IBYAKOZWE N’INTUMWA

46/59

IGICE CYA 45 - INZANDIKO ZANDIKIWE I ROMA

(Iki gice gishingiye ku Nzandiko zandikiwe Abanyakolosi n’Abanyafilipi).

Mu myuzo ya mbere mu mibereho ye ya Gikristo, intumwa Pawulo yahawe amahirwe yihariye yo gusobanukirwa ubushake bw’Imana ku byerekeranye n’abayoboke ba Kristo. ” Yarazamuwe ajyanwa mu ijuru rya gatatu,” “muri Paradizo, yumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga .” Pawulo ubwe yamenye ko ibyinshi « yeretswe n’ibyo yahishuriwe » yabihawe “n’Umwami .” Uko yasobanukiwe n’amahame y’ukuri k’ubutumwa bwiza byanganaga n’iby’intumwa zikomeye cyane. (2 Kor 12:2, 4, 1, 11). Yari asobanukiwe bihagije ibyerekeranye n’ “ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’ikijyepfo, n’ubureburure bw’igihagararo by’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa.”Abefeso 3:18-19. INI 290.1

Pawulo ntiyashoboraga kurondora ibyo yari yareretswe byose kuko mu bamwumvaga harimo bamwe bashoboraga gukoreshaga amagambo ye mu buryo butari bwo. Nyamara ibyo yari yarahishuriwe byamushoboje gukora nk’umuyobozi n’umwigisha w’umunyabwenge; kandi biha isura nziza ubutumwa yaje koherereza amatorero mu myaka yaje gukurikiraho. Ibyo yabonye mu iyerekwa byamugumyemo igihe cyose, binamushoboza kugaragaza imico nyakuri ya Gikristo. Mu magambo yavugaga n’ibyo yandikaga yatangaga ubutumwa bwafashije kandi buha imbaraga Itorero ry’Imana. Ku bizera bo muri iki gihe ubu butumwa buvuga bweruye amakuba azugariza Itorero utaretse n’inyigisho z’ibinyoma rizahura nazo. INI 290.2

Icyo intumwa Pawulo yifurizaga abo yagiye yoherereza inzandiko ze zo kubagira inama no kubahwitura ni uko bagombaga “kudakomeza kuba abana, bateraganwa n’umuraba, bakajyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize;” ahubwo yuko bose bari bakwiye gusohora “mu bumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kugeza ubwo bazasohora kuba abantu bashyitse, bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Yasabye abari abayoboke ba Kristo bari batuye mu bapagani kutitwara “nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima,… batandukanijwe n’ubugingo buva ku Mana kubera kwinangira kw’imitima yabo,” ahubwo yarabinginze ngo “be kugenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo bagende nk’abanyabwenge, bacunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.” (Abefeso 4 :14,13,17,18 ; 5 :15,16). Yashishikarije abizera gutegereza igihe Kristo, (wakunze Itorero akaryitangira), “yari kuzaryishyira rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo.” Ni ukuvuga Itorero “ryera ridafite inenge.” Abefeso 5:25, 27. INI 290.3

Ubu butumwa, bwanditswe bushorewe n’imbaraga itari iy’umuntu ahubwo y’Imana, bufite inyigisho zikwiriye kwigwa n’abantu bose kandi kubera inyungu bubafitiye bakagenda babusubiramo. Muri ubwo butumwa havugwamo imibereho itunganiye Imana, hagatangwamo amahame agomba gukurikizwa muri buri torero kandi n’inzira igana ku bugingo buhoraho ikagaragazwa neza. INI 291.1

Mu rwandiko yanditse igihe yari imbohe i Roma akarwandikira ” bene Se bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi,” Pawulo avuga iby’ibyishimo bye bitewe no gushikama kwabo mu kwizera. Iyo ni inkuru nziza yari yarazaniwe na Epafura uwo intumwa Pawulo yanditse avuga ati, “yatubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa na Mwuka.” Yakomeje avuga ati, “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira, uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose, mukihanganana ibyishimo.” Abakolosayi 1:8, 9-11. INI 291.2

Ni muri ubwo buryo Pawulo yavuze ibyo yifuriza abizera b’i Kolosayi. Mbega agaciro gakomeye aya magambo afite imbere y’abayoboke ba Kristo! Yerekana ubushobozi butangaje bw’imibereho ya Gikristo kandi akagaragaza neza ko nta mupaka uri ku migisha abana b’Imana bashobora kubona. Mu guhora bunguka kumenya Imana, bashobora gukomeza bunguka bava ku mbaraga bajya ku yindi, bava ku rwego rumwe bajya ku rundi mu mibereho ya Gikristo kugeza ubwo “kubw’imbaraga y’Imana ihebuje” “bahabwa kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.” Abakolosayi 1: 12. INI 291.3

Imbere y’abavandimwe be, intumwa Pawulo yererezaga Kristo nk’Uwo Imana yaremesheje ibintu byose kandi akaba ari nawe yazanishije gucungurwa kwabyo. Yavuze ko ukuboko k’uwababambiwe ku musaraba ari ko gufatiye imibumbe mu kirere kandi ibintu byose byo mu isanzure ryaremwe n’Imana bikomerezwa kuri gahunda yabyo ndetse bigakora ubudacogora bishyigikiwe n’uko kuboko. Pawulo yaranditse ati, “Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose, n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose, kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose, kandi byose bibeshwaho na we.” (Kol 1:16, 17). “Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no kubw’imirimo mibi, none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa.” Abakolosayi 1:21, 22. INI 291.4

Umwana w’Imana yaciye bugufi kugira ngo azahure abaguye. Kubera iyi mpamvu, yavuye ahatararangwaga icyaha, asiga mirongo icyenda n’icyenda zamukundaga aza kuri iyi si “gucumitirwa ibicumuro byacu no gushenjagurirwa gukiranirwa kwacu.” (Yesaya 53:3). Yahinduwe nka bene se muri byose. Yahindutse umubiri nk’uko natwe turi. Yari azi icyo gusonza byavugaga, kugira inyota no kunanirwa. Yakomezwaga no gufungura kandi agasubizwamo intege no gusinzira. Yari umwimukira n’umucumbitsi ku isi, yari ku isi nyamara atari uw’isi; yarashutswe kandi ageragezwa nk’uko abagabo n’abagore bo muri iki gihe bashukwa kandi bakageragezwa nyamara yagize imibereho itarangwamo icyaha. Yagiye yarekana imico y’Imana ari yo: ubugwaneza, impuhwe, kubabarira abandi no kubitaho. “Jambo uwo yabaye umuntu, abana na twe…, yuzuye ubuntu n’ukuri.” Yohana 1:14. INI 291.5

Bitewe no kuba bari bakikijwe n’imikorere n’imibereho ikurura bya gipagani, abizera b’Abanyakolosi bari bari mu kaga ko kureka kwicisha bugufi kuvugwa mu butumwa bwiza maze Pawulo mu rwego rwo kubaburira ngo bareke ibyo, yaberekeje kuri Kristo nk’Umuyobozi nyakuri rukumbi. Yaranditse ati: “Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n’ab’i Lawodikiya, ndetse n’abatarambona ku mubiri bose kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo, ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana, ni bwo Kristo. Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya byahishwe. INI 292.1

“Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya, … Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu, abe ari ko mugendera muri we, mushoreye imizi muri we, kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye. Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi, bidakurikiza Kristo. Nyamara muri we ni ho hari kuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri. Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.” Abakolosayi 2:1-10. INI 292.2

Kristo yari yarahanuye ko ababeshyi bazaduka maze bitewe nabo “ubugome bukagwira n’urukundo rwa benshi rugakonja.” (Matayo 24:12). Yari yaraburiye abigishwa ko ibi bizatuma Itorero riba mu kaga karuta gutotezwa n’abanzi baryo. Incuro nyinshi Pawulo yaburiye abizera kwirinda aba bigisha b’ibinyoma. Bagombaga kwirinda iki cyago kuruta ibindi kubera ko kwemera abigisha b’ibinyoma byari gutuma bakingurira ibinyoma urugi ibyo umwanzi yari gukoresha mu kubahuma amaso mu by’Umwuka kandi agahungabanya ibyiringiro by’abantu bashya bari barayobotse ukuri k’ubutumwa bwiza. Kristo ni we wari urugero ngenderwaho bagombaga kugenzuza inyigisho zitanzwe. Inyigisho zose zitari zihuye n’inyigisho za Kristo bagombaga kutazemera. Ubumenyi bw’agakiza bagombaga kwiga no kwigisha ni Kristo wabambiwe icyaha, Kristo wazutse mu bapfuye, Kristo wazamutse akajya mu ijuru. INI 292.3

Imiburo y’ijambo ry’Imana yerekeye ku kaga kugarije Itorero rya Gikristo natwe ni iyacu muri iki gihe. Nk’uko byabaye mu gihe cy’intumwa, abantu bageragezaga gusenya kwizera Ibyanditswe bakoresheje imigenzo n’ubwenge bwa kimuntu. Bityo no muri iki gihe, umwanzi wo gukiranuka ashakisha uko ayobora abantu mu nzira zabuzanyijwe akoresheje ibitekerezo binyuze amatwi byo guhinyura ko mu rwego rwo hejuru, agakoresha imyizerere y’uko ibiriho byakomotse ku ihindagurika, imyizerere y’uko imyuka y’abapfuye ivugana n’abazima, ubwenge bwo gusobanura iby’Imana mu buryo bw’amayoberane ndetse n’inyigisho zivuga ko Imana ihwanye n’imbaraga n’amategeko agenga ibiba mu isanzure. Ku bantu benshi Bibiliya ni nk’itara ritarimo amavuta bitewe n’uko berekeje ibitekerezo byabo mu miyoboro yo kwizera kurangwa no gukekeranya gutera gusobanukirwa nabi ndetse n’urujijo. Umurimo wo gusobanura ufite aho ubogamiye, gutandukanyamo imigabane, gukekeranya cyangwa gufinda no kongera kuremarema ibintu mu bwenge, ni ugusenya kwizera Bibiliya yahishuwe n’Imana. INI 293.1

Ni ukwambura ijambo ry’Imana imbaraga yo kugenga, kuzahura, gukangura no kuyobora imibereho y’umuntu. Kubera imyizerere y’uko imyuka y’abapfuye ivugana n’abazima imbaga y’abantu yigishwa kwizera ko kwifuza ari itegeko ry’ikirenga, ko uburenganzira bwo gukora ibyo ushaka ari umudendezo kandi ko umuntu ari we urebwa n’ibye ku giti cye. INI 293.2

Umuyoboke wa Kristo azahura “n’amagambo y’amoshya” ayo intumwa Pawulo yaburiye abizera b’Abanyakolosi ngo birinde. Azahura n’ubusobanuro bw’ibyanditswe bushingiye ku myizerere y’ubushobozi bw’imyuka ariko ntabwo agomba kuzemera. Ijwi rye rikwiriye kumvikana ahamya ukuri guhoraho kw’Ibyanditswe. Ahanze amaso ye kuri Kristo, akwiriye kujya mbere ashikamye mu nzira yabigenewe, yitandukanya n’intekerezo zose zihabanye n’inyigisho ya Kristo. Ukuri kw’Imana ni ko kugomba kuba ingingo atekerezaho kandi azirikana. Agomba gufata Bibiliya nk’ijwi ry’Imana rivugana na we mu buryo butaziguye. Muri ubwo buryo azabona ubwenge mvajuru. INI 293.3

Kumenya Imana nk’uko yahishuriwe muri Kristo ni bwo bumenyi abakijijwe bagomba kugira. Ubu ni bwo bumenyi buhindura imico y’umuntu. Iyo ubu bumenyi bwakiwe mu bugingo bwongera kurema umuntu mo ishusho ya Kristo. Ubu ni bwo bumenyi Imana ihamagarira abana bayo kwakira kuko hirya yabwo ibindi byose ari ubusa gusa ndetse nta n’icyo biri cyo. INI 293.4

Mu bihe byose no mu bihugu byose, urufatiro nyakuri rwo kubaka imico rwagiye ruba rumwe. Urwo rufatiro ni amahame ari mu ijambo ry’Imana. Itegeko rimwe gusa nyakuri ni ugukora ibyo Imana ivuga. “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose” kandi “ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.” (Zaburi 19:8; 15:5). Ijambo ry’Imana ni ryo intumwa zakoresheje zihangana n’inyigisho z’ibinyoma zo mu gihe cyazo zivuga ziti, “Kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.” 1 Abakorinto 3 :11. INI 293.5

Igihe cyo guhinduka kwabo no kubatizwa, abizera b’Abanyakolosi barahiriye kureka imyizerere n’imihango byari byarabaye umugabane w’imibereho kugeza icyo gihe maze bakaba abanyakuri ku budahemuka bwabo kuri Kristo. Mu rwandiko Pawulo yandikiye abizera b’Abanyakolosi, yabibukije ibi kandi abasaba kutibagirwa ko kugira ngo bakomeze indahiro yabo bagomba gukoresha imbaraga zidacogora barwanya ibibi byashakaga kubabata. Yaravuze ati: “Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri mu ijuru atari ku biri mu isi, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.” Abakolosayi 3 :1-3. INI 294.1

“Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” (2 Kor 5 :17). Binyuze mu mbaraga ya Kristo, abagabo n’abagore baciye iminyururu y’ingeso y’icyaha. Basezereye kwikunda. Abatukanaga bahindutse abantu bubaha, abasinzi bahindutse abirinda, inzererezi zahindutse abantu baboneye. Abantu bari bafite ishusho ya Satani bahinduwemo ishusho y’Imana. Uku guhinduka muri ko ubwako ni igitangaza mu bitangaza. Guhinduka kwakozwe n’ijambo ry’Imana, ni rimwe mu mabanga akomeye cyane y’ijambo ry’Imana. Ntidushobora kubisobanukirwa; dushobora gusa kwizera nk’uko Ibyanditswe byabivuze ngo, “Ni Kristo uri muri mwe, ibyiringiro by’ubwiza.” Abakolosayi 1:27. INI 294.2

Iyo Mwuka w’Imana ayoboye intekerezo n’umutima, umuntu wahindutse araturagara akaririmba indirimbo nshya; bitewe n’uko abona ko isezerano ry’Imana ryasohoreye mu mibereho ye, ko igicumuro cye cyababariwe, icyaha cye kigatwikirwa. Yihannye ku Mana kubwo kuba yarishe itegeko ryayo, kandi yizera Kristo wapfuye kugira ngo umuntu agirwe intungane. Bitewe n’uko “yatsindishirijwe kubwo kwizera, afite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” Abaroma 5 :1. INI 294.3

Ariko kubera ko iyi mibereho ari iye, Umukristo ntakwiriye kwipfumbata, ngo anezezwe gusa n’ibyo yakorewe. Umuntu wiyemeje kwinjira mu bwami bw’Umwuka azabona ko imbaraga zose n’irari bya kamere itaragizwe nshya burundu byiteguye kumurwanya bitijwe umurindi n’imbaraga z’ubwami bw’umwijima. Agomba kuvugurura kwitanga kwe kandi akarwana n’ikibi buri munsi. Ingeso za kera na kamere iganisha mu gukora ikibi bizarwanira kumubata kandi agomba kubyirinda, akarwanira kugera ku nsinzi yishingikirije ku mbaraga ya Kristo. INI 294.4

Pawulo yandikiye Abanyakolosi ati: “Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi; gusambana, gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana: ibyo nibyo bizanira umujinya w’Imana abatumvira. Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo. Ariko none mwiyambure ibi byose, umujinya, uburakari, igomwa, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu… Nuko, nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana; mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose. Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe: kandi mugire imitima ishima.” Abakolosayi 3 :5-15. INI 295.1

Urwandiko rwandikiwe Abanyakolosi rwuzuye inyigisho zifite agaciro gakomeye ku bantu bari mu murimo wa Kristo. Ni inyigisho zerekana umugambi umwe rukumbi n’intego ihanitse bizagaragarira mu mibereho y’umuntu uhagarariye Umukiza by’ukuri. Umwizera nareka ibintu byose byamubuza gukomeza inzira ajya mbere cyangwa ibiteshura undi kugendera mu nzira ifunganye, mu mibereho ye ya buri munsi azagaragaza imbabazi, ineza, kwiyoroshya, ubugwaneza, kwihangana n’urukundo rwa Kristo. INI 295.2

Imbaraga y’imibereho ihanitse, iboneye rwose, imibereho yiyubaha ni yo dukeneye cyane. Iby’isi bifite umwanya munini mu ntekerezo zacu ariko ubwami bw’ijuru bwo bufite umwanya muto cyane. INI 295.3

Mu mihati ye yo kugera ku cyo Imana imuhamagarira kugeraho, nta na kimwe gikwiriye gutera Umukristo kwiheba. Ubutungane bwo mu mutima no mu mwuka byasezeraniwe abantu bose binyuze mu buntu n’imbaraga bya Kristo. Yesu ni isoko y’imbaraga, isoko y’ubugingo. Atugeza ku jambo rye kandi akura ku giti cy’ubugingo ibibabi byo gukiza abanyabyaha akabiduha. Atuyobora ku ntebe y’ubwami y’Imana kandi agashyira mu kanwa kacu isengesho rituma twegera hafi ye. Ku bwacu yohereza abamalayika bakomeye bo mu ijuru kugira ngo badufashe. Buri ntambwe yose dutera, duhabwa imbaraga ye ikomeye. INI 295.4

Nta mupaka Imana ishyira ku kujya mbere kw’abifuza “kuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose, no kumenya ibyo Imana ishaka.” (Kol 1:9). Mu gusenga, mu kuba maso, mu gukurira mu kumenya no gusobanukirwa, bagomba “gukomereshwa imbaraga zose, nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana.” (Kol 1:11). Muri ubwo buryo baba biteguye gukorera abandi. Ni umugambi w’Umukiza ko abantu batunganyijwe kandi bejejwe, bagomba kumubera abafasha. Kubera aya mahirwe akomeye, reka dushimire Data wa twese “waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo. Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo, akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.” Abakolosayi 1:12, 13. INI 295.5

Urwandiko Pawulo yandikiye Abanyafilipi, kimwe n’urwo yandikiye Abanyakolosi, rwanditswe igihe yari afungiwe i Roma. Itorero ry’i Filipi ryari ryaroherereje Pawulo impano rizinyujije kuri Epafuradito, uwo Pawulo yita “mwene Data, dufatanije umurimo n’ubusirikare, ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye.” (Fili 2:25). Igihe Epafuradito yari i Roma, yararwaye, ” ndetse yari agiye gupfa, ariko Imana iramubabarira.” Pawulo yaranditse ati, “Nyamara si we wenyine, ahubwo nanjye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.” Abizera b’i Filipi bumvise iby’uburwayi bwa Epafuradito, bahagaritse umutima kubwe, ibyo bituma agaruka kubasura. Pawulo yanditse agira ati: “Kuko yabakumburaga mwese , agahagarikwa umutima n’uko mwumvise yuko yarwaye….Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime, nanjye ngabanye umubabaro. Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye; kandi abasa n’uwo mujye mububaha, kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo; ntiyita ku magara ye, kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.” Abafilipi 2:26-30. INI 296.1

Pawulo yahaye Epafuradito urwandiko ngo arushyire abizera b’i Filipi, muri urwo rwandiko yabashimiye impano bamwoherereje. Mu matorero yose iry’i Filipi ni ryo ryarushije andi gutangana ubuntu rimufasha mu byo yari akeneye. Mu rwandiko rwe Pawulo yaravuze ati: “Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa, ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine. Ndetse n’i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa, ahubwo ni kabiri. Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe. Dore mfite ibinkwiriye byose, ndetse mfite n’ibisaga: ndahaze, ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk’umubabwe uhumura neza, n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana. ” Abafilipi 4:15-18. INI 296.2

“Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Nshima Imana yanjye iteka, uko mbibutse, kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose, mbasabira nezerewe, kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere, mukageza na n’ubu. Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo: kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye, no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza, mpamya ko ari ubw’ukuri, mbahoza ku mutima, nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw’Imana. Imana niyo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu. Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo, mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.” Abafilipi 1:2-11. INI 296.3

Ubuntu bw’Imana bwakomeje Pawulo mu gufungwa kwe, bunamushoboza kwishima mu mibabaro. Yandikiye abavandimwe be b’i Filipi afite kwizera n’ibyiringiro ababwira ko gufungwa kwe kwatumye ubutumwa bwiza bwamamara. Yaravuze ati: “Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi, ahubwo byabushyize imbere; kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose, no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe; nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga Ijambo ry’Imana bashize amanga.” Abafilipi 1:12-14. INI 297.1

Muri ibi byabaye kuri Pawulo harimo icyigisho kuri twe kuko bihishura uko Imana ikora. Imana ishobora kuduha insinzi mu byo twe tubona byatubereye urujijo kandi twaneshejwe. Turi mu kaga ko kwibagirwa Imana no guhanga amaso ku bintu bigaragara aho kurebesha amaso yo kwizera tugatumbira ibitagaragara. Iyo akaga cyangwa amakuba bije, tuba twiteguye kubiherereza ku Mana ko itatwitayeho cyangwa ko ari ingome. Iyo Imana ibona bikwiye ko ihagarika umumaro twari tumaze mu cyerekezo runaka, tugira agahinda, ntidutekereze ko mu kugenza ityo, Imana ishobora kubikora ku nyungu zacu. Dukwiriye kumenya ko igihano kiducyaha ari umugabane umwe mu mugambi wayo ukomeye kandi ko igihe Umukristo ari kubabazwa ashobora gukorera Umwami ibiruta ibyo yakora igihe ari gukora mu bwisanzure. INI 297.2

Pawulo yerekeje Abanyafilipi kuri Kristo nk’urugero rwabo mu mibereho ya Gikristo agira ati; ” uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa; ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu: kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu, yicisha bugufi, araganduka, ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo kumusaraba.” Abafilipi 2:6-8. INI 297.3

Yakomeje agira ati: “Nuko, abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu, mutinya muhinda imishitsi. Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka, kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge, hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi, mwerekana ijambo ry’ubugingo; kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa, kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.” Abafilipi 2:12-16. Aya magambo yandikiwe kugira ngo azafashe umuntu wese uri mu kaga. Pawulo yerekana urugero rw’ubutungane n’uko rushobora kugerwaho. Aravuga ati: “musohoze agakiza kanyu. Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.”Abafilipi 2:12, 13. INI 297.4

Umurimo wo guhabwa agakiza ni uwo gufatanya no gukorera hamwe. Hagomba kubaho ugukorana hagati y’Imana n’umunyabyaha wihana. Ibi ni ngombwa kugira ngo amahame nyakuri yinjizwe mu mico y’umuntu. Umuntu agomba gukoresha umwete kugira ngo aneshe ibimubuza kugera ku butungane. Nyamara anesha yishingikirije ku Mana yonyine. Umuhati wa kimuntu ubwawo ntabwo uhagije. Hatabayeho gufashwa n’imbaraga mvajuru umuhati w’umuntu ntacyo wageraho. Imana irakora n’umuntu agakora. Umuntu ubwe niwe ugomba kurwanya ibigeragezo akomoye imbaraga ku Mana. Ku ruhande rumwe hari ubwenge butagerwa, impuhwe n’imbaraga, mu gihe ku rundi ruhande hari intege nke, ubunyacyaha no kuba nta bufasha na bumwe. INI 298.1

Imana yifuza ko tugaragaza ubushobozi bwo kwitegeka. Nyamara ntishobora kudufasha tutayemereye kandi ngo dukorane na yo. Mwuka w’Imana akorera mu mbaraga no mu bushobozi Imana yahaye umuntu. Ku bwacu twenyine ntidushobora gutuma imigambi, ibyifuzo n’aho tubogamiye bigendana n’ubushake bw’Imana; ariko niba “twifuza kugirwa abantu bafite ubushake,” Umukiza azabidusohoreza, “dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose, ngo tubigomororere Kristo.” 2 Abakorinto 10:5. INI 298.2

Ushaka kubaka imico ikomeye kandi iboneye, ushaka kuba Umukristo utunganye, agomba gutanga byose kandi agakora byose ku bwa Kristo; kuko Umucunguzi atazemera uwitanga igice. Buri munsi agomba kumenya icyo kwitanga bisobanuye. Agomba kwiga ijambo ry’Imana, akamenya icyo risobanuye kandi akumvira amabwiriza yaryo. Bityo ashobora kugera ku rwego ruhanitse rwa Gikristo. Imana ikorana na we umunsi ku munsi, igatunganya imico ye ngo izashikame mu gihe cy’igeragezwa riheruka. Umunsi ku munsi umwizera akomeza kugaragariza abantu n’abamarayika icyo ubutumwa bwiza bushobora gukorera abantu bacumuye. INI 298.3

Pawulo yaranditse ati: “Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.” Abafilipi 3:13, 14. INI 298.4

Pawulo yakoze ibintu byinshi. Kuva igihe yiyeguriraga kuyoboka Kristo, imibereho ye yuzuye umwete wo gukora adacogora. Yagendaga ava mu mujyi ajya mu wundi, akava mu gihugu ajya mu kindi, akagenda avuga amateka y’umusaraba, abantu bagahindukirira ubutumwa bwiza kandi agahanga amatorero. Yahoraga yita cyane kuri aya matorero kandi yayandikiye inzandiko nyinshi zo kubahugura. Rimwe na rimwe yakoraga umwuga we kugira ngo ashobore kubona ikimutunga buri munsi. Nyamara Pawulo mu byo yakoraga byose mu mibereho ye, ntiyigeze yibagirwa umugambi ukomeye wo gukomeza urugendo ngo asingire ingororano y’umuhamagaro we ukomeye. Intego imwe yari atumbiriye imbere ye ni ukuba indahemuka ku wari yaramwihishuriye ku irembo ry’i Damasiko. Nta kintu na kimwe cyari gifite ubushobozi bwo kumuteshura kuri iyi ntego. Kwerereza umusaraba w’i Kaluvari ni byo byari impamvu iruta izindi yabaga isoko y’amagambo ye n’ibikorwa bye. INI 298.5

Umugambi ukomeye wahatiraga Pawulo gukomeza ajya imbere ahanganye n’imiruho n’ingorane wari ukwiye gutuma umukozi wese w’Umukristo yirundurira mu murimo w’Imana. Azahura n’ibintu by’isi bimukurura kugira ngo bimubuze gutumbira Umukiza, ariko agomba gukomeza agana ku ntego, akereka isi, abamarayika ndetse n’abantu ko ibyiringiro byo kureba mu maso y’Imana bisaba umuhati wose no kwitanga bikenewe kugira ngo ibi byiringiro bizagerweho. INI 299.1

Nubwo Pawulo yari imbohe, ntiyacitse intege. Ahubwo amagambo y’insinzi yumvikanira mu nzandiko yandikiye amatorero ari i Roma. Yandikiye Abanyafilipi ati: “Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose: yewe, nongeye kubivuga nti ‘Mwishime!’…Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Ibisigaye, bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” INI 299.2

“Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.… Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.” Abafilipi 4:4, 6-8, 19, 23. INI 299.3