IBYAKOZWE N’INTUMWA

1/59

IBYAKOZWE N’INTUMWA

IJAMBO RY’IBANZE

Kuva kera igitabo cya gatanu cyo mu Isezerano Rishya cyamenyekanye ko ari Ibyakozwe n’Intumwa; nyamara uyu mutwe ntushobora kuboneka muri icyo gitabo ubwacyo. Zimwe mu nyandiko za kera z’Ibyanditswe Byera zavumbuwe ku Musozi wa Sinayi zitanga umutwe mu ijambo ryoroheje ari ryo: “Ibyakozwe” nta kuvuga intumwa. Hari impamvu yabiteye. Ibyakozwe byagombaga kuruta amateka magufi y’umurimo wakozwe n’intumwa cumi n’ebyiri, kandi bikanaruta cyane ibintu by’ingenzi byabaye ku bantu bane b’ingenzi muri uwo murimo ari bo Petero, Yakobo, Yohana na Pawulo. INI 5.1

Igitabo cy’Ibyakozwe cyanditswe na Luka; “Umuganga ukundwa” w’umunyamahanga wihanye, wandikiye Itorero ryose ari Abayahudi kimwe n’Abanyamahanga. Nubwo kivuga ibyabaye mu gihe kirenze ho gato imyaka mirongo itatu, cyuzuye amasomo y’ingirakamaro ku Itorero ryo mu bihe byose. Mu gitabo cy’Ibyakozwe, Imana ivuga yeruye ko muri iki gihe Umukristo azagaragarwaho na wa Mwuka wamanukanye imbaraga ku munsi wa Pentekote ugatuma inkuru y’ubutumwa bwiza yaka nk’ibirimi by’umuriro. Imirimo Mwuka Muziranenge yakoze ayinyujije muri Petero, Pawulo, Yohana na Yakobo n’abandi, ishobora kongera gukorerwa mu bigishwa bo muri iki gihe. INI 5.2

Uburyo igitabo cy’Ibyakozwe gisoza gitunguranye ntabwo ari kubw’impanuka. Bigaragaza ko inkuru itarangiye kandi ko ibikorwa Imana ikora ibinyujije muri Mwuka Muziranenge bigomba gukurikirana mu bihe byose bya Gikristo ku buryo buri gisekuru cyongera igice cyuzuye ubwiza n’imbaraga kubyo icyakibanjirije cyasize. INI 5.3

Ibikorwa byanditswe muri iki gitabo mu by’ukuri ni ibikorwa bya Mwuka bitewe n’uko mu gihe cy’intumwa Mwuka Muziranenge ari we wari umujyanama n’umufasha w’abayobozi ba Gikristo. Ku munsi wa Pentekote abigishwa basengaga buzujwe Mwuka kandi babwiriza ubutumwa bwiza bafite imbaraga. Abantu barindwi batoranyijwe ngo babe abadiyakoni bari « buzuye Umwuka Wera n’ Ubwenge » (Ibyak 6 :3). Mwuka Muziranenge ni we wayoboye ukurambikwaho ibiganza kwa Sawuli ( Ibyak 9 :17); ni we wayoboye kwemerwa kw’abanyamahanga mu Itorero ! (Ibyak 10 :44-47); niwe wabayoboye mu gihe cyo gutoranya Barinaba na Sawuli kugira ngo bajye gukora umurimo ( Ibyak 13:2-4); ni we wabayoboye mu nama y’i Yerusalemu (Ibyak 15 :28); no mu ngendo zose za Pawulo z’ivugabutumwa (Ibyak 16 :6,7). Ikindi gihe ubwo Itorero ryababazwaga cyane rikarenganywa n’Abaroma n’Abayahudi, Mwuka Muziranenge ni we wakomeje abizera kandi abarinda kugwa mu buyobe. INI 5.4

Ibyakozwe n’Intumwa ni kimwe mu bitabo biheruka byanditswe na Ellen G . White. Cyashyikirijwe abasomyi mu myaka mike mbere y’urupfu rwe. Ni kimwe mu bitabo bijijura cyane byanditswe na we. Umusomyi azakibonamo umucyo umufasha gutanga ubuhamya bwa Gikristo. Ubutumwa bw’iki gitabo buracyari bushya, kandi kuba kijyanye n’igihe byigaragariza mu muhati w’umwanditsi werekana ko abantu bo muri iki gihe bazahabwa imbaraga ya Mwuka iruta ya yindi yo ku munsi wa Pentekote. Umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza ntabwo uzarangirana ukwigaragaza guke kw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge kurusha iyaranze itangira ryawo. Isengesho n’icyifuzo kivuye ku mutima by’ababagejejeho iki gitabo ni uko umusomyi wacyo yagira uruhare mu kongera kugaragaza ibyiza by’Itorero rya mbere kandi akanirindwa ibyiganano by’umwanzi w’abantu wiyoberanya. INI 6.1

Abanditsi