INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

58/130

IGICE CYA 31: GUHITAMO IBYO DUSOMA

Kujijuka gutegurira imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge, n’iz’umwuka kuzakora neza cyane imirimo yose y’ubugingo. Imbaraga zo kwihangana, n’imbaraga n’imirimo by’ubwonko bigabanurwa cyangwa byongerwa n’uburyo bikoreshejwe. Ubwenge bukwiriye kwigishwa neza cyane kugira ngo ububasha bwabwo bwose bukuze amajyambere neza. IZI2 84.1

Abasore benshi bagirira ibitabo ishyushyu. Bifuza gusoma ikintu cyose babashije kubona, Bakwiriye kwitondera ibyo basoma nk’uko bitondera ibyo bumva. Nigishijwe yuko bari mu kaga gakomeye cyane ko kwangizwa n’ibyo basoma byanduye! Satani afite inzira igihumbi zo kurushya ubwenge bw’abasore. Ntabwo bashobora kuba amahoro akanya na gato babaye batirinze. Bakwiriye kurinda imitima yabo kugira ngo badashukwa n’ibigeragezo by’umwanzi. 1 IZI2 84.2