IBYAKOZWE N’INTUMWA

2/59

IGICE CYA 1 - UMUGAMBI IMANA IFITIYE ITORERO RYAYO

Itorero ni umuyoboro washyizweho n’Imana kubw’agakiza k’abantu. Ryateguriwe gukora umurimo kandi inshingano yaryo ni ukugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi. Kuva mu itangiriro, umugambi w’Imana wari uko binyuze mu Itorero ryayo, abatuye isi bari kugaragarizwa kamere yayo yose ndetse n’uko yihagije. Abizera bagize Itorero, abo yahamagariye ikabakura mu mwijima maze ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza, bagomba kugaragaza ubwiza bwayo. Itorero ni ikigega cy’ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo; kandi binyuze mu Itorero, ukwigaragaza guheruka kandi kuzuye k’urukundo rw’Imana kuzamenyeshwa n’ibinyabutware n’ibinyabushobozi by’ahantu ho mu ijuru. Abanyefezi 3:10. INI 9.1

Mu Byanditswe Byera harimo amasezerano menshi kandi meza cyane yerekeye Itorero. «Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:7. « Izo ntama zanjye n’imyanya ikikije umusozi wanjye, byose nzabigira ibihesha umugisha; kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo; hazagwa imvura y’umugisha.” «Nzazimereza urwuri ruzazibera ikirangirire, kandi ntabwo zizongera kwicirwa n’inzara mu gihugu, cyangwa gukozwa isoni n’amahanga ukundi. Na zo zizamenya yuko jye, Uwiteka Imana yazo, ndi kumwe na zo, kandi yuko inzu ya Isirayeli ari yo bwoko bwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Namwe ntama zanjye, intama z’urwuri rwanjye, muri abantu, nanjye ndi Imana yanyu, ni ko Umwami Uwiteka avuga. » Ezek 34:26, 29-31. INI 9.2

« Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije, muri abagabo bo guhamya ibyanjye,” ni ko Uwiteka avuga, « kugira ngo mumenye munyizere munyitegereze ko ari jye: nta Mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. Jyewe, jye ubwanjye, ni jyewe Uwiteka ; kandi nta wundi mukiza utari jyewe. Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza, kandi muri mwe nta yindi Mana yahabaye ; ni cyo gituma muri abagabo bo ku mpamya, ko ari jyewe Mana. » Ni ko Uwiteka avuga. « Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda, nguhe kuba isezerano ry’abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga, no guhumura impumyi, ukabohora imbohe, ugakura ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe. » Yesaya 43:10-12; 42 :6,7. INI 9.3

Uwiteka aravuga ati: «Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye ; kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu, kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare. Kandi ubwire imbohe zisohoke n’abari mu mwijima uti ‘ Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira; no mu mpinga z’imisozi zose ahari agasi hazaba urwuri. Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota: kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica; kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masoko y’amazi. « Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru. Dore aba bazava kure ; dore aba bazava i Kasikazi n’uburengerazuba, kandi aba nabo bazaturuka mu gihugu cy’ i Sinimu. » Ririmba wa juru we nawe wa si we, unezerwe; mwa misozi mwe, muturagare muririmbe, kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro kandi abantu barengana azabagirira imbabazi. Ariko Siyoni aravuga ati : ‘Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.’ Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.» Yesaya 49:8-16. INI 9.4

Itoreroniigihome cy’Imana, ni umudugudu wayo w’ubuhungiro yashyize ku isi yagomye. Ubugambanyi ubwo ari bwo bwose bukorewe Itorero ni ubuhemu ku wacunguje abantu amaraso y’umwana We w’ikinege. Kuva mu ntangiriro, abantu b’indahemuka bari bagize Itorero ku isi. Buri gihe Uwiteka yabaga yifitiye abarinzi bahaga ubuhamya buzira amakemwa abo mu gihe cyabo. Aba barinzi batanze ubutumwa bw’imbuzi, kandi igihe bahamagarirwaga kurambika intwaro zabo, abandi bakomezaga umurimo. Imana yagiranye na bo isano rishingiye ku masezerano ihuza Itorero ryo ku isi n’iryo mu ijuru. Yohereje abamarayika bayo kugira ngo bakorere Itorero ryayo, kandi n’urupfu ntirwabashije gutsinda ubwoko bwayo. INI 10.1

Mu binyejana byinshi byo gutotezwa, amakimbirane n’umwijima, Imana yakomeje Itorero ryayo. Nta kintu na kimwe cyarigwiriye Imana itarariteguye; nta mbaraga n’imwe yahagurukiye kurwanya umurimo wayo Imana itarabanje kuyibona. Byose byabaye nk’uko yari yarabibonye mbere. Ntabwo yigeze itererana Itorero ryayo, ahubwo yari yaravugiye mu buhanuzi ibyari kuzabaho, kandi ibyo Mwuka wayo yahumekeye mu bahanuzi kugira ngo babivuge bitaraba, byarasohoye. Imigambi yayo yose izasohora. Amategeko yayo yomatanye n’ingoma yayo, kandi nta mbaraga y’umubisha ishobora kuyihangura. Ukuri guhumekwa ndetse kukarindwa n’Imana kandi kuzatsinda abakurwanya bose. INI 10.2

Mu gihe cy’umwijima mu by’Umwuka, Itorero ry’Imana ryabaye nk’umurwa wubatswe mu mpinga y’umusozi. Uko ibihe byagiye bikurikirana n’ibisekuru bigasimburana, inyigisho nzima zitangwa n’ijuru zagiye zisakazwa mu mbibi z’uwo murwa. Nubwo Itorero ryagaragara nk’irinyantegenke, ni ryo kintu kimwe Imana ihozaho ijisho ryayo mu buryo budasanzwe. Ni naho ubuntu bwayo bugaragarira aho yishimira guhishurira imbaraga yayo ihindura imitima. INI 10.3

Kristo yarabajije ati: « Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki ? Cyangwa twabusobanuza mugani ki?” . Mariko 4:30. Ntiyashoboraga gukoresha ubwami bw’iyi si nk’ikigereranyo. Nta kintu na kimwe yabonye yagereranya na bwo. Ubwami bw’isi butegekesha igitugu; ariko mu bwami bwa Kristo intwaro zose zo mu buryo bw’umubiri, n’ibikangisho byose ntibiharangwa. Ubu bwami ni ubwo gushyira hejuru no guhesha icyubahiro ikiremwamuntu. Itorero ry’Imana ni ubuturo burimo ubuzima buzira inenge, bwuzuye impano zitandukanye kandi bwahawe Mwuka Muziranenge. Abagize iryo torero babonera umunezero mu kunezerwa kw’abo bafasha bakanabahesha umugisha. Umurimo Imana igambiriye gukora ibinyujije mu Itorero ryayo kugira ngo izina ryayo rihabwe icyubahiro, ni umurimo utangaje. Icyitegererezo cy’uyu murimo kiboneka mu iyerekwa rya Ezekiyeli ubwo yabonaga uruzi rw’agakiza. INI 11.1

Maze arambwira ati, « Aya mazi atemba, agana iburasirazuba, azagera no mu Araba kandi agere no mu nyanja ; nagera mu nyanja, amazi yo muri yo azakira…Ku nkombe z ‘uwo mugezi, mu mpande zombi, hazamera igiti cyose cyera ibiribwa, ibibabi byabyo ntabwo bizuma, n’amatunda yabyo ntabwo azabura; bizajya byera uko ukwezi gutashye, kuko amazi yaho ava mu buturo bwera; amatunda yabyo azaba ibyokurya, nabyo ibibabi byabyo bibe umuti uvura. » Ezekiyeli 47:8-12. INI 11.2

Kuva mu itangiriro, Imana yakoreraga mu bantu bayo kugira ngo ihe umugisha abatuye isi. Imana yahinduye Yozefu isoko y’ubuzima ku ishyanga rya kera rya Misiri. Biturutse ku bunyangamugayo bwa Yozefu ishyanga ryose ryararinzwe. Binyuze muri Daniyeli, Imana yarokoye ubuzima bw’abanyabwenge bose b’i Babuloni, kandi uku kurokorwa ni nk’ibyigisho kuko byerekana imigisha mu by’umwuka yahawe ab’isi iturutse ku Mana Yosefu na Daniyeli baramyaga. Buri muntu wese utunze Kristo mu mutima we, ndetse n’uwo ari we wese uzereka abatuye isi urukundo rwe, uwo ni we ukorana n’Imana kugira ngo inyokomuntu ihabwe umugisha. Igihe ahabwa ubuntu buva ku Mukiza kugira ngo abugeze ku bandi, mu mibereho ye yose hadudubiza imigezi y’amazi y’ubugingo. INI 11.3

Imana yatoranyije Abisiraheli kugira ngo bagaragarize abantu imico yayo. Yifuzaga ko baba amasoko y’agakiza mu isi. Baragijwe ubwiru bw’ijuru ari bwo guhishurwa k’ubushake bwayo. Mu minsi ya kera y’Abisiraheli, amahanga yo ku isi yari yarateye Imana umugongo binyuze mu migenzereze mibi. «Kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk’Imana haba no kuyishima, ahubwo bahinduka abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. »Abaroma 1 :21. Nyamara kubw’impuhwe zayo, ntabwo Imana yabarimbuye. Yafashe umugambi wo kubaha amahirwe yo kongera kumenyana na Yo binyuze mu bwoko bwayo bwatoranyijwe. Binyuze mu myigisho zo gutamba ibitambo, Yesu yagombaga kwererezwa imbere y’amahanga yose kandi abantu bose bari kumuhanga amaso bashoboraga kubaho. Kristo yari urufatiro rw’ubutunzi bw’Abayuda. Ibyo bakoraga byose by’ibishushanyo byari ubuhanuzi bukubiye hamwe bw’ubutumwa bwiza, akaba n’uburyo bukubiyemo amasezerano yo gucungurwa. INI 12.1

Nyamara ubwoko bw’Abisiraheli nk’abari bahagarariye Imana, bwivukije amahirwe akomeye bwari bufite. Bwibagiwe Imana maze bunanirwa gusohoza inshingano yera bwari bwarahawe. Imigisha bahawe ntiyageze ku batuye isi. Bigumaniye amahirwe yose bari bafite kubwo kwishyira hejuru kwabo. Bitaruye abandi bantu bagira ngo bahunge ibishuko. Uko Imana yari yarababujije kwifatanya n’abasenga ibigirwamana ikabikorera kubarinda gukurikiza imigirire y’abapagani, babikoresheje bubaka inkuta zibatandukanya n’andi mahanga yose. Batumye Imana itagera ku murimo yashakaga kubakoresha kandi ntibabera abandi abayobozi mu by’iyobokamana n’urugero ruzira amakemwa. INI 12.2

Abatambyi n’abatware b’urusengero bari batsimbaraye ku mihango yabaye akamenyero. Bari banyuzwe no kuba mu idini ikurikiza amategeko, kandi ntibyabashobokeraga ko bashyira abandi ukuri kuzima mvajuru. Batekerezaga ko ubutungane bwabo bwite buhagije ku buryo batifuzaga ko hagira ikindi kintu gishya cyinjizwa mu myizerere yabo. Ntabwo bemeye ko ineza y’Imana ari umuco batifitemo, ahubwo bumvaga ko ari ikintu bigereyeho kubw’imirimo yabo myiza. Ukwizera gukorera mu rukundo kandi kugatunganya umutima ntikwari kubona uko gufatanywa n’idini y’Abafarisayo yari igizwe n’imihango n’amategeko y’abantu. INI 12.3

Imana yavuze ku ishyanga rya Isirayeli iti: «Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose : none se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?»Yeremiya 2:21 « Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo» Hoseya 10 :1 «Yemwe mwa baturage b’i Yerusalemu mwe, namwe bagabo b’i Buyuda nimudukize jyewe n’uruzabibu rwanjye. Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe ? Ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu ? Noneho rero reka mbabwire icyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo, maze rwonwe rwose; nsenye n’inkike yarwo, runyukanyukwe ; kandi nzarurimbura ; ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa; ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura ; kuko urutoki rw’Uwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, n’Abayuda ni insina yishimiraga ; yabiringiragamo imanza zitabera ariko abasangamo kurenganya; yabiringirangamo gukiranuka ariko abasangamo umuborogo. » Yesaya 5 :3-7. « Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye, n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye, kandi ntimwashatse izazimiye; ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga. » Ezek 34:4 INI 12.4

Abayobozi b’Abayuda bibwiraga ko ari injijuke cyane ku buryo badakeneye kwigishwa, bakibwira ko ari intungane bihagije ku buryo badakeneye agakiza, ndetse ko bubashwe cyane ku buryo badakeneye icyubahiro kiva kuri Kristo. Umukiza rero yarabaretse maze amahirwe bari barapfushije ubusa n’umurimo bari barirengagije abiha abandi. Icyubahiro cy’Imana kigomba guhishurwa kandi ijambo ryayo rigashinga imizi. Ingoma ya Kritso igomba kwimikwa mu isi. Agakiza Imana itanga kagomba kumenyekanishwa mu midugudu yo mu butayu; kandi abigishwa bahamagariwe gukora umurimo abayobozi b’Abayuda bari barananiwe gukora. INI 13.1