IBYAKOZWE N’INTUMWA

31/59

IGICE CYA 30 - GUHAMAGARIRWA KUGERA KU RUGERO RWO HEJURU

(Iki gice gishingiye ku Rwandiko rwa 1 nvandikiwe Abanyakorinti)

Mu byiringiro byo kwemeza ibitekerezo by’abizera b’i korinto akamaro ko kwitegeka, kwirinda kudakebakeba n’ishyaka ridacogora mu murimo wa kristo, mu rwandiko yabandikiye, pawulo yagereranyije intambara y’umukristo n’isiganwa ry’abiruka n’amaguru ryaberaga hafi y’i korinto. mu mikino yose yakorerwaga mu bagiriki n’abaroma, gusiganwa abantu biruka n’amaguru byari ibya kera cyane kandi byahabwaga agaciro cyane. abami, abanyacyubahiro n’abategetsi bazaga kureba ayo marushanwa. urubyiruko ruturuka mu miryango itandukanye rwarayitabiraga kandi ntirwaburaga gukoresha imbaraga no kwitondera amabwiriza ya ngombwa kugira ngo babone ibihembo. INI 190.1

Amarushanwa yagengwaga n’amabwiriza akomeye atarashoboraga kujuririrwa igihe wayishe. abifuzaga ko amazina yabo yashyirwa mu bazarushanirwa igihembo bagombaga kubanza kwitoza bikomeye. gutwarwa n’ipfa ryashoboraga kwangiza umubiri cyangwa ukundi kwinezeza kwashoboraga kugabanya imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri byari bibujijwe cyane. kugira ngo umuntu yizere gutsinda muri iri rushanwa ryasabaga imbaraga n’umuvuduko, imihore y’umubiri yagombaga kuba ifite imbaraga kandi inanutse kandi n’imyakura ikaba ikora neza. umwanya wose wagombaga kuba werekeje ku ntego, intambwe yose ikaba yihuta kandi idakebakeba; imbaraga z’umubiri zagombaga kugera ku rwego rwo hejuru. INI 190.2

Igihe abarushanwaga bahagararaga imbere y’imbaga y’abantu yabaga ibategereje, amazina yabo yarasomwaga kandi bagahabwa amabwiriza ajyanye no gusiganwa. batangiriraga rimwe maze guhangwa amaso y’abaje kubareba bikabatera kwiyemeza kubona insinzi. abashinzwe imikino babaga bicaye hafi y’aho batangirira n’aho barangiriza kugira ngo bakurikirane irushanwa kuva mu itangiriro ryaryo kugera ku musozo kandi ngo bashobore guha igihembo uwatsinze nyakuri. igihe umuntu yageraga aho irushanwa rirangirira ari uwa mbere ariko yishe amabwiriza y’isiganwa, ntiyahembwaga. INI 190.3

Muri aya marushanwa habagamo ingorane zikomeye. abantu bamwe ntibakiraga ubumuga mu buzima bayakuragamo. byari ibisanzwe ko bamwe bagwa mu nzira, bakava amaraso mu kanwa no mu mazuru kandi rimwe na rimwe hari uwapfaga ari hafi kurangiza ngo ahembwe. nyamara kuba umuntu yahakura ubumuga mu buzima bwe bwose cyangwa urupfu ntibyarebwaga nk’akaga gakomeye umuntu yakwishyiramo igihe arangamiye icyubahiro cyahabwaga uwatsinze irushanwa. INI 190.4

Igihe utsinze yageraga aho isiganwa rirangirira, abantu benshi babaga bahari bakomaga mu mashyi amajwi akumvikana mu misozi yabaga ihakikije. mu maso y’ababaga baje kureba ibirori, ushinzwe gutanga ibihembo yaheraga ko akamuha ibimenyetso by’insinzi byabaga ari ikamba ry’icyubahiro cyangwa ishami ry’umukindo yatwaraga mu kuboko kw’iburyo. icyubahiro cy’uwatsinze cyaririmbwaga mu gihugu hose; ababyeyi be nabo bahabwaga icyubahiro ndetse n’umugi yabaga atuyemo warubahwaga kubera wabaga warabyaye umuntu ukomeye mu gusiganwa nk’uwo. INI 191.1

Mu kuvuga kuri uko gusiganwa akakugereranya n’intambara ya gikristo, pawulo yashimangiye kwitegura gukenewe kugira ngo abarushanwa bagere ku nsinzi. imyiteguro yabagamo imyitwarire myiza, kurya ibyokurya bikwiriye ndetse no kwirinda. yaravuze ati: “umuntu wese urushanwa yirinda muri byose” (1kor 9:25). abasiganwa barekaga ikintu cyose bifuza cyashoboraga guca intege imbaraga z’umubiri, kandi binyuze mu myitwarire idakebakeba batozaga umubiri ngo ugire imbaraga kandi wihangane bityo umunsi w’irushanwa nugera bazashobore gukoresha imbaraga zabo zose. mbega uburyo ari ingenzi cyane ko umukristo ubona ko inyungu z’iteka ryose agamije zibangamiwe akwiriye kwegurira ipfa n’irari rye mu bushake bw’imana! ntakwiriye na rimwe kwemera kurangazwa n’ibishimisha n’ibinezeza n’imibereho yoroheje. ingeso ze zose n’ibyo akunda bigomba kugengwa n’imyifatire idakebakeba. intekerezo zimurikiwe n’inyigisho ziva mu ijambo ry’imana kandi zikayoborwa na mwuka wayo nizo zihinduka umugenga w’imikorere yacu. INI 191.2

Mu gihe ibi byose bimaze gukorwa, umukristo agomba gukoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo agere ku nsinzi. mu mikino y’i korinto, igihe byabaga bigeze mu minota mike iheruka irushanwa, abarushanwaga bakoreshaga imbaraga nyinshi cyane kugira ngo umuvuduko utagabanyuka. ni ko bimeze no ku mukristo. uko yegera aho irushanwa rirangirira niko azakomezanya ishyaka riruseho no kwiyemeza kurusha igihe yatangiriye isiganwa. INI 191.3

Pawulo yerekana itandukaniro riri hagati y’ikamba ry’icyubahiro gishira rihabwa umuntu watsinze irushanwa ryo gusiganwa n’ikuzo ryo kudapfa rizahabwa umuntu uzatsinda isiganwa rya gikristo. aravuga ati, “bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika” (1 kor 9:25). kugira ngo umuntu atsindire igihembo cyangirika, abagiriki basiganwaga ntibinubiraga gukoresha umubiri imyitozo inaniza no gukurikiza imyitwarire basabwa. turaharanira guhabwa igihembo gifite agaciro kanini, ari cyo kamba ry’ubugingo buhoraho. mbega uburyo urugamba rwacu rwari rukwiye kwitonderwa kurutaho, mbega uburyo twari dukwiye kwitanga no kwiyanga! INI 191.4

Mu rwandiko pawulo yandikiye abaheburayo agaragaza umugambi umwe rukumbi wari ukwiriye kuranga isiganwa ry’umukristo uharanira ubugingo buhoraho. yaranditse ati: “twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye dutumbira yesu wenyine, ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose.” (heb 12:1, 2). irari, uburyarya, gutekereza nabi, kuvuga nabi no kwifuza kubi, ni imitwaro umukristo akwiriye kwiyambura kugira ngo azatsindire ukudapfa. icyo byadusaba cyose, buri ngeso cyangwa akamenyero bijyana umuntu mu cyaha kandi bigasuzuguza kristo bigomba kurekwa. ntabwo umugisha w’ijuru ushobora kugera ku muntu uwo ari we wese wica amahame y’iteka yo gukora ibitunganye. icyaha kimwe gikomeje gukorwa kirahagije kugira ngo cyonone imico kandi kikayobya abandi. INI 192.1

Umukiza yaravuze ati: “ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi. n’ikirenge cyawe, nikigucumuza, ugice: ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ikirenge kimwe, biruta ko wajugunywa muri gehinomu ufite ibirenge byombi.” mariko 9:43-45. INI 192.2

Niba kugira ngo umubiri ukire urupfu, ukuguru cyangwa ukuboko bikwiriye gucibwa, cyangwa ijisho rikanogorwa, mbega uburyo birushijeho ko umukristo yari akwiriye kuzibukira icyaha kirimbura ubugingo! INI 192.3

Abarushanwaga bari mu mikino ya kera, ighe babaga bamaze kwitanga no gukurikiza imyitwarire ihamye, ntabwo babaga bizeye insinzi. pawulo yarabajije ati: “ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe?” (1kor 9:24). nyamara, uko abasiganwa bashyiraga imbaraga zabo zose n’umutima wabo mu irushanwa, igihembo cyahabwaga umuntu umwe gusa. ukuboko kumwe gusa niko kwakiraga ikamba ritatse. bamwe bakoresha imbaraga zishoboka zose kugira ngo bahabwe igihembo, ariko igihe babaga bagiye kugisingira, undi yabasigagaho akanya gato cyane akacyegukana. INI 192.4

Uko si ko bimeze mu ntambara ya gikirsto. ku iherezo ry’irushanwa, nta muntu n’umwe ukurikiza amabwiriza uzigera abura igihembo yari arangamiye. nta n’umwe uri mu kuri kandi wihangana utazagera ku nsinzi. isiganwa ntiritsinda uzi kwiruka cyane cyangwa ngo urugamba rutsinde umunyambaraga gusa. umukiranutsi w’umunyantege nke kuruta abandi kimwe n’umunyambaraga ukomeye, bashobora kwambara ikamba ry’ikuzo ryo kudapfa. binyuze mu mbaraga z’ubuntu bw’imana, abantu bose begurira imibereho yabo kugendera mu bushake bwa kristo bashobora gutsinda. gushyira mu bikorwa amahame ari mu ijambo ry’imana, mu bintu byose umuntu ahura nabyo mu mibereho ye, akenshi bifatwa nk’aho nta gaciro bifite -bigafatwa nk’ikintu kidafite akamaro cyo kwitabwaho. nyamara twitegereje uko biri, nta kintu kizafasha cyangwa ngo kibe intaza gikwiye kwitwa gitoya. buri gikorwa cyose cyongera uburemere ku munzani ugaragaza gutsinda cyangwa gutsindwa mu mibereho yacu kandi igihembo gihabwa abatsinze kizaba gihwanye n’imbaraga n’ubwitange bazaba barakoresheje. INI 192.5

Intumwa pawulo yigereranyije n’umuntu usiganwa, akananiza buri rugingo rw’umubiri kugira ngo abone igihembo. aravuga ati: “nuko nanjye ndiruka, ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.” (1kor 9:26, 27). kugira ngo atiruka atazi iyo ajya cyangwa ngo apfe kwiruka mu isiganwa rya gikiristo, pawulo yagize kwitoza gukomeye. amagambo ngo “mbabaza umubiri wanjye,” asobanuye kwifata cyane cyangwa kwigomwa ibyifuzo by’umubiri, irari n’ibyo umuntu akunda. INI 193.1

pawulo yatinyaga ko yasigara agaragara ko ataboneye kandi amaze kubwiriza abandi. yabonye ko niba mu mibereho ye adashyize mu bikorwa amahame yizeraga kandi yabwirizaga, ibyo yari gukorera abandi byari kumubera imfabusa. ibiganiro bye, uko abantu bamwemeraga, kuba yaranze gutegekwa n’irari rye, byagombaga kwerekana ko idini ye itari amagambo gusa, ko ahubwo ari umubano muzima agirana n’imana buri munsi. intego imwe rukumbi yari imbere ye kandi yaharaniraga kugeraho yari “ugukiranuka kuva ku mana kuzanwa no kwizera kristo.” abafilipi 3:9. INI 193.2

Pawulo yari azi ko intambara yarwanaga n’ikibi itazarangira akiriho. yabonye ko akeneye kwirinda bikomeye kugira ngo ibyifuzo by’isi bitanesha ishyaka ry’umwuka. yakomeje kurwanya ibya kamere n’imbaraga ze sose. yakomeje gutumbira icyo yashakaga guhabwa kandi yaharaniraga kugera kuri iyi ntego yubahiriza itegeko ry’imana. amagambo ye, ibyo yakoraga n’irari rye byose byagengwaga na mwuka w’imana. INI 193.3

Uyu mugambi umwe rukumbi wo guharanira gutsindira ubugingo buhoraho ni wo pawulo yifuzaga ko wagaragarira mu mibereho y’abizera b’i korinto. yari azi ko kugira ngo bagere ku rugero kristo abifuriza, bari bafite urugamba mu mibereho yabo bagombaga kurwana badatezuka. yabingingiye kurwana bakurikije amategeko, bagaharanira ubutungane n’imyitwarire myiza buri munsi. yabasabye kwiyambura ikibaremereye cyose no gukomeza berekeza ku ntego y’ubutungane bubonerwa muri kristo. INI 193.4

Pawulo yeretse abanyakorinto imibereho y’abisirayeli ba kera, abereka imigisha bahawe kubwo kubaha kwabo ndetse n’ibihano byakurikiye kutumvira kwabo. yabibukije uburyo butangaje abaheburayo bayobowe bavanwa mu misiri barinzwe n’igicu ku manywa n’inkingi y’umuriro nijoro. uko ni ko bambukijwe inyanja itukura mu mahoro mu gihe abanyamisiri bose barohamye ubwo bageragezaga kwambuka muri ubwo buryo. kubera ibi bikorwa imana yari yarazirikanye isirayeri nk’itorero ryayo. “bose bagasangira bya byokurya by’umwuka na bya byokunywa by’umwuka, kuko banywaga ku gitare cy’umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari kristo.” (1 kor 10:3, 4). mu ngendo zabo zose, abaheburayo bari bayobowe na kristo. igitare cyakubiswe cyashushanyaga kristo wagombaga kuzavushwa amaraso kubera ibyaha kugira ngo umugezi w’agakiza utembe ku bantu bose. INI 194.1

Nubwo imana yagaragarije abaheburayo ineza, nyamara kubera kurarikira ibinezeza bari barasize mu misiri kandi kubera icyaha cyabo no kwigomeka, bagezweho n’urubanza rw’imana. intumwa pawulo yashishikarije abizera b’i korinto kwigira ku byabaye kuri isirayeri. yaravuze ati: “ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje” (1 kor 10:6). yaberetse uko gukunda kwinezeza mu by’isi byari byarateguriye inzira ibyaha byatumye imana ibahana. igihe abana ba isirayeri bicaraga bakarya kandi bakanywa, nyuma bagahagurutswa no gukina, nibwo baretse ubwoba bwo gutinya imana bari baragize igihe bumvaga itanga amategeko, maze bacura inyana y’izahabu yo gusimbura imana, baherako barayiramya. nyuma yo gukora umunsi mukuru wo kwinezeza wajyanye no kuramya baari, niho abenshi mu baheburayo bishoye mu busambanyi. uburakari bw’imana bwarakongejwe, maze ku itegeko ryayo “bituma abantu” ibihumbi makumyabiri na bitatu” bicwa n’icyorezo umunsi umwe. INI 194.2

Intumwa pawulo yabwiye abanyakorinto ati: “nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” iyo birata kandi bakiyiringira, bakirengagiza kuba maso no gusenga, bari kugwa mu cyaha gikomeye bakihamagarira kugubwaho n’uburakari bw’imana. nyamara pawulo ntiyari kubemerera kudohoka cyangwa gucika intege. yabahaye icyizere ati: “imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira “1 kor 10:13 INI 194.3

Pawulo yingingiye abavandimwe be mu kwizera kwibaza icyo amagambo n’ibikorwa byabo bishobora gukora ku bandi no kutagira icyo bakora, kabone nubwo cyaba ari cyiza, cyasa n’aho gishyigikira gusenga ibigirwamana cyangwa kigakomeretsa ugushidikanya kw’abashobora kuba ari abanyantege nke mu kwizera. yaravuze ati: “namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza imana. ntimukabere abayuda ikigusha, cyangwa abagiriki cyangwa itorero ry’imana.” 1 kor 10: 31, 32. INI 195.1

Amagambo y’imbuzi intumwa pawulo yabwiye itorero ry’i korinto ni ay’ibihe byose kandi by’umwihariko aratureba muri iki gihe cyacu. igihe yavugaga ibyo gusenga ibigirwamana, ntibyari bisobanuye kubiramya gusa, kwiyitaho gusa, gukunda ibinezeza, gutwarwa n’umururumba n’irari. kwizera kristo gusa, kwirata kumenya ukuri ntibigira umuntu umukristo. idini rishaka gusa gushimisha umuntu mu byo abona, mu byo yumva, n’ibyo arya, cyangwa rikemerera abantu gukora ibyo bishakiye ntabwo ari idini rya kristo. INI 195.2

Mu kugereranya itorero n’umubiri w’umuntu, intumwa pawulo yagaragaje isano ikomeye kandi irimo gukora mu bwuzuzanye yagombye kuba hagati y’abagize itorero rya gikristo bose. yaranditse ati: “kuko mu mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba abayuda cyangwa abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. kandi twese twujujwe umwuka umwe. umubiri si urugingo rumwe ahubwo ni nyinshi. ikirenge cyavuga kiti ‘ko ntari ikiganza sindi uwo ku mubiri’, ibyo ntibyatuma kiba kitari icyo ku mubiri. kandi ugutwi kwavuga kuti ‘ ko ntari ijisho, sindi uwo ku mubiri’, ibyo ntibyatuma kuba kutari uko ku mubiri. mbese iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwabaye he? iyo wose uba kumva, kunukirwa kwaba he? ariko imana yashyize ingingo mu mubiri izigenera aho ishatse zose uko zingana. mbese noneho iyo zose ziba urugingo rumwe, umubiri uba warabaye he? ariko noneho ingingo ni nyinshi, naho umubiri ni umwe. ijisho ntiribasha kubwira ikiganza riti ‘nta cyo umariye’, cyangwa umutwe ngo ubwire ibirenge uti ‘nta cyo mumariye.’… imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kiruta izindi, kugira ngo umubiri utirema ibice, ahubwo ingingo zigirirane. urugingo rumwe iyo rubabaye, ingingo zose zibabarana na rwo, cyangwa iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro ingingo zose zishimana narwo. nuko rero muri umubiri wa kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo. ” 1 kor 12:13-27 INI 195.3

Nuko rero, mu magambo yabereye abagabo n’abagore isoko y’ibitekerezo no kubakomeza kuva igihe cy’intumwa pawulo kugeza n’ubu, pawulo yagaragaje akamaro k’urukundo rukwiriye kugirwa n’abayoboke ba kristo agira ati: “nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo, nta cyo mba ndi cyo. kandi nubwo natanga ibyanjye byose, ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira.” 1 kor 13:1-3. INI 196.1

Urwego rwo hejuru mu kwizera umuntu yakwirata uko rwaba rumeze kose, niba umutima we utuzuye gukunda imana na bagenzi be, uwo ntabwo ari umwigishwa nyakuri wa kristo. nubwo yagira kwizera gukomeye ndetse n’imbaraga yo gukora ibitangaza ariko adafite urukundo, ukwizera kwe kuba nta gaciro gufite. ashobora kwerekana ko afite ubugwaneza bwinshi, ariko niba ashobora no gutanga ibyo atunze byose kugira ngo agaburire abakene nyamara abitewe n’indi mpamvu itari urukundo nyakuri, iki gikorwa nticyatuma yemerwa n’imana. ashobora kugira ishyaka ryo gupfa azize ukwizera kwe, nyamara niba bidatewe n’urukundo, imana izamureba nk’umuntu ufite ubwaka watwawe cyangwa indyarya ifite icyo igamije. “Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.” (1 kor 13:4). INI 196.2

Ibyishimo biboneye bituruka mu gucishwa bugufi. imico idakebakeba kandi y’ubupfura yubatse ku rufatiro rwo kwihangana, urukundo no kwiyegurira ubushake bw’imana.urukundo “ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu.” urukundo rumeze nk’urwa kristo rwishimira imigambi n’ibikorwa by’abandi. ntabwo rugaragaza amakosa yabo atari ngombwa; ntirwumva amazimwe, ahubwo rutekereza ibyiza by’abandi. INI 196.3

Urukundo “ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri; rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.” (1 kor 13:6, 7). uru rukundo “ntirwigeze rutsindwa.” ntirushobora guta agaciro karwo; ni umuco mvajuru. nk’ubutunzi butagira akagero, nyirarwo azarwinjirana mu marembo y’umurwa w’imana. INI 196.4

“Ariko noneho hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.” 1 kor 13:13. INI 196.5

Mu guta agaciro kw’imico mbonera kwabaye mu bizera b’i korinto, habayeho bamwe bari bararetse amahame shingiro yo kwizera kwabo. bamwe bari barakabije bageza ubwo bahakana umuzuko. pawulo yahanganye n’ubu buyobe akoresheje igihamya kigaragara kidashidikanywaho cy’umuzuko wa kristo. yavuze ko nyuma yo gupfa rwe, kristo “yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko ibyanditswe byari byarabivuze.” kandi amaze kuzuka “yabonekeye kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera bene data basaga magana atanu muri abo benshi baracyariho n’ubu ariko bamwe barasinziriye. yongeye kubonekera yakobo, abonekera n’izindi ntumwa zose. kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera.” 1 kor 15:4-8 INI 197.1

Intumwa pawulo afite imbaraga zemeza abamwumva, yagaragaje ukuri gukomeye k’umuzuko. yaravuze ati: “niba ntawe uzuka, na kristo ntarakazuka, kandi niba kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa. ndetse natwe tuba tubonetse ko turi abagabo bo guhamya imana ibinyoma, kuko twayihamije yuko yazuye kristo, uwo itazuye niba abapfuye batazuka. niba abapfuye batazuka, na kristo ntarakazuka, kandi niba kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro, ahubwo muracyari mu byaha byanyu. kandi niba bimeze bityo, n’abasinziriye muri kristi bararimbutse. niba muri ubu bugingo kristo ari we twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose. ariko noneho kristo yarazutse, ni we muganura w’abasinziriye. ” 1 kor 15:13-20. INI 197.2

Pawulo yerekeje intekerezo z’abavandimwe be mu kwizera b’i korinto ku nsinzi yo mu gitondo cy’umuzuko ubwo intungane zisinziriye zizakanguka, kuva ubwo zikabana n’umwami iteka ryose. yaravuze ati: “dore mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe, kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kwambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa. ariko uyu ubora numara kwambikwa kutabora, n’uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora rya jambo ryanditswe ngo, ‘urupfu rumizwe no kunesha.’ ‘wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? wa rupfu we urubori rwawe ruri he?....imana ishimwe iduha kunesha kubw’umwami wacu yesu kristo”1 kor 15:51-57. INI 197.3

Insinzi itegereje indahemuka ni iy’icyubahiro cyinshi. intumwa pawulo abonye ibyari imbere y’abizera b’i korinto, yashatse kubashyira imbere ibibazahura bikabakura mu kwikunda n’irari, maze aberekeza ku kugira imibereho ifite ibyiringiro byo kuzabaho ubudapfa. yabashishikarije kuba indahemuka ku muhamagaro wabo uruta iyindi muri kristo. yarabinginze ati: “nuko bene data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku mwami. ” 1kor 15:58. INI 197.4

Noneho intumwa pawulo, mu buryo bunonosoye kandi bwumvikana, yakoze ibishoboka byose ngo akosore ibitekerezo n’imigirire bipfuye kandi bibi byari byarahawe icyicaro mu itorero ry’i korinto. yababwiye yeruye nyamara abafitiye urukundo. mu miburo ye no kubacyaha, umucyo uturutse ku ntebe y’imana warabamurikiraga kugira ngo uhishure ibyaha bihishwe byangizaga imibereho yabo. mbese uwo mucyo wari kwakirwa ute? INI 198.1

Amaze kohereza urwandiko, pawulo yatinye ko ibyo yari yaranditse byazakomeretsa cyane abo yifuzaga gukiza. yagiraga ubwoba bwatumaga rimwe na rimwe yifuza cyane kuba yakuraho amagambo yari yaravuze. abameze nka pawulo bumva ko bafite inshingano ku matorero cyangwa ibigo bakunda, bashobora gushima agahinda ke no kumva hari icyo yishinja. INI 198.2

Abagaragu b’imana bikoreye umutwaro wo gukora umurimo wayo muri iki gihe hari icyo bazi ku mibereho nk’iyo y’umurimo, intambara no guhangayika byabaye ku ntumwa nkuru. pawulo yababajwe n’amacakubiri yari mu itorero, asakirana no kudashimwa no kugambanirwa guturutse kuri bamwe yatekerezaga ko bazamugirira impuhwe kandi bakamushyigikira. yabonaga akaga k’amatorero yari yarahaye icyaha intebe, byamubereye ngombwa ko ashaka ibihamya byo gucyaha, kandi muri ibi byose yanagiraga ubwoba ko ashobora kuba yakoranye ubukana bwinshi. yabaga atengurwa n’ubwoba ategereje kubona inkuru ivuga ukuntu ubutumwa bwe bwakiriwe. INI 198.3