2

Igitangaza cyo gutubura umutsima gitanga icyigisho cyo kwisunga Imana. Igihe Kristo yagaburiraga abantu ibihumbi bitanu, ibyokurya ntabwo byari aho hafi. Kandi bigaragara ko mu bushobozi bwe ntabyo yashoboraga guhamagaza ako kanya. Aho mu butayu, yari kumwe n’abagabo ibihumbi bitanu, tutabaze abagore n’abana. Ntabwo yari yahamagaye abo bantu benshi ngo bamukurikire; baje nta wabibasabye; ariko yari azi ko bari bashonje kandi bananiwe; hanyuma yo kumutegera amatwi igihe kirekire; kuko yari hamwe na bo mu gukenera ibyokurya. Bari kure y’ingo zabo, kandi bwari bwije. Abenshi muri bo nta bushobozi bari bafite bwo kugura ibyokurya. Kristo yari yaramaze iminsi mirongo ine mu butayu atarya ku bw’abo bantu, ku buryo atari gutuma basubira imuhira bafite inzara. Kugira neza kw’Imana ni ko kwari kwaratumye Yesu aza aho yari ari; kandi yisungaga Se wo mu ijuru kugira ngo amuhe ibyo akeneye byose. UIB 249.3

Igihe tugeze mu bihe biruhije, dukwiriye kwisunga Imana. Dukwiriye kugira ubwenge n’ubushishozi mu bikorwa byacu byose, kugira ngo hatagira ibikorwa by’ubupfapfa dukora, bigatuma tugwa mu bishuko. Ntidukwiriye kwiroha mu ngorane, twirengangiza ibyiza Imana yaduhaye, ndetse dukoresha nabi ubushobozi twahawe. Abakozi ba Kristo bakwiriye kumvira amabwiriza ye ku buryo bwose. Umurimo ni uw’Imana, kandi niba turi abo guhesha abandi umugisha, dukwiriye gukurikiza umugambi w’Imana. Kwikunda si byo bikwiriye gushyirwa imbere; kandi kwihugiraho nta cyubahiro bishobora guhesha umuntu. Imigambi yacu niramuka igendeye ku ntekerezo zacu gusa, Imana izaturekera mu makosa yacu. Ariko iyo dukurikije amabwiriza y’Imana, iradukiza igihe tugeze mu bihe biruhije. Ntabwo dukwiriye gucika intege, ahubwo mu biturushya byose dukwiriye gusaba ubufasha ku Mana, kuko ariyo ifite ibyiza byose dukeneye. Akenshi tuzisanga mu bihe biruhije, nyamara tugomba kubona ko dukeneye kwisunga Imana, dufite kwizera kwinshi. Imana izarinda umuntu wese wisanga mu ngorane, mu gihe agerageza gukomeza inzira zayo. UIB 250.1

Abinyujije mu kanwa k’umuhanuzi, Kristo adutegeka, “Gutanga ibyokurya tugaburira abashonji”, kandi “tugacumbikira abakene batagira aho baba”, ndetse “tukambika abatagira umwambaro”, no “kutirengagiza abavandimwe bacu.” Yesaya 58: 7-10. Yesu aradutegeka ati, “Mujye mu bihugu byose, mwigisha abaremwe bose ubutumwa bwiza.” Mariko 16:15. Nyamara se ni kangahe imitima yacu yiheba, tukagira kwizera guke, igihe tubonye ubukene dufite, kandi tugasanga ubushobozi bwacu ari buke. Kimwe na Andereya igihe yabonaga hari imitsima itanu gusa n’amafi mato abiri, turavuga tuti, “Ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” Akenshi turakekeranya, tukanga gutanga ibyo dufite byose, dutinya ko byashira tugasigarira aho. Nyamara Yesu aratubwira ati, “Mube ari mwe mubagaburira.” Itegeko rye ririmo isezerano; kandi muri iryo sezerano harimo imbaraga za zindi zagaburiraga abantu ibihumbi bitanu bari hafi y’inyanja. UIB 250.2

Mu gikorwa cya Kristo cyo guha abo bantu bashonje ibyo bari bakeneye icyo gihe, tubonamo icyigisho gikomeye mu by’umwuka ku bakozi b’Imana bose. Kristo ibyo yahawe na Se; yabihaye abigishwa; nabo babigeza ku bantu, kandi abantu nabo barabisangira. Bityo rero abafite ubumwe muri Kristo bazahabwa na we umutsima w’ubugingo, ari byo byokurya by’ijuru, maze na bo babigeze ku bandi. UIB 250.3

Yesu yiringiye Imana, maze yenda ku mitsima yari mu kigega; nyamara umuryango we ugizwe n’abigishwa wari ufite ibyokurya bike, ariko ntiyabahamagaye ngo babanze bafungure, ahubwo yabahereje iyo mitsima, maze abategeka kuyigaburira abantu. Yatuburiye imitsima mu biganza bye; kandi kubera yuko ibiganza by’abigishwa byaherejwe na Kristo we Mutsima w’Ubugingo, ntibyigeze bibura icyo byakira. Ububiko bwari buhagije kuri bose. Bamaze kugaburira abantu bagahaga, nibwo batoraguye ubumanyu bw’imitsima, maze Kristo n’abigishwa be basangirira hamwe ibyo byokurya biturutse mu ijuru. UIB 250.4

Abigishwa babaye umuyoboro w’itumanaho hagati ya Kristo n’abantu. Kandi ibi bikwiriye gutera imbaraga abigishwa ba Kristo bo muri iki gihe. Kristo ni we banze rya byose, ni we soko y’imbaraga zose. Abigishwa bagomba kubona ibibatunga bikomotse kuri We. Umunyabwenge waminuje, ndetse n’ufite umutima ukunda iby’umwuka, bashobora gusa gutanga igihe na bo bahawe. Bo ubwabo ntacyo bashobora gutanga cyafasha umutima. Dushobora gusa gutanga ibyo duhawe na Kristo; kandi dushobora gusa guhabwa igihe natwe duhaye abandi. Mu gihe dukomeza gutanga, niko natwe dukomeza guhabwa; kandi iyo dutanze byinshi natwe duhabwa byinshi. Bityo rero dukomeza kwizera, kwiringira, guhabwa ndetse tugakomeza natwe gutanga. UIB 250.5

Umurimo wo kubaka ingoma ya Kristo uzakomeza, nubwo ku bigaragarira amaso umurimo ugenda buhoro ndetse ingorane zigasa n’izituma utava aho uri. Igikorwa ni icy’Imana, kandi izatanga ubushobozi, ndetse izohereza abakozi, b’abanyakuri, bafite umurava, ndetse ibiganza byabo bizuzuzwa ibyokurya byo kugaburira abafite inzara. Imana ntiyirengagiza abakorana urukundo bageza ijambo ry’ubugingo ku bazimiye, kandi barambura ibiganza byabo kugira ngo bagaburire abashonje. UIB 251.1

Mu murimo dukorera Imana, tubasha guhura n’ingorane igihe tugerageza kwishingikiriza ku byo umuntu ashobora kugeraho akoresheje impano ze ndetse n’ubushobozi bwe. Bityo rero, tukibagirwa guhanga amaso Databuja we Mukoresha wacu Mukuru. Akenshi umukozi wa Kristo ananirwa gusohoza inshingano ze. Maze agatangira kugereka umutwaro we ku itorero cyangwa ku bigo by’umurimo, aho kugira ngo yisunge Kristo we soko y’imbaraga zose. Ni ikosa rikomeye kwiringira ubwenge bw’abantu cyangwa umubare wabo mu murimo w’Imana. Umurimo mwiza ukorewe Kristo ntukomoka ku bwenge cyangwa ubwinshi bw’abantu, ahubwo ni ku mutima utunganye, kwicisha bugufi ndetse no kwizera Imana. Abantu bakwiriye gusohoza inshingano zabo, bagakora umurimo bakwiriye gukora, kandi bakagira umuhati wo kugera ku bataramenya Kristo. Aho kugira ngo uherereze inshingano zawe ku wundi utekereza ko akurusha impano, ukwiriye ahubwo gukora ukurikije ubushobozi bwawe. UIB 251.2

Mu gihe wibajije mu mutima wawe uti, “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?” ntabwo igisubizo cyawe gikwiriye kurangwa no kutizera. Ubwo abigishwa bumvaga amabwiriza ya Kristo avuga ati, “Mube ari mwe mubagaburira,” batangiye kugira ingorane mu ntekerezo zabo. Barabajije bati, “Mbese dukwiriye kujya mu mijyi kugura ibyokurya?” No muri iki gihe, iyo abantu basonzeye umutsima w’ubugingo, abana b’Imana batangira kwibaza bati, mbese dutumire umuntu uturutse kure, kugira ngo aze abagaburire?” Ariko se Kristo yabivuze ate? “Nimwicaze abantu,” hanyuma arabagaburira. Mu gihe rero namwe muzengurutswe n’abantu bafite inyota, mukwiriye kuzirikana ko Kristo ahari. Mumugezeho ibibazo byanyu. Muzanire Yesu imitsima yanyu idahagije. UIB 251.3

Ubushobozi dutunze bushobora kudahaza kugira ngo umurimo ukorwe; ariko nidukomera mu kwizera, tukizera imbaraga y’Imana ishobora byose, ubushobozi bwinshi buzaboneka. Niba umurimo ari uw’Imana, ni yo ubwayo izashaka uburyo bwo kurangiza umurimo wayo. Imana izagororera abayisunga kandi bakayiringira muri byose. Ibikeya bizakoreshwa neza mu murimo w’Imana, biziyongera mu gihe bigezwa ku bandi. Imitsima mike yari mu biganza bya Kristo yakomeje kwiyongera kugeza ubwo abantu benshi bari bashonje bahagijwe. Nitujya ku isoko y’imbaraga, tukarambura ibiganza byacu mu kwizera dutegereje guhabwa, tuzashyigikirwa mu murimo dukora, ndetse no mu bihe bikomeye, kandi tuzahabwa ubushobozi bwo kugeza ku bandi umutsima w’ubugingo. UIB 251.4

Imana iravuga iti, “Mutange, namwe muzahabwa.” “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi... Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose, nk’uko byanditswe ngo, UIB 252.1

“Yaranyanyagije aha abakene,
Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
UIB 252.2

“Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba, kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu. Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.” Luka 6:38; 2 Abakorinto 9:6-11. UIB 252.3