IBYAKOZWE N’INTUMWA
IGICE CYA 2 - GUTOZWA KW’ABIGISHWA CUMI NA BABIRI
Kugira ngo umurimo We ukomeze ukorwe, Kristo ntiyahisemo ubwenge cyangwa ubutyoza bw’abari bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi cyangwa ngo yite ku bubasha bwa Roma. Yesu yirengagije abigisha b’Abayahudi bigize intungane maze ahitamo abagabo bicishije bugufi, batigeze biga kugira ngo bamamaze ukuri kwagombaga kunyegenyeza isi. Yafashe umugambi wo gutoza abo bagabo no kubigisha nk’abayobozi b’Itorero rye. Nabo bagombaga kwigisha abandi maze bakabohereza bajyanye inkuru y’ubutumwa bwiza. Kugira ngo bazagere ku musaruro mwiza mu murimo wabo, bagombaga guhabwa imbaraga ya Mwuka Muziranenge. Ntabwo ubutumwa bwiza bwari kwamamazwa n’imbaraga cyangwa ubwenge bya kimuntu, ahubwo bwari kwamamazwa n’imbaraga y’Imana. INI 14.1
Abigishwa bamaze imyaka itatu n’igice batozwa n’Umwigisha uruta abandi wabaye ku isi. Mu gushyigikirana no kubana mu buryo bwihariye, Kristo yabatoje gukora umurimo we. Buri munsi bagendanaga kandi bakaganira na Kristo, bakumva uko yakomezaga abarushye n’abaremerewe; ndetse bakabona ukwigaragaza kw’imbaraga ze ku barwayi n’imbabare. Rimwe na rimwe yicaranaga nabo mu ibanga ry’umusozi akabigisha; ubundi babaga bari ku nkengero y’inyanja cyangwa bagenda mu nzira maze akabahishurira ubwiru bw’Ubwami bw’Imana. Aho ari ho hose imitima yabaga yiteguye kwakira ubutumwa mvajuru, yababwiraga ukuri kw’inzira y’agakiza. Ntiyigeze ategeka abigishwa gukora iki cyangwa kiriya, ahubwo yaravuze ati, “Munkurikire.” INI 14.2
Mu ngendo ze, ari mu cyaro cyangwa mu mijyi, yajyanaga na bo kugira ngo barebe uko yigisha abantu. Bajyanaga nawe aho yajyaga hose. Basangiraga ibyokurya bye byoroheje, kandi nk’uko nawe byamugendekeraga, rimwe na rimwe barasonzaga kandi akenshi bakaba bananiwe. Ari mu mihanda yuzuye abantu, ku nkengero z’ikiyaga no mu butayu, babaga bari hamwe nawe. Mu buzima bwose yanyuragamo baramurebaga. INI 14.3
Igihe cyo gutoranya cumi na babiri nibwo hatewe intambwe y’ikubitiro muri gahunda y’Itorero ryagombaga gukomeza gukora umurimo nyuma y’uko Kristo agenda. Ku byerekeye iri toranywa ibyanditswe bivuga bitya biti, “Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka, baza aho ari. Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa.” Mariko 3:13,14. INI 14.4
Itegereze ibyo byabaye uko bikora ku mutima. Reba Umwami w’ ijuru akikijwe na cumi na babiri yari amaze gutoranya. Yari hafi kubarobanurira gukora umurimo wabo. Akoresheje abanyantegenke, kandi binyuze mu ijambo rye na Mwuka we, yateguye kugeza agakiza kuri buri muntu wese. INI 15.1
Imana n’abamarayika bitegereje iki gikorwa bafite ibyishimo n’umunezero. Data wa twese yari azi ko umucyo wo mu ijuru wari kuzamurika uturuka kuri bariya bagabo; kandi ko igihe bari guhamya Umwana we amagambo yabo yari kuzumvikana ava ku gisekuru kimwe ijya ku kindi kugeza ku mperuka y’igihe. INI 15.2
Abigishwa bagombaga kugenda nk’abahamya ba Kristo, bakajya kubwira abatuye isi ibyo bamubonanye n’ibyo bamwumvanye. Uretse umurimo Kristo yakoze ubwe, inshingano yabo yari iy’agaciro kanini umuntu yigeze ahamagarirwa gukora. Kugira ngo abantu bakizwe abigishwa bagombaga gukorana n’Imana. Nk’uko mu Isezerano rya Kera ishyanga ry’Abisirayeli ryari rihagarariwe n’abakurambere cumi na babari ni nako intumwa cumi n’ebyiri zahagarariye Itorero ryamamaza Ubutumwa bwiza. INI 15.3
Mu gihe cy’umurimo we ku isi Kristo yatangiye gusenya urukuta rwatandukanyaga Abayahudi n’Abanyamahanga, anatangira kubwiriza agakiza ku nyokomuntu yose. Nubwo yari Umuyahudi, yasabanaga n’Abasamariya maze ahindura ubusa imigenzo ya gifarisayo y’Abayahudi yerekeranye n’ubu bwoko bw’insuzugurwa. Yararaga mu mazu y’Abasamariya, bagasangira kandi akigishiriza mu mihanda yabo. INI 15.4
Umukiza yashaga kubwira abigishwa be ukuri kujyanye no gusenya urukuta rwatandukanyaga Abisiraheri n’andi mahanga. Uko kuri kuvuga ko “abanyamahanga bagomba kuba abaraganwa n’Abayahudi” kandi bagaheshwa n’ubutumwa bwiza kuzaraganwa n’Abayahudi ibyasezeranijwe muri Kristo Yesu” Abefeso 2:14; 3:6. INI 15.5
Uku kuri kwagaragajwe mu buryo bumwe igihe Umukiza yagororeraga ukwizera k’umuyobozi w’abasirikare ijana i Kaperinawumu, ndetse n’igihe yabwirije ubutumwa bwiza abaturage b’ i Sukara. Uku kuri kandi kongeye kuvugwa igihe yasuraga i Foyinike, ubwo yakizaga umukobwa w’umugore w’umunyakananikazi. Ibi byose byafashije abigishwa gusobanukirwa ko mu bo abantu benshi bafataga nk’abadakwiriye agakiza, harimo abasogonzeye umucyo w’ukuri. INI 15.6
Kristo rero yashakaga kwigisha abigishwa ukuri yuko mu Bwami bw’Imana nta mipaka, amoko cyangwa ubusumbane; ahubwo ko bagomba kujya mu mahanga yose bayashyiye ubutumwa bw’urukundo rw’Umukiza. Nyamara bidatinze baje gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ko Imana ” yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z’aho batuye, kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe.” Ibyak 17:26, 27. INI 16.1
Muri aba bigishwa ba mbere hagaragaye itandukaniro rigaragara. Bagombaga kwigisha isi, kandi bari bafite imico itandukanye cyane. Kugira ngo basohoze neza inshingano bahamagariwe; aba bagabo bari batandukanye mu mico n’ingeso zo mu mibereho, bari bakeneye guhuza intekerezo n’ibikorwa. Ubu bumwe ni bwo Kristo yaharaniraga kubagezaho. Yashakaga ko baba umwe na we. Umutwaro w’ibyo yashakaga kubakorera ugaragarira mu isengesho rye asaba Se agira ati, “Ngo bose babe umwe, nk’uko uri muri jye , Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.” “Jyewe mbe muri bo, nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.” Yohana 17:21, 23. INI 16.2
Isengesho rye rya buri gihe ni uko yabasabiraga kwereshwa ukuri; kandi yasenganaga kwizera azi neza ko itangazo ry’Ushoborabyose ryari ryaratanzwe mbere y’uko isi iremwa. Yari azi ko ubutumwa bwiza buzigishwa amahanga yose ngo buyabere ubuhamya. Yari azi ko ukuri kwambaye ubushobozi bwose bwa Mwuka Muziranenge kuzatsinda mu rugamba rwo kurwanya ikibi kandi ko umunsi umwe inkota yandujwe n’amaraso izazungurizwa hejuru y’abayoboke be bishyimira insinzi. INI 16.3
Igihe umurimo wa Kristo ku isi wari hafi kurangira, maze akabona ko mu gihe gito agiye gusiga abigishwa be bagakomeza gukora umurimo batari hamwe nawe, yashatse ukuntu yabakomeza n’uko yabategurira kuzifata mu gihe cyari kigiye gukurikiraho. Ntiyigeze ababeshya ngo abahe ibyiringiro bidafite ishingiro. Yababwiye ibyagombaga kubaho nk’usoma igitabo kibumbuye. Yari azi ko ari hafi gutandukana nabo, abasize nk’intama hagati y’amasega. Yari azi ko bazatotezwa, bakazirukanwa mu nsengero, ndetse bakajugunywa mu nzu z’imbohe. Yari azi ko bamwe bazicwa bahorwa kumuhamya nka Mesiya, kandi ikintu cyose kirebana n’ibi yarakibabwiye. Mu kubabwira ku hazaza habo, yaraberuriye kugira ngo mu bigeragezo byari imbere yabo bazibuke amagambo ye maze bashikame mu kumwizera nk’Umucunguzi. INI 16.4
Yanababwiye amagambo y’ibyiringiro no kubatera ubutwari. “Ntimuhagarike imitima yanyu; mwizere Imana, nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba atahari, mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.” Yohana 14:1-4. Naje mu isi ku bwanyu; kandi ni mwe nakoreraga. Ningenda nzakomeza kubakorera mbyitayeho. Nazanywe mu isi no kubihishurira kugira ngo mwizere. Ngiye kubavuganira kwa Data ari na we So. INI 17.1
“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.” Yohana 14:12. Avuga ibi, ntabwo Yesu yavugaga ko abigishwa bazakora ibirenze ibyo yakoze, ahubwo yavugaga ko umurimo wabo uzagera kuri benshi kurusha uwe. Ntiyavugaga ku gukora ibitanganza gusa; ahubwo yavugaga ku byari kuzabaho byose biyobowe na Mwuka Muziranenge. Yaravuze ati: “Umufasha naza, uwo nzaboherereza, ava kuri Data, ni we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya: kandi namwe mumpamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.” Yohana 15:26, 27. INI 17.2
Aya magambo yasohoye mu buryo butangaje. Nyuma yo kumanuka kwa Mwuka Muziranenge, abigishwa bujujwe urukundo bamukunda ndetse n’abo yapfiriye ku buryo amagambo bavugaga n’amasengesho yabo byoroshyaga imitima y’abantu. Bavuganye imbaraga ya Mwuka Muziranenge, kandi kubw’iyo mbaraga abantu benshi biyeguriye Imana. INI 17.3
Nk’abahagarariye Kristo, intumwa zagombaga gushyira urwibutso ruhamye ku isi. Kuba bari abagabo bicishije bugufi, ntabwo byatumye ijambo ryabo rigira imbaraga nke, ahubwo byarazongeye kuko ibitekerezo by’ababategaga amatwi byari gukurwa ku bigishwa bikerekezwa ku Mukiza wari ugikorana na bo nubwo batamurebaga. Ukwigisha gutangaje kw’intumwa, amagambo yabo yuzuye ubutwari n’ibyiringiro byagombaga guhamiriza abantu bose ko badakoreshwa n’imbaraga yabo ubwabo, ko ahubwo bakoreshwa n’imbaraga ya Kristo. Mu kwicisha bugufi kwabo, bari kwamamaza Uwo Abayahudi babambye ku musaraba, yari Umwami w’ubugingo, Umwana w’Imana nzima, kandi ko ari mu izina rye bakora imirimo yakoraga. INI 17.4
Mu kiganiro cyo gusezera yagiranye n’abigishwa be mu ijoro ribanziriza kubambwa, ntabwo Umukiza, yakomoje ku mibabaro yari yarihanganiye n’iyo yari agiye guhura nayo. Ntabwo yigeze avuga ku gukozwa isoni yari agiye guhura nako, ahubwo yashatse kubabwira ibyajyaga gukomeza ukwizera kwabo, abayobora ku gutegereza ibyishimo bitegereje umuneshi. Yanejejwe n’uko yari kuzakorera abayoboke be ibirenze ibyo yari yarasezeranye; kandi ko muri we hari kuzasohoka urukundo n’impuhwe byoza urusengero rw’imitima maze bigatuma abantu bahinduka nka we mu mico. Yanejejwe kandi ko ukuri kwe kwambaye imbaraga ya Mwuka kwari kuzakomeza kugenda gutsinda. INI 17.5
« Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure, nanesheje isi. » Yohana 16 :33 . Kristo ntiyigeze atsindwa cyangwa ngo acike intege, kandi abigishwa bagombaga kwerekana ukwizera nk’uko. Bagombaga gukora nk’uko yakoze, akaba ari we bakomoraho imbaraga. Nubwo inzira yabo yari gufungwa n’ibisa n’ibibagaragariza ko umurimo wabo udashoboka, nyamara kubw’ubuntu bw’Imana bagombaga kujya mbere, nta kibihebesha kandi bafite ibyiringiro byose. INI 18.1
Kristo yari yararangije umurimo yari yarahawe gukora. Yari yaramaze guteranyiriza hamwe abagombaga gukomeza gukora umurimo we mu bantu. « Kandi ibyanjye byose ni ibyawe; n’ibyawe na byo ni ibyanje, kandi nubahirijwe muri bo. Jye sinkiri mu isi, ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe, nk’uko natwe turi umwe.” «Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe, nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye. Nanjye mbahaye ubwiza wampaye ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. Jyewe mbe muri bo, nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze. » Yohana17:10-11; Yohana 17:20-23. INI 18.2