INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

11/130

Mbese ubuntu babiri bugendana batasezeranye?

Haba ubwo bivugwa yuko utizera akunda itorero kandi ko afite ibikenewe n’umufasha, usibye ko abuze ikintu kimwe, ko atari Umukristo. Nubwo uwizera ushyira mu gaciro yemera yuko atari byiza gufatanywa n’utizera, nyamara icyenda mu icumi barabikora. Kumanuka ujya hasi mu by’umwuka bitangira igihe umuntu ahigira umuhigo ku ruhimbi; ishyaka n’umunezero w’idini bikagabanuka, n’igihome kimwe kikagwa gikurikiranye n’ikindi, kugeza ubwo byombi bibangikanira munsi y’ibendera ryirabura rya Satani. Ndetse no mu gihe cy’ibirori by’ubukwe, umutima w’iby’isi wishima hejuru y’umutima uhana, no kwizera n’ukuri. Mu rugo rushya ntabwo isaha yo gusenga yitabwaho. Umukwe n’umugeni baba baremeranye maze bagasezerera Yesu. IZI2 21.1

Bwa mbere utizera ashobora kutagira icyo agaragaza cy’icyo yanze bagihararanye; ariko igihe ibyigisho by’uby’ukuri kwa Bibiliya bibagezeho ngo babyitondere kandi babizirikane, hakaza igitekerezo mu kamwanya ngo: “Wandongoye uzi icyo ndi cyo; sinshaka ko undushya. Guhera ubungubu umenye yuko ibiganiro by’inama zawe mbyanze.” Iyo umwizera agerageje kugaragaza umwete nyakuri wo kwizera kwe, bisa n’aho ari ukugirira nabi udakunze ibya Gikristo. IZI2 21.2

Umwizera atekereza yuko mu gihe agihararanye na mugenzi we akwiriye kwemera icyo yemeye. Ibiganiro by’abantu n’iby’isi ni byo byizimba kuruta ibindi. Habanza kubaho ibitekerezo byo kumva wanze ibyo, ariko ubwuzu bw’iby’ukuri bugacwekera, maze kwizera kugahinduka gushidikanya no guhakana. Nta muntu n’umwe watekereje yuko umwizera ushikamye, ufite umutima uhana kandi w’umuyoboke wa Kristo wamaramaje, yaba ushidikanya, na nyamujyiryanino atyo. Yemwe, uko guhinduka kwe kuba kwatewe no gushyingirwa kutarimo ubwenge! IZI2 21.3

Ni akaga gusezerana amasezerano y’isi. Satani azi neza yuko igihe cy’ubuhamya bwo mu ishyingirwa ry’abasore n’inkumi kuri benshi ari igihe cy’iherezo ry’iby’idini kuri bo, rikaba n’iherezo ryo kugira umumaro kwabo. Barazimira bagatandukana na Kristo. Mu gihe gito bashobora IZI2 21.4

kwihatira kugira imibereho ya Gikristo, ariko akenshi baba barwana intambara yo kutumvikana kwabo. Babanza kujya bavuga ibyo kwizera kwabo n’ibyiringiro bafite ariko hanyuma bakageza aho batakibivuga, bitewe n’uko abo bafatanyije batabyishimiye. Amaherezo kwizera iby’ukuri bipfira mu mutima, maze Satani akababohesha ingoyi zo gushidikanya. “Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?” “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.” Mbega ikintu cy’inzaduka! Igihe umwe wo muri abo bafatanijwe asenga Imana, undi aba atereye agati mu ryinyo kandi atabyitayeho; igihe undi ariho ashakashaka inzira ihesha ubugingo buhoraho, undi aba ari mu nzira ngari ijyana abantu mu rupfu. IZI2 22.1

Abantu amagana menshi baretse Kristo n’ijuru babitewe no gushyingirwa abatizeye. Mbese ni uko urukundo n’ubucuti bafitanye na Kristo bibafitiye agaciro gake maze bagahitamo kugirana ubucuti n’abantu bapfa? Mbese ijuru rifite agaciro gake byatuma bemera kuvutswa umunezero waryo n’umuntu udakunda Umukiza mwiza? IZI2 22.2