IBYAKOZWE N’INTUMWA

30/59

IGICE CYA 29 - UBUTUMWA BW’IMBUZI NO KWINGINGA

(Iki gice gishingiye ku Rwandiko rwa 1 nvandikiwe Abanyakorinti)

Urwandiko rwa mbere rwandikwe Itorero ry’i Korinto rwanditswe na Pawulo mu minsi iheruka igihe yamaze muri Efeso. Nta bandi bantu yumvaga yitayeho cyane cyangwa ngo abakorere n’umuhati adacogora nk’abizera b’i Korinto. Pawulo yakoreye mu Banyakorinto mu gihe cy’umwaka n’igice, abaganisha ku Mukiza wabambwe akanazuka nk’inzira yonyine y’agakiza, kandi ababwira ko bagomba kwishingikiriza ku mbaraga ihindura y’ubuntu bw’Umukiza. Mbere yo kwakirwa mu Itorero ababaga bemeye Ubukristo, Pawulo yabaga yarabanje kubahugura ku byerekeye amahirwe n’inshingano z’Umukristo wizeye, kandi yari yaragerageje kubafasha kuba indahemuka ku ndahiro batanze igihe babatizwaga. INI 184.1

Pawulo yari azi neza intambara umuntu wese agomba kurwana n’abakozi ba Sekibi bahora bashaka gushuka no kugusha abantu mu mutego. Bityo Pawulo yari yarakoze ubudacogora akomeza abakiri bato mu kwizera. Yari yarabararikiye kwiyegurira Imana burundu kuko yari azi igihe umuntu atitanze atyo, icyaha kiba gihawe intebe, irari n’ibyifuzo bigakomeza kurwanira gutegeka kandi ibigeragezo bigatera umutimanama kuba mu rujijo. INI 184.2

Kwitanga kugomba kuba kuzuye. Buri wese w’umunyantege nke, ushidikanya kandi uri ku rugamba wiyegurira Imana burundu, ashyirwa mu mubano utaziguye n’imbaraga zimubashisha gutsinda. Ijuru rimuba hafi kandi mu gihe cyose cyo kugeragezwa no mu bukene, ashyigikirwa kandi agafashwa n’abamarayika b’abanyampuhwe. INI 184.3

Abizera b’Itorero ry’i Korinto bari bakikijwe no gusenga ibigirwamana no kwinezeza k’uburyo bukabije. Igihe intumwa Pawulo yari hamwe nabo, ibyo byabakururaga nta bubasha bukomeye byari bibafiteho. Ukwizera gushikamye kwa Pawulo, amasengesho ye yuzuye imbaraga, amagambo akomeye yo guhugura ndetse hakiyongeraho n’imibereho irangwa no kubaha Imana, ibyo byose byari byarabafashije kwanga inarijye kubwa Kristo aho kwishimira ibinezeza by’ibyaha. INI 184.4

Nyamara Pawulo amaze kugenda, habayeho ibintu bibi; urukungu rwari rwarabibwe n’umwanzi rwaje kugaragara mu ngano, maze bitinze urukungu rutangira kwera imbuto mbi. Iki cyari igihe cyo kugeragezwa gukomeye ku Itorero ry’i Korinto. Pawulo ntiyari akiri hamwe na bo ngo abakangurire kugira umwete kandi ngo abafashe mu mihati yabo yo kubaho imibereho ijyanye n’ubushake bw’Imana. Bityo buhoro buhoro, benshi bagiye batezuka ntibagire icyo bitaho maze bemerera kamere kubategeka. Uwahoraga abashishikariza kugera ku rwego rw’ubutungane ntiyari akiri hamwe na bo maze abantu batari bake bari bararetse ingeso zabo mbi igihe bahindukaga, bisuburira mu byaha bikojeje isoni by’ubupagani. INI 184.5

Pawulo yari yarandikiye Itorero mu magambo make, yinginga abizera “kutifatanya” n’abantu bari gutsimbarara mu bikorwa by’urukozasoni; nyamara benshi mu bizera bumvise nabi ibyo Pawulo yavuze, bajya impaka ku byo yavuze baherako basuzugura inama ye. INI 185.1

Itorero ryoherereje Pawulo urwandiko rimusaba inama ku bintu binyuranye ariko ntibagira icyo bavuga ku byaha bikomeye byari muri bo. Nyamara, Pawulo yamenyeshejwe na Mwuka Muziranenge ko abanditse bahishe imiterere nyakuri y’Itorero kandi ko urwo rwandiko bwari uburyo bwo kumukuramo ingingo abarwanditse bari kwifashisha mu gushigikira imigambi yabo bwite. INI 185.2

Muri icyo gihe mu Efeso haje abizera bo mu muryango wa Kilowe, wari umuryango wa Gikristo uzwi cyane i Korinto. Pawulo yababajije uko ibintu byari bimeze maze bamubwira ko Itorero ryigabanyijemo ibice. Ukutumvikana kwari kwarabayeho igihe Apolo yabasuraga kwari kwararushijeho kwiyongera. Abigisha b’ibinyoma bayoboraga abizera gusuzugura inyigisho za Pawulo. Amahame n’amabwiriza bw’ubutumwa bwiza byari byaragoretswe. Ubwirasi, gusenga ibigirwamana no gutwarwa n’iruba byiyongeraga cyane mu bigeze kuba abantu bagira ishyaka mu mibereho ya Gikristo. INI 185.3

Pawulo yumvise ibyo, yabonye ko ibyari bimuteye ubwoba bukomeye byari byararenze urugero. Ariko ibi ntibyigeze bimutera gutekereza ko yaruhiye ubusa. Yasabye Imana inama afite agahinda mu mutima kandi abogoza amarira. Aba yarahise yishimira kujya gusura Korinto, iyo iyi iza kuba inzira y’ubwenge yo gukurikiza. Nyamara yari azi ko ukurikije uko byari bimeze icyo gihe, abizera ntibari kungukira mu murimo we. Bityo yahereye ko yohereza Tito ngo amutegurire inzira yo kuzabasura nyuma y’aho. Bityo, Pawulo yirengagije ibyamubabazaga bitewe n’abo bantu bari barasayishije, maze umutima we awushikamisha ku Mana, bityo yandikira Itorero ry’i Korinto rumwe mu nzandiko zihugura kandi zifite imbaraga kuruta izindi mu nzandiko ze. INI 185.4

Yatangiye gusubiza ibibazo bitandukanye byabajijwe n’Itorero abisobanura neza, kandi ashimangira amahame rusange yari kubageza ku rwego rwo hejuru mu by’umwuka baramutse bayitondeye. Bari bari mu kaga kandi ntiyashoboraga kwihanganira igitekerezo cyamubuzaga kugera ku mitima yabo muri icyo gihe gikomeye. N’umutima wiyoroheje, yababuriye ku byerekeranye n’amakuba bari barimo, kandi abacyahira ibyaha byabo. Yongeye kuberekeza kuri Kristo kandi ashaka kongera kubagaruramo ubushyuhe bwo kwitanga nk’uko bari bameze mbere. INI 185.5

Urukundo rukomeye Pawulo yari afitiye abizera b’i Korinto rwagaragariye mu ndamutso zuzuye ukwiyoroshya yoherereje Itorero. Yerekeje imibereho yabo ku gutera umugongo gusenga ibigirwamana, bakaramya kandi bagakorera Imana nyakuri. Yabibukije impano za Mwuka Muziranenge bari barahawe, kandi abereka ko yari amahirwe yabo gukomeza imibereho ya Gikristo kugeza igihe bazashyikira ubutungane no kwera bya Kristo. Yaranditse ati: “Kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo. Ni we uzabakomeza kugeza ku mperuka, kugira ngo mutazabaho umugayo ku munsi w’Umwami wacu Yesu Kristo. ” 1 Kor 1:5-8. INI 186.1

Pawulo yavuze ku macakubiri yari yaradutse mu Itorero ry’i Korinto yeruye kandi asaba abizera kuyacikaho. Yongeye kwandika ati: ” Ariko bene Data, ndabingingira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese muvuge kumwe; kandi he kugira ibice biremwa muri mwe, ahubwo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama.” 1Kor 1:10. INI 186.2

Intumwa Pawulo yumvise afite umudendezo mu kubabwira uburyo ndetse n’umuntu wamubwiye iby’amacakubiri yari mu Itorero. Yaravuze ati, “kuko, bene Data, nabwiwe ibyanyu n’abo kwa Kilowe, yuko habonetse intonganya muri mwe.” 1Kor 1:11. INI 186.3

Pawulo yari intumwa yayoborwaga na Mwuka. Ukuri yigishaga abandi yari yaraguhishuriwe “mu iyerekwa” nyamara igihe cyose Uwiteka ntiyahitaga amuhishurira uko abantu be bari bameze. Muri iki gihe abantu bari bahangayikishijwe n’imibereho myiza y’Itorero ry’i Korinto kandi bakaba barabonye ibibi byinjira mu Itorero, bari barabwiye Pawulo iki kibazo. Biturutse ku guhishurirwa n’Imana yari yarahawe mbere, Pawulo yari yiteguye kugira icyo avuga ku miterere y’urwo rukurikirane rw’ibintu. Nubwo Uwiteka atamuhaye guhishurwa gushya kubw’icyo gihe kidasanzwe yarimo, abashakaga umucyo babikuye ku mutima bemeye ubutumwa bwe nk’ubuvuye kuri Kristo. Uwiteka yari yaramweretse ingorane n’amakuba byari kuzavuka mu matorero, kandi uko ibyo bibi byiyongeraga, Pawulo yamenyaga ubusobanuro bwabyo. Yari yarashyiriweho kurwanirira Itorero. Yagombaga kurinda abantu nk’uzabibazwa n’Imana. None se ntibyari bikwiriye ko akomeza kwita ku byo bamugezagaho byerekeranye no kwikorera ibyo bishakiye n’amacakubiri byari bibarimo? Amagambo yo kubacyaha yaboherereje yari yaranditswe ayobowe na Mwuka w’Imana nk’uko byari byarabaye no ku zindi nzandiko ze izo ari zo zose. INI 186.4

Intumwa Pawulo ntacyo yavuze ku bigisha b’ibinyoma bashakaga kurimbura imbuto z’umurimo we. Kubera umwijima n’amacakubiri byari mu Itorero, yirinze kubarakaza avuga abo bigisha b’ibinyoma. Yatinyaga ko bamwe bazazinukwa ukuri burundu. Yaberekeje ku murimo yakoreraga hagati muri bo nk’uw’“umwubatsi mukuru w’ubwenge,” wari warashinze urufatiro abandi bubakiyeho. Nyamara ntabwo ubwe yigeze yishyira hejuru; kuko yavuze ati: “kuko twembi Imana ari yo dukorera.” (1Kor 3:9). Ntiyigeze agaragaza ubwenge bwe bwite ahubwo yazirikanye ko imbaraga mvajuru yonyine ari yo yamushoboje kwigisha ukuri mu buryo bunezeza Imana. Yomatanye na Kristo, Pawulo umwigisha ukomeye mu bigisha bose, yashobojwe kumenyekanisha inyigisho z’ubwenge mvajuru zahuzaga n’ubukene bw’abantu b’ingeri zose, kandi zagombaga gukoreshwa ibihe byose, ahantu hose no mu mibereho yose. INI 186.5

Mu bintu bibi byari bikomeye cyane byari byaragwiriye mu bizera b’i Korinto harimo ugusubira mu mico myinshi ikojeje isoni y’ubupagani. Umuntu umwe wari warihanye yari yarasubiye inyuma cyane ku buryo yanicaga amabwiriza yoroheje y’imyitwarire myiza n’abapagani bubahirizaga. Intumwa Pawulo yasabye Itorero gukura “uwo munyabyaha” hagati muri bo. Yarabahuguye ati: ” Ntimuzi y’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose? Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya; mube mutakirimo umusemburo wa kera.” 1Kor 5:6, 7. INI 187.1

Ikindi kibi gikomeye cyari cyarabyutse mu Itorero ni uko abizera bajyaga kuregana mu butegetsi. Hari harashyizweho uburyo bwinshi bwo gukemura ibibazo bikomeye byari mu bizera. Kristo ubwe yari yaratanze inama zumvikana z’uburyo ibibazo nk’ibyo byagombaga gukemurwa. Umukiza yari yaratanze inama ati: “Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye: nakumvira, uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira, umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo, uzabibwire Itorero: niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro. Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe no mu ijuru.” Matayo 18:15-18. INI 187.2

Abizera b’Abanyakorinto bari barirengagije iyi nama igaragara, Pawulo yabandikiye mu buryo bwo kubakangura no kubacyaha. Yarabajije ati: “Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa? Ntaburanire ku bera? Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi? Ntimuzi ndetse yuko tuzacira n’abamarayika urubanza? Nkaswe iby’ubu bugingo! Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero, ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni. Mbese koko, nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene se urubanza? Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera? Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi?... Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi, muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data. Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana. ” 1Kor 6:1-9. INI 187.3

Satani ahora ashaka kwinjiza kutiringirana, kwirema ibice n’uburyarya mu bwoko bw’Imana. Akenshi tuzahura n’ikigeragezo cyo kumva ko uburenganzira bwacu bwavogewe, ndetse ibyo ntibizabura kuba n’igihe nta mpamvu nyayo yo gutekereza gutyo. Abakunda inarinjye kuruta uko bakunda Kristo n’umurimo we bazashyira inyungu zabo imbere kandi bazakora ibishoboka byose ngo batazivirira kandi ngo ze kubangamirwa. Ndetse benshi bagaragara nk’Abakristo b’inyangamugayo, ubwibone no kwiyemera bibabuza gusanga mu ibanga abo batekereza ko bari mu makosa kugira ngo babaganirize mu mwuka wa Kristo kandi ngo basabirane. Igihe batekereje ko bahemukiwe n’abavandimwe babo mu kwizera, bamwe bazajya kubarega mu butegetsi aho gukurikiza itegeko ry’Umukiza. INI 188.1

Abakristo ntibari bakwiriye kwitabaza inkiko mu gukemura ibyo batumvikanaho bishobora kuvuka mu bagize Itorero. Ibyo bibatandukanya bikwiriye gukemurirwa muri bo ubwabo cyangwa bigakemurwa n’Itorero hakurikijwe inama Kristo yatanze. Nubwo hashobora kuboneka kurenganywa, umuyoboke w’Umugwaneza kandi wiyoroshya ari we Yesu, azemera “guhuguzwa” aho kugira ngo agaragarize ab’isi ibyaha bya mwene se bahuje Itorero. INI 188.2

Kuregana mu nkiko kuba hagati y’abavandimwe mu kwizera bisebya umurimo wo kwamamaza ukuri. Abakristo bajya kuregana mu mategeko bateza Itorero gusekwa n’abanzi baryo kandi batuma imbaraga z’umwijima zitsinda. Bongera gukomeretsa Kristo kandi bakamukoreza isoni mu ruhame. Igihe birengagije ubuyobozi bw’Itorero, baba basuzuguye Imana yahaye Itorero ubutware rifite. INI 188.3

Muri uru rwandiko Pawulo yandikiye Abanyakorinto, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo abereke imbaraga ya Kristo yo kubarinda ikibi. Yari azi ko nibemeranya n’ibyo bamenyeshejwe, bajyaga gukomerera mu mbaraga y’Ishoborabyose. Mu buryo bwo kubafasha gutandukana no kuba mu bubata bw’icyaha bakakira ubutungane bwuzuye bubaha Uwiteka, Pawulo yabashishikarije kumvira amabwiriza y’uwo bari bariyeguriye igihe bahindukaga. Yaravuze ati: “Muri aba Kristo, ntimuri abanyu ... kuko mwaguzwe igiciro. Bityo muhe Imana ikuzo mu mibiri yanyu no mu mwuka wanyu kuko ari iby’Imana.” INI 188.4

Intumwa Pawulo yerekanye neza ingaruka zo kureka imibereho y’ubutungane no kwera bakajya mu bikorwa bibi bya gipagani. Yaranditse ati: “Ntimwishuke; abahehesi, cyangwa abasenga ibishushanyo, cyangwa abasambanyi... cyangwa abajura, cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi, cyangwa abatukana, cyangwa abanyazi; bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.” (1Koro 6:9-10). Yabasabye gutegeka ukwifuza kwabo n’ipfa ryabo. Yarabajije ati: “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, Uwo mufite wavuye ku Mana?” 1Kor 6:19. INI 188.5

Nubwo Pawulo yari umunyabwenge wo mu rwego rwo hejuru, imibereho ye yagaragazaga ubushishozi budasanzwe bwatumaga abona ibintu vuba, akagira impuhwe mu mutima kandi agasabana n’abandi. Ibi byamushobozaga gukangura imico yabo myiza ndetse bikabashishikariza guharanira kugera ku rwego rwo yo hejuru rw’imibereho. Umutima we wari wuzuye urukundo nyakuri yari afitiye abizera b’i Korinto. Yifuzaga ko bagaragaza ubutungane bwo mu mutima bwari kubakomeza bagahangana n’ibigeragezo. Yari azi ko bazabangamirwa n’abayoboke ba Satani kuri buri ntambwe y’urugendo rwa Gikristo kandi ko bazarwana nabo buri munsi. Bagombaga kwirinda ubuhendanyi bw’umwanzi, bakarwanya ingeso za kera n’imigirire ya kamere kandi bakaba maso basenga. Pawulo yari azi ko imibereho yo mu rwego rwo hejuru rwa Gikristo yagerwaho binyuze gusa mu gusenga cyane no gukomeza kuba maso, kandi ibi nibyo yagerageje gucengeza mu bitekerezo byabo. Nyamara nanone Pawulo yari azi ko muri Kristo wabambwe ari ho bahererwa imbaraga ihagije yo guhindura umuntu kandi ko muri we ariho bashobozwa n’Imana gutsinda ibigeragezo byose biganisha mu bibi. Bafite ukwizera Imana nk’ingabo ibakingira ndetse bagatwara ijambo ryayo nk’intwaro yabo ku rugamba, bagombaga guhabwa imbaraga y’imbere mu mutima izabashoboza gutsinda ibitero by’umwanzi . INI 189.1

Abizera b’i Korinto bari bakeneye kumenyera ibintu by’Imana mu buryo bwimbitse. Ntabwo bari bazi icyo gutumbira ubwiza bwayo bivuga ndetse no guhindurwa uva mu mibereho imwe ujya mu yindi. Icyo bari barabonye ni imirasire ya mbere y’ubwo bwiza bwayo. Icyo Pawulo yabifurizaga cyari uko bakuzuzwa ubutungane bw’Imana, bagakurikizaho kumenya uwo imirambagirire ye yari imeze nk’umuseke, kandi bagakomeza kumenya ibye kugeza ubwo binjiye mu manywa y’ihangu yo kwizera gutunganye kuva mu butumwa bwiza. INI 189.2