IBYAKOZWE N’INTUMWA

45/59

IGICE CYA 44 - MU RUGO RWA KAYISARI.

Ubutumwa bwiza bwagize umusaruro ukomeye cyane mu bantu boroheje. “Ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe si benshi; abakomeye bahamagawe si benshi; n’imfura zahamagawe si nyinshi.” (1Kor 1:26). Ntibyatekerezwaga ko Pawulo, umukene n’imbohe itagira incuti, yari gutegwa amatwi n’abakire n’abanyacyubahiro bo mu Banyaroma. Imibereho y’icyaha yaberekaga ibishashagirana ikabagira imbata. Nyamara mu ndushyi, mu bakeneshejwe no gukandamiza kwabo, ndetse no mu nkoreragahato zitagiraga icyo zitunze, abenshi muri bo bategeraga amatwi amagambo ya Pawulo banezerewe kandi mu kwizera Kristo baboneyemo ibyiringiro n’amahoro byababashishaga kwihanganira imiruho yabo. INI 285.1

Nyamara nubwo umurimo wa Pawulo watangiranye n’abicishaga bugufi n’abiyoroshyaga, imbaraga yawo yarakwiriye igera no mu ngoro y’Umwami w’abami. INI 285.2

Icyo gihe Roma wari umurwa mukuru w’isi. Ba Kayisari b’abibone bategekaga hafi amahanga yose yo ku isi. Umwami n’ibyegera bye ntibari bazi Umunyazareti wari wicishije bugufi cyangwa bamurebanaga urwango n’agasuzuguro. Nyamara mu gihe kitageze ku myaka ibiri ubutumwa bwiza bwabonye inzira buva mu icumbi riciriritse ry’imbohe bugera ibwami. Pawulo yari aboheshejwe iminyururu nk’umugizi wa nabi; ariko “ijambo ry’Imana ryo ntirishyirwa ku ngoyi.” 2Timoteyo 2:9. INI 285.3

Mu myaka yabanje intumwa Pawulo yari yaramamaje ukwizera Kristo mu ruhame afite imbaraga yatsindaga, kandi kubera ibimenyetso n’ibitangaza yakoze, yari yaratanze igihamya kidashidikanywaho cy’imico ye mvajuru. Yari yarahagurukanye gushikama gukomeye imbere y’abahanga b’Abagiriki kandi kubw’ubwenge bwe n’ubutyoza bwe yari yaracecekesheje ibyo ubucurabwenge bwiratwaga bwavugaga. Yari yarahagaze imbere y’abami n’abategetsi avuga ashize amanga nta mususu maze avuga ku bijyanye n’ubutungane, kwirinda n’urubanza ruzaza kugeza ubwo abategetsi b’abibone bahinze umushitsi nk’aho bitegerezaga ibiteye ubwoba byo ku munsi w’Imana. INI 285.4

Ubu noneho Pawulo nta mahirwe nk’ayo yari yaragize kuko yari afungiye aho yari acumbitse wenyine kandi yashoboraga kubwira ukuri abazaga kumushaka aho gusa. Nk’uko byagendekeye Mose na Aroni ntabwo Pawulo yari afite itegeko mvajuru rimubwira kujya imbere y’umwami w’inkozi y’ibibi bityo ngo mu izina rya NDIHO ukomeye abashe gucyaha ubugome bwe n’ikandamiza yakoraga. Nyamara iki gihe ubwo umuvugizi w’ubutumwa bwiza yasaga n’uwabujijwe gukorera mu ruhame, ni ho ubutumwa bwiza bwagize insinzi ikomeye; kubera ko mu rugo rw’umwami ubwe havuyemo abizeye biyongera mu Itorero. INI 285.5

Nta handi hantu hari umwuka utaberanye n’Ubukristo kurusha i Roma mu rugo rw’ibwami. Nero yagaragaraga ko yari yarahanaguye mu mutima we udusigisigi tw’ishusho y’Imana ndetse n’ubumuntu ku buryo yasaga na Satani. Abafasha be n’ibyegera bye muri rusange bari bafite imico nk’iye mu burakari bukaze, agasuzuguro no gukora ibibi bikabije. Uko byagaragariraga abantu bose ntibyari gushobokera Ubukristo guhabwa umwanya mu rugo no mu ngoro y’umwami Nero. INI 286.1

Nyamara muri iki gihe nk’uko n’ikindi gihe cyinshi byari byaragenze, ukuri kw’ibyo Pawulo yavugaga kwagaragaje ko intwaro yarwanishaga “imbere y’Imana zagiraga imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.” (2 Kor 10:4). Ndetse no mu rugo rwa Nero, amakamba y’umusaraba yarambawe. Mu bafashaga umwami w’inkozi y’ibibi bikomeye havuyemo abahindutse baba abana b’Imana. Aba ngaba ntabwo bari Abakristo mu ibanga ahubwo barabigaragazaga. Ntabwo bakozwaga isoni no kwizera kwabo. INI 286.2

Ni ubuhe buryo bwakoreshejwe kugira ngo Ubukristo bwinjire kandi bushikame ahantu hagaragaraga ko kubwemera bitashobokaga? Mu rwandiko rwe yandikiye Abanyafilipi, Pawulo avuga ko gufungwa kwe ari ko kwamushoboje kubona abihana bakizera bo mu rugo rwa Nero. Mu rwego rwo gutinya ko hatekerezwa ko imibabaro ye yaba yarakomye mu nkokora iterambere ry’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, Pawulo yarabahumurije ati: “Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi, ahubwo byabushyize imbere.” Abafilipi 1:12. INI 286.3

Igihe amatorero ya Gikristo yamenyaga bwa mbere ko Pawulo yari agiye gusura i Roma, bahanze amaso ikimenyetso cy’insinzi y’ubutumwa bwiza muri uwo mujyi. Pawulo yari yaramamaje ukuri ahantu henshi; yari yarakwamamaje mu mijyi minini. Mbese iyi ntwari yo kwizera ntiyari kubona umusaruro mwiza agarurira Kristo abantu ndetse no muri uyu mujyi mukuru w’isi? Nyamara ibyiringiro byabo byaciwe intege no kumva ko Pawulo yajyanywe i Roma ari imbohe. Bari bafite ibyiringiro bikomeye ko, igihe ubutumwa bwiza bushinze imizi muri uyu mujyi ukomeye, bazabona bwamamara vuba vuba mu mahanga yose kandi bugahinduka imbaraga itsinda mu isi yose. Mbega ukuntu bacitse intege cyane! Ibyo abantu bari biteze byari byananiranye, nyamara si ko byabaye ku mugambi w’Imana. INI 286.4

Ntabwo ibibwirizwa bya Pawulo ari byo byarehereje abatuye ibwami kuyoboka Ubukristo, ahubwo babitewe n’ingoyi yarimo. Igihe Pawulo yari imbohe niho yaciye iminyururu yari iboheye imitima y’abantu benshi mu bubata bw’icyaha. Si n’ibyo byonyine. Yaravuze ati: “Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.” Abafilipi 1:14. INI 286.5

Kwihangana no kwikomeza kwa Pawulo mu gihe kirekire yamaze afunzwe kandi arengana, ubutwari bwe no kwizera, ubwabyo byari ikibwirizwa gihoraho. Umwuka we wari utandukanye n’uw’ab’isi, wari igihamya cy’uko imbaraga yari muri we yasumbaga iyari mu b’isi. Kubera urugero yatanze, Abakristo bahawe imbaraga ikomeye baba abavugizi b’umurimo Pawulo yakoreraga mu ruhame ariko akaba yari yarawukuwemo. Ni muri ubu buryo kuba imbohe kw’intumwa Pawulo kwateye impinduka ku buryo igihe imbaraga ye no kuba ingirakamaro kwe byasaga n’ibyakuweho ndetse uko byagaragariraga bose akaba ntacyo yari ashoboye gukora, ubwo nibwo yasaruye imiba mu mirima yasaga n’uwabujijwe kugeramo rwose maze ayizanira Kristo. INI 287.1

Mbere y’uko iyo myaka ibiri yo kuba mu nzu y’imboye irangira, Pawulo yashoboraga kuvuga ati: “Kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose, no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe,” kandi mu bantu boherereje indamutso Abanyafilipi avuga cyane ko ari ” abo kwa Kayisari.” Abafilipi 1:13; 4:22. INI 287.2

Kwihangana n’ubutwari bifite insinzi yabyo. Kubwo kugiraneza mu bigeragezo, kimwe no gushira ubwoba mu byo umuntu agambirira gukora, abantu bashobora kugarurirwa Kristo. Umukristo wihangana kandi akikomeza mu gihe cy’ibyago no mu kababaro, ndetse agasakirana n’urupfu ubwarwo afite amahoro no gutuza bikomoka ku kwizera kudahuzagurika, uwo ashobora gutuma ubutumwa bwiza bugera kuri byinshi kurusha ibyo yashoboraga kuba yarakoze kubw’imibereho ye y’igihe kirekire cy’umurimo ukozwe mu budahemuka. Akenshi igihe umugaragu w’Imana ahagaritswe gukora yisanzuye, ubushobozi budasanzwe bw’Imana twakagombye gusaba ngo bube hafi yacu, Imana iraburatanga kugira ngo hakorwe umurimo utari gukorwa uwo mugaragu wayo akiri mu murimo. INI 287.3

Reka he kugira umuyoboke wa Kristo utekereza ko igihe atagishoboye gukorera Imana n’ukuri kwayo ku mugaragaro kandi ashishikaye ko nta wundi murimo yakora cyangwa nta yindi ngororano yakorera. Abahamya nyakuri ba Kristo nta na rimwe bibagirana. Igihe bafite amagara mazima n’igihe barwaye, ari bazima cyangwa mu rupfu, Imana ikomeza kubakoresha. Iyo abagaragu ba Kristo barenganywaga binyuze mu buriganya bwa Satani, umurimo bari bagikora ugakomwa mu nkokora, igihe bashyirwaga mu nzu y’imbohe cyangwa bagakurubanwa bajyanwa kwicwa, niho ukuri kwashoboraga kugera ku nsinzi ikomeye cyane. Igihe ubuhamya bw’aba bagaragu b’indahemuka bwashimangirwaga n’amaraso yabo, nibwo abantu bashidikanyaga bemeye kwizera Kristo kandi bahagararana ubutwari kubwa Kristo. Mu ivu ry’abatwitswe bazira kwizera Imana havuyemo umusaruro mwinshi cyane w’abiyeguriye Imana. INI 287.4

Umwete n’ubudahemuka bya Pawulo n’abakozi bagenzi be ndetse no kwizera no kumvira kw’aba bayobotse Ubukristo mu bihe byari bigoye, bikebura ubunebwe no kubura kwizera mu murimo wa Kristo. Intumwa Pawulo n’abakozi bagenzi be bashobora kuba baribwiye ko byari impfabusa guhamagarira abagaragu ba Nero kwihana no kwizera Kristo kubera ko bari bugarijwe n’ibigeragezo bikaze, bakikijwe n’inzitizi zikomeye kandi bahanganye no kurwanywa byimazeyo. Ariko se n’iyo bemera ukuri bari kugukurikiza bate? Nyamara Pawulo ntiyigeze atekereza atyo; yabwirije abo bantu ukuri afite kwizera kandi mu bamwumvise habonetsemo bamwe biyemeje kumvira uko byagenda kose. Batitaye ku nzitizi n’amakuba, bari kwemera umucyo kandi bakiringira ko Imana izabashoboza kumurikishiriza abandi umucyo wabo. INI 288.1

Ntabwo mu rugo rwa Kayisari abahindutse bemeye ukuri gusa, ahubwo nyuma yo guhinduka kwabo bagumye muri urwo rugo. Ntabwo bumvise babonye umudendezo wo kureka inshingano z’imirimo yabo kubera ko abari babazengurutse batari bakibarebana umutima mwiza. Ukuri kwari kwarabasanze aho maze baguma aho. Bahamyaga imbaraga ihindura iri mu mu kwizera gushya bakoresheje imibereho yabo yahindutse n’imico yabo. INI 288.2

Mbese hari abantu bagwa mu gishuko cyo gufata ibyo bahura nabyo maze bakabigira urwitwazo rubabuza guhamya Kristo? Reka bitegereze ibyari bikikije abigishwa bo mu rugo rwa Kayisari: ubugome bw’umwami no kwangirika kw’imico kw’ab’ibwami. Ntabwo dushobora gutekereza ibyo abantu bahura nabyo bibabera imbogamizi mu mibereho y’iby’iyobokamana kandi bibasaba kwitanga cyangwa kurwanywa nk’ibyo aba bahindutse bo mu rugo rwa Kayisari bari barimo. Nubwo bari bari mu ngorane no mu makuba bakomeje ubudahemuka bwabo. Bitewe n’imbogamizi zisa nk’aho nta wazirenga, Umukristo ashobora gushaka gutanga urwitwazo rwo kutumvira ukuri nk’uko kuri muri Yesu; nyamara ntashobora gutanga urwitwazo rufite ireme. Aramutse abigenje atyo, yaba agaragaje ko Imana yashyiriyeho abana bayo ibyangombwa biruhije kubahiriza ngo bahabwe agakiza. INI 288.3

Umuntu ufite umutima urangamiye gukorera Imana azabona amahirwe yo kuyivugira. Umuntu wese uzaba yiyemeje gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana n’ubutungane bwayo, ingorane azahura nazo zizaba ubusa ze kumuzitira. Mu mbaraga azakomora mu gusenga no kwiga ijambo ry’Imana, azashaka iby’ukuri kandi areke ingeso mbi. Iyo umwizera ahanze amaso Yesu we Banze ryo kwizera akaba ari nawe ugusohoza, Yesu wihanganiye kuvuguruzwa n’abanyabyaha, uwo mwizera azatsinda agasuzuguro no gukwenwa. Nyir’ijambo ry’ukuri ni we wasezeranye ubufasha n’ubuntu bihagije mu kibazo cyose. Amaboko ye ahoraho agose umuntu umusanga amushakaho ubufasha. Mu burinzi bwe, dushobora kwiruhukira mu mahoro tuvuga tuti: “Uko ntinya kose, nzakwiringira.” Zaburi 56:3. Abiringira Imana bose izabasohoreza isezerano ryayo. INI 288.4

Akoresheje urugero rwe bwite, Umukiza yerekanye ko abayoboke be bashobora kuba mu isi nyamara ntibabe ab’isi. Ntiyazanywe no kwifatanya n’ibinezeza byayo biyobya, ngo aze kujyanwa hirya no hino n’imigenzo yayo no gukurikiza imikorere yayo; ahubwo yaje gukora ibyo Se ashaka, aza gushaka no gukiza icyazimiye. Igihe Umukristo afite iyi ntego imbere ye, ashobora guhagarara atandujwe n’ibimukikije. Uko azaba ameze kose cyangwa ibyo azaba arimo byose, yaba afite icyubahiro cyangwa acishijwe bugufi, azerekana imbaraga y’idini nyakuri mu gukorana ubudahemuka inshingano ye. INI 289.1

Imibereho ya Gikristo ntikura bitewe n’uko atari mu bigeragezo ahubwo ikura ari hagati muri byo. Guhangana no kwangwa no kurwanywa bituma umuyoboke wa Kristo arushaho kuba maso kandi agashishikarira gusenga yiyegereza Umufasha ukomeye. Ikigeragezo gikomeye cyihanganiwe kubw’ubuntu bw’Imana gituma habaho kwihangana, kuba maso, ubutwari ndetse n’ibyiringiro byimbitse bishikamye mu Mana. Insinzi y’ukwizera kwa Gikristo ni yo ibashisha umuyoboke wako kubabara no gukomera; kwitanga no gutsinda; kwicwa umunsi ukira ndetse no kubaho; kwihanganira umusaraba bityo agatsindira ikamba ry’icyubahiro. INI 289.2