KUGANA YESU

12/13

Umutwe 12—Uko Gushidikanya Kwagenzwa

Hariho benshi, cyane cyan'abagitangir'Ubukristo, bahagarikw'imitima rimwe na rimwe no gushidikanya. Harihw ibintu byinshi byo muri Bibliya bitabasobanukira, ibyo rero, Satani akabikoreshesha kubaminjagiramw igitekerezo cy'ukw Ibyanditswe bitahumetswe n'lmana, bakabaza bati: “Inzira y'ukuri nayibgirwa n'iki? Niba Bibliya ari yo Jambo ry'Imana koko, n'iki cyambātūra mur'ibi bitekerezo byo gushidikanya no kujugira binsābye mu mutima?” KY 52.1

Nta bg'lmana yatubgira yuko dukwiriye kwTzera, itabanje kuduh' ibyahamya bihagije byo gusegura kwizera kwacu. Iby'ukw Imana iriho, n'ukw Ijambo ryayo ar'ukuri, byose bishingiye ku bihamya byinshi bidahakanwa. Nyamara rero nta bg'lmana itubuza gushidikanya. Icyakora, kwizera kwacu gukwiriye gushyigikirwa n'ibigaragara, bitar'ibyo twivugira. Abashaka gushidikanya ntibazabur'uburyo; nyamara kandi, abashaka kumeny'ukuri ntibazabur'ibihamya byinshi byo gushyigikira kwīzera kwabo. KY 52.2

Icyakora ntibishoboka kw abafit'ubgenge bugerwa basobanukirwa na hato n'amayoberane y'Ubumana Bgera. Ndetse n'umunyabgenge w'umuhanga bgahe ntiyarondor'iby'Uwo Wera, uzahor'azengurutswe n'ibitangaza biyoberan'iteka. “Mbese wibgira k'ubasha kugenzur'icy'lmana itekereza? Uragira ng'ubasha kumenya rwos'ubgenge bg'Usumba byose? Bureshya n'ijuru uburebure, wabigenz'ute? Busumb' i kuzimu kw'abapfuye; wabubgirwa n'iki?” Yobu 11:7, 8. KY 52.3

Intumwa Paulo yarumiwe ni ko gutangar'ati: “Mbeg'uburebure bg'ikilyepfo bg'ubgenge no kumenya by'lmana! Inama zayo nta wazisobanura, n'inzira zayo nta wazirōndōra.” Abaroma 11:33. “Nubg'ibicu n'umwijima biyigota, gukiranuka no kutabēra n'imfatiro z'intebe yayo.” Zaburi 97:2. Icyakora, nubg'ubgenge bgacu butabasha kumv'iby'lmana keretse bike cyane, tubasha gushishoz'urukundo n'ubuntu n'ububasha byayo bitagir' akagero, tubimenyeshejwe n'uburyo itugenzereza. Imana yaduhaye kumeny' imigambi yay'iduhagije: ibirenz'ibyo dukwiriye kubishyira mu maboko y'lmana akomeye, tukayiringira, kukw ari yo Nyir'ububasha n'urukundo bihebuje. KY 53.1

Ijambo ry'lmana na ryo, rihwanye na Nyiraryo, kubera yuko ririmw amayoberane atabasha gusobanukir'abantu bapfa bacanye n'lmana. Ubury' ibyaha byadutse mw isi, n'uko Kristo yigiz'umuntu, n'ibyo kubyarw' ubga kabiri, n'ibyo kuzuka, n'ibindi byinshi nk'ibyo byo muri Bibliya, byabay' amayobera asumb'ubgenge bg'abantu. Uretse kubisobanura, no kubyumva ntibabyumva Ariko rero, ibyo ntibyatuma tutizer'ijambo ry'lmana, tubitewe n'uko tutabasha kumv'amayoberane Imana yaduhishe. Mur'iyi si yacu ndetse, dukikijwe n'ibiyoberana tutabasha kurondora. Dore n'udusimba tuniya cyane turi hanyuma y'ibindi tutazirikanwa, kumeny'impamvu zatwo byananiy'abanyabgenge b'abahanga. N'aho tujya hose har'ibitangaza bisumb'ubgenge bgacu tutabasha gusobanura. None se ko bimeze bityo ku bigaragarir'amaso, twatangara dusanze yuko no mu by'umwuka harimw amayoberane tutabasha kurōndōra? KY 53.2

Amendeze yo kutabisobanukirwa n'ubgenge bgacu budashyitse. Mu Byanditswe Byera ni mwo har'ibihamya bihagije byo kutugaragariza kw aho byakomotse, ari kuri y'ubgayo. Nuko rero, kuko bibaye bityo, ntituba dukwiriye gushidikanishw'iryo jambo ryayo n'uko tutabasha kurōndōra cyangwa se kumva bisobanutse iby'amayoberane yaryo byose. KY 53.3

Intumwa Petero avuga ko mu Byanditswe “harimo bimwe biruhije kumenywa, iby'abaswa badakomeye bagoreka ... bakizanira kurimbuka.” 2 Petero 3:16. Abatizera b'abahakanyi bagerageza kugayisha Bibliya ibiyoberana byanditswemo; ari byo kandi bigaragaza cyane ko yahūmetswe n'lmana! lyaba Bibliya yatubgirag'iby'lmana byarondorwa natwe, tukabyumv'uwo mwanya bitaturuhije, ububasha n'icyubahiro byayo bikarondozw' ubgenge buke bg'abantu, noneho Bibliya ntiyab'ifit'ibimenyetso bitayoberana bya Nyirayo. Ibyanditswe bikomeye bitarondoreka, ni byo cyane cyane bikwiriye kudutēra kwTzera ko Bibliya ari ryo Jambo ry'lmana koko. Bibliya itugaragariz'ukuri icy'ari cyo mu buryo butaruhije, buhura rwose n'iby'umutima w'umunt'ukennye. Bibliya yatangaj'abanyabyenge buhebuje, kandi n'umuswa na we ntananirwa gushishozamw inzira y'agakiza. nyamara, ukwo kuri kwos'uko kwavuzwe mu buryo butaruhije bgumvikanir' umuntu wese, kwigish'ibikomeye cyane, bisumb'iby'umunt'abasha kumva, bituma tubyemezwa gusa n'ukw ar'lmana yabivuze. Nuko rero, mur'ubgo buryo, Imana yaduhishuriy'inama y'agakiza, bigatum'umuntu wes'ameny' intambg' akwiriye gutera, kugira ngo yerekere ku Mana, akabona kurokoka nk'ukw Imana imwifuriza. KY 53.4

Nyamara, nubg'ukuri kwo muri Bibliya kutarushy'iyumva, harihw amayoberane ayanditswemo arenz'ubgenge buzTmbura. Icyakora, ben ayo mayoberane nubgo aturindagiza, akatugeza mu rujijo, ni y'ater ushakashaka ukuri abikuye ku mutima, kūbaha Bibliya no kuyizera kurutaho. Ukw arushaho kwihatira gushakashaka muri Bibliya, ni kw arushaho kwēmezwa kw ari yo Jambo ry'lmana ihoraho, nuk'ubgenge bge bgicisha bugufi imbere y'icyubahiro cy'lmana byahishuriwe mw Ijambo ryayo. KY 54.1

Iyo twemeye ko tutabasha kuzimbuza rwos'ukuri kwose ko muri Bibliya, tuba twemeye kandi yuk' ubgenge bgacu buke butabasha gusobanukirwa n'ibitagir'akagero; kandi yuk'umunt'ufit'ubgenge bugerwa atabasha kumeny' impamvu z'imigambi y'lmana Nyir'ubgenge bgose. KY 54.2

Abatizera b'abahakanyi bamwe bakerens'ljambo ry'lmana, kuko batabasha gusobanukirwa n'amayoberan'aririmo yose; ndetse n'abavuga ko bizera Bibliya, bose ntibarager'aho batsind'ako kaga ko kuyisebya gaterwa n'ubujiji. Intumwa Paulo yaravuz'ati: “Mwirinde, bene Data, hatagi'uwo muri mw'ugir'umutima mub'utizera, utera kurek'lmana ihoraho.” Abaheburayo 3:12. KY 54.3

Ni byiza kuzimbura twitonz'ibyo Bibliya yigisha byose no gusesengura ibitamenyekana by'lmana (1 Abakorinto 2:10), “ari byo bihishurirwa mu Byanditswe Byera.” Kandi n'ubgo “ibihishwe ar iby'Uwiteka Imana yacu, ibyahishuwe n'ibyacu n'urubyaro rwac'iteka.” Gutegeka 29:29. Umurimo wa Satani n'uwo kwonon'imbaraga z'ubgenge buzimbura. Abantu bigana Bibliya ubgenge bgirarira, bakunda kubabara no kugubga nabi iyo batsinzwe, batakibashije gusobanur'lbyanditswe byos'uko bashaka. Bibater'isoni rwose kwibona ko batumv'lbyanditswe Byera, bigatuma batabasha kwihangana kugez'ahw Imana yemera kubahishurir'ukuri. KY 54.4

Bibgira k'ubgenge bgabo buhagije, ngo ntibgananirwa no gusobanukirwa na Bibliya, maze rero kutabyumva kwabo kukabatera guhakana ko yahumetswe n'lmana. Harihw imyigishirize yigishwa n'amadini, rubanda bakunda kwibgira kw ikomoka muri Bibliya, nyamar'itagir'ihuriro, ihabanye n'amahame yo mu Byanditswe Byera rwose. Ibyo byatumye benshi bashoberwa bagahagarik'umutima no gushidikanya. Ariko rer'ibyo ntitwabiherereza kw Ijambo ry'lmana, ngo ni ryo rigoramye, ahubgo twabiherereza ku bantu barigoretse. KY 54.5

Iyaba byashobokerag'abantu kurondor'iby'lmana rwose, maze rero, bamara gushyikir'urwo rugero, ntibabe bakigir'ibindi bashigaje kwongera kumenya, n'umutima ntiwab'ukigir'ikind'ukennye. Imana ntiyab'ikibasumbye; n'abantu na bo kuko baba bashyikiriy'ubgenge buheranije butyo, ntibaba bagishobora kunguk'ukundi. Dushimir'lmana kukw atari ko biri. Iby'lmana ntibigir'iherezo. “Muri yo ni h'ubutunzi bgose by'ubgenge no kumenya bgahishwe.” Abakolosayi 2:3. Ni cyo gitum'abantu bashobora gushakashak iteka, bakajya bunguk'iteka, nyamara ntibamar'ubutunzi bg' ubgenge bg'lmana. KY 54.6

Imana ishaka kujy ihishurir abay'ukuri kw' Ijambo ryayo kwose. Icyakora, harih uburyo bumwe rukumbi bgadushyikiriz'ubgo bgenge. Dushobora gushyikir'ubgenge butwumvish'ljambo ry'lmana, iyo tujijuwe na wa Mwuka waritanze. “Nta munt'umeny'iby'lmana, kerets'Umwuka w'lmana, kuk' Umwuka arondora byose, n'ibitamenyekana by'lmana.” 1 Abakorinto 2:11, 10. KY 54.7

Yesu yasezeraniy'abigishwa be ati: “Uwo Mwuka w'ukuri n'aza, azabayobora mu by'ukuri byose ... kukw azenda ku byanjye, akabibabgira.” Yohana 16:13, 14. KY 55.1

Imana yifuriz'abantu ubgenge bujijutse. Nta gihwanye no kwiga Bibliya kungur'umunt'ubgenge no kumujijura. Icyakora dukwiriye kwitondera kutirat'ubgenge bgacu, ngo twibgire ko tutabasha gufudika, ntitwibuke kandi yuk'ubgenge bgacu bgaheneberejwe na kamere yacu yononekaye. Ni dushaka k'ubgenge bgacu butarindagira, ngo tutumv'lbyanditswe, dukwiriye kwicisha bugufi tukabgirizwa nk'umwana muto, tugatabaz'Umwuka Wera kudufuturira Iyo tumaze gusobanukirwa n'ubury'ubgenge n'ububasha by' Imana bitagerwa, tukamenya n'uburyo twebgeho ari nta cyo turi cyo, ni ho twabumbur'ljambo ryayo twigengesereye, tukitonda nk'uko mbese twakwitonda tuyihagaz'imbere. Iyo twenze Bibliya yera, tuba dukwiriye kwiyoroshya rwose, tukunamir'lmana Nyir'ububasha, ngo tugengwe na yo. KY 55.2

Harihw ibintu byinshi byo muri Bibliya twibgira ko biruhije bitadusobanukira Ben'ibyo Imana izabisobanurir'abagir'umwete wo kubyumva, ariko ni tutayoborwa n'Umwuka Wera, tuzahora mu kaga ko kugorek'lbyanditswe cyangwa kubisobanur'uko bitari. Harih'uburyo bginshi bgo gusoma Bibliya butatwungura na hato, ndetse kenshi cyane bukaduhindukir'umuvumo. Iyo tubumburany'ijambo ry'lmana icyubahiro gike, tutabanje gusenga; n'iyo tuterekej'imitima yacu ku Mana by'ukuri, cyangwa s'iyo tunyujij'ukubiri n'iby'ishaka, ubgenge bgarindagizwa no gushidikanya; ndetse uko twarushaho kwiga Bibliya ben'ako kageni, ni na ko twarushaho kutanyurwa na yo, tukagez'aho tuyihakana rwose. Bibaye bityo, mur'ako kany'umwanzi aherako akadutwar'umutima, akatwitegekera, akadutera guteta ku kizadukoraho. Iteka ryos'abantu batihatira gushyira hamwe n'lmana, ngo bayikurikize bamaramaje mu byo bakora no mu byo bavuga, nubgo baba bariz'ubgahe, baba bishyize mu kaga ko kuyoba no kutumv'lbyanditswe Byera. Ben'abo bantu dukwiriye kubirinda cyane, twe guteg'amakiriro ku buryo basobanura Bibliya. Abasomera Bibliya kuyishakamw ibitumvikana ntibahabg'Umwuka wo kubibafuturira. Kuko baba bahumy'amaso, ntibabasha kurabukw'amahame y'ingenzi, nubgo yab' agaragara rwos'ataruhije ate. KY 55.3

Nubg'abahakanyi n'abashidikanya batang'impamvu nyinshi bishingikirizah'ubuhakanyi bgabo, ubigenzuye witonze, wasanga yuko kenshi cyan' impamvu nyakuri, ar'iy'uko bagundir'ibyaha bakabikunda. Uwirarira kand' ufit'umutim'ukund'ibyaha, ntazanezezwa n'ibyo Bibliya yigisha bimukom' ibibi, kand'abanga gukor'ibyo Bibliya yigisha, ni bo cyane cyane bahakan' inkomoko yayo. Ni dushaka kumeny'ukuri icy'ari cyo, tuba dukwiriye kukurangamira tubishishikariye, tukagira n'umutima woroshye wemera kukwumvira. Abigana Bibliya umutim'umez'utyo bazabonamw impamvu nyinshi zihamy'ubury'ar'ljambo ry'lmana by'ukuri, byongeye kandi bazashobora kwiyungur'ubgenge bg'ukuri kwayo buzabageza ku gakiza. KY 55.4

Kristo yaravuz'ati: “Umuntu n'ashaka gukor'ibyo Data akunda, azameny' ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana.” Yohana 7:17. Mu cyimbo cyo guhakana no kujy'impaka z'iby'utumva, jya wita no gukomez'ibyo wumva, kukw ari h'uzongerw'ibindi. N'ukomez'ibyagusobanukiye nez'ukabyitaho rwose, ubiheshwa n'imbabazi za Yesu, hanyum'azakubashisha kumva no gukomeza bya bindi byaguteraga gushidikanya. KY 56.1

Hari n'ikindi gihamya gishobokera bose, ar'abaciy'akenge cyangw'abaswa. Icyo gihamya cyitwa kugerageza. Imana iturarikira kugeragez'ubgacu ngo turebe kw Ijambo ryay'ari ryo kuri koko, n'ukw amasezeran'aryanditswemo na y'ar'ay'ukuri. Iratubgir'iti: “Nimusogongere, mumenye yuk'Uwiteka agira neza.” Zaburi 34:8. Aho guteg'amakiriro ku byavuzwe n'undi muntu wese, dukwiriye kwisogongerer'ubgacu. Iravug'iti: “Musabe, muzahabga.” Yohana 16:24. Iryo sezerano ryayo ntirikuka, bisubiye, nta cyayibuza kurisohoza. Nuko rero, uko turushaho kwegera Yesu, tukishimira mu rukundo rwe ruhebuje, ni na ko gushidikanya kwacu n'umwijim'utugose, bizarushaho gutamururwa n'umucyo usāb'abamwegera bose. KY 56.2

Intumwa Paulo yavuze kw Imana “yadukijij'ubutware bg'umwijima, idukuramo, itujyana mu bgami bg'Umwana wayo.” Abakol. 1:13. Kand' uvuye mu rupfu akajya mu bugingo, abasha “gushyirwahw ikimenyetso eye kimenyesha yukw Imana ar'lnyakuri.” Yohana 3:33. Abasha guhamy'ati: “Nabuz'ikimfasha, maze nkibonera muri Yesu. Icyo nari nkennye cyose nakibonye. Yesu yammaze gusonza kwo mu mutima wanjye, nuko noneho Bibliya yamberey'ikimpishurira Yesu Kristo. Mumbaz'impamvu nizera Yesu? N'uko yamberey'Umukiza wavuye mw ijuru. N'iki gituma nizera Bibliya? N'uko nasanz'ar'ljwi ry'lmana rivugira mu mutima wanjye.” Na twe tubasha guhamya duty'ubgacu, tumenya neza tudashidikanya ko Bibliya ar'ukuri n'uko Kristo ar'Umwana w'lmana koko. Ni bgo tuzaba tumenye yuko tudakurikij'imigani yahimbge n'ubgenge bg'abantu. KY 56.3

Petero yihanangirij'abo bizera kimwe “gukurira mu buntu bg'lmana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza.” 2 Petero 3:18. Abantu b'lmana iyo bakurira mu buntu, ni bgo bajya barushaho kwumv'ljambo ryayo mu buryo busobanutse. Ni bgo kandi bajya basohoz'undi mucy'urabagirana umurikir'ukuri kwayo. Uko ni ko byagenze mu bihe byose by' itorero bishize, kandi ni ko bizakomeza kumera kugeza ku mperuka. “Inzira y'umukiranutsi imeze nk'umucyo w'umusek'urushaho kwaka kugeza ku manywa y'ihangu.” Imigani 4:18. KY 56.4

Kubgo kwizera tubasha kurabukw'ibizaba, tugasingir'isezerano Imana yadusezeranije ry'ukw izungur'ubgenge bgacu ngo butubashishe kwiyunga no gusābāna na yo, twongere gushumbushw'ishusho yayo yaturemanye mbere. Ubgo ni bgo tuzashobora kwishimira yukw ibyaduhagarits'umutima n'ibiturushya byose bizaba biduhishurirwa, n'ibitunanira tutumva bizaba bisobanurwa; kand'ibyayoberag'ubgenge bgacu buke bizadufutukira rwose, “kuko none turebera mu ndorerwam'ibirorirori, arikw icyo gihe tuzareba nk'abarebana mu maso. None mmenyahw igice, arikw icyo gihe nzamenya rwose nk'uko namenywe rwose.” 1 Abakorinto 13:12. KY 56.5