INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ingaruka y’inyama z’ingurube mu bwenge no mu mutima
Ububi bwo kurya inyama ntibugira uko bwavugwa, birenze uko zitera indwara . Inyama zangiza ubuzima, kandi icyangije umubiri cyangiza ubwenge n’umutima. 11 IZI2 169.3
Kurya inyama bihindura umuntu bikamuteramo imico ya kinyamaswa. Turemwe mu byo turya, kandi kurya inyama bizagabanya imbaraga z’ubwenge. Abigishwa bashobora kwiga neza ibyigisho byabo baramutse badakojeje inyama mu kanwa. Igihe umugabane wa kinyamaswa w’umuntu utewe imbaraga no kurya inyama, imbaraga z’ubwenge ziragabanyuka. 12 IZI2 169.4
Igihe ibyokurya bikwiriye kuba iby’ubwoko bworoheje cyane, ni iki. Abana bacu ntibakwiriye guhabwa inyama. Umumaro wazo ni ukubyutsa no gutera imbaraga iruba ribi, kandi zica imbaraga y’ubwenge bw’ingeso nziza. 13 IZI2 169.5
Ubugorozi bukomeye cyane bukwiriye kuboneka mu bantu bavuga yuko bategereje kugaruka kwa Kristo kwegereje. Ubugorozi bw’iby’umuze muke bukwiriye gukora umurimo butari bwakora mu bantu bacu. Hariho bamwe bakwiriye gukanguka bagahunga akaga ko kurya inyama. Baracyarya inyama, bagashyira mu kaga ubuzima bw’umubiri, ubw’ubwenge n’ubw’iby’umwuka. Abenshi bahindutse by’igice gusa ku byerekeye ku kurya inyama bazava mu bantu b’Imana, be kongera kugendana nabo ukundi. 14 IZI2 169.6
Abavuga ko bemera iby’ukuri bakwiriye kurinda imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge bitonze, kugira ngo be gukoza isoni Imana n’umurimo wayo biturutse ku magambo cyangwa ku mirimo byabo. Dukwiriye kwitondera ibyokurya byacu. Neretswe yuko ubwoko bw’Imana bukwiriye guhagarara bushikamye mu byo kwanga inyama. Mbese mu myaka mirongo itatu Imana yahaye abantu ubutumwa buvuga yuko niba bashaka kugira amaraso meza n’ubwenge busobanukiwe bakwiriye kureka kurya inyama idashaka ko bumvira ubwo butumwa? Kurya inyama bitera kamere ya kinyamaswa gukomera maze kamere y’umwuka ikagira intege nke. 15 IZI2 170.1