KUGANA YESU

13/13

Umutwe 13—Kwishimira mu Mwami

Imana iteze kw abana bayo basohoz'inshingano yabo, ari yo yo kumenyekanisha Yesu ngo babe mu cyimbo cye, bagaragaz'ineza y'Umwami n'imbabazi ze Nk'uko Yesu yaduhishuriy'imico ya Se ni na ko natwe dukwiriye guhishurira Kristo ab'isi bataz'urukundo rwe n'impuhwe Yesu yaravuz'ati: “Data, uko wantumye mw isi nanjye ni ko nabatumye mw iSI.” “Jyewe mbe muri bo, naw'ube muri jye ... ngw ab'isi bamenye kw ari wowe wantumye.” Yohana 17:18, 23. Intumwa Paulo yabgiy'abigishwa ba Yesu iti “Rwose mur'urwandiko rwa Kristo, urw'abantu bose bamenya bagasoma.” 2 Abakorinto 3:2, 3. Umwana w'lmana wese, Yesu yamugiz'urwandiko atuma ku b'isi Nib'ur'umwigishwa wa Kristo, ub'uhmduts'urwandiko yandikiye bene wanyu, n'abo mu kirorero cyanyu, n'abo ku musozi wanyu Yesu uba muri wowe, akab'ashaka kukubgirirish'imitima y'abatamuzi Nubgo baba batazi gusoma Bibliya, ngo bumv'ijwi ry'lmana rivugana na bo, ariko rero wehoho, nib'uri mu kigwi cya Kristo by'ukuri, ntibabura kurabukwa bike by'ineza n'urukundo rwe, babimenyeshejwe n'imibereho yawe, ndets'ahari byagez'aho biyegurira Yesu burundu babitewe n'icyitegererezo cyawe bareberaho. KY 57.1

Abakristo bashyiriweho kub'abatwara-mucyo bamurikir'mzir'igana mw ijuru Bakwiriye kumurikishiriz'ab'isi umucyo Kristo yabaviriye Ukubaho kwabo n'imico yab'ikwiriye kub'iyo gutum'abandi bamenya Yesu n'ubuhake bge uko biri koko. KY 57.2

Ni tuba mu kigwi cya Kristo by'ukuri, tuzatum'ubuhake bge bushimwa nk uko bikwiriye kuba biri koko Abakristo bahoran'ishavu no kuganya, bivovota no kwinuba, baba baber'aband'icyitegererezo kibi kigayish'lmana n ubugingo bga Gikristo Ben'abo ni bo bater'abandi gutekereza kw Imana idakunda kw abana bayo banezerwa, nuko bagahindukira Data wo mw ijuru abagabo b'ibinyoma. KY 57.3

Satani yitera hejuru, akavuz'impundu rwos'iy'abashije gutum abana b Imana bacogora, ngo bareke kwizera bagakuk imitima Yishimira cyane iy'abonye tutakiringir'lmana, tukayikeka kw idashaka kudukiza, ndetse kw itabibashije Anezerwa cyane ly'abashije gutuma twibgira k Uwiteka yibasiye kutugirira nabi Umurimo Satani amaranira gukora kurut ibindi ndetse. n'ukudutera kwibgir k'Uwiteka ar'umunyamwaga w ubukana bginshi, utagir imbabazi n'impuhwe Ibiyihamya by'ukuri arabigoreka, agater'imitima y'abantu gukek'lmana hw ibinyoma; ibyo bigatuma badohoka bitotomba batukish'inzira y'ukuri, aho kunamba ku Mana no kuyiyegurira burundu Satani ahor'agerageza kurushy'abagendera mu nzira y'Ubukristo ngo bakuk imitima Amaranira guter'Abakristo kwibgira ko gukorera Yesu ar ugushebeka birenz'urugero. KY 57.4

Hariho benshi, bagendera mu nzira y'ubugingo, bahoz agatima ku mafuti yabo n'ibinanirana n'akababaro kabaho, maz'ibyo bigatum'imitima yab' isābga n'agahinda bagacik'intege bagacogora. Ubgo nari nd'i Bulaya, hariho mwene Data umwe war'umez'atyo, akuk'umutima rwose; nukw anyandikira, ashaka ko mmurem'agatima. Ijoro rikurikiy'umunsi nabony'urwandiko rwe, ndota ndi mu murima, ndi kumwe na mwene Data uwo, nuko nyir'uwo murima atuyobora mu tuyira twawo. Nacag'uburabyo bumwe bumwe, nnezezwa n'impumuro yabgo. Mwene Data uwo twagendanaga, aherakw arantakira, anyerek'amahwa yamukingirij'inzira, amuhanda, yivovota no kurira. Aho gukurikir'utuyobora mu kayira; yateshuts'inzira, nukw agwa mu mahwa no mu bisura. Ati: “N'ishyano, ubonye ngw aya mahwa n'ibisura bibe mur'uyu murima mwiza!” Uwatuyoborag'ati: “Rek'amahw' arahanda, n'ibisura bikababana, ahubg'utor'uburabyo bg'igikundiro.” KY 57.5

Mbese aho wa musomyi we nta byiza binezeza wigez'ugira? Mbese nta mahirwe wigez'ubona yatumy'umutima waw'ushyika mu nda? Iy'ureby' inyuma mu myak'ihise, mbese nta by'igikundiro binezeza byakubayeho? Mbes'amasezerano y'lmana ntakumereye nk'uburabyo buhumura neza, bumera mu nzira yawe hose? Mbese ntiwarek'ubgiza bgayo no kunogera kwayo bikuzuz'umutima waw'umunezero? KY 58.1

Amahwa n'ibisura ntibigir'ikindi bikora keretse guhanda no kubabaza kandi nib'ar'iby'urangamira gutora gusa, ukabih'abandi, uretse kugayish' ineza y'Imana mbese ntiwaba wabujije n'abandi bagukikije kugenda mu nzira y'ubugingo? KY 59.1

Si byiza guteraniriza hamwe ibibabaza byose byababayeho mu bihe bishize Ibyaha byawe n'ibihe wahemuwemo, we kujy'ubiganira no kubi ganya, ngo ugez'ah'ucik'intege rwose Umutim'ucits'intege uba wuzuyemw umwi|im'ubuz'umucyo w'lmana kuwinjiramo, ugatera n'igicucu mu nzira y'abandi KY 59.2

Mu cyimbo cyo kumer'utyo, ahubgo uiy'uhimbariz'lmana ibintu byiza yadushyiz'imbere Tuiye duteramriza hamw'amasezerano y'urukundo rwayo. tubone kuyahozah'umutim'iteka Tekereza naw'ubury'Umwana w Imana yemeye guhar'ubgiza butarondoreka yahoranye mw ijuru, ngw aze mur'iyi mbura-gasam y'isi, kuturokora mu minwe ya Satani, tekereza naw'uburyo yadutsindiy'imbaraga y'urukongi rw'ibyaha, akabona kudukingurir'amarembo y'ijuru Yesu yadukuye mu kuzimu k'urupfu, adushyira mu nzira izatugeza mu bgami bge butazahanguka, ah'urupfu n'ibibabaza bizahunga Mbese har'icyadushimisha kurut'ibyo? Nib'ari nta kindi ngaho b'ari by' utekereza no kubirangamira! KY 59.3

Iyo dushidikanije kw Imana idukunda, tugatangira kutizer'amasezerano yayo, tuba tuyigayishije tukababaza n'Umwuka wayo wera Mbes'umubyeyi yabon'abana be bahora bamugaya, bakamwinuba nk'ahw abifuriza nabi, kand'ahor'agir'ukw ashobora kose kubagirira neza no kubah'ibibanezeza, uragira ngo yamer'ate? Mbese bashidikanya kw abakunda, ntibyamumen' umutima? N'undi mubyeyi wese wagirirw'atyo n'abana be yamer'ate? None se Data wo mw ijuru we, uragira ngw adutekerez'ate iyo tutizey'urukundo rwe, ari rwo kandi rwatumy'ahar'Umwana we w'ikinege kugira ngo tubone kubaho? Intumwa Paulo yarandits'ati “Ītimany'umwana wayo, ikamutanga ku bgacu twes'izabur'ite kuduhera byose kuri we?' Abaroma 8 32 Nyamara, ni bangahe bagaragariza mu byo bakora, yuko batizer'iryo sezerano? Bakibgira mu mitima yabo bati: “Ibyo Umwami ntabinyifuriza Ahar akund' abandi, ariko jyeweho ntankunda.” KY 59.4

Ben'ibyo bitekerezo byic'umutima wawe, kukw ijambo ryose ryo gushidkanya uvuga ab'ar'ukwihamagarira Satani kugushukashuka, byongeye kand' ibyo bitum'urushaho gushidikanya no guhez'abamaraika bagukorera, bakakwitarura bakivumbura, Satani na w'akakwoshya Ntukongorer'ijambo na rimwe ryo gushidikanya kukw iy'ubikoze, ub'umuciriy'icyanzu, akuzuz umutima wawe ibigutera kutizera no kugoma N'utitegeka ngo wibuze kuvug'uko wumv'umeze, igitekerezo cyo gushidikanya cyos uzavuga uretse kukugwa nab'ubgawe, kizahinduk akabuto kamera mu mitima y'abandi kabazanir'umuvumo ndetse kugez'aho byakunanira kubuz ishyano ryazanywe n'amagambo yawe Icyakora, wenda wabasha gukir'imitego ya Satani ubgawe nubgo yakugejeie kure kubi, arikw abandi bo. bagushijwe n'amagambo yawe wabaroshyemo, ntibabon uko bakir'ishyano wabagushijeho Mbeg'uburyo dukwiriye kwigengesera mu byo tuganiriz abandi bitazagir ingaruka ibavuts'ubugmgo bg'iteka! KY 59.5

Abamaraika bahora baguteger'amatwi, bumv'uk'uvug'Umutware wawe wo mw ijuru, ur'imbere y'ab'isi. Ureke Yesu ab'ari w'uganiriz'abandi. N'ufat' inshuti ukuboko, murek'ishimwe ry'lmana ribe mu kanwa kanyu no mu mitima yanyu. Ibyo bizerekez'ibitekerezo bye kuri Yesu. KY 60.1

Nta utagir'amagorwa; cyangw'ishavu rishengura, n'ibishuko biruhij itsinda. Ariko rero, aho kubiganyira bagenzi bawe bahwanyije nawe kugir'intege nke, ujy'ubyikorez'lmana yaw'usenga. Wishyirehw itegeko ryo kutagir'ubg'uvug'ijambo na rimwe uritewe no gushidikanya cyangwa gucogora. Hariho byinshi wabasha gukora byakomez' abandi no kubarem' agatima kubgo kuganira na bo amagambo y'irema-mutima n'ineza. KY 60.2

Hariho n abantu benshi bakirana n'ibibagerageza, benda kudohoka barwanya kwitsinda, barwana n'imbaraga z'Umubi. Ntukagir'ubg'ukur'umutima w'umez'atyo, ng'umutsinde ku gasi. Ahubgo umukomeresh'amagambo y'irema-mutima, amusubizamw akabaraga, ngw akomez'urugendo atway' ubugabo. Mur'ubgo buryo mubasha gutum'umucyo wa Kristo ubaviramo. Kenshi cyane abandi babasha gukomezwa natwe bakongerw'imbaraga, baturebeyeho tutabizi; cyangwa se babasha gukuk'umutima bakava kuri Kristo bakayobagurika, kubg'icyitegererezo cyacu, “kukw ari nta ubaho kubge.” Abaroma 14:7. KY 60.3

Hariho benshi bagir'ibitekerezo bifutamye, bibgira ko Yesu yanenag' abantu bamwe, ngo ntiyakundaga gufatanya n'abandi, ngo ntiyasekaga, bakavuga ko yar'umunyamwaga uhoran'igitsure, utanezerwa. Ubukristo bg'abantu benshi bgarahindanijwe ben'ako kangeni. KY 60.4

Benshi bavuga ko Yesu yariraga, ntagir'ubg'amwenyura. Icyakora koko, Umukiza wacu yabay'umunyamubabaro, amenyer'intimba, abitewe n'uko yikorey'amakuba n'amahano yacu yose. Ariko rero n'ubgo yigomwag'atyo, ntiyabigaragazaga. Ntiyahoranag'agahanga gakambije, ngo yirirw'arir'aboroga Umutima we war'isoko y'ubugingo; kand'aho yajyaga hose yagendanag'ituza n'amahoro, n'umunezero no kwishima. KY 60.5

Umukiza wacu yaritondaga rwose akamaramaza muri byose. Ariko rero nta bgo yigeze yiyunamir'aganya yiyumvira. Abamwigana by'ukuri bitonze bamaramaje nka we, ntibabura gusohoz'inshingano bashinzwe. Nta bihwahwa bigendana na bo, ngo habonek'urusaku. Kutitonda kubacibgamo, nta rusaku rw'abakwenkwenura bavug'ibitey'isoni n'amahomvu; nta gucyocyorana n'amashyengo y'isoni nke bibangikana n'abigana Yesu by'ukuri, kukw idini ye izanir'abayo amahoro atagir'impinduk'atemba nk'uruzi. Ntizimy' umucyo w'umunezero, kandi ntigabanura kwishima. Ntiter'igicuc'amaso y'unezerew'umwenyura. Kristo ntiyazanywe no gukorerwa, ahubgo yazanywe no gukorer'abandi; kand'urukundo rwe ni rusaba mu mitima yacu by'ukuri tuzager'ikirenge mu cye. KY 60.6

Ni duhoz'imitima yacu ku bibi abandi batugiriye baturenganya, tuzasanga ko bitadushobokera kubakunda mu buryo Kristo yadukunze; ariko rero ni tujya dutekerez'iby'urukundo rutangaje rwa Kristo, n'imbabazi ze yatugiriye, uwo mutima we tuzawugirir'abandi. Dukwiriye gukundana no kūbahana, nubgo habahw ibintu bidatunganye tutabura kubona mu bandi. Dukwiriye kwihatira kwicisha bugufi no kutigira shyashya tukihanganir'ibicumuro by'abandi Ibyo ni byo bizatumaramw ingeso zoze zo kwikanyiza bikadutera guhinduk abantu b ubuntu bazirikan'abandi Umunyezaburi yaravuz'ati “Wiringir'Uwiteka ukor'ibyiza.” Zaburi 37:1. KY 60.7

Umunsi wose wiharir'imibabaro yawo, n'amaganya yawo n'lbihagarik' umutima byawo, kand' iyo tubonanye, ibyo dukunda kuganira cyane cyane n ibitubabaza n'ibidukomereye Uburyo duhererekany'agahinda n'ibyago, dukek'ibidutey'ubgoba byinshi, tukavug'ibibi byose bitugose, ni byo byatum' abatwumva bibgira ko nta Mukiza mwiza udukunda dufite, uteze kūmv'ibyo tumusaba byose, ngw atuber'ubuhungiro butabura kuboneka mu byago no mu makuba KY 61.1

Hariho bamwe bahoran'ubgoba, bagakaby amakuba Nubgo bagotwa n'ibimenyetso byinshi by'urukundo rw'lmana iteka, bakaba batunzwe n'iyo bakesha byose, nyamara birengagiz'ayo mahirwe babon'urudaca bakabikerensesha guhora batekerez'ibmtu bibabaza, bagatinya ko bizababaho, cyangwa se gutubur'akaruho gato, kakabahum'amaso rwose, maze ntibabon' ibindi byinshi by'inkora-mutima Imana yabagabiye Ibiruhije bajya babona, aho kubatera gusang'lmana Nyir'imbaraga, bibatandukanya na yo, kuko babihagarikir'imitima no kubyivovotera, aho kubiyīkoreza. KY 61.2

Mbese aho kutizera dutyo biradukwiriye? Duterwa n'iki kub'mdashima no kujya tutiringir'uwadupfiriye? Yesu ni we nshuti yacu by'ukuri, n'abera bo mw ijuru bose baduhanz'amaso batwifuriz'ibyiza Kuko bibaye bityo ntidukwiriye kwemera kw ibiturushya n'imibabar'itubaho biduhagarik umutima no kudukamby'agahanga, kuko ni tubikora, tuzahoran'ibiturakaza bitubabaza Ntidukwiriye kujya tugir'igishyika cyonzerez'amagara yac'ubusa kitadufasha gutsind'ibyago. KY 61.3

Wend'umutima waw'uhagarikwa n'iby'imirimo yawe, n'ibikur'imbere bikarushaho kub'umwaku, ndets'ukaba mu kaga ko gupfush'ibyawe Nubgo byamera bite ntukwiriye gukuk'umutima no gucogora Byos'ubiganyir Imana, wirem'agatima, maz'ukomere unezerwe Usab'ubgenge bgo gukor'umuri mo wawe witonze, kugira ng'udapfush'ibyawe Kor'uk ushobora kwose kwihombōra, ntugahweme. Yesu yasezeranye kw azagufasha, n'ukor'urwawe rutabe N'umara kwiragiz'Umufasha wacu, ugakor'uk'ushoboye kose, ibiza kubaho hanyuma byose, nubgo byamera bite, uzabyemer'utinubye. KY 61.4

Imana ntishaka kw abantu bayo bicwa n'imibabaro, ariko rer'Umwami wacu ntadushuka ngw atubgir'ati: “Humura, nta kag'uzabonera mu nzira yawe.” Azi ko har'imibabaro n'amakuba bigera ku muntu wese, ni cyo gitum abitwerurira neza. Ntashaka gukur'abantu be mur'iyi si y'ibyaha n ibyago ahubg'aberek'ubuhungiro bahungiramo Yasabiy'abigishwa be ati Sinsaba k'ubakura mw isi, ahubg'ubarind'Umubi Ati “Mw isi muhoran umubabaro ariko nimuhumure, naneshej'isi.” Yohana 17:15; 16:33. KY 61.5

Ubgo Kristo yigishirizaga ku musozi yigishij'abigishwa be ibyigisho by'ingenzi byerekey'uburyo dukwiriye kwiringir'Imana Ibyo byigisho bye yabigeneye gukomez abana b'lmana mu bihe byose, ni cyo gituma bitugeraho natwe mur'iki gihe cyacu, byuzuyemw ibiduhana n'ibidukomeza n'ibiduhumuriza Umukiza yigishishij abigishwa be inyoni zo mu kirere abibuts uburyo zijwigira zihimbaza, zitababazwa n'imitim'ihagaze kuko nubgo zitabiba, ntizisarure, ariko rero Data wa twes'ukomeye arazigaburira. Ni cyo gitum'Umukiza atubaz'ati: “Mwebge ntimuziruta cyane?” Matayo 6:26. Imana n'Umutunz'ukomeye utung'abantu n'inyamaswa, apfumbatur'igipfunsi cye, akagaburir'ibyo yaremye byose. Inyoni zo mu kirere ntazikerensa ngw azirengagize, nkanswe twebg'abo yaremye mw ishusho y'ubge! Icyakora, ntazitamik'ibizitunga, arikw ahor'abiziringaniriza. Ni zo zigomba kwitorer'imbuto yazinyanyagirije hose. Ni zo zigomba kwishakir'ibyo zarikish' ibyari byazo. Kandi zo zigomba kugaburir'abana bazo. Zijya gukora zijwigira kuko “So wo mw ijuru azigaburira.” Noneho “mwebgeho ntimuziruta cyane?” Mbese wehoho ufit'ubgenge, uzi gusengera mu mutima, nturuta cyane inyoni zo mu kirere? Mbese Nyir'ubugingo bgacu, Umurinzi wacu, Uwaturemye mw ishusho ye yera, ntazaduh'ibidutunga biduhagije tumwīzēye? KY 61.6

Kristo yigishirij'abigishwa be ku burabyo bgo ku gasozi, bukunda kumera cyane bukarabagiranish'ubgiza bgabgo Data wo mw ijuru yabuhaye, bugaragariz'abantu kw abakunda akabazirikana. Ati: “Mutekerez'uburabyo bgo ku gasozi uko bumera, n'uko bugir'ubgiza burush'ubga Salomo.” Twebg' abantu nubgo twahirimban'ubgahe, ntitwarem'imyambaro igir'ubgiza bugir' isano n'ubg'uburabyo bgimejej'lmana yaremye. Ni cyo gituma Yesu atubaz' ati: “Imana ubgo yambik'ubgatsi bgo ku gasozi ityo, buriho none n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika, mwa bafite kwTzera guke mwe?” Matayo 6:28, 30. Niba Imana yo mw ijuru ih'uburabyo bushira mu muns'umwe amabara meza rwos'amez'atyo, ntizarushaho cyane kwita ku bo yaremye kw ishusho yayo? Icyo cyigisho cya Kristo gihan'ufit' umutima w'igishyika uhagaritswe no kutīzēra. KY 62.1

Uwiteka yifuriz'abahungu be n'abakobga be bose, amahoro n'umunēzēro. Yesu yaravuz'ati: “Amahoro yanjye ndayabahaye. Kandi simbaha nk'ukw ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare, kandi ntitinye. Ibyo mbibabgiriye kugira ng'umunēzēro wany'ube mwinshi.” Yohana 14:27; 15:11. KY 62.2

Umunēzēro tumaranira gushyikira iyo tubitewe no kwikunda no kwinezeza gusa, ntukomera; urajegajega, ukayoyoka rwose; n'iy'ushize, umutim' usigaramw irungu n'agahinda; ariko rero mu buhake bg'lmana har'umunēzero no kugubga neza. Imana ntihan'Umukristo nyakuri, ngw anyure mu nzir'iyoberanye imutera kumirwa no gushoberwa. Nubgo twabur'ibinēzēza byo mur'ubu bugingo, twabasha kwishimira kurutaho turangamiy'ibinezeza bizaramba tuzaronka mu bugingo buzaza. KY 62.3

Ariko rero, mur'iyi si yacu na ho, Abakristo bashobora kunēzēzwa, no gusabana na Kristo; babasha no guhoran'umucyo w'urukundo rwe, no guhumurizw'iteka n'ukw ababa bugufi. Intambge yose duter'ibasha kutwegereza Yesu kurushaho, ikaduha kumenyer'urukundo rwe kurushaho, no kutwegerez'i wacu h'amahoro n'ihirwe. Nuko rero, twe gukuk'imitima, ahubgo dukomere kuruta kera kose. “Uwiteka yaratuzahuye, kugeza n'ubu.” 1 Samweli 7:12. Kand'azakomeza kutuzahura kugeza ku mperuka. Turebere ku bimenyetso Umwami yaduhaye bitwibuts'ibyo yadukoreye mu bihe byashize, ngw adukomeze no kudukiz'ukuboko kwa kirimbuzi. Tujye twibuk'iteka imbabazi n'impuhwe Imana yatugiriye, n'amarira yaduhana- guye, n'imibabaro yadukijije, n'agahinda n'ubgoba n'ubukene yatumaze n'imigisha yaduhaye Ibyo byose tubikuremw intandaro yo gushikama no gukomera kubg'ibitur'imbere byose, kugeza mw iherezo ry'urugendo rwacu. KY 62.4

Nubgo tuzi ko tuzaterwa n'ibindi byago, turwan'intambara yo kwizera, dukwiriye gusubiz'amas'inyuma twibuk'uburyo yatugendereye tukavuga tuti “Uwiteka yaratuzahuye kugez'ubu.” “Ukw iminsi yaw'ingana ni kw intege zawe zizangana.” Gutegeka 33:25. Ntizagukundira kugeragezw ibirut iby'ushobora. Nuko rero, kuko bibaye bityo, nimutyo dukoran'umwet'ibyo yaduhaye gukora, twizeye yuko uko bizaba kwose, tuzahabg'imbarag' ihagije yo gutsinda KY 63.1

Hanyuma amarembo yo mw ijuru ni yugururirw'abana b'lmana, tuzumv' umugish'uvuye mu kanwa k'Umwami w'ubgiza, ugwe mu matwi yacu nk'ibicurangwa byiz'ati: “Nimuze abo Data yahay'umugisha, muragw ibyabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi.” Matayo 25:34. KY 63.2

Ubgo ni bg'abakipjwe bazakirwa ngo bibanire na Yesu muri ya mazu yagiye kubategurira Mur'icyo gihugu ntibazabana n'ab'inkozi z'ibibi n ab' isoni nke, n'abanyabmyoma, n'abaseng'ibishushanyo, n'abahehesi. n' abatlzera; ahubgo bazabana n'abatsmze Satani bunjndu, bafit'imico iboneye rwose Amarere y'ibibi n'igishmja cyose kidatunganye, ndetse n'inenge yos'ibangTz'ubu, byose bizaba bibakuwemo kubg'amaraso ya Yesu, bisimbuzw'ubgiza butarondoreka butigeze gutekerezwa n'abantu bapfa, burabagirana ndetse kurush'izuba. Bazahagarar'imbere y'lntebe y'lmana yera, batagifit'inege, basangir'icyubahiro n'amahirwe n'abamaraika. KY 63.3

Kubga gakondo itangaje umuntu wes'abasha kubona, “yatang'iki gucungur'ubugingo bge?” Matayo 16:26. Yenda yab'ar'umukene, arik ubutunzi n'icyubahiro yabikiwe, ab'isi ntibabasha kubitanga Umutim'ukijijw'ibyaha, ukeye kand'uboneye, ukoreran'lmana imbaraga zawo nziza zose, ufit'igiciro kiruta byose; kandi mw ijuru hab'umunēzēro mwinsh'imbere y'lmana n'abamaraika bera iy'umuntu umw'akijijwe, n'umunezero ugaragazwa no kuririmb'indirimbo zera zo kunesha. KY 63.4